Nyamasheke: Icyoba ni cyose mu bakozi b’umurenge wa Cyato nyuma y’ibaruwa bandikiye Akarere bagaragaza akarengane

Abakozi 13 b’umurenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko badatuje nyuma y’ibaruwa bandikiye ubuyobozi bw’Akarere kabo, aho bashinjaga umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wabo Ndanga Janvier, ibyaha 6 birimo kubabibamo amacakubiri, kubangisha abaturage, kubayoboza igitugu n’ibindi, bakaba barasabaga ko byahagarara hakanozwa imikoranire, nyamara Akarere ngo aho kubumva, ibyifuzo byabo byatewe ishoti, bamwe bahanishwa kwimurirwa mu […]

Congo: Dénis Sassou Nguesso yatsinze mu matora Nyakwigendera Parfait Kolélas

Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Congo-Brazzaville, yerekana ko Perezida Denis Sassou Nguesso ari we watorewe kukiyobora; atsinze abarimo Nyakwigendera Guy-Brice Parfait KolĂ©las bari bahanganye. Uyu Guy-Brice Parfait KolĂ©las yitabye Imana ejo ku wa Mbere azize COVID-19, nyuma y’umunsi umwe amatora abaye. Ibyavuye mu matora by’agateganyo byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, […]

Igisirikare cya Kenya cyahishuye abasirikare ba mbere kibona ko bateye ubwoba

mil.jpg

Urubuga rw’itangazamakuru rw’igisirikare cya Kenya (KDF) rwasohoye inkuru ihishura abasirikare rubona ko ari bo ba mbere bateye ubwoba muri iki gihugu. Aba basirikare nk’uko rubivuga ni abagize umutwe wihariye ushinzwe imitwariye yabo, bambara ingofero zitukura, uzwi nka ‘Military Police’. Umwe mu basirikare batanze ubuhamya kuri aba bagize umutwe wa Military Police nk’uko tubikesha Kenyans, yavuze […]

Uko waba usa kose, twese turi abantu_Jackie Chan

Umukinnyi w’imikino njyarugamba wamamaye muri filimi zitandukanye, Jackie Chan yahamagariye Isi kurwanya ivangura n’ihohoterwa rishingiye ku ibara ry’uruhu, avuga ko nta shingiro rifite mu gihe “twese turi abantu”. Ni ubutumwa yatangarije ku rukuta rwe rwa Facebook kuri uyu wa 23 Werurwe 2021. Jackie Chan yagize ati: “Ibara ry’uruhu iryo ari ryo ryose waba ufite, twese […]

Tanzania: Samia Suluhu yahishuye amagambo ya nyuma Magufuli yamubwiye mbere y’uko apfa

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, yahishuye ko hari amagambo make Dr John Pombe Magufuli yasimbuye yamubwiye mbere y’uko yitaba Imana. Perezida Suluhu yabitangarije abanya-Tanzania ejo ku wa Mbere, ubwo yari i Dodoma mu murwa mukuru w’ubuyobozi wa Tanzania, mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Magufuli. Agaruka ku byo Magufuli yamubwiye yagize ati: […]

Umugore yashakanye na mukuru w’ umugabo we nyuma y’ukwezi apfakaye

9a41d8bc-3e3f-46d2-bb0c-5c9b78db9b12-1016x1024_-_copy.jpg

Umugore wo muri Nigeria yashakanye na mukuru w’umugabo, Muhammed Ahmad we wari umaze ukwezi kumwe apfuye, abantu batungurwa n’icyemezo cye. Umugabo w’uyu mugore yari asanzwe ari umusirikare wa Nigeria mu zirwanira mu kirere, yapfuye muri Gashyantare 2021, ubu umugore we yamaze gushyingiranwa na mukuru we, Aboubakar. Uyu musirikare yaguye mu mirwano yabahuje n’amabandi ahitwa Ungwan […]

Idamange yabwiye urukiko ko nta muntu yemerewe kuvugisha i Mageragere

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije ubujurire bwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ku cyemezo kimufunga by’agateganyo, arutangariza ko atemerewe kuvugana n’undi muntu muri Grereza ya Mageragaere aho afungiwe. BBC yari ihabaye itangaza ko Idamange yabwiye urukiko ko ashinganisha umutekano we muri gereza kuko atemerewe gushyikirana n’abandi bagororwa, avuga ko n’ugerageje kuvugana nawe ahamagazwa. Ubushinjacyaha bwaburanaga buri ku […]

Intumwa zo mu bihugu bya Commonwealth zaje kureba aho imyiteguro ya CHOGM 2021 igeze- Amafoto

exkhrkbw8aafgnf.jpg

Intumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) ziri i Kigali mu rwego rwo gusura ahazabera inama no kuganira n’itsinda ritegura aho imyitegura y’inama ya CHOGM 2021 iteganyijwe kubera I Kigali guhera ku itariki ya 22 kugeza ku ya 24 Kamena, igeze. CHOGM ni inama iterana rimwe mu myaka ibiri igahuza abakuru […]

Nyanza: Bamaze imyaka 10 bishyuza ingurane z’ubutaka bakuwemo

Abagera kuri 300 batuye mu Kagali ka Rwotso mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza baravuga ko bamaze imyaka 10 basaba guhabwa ingurane cyangwa bagasubizwa ubutaka bwabo bakabukoresha. Ni abaturage bimuwe mu myaka 10 ishize babwirwa ko aho bari batuye hagiye kugirwa pariki y’inyamanswa, aho bemeza ko mu kubibasaba, ubuyobozi bwari bwabijeje ko buzabaha […]

Magufuli yatweretse ko Afurika yabaho idategereje inkunga z’amahanga_Kenyatta

Perezida wa Repubulika ya Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa 22 Werurwe 2021 yatangaje ko nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboraga Tanzania yeretse Afurika ko yabaho idategereje inkunga z’amahanga. Yabitangarije mu muhango wo gusezera kuri Dr Magufuli, wabareye kuri sitade y’igihugu ya Dodoma, witabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’abahagarariye za guverinoma. Perezida Kenyatta yagize ati: “Mu […]

Dr Kayumba Christopher yahamagajwe na RIB

img_20210323_094813.jpg

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahamagaje Dr Kayumba Christopher ku kicaro gikuru cyarwo ku Kimihurura aho agomba kugira ibyo abazwa ku cyaha akekwaho kitaramenyekana. Mu rwandiko rw’ihamagazwa Dr Kayumba yohererejwe BWIZA yaboneye kopi, RIB yamusabye kwitaba ku kicaro cyayo kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Werurwe saa tatu z’igitondo. Nta mpamvu RIB yagaragaje yatumye ihamagaza […]

Australia: Abantu bagaragaye baterera akabariro mu ntebe yo mu nteko ishinga amategeko

Hari amashusho yagaragaje abakozi bo mu nteko ishingamategeko ya Australia bakora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu nzu y’inteko, ibi byatumye umwe mu bakozi bakuru yirukanwa. BBC ivuga ko ibi byongereye ibikorwa byo kunenga politiki “mbi” bimaze iminsi biriho muri iki gihugu kubera imigirire ya bamwe mu banyapolitiki. Amwe muri ayo mashusho yerekana uwo mukozi akorana bimwe […]

Perezida Ndayishimiye n’itsinda ririmo abagize guverinoma bagiye mu Misiri

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, umufasha we n’itsinda ririmo abagize guverinoma bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Misiri kuri uyu wa 23 Werurwe 2021. Itangazo ryasohowe n’Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Ambasaderi Willy Nyamitwe rivuga ko itsinda ry’abayobozi ryajyanye na Perezida Ndayishimiye mu Misiri rigizwe na bane mu bagize Guverinoma ndetse n’abandi 10 bikorera ku giti cyabo. Bagiyeyo […]

Perezida Kagame asanga umutekano w’abanyeshuri birirwa kuri internet ukwiye kurindwa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asanga umutekano w’abanyeshuri birirwa kuri internet ukwiye kurindwa bitewe n’igihe kinini bamaraho cyarushijeho kwiyongera kubera ibihe bya Covid-19 byatumye abanyeshuri batakaza umwaka wose w’amasomo. Yabitangaje kuri uyu Wa Mbere mu nama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari wa Interineti yahuriyemo n’umushoramari Carlos Slim, Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, ndetse n’Umuyobozi […]

Perezida Kagame na Tshisekedi bafatiye imitwe yitwaje intwaro ingamba nshya

Mu cyumweru gishize abakuriye inzego za gisirikare mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye i Kinshasa mu nama yafatiwemo ibyemezo bifitiye inyungu umutekano w’ibihugu byombi. Ku ruhande rw’u Rwanda iyi nama yitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; mu gihe Congo Kinshasa yari ihagarariwe na François Beya Kasonga, Umujyanama wihariye […]

Kagame ayoboye Afurika, yakemura ibibazo byayo_Magufuli yasize abivuze

Nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboye Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, yasize avuze ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ayoboye umugabane wa Afurika, yakemura ibibazo byawo. Ni ijambo Dr Magufuli yavugiye imbere y’abayobozi bakomeye muri Tanzania n’abahagarariye ibihugu byabo tariki ya 8 Nyakanga 2018, ubwo yari amaze kwakira indege nshya ya Boeing 787-8 […]

USA: Abantu 10 bishwe barasiwe mu isoko

Umugabo witwaje imbunda yishe abantu 10, barimo n’umupolisi, nyuma y’impagarara zamaze amasaha mu isoko ry’imboga ryo muri Leta ya Colorado, nkuko polisi y’Amerika ibivuga. Icyo gitero cyabereye mu mujyi wa Boulder, cyarangiye hari inkomere itambaye ishati icyekwaho kukigaba, ivanwa mu isoko rizwi nka King Soopers. Ukurasana kwatangajwe kurimo kuba n’ababibonye biba, guca ku rubuga rwa […]