Marina yahagaritse gukora umuziki mu buryo bw'amashusho igihe kitazwi

Umuhanzikazi ukunzwe nabatari bake hano mu Rwanda bitewe n’ijiwi rye wamamaye mu ndirimbo nyinshi nka Too much yahuriyemo na Urban Boys kuri ubu yamaze gutangaza ko ahagaritse umuziki burundu nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yaherukaga gukora yitwa Karibu. Inyarwanda dukesha iyi nkuru yaganiriye na Marina usanzwe abarizwa mu nzu itunganya umuziki ya The Mane  […]

Abakandida Depite ba FPR/Inkotanyi batangiriye i Rulindo biyamamaza- AMAFOTO

Umuryango wa FPR/ Inkotanyi hamwe n’indi mitwe ya politiki (PDI, PDC, UDPR, PPC, PSP, PSR) yifatanyije nawo, batangiriye i Rulindo igikorwa cyo kwamamaza abakandida bazabahagararira mu nteko Nshingamategeko. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kanama 2018, iki gikorwa cyatangiriye mu murenge wa Masoro, akarere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru aho imbaga y’abarwanashyaka baturutse hirya no […]

Kenya: Abayobozi b’ibigo 2 bikomeye bya leta mu mazi abira bashinjwa forode

Urukiko rwo muri Kenya kuri uyu wa Mbere rwashinjije abayobozi b’ibigo bishinzwe gucunga ubutaka bwa leta n’imihanda ya gari yamoshi, gutanga ubutaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahubatswe umuhanda mushya wa gari ya moshi wa miliyari 3 z’amadolari. Umuhanda wa gari ya moshi uhuza Nairobi na Mombasa, watewe inkunga n’u Bushinwa ni umwe mu mishinga y’ingenzi […]

Urubyiruko rwahishuriwe ibanga Diamond na Ali Kiba bakoresheje ngo bazamure impano yabo

Ubuyobozi bw’akarere ka Kisarawe  muri Tanzaniya,bwasabye urubyiruko kwigira ku muhanzi Diamond Platnumz na Ali Kiba kugira ngo narwo ruteze imbere impano rufite. Mu kiganiro na Ayo TV, Umuyobozi w’aka karere, Jokate Mwegelo yatangaje ko kugira ngo urubyiruko rwa Tanzaniya ruzamure impano rufite rugomba gufata iya mbere rugashyiraho uburyo bworoshye bw’imikorerere aho gutekereza leta kuko ngo […]

Angola: Perezida Kagame ategerejwe mu nama y’akarere iziga kuri Congo na Sudani y’Epfo

I Luanda mu murwa mukuru wa Angola, kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Kanama 2018 hateganyijwe inama y’akarere igomba kwiga gusa ku bibazo bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Sudani y’Epfo. Ni inama izitabirwa n’abakuru b’ibihugu 6 barimo n’uw’u Rwanda, Paul Kagame ntihatagira igihinduka. Ibi ni ibyatangajwe kuwa Gatanu ushize, itariki 10 Kanama […]

Gakenke: Umurenge wari usigaye muri 19 nawo wagejejwemo amashanyarazi

Abaturage b’Umurenge wa Mataba, mu karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru ari nawo mu mirenge 19 igize akarere wari utaragezwamo amashanyarazi, barishimira ko babonye umuriro w’amashanyarazi bakikura mu icuraburindi. Aba baturage bo mu Murenge wa Mataba bakaba biyemeje gukoresha amashanyarazi bahawe vuba mu bikorwa by’iterambere. Nyuma yo guhabwa amashanyarazi abaturage batangaje ko biteguye gukora imishinga […]

Gasabo: Umuraperi Jay Polly yagejejwe imbere y’urukiko asabirwa imyaka 2 y’igifungo

Umuraperi Jay Polly umaze kumenyekana mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Kanama, yagejejwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, aho ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka 2 kubera gukubita umugore we, Sharifa, akamukura amenyo abiri. Umugore we aramusabira imbabazi. Amakuru bwiza.com ikesha umunyamakuru wayo uri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo aravuga ko umuraperi Jay Polly wamamaye […]

Umugabo yifotoye yapfuye yoherereza amafoto umugore we -Amafoto

Umugabo w’imyaka 27 witwa Danny Gonzalez ukomoka muri Hondura yifotoye ifoto abeshya umugore we ko yapfuye aramuvumbura  Danny Gonzalez avuga ko umugore we yari yaramurembeje amusaba amafaranga y’umurengera dore ko bataba mu gace kamwe cyane ko uyu mugabo aba Muri Amerika naho umugore we bivugwa ko yamusabaga amafaranga menshi yo kwifashisha mu buzima busanzwe yibera […]

Indonesia: Impanuka y'indege yahitanye abari bayirimo harokoka umwana w'imyaka 12

Impanuka y’indege yabereye muri Indonesia kuri uyu wa gatandatu ushize, yahitanye abantu 8 mu bantu 9 bari bayirimo harokoka umwana  w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko wenyine wasanzwe ari muzima mu bisigazwa by’indege . Amafoto y’aho ibi byabereye agaragaza uyu mwana afite ubwenge ndetse areba no mu cyuma cya kamera gifata amajwi n’amafoto. Ku Cyumweru mu gitondo […]

Uganda: Abashinzwe umutekano bavumbuye imirambo itanu mu rugo rw’umupfumu

Abapolisi n’abashinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda bataye muri yombi umupfumu banamusangana imirambo y’abantu batanu mu rugo iwe mu giturage cya Kisoga, mu Karere ka Kayunga. Ni nyuma y’umukwabu wakozwe kuwa Gatandatu ushize n’abakozi ba CMI n’abapolisi bari bavuye mu Karere ka Mukono. Umuyobozi wa polisi muri Mukono, Jesca Naawe, yavuze ko uwo mupfumu watawe […]

Umunyarwandakazi akaba n’umugore wa AY yamaze kwibaruka nyuma y'amezi 6 arushinze

Umunyarwandakazi Umunyana Remy akaba umugore w’Umuraperi w’Umunyatanzaniya, Ambwene Yessayah izwi nka AY  ku munsi w’ejo tariki ya 12 Kanama 2018 yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’amezi atandatu arushinze. Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, AY yatangaje ko umufasha we yamaze kwibaruka aho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Dallas. Yagize ati” Imana ni […]

Igisirikare cy’u Rwanda kigiye kwakira imyitozo mpuzamahanga ya SA18

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), icya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Army), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(E.U), ibihugu byo muri East Africa n’indi miryango mpuzamahanga, bagiye guhurira mu masomo yiswe Command Post Exercise (CPX) ndetse n’ayiswe Medical Readiness Exercise (MEDRETE) mu kiswe Shared Accord 2018 (SA18), azatangira guhera kuwa 14 kugeza kuwa 29 Kanama 2018 mu […]

Rubavu: Umugabo yafatanywe udupfunyika 7000 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda  ikorera mu Karere ka  Rubavu  ku itariki ya 08 Kanama  yafashe uwitwa Nkundanyirazo Venuste w’imyaka 32 imufatanye urumogi rungana n’udupfunyika ibihumbi birindwi. Yafatiwe mu murenge wa Gisenyi  mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko abaturage ubwabo bamuketse ko ashobora kuba acuruza ibiyobyabwenge by’urumogi. Abaturage bakimara guha Polisi amakuru yagiye iwe aho atuye, bamubaza […]