Amerika iremera ibiganiro ngo Koreya ya Ruguru ituze, yo yaryumyeho

Mu gihe Koreya ya Ruguru yari ikomeje kugerageza ibisasu byayo bya kirimbuzi, igikorwa cyashenguraga amahanga by’umwihariko Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri ubu izi Leta zemeye ko ikibazo cyakemukira mu biganiro. Minisitiri w’ingabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, James Mattis, yavuze ko Amerika yiteguye gushaka umuti w’ikibazo biciye mu biganiro. Nyuma y’intambara y’amagambo Koreya […]

Inkari za Wema Sepetu zizifashishwa mu kugaragaza ukuri mu rubanza

Umucamanza uburanisha urubanza ruregwamo Wema Sepetu, wabaye nyampinga wa Tanzania muri 2006, yatangaje ko urubanza rw’uyu nyampinga rusubikwa hakabanza gupimwa inkari ze ngo hazarebwe niba akoresha ibiyobyabwenge. Kuva muri Gashyantare 2017, Wema Sepetu aregwa gucuruza no gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi . Mu gihe ubushinjacyaha buvuga ko hari abandi batangabuhamya bategerejwe bemeza ko Wema […]

U Bushinwa ntaho buzabogamira ariko Amerika nishoza intambara ntibuzarebera

Guverinoma y’u Bushinwa iravuga ko nta ruhande izabogamiraho Koreya ya Ruguru niramuka iteye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ko izarengera inshuti y’umuturanyi Amerika niramuka ibaye ari yo ishoza intambara. “ Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo nibigaba ibitero bikagerageza guhirika ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru no guhindura politiki y’Umwigimbakirwa wa Koreya, u […]

Maroc yatangaje ko ishaka kuzakira irushanwa ry’igikombe cy’isi 2026

Federasiyo y’umupira w’amaguru ya Maroc (FRMF) yatangaje ko yumva ifite ubushobozi bwo kuba yazakira irushanwa ry’igikombe cy’isi rya 2026. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi ni ibyagaragaye mu ibaruwa ibisaba, Maroc yandikiye Federasiyo y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ivuga ko iramutse yemerewe yahita itangira imyiteguro hakiri kare. Kugira ngo Maroc yemererwe kwakira iri rushanwa, ni uko igomba guhigika […]

Sudani y’Epfo: Imfungwa za politiki 30 zarekuwe

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yarekuye imfungwa za politiki zigera kuri 30 mu rwego rwo kunoza ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu gihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amategeko muri biro y’umutekano mu gihugu, Jalban Obaj, yavuze ko aba banyururu barekuwe ku bwumvikane ndetse ko ibiro bya perezida byari byabitangaje muri uyu mwaka bityo bikaba bishyizwe mu […]

Rubavu: Umwuka mubi muri koperative y’abatwara amakamyo wahoshejwe hitabajwe izindi nzego

Abashoferi batwara Amakamyo bo mu karere ka Rubavu bibumbiye muri Koperative COTRAMAGI bashinjaga ubuyobozi bwabo gufata ibyemezo butabagishije inama, ibi byatumye babwivumburira kugera aho hitabazwa izindi nzego mu gukemura ikibazo. Icyateye aba bashoferi b’amakamyo kwivumbura ku byemezo by’abayobozi bitoreye, ni icyemezo cyo kugura ikamyo nini izajya yinjiriza koperative bibumbiyemo. Iki cyemezo kikaba cyarafashwe mu nama […]

Tanzania: Igipolisi kivuganye abantu basaga 10 babaga mu mutwe w’abagizi ba nabi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu ushize, igipolisi cya Tanzania cyivuganye abantu 13 babarizwa mu gatsiko k’abagizi ba nabi gashinjwa gukora ubwicanyi bwa hato na hato mu Karere ka Kibiti. Biravugwa ko habayeho kurasana hagati y’abapolisi n’aba bagizi ba nabi ubwo igipolisi cyasatiraga indiri yabo iherereye mu giturage cya Rungungu, kiri mu ishyamba, ahagana […]

Ingingo 3 zakwereka umukobwa ushobora kwitwara neza mu buriri

Iyo abashakanye baryoherezanya mu gihe cyo gutera akabariro usanga urwo rugo ruhora rutuje mbese nta makimbirane aturuka mu byabereye ahiherereye arangwa muri urwo rugo, akaba ari yo mpamvu rero uyu munsi iwaculove.com igiye kwibanda cyane ku bimenyetso bishobora kukwereka umukobwa wagufasha kugira umunezero utagereranywa mu gihe mwaba murushinze, ari n’abyo umukobwa wese agomba kugerageza kwitaho […]

Uganda: Amashusho agaragaza uko Sgt (Rtd) Rutagungira yashimuswe yagiye ahagaragara

Amashusho ya camera yafatiwe mu kabari Sgt (Rtd) Rene Rutagungira yashimutiwemo mu gihugu cya Uganda yagiye ahagaragara, aho agaragaza uko byagenze n’abantu bamushimuse bamusohora muri ako kabari kitwa Bahamas Bar. Nk’uko aya mashusho ya CCTV abigaragaza, abagabo babiri bose bambaye sivile binjira muri ako kabari bagatumiza icyo kunywa, nyuma gato hakinjira undi wambaye ikoti ry’uruhu […]

Abasore biteje imbere babikesha kubyinira ababuze ababo (Amafoto&Video)

Mu gihugu cya Ghana, haravugwa itsinda ry’abasore bihangiye imirimo yo gususurutsa abagize ibyago mu buryo bwo kubyina, kuririmba n’ibindi bituma babona agatubutse binyuze muri ubu buryo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko aba basore bamaze kwiteza imbere ku buryo bugaragarira buri wese, aho usanga bafite indirimbo baririmbira abapfuye, kubyinana isanduku irimo umurambo mu […]

Ngoma: Abasenyewe na Leta bararira ayo kwarika bibaza aho bazerekeza

Abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Ngoma bamaze iminsi itatu mu gikorwa cyo gusenyera abaturage bivugwa n’aba bayobozi ko bubatse mu buryo butemewe, abasenyewe n’ubwo bavuga ko bubakaga ubuyobozi bubizi, ubu baribaza aho bagiye kwerekeza. Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com, batangaza ko bari gusenyerwa inzu zabo babamo mu gihe bari […]

Ntaho tugiye kujya kandi nzaba perezida w’u Rwanda vuba. Ndizera ko muzantora ubutaha — Dr. Frank Habineza

“ Ntaho tugiye kujya kandi nzaba perezida w’u Rwanda vuba. Ndizera ko muzantora ubutaha. Twaratsinzwe ariko twongeye guhaguruka .” Uyu ni Dr Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka Green Party nyuma y’aho mu minsi ishize yari yagaragaje igitekerezo cyo kuva muri politiki abitewe n’uko yari amaze gutsindwa mu matora ya perezida yabaye kuwa 04 Kanama 2017. “ […]