Nyamasheke: Urujijo ku nguzanyo ya banki ikomeje kubera umuzigo abahinzi b’icyayi

img-20210404-wa0024_1.jpg

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative COTHEGA ikorera mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko bakomeje kwikorezwa umutwaro batazi igihe bazaturira, watewe n’imicungire mibi y’abayiyoboye mbere, urimo inguzanyo ya miliyari zirenga 3 n’igice ya BRD bamaze imyaka n’imyaniko bishyura nyamara abenshi bakavuga ko bishyura ibyo batazi batanafashe, bagasaba Leta gufashwa kudakomeza […]

Ubushobozi bw’ingabo za Kenya zirwanira mu kirere (Imibare)

26768_1595893771.jpg

Igisirikare cya Kenya (KDF) kiri ku mwanya wa 83 mu 140 bigaragara kuri raporo nshya ya Global Fire Index (GFI) igereranya ubushobozi b’ibisirikare bitandukanye ku Isi. GFI ivuga ko ingabo za Kenya zirwanira mu kirere, KAF (Kenya Air Force) zifite indege zibarirwa mu 150 zirimo indwanyi, izishinzwe ubwikorezi, izifashishwa mu myitozo, izoherezwa mu butumwa bwihariye […]

SA MAJESTE LE ROI Mohammed VI exprime Sa solidarité au Roi Abdallah II de Jordanie

SA MAJESTE LE ROI Mohammed VI a eu un entretien tĂ©lĂ©phonique, ce dimanche matin 4 avril, avec SA MAJESTE LE ROI Abdallah II de Jordanie aprĂšs les Ă©vĂ©nements intervenus dans ce pays, la veille samedi. Selon un communiquĂ© du Cabinet Royal, « Cet entretien tĂ©lĂ©phonique a Ă©tĂ© l’occasion de rassurer SA MAJESTE LE ROI de […]

Umusirikare wa Kenya yaguye mu mirwano hagati ye n’umugore we

Umusirikare mu Gisirikare cya Kenya (KDF) yahuye n’urupfu nyuma kurwana n’umugore we mu rugo rwabo ahitwa Kahawa Wendani. Uyu musirikare w’imyaka 37 witwa Daniel Omollo Onyango, byatangajwe ko yapfuye ubwo yagezwaga ku Kigo Nderabuzima cya Kahawa, muri Kiambu. Amakuru yatangajwe na polisi avuga ko iyi mirwano yadutse kuri iki Cyumweru cya Pasika, nyuma ya saa […]

Umugore w’imyaka 85 yishwe n’imbwa zimusanze iwe

Umugore w’imyaka 85 kuwa Gatanu yishwe n’imbwa ebyiri z’impehe zimusanze mu busitani bw’iwe ahitwa Rowley Regis, hagati mu gihugu cy’u Bwongereza nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru . Nyakwigendera witwa Lucille Downer, yari mu busitani bwe ubwo izi mbwa zinjiraga iwe ziciye mu cyanzu cyo mu ruzitiro. Nyuma y’akanya ziri kumugaragura, byarangiye uyu mugore wari ugeze […]

Tanzania yahagaritse ibiciro bya ‘interineti’ byari byurijwe

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibiciro bya ‘interineti’ byari byurijwe n’ibigo byose by’itumanaho, tariki ya 2 Werurwe 2021. Kuri uwo munsi ni bwo ibi bigo byakoze amavugurura ku biciro by’itumanaho birimo ibyo: guhamagara, kohereza ubutumwa ndetse na interineti; mu rwego rwo kubijyanisha n’amabwiriza mashya y’urwego rw’igihugu rugena imikorere yabyo, TCRA (Tanzania Communications […]

Perezida Paul Kagame ategerejwe mu ruzinduko mu Buhinde mu mpera za Mata

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ategerejwe mu gihugu cy’u Buhinde mu mpera z’uku kwezi kwa kane, mu ruzinduko rwa mbere rw’umukuru w’igihugu wo muri Afurika mu Buhinde kuva icyorezo cya Covid-19 cyaduka nk’uko biri gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu buhinde birimo Dnaindia.com dukesha iyi nkuru. Ibihugu by’u Rwanda n’u Buhinde byakomeje kugaragaza imibanire myiza yanagaragaye […]

Indi Ntambara y’Isi ishobora gutangirira muri Ukraine mu gihe kitarenze ukwezi

vp-map-russian-war-fears-1.jpg

Impuguke zatanze umuburo zivuga ko indi ntambara y’Isi ishobora kwaduka mu byumweru bine biri imbere nyuma y’aho Perezida Vladimir Putin akomeje kurunda ingabo n’ibikoresho biremereye ku mupaka w’u Burusiya na Ukraine. Uruhererekane rw’ibimodoka by’intambara by’imitamenwa bya “Tanks” n’izindi modoka za gisirikare zisanzwe z’imitamenwa byatwarwaga ku bwinshi byafotowe byerekezwa mu burasirazuba bwa Ukraine hafi y’intara ya […]

Umuraperi Earl Simmons uzwi nka DMX ari hagati y’urupfu n’ubuzima

Umuraperi w’Umunyamerika Earl Simmons uzwi nka DMX yajyanwe huti huti mu bitaro nyuma yo gufata ibiyobyabwenge birengeje urugero aho bivugwa ko ari hagati y’urupfu n’ubuzima. Urubuga rwa TMZ nirwo rwashyize aya makuru ku mugaragaro bwa mbere ruvuga ko uyu muraperi uvuka muri Leta ya New York yakiriwe mu bitaro bya White Plains. Amakuru atandukanye yatangazwaga […]

Kwizihiza Pasika ntibibe intandaro yo kwirara-Impanuro ya CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yifurije abaturarwanda Pasika nziza ariko abasaba kutirara kuko byaha icyuho ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Ni ubutumwa yatangiye ku rubuga rwa Twitter, mu gihe kuri uyu wa 4 Mata 2021 bamwe mu bakristo bizihiza uyu munsi wibukirwaho izuka rya Yesu Kristo, umwami n’umukiza w’abamwizera. CP Kabera yagize […]

Mu Bwongereza barindwi bamaze gupfa nyuma yo gukingirwa na AstraZeneca

Abantu barindwi nibo bamaze gupfa mu Bwongereza bitewe no kwibumba kw’amaraso nyuma yo guhabwa urukingo rwa AstraZeneca nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe imiti muri iki gihugu. Ibi bije nyuma y’aho mu minsi ishize hakomeje kugaragara abantu bakeya bagizwe ingaruka zo kwibumba kw’amaraso nyuma yo guhabwa uru rukingo ndetse mu bihugu bimwe na bimwe bakaba bari bahagaritse […]

Umwami wazutse, adukunda bitagira umupaka_Ubutumwa bwa Papa Francis kuri Pasika

Uyu munsi tariki ya 4 Mata 2021, Isi irizihiza umunsi wa Pasika wibukirwaho izuka rya Yezu/Yesu Kristo, umwami akaba n’umucunguzi w’abamwemera. Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yageneye abemera uyu munsi ubutumwa burimo ubibutsa iby’urukundo Yezu abakunda, ahamya ko rutagira umupaka. Bigaragara mu butumwa butandukanye yanditse ku rubuga rwa Twitter mu ijoro ryo […]

Kenya yihimuye ku Bwongereza

Repubulika ya Kenya, kuri uyu wa 3 Mata 2021 yihimuye ku Bwongereza bwayishyize ku rutonde rutukura rubuza abayiturukamo kujyayo, mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bw’icyorezo cya Covid-19 bwabonetse mu bihugu birimo Afurika y’Epfo na Brazil. Ni icyemezo Guverinoma ya Kenya ifashe nyuma y’umunsi umwe u Bwongereza bwongereye iki gihugu kuri uru rutonde ruriho ibihugu […]