Abasangiye ubusa bitana ibisambo_Ushinjwa na Kenny Sol ubwambuzi

Intore Bruce ufite ikigo ‘Intore Entertainment’ gitegura ibitaramo, yatangaje ko ibivugwa ko abategura ibitaramo barira abahanzi baba bakoresheje mu mibare atari byo kuko na bo nta bya Mirenge babakuramo. Uyu mugabo yatangaje ibi nyuma y’igisa n’umwuka mubi wadutse hagati y’abahanzi n’abategura ibitaramo bashinja kubasuzugura. Ni ubwumvikane buke bwadutse nyuma y’uko umuhanzi Kenny Sol agaragaje ko […]

Kinshasa: Depite Kabund yongeye kwanga kwitaba inteko ishobora kumwaka ubudahangarwa

Depite Jean-Marc Kabund wari utegerejwe kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Kanama mu Nteko Ishinga Amategeko, yongeye gutera utwatsi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ubutumire bwa Perezida w’Inteko, Christophe Mboso. Yaramwandikiye ati: “sinshobora kubana namwe mu makosa asa na misa y’umukara ….igamije kuncecekesha”. Uyu mudepite watorewe Mont-Amba yamagana “ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwe nk’uhagarariye abaturage watowe”. […]

Amateka ya Perezida wa mbere wa Uganda wishwe n’amarozi

Kuva ku itariki ya 1 Ugushyingo 1924 kugera Ku itariki ya 21Ugushyingo 1969 igihugu cya Uganda cyategekwaga na Kabaka Mutesa II wabanje kuba umwami wa Buganda mbere y’uko iki gihugu cyakonolizwaga n’Abongereza kibona ubwigenge. Kabaka Mutesa II Yaharaniye ko ubwami bwa Buganda bugira agaciro mu gihe yari umwami ndetse amaze kuba Perezida yakomeje kubusigasira. Ibi […]

Tchad: Guverinoma ya gisirikare yasinyanye amasezerano y’amahoro n’imitwe 40 y’inyeshyamba

Guverinoma ya gisirikare ya Tchad n’imitwe irenga 40 yayigometseho yashyize umukono ku masezerano mbere y’ibiganiro by’ubwiyunge bw’igihugu. Mu gihe ayo masezerano atarimo umutwe ukomeye w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abasinye bemeye guhagarika imirwano. Kuri uyu wa Mbere, nibwo guverinoma ya gisirikare n’imitwe irenga 40 y’inyeshyamba muri Tchad yashyize umukono kuri ayo masezerano i Doha, muri Qatar yiyemeza […]

Kagame shares rare photo of his grandchildren

President Kagame of Rwanda has shared a rare photo of his grandchildren to public, adding that they are the angels. Kagame shared the adorable photo on August 8 this year via his Twitter page. “The two little angels enjoying their time together..” he tweets Recently, Kagame has shared a photo of his second grandchildren, leaving […]

Amajyaruguru: Birangiye bamwe mu bashumba n’abavugabutumwa bo mu itorero ECMI birukanwe burundu

Umuvugizi wa ECMI, Nemeyabahizi

Nk’uko BWIZA yakomeje kubibatangariza mu nkuru zabanjirije iyi , bamwe mu bashumba n’abavugabutumwa b’itorero rya ECMI bari barahagaritswe by’agateganyo bavugwaho gusuzugura no kwigomeka ku byemezo by’ababakuriye ndetse bakanyereza n’imitungo y’itorero rya ECMI, noneho birangiye bamwe muri bo bahagaritswe burundu abandi bakurwaho icyizere kandi bagakurikiranwa n’ubutabera. Ni ibyemezo bishya byafashwe n’inama y’ubutegetsi (Conseil d’ Administration) idasanzwe […]

Rwanda starts administering fourth jab of the Covid-19 vaccine

Rwanda Biomedical Centre (RBC) has on Monday, August 8, started administering the fourth jab of the Covid-19 vaccine in the country. According to Julien Niyingabira, the Rwanda Health Communication Centre (RHCC) Division Manager, the move is aimed at boosting the immunity of the population, because it often wanes as time goes on, and thus needs […]

Hamenyekanye igihe APR FC izahurira na Rayon Sports muri shampiyona

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yatangaje gahunda y’imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igomba gutangira muri uku kwezi kwa Kanama. Ni shampiyona igomba gutangira ku wa Gatanu tariki ya 19 Kanama, ahazakinwa umukino ufungura uzahuza AS Kigali izaba yakiriye Etincelles FC. Kuri iyi tariki kandi APR FC izakira Musanze FC mu mukino […]

Covid-19: Le Rwanda lance un quatrième vaccin

Le Centre biomĂ©dical du Rwanda (RBC) a commencĂ© le lundi 8 aoĂ»t Ă  administrer le quatrième vaccin du Covid-19 dans le pays. Selon Julien Niyingabira, le chef de division du Rwanda Health Communication Center (RHCC), cette dĂ©cision vise Ă  renforcer l’immunitĂ© de la population, car elle diminue souvent avec le temps et doit donc ĂŞtre […]

Somalia: Ibitero bya bombe byibasiye uduce twegereye ingoro y’umukuru w’igihugu

Kuri iki Cyumweru gishize, itariki 07 Kanama, ibisasu bya Mortar byibasiye utduce twegereye ingoro ya perezida mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu, bitagize umuntu bihitana, nyuma gato yuko inteko ishinga amategeko yemeje guverinoma nshya, kikaba ari ikimenyetso cy’ibibazo biri imbere ku bayobozi bashya. Somaliya isanzwe yugarijwe n’amapfa akomeye itagize mu myaka 40 ishize, muri aya […]

Rayon Sports yemeje ko igiye kugarura Robertinho mu Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko mu cyumweru gitaha ifitanye umukino wa gicuti na Vipers FC FC yo mu gihugu cya Uganda. Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yemeje ko izakina na Vipers ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga, ubwo izaba yizihije ibirori byahariwe umunsi mukuru wayo wa ‘Rayon Sports Day’. Uyu […]

Ibyerekana ko raporo za Loni ziba zigamije guteza amakimbirane hagati y’Abanyafurika aho gukemura ibibazo

Raporo ebyiri ziheruka za Loni zikwiye kwitabwaho kubera amasano ateye amatsiko zihuriyeho. Mu by’ukuri, usibye kuba zidasohorwa ngo zishyirwe ku mugaragaro uko zakabaye, hejuru ya byose, usanga zikubiyemo n’amakuru ashobora guteza amakimbirane hagati y’ibihugu by’ibituranyi ku mugabane wa Afurika, aho umuntu yakwibaza niba atari cyo kiba kigenderewe. Muri raporo iheruka yiswe iy’ibanga, ibinyamakuru ariko bikaba […]

Iyicwa rya Lt. Col. Nikolay ryatumye Putin yirukana abajenerali batandatu

Lieutenant-Colonel Nikolay Gorban, umusirikare ukomeye mu itsinda ry’indwanyi zidasanzwe ryo mu Burusiya rizwi nka FSB, yapfiriye muri Ukraine mu ntambara bituma Perezida Putin yirukana abajenerali batandatu. Uyu musirikare Lieutenant-Colonel Nikolay Gorban w’imyaka 36, yishwe tariki 02 Kanama 2022 muri iyi ntambara iri kubera muri Ukraine nkuko byemejwe n’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu. Iyicwa ry’uyu musirikare […]

Umukinnyi wo muri Sierra Leone yabuze mu bukwe bwe, ahagararirwa n’umuvandimwe

Umuvandimwe wa Turay yamuhagarariye muri ubu bukwe

Umukinnyi Mohamed Buya Turay ukomoka muri Sierra Leone yabuze mu bukwe bwe n’umukunzi we Souad Baydoun kubera impamvu z’akazi, ahagararirwa n’umuvandimwe. Ikinyamakuru The Sun gisobanura ko uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko muri iyi mpeshyi yumvikanye n’ikipe ya Malmo ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Sweden ko azayikinira. Turay yumvikanye na Malmo avuye mu Bushinwa, […]

Bob Wine arasanga imyigaragambyo karundura ya rubanda ari yo izarangiza ingoma ya Museveni

Perezida w’ishyaka National Unity Platform-NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine asanga imyigaragambyo karundura y’abaturage ari yo yonyine izarangiza ingoma ya prezida Museveni imaze imyaka ikabakaba 40. Muri iki cyumweru gishize avugana n’abayoboke b’ishyaka rye ku cyicaro gishya cy’ishyaka ahitwa Makerere Kavule, ku Muhanda wa Bombo, Kyagulanyi yavuze ko amatora yo […]

Minisitiri Lutundula arashaka kumva u Rwanda rwemera ko rufasha M23, rukanasaba imbabazi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Lutundula, arifuza kumva u Rwanda rwemera ko rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, hanyuma rukanabisabira imbabazi. Minisitiri Lutundula yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) tariki ya 6 Kanama 2022, cyari cyerekeye raporo y’ibanga y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) ishinja ingabo z’u Rwanda […]

Umugore wa Chameleone yahishuye uko nyirabukwe afite uruhare mu ihondagurwa rya Teta Sandra

Umugore wa Jose Chameleone, Daniella Atim Mayanja, avuga ko Nyirabukwe, Prossy Mayanja, afite uruhare mu bikorerwa Umunyarwandakazi, Teta Sandra kuko ahishira amabi aba yakozwe n’abahungu be. Mu ibaruwa ndende yageneye nyirabukwe, Daniella yahishuye ko uyu mukecuru ” Weasel yakubise Teta Sandra ajya kumurega kuri polisi, Prossy Mayanja yarabyitambitse, akomeza kujya Teta mu matwi amubwira utugambo […]

APR VC zombi zahesheje u Rwanda ishema i Kampala

Amakipe ya APR Volleyball Club mu bagabo no mu bagore, yahesheje u Rwanda ishema i Kampala mu gihugu cya Uganda nyuma y’uko yombi yegukanye irushanwa ryahaberaga. Ni irushanwa ryiswe NSSF Kampala Amateur Volleyball Championship 2022 ryari rimaze iminsi ribera muri uriya murwa mukuru wa Uganda. APR y’abagabo yaherukaga gusezerera muri ½ cy’irangiza REG VC ya […]

Beach Volley: U Rwanda ntirwabashije kwegukana umwanya wa gatatu mu marushanwa ya Commonwealth

Ikipe yahagarariye u Rwanda mu mukino wa Beach Volleyball mu marushanwa ya Commonwealth ari kubera mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, ntiyabashije kwegukana umwanya wa gatatu. Iyi kipe igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste mu mikino ya ½ cy’irangiza (semifinal) yabaye ku wa 6 Kanama 2022, yatsinzwe n’iya Australia seti ebyiri ku busa, imwe […]

Umusirikare wa RDC wiciwe i Rubavu, mwarimu wazamurirwe umushahara n’Umunyakoreya wagizwe umwere: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 1 Kanama 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’umutekano, ubutabera n’imibereho. Harimo ko: UN yemeje ko RDF ikorana na M23, FARDC igakorana na FDLR Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zasohoye raporo y’ibanga zishinja ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kugaba ibitero muri RDC. Ni raporo yishimiwe na guverinoma […]

Nyamasheke: Abavandimwe ba Nzanywayimana Eliezer baramusabira kwicwa nkuko yabagenjereje ababyeyi

bashyinguwe.jpg

Ishyingurwa rya Ndindayino Samuel w’imyaka 74 na Mukaburanga Rachel w’imyaka 62,bishwe n’umuhungu wabo Nzanywayimana Eliezer w’imyaka 34,abakase amajosi ku mugoroba wo ku wa 6 Kanama, abiciye aho bari batuye mu mudugudu wa Gakomeye,akagari ka Kigarama,umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, byahuriranye n’ifatwa rye,aho yafatiwe kuri santere y’ubucuruzi iri mu mudugudu wa Karambi,akagari ka Karengera […]