Rayon Sports yerekanye intwaro 26 izifashisha mu mwaka w’imikino 2022/23

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama, yerekanye abakinnyi 26 izifashisha mu mwaka utaha w’imikino wa 2022/23. Ni igikorwa cyabereye mu birori by’umunsi mukuru wahariwe iyi kipe ‘Rayon Sports Day’ byabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Abakinnyi iyi kipe yeretse abafana bayo ndetse bakanahabwa na numéro bazajya bambara, barangajwe […]

Dr William Ruto ni we watorewe kuba Perezida wa Kenya

Komisiyo yigenga y’amatora muri Kenya (IEBC), yemeje Dr William Ruto nka Perezida mushya watorewe kuyobora iki gihugu, nyuma yo gutsinda mukeba we Raila Odinga bari bahanganye. IEBC yatangaje ko Dr Ruto yatowe n’abangana na 7,176,141 bangana na 50.49% by’abatoye bose, mu gihe Odinga yatowe n’ababarirwa muri 6,942,930 bangana na 48.85%. Mu gitondo cyo ku wa […]

Rutsiro: Umwarimu ushinjwa gusambanya umwana w’imyaka 13 ari guhigwa bukware

Mu Murenge wa Kivumu, mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba haravugwa umwarimu w’imyaka 30 ukekwaho gusambanya umwana w’umuturanyi w’imyaka 13 kuri ubu akaba arimo gushakishwa n’inzego zibishinzwe nyuma yo gutoroka. Icyaha uyu mwarimu akekwaho ngo cyakozwe kuwa Gatandatu ushize ubwo iwabo w’uyu mwana bamutumaga mu rugo rw’uyu mwarimu usanzwe ufite umugore n’abana batatu bivugwa […]

Ihuriro rya Raila Odinga ryanze ibirava mu matora y’Umukuru w’Igihugu bitarashyirwa hanze

Ihuriro Azimio la Umoja ry’umukandida Raila Odinga uhatanira umwanya wa Perezida wa Kenya, ryanze ibirava mu matora yabaye mu cyumweru gishize mbere y’uko bishyirwa hanze. Mu mwanya uri imbere ni bwo komisiyo yigenga ishinzwe amatora, IEBC, iratangaza ibyavuye muri aya matora. Iki gikorwa kirabera mu muhango wateguriwe mu cyumba kini cya Bomas, giherereye mu karere […]

Bimwe mu byiza byo kunywa ikawa ku buzima bw’umuntu

Ibyiza byo kunywa ikawa ku buzima ni byinshi kuva ku kugabanya ibyago byo kurwara indwara y’ubwonko, iz’umutima ndetse no guta ibiro ariko bimaze kugaragara ko Abanyafurika benshi batabyitaho bakumva ikwa ari iy’abazungu gusa. Dore bimwe mu byiza byo kunywa ikawa ku buzima bwawe nk’uko tubikesha singlecare.com 1. Yongera imbaraga ikaba yanakongera ubushobozi bw’imitekerereze Ikawa ikungahaye […]

Putin yatangaje ko u Burusiya bwiteguye guha ibihugu by’inshuti intwaro zigezweho cyane

Putin yavuze ko u Burusiya buzatanga intwaro ntoya n'inini

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye guha ibihugu by’inshuti ubwoko butandukanye bw’intwaro zigezweho cyane. Uyu Mukuru w’Igihugu, nk’uko Reuters ibivuga, kuri uyu wa 15 Kanama 2022 yatangaje ko u Burusiya buha agaciro ubufatanye bwabwo n’ibihugu byo muri Latin America, Asia na Africa. Kubera agaciro buha ubu bufatanye, Perezida Putin yagize ati: […]

Abasirikare ba Tchad baguye mu mirwano yiciwemo ibyihebe bya Boko Haram

Abasirikare babiri ba Tchad baguye mu mirwano iheruka gusakiranya Ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram. Perezida w’inzibacyuho wa Tchad, Gen Idriss Déby Mahamat, yatangaje ko iyi mirwano yabereye hafi y’ikiyaga cya Tchad. Yavuze ko iyi mirwano yiciwemo ibyihebe bibarirwa mu icumi, gusa ku bw’amahirwe make “itakariramo abasirikare babiri b’intwari bapfuye […]

APR FC yashimiye A.S Kigali yayitsinze gatatu, ikayitwara ibikombe 2

Ubuyobozi bwa APR FC bwashimiye ikipe y’umujyi wa Kigali, A.S Kigali, yabashije kuyitsinda inshuro eshatu zikurikiranya mu mezi abiri ashize, ikayitwara ibikombe bibiri. Bigaragara mu itangazo iyi kipe yasohoye ku rubuga rwayo kuri uyu wa 15 Kanama 2022, ishimira abakunzi n’abakinnyi bayo nyuma y’aho iyi kipe itsindiwe kuri penaliti mu mukino yahataniragamo igikombe gikuru, Super […]

Kenya set to announce president-elect

The Independent Electoral and Boundaries Commission called for the media to go to its national tallying centre in the Kenyan capital Nairobi at 3 pm (1200 GMT) for the announcement of the presidential results.

Ingabo z’u Burundi zamaze kugera muri RDC muri gahunda ya EAC

Ingabo z’u Burundi zamaze kugera muri teriotwari ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) muri gahunda y’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Urubuga SOS Burundi rwo ruvuga ko ingabo zamaze kugera muri Uvira ari 600. Ati: “FARDC yemeje ko ingabo z’u Burundi zirenga 600 […]

Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 akurikiranyweho gukomeretsa se amukubise isafuriya bapfa ibiryo

Kuri sitasiyo y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ya Gihombo mu karere ka Nyamasheke hafungiye umukobwa witwa Yamfashije Solange w’imyaka 22, ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa bikomeye se umubyara witwa Sinumvayabo Thacien w’imyaka 55, bapfa ibiryo uyu mukobwa yari yatekeye akana ke yabyariye muri uru rugo, se ashaka kubimwaka ngo abirye, bararwana, umukobwa amakubita isafuriya irimo ibyo biryo byari […]

U Bushinwa bwatangaje indi myitozo ya gisirikare hafi ya Taiwan mu gusubiza urundi ruzinduko rw’abadepite b’Abanyamerika

Kuri uyu wa Mbere, u Bushinwa bwatangaje indi myitozo ya gisirikare mu nkengero za Taiwan mu gihe perezida w’icyo kirwa yahuye n’abagize intumwa nshya z’inteko ishinga amategeko ya Amerika, mu kindi kimenyetso cyerekana ko abadepite b’Abanyamerika bashyigikiye ikirwa cyigenga u Bushinwa bufata nk’intara yabwo. Ibitangazamakuru byo muri Taiwan byerekanye izo ntumwa zigera ku kirwa mu […]

Imitwe y’iterabwoba yigaragaje kurusha iyindi mu bwicanyi mu mwaka ushize

isis_wilayat_iraq_may_2020_-_crop2.png

Mu myaka icumi ishize hagaragaye ibikorwa byinshi by’iterabwoba bitabayeho mu myaka mirongo itanu ishize. Igitero cyahitanye abantu benshi mu 2021 cyabaye igihe umwiyahuzi wa Leta ya Kisilamu (IS) yaturikirizaga ibisasu bibiri ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kabul muri Afghanistan, agahitana abantu 170 abandi barenga 200 bagakomereka. Imitwe y’iterabwoba yahitanye abantu benshi mu 2021 ni Leta […]

Mukuralinda yemeza ko USA ifite uburenganzira bwo gukurikirana ikibazo cya Rusesabagina

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aremeza ko Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zifite uburenganzira bwo gukurikirana ikibazo cy’umugororwa Paul Rusesabagina kubera ko afite uburenganzira buhoraho bwo guturayo. Mukuralinda yabivugiye mu kiganiro ‘Ishusho y’Icyumweru’ cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 14 Kanama 2022 cyibanze ku ruzinduko rw’Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, […]

Uzaba Perezida wa Kenya aramenyekana mu masaha ari imbere

Kuri uyu wa Mbere mu masaha ari imbere, byitezwe ko komisiyo y’amatora muri Kenya itangaza ibyayavuye mu matora y’abahatanira kuba perezida w’icyo gihugu mu myaka itanu iri imbere. BBC ivuga ko kugeza ubu hejuru ya 3/4 by’ibyavuye mu majwi bimaze kumenyekana, aho Visi Perezida William Ruto ari imbere ya mukeba we Raila Odinga. Abantu ku […]

Imodoka z’agaciro, inzu, abarinzi, bimwe mu byo Perezida Kenyatta azaba yemerewe nyuma yo kuva ku butegetsi

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ugiye kuva ku mirimo ye nyuma ya manda ebyiri yemerewe n’itegeko nshinga, azabona inyungu nyinshi z’izabukuru, zirimo amamodoka meza, ibiro bye bwite byuzuyemo ibikoresho ndetse n’abakozi benshi mu mpera z’uyu mwaka. Nyuma ya manda ebyiri z’imyaka itanu itanu nka perezida wa kane wa Kenya, Uhuru Kenyatta azashyikiriza umusimbura ibirango by’ubutegetsi […]

Rusizi: Hafashwe amabaro 13 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Kanama, ryafashe abantu babiri bari binjije mu gihugu magendu y’imyenda ya caguwa ivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Abafashwe ni uwitwa Nizeyimana Amran, ufite imyaka 52 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa […]

Perezida Tshisekedi yamaganye abavuga ko umugore we ari umunyamahanga

Perezida Tshisekedi ubwo yaganirizaga Abanyekongo baba muri Chad

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, yamaganye abavuga ko umugore we, Denise Nyakeru, ari umunyamahanga. Uyu Mukuru yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba muri Chad, tariki ya 11 Kanama 2022, ubwo yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu. Mu byo yibanzeho harimo gahunda y’imiyoborere ye inengwa na bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, […]

Blood O type donation scarcity hits Rwanda

Health authorities have raised an alarm after donations of blood type O recently decreased, a situation they say could lead to a “crisis” in the coming days. The Rwanda Biomedical Centre (RBC) collects 300 sachets of blood daily and hospitals use over 900 units every day. According to the RBC, currently there are enough quantities […]

Gen. Elly Tumwine urwariye i Nairobi hagati y’urupfu n’ubuzima

Uwahoze ari Minisitiri w’umutekano, Gen Elly Tumwine w’imyaka 68, kuri iki Cyumweru yari hagati y’urupfu n’ubuzima mu bitaro bya Aga Khan i Nairobi, muri Kenya, aho yajyanywe mu ndege arembye cyane ku wa Kabiri ushize. Amakuru aturuka begereye uyu mujenerali y’inyenyeri enye, umwe mu bakoze amateka akomeye mu buyobozi bw’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF), avuga […]

Umunyamideli Kantengwa yise umugabo wa Teta Sandra rimwe mu mazina ya Satani

Umunyamideli ukomoka mu Rwanda, Kantengwa Judith Heard, yavuze ko umugabo wa Teta Sandra ari we Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo, ari Sekibi cyangwa Umubi, rimwe mu mazina akunze guhabwa Satani mu bemera Imana. Weasel akomeje kwibasirwa haba mu itangazamakuru, rubanda ndetse no mu byamamare nyuma yo kugaragara ko yakubise umugore we, Teta Sandra, akamukomeretsa […]

Bwa mbere mu mateka ya Kenya ufite ubumuga bw’uruhu yatorewe kuba umudepite

Abanyakenya kugeza ubu ntibaramenya izina ry’umukuru w’igihugu cyabo, ariko umubare munini w’abadepite batowe mu nzego z’ibanze umaze gutangazwa kuva amatora yo ku ya 9 Kanama yaba. Mu burengerazuba, hari intsinzi yamamaye cyane: iya Martin Wanyonyi, watorewe kuba depite mu karere ka Webuye y’Iburasirazuba. Abaye rero umudepite wa mbere watowe ufite ubumuga bw’uruhu buzwi nka albinism. […]

Kenya: Prof. Wajackoyah ufite amajwi 0.45% y’agateganyo aracyafite icyizere cyo kwegukana intsinzi

Umukandida uhatanira umwanya wo kuba Perezida wa Kenya, Prof. George Wajackoyah ufite amajwi y’agateganyo 0.45%, yatangaje ko agifite icyizere cyo kwegukana intsinzi. Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Roots Party (RPK) Prof. Wajackoyah yashinze, Adam Kadernani, yabisobanuye, agaragaza ko komisiyo yigenga ishinzwe amatora (IEBC) ari yo izagaragaza uwegukanye uyu mwanya. Kadernani mu nkuru dukesha Citizen yagize ati: “Icyicyiro […]

Rwabuze gica hagati ya Chelsea na Tottenham, ubushyamirane buba bwinshi ku batoza (Amafoto)

rtrmadp_soccer-england-che-tot-r.jpg

Ikipe ya Chelsea yaraye iguye miswi na Tottenham Hotspur ibitego 2-2, mu mukino wa shampiyona y’Abongereza waranzwe n’ubushyamirane bukomeye hagati y’abatoza b’impande zombi. Tottenham yari yasuye Chelsea i Stamford Bridge, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Abongereza. Ni umukino wa derbi ya Londres wari utegerejwe na benshi, bijyanye n’uburyo amakipe yombi yitwaye ku isoko […]

Uwakase ababyeyi amajosi yararashwe, Blinken yemeje raporo ya UN na Rusesabagina azakomeza gufungwa: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 8 Kanama 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izerekeye politiki, ubutabera n’umutekano. Muri zo harimo: Polisi yishe uwakase amajosi ababyeyi Polisi y’u Rwanda tariki ya 9 Kanama yishe irashe umusore w’imyaka 34 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke, Nzanywayimana Eliezer, wishe ababyeyi be bombi abakase amajosi, abaziza […]