Muhanga: Dr Frank yakiriwe n’imbaga y’abaturage kuva yatangira kwiyamamaza (Amafoto)
Ubwo umukandida wa Green Party yasesekaraga mu karere ka Muhanga mu bikorwa byo kwiyamamaza, yakirwanywe urugwiro n’imbaga y’abaturage na we yavuzeko ari ubwa mbere yari ababonye kuva yatangira ibi bikorwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni umuhango wabereye mu marembo y’umurenge wa Nyarusange aho imbaga y’abaturage b’impande zose bari bitabiriye ku bwinshi. Ni umuhango waranzwe n’ibyishimo ku mukandida […]
Karongi: Dr Frank yijeje urubyiruko ruzajya rwihangira imirimo ko ruzajya rutangira gusora nyuma y'imyaka 2
Kuri uyu wa Kane Nyakanga 2017, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije rya Green Party, Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Karongi, ibikorwa byabereye mu kibuga kinini giherereye mu ishyamba rwagati mu murenge wa Rugabano mu kagari ka rufungo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu ijambo yagejeje ku babashije kuhagera na bo […]
Washington: Abana 6 bahagarariye u Burundi mu irushanwa baburiwe irengero. Babiri barakekwa muri Canada
Abasore n’inkumi batandatu bahagarariye u Burundi mu marushanwa mpuzamahanga yo gukora Robots yaberaga i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , baburiwe irengero mu ijoro ryo kuwa 18 Nyakanga, aho babiri muri bo bagaragaye binjira mu gihugu cya Canada igipolisi kikaba gikomeje gushakisha. Aba basore bari hagati y’imyaka 16 na 18 bari bahagarariye u […]
Umwana yateweho amaboko avanywe ku wapfuye arakora neza
Umwana w’umuhungu w’Umunyamerika yateweho amaboko mashya ku buryo ubu akora neza ku buryo abasha kuyakoresha akina udukino tw’abana dutandukanye. Uyu mwana Zion Harvey amaze imyaka ibiri ateweho amabko, kuko yayateweho afite imyaka 8 ubu akaba afite 10 nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje. Ababonye Zion akinisha ayo maboko basabwe n’ibyishimo bitewe nuko amerewe. Ayo maboko […]
Mu by'ukuri turifuza gupfa – Imfungwa zo muri ISIS
Mu by’ukuri turifuza gupfa (we really want to die) ni imvugo yumvikana mu barwanyi bakekwaho kuba mu mutwe wa leta ya kiyisilamu (ISIS) bafashwe n’ingabo za Irak zibafungiye mu buzima bukomeje kwibazwaho. Abo barwanyi bafashwe n’izo ngabo ubwo zahanganaga nabo mu mujyi wa Mosul izi nyeshyamba zari zimaze igihe kinini zarigaruriye. Ubuzima bwabo bukomeje kwibazwaho […]
Rwamagana :Yibye ibigori ubukwe yiteguraga burapfa umugeni aburirwa irengero
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 utuye mu Kagari ka Ntunga mu mpera z’icyumweru gishize yafashwe ashinjwa kwiba umufuka w’ibigori maze ajyanwa mu kigo ngororamuco ubukwe yiteguraga buhita bupfa. Umukobwa bari gushyingiranwa akaba yarahise nawe aburirwa irengero. Kuri uyu wa kane, itariki ya 20 Nyakanga 2016 twanyarukiye mu Murenge wa Mwurire maze dusanga inkuru yabaye […]
Ibikorwa byo kwiyamamaza Paul Kagame yabikomereje muri Nyarugenge- AMAFOTO
Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi,Paul Kagame ubwo yari asoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rulindo, yabikomereje mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Ku gicamunsi cyo ku wa 20 Nyakanga 2017, nibwo umukandida Paul Kagame yasesekaye mu murenge wa Nyakabanda ku kibuga cy’ahazwi nko kuri Tapis Rouge aho umuhango waberaga, abaturage babarirwa mu bihumbi […]
RDC: Konti zose z’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri banki zitandukanye zahagaritswe
Ibiro by’Inama y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo byategetse ko konti za banki zose z’intara zifungwa nyuma yo kwegura kw’uwari Guverineri w’intara, Marcellin Cishambo. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’iyi nama, David Ombeni Nakabinda, watangarije Radio Okapi aya makuru kuri uyu wa Gatatu itariki 19 Nyakanga, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubuza ko ubuyobozi bweguye bwayakoresha […]
Inama zagufasha gukomera mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana n’uwo wakundaga
Burya gutandukana n’uwo ukunda ni ibintu bitakirwa kimwe n’abakundana bombi, rimwe na rimwe ugasanga umwe muri mwe ahise afata ibyemezo bitandukanye bishobora no kumuganisha ahabi. Hari igihe uhita uninjira mu rukundo rushya ariko bikakugora kubera urukundo rwa mbere wahozemo rutarasibangana muri wowe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Dore inama zagufasha mu gihe bikubayeho: Urasabwa kwizera uwo mukundanye nyuma […]
Sida yahitanye abasaga miliyoni muri 2016 ku Isi
Gahunda ya Loni ishinzwe kurwanya Loni(Onusida,) iratangaza ko abantu basaga miliyoni bishwe na Sida mu mwaka ushize wa 2016, ariko ko hari icyizere ko bagenda bagabanuka. Muri iyo mibare yatangajwe n’iyi gahunda ku wa Kane, tariki ya 20 Nyakanga 2017, igaragaza ko hari icyagabanutse kinini ku bicwaga nayo ku mwaka, kuko ngo mu wa 2005 […]
Bidasubirwaho Karekezi Olivier ni umutoza mushya wa Rayons Sports
Perezida w’Ikipe ya Rayon Sports, Gacinya Denis, yemeje ko iyi kipe ifite umutoza mushya uzayitoza guhera muri shampiyona itaha ari we Karekezi Olivier, wabaye igihe kinini umukinnyi w’ Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse na APR FC, amakipe yombi yanabereye kapiteni. Aya makuru yayemeje mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na TV10 uyu munsi ku wa Kane […]
Polisi mu Mujyi wa Kigali ntibona urusaku nk’ikibazo cyananiranye gukemuka
Mu Mujyi wa Kigali hamwe na hamwe haracyumvikana urusaku rukabije kuba rwinshi mu duce abaturage batuyemo, akenshi ruturuka mu tubari, amahoteli ndetse n’insengero. Ibi rero bikaba bibangamira abaturage bahatuye, kuko akenshi usanga urwo rusaku rugeza mu masaha akuze y’ijoro. Nyiramana Betty ni umubyeyi umaze igihe gito yibarutse, atuye mu gace ka Remera hafi ya stade, […]
Girinka munyarwanda izahinduka Girinzu musirikare, Girinzu mupolisi-Dr Frank Habineza
Umukandida w’ ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikeje, Dr Frank Habineza yabwiye abaturage bo mu murenge wa Shyira, akagari ka Mpinga umudugudu wa Vunga mu karere ka Nyabihu ko azakora bakagira imibereho myiza ndetse akazakora ibishoboka hakabaho gira Girinzu musirikare girinzu mupolisi . Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2017 nibwo Dr Frank […]
Indorerezi 1,200 zimaze kwemezwa na NEC ko zizakurikirana amatora yo mu Rwanda
Indorerezi zaturutse mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba zirishimira umutekano uri mu Rwanda muri iki gihe ndetse n’uko amatora y’umukuru w’igihugu yateguwe ugereranyije no mu bindi bihugu nk’uko byemezwa na Charles JK Njoroge, waje uyoboye izi ndorerezi. EAC irateganya kohereza itsinda ry’indorerezi 27 zizakurikirana amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa 8 uyu mwaka. Bamwe muri […]
Tanzania: Inzara iri mu Nkambi ya Nduta yatumye impunzi z'Abarundi zisaga 15,000 ziyemeza gutaha
Ikibazo cy’inzara irangwa mu nkambi z’impunzi muri Tanzania cyatumye imiryango irenga 3,000 y’Abarundi bahungiye mu nkambi ya Nduta muri Tanzaniya kuri ubu imaze kwiyandisha ishaka gutahuka. Urutonde zifuza gutahuka mu gihugu cy’amavukiro rumanitse mu kigo cy’ukuriye iyo nkambi. Urwo rutonde rugaragaraho imiryango 3,048. Harimo imiryango irimo umuntu umwe cangwa abarenga batandatu, bityo bigatuma abantu bose […]