Abaminisitiri 10 bayoboye MINADEF, Abajenerali 5 ba ex-FAR, abasivili 3, kuva u Rwanda rwigenga

Nyuma y’ihindurwa rya Guverinoma, Général Major MURASIRA Albert abaye Minisitiri w’Ingabo wa 10 uyoboye Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda kuva rwabaho. Minisiteri y’Ingabo niyo ikurikirana ibikorwa by’Ingabo z’Igihugu, zahoze zitwa GN (Garde Nationale) muri Repubulika ya Mbere, zitwa FAR (Forces Armées Rwandaises),  mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , nyuma ya Jenoside, U Rwanda […]

Rubavu: Abarimu nibo bigisha abana ingengabitekerezo ya Jenoside- Bishop Rucyahana

Umwarimu yigishije abanyeshuri ibijyanye n’urukundo,akabereka urukundo nta ngengabitekerezo yakongera kugaragara mu bana, ibi bitangazwa na kimisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu nama bagiranye n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zikorera mu karere ka Rubavu. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukwakira, 2018 , intumwa za Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ziyobowe na Bishop John Rucyahana bagiranye  inama y’ihariye n’inzego z’ubuyobozi mu […]

Icyo ubuyobozi bwa FC Barcelona buvuga ku makuru yo kwisubiza Neymar

Visi Perezida w’ikipe ya FC Barcelona, Jordi Cardoner avuga ko amakuru amaze iminsi acicikana hirya no hino mu binyamakuru, ko Neymar Junior agiye gusubira muri iyi kipe, nk’ubuyobozi bw’ikipe ngo nta kintu bwari bwabiganiraho. Amakuru yatangajwe muri iki cyumweru, yavugaga ko Perezida w’ikipe, Josep Maria Bartomeu yagiranye ikiganiro n’abakinnyi b’ibikomerezwa ngo ababaza niba igaruka rya […]

Rihanna yanze kwitabira igitaramo  agira ngo arwane ku birabura

Umuhanzikazi  Rihanna yanze kwitabira igitaramo kizatangiza Shampiyona Y’Umupira w’Amaguru (NFL) cyitwa Super Bowl III  kubera ihohoterwa rikorerwa abirabura muri Amerika. Ikinyamakuru US Weekly gitangaza ko Rihanna yari yasabwe kuzaririmba mu gitaramo kizabera Atlanta gusa  ngo ntazitabira kubera ibyabaye kuri Colli kaepernick wapfukamye ubwo harirmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu nk’ikimenyetso cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abirabura. Kaepernick ubwo […]

Muhanga: Uwicishije icyuma murumuna we w’imyaka 4 yasabiwe igihano

Kuri uyu wa Kane, itariki 18 Ukwakira, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije mu ruhame ahakorewe icyaha mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinihira, Akagali ka Gitinda, Umudugudu wa Nyagatovu, uwitwa Nsengimana Eric ukurikiranweho icyaha cyo kwica umuvandimwe we ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu. Ubushinjacyaha Bukuru bukurikiranyeho  uwitwa  Nsengimana Eric kuba yarishe murumuna we  […]

Ku myaka 22 arasobanura ikimutera gukomera ku busugi bwe

Snegugu Radebe ni umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, ni umwe mu bagize itsinda ry’ amasugi yo muri Afurika y’Epfo, avuga ko hamwe na bagenzi be, batajya bumva bashishikajwe no gukora imibonano mpuzabitsina. Snegugu  atuye mu gace ka Daveyton, abarizwa mu itsinda ry’amasugi yo muri Ekurhuleni, avuga ko kudakora imibonano mpuzabitsina nk’uko abandi biba bibashishikaje, atari uko […]

Abanyarwanda bifuza kugira Igihugu cyuguruye amarembo- Perezida Kagame

Perezida Kagame ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwaka w’Ubucamanza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukwakira 2018, yatangaje ko Abanyarwanda bifuza kugira igihugu cyuguruye amarembo. Ni umuhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishingamategeko, Perezida Kagame akaba avuga ko Abanyarwanda bafite byinshi bifuza kugeraho, nk’intego biyemeje kugira ngo bagire igihugu cyuguruye amarembo. Yagize ati “Abanyarwanda bifuza kugira […]

Video: Reba ubugizi bwa nabi inzego z’umutekano za Uganda zikorera abaturage

Inzego z’umutekano za Uganda zikomeje kuvugwaho ibikorwa by’iyicarubozo no gukorera bamwe mu banyagihugu ibikorwa bitari ibya kimuntu zidatinya no gukora ku manywa y’ihangu isi yose irebera nk’uko video ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ibigaragaza. Usibye abaturage ba Uganda bakorerwa ibi bikorwa bibatesha agaciro mu gihugu cyabo, izi nzego z’umutekano za Uganda zikunze no kwibasira abanyamahanga […]

U Burundi mu bihugu 10 ku Isi ukwiye kujyamo wigengesereye

Iteka iyo umuntu ategura urugendo agomba kumenya niba aho agana hatekanye, niba amazi yaho asukuye ndetse niba yabona ibyo yakenera mu buryo bumworoheye, ariko mu bihugu bimwe department ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika isanga hari ingamba zisumbuyeho zigomba gufatwa mbere yo kubijyamo. Hagendewe kuri politiki yabyo, umutekano bifite, urwego rw’ubuvuzi, ibikorwaremezo, ingaruka zaterwa n’ibiza, […]

Umuryango Nyarwanda uhangayikishijwe n’ikibazo gikomeye cyo gusambanya abana- Min. Nyirasafari

Nyirasafari Esperence wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ubu akaba yagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo, avuga ko umuryango wugarijwe n’ikibazo cyo gusambanya abana, rimwe na rimwe bikabaviramo gutwara inda zitateganyijwe, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,… Ibi yabitangaje ku wa 18 Ukwakira 2018, ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza ‘Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro’ wizihirijwe ku […]

Hatangijwe gushakisha Umunya-Afurika y’Epfo bivugwa ko yaburiye mu Rwanda

Mu gihe inshuti n’umuryango w’Umunya-Afurika y’Epfo, Leon Orsmond bivugwa ko yaburiye I Kigali batangije ubukangurambaga bwo kumushakisha, Guverinoma ya Afurika y’Epfo nayo iravuga ko n’ubu itazi uko byamugendekeye kimwe n’Igipolisi cy’u Rwanda. Muri iki cyumweru nibwo hafunguwe page ya facebook yiswe ‘Find Leon Orsmond’ ibaza impamvu Igipolisi cy’u Rwanda kitari gusubiza ibibazo kw’ibura rya Orsmond […]

Diamond Platnumz ni ikigwari mu buriri- ihabara rya Diamond

Umukobwa waryamanye n’umuhanzi Diamond Platnumz witwa Irene Charles uzwi nka Lynn yavuze ko uyu mugabo ubuhanga bwo gutera akabariro  ari hafi ya ntabwo n’ubwo ngo yirirwa yirukanka mu bagore. Uyu mukobwa yahisemo kubitangaza nyuma yaho Diamond ashyize hanze videwo ari kumwe n’umukobwa mu buriri bigaragagara ko bari barimo kugirana ibihe byiza amukorakora. Abakurikirana Diamond kuri […]

Cibitoke: Abasirikare, Polisi n’Imbonerakure baryamiye amajanja ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi

Nyuma yaho Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza asabiye inzego zirebwa n’umutekabo kuba maso, bagakaza umutekano ku mupaka, aho buhana imbibi n’u Rwanda ndetse na Congo, amakuru aturuka mu Ntara ya Cibitoke avuga ko Imbonerakure n’izindi nzego z’umutekano baryamiye amajanja. Polisi, abasirikare ndetse n’urubyiruko rw’Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi ‘Imbonerakure’ ngo nizo nzego […]

Abarusiya bazajya muri paradizo nihaba intambara kirimbuzi — Perezida Putin

Kuri uyu wa kane, itariki 18 Ukwakira, Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya yatangaje ko mu gihe haramuka habaye intambara kirimbuzi Abarusiya bajya muri paradizo naho ababateye bagashirira ku icumu. “ Abarusiya bazajya muri paradizo nihaba intambara kirimbuzi ”, uwo ni perezida Vladmir Putin avuga ko nta ntambara yifuza ariko agashimangira ko uwo ari we wese […]

U Rwanda rukomeje inyigo zo gushakisha Peteroli mu Kiyaga cya Kivu

Igihugu cy’u Rwanda rwizeye kwinjira mu rubuga rw’ibihugu bicukura peteroli ku Isi, aho ruteganya kwifatanya n’amasosiyete ya Peteroli na gaz mu cyiciro gitaha cyo gushakisha peteroli mu Kiyaga cya Kivu. Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amabuye y’agaciro, peteroli na gaz, Francis Gatare, ngo u Rwanda rwatangiye icyiciro cya mbere cy’ubushakashatsi bugamije kugerageza ibinyabutabire […]