U Rwanda rwaburiye AU ku bufasha iteganya guha ingabo za SADC ziri muri RDC
Guverinoma y’u Rwanda yaburiye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, nyuma y’uko ugaragaje ko uteganya guha ubufasha ingabo za SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahabwa ubufasha. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2024 ni bwo habaye inama y’akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba […]
Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yabonye ikipe nshya i Burayi
Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, Dylan Georges Maes yasinyiye ikipe ya FS Jelgava yo muri Lativia mu majyepfo y’Uburayi. Ku wa mbere, tariki ya 4 Werurwe 2024, Maes, ufite imyaka 22, nibwo yasinyiye Jelgava amasezerano y’umwaka umwe. Uyu mukinnyi yagiye nk’umukinnyi w’igenga nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Sloveniya mu ikipe ya NK […]
Haiti: Nyuma yo gutorokesha abarimo abishe Perezida Jovenel Moise barashaka gukuraho ubutegetsi
Kuri iki Cyumweru, Guverinoma ya Haiti yatangaje ibihe bidasanzwe by’amasaha 72 nyuma y’uko udutsiko twitwaje imbunda duteye gereza nini ya Port-au-Prince tukabohoza imbohe. Nibura abantu 12 barishwe naho abagororwa bagera ku 3.700 baratoroka bava muri gereza. Abayobozi b’agatsiko bavuga ko bashaka guhatira kwegura Minisitiri w’Intebe Ariel Henry, wari wagiye mu mahanga. Amatsinda agamije kumwirukana ku […]
Colonel Yaya Sangare arafunzwe
Colonel Alpha Yaya Sangare uri mu basirikare bakomeye muri Mali, yatawe muri yombi azira igitabo yanditse kigaragaza buryo ki Igisirikare cya kiriya gihugu gihohotera abaturage. Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe ni bwo uyu musirikare yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu rugo rwe ruhherereye i Bamako mu murwa mukuru. Amakuru y’itabwa muri yombi rye […]
Bob Wine yafunguje umuhanzi wari ufungiye muri UAE
Umuhanzi mu jyana ya Dancehall muri Uganda, Beenie Gunter arashimira Bobi Wine na Crysto Panda ku bufasha bamuhaye bwo kumuvana muri gereza muri Abu Dhabi. Gunter yafashwe ashinjwa urugomo gusa we yasobanuye ko nta ruhare yagize muri ibyo yaregwagwa. Ashimangiro ko we yisanze mu mirwano yahuje abategura ibitaramo muri Dubai. Nubwo uyu muhanzi yisobanuye ahakana […]
Bushali ntiyicuza kuba yaravuye muri Korari ya ADEPR
Umuraperi ugezweho mu Rwanda, Bushali yatangaje ko atigera yicuza kuba yaravuye muri korari ya ADEPR yakuriyemo. Uyu muhanzi avuga ko akiri umwana muto yaririmbaga muri korari y’abana mu itorero rya ADEPR, gusa ngo yaje kuza guhagarikwa muri yo ntiyakongera gusubirayo. Aganira na Radio Rwanda, Bushali yavuze ko umupira w’amaguru watumye ahagarikwa muri korari yaririmbagamo y’abana, […]
Perezidansi yikomye abakomeje kwibasira umujyanama wa Nguesso w’Umunyarwandakazi

Mu mpera z’iki Cyumweru gishize, kuwa 1 Werurwe 2024, Perezidansi ya Repubulika ya Congo yasohoye itangazo ryamagana icyo yise ubukangurambaga bwo kwibasira madamu Francoise Joly bivugwa ko avuka mu Rwanda akaba ari umujyanama wihariye wa Perezida Denis Sasou Nguesso ku bibazo mpuzamahanga. Mu ri iri tangazo, Perezidansi ya Congo yavuze ko ibyo bitero bidafitiwe ibisobanuro […]
Ubudage n’Uburusiya rurageretse
Minisitiri w’Ingabo w’Ubudage, Boris Pistoriusugu avuga ko igihugu cy’Uburusiya gishaka guhungabanya umutuzo n’umudendezo w’igihugu cye,bigizwemo uruhare na Perezida Vladimir Putin. Amushinja kuba agambiriye gucamo ibice Abadage by’umwihariko Abanyapolitiki, ariko ngo ntabwo azabigeraho. Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, hari amajwi bivugwa ko ari ay’ubutasi bw’Ubudage yatangajwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu Burusiya humvikanamo abayobozi mu […]
Guhunga k’Umwami Charles III ! Bimwe mu byo ubuhanuzi bwa Nostradamus buteganya mu 2024
Mu 2024, gushishikazwa n’ubuhanuzi bwa Nostradamus, umuhanga mu bumenyi bw’inyenyeri uzwi cyane wo mu kinyejana cya 16, birimo kwiyongera mu gihe Isi irimo gusuzuma mu bice biyigize ibimenyetso by’ejo hazaza. Ibyo Nostradamus yahanuye ko bizaba mu mwaka wa 2023 byari biteye ubwoba ndetse anavuga ko hashoboraga guturika igisasu cya kirimbuzi. Kubwamahirwe ntabwo byabaye ariko intambara […]
Palestine: Umubare w’abicwa ukomeje kwiyongera
Minisiteri y’ubuzima ya Palesitine ivuga ko umubare w’abapfuye b’Abanyapalestine mu karere ka Gaza urenga 30.400 kuva amakimbirane yatangira mu Kwakira k’umwaka ushize. Mu masaha 24 ashize, ingabo za Isiraheli zahitanye Abanyapalestine 90 zikomeretsa abandi 177 mu bitero zikomeje kugaba kuri Palestine. Abategetsi ba Palesitine bavuga ko Isiraheli ikomeje kugaba ibitero ku karere ka Gaza, aho […]
Zimbabwe: Yashyinguwe nyuma y’imyaka ibiri yishwe
Ku wa gatandatu, Moreblesing Ali, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ikomoka muri Zimbabwe yashyinguwe mu buryo bwa rwihishwa kandi aherekejwe na bake mu bavandimwe be. Iyi mpirimbanyi ishyinguwe hashize hafi imyaka ibiri yishwe, uyu akaba yari umwe mu bayobozi batavuga rumwe ugize ihuriro ry’abaturage riharanira impinduka (Coalition des citoyens pour le changement.) Kuva icyo gihe, umubiri […]
Uganda:Umusirikare wa UPDF yishe arashe Bouncer w’akabari kubera 2000 frw
Polisi ya Kampala Metropolitan (KMP) iri gukora iperereza ku musirikare wa UPDF witwa Jawiyambe Colbert warashe ushinzwe umutekano w’akabari (bouncer) ka Serene Woods Bar mu mpera z’icyumweru gishize amuziza 6000UGSH , hafi 2000Frw. Umuvugizi wa Polisi wungirije wa KMP, Luke Owoyesigyire, avuga ko kurasa kwabaye mu ma saa 05h00 za mu gitondo ku ya 2 […]
Umukozi w’Umujyi wa Kigali afunzwe azira indonke ya Frw 71,000
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi w’Umujyi wa Kigali ukekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke. RIB yemeje ko yataye muri yombi Rwagasore Theoneste usanzwe ari Umunyamategeko w’ubutaka ukorera mu Mujyi wa Kigali, mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X. Amakuru atangwa n’uru rwego avuga ko uyu mugabo w’imyaka 53 […]
Shaiboub wa APR FC yitabajwe na Sudani

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Sudani ryandikiye Ferwafa riyisaba kwemerera Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman wahamagawe mu ikipe y’igihugu cye , kwitabira imikino gifite muri uku kwezi kwa Werurwe. Mu ibaruwa federasiyo ya Sudani yandikiwe Umunyabanga Mukuru wa Ferwafa, yasabye ko uyu mukinnyi yemererwa kwitabira imikino ya gicuti ikipe y’igihugu cye izahuriramo n’Ibirwa bya Comores tariki […]
Martin Ochola ntakiri IGP wa Uganda
Martin Ochola Okoth wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda (IGP), yasimbuwe kuri izo nshingano na Maj Gen Geoffrey Katsigazi Tumusiime wari umwungirije. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe ni bwo aba bombi bahererekanyije ububasha. Ochola w’imyaka 65 y’amavuko, yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi kuva muri Werurwe 2018 ubwo yahabwaga izo nshingano asimbuye […]
Ikipe y’igihugu Amavubi igiye gutana mu mitwe n’u Burundi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, igiye guhurira n’ikipe y’igihugu y’u Burundi mu irushanwa ryateguwe na Madagascar. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Madagascar, ryatangaje ko rizakira irushanwa rya gicuti rizahuza ibihugu bine birimo u Rwanda, u Burundi na Botswana ubwo hazaba haba imikino mpuzamahanga muri uku kwezi. Iyi mikino yitezweho gufasha abatoza b’amakipe azayitabira kumenya abakinnyi bafite […]
Abanyekongo babyaranye n’Ingabo za MONUSCO basabiwe indishyi
Mbere y’uko MONUSCO ikura akarenge kayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari abayobozi basabye ko bamwe mu basirikare bayo babanza gutanga indezo n’indishyi ku ba gore b’abanyekongo babyaranye nabo. Ni nyuma y’amakuru yagiye acicikana ko izi ngabo z’umuryango w’Abibumbye, MONUSCO,zagiye zirara mu bagore batandukanye mu bice zagiye zijyamo zikabagira abagore abandi zikabasambanya ku gahato […]
Burundi: Abanyagitega bakangaranyijwe n’indirimbo zirimo kuririmbwa n’Imbonerakure
Abaturage bo muri Komini ya Gitega, umurwa mukuru wa politiki w’igihugu cy’u Burundi, bahangayikishijwe n’ibiterane bitegurwa n’Imbonerakure. Uru rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, rwateguye ibi biterane ku itariki ya 1 Werurwe, baririmba indirimbo zateye ubwoba abaturage. Abaturage, batinya ibyo bikorwa by’Imbonerakure, ni abaturage bo mu gace ka Shatanya muri Komini ya Gitega no mu […]
Abafana ba Etincelles FC batabaje Perezida Kagame, bagiye guhanwa

Abafana b’ikipe ya Etincelles baherutse gutabaza umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame bagiye gufatirwa imyanzura ikakaye. Ku wa Gatandatu w’icymweru dusoje nibwo abafana ba Etiencelles bitwaje ibyapa ku mukino batsinzwemo na Apr FC, ibyo byapa byasabaga Perezida Kagame gutabara ikipe yabo ntimanuke mu kiciro cya kabiri. Amwe mu magambo yari yanditse kuri ibi byapa, yavugaga […]
Karongi: Impunzi z’abanye-Congo zakoze imyigaragambyo zamagana Jenoside iri muri RDC
Impunzi z’abanye-Congo zimaze igihe zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi, zaramukiye mu myigaragambyo yo mu mahoro zamagana Jenoside zivuga ko ikomeje gukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Jenoside izi mpunzi zamaganye ni iyo zivuga ko iri gukorerwa bene wabo bo mu bwoko bw’Abatutsi bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Abanyamulenge […]
Clapton Kibonke yabitswe ari muzima

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda, Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonke, yabitswe ari muzima. Muri iyi minsi hakomeje kugaragara amakuru ku mbuga nkoranyambaga abika bamwe mu byamamare, gusa wagenzura neza ugasanga ari ibihuha. Ibi nibyo byaje kuba ku munyarwenya Clapton Kibonke wabitswe n’umuntu ukorera ku muyoboro wa Youtube, wakoresheje ifoto y’uyu munyarwenya arikumwe n’umuryango we maze […]
Umunezero Abarundi bahorana bawukura ku mazi bahaye Yezu: Ndayishimiye
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko Aburahamu,Yakobo na Yezu bavugwa muri Bibiliya banyoye ku mazi y’i Burundi, ikaba impamvu Abarundi bahora bafite akanyamuneza. Yabivuze mu cyumweru gishize ubwo yari ayoboye inama y’ubukerarugendo yabereye kuri Hôtel Club du Lac Tanganyika. Muri iyo nama yumvishije Abarundi ko umurima wa Eden uvugwa mu gitabo cy’itangiriro muri Bibiliya […]
UR: Ruracyageretse hagati y’Abanyeshuri n’ubuyobozi bwa kaminuza
Nyuma y’iminsi myinshi humvikanye bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bagaragaje impungenge batewe no kugumishwa ku ishuri ngo bige nyamara amasomo barayasoje, ubu aba banyeshuri bakomeje kwibaza ukuntu bishoboka ko bakiga kandi nta ntego ‘objectives’ z’amasomo bahawe na kaminuza bigamo. Iki ni ikibazo gihuriweho n’abanyeshuri hafi ya bose bo muri iyi kaminuza, ariko […]
Bombe zongeye kuvuza ubuhuha i Mabenga na Mweso mu birindiro bya M23
Guhera mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo kuri uyu wa Mbere imirwano yubuye hagati ya M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo i Mabenga, Mweso n’ahandi nyuma y’uruzinduko rw’abagaba b’Ingabo z’ibihugu byohereje abasirikare gufasha kurwanya M23 i Goma. “Twamaganye cyane ibitero bikomeje kwibasira abaturage b’abasivili i Mabenga, Mweso no mu nkengero zaho, byakozwe n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, […]
EAC yavuze ku ifaranga rishya bivugwa ko igiye gutangira gukoresha
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wanyomoje amakuru yavugaga ko wamaze gukora ifaranga rihuriweho rizajya rikoreshwa n’ibihugu birindwi biwugize. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inoti z’iri faranga ryiswe Sheafra (SHF1) z’amafaranga 5, 10, 20, 50, 100 na 200. Byavugwaga ko iri faranga rijya kungana n’idorali rya Amerika mu gaciro (agaciro karyo bivugwa […]
Gaza: Imfashanyo ya mbere ivuye muri Amerika yamanuwe mu mitaka
Kuri iki Cyumweru imfashanyo y’ubutabazi, igenewe Gaza, ivuye mu ndege igizwe n’amafunguro arenga 30,000 yamanuriwe mu mitaka ivuye mu ndege eshatu za gisirikare za Leta Zunze Ubumwe za Amerika Icyo gikorwa, cyakozwe ku bufatanye n’igisirikare cya Jordan (Jordanie) kirwanira mu kirere, cyabaye icya mbere muri byinshi byatangajwe na Perezida Joe Biden. BBC ivuga ko yasezeranyije […]
Mbere ya 1994 abanyarwanda bari bafite umuriro w’amashanyarazi bari 1%
Raporo igaragazwa na Minisiteri yibikorwaremezo ,igaragazako mbere ya 1994, umuriro w’amashanyarazi wari ingume mu Rwanda kugeza aho abakoreshaga uyu muriro bari kuri 1%. Ni imibare itandukanye n’itangazwa mu gihe cy’imyaka 30 ishize, kuko ubu abanyarwanda bacana umuriro w’amashanyarazi bageze kuri 70%. Kugeza muri Mutarama 2024, ingo zingana na 21% by’abafite amashanyarazi zikoresha akomoka ku mirasire […]
Mu myaka 30 ishize abafite umubyibuho ukabije ku isi bikubye kane
Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abongereza , igaragaza ko abantu miliyari batuye isi bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Ibitangazamakuru The Lancet kivuga ko abagera muri miliyoni 880 mu bibasiwe n’umubyibuho ari abakuze naho miliyoni 159 ari abana. Ahari abantu benshi bafite iki kibazo ni muri Tonga no muri American Samoa ku bagore naho ku bagabo […]
Amabandi yigabije gereza nkuru ya Hait atorokesha imfungwa 4000
Udutsiko twitwaje intwaro twigabye muri gereza nkuru yo mu murwa mukuru wa Haiti Port-au-Prince, irekura imfungwa nyinshi. Umunyamakuru wa BBC yavuze ko umubare munini w’abagabo bagera ku 4000 bari bahafungiye batorokeshejwe n’ayo mabandi. Benshi mu bafunguwe harimo abashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rwa Perezida Jovenel Moà ¯se wishwe mu 2021. Aka gatsiko kakoze ibyo, kari kagamije […]