Uganda: Habaye ukuvuguruzanya hagati ya MINISANTE n’umugore wa Museveni

Muri Guverinoma ya Uganda, habaye ukuvuguruzanya hagati ya Minisiteri y’Ubuzima n’umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi na Siporo. Uku kuvuguruzanya kwatewe n’ijambo Minisitiri Janet yavugiye mu nama ku wa Gatanu w’icyumweru gishize asaba Minisiteri y’Ubuzima ko yabafasha abarimu bose n’abanyeshuri barengeje imyaka 18 bagafata urukingo rwa Covid-19. Nk’uko tubikesha The Observer, […]

Covid-19: Les États-Unis enverront 488,370 doses de vaccin Pfizer au Rwanda

L’administration du prĂ©sident amĂ©ricain Joe Biden envoie 488,370 doses de vaccin Pfizer au Rwanda, y compris les premiĂšres expĂ©ditions qui font partie d’un engagement qu’il a pris lors d’un sommet du Groupe des Sept de faire don de 500 millions de doses dans le monde. Les États-Unis expĂ©dieront les doses cette semaine au Rwanda via […]

Huye: Bahangayikishijwe n’abajura bamena inzu bakanaterura inkono ku mashyiga

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo bahangayikishijwe n’abajura babapfumurira inzu, bakanaterura inkono ku mashyiga bakababwira ko uzabivuga bazamwica bamukase ingingo. Akagari ka Bukomeye muri gasantere ko muri Ngara ni ko bivugwa ko kibasiwe cyane n’ubu bujura, aho abaturage bavuga ko bamwe muri abo babazengereje birirwa bakina […]

RDC: Abashinwa 3 bakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro baburiwe irengero

Abashinwa batatu bakora mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo baburiwe irengero kuva ku Cyumweru aho bikekwa ko bashimuswe n’inyeshyamba nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere n’igisirikare. Bamwe mu basirikare ba FARDC boherejwe mu gace baheruka kugaragaramo bwa nyuma ngo babashakishe nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa gisirikare muri Ituri, Lt. Jules Ngongo. […]

Umuyaga Grace wasubije ibintu irudubi muri Haiti

Mu gihe ibikorwa by’ubutabazi byakurikiye umutingito w’isi wibasiye HaĂŻti ku wa gatandatu byari bikomeje, inkubi y’umuyaga Grace n’imvura nyinshi byakomwe mu nkokora ibi bikorwa muri bimwe mu bice bigize icyo gihugu. Kuri uyu wa kabiri, ku isaha ya saa mbili za mu gitondo, umuyaga Grace wazamuwe ugashyirwa mu cyiciro cy’imiyaga ikomeye uvuye ku woroheje wari […]

USA igiye koherereza u Rwanda doze zikabakaba 500,000 z’inkingo za Covid-19

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) muri iki cyumweru irohereza u Rwanda doze 488,370 z’inkingo za Covid-19 z’ubwoko bwa Pfizer BioNTech. Igitangazamakuru The Bloomberg cyo muri USA kivuga ko doze 188,370 ziri muri miliyoni 500 Perezida Joe Biden yemereye ko azaha ibihugu bitandukanye mu nama y’ibihugu 7 bikize ku Isi izwi nka G7. Izindi doze […]

Namasaka yajyanye umukobwa iwe bageze mu buriri ahinduka ihene we arasara

Umusore witwa Namasaka, wo mu cyaro cyitwa Mayuge, mu gace ka Navakholo i Kakamega muri Kenya yatangaje ko yumvise ashaka umukobwa barayamana, akanyura ku isoko, akamutahana gusa yagera mu buriri, umukobwa agahinduka ihene. Namasaka usanzwe akora akazi ko mu busitani, yatangarije K24TV ngo ” Nahuye n’umukobwa mwiza ku isoko rya Soi ubwo nari ndimo gusbira […]

FARDC ivuga ko yafashe ibirindiro bikuru bya Col. Makanika

Umuvugizi w’ibikorwa by’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Capt. DieudonnĂ© Kasereka yatangaje ko ingabo z’igihugu, FARDC, zafashe ibirindiro bikuru by’abarwanyi ba Col. Michel Rukunda (Makanika) mu gace ka Kamombo. Capt. Kasereka yabwiye itangazamakuru ati: “Turi muri Kamombo mu birindiro bikuru bya Col. Makanika n’abo bifatanyije.” Ibi birindiro bifashwe […]

Amatora: Hari abayobozi b’inzego z’ibanze bari kwiyamamaza bucece

Nyuma y’isubikwa ry’amatora y’inzego z’ibanze yagombaga kuba mu ntangiririro z’uyu mwaka wa 2021, bamwe mu bayobozi bahinduye imikorere bagamije kuramira amajwi mu gihe amatora azaba yasubukuwe. Ni amatora yagombaga kuba muri Gashyantare 2021, yasubitswe nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda isabye ko hahindurwa ingenga bihe y’ayo matora no kongerera igihe abari mu buyobozi bw’izo […]

Cameroun: Amakimbirane ashingiye ku moko yatumye abaturage 11,000 bahungira muri Tchad

Abaturage basaga 11,000 bahunze amakimbirane hagati y’abashumba n’abarobyi mu majyaruguru ya Cameroun, bageze mu gihugu cya Chad muri iyi weekend ishize nk’uko byatangajwe na Guverineri w’intara muri Tchad kuri uyu wa Mbere. Abantu byibuze 20 bishwe mu cyo abayobozi bavuga ko ari bwo bugizi bwa nabi bubi bushingiye ku bwoko bubayeho mu myaka ya vuba. […]

Gasabo: Bafashwe bavuye kwiba moto mu rugo rw’Umunyamerika undi aracika

Abapolisi bakorera mu Karere ka Gasabo bafashe Arnold Steve Girimpuhwe w’imyaka 23 ucyekwaho kwiba moto ebyiri azikuye mu rugo rw ‘umuturage wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu wa Urwego. Girimpuhwe yafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Kanama ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Girimpuhwe yari mu […]

Agakiriro ka Gisozi kahiye

Agakiriro ko ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali kafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kanama 2021. Amakuru avuga ko hataramenyekana icyateye iyi nkongi mu gihe BTN TV yo yatangaje ko kahiye kagakongoka. Abasanzwe bahakorera, bagaragara mu mashusho baterura bimwe mu byo bakoresha birimo imbaho ngo bidashya. Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe […]

Uganda: Ba Local Defense bashya basaga 10,000 bagiye gutozwa na UPDF, igisirikare mu kindi

fb_img_1552669294047.jpg

Ba Local Defense bashya basaga 10,000 hirya no hino mu gihugu bagiye gutangira gutozwa n’Igisirikare cya Uganda (UPDF) mu kwezi gutaha nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Commandonepost, ibintu bisa nko gukomeza kubaka igisirikare mu kindi nubwo imyitwarire y’aba yakunze kutavugwaho rumwe. Aba ba Local Defense bazaba biyongera ku bandi 25,000 basanzwe, abenshi binjijwe mu kazi mu myaka […]

Abarobyi b’Abanyarwanda barashinjwa uburobyi butemewe muri Teritwari ya Kalehe

Sosiyete sivile yo muri teritwari ya Kalehe irashinja Abanyarwanda gukora uburobyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mazi ya Congo muri iyi teritwari cyane cyane ahitwa Ibindja, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iyi sosiyete sivile yatangaje ibi kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Kanama 2021, iravuga ko abarobyi baturuka mu Rwanda bakoresha inshundura zabujijwe bakunda kwita […]

Igisirikare cya Ethiopia cyaba kivuganye abarwanyi 300 ba TPLF abandi bafatwa mpiri

maj-gen-belay-seyoum-northern-command-before-he-was-eatern-command-chief-during-the-austing-of-ille-.png

Abarwanyi basaga 300 b’umutwe wa TPLF baba biciwe mu gitero gikomeye cy’Igisirikare cya Ethiopia mu karere ka Afar, nk’uko byatangajwe na komanda w’ingabo mu majyaruguru, Maj. Gen. Belay Seyoum yabitangarije ibiro ntaramakuru nyafurika APA, mbere yo kongeraho ko abandi barwanyi ba 40 ba TPLF bafashwe mpiri. Ibi bije nyuma y’icyumweru kimwe igihe cy’agahenge cyari cyaratanzwe […]

Burera: Umurambo w’umusore wari waraburiwe irengero, wabonetse mu musarani

Umurambo w’umusore wo mu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze wari ufite imyaka 21 y’amavuko witwa Habimana Gad, kuri uyu wa 16 Kanama 2021 wabonetse mu musarani mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera nyuma y’iminsi igera muri itatu aburiwe irengero. Amakuru aturuka mu muryango wa nyakwigendera avuga ko mu gitondo cyo ku wa […]

Perezida wa Afghanistan yahunganye kajugujugu n’imodoka enye zuzuye Amafaranga

Ambasade ya Amerika i Kabul, yatangaje ko Ashraf Ghani wari Perezida wa Afghanistan ahunga igihugu cye yajyanye imodoka enye na kajugujugu byose byuzuye amafaranga, gusa biba ngombwa ko amwe ayasiga kuko yabuze uko yayatwara yose. Perezida Ghani kuri ubu bitazwi aho aherereye, ku Cyumweru gishize abinyujije kuri Facebook yatangaje ko ahisemo guhunga mu rwego rwo […]

Ituri: Abashinwa batatu baburiwe irengero

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, kiri gushakisha Abashinwa batatu bacukurishaga amabuye y’agaciro mu kirombe cya Itendey kiri muri Teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituri, baburiwe irengero. Umuvugizi w’ibikorwa bya FARDC muri Ituri, Lt. Col. Jules Ngongo yabwiye itangazamakuru ko aba Bashinwa babuze tariki ya 15 Kanama 2021, agakeka ko bashimuswe n’abarwanyi […]

Umugore yataye umugabo we ajya kubana n’uwamufashe ku ngufu baburanaga

Umugore wubatse yasize umugabo we, ajya kubana n’umugabo baburanaga mu rukiko ko yamusambanyije ku ngufu ubwo yari yaje kumubera umukiliya muri hoteli imwe yo muri Nigeria. Umunyamategeko wo muri Nigeria, Malachy Odo, ni we watangaje aya makuru, avuga ko uyu mugore yibwiriye umugabo we ko hari umukiliya yakiriye, nyuma akamufata ku ngufu. Umugabo we yanze […]

Mozambique: RDF na FADM bakomwe mu nkokora n’ibyihebe

Umuvugizi w’Igisirikare cya Mozambique, Brig Chongo Vidgal, yatangaje ko ibitero Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugaba mu ntara ya Cabo Delgado ku bufatanye n’iza Mozambique byakomwe gato mu nkokora n’ibyihebe bisa n’ibyarambitse intwaro bikiyoberanya nk’abaturage. Brig Vidgal yemeje aya makuru ku Cyumweru, ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo y’Igihugu cya Mozambique. Ati: “Ni yo mpamvu dukomeje […]