Iby’ingenzi ku mugore uyoboye urutonde rw’abashakishwa na FBI

Ruja Ignatova yavutse Ku itariki 30 Gicurasi 1980. Ni umunya-Bulgariya ufite n’ubwenegihugu bw’u Budage, akaba umutubuzi utazibagirana mu mateka. Azwi kuba yarashinze ubucuruzi bw’ifaranga ry’ikoranabuhanga Onecoin bwaranzwe n’ubutubuzi bukomeye cyane mu mateka. Ni umwe mu bagore bashyizwe ku rutonde rwa BBC rw’umugore w’umutubuzi wabuze (The missing cryptoqueen). Ahagana mu mwaka w’2017, Ignatova yakoraga mu bigo […]

Abakuru b’ibihugu bya EAC bagiye guhurira muri Tanzania

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri iki cyumweru barahurira mu nama izabera ku cyicaro cyawo, mu mujyi wa Arusha muri Tanzania. Nk’uko uyu muryango umaze kubitangaza, tariki ya 21 Nyakanga 2022, aba bakuru b’ibihugu bazagira inama yo ku rwego rwo hejuru yerekeye isoko rusange, baganire ku buryo amasezerano aryerekeye yashyirwa mu bikorwa. […]

U Bushinwa bwasabye USA guhagarika byihuse gahunda yo kugurisha Taiwan intwaro

Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika byihuse gahunda yo kugurisha Taiwan intwaro. Nk’uko Reuters ibibivuga, itangazo risaba USA guhagarika iri gahunda ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022. Ubu busabe bukurikiye itangazo ry’ibiro by’ingabo za USA ryo ku wa 15 Nyakanga ryemeje ko iki gihugu kigiye kugurisha […]

Igihugu cya Iran kiremeza ko ubu gifite ubushobozi bwo gukora igisasu cya kirimbuzi

Igihugu cya Iran ubu gifite ubushobozi bwo gukora igisasu cya kirimbuzi ariko ntikirafata umwanzuro wo kucyubaka, nk’uko umujyanama mukuru w’umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yabitangarije al Jazeera kuri iki Cyumweru. Kamal Kharrazi yabivuze nyuma y’umunsi umwe Perezida wa Amerika Joe Biden arangije urugendo rwe rw’iminsi ine muri Israel na Arabia Sawudite, aho yiyemeza […]

Les examens de fin d’Ă©tudes primaires ont dĂ©butĂ©

Les examens de fin d’Ă©tudes primaires (PLE) ont dĂ©butĂ© aujourd’hui le 18 juillet et devraient se poursuivre jusqu’au 20 juillet, selon l’AutoritĂ© nationale des examens et de l’inspection scolaire (NESA). Au total, 229,859 Ă©tudiants devraient passer le PLE pour l’annĂ©e academique 2021-2022. S’adressant au New Times, le directeur gĂ©nĂ©ral de la NESA, Bernard Bahati, a […]

Ibya Kagere na Simba SC byaba byarangiye

Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania aravuga ko rutahizamu Meddie Kagere n’ikipe ya Simba Sports Club bamaze bageze ku bwumvikane bw’uko bagomba gutandukana. Kagere yari amaze imyaka itatu ari umukinnyi wa Simba nyuma yo kuyigeramo avuye muri Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya. Muri Tanzania hari hamaze igihe hari amakuru avuga ko abayobozi ba […]

Amagana y’abatuye i Tororo bari guhunga ku bwo gukeka Illuminati

Abayobozi mu nzego z’ibanze mu gace ka Tororo bavuga amagana y’abaturage bamaze guhunga ako gace, batinya kwibasirwa n’imizimu bakeka ko bayitezwa na bagenzi babo baba bakorana n’itsinda rikunze guhuzwa na rusifero, Illuminati. Aba baturage bavuga ko bari kwibasirwa n’imizimu ku buryo abagabo n’abagore bari kuba abanyarugomo, abana ku ishuri bakitwara nabi ku buryo birukanwa. Ibi […]

Indege ya Jubba Airways yakoze impanuka iribirandura igwa igaramye

_125951589_whatsappimage2022-07-18at10.39.55.jpg

Indege yakoze impanuka iribirandura ubwo yagwaga ku kibuga cy’indege ku murwa mukuru wa Somalia ariko kubw’amahirwe mu bantu basaga 30 bari mu ndege nta wagize icyo aba. Amashusho atangaje yafotowe n’abari hafi y’ikibuga cy’indege cya Mogadishu yerekana umwotsi mwinshi w’umukara uzamuka nyuma y’impanuka. Abashinzwe kuzimya umuriro babashije kuzimya umuriro ndetse amashusho yahafatiwe yerekana indege, Fokker […]

Uko Algeria yakoze ibishoboka byose ngo yakire icyicaro cy’Ikigo Nyafurika cy’Imiti u Rwanda rukayitsinda

Ubutegetsi bwa Algeria bwongeye kuba intandaro y’impaka nyuma yo kurwanya amatora ya AU yahaye u Rwanda uburenganzira bwo kwakira ikigo cy’ubuvuzi cya Afurika nyamara yari yakoze ibishoboka ngo itsinde bikaba impfabusa. Ku wa Gatandatu, mu nama ya 41 ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (A.U) yabereye i Lusaka, muri Zambia, mu bihugu bya […]

Kabund abona bakwiye guhagurukira Tshisekedi, aho kwamagana u Rwanda

Umunyapolitiki Jean-Marc Kabund uherutse kwegura ku mwanya wa Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko uburasirazuba bw’iki gihugu bukirimo intambara kubera ko Umukuru w’Igihugu, FĂ©lix Tshisekedi ntacyo abashije. Kabund yabitangaje kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022 ubwo yatangizaga ku mugaragaro ishyaka rya politiki rirwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi bahoze […]

Ingabo z’u Burusiya ziri muri Ukraine zahawe intego nyamukuru zigomba kwibandaho

Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, Sergey Shoigu, yabwiye abayobozi b’ingabo kugira intwaro zirasa mu ntera ndende za Kiev intego yabo y’ibanze. Iri tegeko ryaje ubwo yagenzuraga ingabo ziri mu ‘burasirazuba’ bwa Ukraine. Minisiteri y’Ingabo yatangaje kuri uyu wa Mbere ko Shoigu yatanze amabwiriza yo gushyira imbere kurasa misile n’imbunda za rutura bya Ukraine , kubera ko […]

RDC: Kabund yashinze ishyaka, yiyemeza kurwanya Tshisekedi bahoze ari inshuti magara

Jean-Marc Kabund wahoze ari Visi-Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yashinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Tshisekedi. Kabund yahoze ari inshuti magara na Perezida Tshisekedi, dore ko yanahoze ari umuyobozi w’ishyaka rye UDPS riri ku butegetsi. Yemeje ko yashinze ishyaka ‘Alliance pour le changement’ mu kiganiro yagiranye […]

U Burundi buvuga ko abakoze coup d’etat mu 2015 bari mu Rwanda buzabakira mu gihe cya vuba

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburundi, Sonia Niyubahwe, avuga ko bitewe n’uburyo umubano hagati y’u Rwanda n’igihugu cye ugenda unozwa, bizeye ko bazakira bidatinze abashatse guhirika ubutegetsi muri icyo gihugu mu 2015. Niyubahwe yabitangarije abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abavugizi b’inzego zitandukanye mu Burundi, baganiraga n’ibitangazamakuru n’abaturage muri rusange. Uyu muyobozi yavuze ko igihe […]

MONUSCO yavuze ko idakwiye kunengwa yonyine, kandi ikorana na Leta ya RDC

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, ivuga ko idakwiye kunengwa yonyine kandi ikorana n’ingabo za Leta zizwi nka FARDC. Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillman, yabibwiye umunyamakuru Jean-Serge Boranzima mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa tariki ya 13 Nyakanga 2022, ubwo yari amaze kumubaza niba ibikorwa by’ingabo zabo mu gihe zimaze […]

Nta cyerekana ko kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda bizahagarika kwambuka imiyoboro iteza akaga – Abadepite

Itsinda ry’abadepite mu Bwongereza ryatangaje ko “nta kimenyetso gifatika” cyerekana ko gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda izahagarika kwambuka imiyoboro ishobora guteza akaga. Muri Mata, u Bwongereza bwavuze ko abantu bamwe bahagera mu bwato buto bava mu Bufaransa bazoherezwa gusaba ubuhungiro bari mu Rwanda, mu rwego rwa politiki igamije guhagarika izo ngendo. […]

Zambia yirukanye Umushinwa ukurikiranweho ibyaha by’ivanguramoko muri Malawi

Leta ya Zambia kirukanye ku butaka bwacyo Umushinwa ukora amafirime imusubiza mu gihugu cy’abaturanyi cya Malawi aho akurikiranweho ibyaha bijyanye n’ivanguramoko no gukoresha abana. Lu Ke yari atuye muri Malawi ubwo yagaragazwaga na BBC Africa Eye, ivuga ko yakoresheje abana baho mu gufata amashusho y’indamutso yihariye, amwe muri yo akubiyemo ibintu bishingiye ku ivangura. Ayo […]

U Bwongereza na UNHCR ntibyemeranya ku mwanya u Rwanda rurimo wo kwakira abimukira

Guverinoma y’u Bwongereza n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, bikomeje kutavuga rumwe kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda iteganyijwe mu minsi iri imbere. Ibiro bishinzwe umutekano w’imbere bifite mu nshingano gahunda yo kohereza aba bimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, bisobanura ko nta mpungenge iki gikorwa giteye kubera ko u Rwanda […]

Musanze : Imirenge 4 yari mu kato k’inyama, yakomorewe ihabwa amabwiriza

Imirenge ine (4 ) yo mu karere ka Musanze yari yarashyizwe mu kato kubera icyorezo cy’umushwiza cyateye mu matungo , yakomorewe ariko ihabwa amabwiriza, aborozi n’ababazi bagomba kubahiriza kugira ngo icyo cyorezo cy’umushwiza gicike burundu mu karere. Iyo mirenge 4 yari yarashyizwe mu kato ni Remera, Muhoza, Kimonyi na Muko byavugwaga ko ariyo mirenge yagaragayemo […]

About 300,000 candidates to sit primary leaving exams today

All roads will lead to designated sites as 229,859 Primary Leaving Examinations (PLE) Candidates start national exams effective July 18. National exams for PLE will run from July 18 to July 20, 2022. This year, the number of pupils who registered to sit the PLE reduced by 9.7% compared to last year’s 254,678, candidates, according […]

Perezida Zelensky yirukanye umuyobozi w’urwego rw’umutekano n’umushinjacyaha mukuru kubera ubugambanyi

Perezida Volodymyr Zelensky yirukanye umuyobozi w’urwego rw’umutekano wa Ukraine (SBU) n’umushinjacyaha mukuru, avuga ko hari ibibazo byinshi by’ubugambanyi byo gukorana n’u Burusiya muri iyo nzego zombi zikomeye. Yavuze ko abahoze ari abakozi barenga 60 ubu barimo kurwanya Ukraine mu turere twigaruriwe n’u Burusiya. Yongeyeho ko dosiye zigera kuri 651 z’imikoranire n’ubugambanyi ku bayobozi bashinzwe gutuma […]

Kinshasa: Komanda wa Polisi yahagaritswe azira gupfukamira abaturage

Komanda wa Polisi ya Kinshasa, General Sylvain Kasongo yahagaritse by’agateganyo uyobora akarere ka Tshangu, Komiseri mukuru Bienvenu Kangambila. Komiseri Kangambila yazize kudakoresha ububasha afite, agapfukamira abaturage bigaragambyaga muri aka gace nk’uko byasobanuwe na Gen. Kasongo wamufatiye iki cyemezo. Ku mugoroba wo ku wa 15 Nyakanga 2022 ni bwo abaturage benshi biraye mu muhanda wa Tshangu, […]

RWANDA FDA yaburiye abakoresha imiti gakondo

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa (RWANDA FDA) kiraburira abakoresha imiti y’ibimera ko hari irimo udukoko n’ibindi bintu bishobora kugira ingaruka ku mubiri w’umuntu, kigahamagarira abayikora kujya babanza kukigana kikabakorera isuzuma ry’iyo miti. Ni mu gihe abavuzi gakondo bo basaba ko hajyaho itegeko ryafasha guca akajagari mu buvuzi bwifashisha iyi miti. Umubyeyi utifuje ko hatangazwa imyirondoro […]

Abasirikare bakuru bazamuwe mu ntera, Umunyakoreya ubona adakwiye gufungirwa mu Rwanda na Museveni ubona hakenewe ibiganiro na M23: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 11 Nyakanga 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izirebana n’umutekano, ubutabera na politiki. Harimo ko: Abasirikare bakuru 4 bazamuwe mu ntera Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu tariki ya 11 yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bane, barimo batatu bari bafite ipeti rya Brigadier General n’umwe w’ipeti rya Colonel. Vincent […]