Umunyamakuru wari ufungiwe ‘amashusho y’urukozasoni’ yarekuwe

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwarekuye umunyamakuru Umuhoza Honoré wa Radio/Flash TV rukurikiranyeho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ku muyoboro wa YouTube. Umuhoza yafatiwe mu karere ka Musanze tariki ya 29 Kanama 2023, ajyanwa gufungirwa mu mujyi wa Kigali. Icyakoze, we avuga ko umuryango we utamenyeshejwe ko afunzwe, bituma umushakisha nk’uwaburiwe irengero. Kuri uyu wa 2 Nzeri 2023, […]

Umunyamakuru Ngoboka wari ufungiwe mu nzererezi yarekuwe

Umunyamakuru Ngoboka Sylvain wari ufungiwe mu kigo cy’inzererezi cya Tongati mu karere ka Karongi guhera tariki ya 14 Nyakanga 2023 yafunguwe. Ubwo Ngoboka yafatwaga, byavugwaga ko yafatiwe mu kabari muri Rubengera. Andi makuru yavugaga ko yazize kuba yarabajije abashinzwe umutekano impamvu bashyiraga muri ‘Pandagari’ abantu kandi atari afite ikarita y’umunyamakuru. Ubwo yari amaze iminsi atawe […]

APR FC yakuye amanota 3 mu Gisaka, Bugesera FC iha umubatizo Kiyovu Sports

Ikipe ya APR FC yongeye kubona amanota atatu muri shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Etoile de l’Est igitego 1-0. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Etoile de l’Est, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Ngoma. Ni umukino muri rusange iyi kipe y’umutoza Thierry Froger yaremyemo uburyo bwinshi bw’ibitego, gusa […]

Tshisekedi yariye karungu nyuma y’ubwicanyi bwa FARDC na FDLR i Goma

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje uburakari bukomeye nyuma y’ubwicanyi bukomeye buheruka gukorerwa mu mujyi wa Goma. Ni ubwicanyi bwabaye ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama, ubwo abasirikare ba Congo Kinshasa biraraga mu baturage bigaragambyaga bakicamo ababarirwa mu ijana. Ubu bwicanyi kandi bunavugwamo abarwanyi b’umutwe wa FDLR umaze […]

Rubavu: Gitifu w’Umurenge afunzwe azira urupfu rw’umushumba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranweho ibyaha birimo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa igikomeye. Gitifu Harerimana yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye ye igitunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. Umuvugizi wa RIB, […]

Nyamasheke: Umunyeshuri wa kaminuza yarohamye mu Kivu

Mugisha Ngabo Aimé wari umunyeshuri muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic iherereye mu karere ka Nyamasheke, yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa. Uyu musore wari ufite imyaka 20 y’amavuko akomoka mu murenge wa Gacaca w’akarere ka Musanze. Yigaga ubuvuzi muri iriya Kaminuza. Ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga ni bwo yarohamye mu kiyaga cya Kivu, […]

Miss Iradukunda Liliane yasigiwe igifunguzo mu bukwe bwa Prince Kid na Elsa

whatsapp-image-2023-09-01-at-80835-pm-4-9536361693613396.jpg

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Taliki 1 Nzeri 2023 , nibwo habaye umuhango wo gusezerana imbere y’Imana no kwiyakira mu bukwe bwa Ishimwe Dieudonne na Miss Iradukunda Elsa . Ni ibirori byabereye mu Intare Conference Arena mu murenge wa Rusororo.Mu bitabitiye ibyo birori harimo ba Nyampinga babiri aribo Miss 2018 Iradukunda Liliane na […]

P. Kagame yanenze imyitwarire ya Amerika n’u Bufaransa mu bibazo bya Niger na Gabon

Perezida Paul Kagame yanenze ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe n’u Bufaransa, kubera uko biri kwitwara mu bibazo byugarije ibihugu bya Niger na Gabon. Ibi bihugu bombi biheruka kubamo Coup d’état za gisirikare zashyize iherezo ku butegetsi bw’abari ba Perezida babyo. Nko muri Niger ku wa 26 Nyakanga uwari Perezida w’iki gihugu yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare […]

Diamond yacyuriye abagore babyaranye nawe yifashishije Micheal Jackson

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza ko atishimiye uburyo abagore babyaranye nawe bibagishije. Ni nyuma y’uko uyu muhanzi ashyize ku mbuga ze agace gato ka Videwo ya nyakwigendera Micheal Jackson akaza gukurikzaho amagambo avuga ko hari abagore bibagisha maze bakitwara nkaho imibiri yabo ari karemano Yavuze Ibi […]

Greenwood wagizwe igicibwa na Manchester United yabonye ikipe nshya

Umwongereza Mason Greenwood wagizwe igicibwa na Manchester United yakuriyemo, ari mu bakinnyi baraye babonye amakipe mashya mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rifunga imiryango i Burayi. Uyu rutahizamu ukiri muto yerekeje muri Getafe FC yo mu gihugu cya Espagne ariko nk’intizanyo ya Manchester United. Nta mafaranga iyi kipe yigeze itanga kuri uyu mukinnyi […]

RDF yasezeye mu cyubahiro ba Jenerali bagiye mu kiruhuko (Amafoto)

20230902_002751_copy_1000x640.jpg

Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda bwasezeye mu cyubahiro abasirikare barimo ba Jenerali n’abandi ba Ofisiye bakuru baheruka koherezwa mu kiruhuko cy’izabukuru. Ku wa Gatatu tariki ya 30 bwo Perezida Paul akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yemeje ko abasirikare barimo ba Jenerali 12 na ba Ofisiye bakuru 83 bajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Aba barimo Gen James […]