Nyamasheke/Mpumbu: Barifuza ko Meya abasura akirebera amazi mabi banywa

Abaturage b’umudugudu wa Karambi,akagari ka Mpumbu mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bagiye kwicwa n’indwara n’izindi ngaruka mbi baterwa no kunywa amazi mabi ya Kamiranzovu, bakifuza ko Meya Mukamasabo Appolonie yamanuka akabasura akirebera ayo mazi banywa,ngo ahari we yagira icyo akora. Bavuga ko impamvu bifuza ko Meya Mukamasabo Appolonie ari we […]
Impuguke za UN zirasaba RDC kubahiriza amasezerano yagiranye na M23
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zirasaba ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kubahiriza amasezerano bwagiranye n’umutwe witwaje intwaro wa M23, cyangwa se bukajya mu mishyikirano na wo. Bigaragara mu raporo izi mpuguke ziherutse gushyikiriza Perezida w’akanama ka UN gashinzwe umutekano, yerekana imiterere y’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Muri iyi raporo yo ku […]
Vietnam yiteguye guhaza Isi ku muceri u Buhinde nibuhagarika uwo bwohereza hanze
Kuri uyu wa Mbere, urubuga rw’amakuru rwa VietnamNet rwatangaje ko Vietnam yiteguye kongera umuceri yohereza mu mahanga mu gihe u Buhinde nk’igihugu cyoherezaga mwinshi ku Isi cyaba kibihagaritse. Ku bwa Nguyen Nhu Cuong, wo mu ishami rishinzwe umusaruro w’ibihingwa muri Minisiteri y’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro, Vietnam isarura toni miliyoni 26-28 z’umuceri ku mwaka, kandi toni zigera […]
Ingabire Victoire avuga ko yangiwe kwitabira CHOGM
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Ingabire Umuhoza Victoire, yavuze ko yangiwe kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zo muri Commonwealth (CHOGM), yaberaga i Kigali mu cyumweru gishize. Ingabire yabimenyesheje umunyamakuru Latika M Bourke wa The Sydney Morning Herald wamusuye kuri uyu wa 26 Kamena 2022. Yari kumwe na Jane Flanagan ukorera The Times […]
Un imitateur présumé appréhendé à Gatsibo
Un homme du district de Gatsibo, secteur de Muhura, a Ă©tĂ© arrĂŞtĂ© pour s’ĂŞtre fait passer pour le personnel du Rwanda Energy Group (REG) afin d’escroquer des rĂ©sidents sans mĂ©fiance promettant de connecter leurs maisons Ă l’Ă©lectricitĂ©. David Nkotanyi, 25 ans, a Ă©tĂ© arrĂŞtĂ© le samedi 25 juin, après que des habitants se soient mĂ©fiĂ©s […]
Internship at Interpeace Rwanda
Call for Applications: Internship at Interpeace Rwanda Job Title: Intern Reports To: Finance and Administration Manager Units: Global Operations & Programme Management Duty Station: Kigali Rwanda Duration: Six (6) months Background Interpeace is an international organization for peacebuilding, headquartered in Geneva, Switzerland. Its aim is to strengthen the capacities of societies to manage conflict in […]
Rusizi: Abanyamuryango ba Mashyuza SACCO barasaba abayobozi impinduka mu mitangire ya serivisi

Abanyamuryango ba Mashyuza SACCO mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi bavuga ko mu myaka ishize bagize ikibazo cy’imitangire itanoze ya serivisi bahabwaga, bagasaba ko haba impinduka nyuma yo guhabwa abakozi bashya. Baganira na Bwiza.com nyuma yo gutora umuyobozi mushya no kubereka umucungamutungo mushya, bavuga ko iyo hajemo kutanoza serivisi byica byinshi, kuko niba […]
Imanike-Min. Gatabazi asubiza Twagiramungu Rukokoma wari wakamejeje
Abantu benshi bagarutse ku gisubizo cya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, abwira Faustin Twagiramungu uzwi nka Rukokoma, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, wari wakamejeje kuri Twitter, yibaza ku kuba u Rwanda rwahawe kwakira CHOGM. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, tariki 21 Kamena 2022, Twagiramungu yavuze ko ” ari ikimwaro kuba Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth […]
Musanze: Gitifu wa Kinigi yagizwe umwere ku cyaha yaregwaga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, yagizwe umwere ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake mu gihe uwo baregwaga hamwe, Habimana Jean Paul, yahamijwe iki cyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu isubitse ndetse agatanga indishyi n’ihazabu. Ni urubanza rwaburanishijwe ku wa 9 Gicurasi 2022 mu Rukiko Rukuru rwa Musanze aho Twagirimana Innocent na Habimana […]
Ubuyobozi bwa Leta ya Zamfara muri Nigeria bwategetse ko uzagaragara ari kuri moto araswa akicwa
Abategetsi bo muri Leta ya Zamfara mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria bategetse ko mu turere dutatu, umuntu wese uzagaragara ari kuri moto, yaraswa hagamije kumwica mu rwego rwo guhangana naba rushimusi. Guverineri wa Leta ya Zamfara, Bello Matawalle, yategetse ko “amasoko afungwa mu turere dutatu, abuza ikoreshwa rya za moto n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.” […]
Burundi: Haranengwa ubusumbane bw’ubwoko bukomeje kugaragara mu nzego za leta
Ishyirahamwe LIGUE ITEKA, riharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, rirasaba Leta y’iki gihugu gukosora ubusumbane bw’ubwoko bugaragara mu nzego za Leta, aho mu ngero ritanga mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara muri uku kwezi, ryerekana ko iperereza ryakoze mu makomini 119 agize u Burundi ryasanze abayobozi bayo 86 ari Abahutu mu gihe Abatutsi ari 33. LIGUE ITEKA […]
Hamenyekanye icyo Gen. Kainerugaba yakoze ubwo muri UPDF hatangwaga impuruza Museveni adahari

Ku mugoroba wa tariki ya 23 Kamena 2022 ubwo Perezida Yoweri Museveni yari mu Rwanda, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Uganda (UPDF), Lt Gen. Peter Elwelu, yahaye impuruza abasirikare bose, abasaba kuba maso. Ni impuruza yatanze mu gihe kandi Umugaba Mukuru, Gen. Wilson Mbadi yari amaze iminsi muri Kenya, aho yari yaragiye mu nama y’imyiteguro […]
Rayon Sports yasinyishije umukinnyi ngenderwaho wa Kiyovu Sports
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Mbere, yasinyishije Ngendahimana Eric wakiniraga Rayon Sports. Ngendahimana ukina mu mutima w’ubwugarizi no mu kibuga hagati, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports. Amakuru avuga ko Eric yahawe na Rayon Sports Frw miliyoni 15. Ngendahimana Eric yakiniye amakipe atandukanye arimo Police FC na Kiyovu Sports. Yasinyiye Kiyovu Sports […]
Huye: Barembejwe n’inkoni z’abanyerondo baba babishyuza amafaranga y’irondo
Mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, bamwe mu baturage baravuga ko barembejwe n’inkoni z’Abanyerondo babakubita babaziza amafaranga y’irondo, aho ngo uwo basanze atayafite akubitwa kakahava, ariko ubuyobozi bukaba bwiyemeje guhana abafite iyo myitwarire. Ubusanzwe mu rwego rwo kugira uruhare mu kwicungira umutekano mu bice by’ibyaro usanga umuturage arara irondo, mu gihe mu bice […]
Amafoto: Umusirikare wa RDC warasiwe i Rubavu agiye gushyingurwa

Umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) umaze iminsi 10 arasiwe mu karere ka Rubavu ubwo yari yavogereye ubutaka bw’u Rwanda, agiye gushyingurwa. Uyu musirikare, Mokili Kingombe Munyololo Bebe, yarashwe tariki ya 17 Kamena 2022, ubwo yinjiraga ku butaka bw’u Rwanda arasa, agakomeretsa abapolisi babiri. Nyuma y’amasaha make arashwe, urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe […]
U Burundi buvuga ko hari abantu bo mu bihugu bituranyi bakoze ubwicanyi mu 1972
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kumenya ukuri no kunywanisha Abarundi, CVR, ivuga ko mu iperereza yakoze yasanze hari abantu bo mu bihugu bihana imbibi n’icyo gihugu bagize uruhare mu bwicanyi bwo mu 1972 cyangwa bamwe bakaba barabwiciwemo. CVR ivuga ko ibi byabayeho mbere na nyuma ya 1972 ndetse ko yiteguye guha amazina inzego zibishinzwe mu Burundi, zikamenyesha […]
Bwa mbere mu myaka isaga 100 ishize u Burusiya bwananiwe kwishyura imyenda yabwo
Ku nshuro ya mbere kuva mu 1918, u Burusiya bwananiwe kwishyura imyenda burimo hanze y’igihugu nyuma y’aho kuri iki Cyumweru burengeje igihe cyo kwishyura bwa mbere nyuma y’imyaka isaga 100. U Burusiya bwagombaga kwishyura miliyoni 100 z’Amadolari kandi buremera kwishyura, ariko ibihano bwafatiwe bwatumye butabasha gukusanya ayo mafaranga ngo bwishyure inguzanyo z’amahanga. Kremlin yari yariyemeje […]
François Beya ushinjwa gushaka kwica Perezida Tshisekedi agiye gutangira kuburana
Nyuma y’aho ubwunganizi bwa François Beya, wahoze ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano ukurikiranweho gucura umugambi wo kumwivugana, bunaniwe kubuza Urukiko rwa gisirikare kumuburanisha, guhera kuri uyu wa Kabiri agiye gutangira kuburanishwa nyuma y’aho hemerejwe ko uru rukiko rufite ubwo bubasha. Ubwunganizi bwa Beya bwavugaga ko urukiko rukuru rwa gisirikare rudafite ububasha bwo kuburanisha […]
Sudani irashinja Ethiopia kwica abasirikare bayo barindwi n’umusivili
Igisirikare cya Sudani cyashinje icya Ethiopia kwica abasirikare 7 ba Sudani n’umusivili bari bafashwe nk’uko cyabitangaje mu itangazo cyashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru, itariki 26 Kamena. Igisirikare cya Sudani kandi cyashinje icya Ethiopia gushyira ku karubanda imirambo y’abishwe kibereka abaturage, gisezeranya ko kizasubiza mu buryo bukwiye. ” Iki gikorwa cy’ubuhemu ntikizatambuka nta gisubizo,” Ntacyo abayobozi […]
RDC iri kwiyegereza cyane USA ngo iyifashe u Rwanda na M23
Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ikomeje kwiyegereza Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kugira ngo ziyifashe u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba mu mubano wa RDC n’u Rwanda, aho iki gihugu kiri mu burengerazuba bwarwo kirushinja gufasha M23 mu mirwano ibera mu ntara ya […]
Why Kagame invited Qatar’s Tamim bin Hamad Al Thani at CHOGM?
President Paul Kagame has praised Tamim bin Hamad Al Thani, the Amir of the State of Qatar, singling out his leadership in energy security, humanitarian actions and fight against corruption. His Highness Tamim bin Hamad is a special guest at the ongoing Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM) in Kigali, where President Kagame is due […]
Ngororero: Arashinjwa kwica muramuna w’umugore we yajyaga ajya kuraza nyuma yo kumusangana n’undi mugabo
Umugabo wo mu Karere ka Ngororero ushinjwa kwica umuvandimwe w’umugore we nyuma yo kumusangana n’undi mugabo agahita atoroka, akurikiranweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo kwica yabigambiriye nyuma yo kongera kuboneka nyuma y’amezi atandatu. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo cyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 20 Ugushyingo 2021, mu Kagari ka Kagano, Umurenge […]
Gen Mbala ku mavi asabira Ingabo ze zisumbirijwe na M23 (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen CĂ©lestin Mbala Munsense, yitabiriye amasengesho yo gusabira no gushyigikira ingabo ze zimaze igihe zisumbirijwe na M23. Ni amasengesho yabaye ku wa Gatandatu Tariki ya 25 Kamena, abera muri Stade Des Martyrs y’i Kinshasa ari na yo nkuru mu gihugu. Aya masengesho yari yateguwe n’amatorero atandukanye […]
Kagame na Tshisekedi muri Kenya, Museveni na Uhuru i Kigali, Igikomangoma Charles na Boris baranyuzwe: inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 20 Kamena 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye politiki n’umutekano. Harimo: Perezida Kagame na Tshisekedi muri Kenya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, ku wa 20 bahuriye i Nairobi muri Kenya, mu gihe ibihugu bayoboye bikomeje kudacana uwaka. Bahuriyeyo n’abandi bakuru b’ibihugu bigize […]