Intare, inzoka n’ingona birimo kwivugana ibyihebe ku bwinshi muri Mozambique
Ikinyamakuru The Times kiravuga ko intare n’inzoka byo mu gasozi byahitanye abarwanyi benshi ba ISIS mu majyaruguru ya Mozambike, aho ingabo zishyigikiye guverinoma zirwana n’inyeshyamba . Bernardino Rafael, umuyobozi wa polisi mu karere ka Quissanga muri Cabo Delgado, yabwiye abaturage ko inyamaswa zo mu gasozi zagize uruhare mu rupfu rw’abarwanyi benshi b’abajihadiste, bazwi ku izina […]
Umugaba mukuru wungirije w’Ingabo za Centrafrica yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Centrafrica (FACA) ushinzwe ibikorwa, Brig Gen Freddy Sakama kuri iki Cyumweru yashoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda . Ni uruzinduko rwari rugamije gushimangira ubufatanye mu by’ubwirinzi busanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi. Brig Gen F Sakama n’intumwa ze basuye icyicaro gikuru cya RDF n’ibigo bitandukanye bya gisirikare bya RDF aho baganirijwe […]
Colonel Damiba wari wateguje ko arigaranzura Captain wamukuye ku butegetsi yemeye kwegura
Lieutenant Colonel Paul Henri Sandaogo Damiba uherutse guhirikwa ku butegetsi bw’inzibacyuho n’abasirikare bayobowe na Captain Ibrahim TraorĂ©, yemeye kwegura nyuma yo guteguza ko ari gutegura uko yakwisubiza ubutegetsi byihuse. Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Col. Damiba yasinyiye urupapuro rw’ubwegure ku birindiro by’ingabo za Burkina Faso zirwanira mu kirere i Ouagadougou mu ijoro ryo kuri uyu […]
Amerika yarekuye abantu 2 bafitanye isano na Perezida Maduro yari ifunze ihabwa Abanyamerika 7
Kuri uyu wa Gatandatu,itariki 1 Ukwakira, Venezuela yarekuye Abanyamerika barindwi, barimo abayobozi batanu b’ibigo bicukura peteroli, kugirango ihabwe Abanya-Venezuela babiri bafite icyo bapfana na Perezida Nicolas Maduro bari bafungiwe muri Amerika kubera gucuruza ibiyobyabwenge nk’uko abayobozi ba Amerika babitangaje . Mu baguranwe harimo abayobozi ba Citgo Petroleum bamaze imyaka myinshi bafunzwe, hiyongereyeho uwahoze mu gisirikare […]
Lt Gen. Kainerugaba avuga ko Imana yamutegetse gushyigikira no kurwana kuri Tigray
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda usanzwe ari n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Imana ari yo yamutegetse gushyigikira ubwoko bwa Tigray muri Ethiopia. Ubutumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 2 Ukwakira 2022 bubivuga buti: “Tigray impora mu mutima! Ni itegeko ryaturutse ku Mana, Yesu Kirisitu, gukunda no […]
Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara

Umugabo witwa Ntawiheba Isaac w’imyaka 33 wo mu mudugudu wa Karinzi, akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve w’akarere ka Musanze, arasaba gukorerwa ubuvugizi kugira ngo abone uko yarera abana be babiri b’ amahasa (umuhungu n’umukobwa) basizwe na nyina Nyirarukundo Florence w’imyaka 34 wapfuye akimara kubabyara kandi n’uyu mugabo akiri mu mbago kubera impanuka yakoze. […]
Ngoma: Polisi yagaruje asaga miliyoni 1,5 muri miliyoni 2,5 frw yari yibwe umucuruzi
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Nzeri, Polisi y’u Rwanda, yagaruje amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 1 n’ibihumbi 584 muri miliyoni ebyiri n’igice zari zibwe umucuruzi wo mu Karere ka Ngoma, hafatwa abantu 2 bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bujura . Abafashwe ni umushoferi witwa Bizimana Sasha ufite imyaka 34 y’amavuko na Mutuyeyezu Elyse w’imyaka […]
Lt. Gen. Muhoozi arateganya kuzenguruka ibihugu bitandukanye ahereye i Kigali
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya kuzenguruka amahanga aganira n’abakunzi be, ababaza igihugu bumva yaheraho, ariko yizeza abari mu Rwanda ko ari bo azaheraho . Nk’uko akunze kubigenza kuri twitter avugana n’abamukurikira cyangwa abamushyigikiye, Lt Gen. Muhoozi kuri iki Cyumweru yanditse ati “ Nabajije abanshyigikiye benshi […]
Burkina Faso: Abaturage bateye Ambasade y’u Bufaransa bashaka Lt. Col. Damiba wahiritswe

Kuri uyu wa Gatandatu,itariki 1 Ukwakira 2022 imbaga y’abigaragambya yagerageje gutera Ambasade y’u Bufaransa i Ouagadougou, nyuma y’uko ingabo zidasanzwe za Burkina Faso zihiritse ubutegetsi, bwa kabiri mu gihe cy’umwaka, bashinja u Bufaransa gufasha no gucumbikira umuyobozi wirukanwe ku butegetsi, Lt Col. Paul Henri Sandaogo Damiba, kugeza ubu hataramenyekana neza aho aherereye . Umuvugizi w’abahiritse […]
Centrafrica: Perezida Touadéra yakiriye ingabo z’u Rwanda mu rugo rwe, barizihirwa

Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin Archange TouadĂ©ra, kuri uyu wa 1 Ukwakira 2022 yasangiye ifunguro n’abasirikare b’u Rwanda iwe mu rugo ruherereye mu karere ka Damara. Mu basirikare basangiye na ToudĂ©ra harimo abofisiye bakuru 200 ndetse n’abandi bafite andi mapeti, barimo umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrica, Colonel Ndayizeye Egide. Mu gihe cyo […]
Ukraine: Ingabo z’u Burusiya zashoboraga kugotwa zarekuye umujyi wa Lyman
Ingabo z’u Burusiya zari zimaze amezi atanu zifashe umujyi wa Lyman muri Leta ya Donetsk zafashe icyemezo cyo kuwusohokamo kubera impungenge z’uko zashoboraga kugotwa n’iza Ukraine. Aya makuru yemejwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yemeza ko amabendera y’igihugu cyabo yongeye kuzamurwa muri uyu mujyi. Ati: “Ibendera rya Ukraine rizamuye muri Lyman, mu gice cya […]
Indonesia: Abasaga 100 bapfiriye mu mubyigano nyuma y’imvururu zadutse kuri stade

Igipolisi cya Indonesia kiravuga ko byibuze abantu 174 bishwe abandi benshi bagakomereka mu mubyigano mu gihe cy’imvururu zabereye mu mupira w’amaguru mu ntara ya Java . Mu itangazo ryacyo kuri iki Cyumweru, igipolisi cyatangaje ko abashyigikiye ikipe ya Arema FC binjiye mu kibuga kuri stade iri mu mujyi wa Malang mu burasirazuba bw’igihugu nyuma y’uko […]
Uganda: Abakoresha ‘ingoma z’u Burundi’ basabwe kuzijyana byihuse kuri Ambasade
Ambasaderi w’u Burundi muri Uganda, Epiphanie Kabushemeye Ntamwana yasabye Abarundi bakoresha ingoma z’umurage w’iki gihugu kuzijyana zose kuri Ambasade yacyo i Kampala. Mu ibaruwa yandikiye amatsinda atatu y’Abarundi akoresha izi ngoma muri Uganda: Intare Performance Group, Miracle Group na Mirror Group tariki ya 30 Nzeri 2022, Ambasaderi Ntamwana yibukije ko ‘ingoma z’u Burundi’ ari umurage […]
Nta kibazo dufitanye n’ingabo za EAC, ariko uzadutera tuzirwanaho: Maj. Ngoma wa M23

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Major Willy Ngoma, yatangaje ko nta kibazo bafitanye n’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) zoherejwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, gusa ngo nizibagabaho ibitero bazirwanaho. Maj. Ngoma uherereye mu mujyi wa Bunagana yabitangarije umunyamakuru Alain Uyuakani ukorana n’ikinyamakuru Xinhua cy’Abashinwa, mu kiganiro bagiranye kuri uyu […]