Gen Yav Philemon wa FARDC ufunzwe ashinjwa ubugambanyi yaba amaze iminsi yicishwa inzara

Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko Gen. Philemon Yav wa FARDC, umaze amezi abiri atawe muri yombi ashinjwa ibyaha by’ubugambanyi no kugerageza guhirika umukuru w’igihugu, amaze iminsi atagaburirwa ndetse kuri uyu wa Gatandatu hakaba hari amakuru yahwihwiswaga ko yaba yamaze no kwicwa n’inzara nyuma y’icyumweru atarya . Uyu musirikare mukuru wa […]

Ikigo cya gisirikare cya Kitona kimaze kwakira urubyiruko rw’intoranywa rurenga 8000

Urubyiruko rwagiye muri Kitona rwiganjemo urwaturutse mu burasirazuba bw'igihugu

Ikigo gikuru cy’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) cya Kitona kimaze kwakira urubyiruko rw’intoranywa rurenga 8000 rwiteguye kwinjira mu gisirikare cy’igihugu. Uru rubyiruko rwiyandikishije nyuma yo kubihamagarirwa na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, warusabye kwinjira mu gisirikare kugira ngo rufashe abasirikare bagisanzwemo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano wo mu burasirazuba. Minisitiri w’ingabo, […]

Kiyovu na Rayon Sports zatsinzwe, APR FC yongera kunganya

Kiyovu na Rayon Sports zikurikiranye ku myanya ya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, zatsinzwe imikino y’uyu munsi, APR FC yongera kunganya. Kiyovu Sports yakinnye na Gasogi United yayitesheje igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino ushize, iyi kipe iyoborwa na Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC iyitsinda ibitego bitatu kuri […]

Ingabo z’u Burundi n’iza RDC ‘zishe’ abarwanyi 40 ba FNL muri Kivu y’Amajyepfo

Ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ziravuga ko ziciye abarwanyi 40 b’umutwe witwaje intwaro wa FNL muri teritwari ya Mwenga ibarizwa mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi w’ibikorwa by’igisirikare cya RDC bikorerwa muri iyi ntara, Lieutenant Marc Elongo, yamenyesheje itangazamakuru ko imfu z’aba barwanyi ari umusaruro w’ibitero bikomeye ingabo z’ibihugu byombi […]

Abacuruzi banga gukoresha inyemezabwishyu za EBM bagiye gutangira guhanwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyihanangirije abacuruzi banga gutanga inyemezabuguzi z’ikoranabuhanga zizwi nka EBM (Electronic Billing Machine) ko bagiye guhanwa bikomeye ku buryo hari n’abazajya bashyikirizwa inzego z’ubutabera abandi bagafungirwa ibikorwa by’ubucuruzi bwabo iminsi 30 . EBM ifasha gukurikirana imisoro yakusanyijwe igizwe n’imigabane minini y’abasoreshwa mu ngengo y’imari y’gihugu ikoreshwa mu nzego nyinshi z’iterambere. […]

Kalehe: Uwitwa Dusenge yishwe arashwe na komanda wa polisi abaturage batwika ibiro bya leta

Abaturage barakaye batwitse ibiro bya leta bitandukanye muri Teritwari ya Kalehe, ho muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’uko Komanda wa Polisi arashe akica umuturage mugenzi wabo . Umuntu witwa Dusenge-Petro-Maboke, ufite imyaka 32, wari wubatse akaba na se w’abana 8, yapfuye nyuma yo kuraswa na n’umuyobozi wa polisi mu gace ka Shanje, muri Teritwari ya Kalehe. […]

Minisitiri Musabyimana ntiyumva ukuntu icyayi kibura abasoromyi kandi hari abashomeri

Minisitiri Musabyimana mu kiganiro n'abayobozi bo mu ntara y'Amajyepfo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabwiye abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo ko bidakwiye ko imirima y’icyayi iri mu turere tuyigize ibura abasoromyi kandi hirya no hino mu gihugu hari urubyiruko rwabuze akazi. Hari mu kiganiro Ministiri Musabyimana yagiranye n’abayobozi b’inzego zitandukanye zo mu ntara y’Amajyepfo guhera ku ntara kugera ku mirenge, kuri uyu wa […]

RDC: Abanyeshuri ba kaminuza bazajya bahabwa imyitozo y’igisirikare

Minisiteri ishinzwe uburezi mu mashuri makuru na kaminuza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko abanyeshuri bose guhera ku bigira icyiciro cya mbere cya kaminuza (A0) kugeza ku cy’ikirenga (Doctorat) bazajya bahabwa imyitozo y’ibanze y’igisirikare. Minisitiri Muhindo Nzangi Butondo ubwo yafungaga ku mugaragaro umwaka w’amashuri w’2021-2022, yatangaje ko mu masomo aba banyeshuri bahabwa […]

Kimwe cya gatatu cy’imbunda za rutura za Ukraine zifite ibibazo kubera gukoreshwa cyane

Ingabo za Ukraine zirasa ibisasu ibihumbi ku bipimo by’u Burusiya buri munsi, hakoreshejwe imbunda zo mu rwego rwo hejuru zitangwa na Amerika ndetse n’abafatanyabikorwa bayo. Abayobozi bo muri Amerika na Ukraine bavuga ko ariko izo ntwaro zizima nyuma y’amezi menshi zikoreshwa cyane, zikangirika cyangwa zigasenywa ku rugamba, zigakurwa ku rugamba kugira ngo bazisane . Kimwe […]

Ngoma: Abantu 4 bashinjwaga kwica umuntu barimo umugore w’uwishwe barakatiwe

Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma rwasomeye urubanza, ahabereye icyaha, rukatira igifungo cya burundu abagabo batatu n’ umugore umwe baregwa icyaha cy’ ubwicanyi bakoze ku wa 8 Ukwakira 2022 . Aba bashinjwaga kwica Hakizimana Boaz bamuciye umutwe bakoresheje umuhoro bakamwambura imyenda yose bakayizingiramo umutwe bakajya kuwuta mu mugezi nyuma yo kumwica. Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma […]

Taiwan: Perezida Tsai Ing-wen yeguye ku buyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi

Perezida wa Taiwan, Tsai Ing-wen, yeguye ku buyobozi bw’ishyaka riharanira demokarasi n’iterambere (DPP) nyuma y’uko ritsinzwe bikomeye mu matora y’inzego z’ibanze . Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Ugushyingo, nibwo Tsai yatanze ubwegure bwe, nyuma yo gutsindwa gukomeye, mu ijambo rigufi aho yanashimiye abamushyigikiye nk’uko tubikesha Al Jazeera. Ati: “Ngomba gusohoza inshingano […]

Umwami w’u Bubiligi yashenguwe n’urupfu rw’Umunyekongo warwanye intambara y’Isi

Umwami Philippe ubwo yambikaga Cpl Kanyuku umudali w'ubutwari

Ubwami bw’u Bubiligi bwatangaje ko bwashenguwe n’urupfu rwa Corporal Albert Kanyuku ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), warwanye intambara ya kabiri y’Isi. Inkuru y’urupfu rwa Cpl Kanyuku wari ufite imyaka 100 y’amavuko yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri RDC mu gitondo cy’uyu wa 26 Ugushyingo, bisobanura ko yazize uburwayi. Gupfa k’uyu munyekongo rukumbi wari usigaye […]

Malawi: Visi Perezida Sulos Chilima yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha bya ruswa

Ibiro bishinzwe kurwanya ruswa muri Malawi byafashe kandi birega Visi Perezida w’iki gihugu, Saulos Klaus Chilima, ibirego bya ruswa, nyuma y’amezi y’iperereza ryakozwe ku myitwarire ye nk’uko byatangajwe ku wa Gatanu . Mu ijambo rigenewe abanyagihugu ryo muri Kamena, Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yambuye Chilima ububasha bwe ubwo ibi biro bishinzwe kurwanya ruswa byamushinjaga […]

Imishyikirano y’i Nairobi irasubukurwa ejo, ibya M23 biracyarimo urujijo

Umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) watangaje ko imishyikirano y’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’imitwe yitwaje intwaro irasubukurwa kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022. EAC yasobanuye ko iki cyiciro cya gatatu cy’iyi mishyikirano kirakomereza mu mujyi wa Nairobi muri Kenya nk’uko bisanzwe. Iti: “Imishyikirano y’i Nairobi iyobowe na EAC yo kugarura amahoro […]

Rubavu: Abatuye mu mirenge yegereye umupaka basabwe kuba maso

Abaturiye umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabwe gukomeza kuba maso mu bikorwa byo gucunga umutekano bakirinda kuba icyuho cy’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda . Ibi babisabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, mu biganiro yagirane n’abatuye mu mirenge ihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu, […]

Perezida wa Guinée Equatoriale umaze imyaka 43 ku butegetsi yatorewe indi manda

Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yatorewe indi manda y’imyaka 7 nyuma y’imyaka 43 ari ku butegetsi. Komisiyo ishinzwe amatora muri iki gihugu kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2022 yatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu yatsinze amatora ku majwi 94.9%. Umunyapolitiki Andrés Esono Ondo bari bahanganye cyane muri aya matora, we yatowe n’abantu 4%, […]