Rusizi: Umusore wari urangije uwa 4 w’ayisumbuye yagaragaye amanitse mu nzu yapfuye

Umusore Ngoboka Patience w’imyaka 21 wari urangije uwa 4 w’ayisumbuye muri GS Saint Pierre Nkombo, ku mugoroba wo ku wa 24 Nzeri yasanzwe mu gikoni cy’aho yabaga kwa nyirarume Nzeyimana Evariste, mu mudugudu wa Nyagatare,akagari ka Shagasha, umurenge wa Gindwe mu karere ka Rusizi amanitse mu ishuka yari yakozwemo umugozi, abo muri urwo rugo bakavuga […]

Igihe amanota y’ibizamini bya Leta azatangarizwa cyamenyekanye

Itangazo rya NESA rimenyesha igihe amanota azatangarizwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, kimaze gutangaza ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta mu cyiciro gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye azatangarizwa. Ni nyuma y’iminsi isaba abantu kudaha agaciro amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko amanota yasohotse, ikabateguza ko igihe cy’itangazwa ryayo kizamenyekana mu gihe kitarambiranye. Iki kigo kuri […]

Umwicanyi ruharwa Shipman wiyise Dogiteri w’Urupfu ni muntu ki?

Harold Shipman yari Umwongereza w’umwicanyi ruharwa. Yari umubyeyi w’abana bane akaba umwicanyi wica abantu mu mu byiciro bitandukanye. Ni umuganga wishe abantu 250 yavuraga mu myaka 23 yamaze mu kazi ke. Nyuma yarafashwe afungirwa muri gereza ya Wakefield, akatirwa igifungo cya burundu. Amaze imyaka 15 afunzwe, kwihangana byaranze maze ku munsi yagombaga kuzurizaho imyaka 57 […]

Mutabazi uvuga ko yanze ‘amafaranga y’ikigarasha’, yasabye Perezida Kagame kumwishyurira amadeni

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice uvuga ko yanze amafaranga y’ikigarasha yasabye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kumwishyurira amafaranga yise utudenideni abereyemo abantu kugira ngo akorere igihugu kuko ngo hari abatwuririraho bamurwanya. Mutabazi wemeza ko ari umuvugabutumwa akaba n’umunyapolitiki w’umusimbura uvuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yatangiye ubu busabe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 25 Nzeri […]

Sudani y’Epfo yateye utwatsi icyifuzo cya Maroc cyo gucana umubano na Repubulika ya Sahrawi

Sudani y’Epfo yanze icyifuzo cya Maroc cyo gucana umubano shingiye kuri dipolomasi ifitanye na Repubulika ya Demokarasi ya Cyarabu ya Sahrawi, ivuga ko ishyigikiye aho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye (UN) bihagaze kuri iki kibazo . Repubulika ya Demokarasi ya Cyarabu ya Sahrawi ni igihugu cyemewe bicagase, cyemewe n’ibihugu 41 bigize Umuryango […]

Ibiciro by’inkwi ngo birigondera umugabo bigasiba undi mu Budage

Ibiciro by’inkwi zo gucanisha byazamutseho 85.7% muri Kanama ugereranije n’ukwezi nk’uku mu mwaka ushize, nk’uko ibiro bishinzwe ibarurishamibare mu Budage (Destatis) byabitangaje ku wa Kane . Imibare yerekana ko ibiciro by’inkwi byazamutse cyane ugereranije n’ibiciro rusange by’ibicurzwa byazamutseho 7.9% mu gihe kimwe. Ibiro bishinzwe ibarurishamibare byasobanuye biti: “Impamvu kwiyongera ku kigereranyo cyo hejuru cy’ibiciro by’inkwi […]

Ambasade ya RDC ‘ihangayikishijwe’ n’ibice bya Centrafrica RDF ikoreramo

Ambasaderi wa RDC muri Centrafrica, Esdras Kambale Bahekwa, arahangayitse

Ambasaderi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) muri Repubulika ya Centrafrica, Esdras Kambale Bahekwa, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibice ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zikoreramo. Mu ibaruwa yandikiye Leta ya RDC tariki ya 23 Nzeri 2022, Ambasaderi Bahekwa yavuze ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrica zidakorera gusa mu murwa mukuru, Bangui, ngo […]

Arrêt de la Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples du 22 septembre 2022: une décision impartiale, inappropriée et inacceptable qui porte atteinte à l’intégrité territoriale du Royaume du Maroc

L’arrêt rendu par la Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples, le jeudi 22 septembre 2022, suite à une plainte du ghanéen Bernard Anbataayela Mornah contre huit pays africains amis du Maroc, est sans équivoque une décision inacceptable portant atteinte à l’intégrité territoriale du Royaume. Bien que le Maroc ne soit pas partie […]

Mutabazi uteganya kwimukira USA avuga ko Volleyball yonyine itatunga umukinnyi mu Rwanda

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na Gisagara VC, Mutabazi Yves, avuga ko uyu mukino wonyine udashobora gutunga umuntu mu Rwanda, keretse mu gihe awubangikanyije n’ibindi bikorwa nk’ishoramari. Uyu mukinnyi uvuga ko nta gihindutse ashobora kujya gukomereza ubuzima muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), yabisobanuriye mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda kuri uyu wa 24 […]

RRA irateganya kugira amafaranga izajya igenera umuguzi kuri TVA mu gihe yatse inyemezabuguzi

Abaguzi bashobora gutangira kubona umugabane ku musoro ku nyongeragaciro wa 18% wakwa ku bicuruzwa na serivisi bisoreshwa, igihe umushinga w’itegeko wateguwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) washyirwa mu itegeko . Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, itariki ya 23 Nzeri, ubwo abayobozi muri RAA bitabaga Komite y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) kugira […]

Somalia: Igitero cy’umwiyahuzi ku kigo cya gisirikare cyahitanye umwe abandi barakomereka

Kuri iki Cyumweru, muri Somalia umusirikare umwe yishwe abandi bagera kuri batandatu barakomereka ubwo umwiyahuzi yaturikirizaga igisasu mu kigo cya gisirikare giherereye mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Mogadishu, nk’uko umusirikare n’umukozi w’ibitaro babitangarije Reuters . Umwiyahuzi yari yihinduye nk’umusirikare usanzwe maze yinjira mu bandi ubwo binjiraga mu kigo cya gisirikare mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru […]

Ingabo z’u Rwanda muri Kongo Central? Ukuri kwashyizwe ahagaragara

Kuva yatorerwa kuyobora Kongo Central, Guverineri Guy Bandu Ndungidi, wiyemeje cyane guhindura ibintu muri iyi ntara kandi mu nzego zose haba mu mibereho myiza n’ubukungu ndetse na politiki n’umuco, biravugwa ko akomeje kwibasirwa impande zose n’abamurwanya bamushinja ibyaha by’ubwoko bwose nk’ibyashinjwe Israel, aho byanageze aho ashinjwa gucengeza ingabo z’u Rwanda mu bice bitandukanye by’iyi ntara […]

Umuyobozi wa Goma yategetse ko imyigaragambyo yamagana MONUSCO iburizwamo

Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Komiseri wa Polisi Makossa Kabeya François yasabye inzego zishinzwe umutekano kuburizamo imyigaragambyo yamagana misiyo y’amahoro w’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) iteganyijwe guhera kuri uyu wa 26 Nzeri 2022. Ibindi bigamijwe muri iyi myigaragambyo ni ugusaba ko ingabo za Leta zakora ibishoboka byose zikisubiza umujyi wa Bunagana umaze amezi atatu ufashwa n’umutwe wa M23, […]

Perezida Putin yirukanye Gen. Dmitry Bulgakov wari minisitiri w’ingabo wungirije

Perezida Vladimir Putin yirukanye umujenerali wari minisitiri w’ingabo ungirije wari unashinzwe gucunga ibikoresho by’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine . Kuri uyu wa Gatandatu, Gen Dmitry Bulgakov, wari na minisitiri w’ingabo wungirije, yakuwe ku mirimo ye, nk’uko Minisiteri y’ingabo yabitangaje muri Telegram. Minisiteri yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 67 “yarekuwe” kugira ngo yoherezwe mu zindi nshingano. […]

New York: U Burusiya bwemeje ko kugaba ibitero muri Ukraine yari amahitamo ya nyuma

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangarije abitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York ko nta yandi mahitamo igihugu cye cyari gifite, keretse kugaba ibitero muri Ukraine. Uyu muyobozi kuri uyu wa 24 Nzeri 2022, yasobanuye ko ibitero by’u Burusiya muri Ukraine byatangiye kubera impamvu zirimo ko Abarusiya baba muri Leta ya Donetsk […]

Perezida Tshisekedi yemeje ko Ingabo za Kenya zizinjira muri Congo zinyuze i Bunagana

Kohereza abasirikari ba Kenya mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ni mu minsi mike gusa, nk’uko byatangajwe na Perezida Félix Tshisekedi wavuze kandi ko izi ngabo zizinjira ku butaka bwa Congo zinyuze mu Mujyi wa Bunagana umaze amezi renga atatu mu maboko y’inyeshyamba za M23 . I New York aho yitabiriye Inteko […]

Perezida Ruto yashimangiye ko kwegekanaho amakosa hagati ya RDC n’u Rwanda ntacyo byakemura

Perezida Ruto mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa Al Jazeera

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yashimangiye ijambo rya Perezida Kagame Paul Kagame ry’uko kwegekanaho amakosa hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda nta kibazo na kimwe byakemura. Mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, aherutse gushinja u Rwanda kugaba ibitero mu gihugu cye no gufata tumwe mu duce […]