Abarwayi bashya 41 banduye COVID-19 mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 41 ba COVID-19, mu gihe abakize iki cyorezo ari 24. Abarwayi bashya babonetse barimo 18 babonetse mu mujyi wa Kigali, 19 babonetse i Rubavu, mu gihe uturere twa Kirehe, Nyagatare, Rusizi na Gakenke twabonetsemo umuntu umwe muri buri kamwe. Mu gihugu hose […]

Ifoto y’intumwa ya Papua New Guinea yagiye mu nteko ya Loni yabunuje yongeye guca ibintu

Ifoto y’intumwa y’igihugu cya Papua New Guinea yagiye mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yongeye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bakomeje gutangarira iriya ntumwa. Iyo ntumwa yafotowe ubwo yari ihagarariye kiriya gihugu mu nteko rusange ya Loni yo muri 2017 yabereye i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ku ifoto iriya ntumwa […]

Urugendo rwa APR FC muri CAF Champions league rurangiriye i Nairobi

Ikipe ya APR FC yasezerewe muri CAF Champions league y’uyu mwaka, nyuma yo gutsindindwa na Gor Mahia yo muri Kenya ku giteranyo cy’ibitego 4-3. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari yaratsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye i Kigali, gusa ntibyari bihagije kugira ngo irenge ijonjora ry’ibanze kuko mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Nyayo National […]

PerezidaTshisekedi yabujije Kabila gukandagira i Lubumbashi

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yabujijwe gukandagira i Lubumbashi, aho yari ategerejwe kuri uyu wa Gatandatu, amakuru atandukanye atangazwa n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu akaba avuga ko Perezida Felix Tshisekedi ubwe ari we wamwihamagariye mu gitondo cya kare amusaba gusubika urugendo rwe. Joseph Kabila yari ategerejwe i Lubumbashi , […]

Hamenyekanye abari gutera inkunga Bobi Wine ngo azatsinde Museveni

Inkuru yabaye kimomo ko abantu bari muri Amerika aribo bari inyuma y’amikoro Depite Robet Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ari gukoresha ngo azabashe gutsinda amatora, ahigike Museveni uyoboye iki gihugu mu myaka isaga 30. Kompanyi ishinzwe ibyo kumenyekanisha yo muri Amerika yitwa GQR ngo izamufashe guhigika Museveni Kaguta Yoweli. Umuyobozi wungirije wa GQR uba i […]

Bakomeje gusaba ko inzitizi zibuza abangavu kuboneza urubyaro zivanwaho

eoycnw9wmai2muk.jpg

Abifuza ko ingimbi n’abangavu bemererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bakomeje kotsa igitutu inzego zitandukanye ngo izo nzitizi zivanweho, aho impamvu batanga ku isonga haza ikibazo cy’abangavu batwara inda zitifuzwa kuri ubu babarirwa mu bihumbi 30 buri mwaka. Kuri uyu wa Gatanu, nibwo i Kigali hateraniye inama yo ku rwego rwo hejuru yagaragarijwemo ibyo u […]

I Burundi bakirije yombi icyemezo cya Loni cyo guhagarika kubakoraho iperereza ryihariye

Abategetsi b’u Burundi bakirije yombi icyemezo cy’Akanama gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye, Loni, kasabye Umunyamabanga Mukuru w’uriya muryango gukura u Burundi ku rutonde rw’ibihugu bigomba gukorwaho iperereza ryihariye. Mu itangazo kariya kanama kashyize ahagaragara ku munsi w’ejo, kasabye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, gukura u Burundi ku rutonde rw’ibihugu bigomba gukorwaho iperereza mu buryo […]

Tanzania: Pasiteri yafashwe asambanyiriza umwana mu irimbi

Polisi mu Ntara ya Ruvuma muri Tanzania yataye muri yombi umupasiteri w’imyaka 72 witwa Boston Chimalilo akekwaho gufatira ku ngufu mu irimbi, umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko. Uyu mupasiteri usanzwe ari uwo mu idini ryitwa Pentecostal Gospal Mission rikorera mu Karere ka Mbinga, akekwaho gufata ku ngufu uyu mwana wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri […]

Byinshi wamenya kuri kajugujugu kabuhariwe z’intambara za Mi-24 n’u Rwanda rutunze

880px-afghan_air_corps_mi-35_on_kandahar__2009.jpg

Mi-24, kajugujugu ya mbere yatangiye gukoreshwa n’ingabo zirwanira mu kirere z’u Burusiya nk’indege y’ubwikorezi ndetse y’indwanyi, yakozwe hashingiwe kuri sisitemu yubatse ubwoko bwa Mi-8. Mu bushobozi bw’inyongera ifite harimo ubufasha bwo mu kirere butaziguye, kurasa za burende, guherekeza ingabo n’intambara yo mu kirere. Ubu bwoko bwa kajugujugu bwakoreshejwe cyane mu ntambara yo muri Afghanistan, yandika […]

LONI ivuga ko nta byegeranyo byihariye bigikenewe ku Burundi

Akanama gashinzwe umutekano mu muryango mpuzamahanga (ONU/ UN) ivuga ko nta byegeranyo byihariye bigikenewe ku Burundi bitewe n’uko ibintu byifashe. Aka kanama kavuga ko gashima intamwbe u Burundi bwateye mu bijyanye n’umutekano, guca umuco wo kudahana, bityo ngo u Burundi ntibukwiriye kuba ku rutonde rw’ibihugu byigwaho byihariye. Gusa ariko, ngo haracyari impungenge ku bijyanye no […]

Umutwe wa FIB wirukanye M23 ugiye kongerwamo ingabo zidaturuka muri SADC

Ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, byamaze kwemeranya ku guhindura umutwe wa FIB (Force Intervention Brigade) wa Monusco, wahashyije umutwe wa M23 mu 2013, wongererwa ubushobozi bw’ibikoresho kugirango urusheho gushyira mu bikorwa inshingano zawo, aho hateganywa no kongeramo n’ingabo zitava mu bihugu bya SADC. Nyuma y’imyaka 7 ukorera muri Repubulika iharanira […]

Ibihugu by’Afurika biteye ubwoba ku bitero byo mu kirere

final_airtoairloadout_steveotte_lowreswithchute.jpg.pc-adaptive.1920.medium.jpg

Mu gihe inzego zose z’igihugu zitezwa imbere, igisirikare ntigisigara inyuma ku mugabane wa Afurika. Mu kayabo gashorwa n’abategetsi, hazamo n’ajya mu bikoresho bigurwa ngo byifashishwe n’igisirikare cyo mu kirere. Mu bihugu byinshi bya Afurika, hose hashyirwamo akayabo ariko siko nanone biri ku kigero kimwe biturutse ku mpamvu zinyuranye zirimo n’amikoro nk’uko Defenc Web dukesha iyi […]

Menya gereza eshanu mbi kurusha izindi muri Afurika

Hari gereza zo muri Afurika usanga imfungwa zibaye mu buzima bwiza aho usangamo za Televiziyo, ubwiherero bugezweho, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri, yemwe abagororwa barya neza. Ku rundi ruhande ariko hari izindi gereza usanga imfungwa zibayeho mu buzima bubi cyane, ku buryo hari abadatinya no kuzigereranya n’ikuzimu. Twifashishije urubuga Phoenix, tugiye kubagezaho gereza eshanu zifatwa nk’imbi […]

Sosiyete icuruza ikanagurisha KTN Rwanda yabonye igihembo cy’umwaka

50679668628_8243-8f1b5.jpg

Mu muhango wo gutanga ibi bihembo wabaye ku wa 5 Ukuboza, Sosiyete Nyarwanda yo kugura no kugurisha ya KTN Rwanda yegukanye igihembo cy’abahize abandi mu gutanga serivisi nziza bizwi nka Service Excellence Awards. Service Excellence Awards ni ibihembo bitangwa n’ikigo gisanzwe gikora ibikorwa byo guhemba abantu n’ibigo mu nzego zitandukanye cya Kalisimbi Events, byatangwaga ku […]

Umunya-Nijeriyakazi Dr Ngozi Okonjo-Iweala, Umunyafurika w’Umwaka wa 2020

Umunyanijeriyakazi, Dr Ngozi Okonjo-Iweala, niwe wabaye Umunyafurika w’Umwaka wa 2020, aho akurikiye Umuyobozi wa Banki Nyafurika y’Iterambere, Akinwumi Adesina, wabaye Umunyafurika w’Umwaka mu mwaka ushize wa 2019, ndetse na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wabaye Umunyafurika w’Umwaka wa 2018. Dr Ngozi akaba ari no mu mwanya mwiza wo kugira uruhare rukomeye, guhindura Afurika no kujya […]

Uburyo bwakoreshejwe mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi muri Cyangugu

Mu mpera z’umwaka wa 1991 nyuma y’iyemerwa rya politiki ishingiye ku mashyaka menshi, MRND yafashe bamwe mu rubyiruko rwayo iruhuriza mu mutwe witwara gisirikare witwa Interahamwe. Uwo mutwe utangira washingiwe i Kigali ariko uza gukwira mu gihugu hose harimo n’uduce tunyuranye twa Perefegitura ya Cyangugu. Igitekerezo cyo gushyiraho Interahamwe kigeze i Cyangugu, hashyizweho inzego z’ubuyobozi […]

Uganda: Bobi Wine yamaganye ifatwa ry’umurinzi we washinjwe gushaka kumwica

Umukandida w’ishyaka NUP mu matora ategerejwe muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yamaganye itabwa muri yombi ry’umurinzi we, Norbert Ariho, washinjwe gushaka kumwica, watawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu. Inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi Ariho, zimushinja kugerageza kugirira nabi Bobi Wine akoresheje ibyuka biryana mu maso kuwa Kabiri ushize mu […]

RDC: Abasivili basaga 10 bishwe batemaguwe n’abitwaje intwaro

Abantu bitwaje intwaro batamenyekanye kuri uyu wa Gatanu, itariki 04 Ukuboza 2020 bacengeye mu giturage cya Munganga, muri Gurupoma ya Tondabo, muri Teritwari ya Irumu bahica abaturage bagera kuri 11. Umuhuzabikorwa w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Convention pour le Respect des Droits Humains (CRDH), Mumbere Munyaderu, yabwiye urubuga rwa 7SUR7.CD dukesha iyi nkuru, ko hapfuye […]

Nuba jenerali nkanjye uzarye ihene yose- Gen. Mudacumura

Umwe mu bahoze mu mutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, Forces DĂ©mocratiques de LibĂ©ration du Rwanda, (FDLR) avuga ko Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura, wayoboraga FOCA yakundaga kwibutsa abasirikare bamurinda ko baba bitonze gushaka kurya neza kandi bafite amapeti mato. Uyu winjiye ubwo FDLR yitwaga ALIR yabwiye Bwiza.com ko Gen. Mudacumura yikubiraga ifunguro “ryiza” ryabaga […]

Abakinnyi ba Gasogi United batuye KNC insinzi bamwifuriza isabukuru nziza (Amafoto)

img_20201205_080952.jpg

Ku wa Gatanu nyuma y’umukino wa shampiyona bari bamaze gutsindamo Sunrise ibitego 3-1, abakinnyi b’ikipe ya Gasogi United batunguye Perezida w’iriya kipe, Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’ bamwifuriza isabukuru y’amavuko. Gasogi United yari yasuye Sunrise kuri Stade y’i Nyagatare, ihatsindira ibitego 3-1. Ni ibitego iyi kipe yatsindiwe na Iradukunda Jean Bertrand watsinzemo ibitego bibiri, na Ndayisenga […]

Mu mukino na Rutsiro FC, hari abo Rayon Sports yakinishije banduye Covid-19

eozkzudxmamgnla.jpg

Abakinnyi bane barimo batatu mu bo Rayon Sports yakinishije mu mukino wayihurije na Rutsiro FC wabereye mu Karere ka Rubavu, bagaragayeho icyorezo cya Covid-19. Nk’uko umunyamakuru wa Radio B&B Umwezi mu ishami ry’imikino, Jean Luc Imfurayacu yatangaje aya makuru mu masaha atanu ashize , abakinnyi banduye iki cyorezo ni: Ndizeye Samuel, Amran Nshimiyimana, Rudasingwa Prince […]