Perezida wa Misiri ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi azasura u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gutsura umubano hagati y’iki gihugu n’u Rwanda. Urwo ruzinduko azarutangira tariki ya 15 Kanama 2017, akomeze mu bihugu bya TchadØŒ Gabon na Tanzania. Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Namira Negm yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017. Uretse gukomeza […]

U Budage: Angela Merkel ari kwiyamamariza manda ya kane

Umuyobozi w’u Budage (Chancelière) Angela Merkel yatangije ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kane ku butegetsi mu matora ateganijwe muri Nzeri uyu mwaka. Abwira abayoboke b’ishyaka rye rya Gikurisitu riharanira demokarasi (CDU) mu mujyi wa Dortmund, Merkel yavuze ko u Budage bwitwaye neza, ariko yongeyeho ko Isi iri mu bihe bitoroshye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu ijambo ryibanze […]

Umusaza wari ukuze kurusha abandi ku isi yapfuye afite imyaka 113- AMAFOTO

Umusaza Yisrael Kristal wakomokaga muri Israel yapfuye afite imyaka 113, akaba yari umukambwe ushaje kurusha abandi ku isi. Umwaka ushize nibwo uyu musaza yashyizwe mu gitabo cy’amateka ‘Guinness World Records’ nk’umukambwe ushaje kurusha abandi ku isi. Yapfuye ku wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2017, habura ukwezi kumwe ngo yuzuze imyaka 114. yavutse ku wa […]

Karongi: Imirenge yari ifite amashanyarazi mu kagari kamwe igiye gusubizwa

Imirenge imwe n’imwe irimo uwa Mubuga, Gishyita na Rwankuba yari ifite umuriro w’amashanyarazi mu kagari kamwe cyangwa tubiri gusa. Icyi kibazo ngo kizaba cyarangiye mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018. Ni mu gihe abakorera ibikorwa bitandukanye muri iyo mirenge biganjemo abakorera muri dusanteri tw’ubucuruzi bagaragaza ko bafite amatsiko n’ibyishimo byo kubona bafite umuriro w’amashanyarazi. Ndayishimiye […]

Kenya: Babiri barimo umwana w’umukobwa baguye mu myigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora

Umukobwa muto yapfuye arashwe na polisi yatatanyaga abamagana ibyavuye mu matora aherutse gutangazwa ko yegukanywe na Perezida wari usanzweho, Uhuru Kenyatta. Mu gihe amajwi yatangazwaga by’agateganyo, Raila Odinga wari uhanganye na Kenyatta agasanga yamurushijwe [Odinga] yahise atangaza ko yibwe muri ayo matora. Abigaragambya mu bice bitandukanye biraye mu mihanda, maze muri aka gace ka Mathare […]

Ikibero cy’umukozi wacu wo mu rugo cyatumye mpurwa umugore wanjye- Nkore iki?

Mwiriwe abo dusangiye ibitekerezo kuri iki kinyamakuru, nitwa JMV, ndi umugabo ubu uremerewe n’umutwaro ukomeye. Muri uku kwezi gushize nibwo namaze iminsi igera kuri 11 ndi mu karuhuko k’akazi, nirirwaga mu rugo nkahava après midi, umukobwa dukoresha mu rugo sinavuga ko ari we wangushije mu mutego kuko na njye nabigizemo uruhare. Mu by’ukuri si umukobwa […]

Perezida Maduro arashaka kuvugana na Trump byanze bikunze nyuma yo kumufatira ibihano

Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro yatangaje ko ashaka kubonana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump myuma yo kumufatira ibihano ku byerekeye ubukungu. Yabitangaje ku wa kane tariki ya 10 Kanama, mu ijambo ryamaze amasaha atatu yagezaga ku Nteko Nshingamategeko nshya yatowe igizwe n’abantu 345 iherutse gushyirwaho. Maduro yatangaje ko yategetse Minisitiri […]

CHAN: Rurambikana hagati y’u Rwanda na Uganda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Kanama 2017, rurambikana hagati y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ n’ikipe ya ‘Uganda Cranes’ bahatanira itike y’igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018). Umukino urabera kuri Mary’s Kitende Stadium mu birometero 35 uvuye i Kampala, umurwa mukuru wa Uganda. Antoine Hey, umutoza w’amavubi , avuga ko […]

Imvururu hagati y'abanyerondo, abazunguzayi na Dasso, ni akabazo gato- Meya Kayisime

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buratangaza ko ikibazo cy’imvururu giherutse kuvugwa i Nyabugogo, cyahanganishije abakora irondo ry’isuku, Dasso n’abazunguzayi atari ikibazo gikomeye, dore ko ngo cyahise kinakemurwa mu maguru mashya. Umuyobozi w’aka karere Kayisime Nzaramba yatangarije itangazamakuru ko nta mpamvu zo kuremereza icyo kibazo. Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe videwo igaragaza umusore uri gukubitwa […]

Amabanga 4 yafasha umugore gushimisha umugabo we mu buriri

Ibijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina bisaba guhora wiyungura ubumenyi buri munsi hato ngo igikorwa cyagushimishaga kitazasigara kikururira. Mu nkuru y’urubuga elcrema berekana ko nubwo imibonano mpuzabitsina igirwamo uruhare n’umugabo n’umugore ariko biba byiza iyo hari amabanga umugore yamenye yatuma icyo gikorwa kigenda neza. Amwe muri ayo mabanga umugore agomba kuba azi harimo: Umugabo aba afite […]

Ikinyamakuru New York Times ntikinanizwa no guhora gitangaza ibihuha ku Rwanda?- Min. Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo aribaza niba ikinyamakuru New York Times, kitajya kinanirwa ngo guhora gitangaza ibihuha ku Rwanda, akanagiha gasopo ku bijyanye n’amahitamo y’Abanyarwanda. Ni nyuma y’inkuru yasohotse muri icyo kinyamakuru yanditswe n’abagize itsinda ry’ubwanditsi bwacyo bahaye umutwe ugira uti “Democracy is Rwanda’s Losing Candidate’, igenekereje mu Kinyarwanda igira iti ‘Demokarasi ni […]

Kigali: Hari abataka ibihombo baterwa n’ivumbi rikumira abakiriya

Bamwe mu bacuruzi bakorera ibikorwa byabo mu mujyi wa Kigali, barataka igihombo baterwa n’ivumbi rikumira abakiriya. Ni abakorera imirimo y’ubucuruzi hafi y’umuhanda muto uturuka ku nyubako ‘Building Chadel’, hateganye na Ecole Belge ugana kuri Resitora Veni Vidi, ndetse hanegeranye n’igikari cya KCB Bank. Ni umuhanda muto ariko ivumbi rihatumuka riteye abahakorera inkeke. Uyu muhanda uri […]

Perezida Kagame‏ yifurije intsinzi Kenyatta watorewe gukomeza kuyobora Kenya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda yifurije intsinzi mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta wongeye gutsinda amatora yo kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ku wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2017, Perezida Kagame yifurije intsinzi mugenzi we , agira ati […]

Miss Elsa yateguye irushanwa ngarukamwaka ryo koga

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, yatangaje ko ku wa 12 Kanama, Kuri Cercle Sportif, haratangira irushanwa ngarukamwaka ryo koga yise ‘Ndi Nyampinga Swimming Competition’. Mu kiganiro na Bwiza.com, Miss Elsa, yatangaje ko n’ubundi mu buzima busanzwe akunda Sport yo Koga, ndetse anavuga ko yahoze akina umukino wo koga, n’ubwo atagize amahirwe yo kuwukina ku rwego […]

Rubavu: Abagoronome bakorera mu biro banengewe mu ruhame

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bukomeje kwibaza impamvu Abashinzwe ubuhinzi (abagoronome) mu mirenge yose igize akarere ka Rubavu usanga bicaye muri za biro mu gihe akazi kabo kakagombye gukorerwa mu mirima no gusura abahinzi. Ibi barabyibaza mu gihe byibura buri mugoronome w’umurenge yahawe Moto imworohereza kugera ahashoboka hose ariko rimwe na rimwe ugasanga za moto ziraparitse […]