Musanze: Abakora isuku ku mihanda bamaze amezi 5 badahembwa

Abakora isuku mu mihanda itandukanye mu karere ka Musanze baratabaza kubera ngo amezi agiye kuba atanu badahembwa kandi bakora umunsi ku wundi ari nako ubuyobozi bw’akarere bugenda bubizeza guhembwa uko ukwezi kurangiye ariko amaso yabo agahera mu kirere. Amakuru agera kuri Bwiza ni uko aba bakozi baheruka amafaranga nk’umushahara muri Kanama 2022. Niyibizi Phocas [ni […]

Nyarugenge: Urubanza rw’Umushinwa ushinjwa gusambanya ku ngufu Umunyarwandakazi ntirwabaye

Urukiko rukuru ntabwo rwaburanishije urubanza rw’ubujurire bw’ubushinjacyaha burega umushoramari w’Umushinwa witwa Wang Yang Jian gusambanya Umunyarwandakazi ku ngufu, yabanje kumuzirika. Uru rubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, aho ubushinjacyaha busaba urukiko rukuru gutesha agaciro umwanzuro urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwafashe muri Kamena 2019, ruvuga ko habuze ibimenyetso bihagije byatuma uyu Mushinwa akomeza […]

RDC yongeye kuririra amahanga, iyasaba gufatira ibihano u Rwanda yashinje kuyasuzugura

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kwanga guhagarika ubufasha ivuga ko ruha umutwe wa M23, isaba amahanga kurufatira ingamba zirimo n’ibihano. Ni ibikubiye mu itangazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023. Ni itangazo rijyana n’amabwiriza umutwe wa M23 n’Ingabo za Congo Kinshasa […]

Goma: Abanyamakuru 3 barimo abakorera VOA na AFP bakomerekejwe na Polisi

Umuryango JED (Journaliste En Danger ) uratangazaa ko abanyamakuru batatu bo mu Mujyi wa Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru, bahohotewe n’abapolisi ubwo bakurikiranaga imyigaragambyo yo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Mutarama 2023 . Ibi byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gutatanya abigaragambyaga bamagana ingabo za EAC zoherejwe muri […]

Nyamasheke: Abiga mu ishuri ribanza rya Nyakibingo bahorana ubwoba bw’indwara ziterwa n’umwanda

Nyirandimubanzi avuga ko amarira y'abana n'ababyeyi babo yumvikana

Imyaka hafi 86 irashize ishuri ribanza rya Nyakibingo riri mu murenge wa Shangi i Nyamasheke rishinzwe. Kugeza ubu ngo nta robine n’imwe y’amazi irarikandagizwamo, abahiga bagasabwa kwijyanira ayo kunywa, gutekesha n’isuku, bakavuga ko bitashoboka ko akabido buri mwana azindukana gahaza ibyo byose, hatagize igikorwa indwara ziterwa n’umwanda zazabarimbura. Ni ishuri Kiliziya gatolika ifatanya na Leta […]

Visi Perezida Badara Alieu Joof wa Gambia yapfiriye mu Buhinde

Perezida Adama Barrow yatangaje ko Visi-Perezida wa Gambia, Badara Alieu Joof, yapfiriye mu Buhinde ku myaka 64 y’amavuko . Visi-perezida yapfuye nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe gito, nubwo Perezida Barrow atavuze niba yari arimo kwivuriza mu Buhinde. Joof yari amaze amezi atagaragara mu ruhame, nk’uko byatangajwe na Omar Wally wa BBC ukorera mu murwa mukuru, […]

RDC: Icyicaro cy’ishyaka rya Katumbi byagabweho igitero n’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi

Icyicaro gikuru cy’ishyaka rya politiki rya ” Ensemble pour la RĂ©publique ” rya MoĂŻse Katumbi i Kasumbalesa, umujyi uri ku birometero 90 uvuye i Lubumbashi muri Haut-Katanga, cyasahuwe n’abarwanashyaka b’ishyka riri ku butegetsi UDPS kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Mutarama 2023 . MoĂŻse Kawaya, Perezida w’ishyaka rya MoĂŻse Katumbi i Kasumbalesa arashinja abayoboke b’ishyaka […]

Umudepite yasabye Uganda gufunga ambasade yayo i Kigali mu gihe itayiha amafaranga ikeneye

Depite Allan Kugonza uhagarariye agace ka Bulisa mu nteko ishinga amategeko ya Uganda yasabye guverinoma gufunga ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, mu gihe itayiha amafaranga ikeneye. Uyu mudepite yabivuze ubwo tariki ya 16 Mutarama 2023 Ambasaderi wa Uganda i Kigali, Maj Gen. (Rtd) Robert Rusoke, yagezaga kuri komite y’inteko ishinga amategeko ishinzwe ububanyi n’amahanga ibibazo […]

U Bushinwa burashinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusahura umutungo wa Syria

U Bushinwa buratangaza ko “ingabo z’Abanyamerika” ziri muri Syria “zirimo gusahura” umutungo w’iki gihugu . U Bushinwa bwashinje Amerika “ubujura” muri Syria, buvuga ko ibikorwa bimaze imyaka myinshi bya gisirikare bya Washington ndetse no “gusahura” umutungo wa Syria byashyize iki gihugu mu kaga. Ku wa Kabiri, umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin, […]

Umunyeshuri ukomoka muri Tanzania yapfiriye muri Ukraine arwanira Wagner

Umunyeshuri ukomoka muri Tanzania witwa Tarimo Nemes Raymond, aherutse gupfira muri Ukraine, ubwo yarwaniraga umutwe w’ingabo zigenga wa Wagner Group, uri gufasha ingabo z’u Burusiya. BBC Swahili isobanura ko Tarimo w’imyaka 31 y’amavuko yagiye mu Burusiya kwiga muri kaminuza, aza gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano muri iki gihugu. Ngo abarwanyi ba Wagner bamukuye muri gereza, […]

Umuntu wari ukuze kurusha abandi ku Isi yapfiriye mu bitotsi

Umuntu wari ushaje cyane kurusha abandi ku Isi, umubikira w’Umufaransa, Lucile Randon, yapfuye afite imyaka 118 . Randon, wafashe izina rya Sister AndrĂ© igihe yafataga icyemezo cyo kwiyegurira Imana mu 1944, yapfiriye mu bitotsi mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru i Toulon, mu Bufaransa. Yavutse mu 1904 mu majyepfo y’u Bufaransa, yabayeho mu […]

Ukraine: 18 barimo Minisitiri w’Umutekano baguye mu mpanuka ya kajugujugu

Abantu 18 barimo Minisitiri w’Umutekano w’imbere muri Ukraine, baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye hafi y’i Kiev mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko iyi mpanuka yabereye mu gace ka Brovary, hafi y’ubusitani abana bakiniramo hakaba n’igorofa ryo guturamo. Uretse Minisitiri Denys Monastyrsky w’imyaka 42 waguye muri iriya mpanuka, […]

Isano iri hagati y’umurego w’igitsina cy’umugabo n’ikimera cya Epimedium

Ikimera cya Epimedium kizwi na none nka ‘Horny Goat Weed’ cyangwa ‘Yin Yang Huo’ kimaze imyaka myinshi gikoreshwa mu buvuzi gakondo ku mugabane wa Asia, by’umwihariko mu Bushinwa. Ikigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe ubuzima (NIH), mu ishami ryacyo ry’ubuvuzi, National Library of Medicine, gisobanura ko iki kimera cyifashishwa cyane nk’inyunganiramirire, kigafasha abagabo […]

Iyo mugira ubushobozi bwo kugikemura ubwanyu muba mwarabikoze kera – Akamanzi abwira Tshisekedi

capture-33.jpg

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, uri I Davos aho yitabiriye inama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF) yabajije Perezida Felix Tshisekedi impamvu atemera kubahiriza ibyemejwe mu nama za Luanda na Nairobi kandi gukemura ibibazo ku giti cye byaramunaniye . Ni mu kiganiro cyari cyateguwe n’ikinyamakuru Time mu rwego rw’inama ya World Economic Forum aho […]

Perezida Ruto yatangaje ko hari abari bafite umugambi wo kwica uwatangaje ko yatsinze amatora

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko hari abari bafite umugambi wo gushimuta no kwica Umuyobozi Mukuru wa komisiyo yigenga y’amatora, Wafula Chebukati. Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yagiranaga ikiganiro n’abagize komisiyo z’igihugu n’inzego zigenga kuri uyu wa 17 Mutarama 2023 ku biro bye, yasobanuye ko abashaka kwica Chebukati ari abari bagamije kuyobya amajwi. Perezida Ruto, […]

Umushinwa ushinjwa gusambanya Umunyarwandakazi amuziritse arasubira mu rukiko

Urukiko rukuru ruratangira kuburanisha ubujurire bw’ubushinjacyaha ku mushoramari w’Umushinwa Wang Yang Jian bushinja gusambanya ku gahato Umunyarwandakazi wari umukozi we, amuziritse. Ni icyaha ubushinjacyaha buvuga ko cyakorewe muri Beijing Restaurant iherereye mu Kiyovu cyo mu karere ka Nyarugenge, mu mwaka w’2018 ubwo uyu Munyarwandakazi yari amaze ukwezi kumwe ahakorera. Muri Mutarama 2019, uwo mu muryango […]

Kenya: Impunzi z’Abanyekongo zandikiye ambasade zirimo iy’u Rwanda

Impunzi z’Abanyekongo zo mu bwoko bw’Abatutsi zandikiye ambasade zitandukanye ziri muri Kenya, zizimenyesha ko zibangamiwe no kuba zimaze imyaka irenga 25 ziba mu nkambi kandi zifite igihugu cy’inkomoko, ari cyo Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Muri iyi baruwa zageneye ambasade z’ibihugu 9 birimo u Rwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga tariki ya 17 Mutarama 2023, izi mpunzi […]

Gen Muhoozi yongeye gushimangira umugambi we wo kuyobora Uganda, agira icyo asaba se

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye gutangaza ko afite umugambi wo kuyobora Uganda. Ni mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye aho yashimangiye ko byanga byakunda azayobora Uganda. Ati: “Amahirwe atonesha abana b’Imana! Umunsi umwe nzaba Perezida wa Uganda!” Si ubwa mbere uyu musirikare usanzwe ari umujyanama mukuru wa Perezida […]