Abatangabuhamya 40 biteguye gushinja Micomyiza usaba kugera kuri FPR-Inkotanyi
Ubushinjacyaha bwabwiye urugereko rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibe ruri i Nyanza ko bufite abatangabuhamya 40 biteguye gushinja Micomyiza J Paul, ni mu gihe uruhande rumwunganira rwo ruvuga ko rugifite imbogamizi zo kugera ku bimenyetso bimushinjura birimo ikiri ku cyicaro cy’Umuryango wa FPR Inkotanyi n’ikiri kuri MINUBUMWE. Micomyiza J Paul yoherejwe mu Rwanda […]
Hari gutekerezwa uko ibagiro rya Rugano Meat Supply ryakwimurwa
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yatangaje ko hari gutekerezwa uko ibagiro rya Rugano Meat Suply riherereye mu karere ka Gasabo ryakwimurwa nyuma y’uko abaturage barisatiriye cyane. Ibi byatangajwe na minisitiri wa MINICOM, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome ubwo yasobanuriraga Abadepite icyo minisiteri ayobora iri gukora mu gukemura ibibazo bitandukanye ubugenzuzi bwerekanye ko byugarije amwe mu mabagiro yo […]
Musanze: Umukozi w’akarere afungiwe ‘gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi’
Ntibansekeye Léodomir usanzwe ari umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe kubika ibikoresho, afunzwe akekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze. Uyu mukozi yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira 2023. Ni nyuma y’uko Ku wa 11 Ukwakira yafashe ibikoresho ashinzwe kugenzura, bigizwe na matelas ndetse n’amagare yagenewe […]
Abanyamakuru ntibumva ukuntu Nkundineza afunzwe kandi RMC ihari

Bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda ntibumva ukuntu mugenzi wabo Nkundineza Jean Paul yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, aho guhamagazwa n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, kugira ngo rukemure ikibazo cye. Aba barimo Mutuyeyezu Oswald ukorera Radio/TV10 wavuze ko ikibazo cy’uyu munyamakuru cyakabaye gikemurwa na RMC. Yagize ati: “Ariko ntekereza ko urwego rufasha abanyamakuru kwigenzura, […]
Rayon Sports yaransuzuguye, nzajya mpora nyihana: Rutahizamu wa Musanze FC
Rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor yarahiriye kujya ababaza Rayon Sports ashinja kuba yarigeze kumusuzugura. Uyu munya-Nigeria ku Cyumweru gishize yafashije Musanze FC gutsinda Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona. Igitego uyu rutahizamu yatsinze ku munota wa 50 w’umukino ni cyo cyafashije ikipe ye gukura amanota atatu mu nzara za Rayon Sports […]
Muri Tanzania hatangiye guteranyirizwa indege
Mu cyumweru gishize, isosiyete y’indege ikorera mu mujyi wa Morogoro, Airplanes Africa Limited (AAL), yerekanye indege yateranyirijwe bwa mbere muri Tanzaniya. Imurikwa rya Skyleader 600 (nkuko indege yiswe) ryabereye muri salle izwi nka Diamond Jubilee Hall ya Tanzaniya International Manufacturers Expo 2023 (TIMEXPO), mu murwa mukuru w’iki gihugu, Dar es Salaam. Indege yagenewe gutwara abantu […]
Nkore iki?Umugore wanjye akunda gusomana kurusha imibonano
Umugabo yagishije inama y’icyo yakora nyuma y’uko ngo umugore we akunda gusomana kuruta uko yaterwa akabariro. Yagize ati”Amazina sindibuyatangaze, gusa nashakaga kugisha inama y’icyo nakora ngo umugore wanjye anyurwe n’imibonano kuruta uko anyurwa no gusomana mu gihe turi mu mabanga y’abashakanye. Ubusanzwe madamu yabaye igihe kinini muri Amerika njye ntabwo ndajyayo narimwe, gusa dushakana yambwiye […]
Waziri wa Biashara aitwa na bunge kwa kukosekana kwa ufanisi katika Hifadhi za Viwanda
Bunge, mnamo Jumatatu, liliazimia kumwita Waziri wa Biashara na Viwanda Jean Chrysostome Ngabitsinze kutoa maelezo kuhusu masuala yaliyoangaziwa katika ripoti ya ukaguzi wa utendaji ya Mkaguzi Mkuu wa Hesabu za Serikali kuhusu maendeleo ya bustani za viwanda nchini. Azimio hilo lilitolewa kufuatia Bunge la Chini kupitisha ripoti ya Kamati ya Uchumi na Biashara iliyofanya tathmini […]
Undi mwana arashinja FERWAFA kumuvutsa amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich
Umwana witwa Iranzi Cedric wo mu murenge wa Bumbogo w’akarere ka Gasabo, arashinja Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kumuvutsa amahirwe yo kwerekeza mu irerero rya Bayern Munich yo mu Budage. Uyu mwana w’imyaka 12 y’amavuko ni umwe mu bana bitabiriye igerageza ryabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera mu minsi ishize, ryasize hatoranyijwe abana […]
EACRF yatangiye iperereza ryo kumenya umutwe wateze igico Ingabo za Uganda

Ubuyobozi bw’Ingabo z’Umuryango wa EAC zoherejwe mu burasirazuba bwa Congo (EACRF), bwemeje amakuru y’uko Ingabo za Uganda zibarizwa muri uyu mutwe zagabweho igitero n’umutwe witwaje intwaro utazwi, butangaza ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane uwo mutwe ndetse bushimangira ko ingabo zabo zifite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe zaterwa ziri mu kazi kazo. Mu itangazo EACRF yasohoye mu […]
FARDC igiye kohereza izindi ‘Brigade’ 15 zo guhangana na M23
Umugaba Mukuru w’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo (FARDC), Lieutenant Général Christian Tshiwewe, yatangaje ko agiye kohereza mu burasirazuba bw’igihugu izindi Brigade 15 zo kurangiza intambara iri kuhabera. Brigade y’ibisirikare byinshi ku Isi iba igizwe n’abasirikare bari hagati y’1800 n’3000. Iba igizwe na za Batayo kandi Batayo igirwa n’abari hagati ya 600 n’1000. Uyu […]
Cyera kabaye Davido yavuze ku by’impanga we n’umugore we baherutse kwibaruka
Umuhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatangaje ku byiyumviro byo kwakira impanga we n’umugore we Chioma Rowland nyuma y’umwaka umuhungu wabo w’imyaka itatu, Ifeanyi Adeleke yitabye Imana. Davido mu kiganiro yagiriye i New York, yavuze ko we n’umugore we batunguwe no kumenya ko babyaye impanga mu kwezi k’ukwakira guhura n’uko umuhungu wabo yapfiriyeho. Ati: […]
Impamvu Abashinwa bifashe ku ntambara ya Isiraheli na HAMAS
Igihugu cy’Ubushinwa kugeza ubu nta ruhande na rumwe kibogamiyeho mu mpande zihanganye mu ntambara ya Israel na Palestine, ni mu gihe iki gihugu ubusanzwe kizwiho kuba gikunda gushyigikira uruhande Amerika yanze. Mu busesenguzi bwabo, Abashinwa nibo basigaye mu bihugu bikomeye katarafata uruhande ku birebana n’intambara ikomeje hagati ya Israel na HAMAS yo muri Palestine ndetse […]
Depite Ndagijimana ntashyigikiye ko abafite uburwayi bwo mu mutwe bakomeza ‘guterwa ibishinge’
Depite Ndagijimana Léonard yagaragaje ko adashyigikiye ko abafite uburwayi bwo mu mutwe bakomeza guterwa inshinge no guhabwa imiti, kuko ngo ari uburyo bwo kwita ku buzima bwabo butakigezweho. Yabigaragarije Inteko Rusange y’umutwe w’abadepite kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023 ubwo yakiraga raporo y’isesengura ya komisiyo ishinzwe imibereho ku kibazo by’abafite ubumuga. Uyu mudepite yagize ati: […]
Nyamasheke:Imvura iherutse kugwa yasize bamwe mu baturage batabaza
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo haguye imvura iremereye by’umwihariko mu karere ka Nyamasheke,aho yangije ibikorwa by’abaturage birimo n’amazu. Ni imvura nyinshi yaguye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru mu Karere ka Nyamasheke ikaba yari ivanze n’urubura , yasenye inzu 45 z’abaturage yangiza imyaka mu mirima n’ibikorwaremezo bitandukanye. Ibi rero byatumye Abaturage basigara iheruheru kuko byagizeho […]
Akanama ka Loni kasabye u Rwanda na RDC kongera ibiganiro kubw’amahoro mu karere
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, kasabye ituze no kongera ibiganiro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda kubw’amahoro arambye mu karere kanashimangira akamaro ko gukemura ibibazo bya politiki muri iki gihe, ndetse gasaba guhagarika gutera inkunga imitwe ya M23 na FDLR. Aka kanama kavuga ko gashyigikiye ingufu z’akarere mu gushakisha amahoro kandi gasaba […]
Umunyafurika ukekwaho kugaba igitero cy’iterabwoba cy’i Brussels yarashwe mu cyico
Polisi y’u Bubiligi kuri uyu wa Kabiri yarashe mu cyico uwaraye arasiye abafana babiri b’abanya-Suède mu cyo inzego z’ubuyobozi muri kiriya gihugu zise igitero cy’iterabwoba. Amakuru y’iraswa ry’uyu mugabo yemejwe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Bubiligi, Annelies Verlinden. Abanya-Suède ni bo baraye barasiwe mu gitero cyagabwe mu gace ka Schaerbeek i Brussels. Minisitiri w’Intebe w’u […]
Kagame s’entretient avec le nouvel homme fort du Gabon

Le président Paul Kagame a rencontré lundi 16 octobre le président de transition du Gabon et président du Comité pour la transition et la restauration des institutions, le général Brice Clotaire Oligui Nguema, et sa délégation, au village d’Urugwiro. Selon le bureau du président Kagame, les deux dirigeants ont discuté du processus de transition en […]
Umunyarwandakazi Laika yashyize ukuri kose hanze ku rukundo rwe na Harmonize

Umuhanzi w’umunyarwanda ukizamuka mu muziki Laika Music yatoboye avuga ku urukundo n’ubucuti afitanye Harmonize, nyuma y’uko bari bamaze iminsi bavugwa cyane mu bitangazamakuru bitandukanye. Aba bombi baherutse kwemeza urukundo rwabo, bagaragaza ko bimaze no gufata indi ntera bikanarenga umuziki.Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Laika yemeye ko yishimiye byimazeyo umubano we na Harmonize, kandi ko atigeze […]
Nidushyigikira M23, intambara izahinduka: Umuvugizi w’ingabo za Uganda

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brigadier General Felix Kulayigye, yateye utwatsi amagambo ya bamwe mu Banyekongo bavuga ko abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EACRF, muri Repubulika ya demukarasi ya Congo. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa VOA, Brig. Gen. Kulayigye yibukije Abanyekongo igitero ingabo za Uganda zigeze kugaba muri RDC mu mwaka w’1986 […]
Perezida Joe Biden agiye gusura Israel mu gihe byifashe nabi mu karere
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Ukwakira 2023, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, arasura Israel mu gihe yitegura gukaza umurego mu gitero ku barwanyi ba Hamas muri Gaza kandi hakaba hari impungenge ko bishobora kuvamo amakimbirane yagutse n’igihugu cya Iran nk’uko tubikesha Reuters. Uruzinduko rwa Biden rugamije kwerekana ko Amerika ishyigikiye […]
Suède yanze gukina n’u Bubiligi nyuma yo kumenya ko abafana bayo barasiwe i Bruxelles
Ikipe y’Igihugu ya Suède yanze gukina igice cya kabiri cy’umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’u Burayi yahuriragamo n’u Bubiligi, nyuma yo kumenya ko hari abafana bari mu bari bayiherekeje barasiwe i Bruxelles. Amakipe yombi yagwaga miswi igitego 1-1 ubwo hafatwaga icyemezo cyo guhagarika uriya mukino, ndetse abafana bari bagiye kuwureba bagasabwa kuguma muri Stade yitiriwe […]
Kenya:Abanyeshuri 100 bibasiwe n’indwara itaramenyekana
Mu gihugu cya Kenya, mu ishuri ryitwa Keroka Kisii, haravugwa uburwayi bwatunguranye mu banyeshuri bahiga ariko bukaba bwaburiwe ibisobanuro ku cyabuteye. Aba banyeshuri uko ari ijana, ngo bafashwe baribwa mu nda, bakanacibwamo nyuma ubuyobozi bw’ishuri bubonye bikaze bihutira kubatwara kwa muganga nk’uko byatangajwe na Juma umuyobozi w’abarimu muri iki kigo. Ati”Nibyo koko abanyeshuri bacu bagize […]
Abadepite baratabariza ababyeyi b’abanyeshuri bafite ubumuga
Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda batabarije ababyeyi b’abanyeshuri bafite ubumuga biga mu mashuri yabo yihariye kuko bishyura amafaranga menshi, ugereranyije n’ayo abandi bo mu mashuri asanzwe bishyura. Ibi babigaragarije mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023, ubwo yagezwagaho raporo y’isesengura rya komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage ku bibazo byagaragaye mu […]
Côte d’Ivoire: Uwari Guverineri wa Abidjan yagizwe Minisitiri w’Intebe
Kuri uyu wa Mbere, Guverineri w’umurwa mukuru w’ubukungu, Abidjan, wahoze ayobora komisiyo yigenga y’amatora (CEI), Robert Beugré Mambé, yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya wa Côte d’Ivoire kandi biteganijwe ko azashyiraho guverinoma nshya mu cyumweru, mu gihe habura imyaka ibiri ngo habe amatora ataha ya perezida. Perezida Alassane Ouattara yasabye Minisitiri w’intebe mushya “gusshyiraho guverinoma nshya vuba […]