Amavubi yatangiye CECAFA y’abagore atsindwa na Uganda
Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ y’abari n’abategarugori yatangiye nabi irushanwa rya CECAFA y’abagore, nyuma yo gitsindwa na Uganda yayakiriye ibitego 2-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda A wabereye ku kibuga cy’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA) i Njeri. Ibitego bibiri Uganda yatsindiwe na Fazila Ikwaput ni byo byayifashije gukura amanota atatu […]
UPDF na FARDC byiyemeje kongerera amezi abiri ibikorwa byo kurwanya ADF
Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 1 Kamena, Igisirikare cya Uganda (UPDF) n’icya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) byiyemeje kongera igihe cy’ubufatanye bwabyo mu bikorwa byo kurwanya ADF mu gihe cy’amezi abiri. Umuvugizi w’ibi bikorwa, Lt. Col. Mak Azukay, yatangarije aya makuru Radio Okapi dukesha iyi nkuru. Ingabo z‘ibihugu byombi zafashe iki cyemezo nyuma […]
Hari abadepite bavuze ko nabo imigabane yabo muri BPR yaburiwe irengero
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bifashishije ibibazo by’abaturage bavuga ko bayobewe irengero ry’imigabane bafite muri Banki y’Abaturage (BPR), baboneyeho kubaza irengero ry’iyabo bari bafitemo mbere ya 2007. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022 ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaga ibisobanuro ku Nteko Ishinga Amategeko ku bijyanye […]
Umuherwe Roman Abramovich yajyanye mu rukiko Akanama k’Ubumwe bw’u Burayi
Umuherwe w’Umurusiya, Roman Abramovich, yatanze ikirego arega Akanama k’Ubumwe bw’u Burayi. Kuri uyu wa Kabiri ushize, nibwo uyu mugabo wahoze ari nyiri ikipe ya Chelsea FC yashyikirije ikirego Urukiko Rusange rw’u Burayi. Ubwo Euronews yandikaga iyi nkuru, yaba urukiko cyangwa aka kanama ntibyigeze bisubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro. Akanama k’Ubumwe bw’u Burayi kafatiye ibihano Abramovich […]
Rubavu: Bamwe mu bashakiraga imibereho muri RDC bakoze igisa n’imyigaragambyo
Bamwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakunze kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramukiye kuri Stade Umuganda i Rubavu, bagaragaza agahinda batewe no kuba ingendo zabo zahubanganye. Aba bacuruzi biganjemo abasanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, babangamiwe no kuba ingendo bakoraga zajemo ikibazo kubera ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Ihanira Demokarasi ya […]
Nyamasheke: Méthodiste Libre iragaya abakirisito batagize icyo bakora ngo barokore bagenzi babo bicwaga muri jenoside

Ubuyobozi bwa paruwasi ya Kibogora mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda mu karere ka Nyamasheke n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi barisengeramo, banarisengeragamo icyo gihe baragaya abakirisito baryo batagize icyo bakora ngo barokore bagenzi babo bicwaga, bakaba n’ubu badashobora nibura kuvuga uko byagenze ngo n’imibiri itaraboneka iboneke ishyingurwe mu cyubahiro, hakaba n’abayigizemo uruhare n’ubu ngo batarajya imbere […]
More than hundred refugees land in from Libya
A plane carrying 132 refugees and asylum seekers evacuated from Libya landed yesterday May 31, at the Kigali International Airport. This was the ninth batch to arrive in the country, and was made up of 74 Eritreans, 5 Ethiopians, 4 Somalis, 4 South Sudanese and 45 Sudanese. The asylum seekers, mostly youths, were welcomed by […]
Umusore ukiri muto wari umucuranzi wa kolari yiyahuriye mu rusengero
Umusore ukiri muto yasanzwe mu rusengero amanitse mu mugozi, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, itariki ya 31 Gicurasi 2022 mu gace ka Ndendere, muri Komini ya Ibanda, i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo. Abatangabuhamya bari aho bavuga ko ari umusore wacurangaga muri uru rusengero, ndetse ngo yaba yarakoresheje umugozi w’iki gikoresho […]
UN yemeje ko abasirikare 16 ba RDC baherutse kugwa mu mirwano na M23
Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (UN) ushinzwe umugabane wa Afurika, yatangaje ko abasirikare 16 ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo baherutse kugwa mu mirwano yabahuje n’umutwe witwaje intwaro wa M23, abandi 22 barakomereka. Ni mu mirwano yabereye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru guhera tariki ya 22 Gicurasi 2022, nk’uko […]
ICC igiye gufungura i Kyiv ibiro bizakora iperereza ku byaha by’intambara yo muri Ukraine
Ibindi bihugu bitatu byiyunze ku itsinda ry’abakora iperereza ku byaha by’intambara muri Ukraine, mu gihe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwitegura gufungura ibiro muri Kyiv. Ku wa Mbere no kuri uyu wa Kabiri ushize, abashinjacyaha baturutse muri Ukraine, Pologne, Lituania no mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) bahuriye i La Haye kugira ngo baganire ku bijyanye n’iperereza ku […]
Rayon Sports yamaze kumvikana na myugariro wifuzwaga na APR FC
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na myugariro Hirwa Jean de Dieu wakiniraga ikipe ya Marines FC, bemeranya ko mu mwaka utaha w’imikino agomba kuyikinira. Hirwa usanzwe akina mu mutima w’ubwugarizi, yumvikanye na Rayon Sports ko agomba kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri. Ni nyuma yo kumuha abarirwa muri Frw miliyoni 6 nk’uko amakuru abivuga. Uyu musore […]
Impaka hagati y’abatangabuhamya zatumye hemezwa ko Bucyibaruta yari azi umuyobozi wa ADEPR
Ku munsi wa cyenda w’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro, humviswe ubuhamya bwa Jacques Uwimana warokotse jenoside ndetse n’ubuhamya bwa Simon-Pierre Nzubahimana, umushumba w’itorero rya ADEPR hifashishijwe video conference ari Manchester (U Bwongereza), aho aba batangabuhamya bombi bavuguruzanyije bikarangira hemejwe ko Bucyibaruta yari aziranye n’umuyobozi wa ADEPR. Uko ibazwa ryagenze humvwa umutangabuhamya […]
Perezida Museveni azongera kwiyamamariza kuyobora Uganda muri 2026
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda byatangajwe ko azongera kwiyamamariza kuyobora Uganda mu myaka ine iri imbere, ubwo azaba arangije manda ye yatorewe mu mwaka ushize. Ni amakuru yashyizwe hanze na bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Uganda. Kuri ubu bivugwa ko imyiteguro irimbanyije imbere mu ishyaka NRM hategurwa ibikorwa byo kongera kwamamaza Perezida […]
U Budage bwemeje ko bugiye koherereza Ukraine misile zigezweho za IRIS-T
Shanseriye (Chancellor) w’u Budage, Olaf Scholz, yamenyesheje abagize inteko ishinga amategeko ko iki gihugu kigiye koherereza Ukraine misile zigezweho za IRIS-T zihanura indege ndetse n’ikoranabuhanga rya ‘radar’ rifite ubushobozi bwo gutahura intwaro z’umwanzi. Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP (Associated Press), byatangaje ko Scholz yamenyesheje iki cyemezo abagize inteko kuri uyu wa 1 Kamena 2022. Ni icyemezo […]
RSSB igiye gusohora urutonde ruvuguruye rw’imiti yishyurwa kuri Mutuelle de Santé
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), cyatangaje ko muri uku kwezi kwa Gatandatu, kizasohora urutonde ruvuguruye rw’imiti yishyurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), kandi rukajya ruvugurwa buri mwaka hagamijwe gukemura ikibazo cy’imiti gikunze kugaragazwa n’abakoresha ubu bwisungane. Bakunze kuvuga ko basabwa kujya kuyigura muri za Pharmacie biyishyuriye ikiguzi cyayo 100%. Abayobozi b’ibigo nderabuzima bavuga ko […]
Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FARDC, cyatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR utakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda. Byatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC, Major General Léon-Richard Kasonga, mu kiganiro cy’umutekano yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa, tariki ya 30 Gicurasi 2022. Cyitabiriwe n’Umuvugizi wa Polisi ya RDC n’uwa guverinoma, Patrick Muyaya. Uyu musirikare yahakanye […]
DR Congo agrees to release Rwanda’s captured soldiers
DR Congo authorities on Tuesday, May 31, agreed to release two Rwandan soldiers who the latter says they were kidnapped, along the common border, while on patrol. This was announced by Angolan President João Lourenço, the same day he held talks with DR Congo President, Felix Tshisekedi and requested him to release the soldiers. Lourenco’s […]
Perezida Tshisekedi yagiriye urugendo rw’amasaha make i Luanda

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 31 Gicurasi 2022, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, i Luanda, muri Angola. Nta bisobanuro byatangarijwe abanyamakuru ku bibazo byaganiriweho hagati y’abayobozi bombi, ariko birakekwa ko byibanze ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, ku mutwe wa M23 […]
Le Royaume-Uni vise à envoyer le premier groupe de demandeurs d’asile au Rwanda le 14 juin
La Grande-Bretagne vise à envoyer un premier groupe de demandeurs d’asile au Rwanda dans deux semaines, dans le cadre d’une politique qui, selon le gouvernement, vise à briser les réseaux de passeurs et à endiguer le flux de migrants à travers la Manche. En avril, le gouvernement du Premier ministre Boris Johnson a annoncé son […]
Amb. Karega yanze guhishura ubutumwa RDC yamuhaye ngo ashyikirize Guverinoma y’u Rwanda
Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri yahaye Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega, ubutumwa agomba gushyikiriza guverinoma ye ku bijyanye n’ihungabana rishya ry’umubano hagati y’ibihugu byombi, ubutumwa yanze guhishurira itangazamakuru ubwo ryamubazaga ibibukubiyemo. Ni nyuma y’aho Guverinoma ya Congo ishinje u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano […]
UN n’ibihugu bikomeye byasabye Leta ya RDC gusubira mu biganiro na M23
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres hamwe na bimwe mu bihugu bikomeye ku Isi, basabye ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) gusubira mu biganiro n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni ubusabe bwatangiwe mu nama y’akanama ka UN gashinzwe umutekano yateranye kuri uyu wa 31 Gicurasi 2022 yiga ku bibazo by’umutekano muke biri […]
Umugabo yavuze ko nta kintu yagezeho mu myaka 20 amaze i Kigali uretse umugore n’abana yahabyariye
Umugabo witwa Nsekanabo Jean Claude ukomoka mu karere ka Karongi, amaze imyaka 20 mu Mujyi wa Kigali ariko avuga ko kugeza ubu atarabona icyo gukora gifatika uretse ibiraka abona rimwe na rimwe, gusa akaba yarahashakiye umugore akanabyara abana. Uyu mugabo w’imyaka 45 yabwiye RBA ko ” Ikintu gikomeye yungukiye i Kigali muri iyi myaka 20 […]
Izindi mpunzi zisaga 130 zivuye muri Libya zageze mu Rwanda
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 31 Gicurasi, indege yari itwaye impunzi n’abasaba ubuhunzi bavuye muri Libya, yageze ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali. Iki cyari icyiciro cya cyenda cyageze muri iki gihugu, kandi cyari kigizwe n’Abanya-Eritrea 74, Abanyetiyopiya 5, Abanyasomaliya 4, Abanyasudani y’Epfo 4 n’Abanyasudani 45. Abasaba ubuhunzi, cyane cyane urubyiruko, bakiriwe n’abayobozi ba Minisiteri […]
Tshisekedi yemeye kurekura ba basirikare RDF ishinja FARDC na FDLR gushimuta
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda ivuga ko yafatiye ku butaka bwayo, u Rwanda rwo rukavuga ko bashimuswe na FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR. Ni amakuru yatangajwe na Perezida João Lourenço wa Angola, nyuma yo kubonana na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa bahuye mu gitondo cyo ku […]
FARDC yatangaje ko yabonye ibimenyetso bishya by’uko ingabo z’u Rwanda zageze muri RDC
Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kizwi nka FARDC cyatangaje ko cyabonye ibimenyetso bishya bigaragaza ko ingabo z’u Rwanda zageze ku butaka bw’iki gihugu. FARDC mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 31 Gicurasi isobanura ko abasirikare bayo bari ku burinzi kuri uyu wa 30 ari bo babonye ibi bikoresho. Yagize iti: […]