Karongi: Meya yasabye umubwiriza mushya wa Conference ya Kibuye ubufasha mu guhangana n’ibibazo byugarije Akarere

img-20211214-wa0028.jpg

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine avuga ko hari ibibazo byugarije Akarere ayobora birimo icy’igwingira n’imirire mibi y’abana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kugarukaho akimwibariza umwe mu gusoza umwiherero w’abajyanama bashya b’uturere baherutse gutorwa,zimwe muri postes de SantĂ© zitarubakwa n’aho ziri zimwe zikaba zidakora, imihanda imwe idatunganye,ubukene bucyugarije bamwe mu baturage n’ibindi, […]

Rubavu: Arashinja abacamanza kumuriganya inzu yubatse mu kibanza yahawe na Leta

photocollage_1639503994827.jpg

Umuturage witwa Kanyabutembo Virginie, arashinja abacamanza gufatanya n’uwahoze ari umugabo we kumuriganya inzu iri mu karere ka Rubavu yiyubakiye mu kibanza yahawe na Leta y’u Rwanda nk’imfashanyo. Inzu uyu muturage avuga iherereye mu kagari ka Mbugangari ho mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu. Kanyabutembo w’imyaka 60 y’amavuko umaze imyaka 16 akora akazi gaciriritse muri […]

Burundi: Igitero cya grenade cyakomerekeyemo abantu bo mu muryango umwe barimo abana

Abantu bane bo mu muryango umwe batuye mu Mudugudu na Zone ya Gatete, muri Komini n’Intara ya Rumonge, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Burundi bakomerekeye mu gitero cya grenade mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere ushize. Bamwe mu bakomeretse bajyanywe kuvurirwa ku bitaro by’intara mu gihe abandi bajyanywe mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura. Uwitwa […]

U Bwongereza bwisubiriye ku cyemezo cyo gukumira abaturuka mu bihugu bya Afurika y’amajyepfo

Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021 yisubiriye ku cyemezo cyo gukumira abagenzi baturuka mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’amajyepfo, cyari cyaratewe na Covid-19 nshya yahawe izina rya Omicron yagaragayeyo bwa mbere. Mu Gushyingo 2021 nyuma y’aho Afurika y’Epfo yari imaze gutangaza ko isuzuma ryakorewe muri laboratwari yayo ryagaragaje Covid-19 nshya yihinduranyije, […]

RDC: Ingabo za Uganda zagabye ikindi gitero gikomeye kuri ADF

Mu gitondo cy’uyu wa 14 Ukuboza 2021, ingabo za Uganda zagabye ikindi gitero gikomeye ku birindiro by’umutwe w’iterabwoba wa ADF muri Teritwari ya Beni iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Umunyamakuru Tony Kitambala ukorera muri aka gace yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko guhera mu masaa kumi n’imwe […]

Depite Owino warasiye DJ mu kabyiniro k’Umunyarwanda yagizwe umwere

Umunyakenya Babu Owino wari uhagarariye agace ka Embakasi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, yagizwe umwere ku cyaha cyo kugerageza kwica Felix Orinda wamamaye nka DJ Evolve kubera akazi akora ko kuvanga umuziki. Owino yarashe DJ Evolve tariki ya 17 Mutarama 2021 ubwo bahuriraga mu kabari kitwa B Club k’Umunyarwanda Billy Ndengeyingoma gaherereye mu gace […]

Aubameyang yambuwe inshingano zo kuba Kapiteni wa Arsenal

Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza yambuye umunya-Gabon Pierre-Emerrick Aubameyang inshingano zo gukomeza kuba Kapiteni wayo, nyuma yo kurenga ku murongo ngengamyitwarire y’abakinnyi b’iyi kipe. Arsenal yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo. Aubameyang utaragaragaye mu mukino Arsenal yakinnyemo na Southampton mu mpera z’icyumweru gishize, yahise anakurwa mu bakinnyi iyi kipe izifashisha kuri […]

Ibintu byongeye guhindura isura hagati ya Bobi Wine n’ubutegetsi bwa Uganda

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, aravuga ko inzego z’umutekano za Uganda zagose urugo rwe, ibyatumye yisanga afungiwe iwe mu rugo. Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda mu butumwa yanditse kuri Twitter ye mu bihe bitandukanye, yavuze ko kuva mu ijoro ryakeye abasirikare n’abapolisi […]

Guverinoma yashyizeho igiciro ntarengwa cya gazi

Guverinoma y’u Rwanda imaze gutangaza ko guhera tariki ya 15 Ukuboza 2021 kugeza ku ya 15 Mutarama 2022, igiciro ntarengwa cya gazi mu gihugu hose kizajya kigurwa amafaranga y’u Rwanda (Frw) 1260 ku kilo. Ni nyuma y’isezerano Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente aherutse guha abaturarwanda ubwo yagezaga ku bagize Inteko Rusange ibikorwa bya guverinoma, ubwo […]

Asanga ibihano byahawe Gen. Kandiho bikwiye kugera no kubarimo Museveni n’umuhungu we

Ngo kubera ubugome bukabije bwahungabanyije uburenganzira bw’Abagande hirengagijwe amategeko y’imbere mu gihugu ndetse n’amategeko mpuzamahanga, hari abavuga ko bitumvikana kandi nta n’akamaro ko guhana gusa Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) Gen. Abel Kandiho, nk’uko Amerika yabikoze. Uwitwa Kakwenza Rukirabashaija uvuga ko iki ari igitekerezo cye (Opinion) cyatambutse ku rubuga blackstarnews, avuga ko “Iyo hataba […]

Burundi: Leta iravugwaho guhisha ukuri ku nkongi y’umuriro yibasiye Gereza ya Gitega

Iperereza rimaze gukorwa na Radio RPA yo mu Burundi riravuga ko haba hari ukuri kwahishwe ku nongi y’umuriro iherutse kubera muri Gereza ya Gitega nk’impamvu yayiteye ndetse n’umubare w’abayiguyemo. Iri perereza ry’iki gitangazamakuru rivuga ko nk’iyi nkongi y’umuriro yaba itaraturutse ku mashanyarazi nk’uko biherutse gutangazwa na Guverinoma y’u Burundi. Bivugwa ko uyu muriro wafatiye icya […]

Le Rwanda demande des Ă©claircissements sur le transfert d’anciens dĂ©tenus du TPIR au Niger

Le gouvernement rwandais a demandĂ© au MĂ©canisme des Nations Unies pour les tribunaux pĂ©naux internationaux (MICT) de clarifier les circonstances dans lesquelles huit Rwandais acquittĂ©s ou condamnĂ©s ayant purgĂ© leur peine Ă  la Cour des Nations Unies, ont rĂ©cemment Ă©tĂ© transfĂ©rĂ©s au Niger. Les huit font partie des neuf qui sont restĂ©s pendant des annĂ©es […]

Nyamasheke: Barasaba Akarere gukemura ikibazo cy’imbibi ku butaka bahawe bwo guhingaho icyayi

img-20211214-wa0003.jpg

Abahinzi b’icyayi 3124 bibumbiye muri koperative COTHEGA,bagihinga mu mirenge ya Cyato, Karambi n’igice cya Macuba mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bamaranye imyaka hafi 12 ikibazo cyabaye ingorabahizi cyo guhabwa ubutaka buhingwaho icyayi ariko ntibashingirwe imbago ngo berekwe aho buhera n’aho bugarukira, n’aho njyanama y’Akarere igennye ingano yabwo ikabagenera hegitari 1500 izo mbago ntiyaziteye, bikaba […]

Uwahoze ari umuyobozi ushinzwe abakozi wa Sarkozy yatangiye igifungo cy’amezi 9

Claude GuĂ©ant, wahoze ari umuyobozi w’abakozi muri minisiteri yayoborwaga na Nicholas Sarkozy, yatangiye igifungo cy’amezi icyenda kuri uyu wa Mbere kubera kunyereza umutungo wa leta hagati ya 2002 na 2004. GuĂ©ant, w’imyaka 76, yoherejwe muri Gereza ya La SantĂ© mu murwa mukuru wa Paris nk’uko umunyamategeko we yabyemeje. Ifungwa rye rikaba rije nyuma yo kumuhamya […]

FERWAFA yahannye abandi basifuzi barimo uwongereye iminota 10 ku mukino wa Etincelles na AS Kigali

Komisiyo ishinzwe imyitwatire mu ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahagaritse abandi basifuzi bane bazira kwitwara nabi mu mikino ya shampiyona baheruka kuyobora. Aba basifuzi bahanwe nyuma ya bagenzi babo barindwi na bo bahagaritswe mu minsi ishize na bo bazira imyitwarire mibi. Abo FERWAFA yemeje ko yamaze gufatira ibihano barimo Gakire Patrick, Kwizera Fils, Simba […]

U Rwanda rwibukije UN ko Kabuga amaze umwaka n’igice ataraburanishwa

rugwabi.png

Valentine Rugwabiza uharagariye mu buryo buhoraho Guverinoma y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021 yibukije akanama kawo gashinzwe umutekano ko Kabuga FĂ©licien ukekwaho ibyaha bya jenoside amaze igihe kirenga umwaka ataraburanishwa. Yagize ati: “Tuributsa akanama ko Kabuga ari umwe mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba Umunyarwanda wenyine urwego […]

Ethiopia: Amakamyo 18 y’ibiribwa bya PAM yibwe n’abakekwaho kuba ingabo za leta

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) kuri uyu wa Mbere ryatangaje ko ku nshuro ya kabiri mu gihe gito imfashanyo y’ibiribwa bigenewe abaturage bugarijwe n’inzara muri Ethiopia, byongeye kwibwa, aho bivugwa ko kuri iyi nshuro amakamyo 18 yibwe. Umuvugizi wa Loni, Farhan Haq, yavuze ko abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abasirikare ba leta […]

RDC: Perezida Tshisekedi yatangaje ko nta gihe Ingabo za Uganda zifite muri Congo

Perezida Felix Tshisekedi wa Repuburika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko ingabo za Uganda ziri mu gihugu cye, nta gihe kinini zihafite, aho kuri uyu wa Mbere yatangaje ko azakora ibishoboka zikahamara igihe gito. Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Congo zatangije igikorwa cyo kurwanya inyeshyamba za ADF, zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu muri […]

Makerere: Abanyeshuri bavuze ko bageza USA mu nkiko kubera ibihano yafatiye Gen. Kandiho

make-2.jpg

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda bibumbiye mu muryango wa Pan African Movement barahiriye kugeza Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu nkiko bitewe n’ibihano ziherutse gufatira Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igisirikare rushinzwe ubutasi (CMI), Maj. Gen. Abel Kandiho. Mu gitondo cy’uyu wa 13 Ukuboza 2021, ni bwo aba banyeshuri bari bake […]

U Rwanda ruribaza ku Banyarwanda 8 boherejwe muri Niger rutabimenyeshejwe

agius.jpg

Valentine Rugwabiza uhagarariye mu buryo buhoraho Guverinoma y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021 yagaragaje ko iki gihugu gifite impungenge z’uko Abanyarwanda umunani (8) baherutse koherezwa muri Repubulika ya Niger hari ubwo baba ikibazo ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari. Urwego mpanabyaha rwa UN rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri […]

Umugabo yafatiye mu buriri umugore we bashyingiwe vuba aryamanye n’undi mugabo

both.png

Umugabo witwa Muhima Michel utuye mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cy’uyu wa 13 Ukuboza 2021 yasanze umugore we Akayezu Odette bashyingiwe vuba aryamanye n’undi bivugwa ko ari Enjenyeri mu bwubatsi witwa Simeon, haduka igisa n’imirwano. Muhima mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru yatangaje […]

Mozambique: Umuyobozi w’ibyihebe yiciwe muri Niassa

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, Rafael Bernardino, yatangaje ko inzego z’umutekano ziheruka kurasira umwe mu bakuru b’ibyihebe mu ntara ya Niassa. Bernardino yabigarutseho ku Cyumweru gishize ubwo yari mu gace ka Ressano Garcia. Kuri ubu intara ya Cabo Delgado ntabwo irabasha kubohoka ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakorwaga n’ibyihebe byo mu mutwe wa Islamic State. […]