RIB yafashe 3 bakurikiranweho gukoresha impushya zo kubaka z’impimbano
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko rwataye muri yombi abantu batatu barimo injennyeri bashinjwa gucura no gukoresha impushya zo kubaka z’impimbano. “Ku bufatanye n’izindi nzego, RIB imaze igihe ikora iperereza ku bantu bahimba bakanakoresha impushya zibemerera kubaka hadashingiwe ku gishushanyo mbonera cyane cyane mu mujyi wa Kigali”, ibi ni ibyatangawe na RIB ibinyujije kuri konti […]
MoĂ ÂŻse Katumbi yafungiwe iwe
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko MoĂ ÂŻse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu yafungiwe iwe. Ni nyuma y’uko urugo rwe ruherereye ahitwa i Kashobwe mu ntara ya Katanga rugoswe n’”abasirikare ndetse n’abapolisi benshi.” Katumbi kandi bivugwa ko bamubujije gusohoka iwe, nk’uko byanemejwe na Michael Tshibangu usanzwe ari umujyanama we. Uyu mugabo […]
Kenya:Abapolisi baburijemo ibirori by’isabukuru ya Odiga bagiye gufungwa
Umugenzuzi mukuru wa polisi muri Nairobi IG Japhet Koome avuga ko bagiye guta muri yombi itsinda ry’abapolisi bagize uruhare mu kuburizamo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 79 ya Raila Odinga byari byateguwe kuri iki cyumweru taliki 7 Mutarama 2024. IG Japhet yavuze ko ibikorwa aba bapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abizihizaga isabukuru […]
Kajugujugu y’Igisirikare cya Niger yakoreye impanuka muri Burkina Faso
Kuri uyu wa Mbere mu gitondo, indege ya kajugujugu y’Igisirikare cya Niger yo mu bwoko bwa Mi-17 yaguye mu mujyi wa Kantchari, uherereye mu burasirazuba bwa Burkina Faso hafi y’umupaka na Niger. Kajugujugu yari itwaye abakozi n’ibikoresho byo gushyigikira ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu karere. Nk’uko amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, bigaragara ko Mi-17 […]
Hezbollah yemeje iyicwa ry’umwe mu bayobozi bayo muri Libani
Umutwe wa Hezbollah wemeje iyicwa rya Wissam Tawil, umuyobozi mukuru mu ngabo z’indobanure z’uyu mutwe zizwi nka Radwan. Hezbollah ntisobanura neza icyateye urupfu rwa Tawil, ariko mbere ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje amakuru avuga ko yiciwe mu gitero cy’indege cya Israel ku modoka yari mu majyepfo ya Libani. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byari byabanje gutangaza ko umuyobozi […]
Nyabihu:Abasigajwe inyuma n’amateka barahangayitse
Mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba,hari abaturage bazwi nk’abasigajwe inyuma n’amateka bahangayikishijwe no kuba abana babo bicwa n’imisonga nyuma y’uko inzu babamo zinjirwamo n’imvura bityo bagasaba ubutabazi. Usibye kuba abana bicwa n’imisonga, ngo hari n’izindi ngaruka bahura nazo ziterwa no kuba mu mazu ashaje cyane yinjirwamo n’imvura ndetse n’imbeho yose. Bigarukwaho by’umwihariko n’abatuye mu […]
Rishi Sunak denies doubting Rwanda plan when chancellor
Rishi Sunak has said it was his job when he was chancellor to question the cost of the government’s Rwanda scheme but denied doubting it could work. Papers seen by the BBC this week suggested that in 2022 Mr Sunak wanted to scale back plans to send asylum seekers to the African nation. The documents […]
Breaking News :Drone yahanuwe mu mirwano yahuje M23 na FARDC&Wazalendo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Masisi ) haravugwa ihanurwa ry’indege itagira abapilote (Drone), mu mirwano yahuje FARDC na M23. Bivugwa ko iyi Drone yahanuwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23 ubwo yacaracaraga hejuru y’ikirere cya Nyiragongo.Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu FARDC yari yakoresheje iyi Drone mu kugaba […]
Katumbi yasabye Denis Kadima kwegura nta kuzuyaza
MoĂ ÂŻse Katumbi Chapwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, yasabye Denis Kadima uyobora Komisiyo y’amatora muri iki gihugu (CENI) kwegura nyuma y’ubujura bw’amajwi avuga ko bwaranze amatora y’Umukuru w’Igihugu yatsinzwemo na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Katumbi ni we wabaye uwa kabiri inyuma ya Tshisekedi mu matora yo ku wa 20 Ukuboza, nyuma yo kugira amajwi […]
Rish Sunak yaba yarashidikanyaga kuri gahunda y’u Rwanda ataraba minisitiri w’intebe
Rishi Sunak yavuze ko kari akazi ke igihe yari minisitiri w’imari kubaza ikiguzi cya gahunda ya guverinoma yo kohereza abimukira mu Rwanda ariko ahakana gushidikanya ko ishobora gukora. Impapuro zabonywe na BBC muri iki cyumweru zagaragaje ko mu 2022 Sunak yashakaga kugabanya gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro mu gihugu cya Afurika. Inyandiko zagaragaje kandi ko […]
Umugabo w’imyaka 54 yakoze ubukwe n’umwana w’imyaka ine
Umugabo w’igikwerere wo muri Nigeria yashyingiranywe n’umwana w’umukobwa w’imyaka ine mu rwego rwo kubahiriza imico gakondo bivugwa ko yari igamije kurokora ubuzima bw’uwo mwana. Ababyeyi b’uyu mukobwa bavuze ko ubukwe hagati y’uyu mugabo n’uyu mukobwa w’imyaka 54 ubarizwa mu muryango wa Bayelsa ukungahaye kuri peteroli muri Nigeria, ni umuhango gakondo wo kurokora ubuzima bw’umwana. Ubu […]
Umuvugabutumwa TB Joshua wamamaye ku Isi yavuzweho gufata ku ngufu no kwica urubozo
Ibimenyetso by’ihohotera n’iyicarubozo byakozwe n’uwashinze rimwe mu matorero akomeye y’ivugabutumwa ya gikirisitu ku Isi byavumbuwe na BBC. Abantu benshi bahoze mu Itorero rya Synagogue Church of all Nations, barimo Abongereza batanu, bavuze bafashwe ku ngufu ndetse bategekwa gukuramo inda na n’Umuvugabutumwa TB Joshua, wo muri Nigeria wapfuye muri Kamena 2021. Ibirego byo guhohoterwa byakorewe mu […]
Laurence Kanyuka yabwiye Tshisekedi ko gutera u Rwanda byaba ari ubwiyahuzi
Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, yabwiye Tshisekedi ko gushaka gutera u Rwanda ari nko kwiyahura kubera urwego u Rwanda ruriho mu bijyanye n’ubwirinzi no kubungabunga amahoro. Ni mu kiganiro yagiranye na VOA Afrique abazwa ku ihuriro rya Alliance Fleuve Congo no ku magambo yatangajwe na Tshisekedi ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza avuga ko azasaba inteko […]
Uwari minisitiri muri Gambia araburanishwa ku byaha birimo gufata ku ngufu mu Busuwisi
Kuri uyu wa Mbere, ku nshuro ya mbere mu Busuwisi uwahoze ari minisitiri muri Gambia ku butegetsi bw’umunyagitugu Yahya Jammeh, aratangira kuburanishwa ku byaha byibasiye inyokomuntu. Urubanza ruzagaragaramo ubuhamya bw’uwafashwe ku ngufu utegereje ubutabera imyaka mirongo. Nk’uko bitangazwa n’umuryango wo mu Busuwisi, TRIAL International, watanze ikirego, ngo Ousman Sonko wahoze ari minisitiri w’umutekano w’imbere mu […]
Intsinzi ya APR FC kuri Yanga yamwenyuje abarimo Minisitiri Munyangaju
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yanejejwe n’intsinzi ya APR FC, nyuma yo gutsinda irusha Young Africans ibitego 3-1. Mu ijoro ryacyeye ni bwo APR FC yatsinze iriya kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania, igera muri ½ cy’irangiza cy’irushanwa rya Mapinduzi Cup rikomeje kubera mu birwa bya Zanzibar. Young Africans yihariye igice cya mbere cy’umukino […]
Nyaruguru: Bakora kilometero 15 bajya kwivuza ahandi bafite Poste de Sante begerejwe
Mu Kagari ka Kirarangombe, Umurenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, abaturage bagenda ibilometero birenga 15 bajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Runyombyi barasaba ko Ivuriro ry’Ingoboka (Poste de Sante) begerejwe ryafashwa gukora neza bakaruhuka izo ngendo. Bamwe mu baturage bavuga ko iri Vuriro ry’Ingoboka rya Kirarangombe bari barahawe rikora nabi kugeza n’aho abajya kuhivuriza […]
Hashyizweho ba komanda bashya ba FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Equateur
Ku cyumweru, itariki ya 7 Mutarama, muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo “hashyizweho” abayobozi bashya b’ingabo mu turere twa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru , Ituri na Equateur. Ba ofisiye bashyizweho, by’agateganyo, ni: Jenerali David Mushimba, umuyobozi w’akarere ka 13 ka gisirikare mu ntara ya Equateur Jenerali Ntambuka Bame, umuyobozi w’akarere ka 32 ka gisirikare muri […]
Human Right watch yasabye ko hakorwa iperereza ku matora aherutse kuba muri DR Congo
Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu (Human Right Watch), wasabye ko hakorwa iperereza ku matora aherutse kuba muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kuvuga ko bibwe,mu gihe perezida Tshisekedi na komisiyo y’Amatora (CEN) bavuga ko amatora yaciye mu mucyo. Human Right Watch ivuga ko hatagize igikorwa muri Congo ibintu […]
Gicumbi:Bamwe mu borozi bari mu kangaratete gaturutse ku bwambuzi bakorewe
Bamwe mu borozi bo mu karere ka Gicumbi baravuga ko batorohewe n’ubukene batewe na Koperative zicuruza amata zabambuye none umwaka ukaba wihiritse amaso yaraheze mu kirere. Aba borozi bahuriza ku kuba baragemuriye aya makoperative amata, ariko bakaba baranze kubishyura.Amwe muri ayo makoperative atungwa agatoki harimo, iyitwa IAKIB na KORA MWOROZI. KT ivuga ko bamwe bavuga […]