Sudani yahamagaje ambasaderi wayo muri Ethiopia

Igihugu cya Sudani cyahamagaje ambasaderi wacyo muri Ethiopia kuri iki Cyumweru, nyuma yo kurakazwa n’uko Ethiopia yanze ubusabe bwa Sudani bwo kuba umuhuza mu makimbirane yo muri Tigray. Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok kuwa gatatu ushize yavuganye na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken ku makimbirane akomeje kuvugwa mu […]

Afurika y’Epfo: Minisitiri wababajwe n’uko ingabo z’u Rwanda zatanze iza SADC muri Mozambique yasimbujwe

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ku wa 5 Kanama 2021 yakoze impinduka muri guverinoma, asimbuza Minisitiri w’Ingabo Nosiviwe Mapisa-Nqakula uherutse gutangaza ko bibabaje kuba ingabo z’u Rwanda zaratanze ibigize umuryango w’akarere ka Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Tariki ya 10 Nyakanga 2021 hashize umunsi umwe ingabo […]

Ngororero: Bamaze imyaka hafi ine bategereje ingurane ariko barahebye

Abaturage basaga 40 bo mu Murenge wa Ngororero bafite imitungo ahanyujijwe imiyoboro y’umuriro wa mashanyarazi baravuga ko bamaze imyaka ine bategereje ingurane ariko amaso yaheze mu kirere. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buravuga ko bwatangiye ibiganiro n’ikigo k’igihugu gishinzwe ingufu REG kugirango aba baturage bose bishyurwe dore ko hari n’abatangiye kuyabona. Uyu muyoboro waturutse mu kagali […]

RDF yemeje ko yafashe Mocimboa da Praia yifatanyije na FADM

Ibiro by’ingabo z’u Rwanda bimaze kwemeza ko abasirikare b’igihugu bagiye kugarura amahoro n’umutekano mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bafashe umujyi wa Mocimboa da Praia, bafatanyije n’ingabo z’iki gihugu (FADM). Ubutumwa buri kuri Twitter y’ingabo z’u Rwanda bwabyemeje buti: “Umujyi wa Mocimboa da Praia wari ibirindiro bikomeye by’umutwe w’iterabwoba mu gihe kirenga imyaka ibiri […]

RDC: Abarwanyi 7 bari barafashwe mpiri basimbutse imodoka y’igisirikare, baracika

Abarwanyi barindwi (7) bari barafashwe mpiri b’umutwe witwaje intwaro wa CODECO ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) basimbutse imodoka y’igisirikare yari ibatwaye, baracika. Igitangazamakuru ActualitĂ© kivuga ko byabereye kuri masangano y’imihanda ya Capa ubwo bajyanwaga muri gereza nkuru ya Bunia kugira ngo bafungirwemo, mu gihe bagikurikiranwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare ku rwego […]

Messi yasezeye FC Barcelona mu marira menshi (Amafoto)

img_20210808_122838.jpg

Umunya-Argentine Lionel Messi wari usanzwe ari Kapiteni wa FC Barcelona, yasezeye ku bakunzi b’iyi kipe mu kiganiro n’itangazamakuru yasukiyemo amarira menshi. Mu kanya kashize ni bwo Messi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru asezera kuri FC Barcelona, nyuma y’uko iyi kipe itangaje ko itagikomezanyije na we. FC Barcelona mu itangazo iheruka gusohora yavuze ko kuba itabona uburyo yandikisha […]

Afghanistan: Abatalibani bigaruriye umujyi wa 3 mu minsi itatu

Abatalibani bigaruriye umujyi wa Kunduz, ukaba ubaye umurwa mukuru wa gatatu mu ntara eshatu aba barwanyi bigaruriye mu gihe cy’iminsi itatu ishize. Itangazo Abatalibani bashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru rivuga ko bigaruriye ibiro bya polisi, inyubako ya guverineri na gereza yo muri uyu mujyi. Amakuru aturuka muri Kunduz ndetse abanyamakuru bahakorera batangarije Al Jazeera aravuga […]

Gen. Rwabantu wari ufite inshingano ikomeye mu ngabo za Uganda yapfuye

Maj. Gen. Stephen Rwabantu wari Umugaba wungirije w’Inkeragutabara mu ngabo za Uganda yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Kanama 2021, azize uburwayi. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo, Brig. Gen. Flavia Byekwaso yatangaje ko Gen. Rwabantu yaguye mu bitaro bya Kampala. Itangazo rye ririhanganisha umuryango n’inshuti za nyakwigendera, riti: “Minisiteri y’ingabo na UPDF byifatanyije mu […]

Umwana utera imbere ntafashe ababyeyi ni ikivume, tuzamugira igicibwa_Perezida Ndayishimiye

neva1.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasabye abana bamaze gutera imbere gufasha ababyeyi babo batishoboye, ngo utazabikora azitwa ikivume kitagira icyo kimaze, gikwiye gucibwa. Uyu Mukuru w’Igihugu yabibasabiye ku ivuko rye mu mudugudu wa Mutama, Komini Giheta mu ntara ya Gitega kuri uyu wa 6 Kanama 2021 ubwo u Burundi bwizihizaga umunsi ngarukamwaka wo […]

Mata-Kanama 2021: U Rwanda rwasuwe n’Abakuru b’Ibihugu 5

fatshi-3.jpg

Ibihugu by’amahanga bikomeje gushimangira umubano mwiza n’u Rwanda, aho mu mezi ane ashize yonyine, hagaragaye umubare munini w’ababiyoboye barusuye, habaho isinywa ry’amasezerano atandukanye arebana n’ibikorwa by’iterambere. Byatangiye muri Mata ubwo Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Nyusi yasuraga iki gihugu mu ruzinduko rutavuzweho cyane. Igitangazamakuru Africa Intelligence gikunze gukora inkuru z’umutekano kivuga ko uyu Mukuru […]

Sudani y’Epfo: Abajenerali baguye mu mirwano ya Riek Machar n’abashatse kumuhirika

Amakuru aturuka muri Sudani y’Epfo aravuga ko kuri uyu wa Gatandatu habaye imirwano ikaze hagati y’ibice bibiri by’ishyaka rya Visi Perezida Riek Machar, SPLM-IO, nyuma y’aho uyu ahiritswe ku buyobozi bw’iri shyaka agasimbuzwa Gen. Simon Gatwech Dual. Ni imirwano bivugwa ko yaguyemo abantu 29 barimo abajenerali 2. Aya makuru aravuga ko kuwa Gatanu, igice cyagumye […]

Tchad: Abaturage batangiye kwamagana ubuyobozi buyobowe n’umuhungu wa Idriss Deby

1024x538_cmsv2_5189afd0-b2c6-5dfc-8aa9-93a6986cc36a-5941320.jpg

Amagana n’amagana y’abaturage bo muri Tchad kuri uyu wa Gatandatu bakoze imyigaragambyo mu murwa Mukuru N’Djamena bamagana ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye igihugu kuva Perezida Idriss Deby Itno yatabaruka. Imiryango ya sosiyete sivile niyo yahamagariye abaturage gukora imyigaragambyo yo kwamagana Akanama ka gisirikare kayoboye igihugu by’agateganyo (CMT), kafashe igihugu muri Mata kayobowe n’umuhungu wa Nyakwigendera Idriss […]

Padiri Buhanga uherutse kwicwa n’ikamyo yashyinguwe

impanuka.jpg

Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda muri Diyosezi ya Butare, Buhanga Jean Claude uherutse gupfira mu mpanuka yatewe n’ikamyo, yashyinguwe kuri uyu wa 7 Kanama 2021. Uyu muhango witabiriwe na Musenyeri Philippe Rukamba uyoboye diyosezi, Musenyeri Smaragde Monyintege uyoboye diyosezi ya Kabgayi na Musenyeri Edouard Sinayobye uyoboye diyosezi ya Cyangugu. Mbere y’uko ashyingurwa, muri […]

Gicumbi: Abayobozi barashinjwa kurya utw’abaturage babizeza kubashyira mu byiciro bashaka

Abayobozi babiri bo mu midugudu ya Buyaga na Rusayu mu Kagari ka Marembo mu Murenge wa Cyungo, Akarere ka Rulindo bakurikiranweho kwaka amafaranga abatururage ngo babashyire mu byiciro by’ubudehe bashaka, bihakanye umugore bivugwa ko bifashishije muri ubwo butekamutwe. Muri iki cyumweru turi gusoza, aba bayobozi basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Byumba. […]

Abana bicwa n’inzara kandi twarawuhinze_Abahinzi b’umuceri nyuma yo kuwusarura

Abahinzi b’umuceri mu bishanga bya Mukunguri mu Karere ka Ruhango, ibya Gishandaro na Gisenyi mu Karere ka Ngoma, icya Kabuye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi…barataka kuko ngo ntibemerewe kurya ku musaruro wabo, ubikoze yitwa umujura bikanamuviramo gutakaza ubutaka bwose yawuhingagaho. Uwo mu gishanga cya Mukunguri mu kiganiro yagiranye na TV1, yatangaje ati: “Aha mu Ruhango […]