Nigeria: Abitwaje intwaro bishe abantu basaga 10 bashimuta abandi babasanze mu musigiti
Abantu bitwaje imbunda muri Nigeria bishe abantu basengaga basaga icumi barimo na imamu, kandi bashimuta abandi benshi ku musigiti mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru, nk’uko abaturage baho babitangaje . Udutsiko twitwaje intwaro tuzwi ku izina ry’amabandi, twibasiye abaturage aho umutekano utarinzwe cyane, bica abantu cyangwa bakabashimuta kugira ngo bahabwe ingurane. […]
Ludovic Kalengayi yibasiye Dr Denis Mukwege amwibutsa ko nawe izina rye riri mu Kinyarwanda
Umunyekongo Ludovic Kalengayi, Umuhuzabikorwa w’Umuryango PMVS, uharanira kurenganura Abanyekongo bakorerwa ivangura cyane cyane Abatutsi, yibasiye Dr Denis Mukwege amushinja guteranya amoko y’abanyekongo . Dr Denis Mukwege ni umwe mu Banyekongo bakomeje kugaragaza ko batishimiye u Rwanda barushinja kuba inyuma y’ibibazo byose by’igihugu cyabo nko gufash umutwe wa M23 wigaruriye ibice bitandukanye mu burasirazuba bw’igihugu. Kalengayi […]
Kinshasa: Perezida wa Sena na Minisitiri Aselo bitabiriye imyigaragambyo ‘yagamagana u Rwanda’
Perezida wa sena ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Bahati Lukwebo na Minisitiri w’umutekano w’imbere, Daniel Aselo, bitabiriye imyigaragambyo ‘yamagana u Rwanda’ n’icyo bita umugambi wo gutwara igice cy’ubutaka bw’igihugu cyabo (balkanization). Iyi myigaragambyo yabereye Kinshasa kuri uyu wa 4 Ugushyingo, kimwe n’indi yabereye mu bindi bice by’igihugu, yateguwe n’inama y’Abepisikopi bakorera muri RDC, […]
Burundi: Mu ishyamba rya Kibira hatowe imirambo 9 y’inyeshyamba z’Abanyarwanda
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ushize abarinzi b’ishyamba rya Kibira babonye imirambo icyendaa itangiye kwangirika mu mudugudu wa Gaumbegeti, muri Zone Butahana, Komini Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke, aho bivugwa ko iyo mirambo ari iy’abarwanyi b’Abanyarwanda . Nk’uko iyi nkuru Ubmnews ikesha SOS Medias Burundi ivuga, ngo imirwano iherutse guhuza ingabo z’u Burundi […]
Uhuru Kenyatta yaciye amarenga ko atazemera kuganira na M23

Umuhuza w’Abanyekongo bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutekano washyizweho n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Uhuru Kenyatta, yaciye amarenga ko atazemera kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Perezida w’u Burundi, uwa Angola, uwa RDC na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, tariki ya 23 Ugushyingo 2022 bahuriye i Luanda, bafata imyanzuro irimo gusaba M23 guhagarika imirwano no kuva […]
Uganda: Abarundi 2 n’umusirikare wa UPDF bafitanye isano n’ibitero bimaze iminsi barafashwe
Perezida Museveni yavuze ko atigeze ahangayikishwa n’ibitero biherutse kwibasira abashinzwe umutekano ndetse n’inzego, aburira ko ababiri inyuma bazitabwaho uko bikwiye . Ku wa Gatanu, ubwo Perezida Museveni yagezaga ijambo ku banyagihugu, yashinje ibitero bitandukanye umutwe w’inyeshyamba z’abayisilamu wa ADF, abatorotse igisirikare, n’abakiri mu gipolisi bakorana n’abagizi ba nabi. Perezida yatangaje ko abantu batatu bagabye ibitero […]
Nyamasheke: Abababariwe n’abo biciye ababo muri jenoside bavuga ko byabakijije kwiheba gukabije bahoranaga

Abantu 9 bahisemo gusaba imbabazi abo biciye ababo muri jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko mbere y’urwo rugendo bahoranaga igisa n’indwara yo kwiheba gukabije, kuko ngo babonaga nta gaciro bafite mu muryango nyarwanda,bumva atari abo kubabarirwa, nyuma yo kubabarirwa no gukomorerwa amasakaramentu muri Kiliziya ngo ni ho bumva baragaruye ubumuntu. Ni bimwe mu byo batangarije Bwiza.com […]
Perezida wa Afurika y’Epfo yafashe umwanzuro wo kutegura
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yafashe icyemezo cyo kutegura kuri iyi nshingano ndetse ahitamo gukomeza ‘kurwana’ mu rwego rwa politiki no mu butabera. Tariki ya 1 Ukuboza 2022, ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo birimo News24 byari byatangaje ko Ramaphosa ashobora kurara yeguye, bitewe na raporo y’iperereza ryari rimaze igihe kirekire rimukorwaho yamaze gukorwa. Iri […]
USA: Hamuritswe indege nshya y’intambara itwara ibisasu bya kirimbuzi idapfa kugaragara kuri radar

Ingabo zirwanira mu kirere z’Amerika zashyize ahagaragara indege nshya y’intambara, B-21, idapfa kumvikana cyangwa kugaragara kuri za radar itwara ibisasu bisanzwe n’ibya kirimbuzi, ije gusimbura iyari isanzwe yakozwe mu gihe cy’intambara y’ubutita . Ni yo ndege ya mbere yo mu bwoko bwa Bomber mu myaka 30 ishize ishobora kugura imwe akayabo ka miliyoni 700 z’amadolari […]
M23 yashyize mu majwi Sendugu Museveni wayiyomoyeho mu bwicanyi bukorerwa abasivili

Umutwe witwaje intwaro wa M23 urashyira mu majwi PARECO/FF yashinzwe na Sendugu Museveni wayiyomoyeho mu bwicanyi bukorerwa abasivili mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Bigaragara mu itangazo M23 yashyize hanze kuri uyu wa 4 Ukuboza, ivuga ko rigaragaza ibimenyetso ku bwicanyi bwakorewe mu gace ka Kishishe muri teritwari ya […]
Umwe mu badepite ba EU ntiyishimiye inkunga yahawe Igisirikare cy’u Rwanda
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 3 Ukuboza 2022, Depite Maria Arena yamaganye inkunga Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) wageneye Ingabo z’u Rwanda kubera uruhare zirimo kugira mu kugarura amahoro n’umutekano mu majyaruguru ya Mozambike . Nk’uko uyu mudepite mu Burayi abitangaza, ngo iyi nkunga yagombye […]
Burkina Faso: Guverinoma yahagaritse ibiganiro bya RFI ku butaka bw’igihugu
Guverinoma ya gisirikare ya Burkina Faso yahagaritse umuyoboro wa Radiyo Mpuzamahang y’Abafaransa, RFI, iyishinja gutngaza inkuru z’ibinyoma no guha ijambo abarwanyi ba kisilamu, nk’uko byatangajwe na guverinoma ku wa Gatandatu . Iri tangazo rivuga ko ku wa Gatandatu RFI yatambukije ubutumwa bw’umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro aho yakanze abaturage. Mu itangazo ryabwo, ubuyobozi bwa RFI nabwo […]
Umuhungu wa Museveni yifuje guhura na General Makenga wa M23
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we wihariye mu bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba yifuje guhura na Komanda w’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23, General Sultani Makenga. Mu butumwa yatangaje kuri uyu wa 3 Ukuboza 2022, Gen. Kainerugaba yatangaje ko iyo aza kuba akiri Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ari bwo byari kumworohera, kandi […]
Kigali: Babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica umuvunjayi n’umushoferi bakoresheje imbunda
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu babiri ikekaho kwica umuvunjayi witwa Mujyambere Idrissa n’umushoferi Kayitare Jean Paul bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa Pisitoli (pistol). Uru rwego mu itangazo rwashyize hanze kuri uyu wa 4 Ukuboza 2022, rwatangaje ko abakekwa ari: Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves. Rusobanura ko Mujyambere yiciwe aho yari […]
Umuryango LUCHA wo muri RDC urasaba EU guhagarika inkunga wageneye RDF
Umuryango LUCHA uharanira impinduka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) urasaba umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) guhagarika inkunga y’amafaranga wageneye ingabo z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yemejwe na Komisiyo ya EU tariki ya 1 Ukuboza 2022, isobanura ko RDF izayifashisha mu kongera ubushobozi bw’ibikoresho, […]