Perezida Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru mu mutwe w'ingabo zidasanzwe

Perezida wa uganda, Yoweli Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bayobora umutwe udasanzwe w’ingabo z’igihugu basaga 300. Ni muri urwo rwego, Don Nabaasa wayoboraga umutwe w’ingabo zidasanzwe yakuwe ku ipeti rya Colonel agahabwa irya Brigadier General. Mu gihe mugenzi we Abel Kandiho wayoboraga ishami ry’ubutasi bwa gisirikare, Chieftaincy Military Intelligence (CMI), na we wari Colonnel […]

Umugabo wanjye ntajya yifuza ko mukora ku gitsina, niyo tumaze gukora imibonano mpuzabitsina arimyoza-Nkore iki?

Umwaka urabura ukwezi kumwe ngo wuzure mbana n’umugabo wanjye, kuva twabana sindabona igitsina cye, narabigerageje ariko yaranze, niyo nifuje ko tujyana muri dushe arabyanga. ibi bintera amakenga cyane ku buryo mbona bizanansenyera. Ngerageza kumukorakora ariko cyo iyo nkigezeho yanga ko nagikoraho, ikindi kintera impungenge, iyo tumaze gukora imibonano, akenshi ahita yimyoza nkabona ameze nk’ufite ikibazo […]

Ratko Mladic wari warahimbwe “Umubazi” yakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha bya jenoside

Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho kuburanisha ibyaha byakorewe muri Yougoslavia kuri uyu wa Gatatu, itariki 22 Ugushyingo 2017 rwatangaje ko Umunya-Bosnia, Ratko Mladic, wahoze ari umuyobozi w’ingabo z’Abaserbe, ahamwa n’ibyaha bya jenoside, n’iby’intambara byakorewe muri Yougoslavia mu myaka ya za 90, rumukatira igifungo cya burundu. Urukiko rwahamije Mladic bari barahimbye “The Butcher” (bisobanuye Umubazi)ibyaha 10 mu byaha […]

Ivan Rakitić avuga ko nta cyizere cya 100% cy’uko Messi azaguma muri FC Barcelone

Ivan Rakitić ni umugabo w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu Busuwisi, akaba akinira ikipe FC Barcelona yo muri Espagne ku mwanya wo hagati mu kibuga, avuga ko adahamya 100% ko Messi azaguma muri iyi kipe. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije umukino ukomeye urahuza ikipe ya FC Barcelona na Juventus yo mu Butaliyani, wo kuri uyu wa 22 […]

Isesengura : Nyuma y’ imyaka 2 bashatse guhirika perezida Nkurunziza ku butegetsi, ubwoba ni bwose

Kuva igihe Perezida w’ u Burundi, Pierre Nkurunziza ashatse guhirikwa ku butegetsi mu mwaka wa 2015 abakurikiranira hafi politiki y’ iki gihugu basanga abagituye biganjemo abayobozi bahorana ubwoba ndetse n’ impungenge zidasanzwe. Kuva umugambi wo guhirika Perezida Nkurunziza waburizwamo , imyitwarire ye yagiye irangwa n’ ubwigunge mu ruhando rwa politiki anengwa n’ abagenzi kuko ataboneka […]

Rwamagana: Ubuyobozi bwa SACCO/Kigabiro buravugwaho kuyihombya, uburangare no kwimana amakuru

Koperative ebyiri zo mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana zahawe inguzanyo na BDF za miliyoni 10 yo kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga, byaraguzwe ariko ntibikoreshwa, ubuyobozi bwa SACCO Imboni/Kigabiro bugashinjwa kubigiramo uburangare . Ubuyobozi bw’iyi SACCO ntibushaka ko aya makuru y’ibihombo n’uburangare bwagize asohoka ngo ajye mu binyamakuru, mu gihe abagenerwabikorwa bashimangira ko ari bwo […]

Reba amafoto y’umukecuru uri guha umugisha umuhungu we mbere y’uko afata urugendo

Amafoto akomeje gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, umukecuru yapfukamishije umuhungu w’umusore, ari kumuminjiraho utuzi mu mutwe no ku birenge mbere y’uko uwo musore afata urugendo rwa kure. Abazi bya hafi uyu mukecuru, ngo umuhungu we yari yamubwiye ko agiye kujya mu gace ka Kano gaherereye mu Majyaruguru ya Nigeria, akaba ngo yarakoze ibi […]

Dr Daphrosa Gahakwa na bagenzi be batatu bakoranaga muri RAB bahagaritswe

Dr Daphrosa Gahakwa wari umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’abandi bakozi batatu bakoranaga kuri uyu wa 22 Ugushyingo bahagaritswe by’agateganyo mu mirimo yabo na Minisitiri w’Intebe, Dr Eduard Ngirente. Usibye Dr Gahakwa, abandi bakozi birukanwe ni; Innocent Nzeyimana wari ushinzwe ibijyanye no kuhira, Bimenya Theogene wari ushinzwe imari, na Violet Nyirasangwa wari […]

Ikibazo cy’ubwumvikane bucye muri EAC budindiza imishinga ihuriweho kigiye kwigwaho

Inama ya ba minisitiri b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iteganyijwe i Kampala muri Uganda kuwa 01 Ukuboza izigirwamo ibibazo by’imishinga y’ibikorwaremezo mu karere ishobora kudidindira bitewe n’ubwumvikane bucye buri kugaragara mu bihugu bigize uyu muryango muri iyi minsi. Mu gihe umubano wa Uganda n’u Rwanda, uwa Kenya na Tanzania, uw’u Burundi n’u Rwanda […]

Amerika: Indege y’intambara yakoreye impanuka mu nyanja ya Pacific

Ubwato butwara indege z’intambara bw’Amerika bburi gushakisha ababuriwe irengero mu mpanuka y’indege y’Intambara y’Amerika yabereye mu nyanja ya Pacific. Kugeza ubu, ibitangazamakuru biravuga ko hamaze kuboneka abantu 8 bakiri bazima, abandi 3 bakaba bakomeje kuburirwa irengero. Iyi ndege yarohamye hafi y’agace ka Okinawa ko mu gihugu cy’u Buyapani, ubu indege n’andi mato bikaba bikiri mu […]

USA: Uwitwa Bosco Tukamuhabwa akurikiranweho kwica umugore we witwa Nkinamubanzi

Umugabo witwa Bosco Tukamuhabwa washinjwaga gukubita umugore we, Maniriho Nkinamubanzi, mu mezi 7 ashize, kuri ubu arashinjwa icyaha cyo kumwica nyuma y’aho umurambo w’uyu mugore ubonekeye kuwa 10 Ugushyingo yarawuhishe aho babika imyenda mu rugo rwabo ahitwa Providence muri Leta ya Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igipolisi cya Rhodes Islands kikaba kivuga […]

RDC: Mu cyumweru kimwe, abasaga 50 bamaze guhitanwa n’indwara ya Chorela

Abakozi bo mu muryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS bakorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari gukora iyo bwabaga ngo bahangane n’ikibazo cy’indwara ya Chorela ikomeje kubica bigacika mu duce tumwe na tumwe muri kiriya gihugu. Iyi ndwara igaragaza ibimenyetso byo gucibwamo no guhinda umuriro, imaze guhitana abasaga 50 mu gihe kingana n’iminsi 7 […]

Uganda: Abakozi ba ISO baba bashimuta impunzi bazikangisha kuzisubiza mu Rwanda bazishakamo amafaranga

Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Uganda (ISO) rwashyizwe mu majwi rushinjwa gushimuta impunzi z’Abanyarwanda rugamije kuzikuramo amafaranga ngo rubone kuzireka. Ibi bikaba byashyizwe ahagaragara nyuma y’itabwa muri yombi ry’uwitwa Jean Paul Cyubahiro, Umugande ufite inkomoko mu Rwanda, washimuswe kuwa 27 Ukwakira 2017 n’abakozi b’uru rwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu bamusanze ahitwa Nasser […]

Muhanga: Uzarenza uku kwezi atishyuye mituweli, azashyikirizwa inkiko ahanwe

Mu rwego rwo gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, bwabahaye integuza ko uzarenza uku kwezi ku Ugushyingo 2017, atabutanze azashyikirizwa inkiko agahanwa. Ibi byatangarijwe mu murenge wa Kabacuzi, umwe mu mirenge 12 y’akarere ka Muhanga, kugeza ubu uri ku mwanya wa 9 mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, kuba abahatuye batararangiza kubwishyura […]

Ibihugu bya Afurika bitandukanye birimo Congo byahamagaje ababihagarariye muri Libya

Kuri uyu wa kabiri, itariki 21 Ugushyingo 2017, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yahamagaje ambasaderi wayo muri Libya nyuma y’aho ngo bigaragariye ko muri iki gihugu hakorerwa ubucuruzi bw’abantu. Ubuyobozi bw’iki gihugu cy’abaturanyi cya Congo buravuga ko bwifuza kumenya by’ukuri uko ibintu bimeze muri Libya no kumenya niba Abanye-Congo bahatuye bacyurwa mu gihe […]