Mu mafoto n’amagambo akora ku mutima, ibyamamare muri ruhago byizihije Saint Valentin n’abakunzi babyo

Ibyamamare bitandukanye muri ruhago byizihije umunsi mpuzamahanga w’abakundana mu byiswe ‘Special Saint Valentine’. Byari ibicika ku mbuga nkoranyamabaga zabo aho amafoto aherekejwe n’inyifurizo byahererkanywaga. Tariki ya 14 Gashyantare Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakundana ‘Saint Valentine’. Uyu munsi wahoze wizihizwa n’abakiristu Gatulika bo n’ubundi basanzwe bizihiza abatagatifu ubwo babaga bizihiza mutagatifu ‘Valentine’. Gusa uyu munsi […]
Myugariro wa Kiyovu Sports yongeye gutera ivi
Myugariro Nsabimana Aimable ukinira ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yateye ivi asaba umukunzi we witwa Grace ko yazamubera umugore. Byabaye ku wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023. Ni ku nshuro ya kabiri Nsabimana Aimable yateye ivi, kuko muri Gashyantare 2021 ubwo yari akiri Kapiteni wa Police FC na bwo yariteye asaba […]
La décision d’appel de Ntaganzwa est fixée au 17 février
La cour d’appel rendra vendredi 17 février son verdict dans l’affaire d’appel de Ladislas Ntaganzwa . L’homme de 60 ans, ancien maire (bourgmestre) de la commune de Nyakizu (qui fait maintenant partie du district de Nyaruguru) qui a déjà été reconnu coupable d’avoir commis des crimes, dont le génocide, ainsi que des viols et des […]
Umuyobozi wa Wagner Group yongeye kwigamba kwivanga mu matora yo muri Amerika mu 2016
Kuri uyu wa Kabiri, Yevgeny Prigozhin, ukuriye ikigo cy’abacanshuro b’Abarusiya, Wagner Group, yatangaje ko yashinze kandi agatera inkunga ikigo Internet Research Agency (IRA), sosiyete Washington ivuga ko cyakoreshejwe mu kwivanga mu matora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu 2016 . Prigozhin, inshuti ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yamaze imyaka myinshi […]
Urukiko rugiye gutanga umwanzuro ku bujurire bwa Ntaganzwa
Ku wa Gatanu, itariki ya 17 Gashyantare, Urukiko rw’Ubujurire ruzatanga imyanzuro mu rubanza rw’ubujurire rwa Ladislas Ntaganzwa . Uyu mugabo w’imyaka 60, yahoze ari Umuyobozi (Bourgmestre) wa Komine ya Nyakizu (ubu ni mu Karere ka Nyaruguru) yari yahamijwe ibyaha birimo jenoside, ndetse no gufata ku ngufu n’ubwicanyi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Mu bindi yahamijwe, harimo […]
RDC yabujije abadepite bayihagarariye muri EALA kuza mu Rwanda no kujya muri Uganda
Abadepite bahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), banze kwitabira umwiherero uri kubera i Kampala muri Uganda bagombaga guhuriramo na bagenzi babo. Depite Odongo Stephen uri mu badepite bahagarariye Uganda muri EALA, yavuze ko bariya badepite ba Congo banze kwitabira uriya mwiherero ku mpamvu z’uko bari bafite […]
Senateri yasohowe mu cyumba cy’Inteko azira imyambarire
Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, Karen Nyamu, yasohowe mu cyumba cy’Inteko azira imyambarire itemewe n’amabwiriza abagenga. Ikinyamakuru Citizen gisobanura ko kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, Senateri Nyamu yagiye mu cyumba cy’Inteko yambaye ijipo ngufi y’igitenge ndetse n’iburuze y’umukara itagira amaboko. Umukuru wa sena, Amason Kingi, yabanje gusomera Senateri Nyamu amabwiriza agenga imyambarire […]
Perezida wa Tanzania yasezeranyije Simba SC na Yanga amafaranga kuri buri gitego zizatsinda mu marushanwa nyafurika
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yemereye Simba SC na Young Africans zihagarariye Tanzania mu marushanwa nyafurika (CAF Champions League na CAF Confederations Cup) ko miliyoni 5 z’amashiringi ziteganyijwe kuri buri gitego zizatsinda. Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023 ubwo yaganiraga n’itangazanakuru ryo muri Tanzania, Umuvugizi wa Leta ya Tanzania, Gerson Msigwa, ni bwo yatanze […]
Dore amasaha ukwiye gusinzira mu ijoro bitewe n’imyaka ufite
Gusinzira biri mu bintu umuntu akenera kugira ngo umubiri uruhuke bihagije. Hari ubushakashatsi bugaragaza ko umubiri w’umuntu ushyira ku murongo ibiwugize mu ijoro igihe wasinziye. Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Healthline dukesha iyi nkuru, gitangaza ko nubwo bimeze bityo, ingano yo gusinzira ukeneye nijoro igenwa cyane cyane nimyaka yawe. Dore amasaha ukwiye gusinzira bitewe n’imyaka ufite: […]
Dore uburyo 6 bwagufasha kongera kugarurira icyizere uwo mwashakanye
Muri iyi minsi, umubano w’abashakanye ukomeje kuzamo agatotsi mu miryango imwe n’imwe bigatuma umunsi ku munsi gatanya ziyongera, mu mpamvu zimwe zibitera harimo no gutakariza icyizere uwo mwashakanye. Nubwo byoroshye kuvuga kuruta gukora, dore zimwe mu ntambwe z’ingenzi dukesha Marriage.com, zagufasha kongera kwizerana mu bashakanye. 1. Hitamo kubabarira umukunzi wawe Kubaka icyizere mu bashakanye bitangirana […]
Cabo Delgado: Gemfields Group yahagaritse gucukura amabuye y’agaciro kubera inyeshyamba
Ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Gemfields Group (GEMGE.L), kuri uyu wa Kabiri, cyatangaje ko cyahagaritse ibikorwa kandi ko cyimuye abakozi bacyo mu kigo cy’ubushakashatsi bwa Nairoto kiri mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique nyuma y’igitero cyagabwe ku mudugudu uri hafi yacyo . Iyi ntara yo mu majyaruguru ya Mozambike yibasiwe n’inyeshyamba zifitanye isano na […]
Amafoto: Ingabo z’u Rwanda zatangiye imyitozo kabuhariwe n’iza USA

Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera ku mugabane wa Afurika zatangiye gukoresha iz’u Rwanda imyitozo kabuhariwe itandukanye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023. Iyi myitozo yahawe izina rya ‘Justified Accord 23’ (JA23) iri kubera mu kigo cya gisirikare cya Isiolo muri Kenya, kandi yitabiriwe n’ingabo zo mu bindi bihugu birimo Djibouti, Uganda na […]
Umunyezamu yavanyemo Penaliti bimuviramo urupfu
Umunyezamu Arne Espeel wo mu gihugu cy’u Bubiligi, yitabye Imana nyuma yo gukuramo Penaliti mu mukino ikipe ye yakinaga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Uyu munyezamu w’imyaka 25 y’amavuko yituye hasi, nyuma gato y’uko yari amaze gukuramo Penaliti mu mukino ikipe ye ya Winkel Sport B yari yahuriyemo n’ikipe yitwa Westrozebeke. Icyo gihe inzego z’ubutabazi […]
RDC ihangayikishijwe n’igabanuka ry’ibiciro bya Cobalt ku isoko
Ibiciro by’icyuma cy’ubururu kizwi nka Cobalt biragenda bigabanuka ku masoko mpuzamahanga. Impungenge zikomeye kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igihugu cya mbere ku Isi gicukura cobalt nyinshi, ubukungu bwacyo bushingiye ahanini ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro . Igabanuka ry’ibiciro ngo ryatewe no kugabanuka ko gushaka aya mabuye ku Isi ndetse n’icyifuzo cya Indonesia cyo gucukura cobalt […]
Umugore wa Perezida Ruto yapfukamye hasi, atakambira Imana ngo ikize Kenya inzara

Rachel Ruto, umugore wa Perezida William Ruto wa Kenya, yapfukamye hasi, atakambira Imana kugira ngo ikize Kenya amapfa n’inzara byugarije abatuye mu gihugu cye. Ni mu gihe kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023 yayoboraga isengesho ryo ku rwego rw’igihugu ryo gusaba Imana gukiza Kenya ibibazo ifite. Ryabereye kuri sitade ya Nyayo mu murwa mukuru, Nairobi. […]
Sunrise FC yahaye abatoza bayo iminsi yo kwitekerezaho

Sunrise FC yahagaritse Seninga Innocent na Tugirimama Gilbert bari abatoza bayo bakuru igihe cy’iminsi 15 kubera umusaruro utari mwiza bamaze iminsi batanga. Mu ijoro ryakeye tariki ya 13 Gashyantare 2023 ni bwo ubuyobozi bwa Sunrise FC bwasohoye itangazo rivuga ko umutoza wayo mukuru, Seninga Innocent n’umwungiriza wa mbere, Tugirimana Gilbert ‘Cannavaro’ babaye bahagaritswe mu gihe […]
Minisitiri Mitchell yariye indimi ubwo yabazwaga kuri gahunda y’u Rwanda yarwanyaga
Minisitiri mu biro by’u Bwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga, Andrew Mitchell, warwanyaga gahunda yo kohereza by’agateganyo abimukira mu Rwanda mu gihe yari umudepite, yamaze kwisubiraho. Mitchell wari uhagarariye agace ka Sutton Coldfield mu nteko ishinga amategeko mu mwaka ushize, ni umwe mu badepite bamaganiye kure amasezerano ya guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda yo kohereza aba bimukira, […]
Perezida Kagame na Tshisekedi mu biganiro i Addis-Abeba
Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri iki cyumweru bazahurira i Addis-Abeba muri Ethiopia mu nama igamije gusuzuma icyakorwa mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri muri RDC ndetse no kuzahura umubano wayo n’u Rwanda. Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Christophe […]
USA: Byibuze abantu 3 bishwe barasiwe muri Kaminuza ya Michigan
Byibuze abantu batatu bishwe nyuma yo kuraswa n’umuntu witwaje imbunda muri Kaminuza ya Leta ya Michigan nk’uko byatangajwe na polisi . Kimwe n’abantu batatu bishwe, abapolisi bavuze ko ukekwaho icyaha nawe asa nk’uwapfuye azize “igikomere cy’amasasu”. Ku wa Mbere, abandi bantu batanu bakomerekeye mu gitero cyagabwe muri Campus nini mu mujyi wa East Lansing. Polisi […]
Ingabo za EAC ziritegura kugabana ibice bitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru
Ingabo ziri mu mutwe w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EACRF, ziritegura kugabana ibirindiro bitandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC). Hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’abagaba bakuru b’ingabo zo muri RDC cyo ku wa 9 Gashyantare 2023, byateganyijwe ko iz’u Burundi zizagenzura teritwari ya Masisi, iza Sudani y’Epfo n’iza Kenya zigenzure […]
M23 yongeye guhabwa igihe ntarengwa ngo ibe yarekuye uduce yigaruriye
Umutwe wa M23 wongeye guhabwa igihe ntarengwa wo kuba wamaze kuva mu bice byose wigaruriye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama iheruka guhuriza abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) yabereye i Nairobi mu cyumweru gishize. Iyo nama yarimo Umugaba […]
Gisozi: Abadafite ubwishingizi bafite imitungo yahiriye mu gakiriro baratabaza

Bamwe mu bafite ibikorwa byabo mu gakiriro ka Gisozi mu karere ka Gasabo bahangayikishijwe n’uko batazabasha kugaruza imitungo yabo yaraye ihiye kubera ko nta bwishingizi bagira. Aka gakiriro karaye gafashwe n’inkongi y’umuriro mwinshi mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2023, hashya ibikoresho byinshi, by’umwihariko mu gice gicururizwamo kikanatunganyirizwamo ibikoresho bikomoka ku mbaho. Byageze […]