Amajwi yanyu ntiyapfuye ubusa_Edgar Lungu wemeye intsinzwi abwira abamutoye

Nyuma y’uko Komisiyo y’amatora muri Zambia itangaje ibyavuye mu matora y’Umukuru wa kiriya gihugu, Edgar Lungu wari Perezida w’iki gihugu yatangaje ko yemeye gutsindwa, avuga ko azatanga ubutegetsi ku wo bari bahanganye mu mahoro. Kuri uyu wa Mbere ni bwo Komisiyo y’amatora muri Zambia yatangaje ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru […]

Perezida Kenyatta yemereye abatwaye imidali muri Olempike akayabo k’amafaranga

kenyatta1.jpg

Perezida wa Repubulika ya Kenya, Uhuru Kenyatta yasezeranyije abatwaye imidali mu mikino ya Olempike 2020 yaberaga mu Buyapani kubaha ishimwe ry’amashilingi akoreshwa muri iki gihugu agera kuri miliyoni imwe. Iri sezerano yaribahaye kuri uyu wa 16 Kanama 2021 ubwo yabakiraga ku biro bye mu rwego rwo kubashimira uburyo bitwaye muri iyi mikino. Perezida Kenyatta yavuze […]

Les prix de l’essence et du diesel resteraient inchangés pendant 2 mois – RURA

L’Autorité rwandaise des services publics et de réglementation (RURA), a annoncé , samedi 14 août, que les prix de l’essence et du diesel resteraient inchangés pendant 2 mois. L’augmentation mondiale des prix du pétrole et la hausse des prix des produits pétroliers qui en résulte n’affecteront pas les Rwandais au cours des mois d’août et […]

Karangwa abona ko imvugo nka ‘Nta Myaka 100’ zazatuma u Rwanda rubura abasirikare barurwanirira

Umwarimu Karangwa Sewase Jean Claude wigeze kuyobora akarere ka Gicumbi, avuga ko imvugo nka ‘Nta Myaka 100’ urubyiruko ruri gukoresha muri iyi minsi, bishobora kuzatuma u Rwanda rubura abasirikare barurwanirira rwatewe, rukitabaza amahanga. Karangwa yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, cyagiye ahabona kuri uyu wa 16 Kanama 2021. Abona ko iyi mvugo hamwe n’izindi […]

Perezida Ndayishimiye yasabye abahunze u Burundi bagasiga babusahuye gutahuka

Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yahamagariye Abarundi bahunze igihugu bagasiga bagisahuye gutahuka, avuga ko biteguye kubakira nka wa mwana w’ikirara uvugwa muri Bibiliya. Perezida Ndabishimiye yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 15 Kanama ubwo yari ku musozi wa Mugera mu ntara ya Gitega, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya (Assomption). […]

Abasirikare ba UPDF bari muri Guinea Eq. bavuganye n’itangazamakuru bari mu mazi abira

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yategetse ko abasirikare bakuru bavugwaho kuba barakwirakwije ibihuha by’uko ingabo za Uganda zirinda Perezida wa Guinea Equatorial zaba zenda kwivumbagatanya kubera ibibazo bitandukanye biri mu buyobozi bwabo. Biravugwa ko Gen. Muhoozi yategetse ko aba basirikare bacyurwa bagakorwaho iperereza ku gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma no […]

Imvugo ” Nta myaka 100″ ishobora gukora akantu mu rubyiruko- impuguke

Mu gihe imvugo nta myaka 100 ikomeje gukwira muri rubanda, inzobere mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu ziravuga ko nta gikozwe byazagira ingaruka ku myitwarire n’ubukungu, kuko urubyiruko barya ibyabo nk’abazapfa ejo bakanga gukora. Abakoresha iyi mvugo bavuga ko ibumbatiye ubutumwa bugaragaza ko nta cyizere cy’ejo hazaza bafite, ndetse bagatanga n’impamvu bashingiraho. Ku ruhande rw’abakuze nabo […]

Nigeria: Igitero cy’Abakirisitu ku Bayisilamu cyaguyemo 22 abandi barakomereka

Abantu 22 baguye mu gitero cyagabwe kuwa Gatandatu kuri bus eshanu zari zirimo abaturage b’Abayisilamu ahitwa Jos muri Leta ya Plateau muri Nigeria, bashyinguwe kuri iki Cyumweru, mu gihe abandi 14 bakomeretse. Abayobozi hagati aho baravuga ko iyi mibare ishobora kwiyongera. Imodoka uko ari eshanu zari zitwaye abantu 90, biganjemo Abayisilamu zagabweho igitero n’abantu bitwaje […]

Umugabo ufite igitsina cya Cm 34 avuga ko afitiye ishyari bagenzi be bafite ibito

capture-55.png

Umugabo witwa Jonah Adam (Cardeli) Falcon kuri ubu bivugwako ari we ufite igitsina kinini ku Isi, atangaza ko afitiye ishyari abafite ibitsina bito ndetse agira inama abagira. Uyu mugabo amaze imyaka isaga 20 ari we uhabwa uyu mwanya ku Isi kuva yagaragara muri filimi mbarankuru yitwa HBO Documentary Private Dicks: Men Exposed mu 1999. Jonah […]

Abakubita bagatoteza abakekwaho ibyaha, ntibakwiye kwambara impuzankano ya Uganda-Museveni

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yihanangirije abashinzwe umutekano bakomeje gushyirwa mu majwi, bashinjwa gukubita no gutoteza abakekwaho ibyaha. Mu ijambo yagejeje ku baturage tariki ya 14 Kanama 2021, Perezida Museveni yavuze ko bene aba bashinzwe umutekano bakora ibi byaha badakwiye kwambara impuzankano ya Uganda. Yabwiye aba bashinzwe umutekano ati: “Ntimukamokere abantu batari […]

Guverineri Gasana yafashe mu mugongo umuryango wa Ndimbati warashwe n’umupolisi

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buri kumwe n’ubw’Akarere ka Rwamagana, kuri uyu wa Mbere bwasuye umuryango wa Irankunda Elisa ‘Ndimbati’ uheruka kuraswa n’umupolisi, mu rwego rwo kuwufata mu mugongo. Ku mugoroba w’itariki ya 09 Kanama ni bwo Irankunda ukomoka mu mudugudu wa Nyarugenge, mu kagari k’Akanzu mu murenge wa Nzige yarashwe n’umupolisi, ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo […]

Ni Umudivantisti, yiswe Umu-Freemason, umukozi wa Satani, ubu ni Perezida wa Zambia

Hakainde Hichilema yavutse ku itariki 04 Kamena 1962, ni umunyemari wo muri Zambia, umunyapolitiki , Umukirisitu wo mu itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa karindwi n’ubwo hari abamwise umukozi wa Satani,ndetse akaba Perezida mushya watowe wa Zambia, nyuma yo guhatanira uyu mwanya kuva mu 2006, 2008, 2011,2015 na 2016 akaba yatsinze aya 2021. Ubuzima bwe bwite Hichilema […]

Gare nshya ebyiri zigiye kubakwa i Kigali

Mu rwego rwo kunoza Umujyi wa kigali no kugabanya urujya n’uruza mu mujyi rwa gati, hagiye kubakwa gare ebyiri nshya: i Gahanga n’i Rusororo, zizajya zikoreshwa cyane n’abagenzi n’imodoka bivuye mu ntara mu gihe Gare ya Nyabugogo nayo izongera kubakwa. Mu kiganiro na RBA, Dr. Mpabwanamaguru Merard ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, […]

Umudepite yashyize amafoto y’inshoreke ye yambaye ubusa mu itsinda rya Whatsapp ry’abadepite ba Uganda

Umudepite mu itsinda rya Whatsapp Nteko ya Uganda uhagarariye agace ka Toroma mu Karere ka Katakwi, Andrew Joseph Koluo, yashyize amafoto y’ubwambure bw’umugore w’inshoreke ye mu itsinda rya Whatsapp rihuriwemo n’abagize inteko ya Uganda. Ibintu byafashwe nk’ibitunguranye nk’uko ikinyamakuru Panther kibivuga, abadepite bagenzi be bumiwe, bibaza ibibaye gusa Koluo we akavuga ko atari we wakoze […]

Uganda: Hubuye ibirego bishinja Abanyarwanda kuba intasi, bane batawe muri yombi

Nyuma y’igihe gito bisa nk’ibyacururutse, Leta ya Uganda yongeye gushinja u Rwanda ibirego by’ubutasi ku butaka bwayo nk’uko bigaragara mu nkuru y’ikinyamakuru Softpower bivugwa ko gikorera mu kwaha kwa Guverinoma y’iki gihugu, kivuga inzego z’umutekano zataye muri yombi Abanyarwanda bane kivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda bakoraga ibikorwa by’ubutasi mu Mujyi wa Kyzanga, mu Karere […]

Perezida Tshisekedi yakiriye abasirikare kabuhariwe baturutse muri USA

drc2.jpg

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yakiriye itsinda ry’abasirikare kabuhariwe baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kugira ngo bafashe ingabo z’igihugu cye kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’uburasirazuba. Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa RDC bibitangaza, Perezida Tshisekedi yakiriye aba basirikare bari baherekejwe na Ambasaderi wa USA muri iki […]

Haïti: Abishwe n’umutingito bageze ku 1297

Urwego rwa Haïti rushinzwe ubutabazi kuri uyu wa 16 Kanama 2021 rwatangaje ko abantu bamaze kumenyekana bishwe n’umutingito uherutse kwibasira igihugu ari 1297. Tariki ya 14 Kanama 2021 ni bwo umutingito wari ufite imbaraga ziri ku gipimo cya 7.2 wibasiye Haïti, ako kanya uru rwego rutangaza ko hamaze gupfa abantu 29. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, […]

Seif wavugwaga muri Rayon Sports yayiteye umugongo yumvikana n’indi kipe

Ikipe ya Police FC yamaze kumvikana na Niyonzima Olivier ‘Seif’, mu gihe uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yari amaze igihe ari mu biganiro na Rayon Sports. Amakuru avuga ko Seif yamaze kumvikana amasezerano y’imyaka ibiri na Police FC. Mu kwezi gushize ni bwo Niyonzima Olivier yirukanwe na APR FC yari amaze igihe gito yongereyemo […]

Gen Kabandana uyoboye Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique ni muntu ki?

31503348597_4f1b5d539c_b.jpg

Guhora maso, kutajenjeka, ikinyabupfura no kugira dipolomasi, ngo ni amwe mu magambo meza wakoresha usobanura Maj. Gen. Innocent Kabandana, uyoboye ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique kurwanya ibyihebe byari bimaze imyaka itanu byarigaruriye iyi ntara. Uyu musirikare wahoze ari umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, afatanyije na […]

Perezida Edgar Lungu yatsinzwe amatora

Komisiyo y’amatora ya Zambia yemeje ko amatora ya perezida yo mu cyumweru gishize uwayatsinze ari umukandida w’abatavugarumwe n’ubutegetsi, Hakainde Hichilema. Hichilema yatsinze mukeba we ukomeye, perezida ucyuye igihe Edgar Lungu, amurushije amajwi arenga miliyoni. Yari inshuro ya gatandatu Hichilema agerageje gushaka kuba perezida. Abamushyigikiye bakomeje kwishimira intsinzi ye mu mihanda y’umurwa mukuru Lusaka. Mbere, Perezida […]

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Gen Mahamat wa Tchad

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yageneye ubutumwa Gen Mahamat Idriss Déby kuri ubu ukuriye akanana kayoboye igihugu cya Tchad mu buryo bw’inzibacyuho. Ni ubutumwa Gen Mahamat Déby yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wagendereye Tchad ku Cyumweru Tariki ya 15 Kanama. Gen Mahamat kuri Twitter ye yemeje aya makuru agira ati: […]

Donald Trump yasabye Joe Biden guhita yegura nyuma yo gutanga Afghanistan

Kuri iki Cyumweru, uwahoze ari Perezida Donald Trump yahamagariye Perezida Joe Biden “kwegura biteye isoni” nyuma yuko abatalibani bafashe ubutegetsi muri Afuganisitani ku cyumweru. Mu magambo ye, Trump yagize ati: “Igihe kirageze ngo Joe Biden yegure mu buryo buteye isoni kubera ibyo yemeye ko biba muri Afghanistan, hamwe no kwiyongera gukabije kwa COVID, ibibazo by’umupaka, […]

IS yibasiye u Rwanda, RDF irasubiza, abasirikare kabuhariwe ba USA muri RDC; inkuru nyamukuru z’icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 Kanama 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo iza siporo, polititiki, ubutabera n’umutekano. Harimo ko: Perezida Kagame yanenze Arsenal Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, usanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal mu Bwongereza yanenze iyi kipe yari imaze gutsindwa ibitego bibiri ku busa (2-0) na Brentford mu mukino ufungura shampiyona. […]