Danemark igiye gutangira kwandika abagore bashaka kujya mu gisirikare ku nshuro ya mbere

Danemark yatangaje ko ifite gahunda yo kongera umubare w’abasirikare ku bagore ku nshuro ya mbere no kongera igihe gisanzwe cy’akazi. Irashaka kandi kuzamura ingengo y’imari igenewe igisirikare kugeza kuri hafi miliyari 6 z’amadolari (£ 4.6bn) mu myaka itanu iri imbere kugira ngo intego za NATO zigerweho. Minisitiri w’Intebe, Frederiksen, ati: “Ntabwo twongera kwiyubaka bya gisirikare […]

Intumwa za Amerika zagendereye Général Tchiani zitaha zitamuciye iryera

Intumwa nkuru za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiriye uruzinduko muri Niger zifuza guhura na General Abdourahamane Tchiani uyoboye iki gihugu mu buryo bw’inzibacyuho, kuva zihava zitamuciye iryera. Kuri uyu wa Kane ni bwo izi ntumwa zavuye i Niamey aho zari zimaze iminsi. Ni intumwa zirimo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe […]

Burundi: Ligue Iteka yatangaje imibare mishya y’abasirikare bishwe na RED-Tabara i Buringa

Ku itariki ya 25 Gashyantare, umutwe w’inyeshyamba wa RED-Tabara ufite icyicaro muri DRC wavuze ko ari wo wagabye igitero cyitwaje intwaro i Buringa. Ni muri komini ya Gihanga mu ntara ya Bubanza (mu burengerazuba bw’u Burundi ). Mu gihe guverinoma yatangaje umubare w’abantu icyenda bapfuye barimo umusirikare umwe mu ngabo z’u Burundi, Ishyirahamwe Ligue Iteka […]

RDF igiye kongerwamo icyiciro gishya inahabwe Umugaba Mukuru wungirije

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kigiye gushyirwamo icyiciro gishya kizaba kigizwe n’Ingabo zishinzwe ibijyanye n’ubuzima, hanyuma kinahabwe Umugaba Mukuru wungirije kitagiraga. Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal, ubwo kuri uyu wa Kane yasobanuriraga Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda mbere yo kwemeza ishingiro ryawo. Minisitiri Marizamunda yasobanuye ko impinduka zigiye gukorwa muri […]

Cibitoke: Guverineri Bizoza yaburiye abaturage bakoresha ibicuruzwa bituruka mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Intara ya Cibitoke ihana imbibi n’u Rwanda, bwaburiye abaturage ko uzafatanwa ibicuruzwa biturutse mu Rwanda azafatwa nk’umwanzi w’igihugu ndetse akabihanirwa. Byatangajwe na Guverineri w’iyi ntara, Caràªme Bizoza, ubwo kuri uyu wa Kane yagiranaga inama n’abahagarariye inzego z’ubuyobozi muri iriya ntara. Bizoza yavuze ko “umuntu wese uzafatanwa ibicuruzwa biturutse mu Rwanda azafatwa nk’umwanzi w’igihugu, kandi […]

Dynamo BBC yanze gutaha muri Rwandair igeze i Burundi yihena abanyamakuru

whatsapp_image_2024-03-14_at_15.07_18_f46d66d5.jpg

Abakinnyi b’ikipe ya Dynamo BBC iherutse gusezererwa mu marushanwa ya BAL2024 izira kutubahiriza amatageko y’irishanwa, yageze mu Burundi yanga kuvugisha abanyamakuru bari benshi ku kibiga cy’indege. Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2024 nibwo iyi kipe ya Dynamo BBC yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior NDADAYE. Bageze ku kibuga cy’indege bakirwa n’abaturage bonyine […]

Nyuma yo gukatirwa urwo gupfa ubuzima bwa Mwangachuchu buri kugerwa ku mashyi

Umwunganizi wa Mwangachuchu, Thomas Gamakolo, avuga ko ubuzima bwe bugenda bwangirika buri munsi kugeza ubwo magingo aya burimo kugerwa ku mashyi. Maà®tre Thomas Gamakolo, wavuganye n’itangazamakuru rya Mediacongo, yemeza ko gufungwa kwa Mwangachuchu bikomeje kumwangiriza ubuzima bitewe n’imibereho yahuriye na yo muri gereza ikamufatanya n’uburwayi asanganywe. Yasabye urukiko rw’iremezo, ko yarekurwa by’agateganyo cyangwa agafungirwa mu […]

Perezida Museveni yateye inkunga Cecafa

Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni agiye gutera inkunga Cecafa Cup y’ibihugu izabera muri Zanzibar uyu mwaka. Imyaka ibaye itanu iri rushanwa ritaba kubera ibibazo by’amafaranga no kubura umuterankunga warishoramo by’igihe kirekire. Nyuma y’uko rimaze iyo myaka yose ridakinwa, rigarukanye imbaraga zidasanzwe aho muri uyu mwaka rirakinwa rifite umuterankunga mushya, Perezida Museveni. Umuyobozi mukuru […]

Blinken na Ruto bashyize akadomo ku mwanzuro wo kohereza abapolisi muri Haiti

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko iki gihugu kizakomeza gahunda yo kohereza abapolisi bo guhosha no kuburizamo ihohoterwa rikomeje gukorwa n’agatsiko k’amabandi gakomeje kujujubya umujyi wa Port-au-Prince muri Haiti. Mu nyandiko Ruto yanditse ku rubuga rwa X, yahoze ari Twitter, yavuze ko we n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken bagiranye ikiganiro […]

Umuyobozi wahannye abatabaje Perezida Kagame, yeguye

whatsapp_image_2024-03-14_at_14.33_05_5224a6b7.jpg

Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock yeguye ku nshingano zo kuyobora iyi kipe yugarijwe n’ibibazo by’ubukene. Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2024, Ndagijimana Enock yandikiye Komite Nyobozi y’ikipe ya Etincelles FC ayimenyesha ko yeguye ku mwanya wa Perezida. Mu ibaruwa dufitiye kopi, Ndagijimana Enock yavuze ko atakibona umwanya uhagije wo gukurikirana ubuzima […]

Hamenyekanye umutoza ushobora gusimbura Thierry Froger muri APR FC

Umufaransa Julien Chevalier aravugwa muri APR FC, nk’umusimbura wa mwene wabo Thierry Froger Christian utoza iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc ni we watangaje ko uyu mutoza yaba ari mu biganiro n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Froger utaratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira amasezerano y’umwaka umwe yasinyanye na APR FC azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka. […]

GAZA: Intagondwa zashatse kubuza inkunga kugera ku baturage

Mu gihe umuryango mpuzamahanga ukangurira abagiraneza gutanga inkunga z’ubutabazi muri Gaza, muri Isiraheli abagera kuri 68%, nk’uko ubushakashatsi buherutse gukorwa bubigaragaza, ntibashaka ko iyo nkunga itangwa. Aba bahezanguni cyangwa izi ntagondwa ziza no kwigaragambiriza mu nzira ijyana iyo nkunga muri Gaza, basa n’abahagarika amakamyo azijyanayo ngo atazigezayo. Itsinda ry’izo ntagondwa z’Abanyayisirayeri , n’amabendera mu ntoki, […]

Putini yahakanye ko Uburusiya butaje kwirukana Ubufaransa muri Afurika

Iminsi ibiri mbere y’amatora wa Perezida w’Uburusiya, Perezida Vladimir Putin yagize icyo avuga ku bijyanye n’uko Uburusiya bugenda bwiyongera muri Afurika ndetse n’uko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron abifata. Bwana Putin yavuze ko Uburusiya butinjiye ku mugabane wa Afurika bugamije gushyira Ubufaransa hanze, yongeraho ko ikibazo nyamukuru cya Perezida Macron ari uguhangana n’umutwe w’abaparakomando bo mu […]

Ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka

Itsinda rishinzwe ubushakashatsi ku birunga muri Goma (OVG) baburiye abatuye muri uyu mujyi ko ikirunga cya Nyiragongo , kiri mu ntera ya kilometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma, cyatanze ibimenyetso by’uko gishobora kuruka. Iki kirunga cyagaragaje igicu gicucitse cy’ibara rya ‘orange’ hejuru y’umujyi wa Goma, utuwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri mu Burasirazuba bwa Congo. […]

Ikoranabuhanga rihambaye mu kigo gishya cya Polisi gikoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga

ce947fc14115601169f51d8ab1885579.jpg

Mu Busanza ho mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro huzuye Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara Ibinyabiziga hakoreshejwe Ikoranabuhanga. Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 13 Werurwe 2024, Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasobanuriye itangazamakuru imikorere y’iki kigo. Iki kigo kigizwe n’inyubako, ibibuga bikorerwamo ibizamini ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora […]

Guverineri Dushimimana yakiriye ba Ofisiye bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya RNP

giniquxxiaamj4r.jpg

Kuri uyu wa Kane, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Dushimimana Lambert yakiriye ba Ofisiye bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda ryo mu Karere ka Musanze, aho bari mu urugendoshuri rugamije gufasha abanyeshuri gusobanukirwa ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira no kugabanya ibyaha. Uru ruzinduko rutegurwa hagamijwe gufasha abanyeshuri guhuza ubumenyi bigira mu masomo yo […]

Udutsiko twitwaje intwaro twaburiye ibihugu biteganya kohereza abapolisi muri Haiti

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 13 Werurwe, Jimmy Cherizier, umuyobozi ukomeye w’agatsiko gakomeje guca ibintu muri Haiti mu byumweru bibiri bishize, yihanangirije ibindi bihugu abisaba kwirinda kwivanga mu bibazo by’igihugu cye ubu kiri mu kajagari. Cherizier, uzwi cyane ku izina rya Barbecue, aganira na W Radio ikora mu rurimi rw’Icyesipanyoli, yasobanuye ko igisubizo cy’amahoro […]

S.Sudan:Abagaragaweho ruswa ntibazajya bahabwa VISA ya Amerika

Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko ifite gahunda yo gukuraho VISA ku bantu benshi babangamira amahoro arambye binyuze mu kwakira no gutanga ruswa. Amakuru avuga ko hashingiwe ku ngingo ya 212 (a) (3) C) y’Itegeko rigenga abinjira n’abenegihugu, rikumira ababangamira amahoro, batazajya bemererwa kubona viza Amerika. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ejo kuwa […]

Karekezi Olivier yatunguwe n’ibyo Amavubi yakoze

Olivier Karekezi wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yagiriye inama abakinnyi bagenzi be bari mu ikipe y’igihugu ubu niba bashaka kujya mu gikombe cy’isi 2026. Ku isi hose hari gukinwa imikino yo mu matsinda hashakwa amakipe azahagararira imigabane mu gikombe cy’isi, kizaba muri 2026. Ku mugabane w’afurika ahabarizwa u Rwanda naho iyo mikino […]

Rwanda: Impunzi z’abanye-Congo zitabaje abarimo Amerika n’u Burusiya

Impunzi z’abanye-Congo ziba mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe zitabaje ibihugu bitandukanye, mu rwego rwo kumvikanisha ibibazo n’akarengane zimaze igihe zifite zifuza ko byakemuka. Izi mpunzi zitabaje ibi bihugu, nyuma y’imyigaragambyo y’amahoro zakoreye mu nkambi zitandukanye mu byumweru bike bishize. Ibihugu impunzi zitabaje birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u […]

Abanya-Afurika y’Epfo bari mu gisirikare cya Israel bibukijwe urubategereje nibataha

Ibitangazamakuru byo muri Israel byatangaje ku wa Gatatu, bisubiramo minisitiri w’ububanyi wa Afurika y’Epfo, ko abenegihugu b’igihugu cye bari muri barwanira hamwe cyangwa bakorera mu gisirikare cya Israel bazafungwa nibatahuka. Ikinyamakuru Times of Israel cyasubiyemo amagambo ya Naledi Pandor agira ati “Namaze gusohora itangazo riburira Abanya Afurika y’Epfo kandi barwanira hamwe cyangwa bari mu ngabo […]

Louise Mushikiwabo yanyuzwe n’umusore wamushushanyije

whatsapp_image_2024-03-14_at_08.53_55_d040f880.jpg

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yashimiye umusore wamushushanyije mu buryo buteye amabengeza Umusore witwa Nuru Freddy yafashe akanya ashushanya Louise Mushikiwabo maze abimwereka binyuze ku rubuga rwa X. Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, uyu musore yashyize hanze igishushanyo giteye amabengeza aho yagikoreye Mushikiwabo. Si ibyo gusa, Nuru afatanyije na […]

Abimukira bazemera koherezwa mu Rwanda ku bushake bazahabwa £3,000 muri gahunda nshya

Abimukira bangiwe ubuhungiro mu Bwongereza bazahabwa ibihumbi by’amapound yo kwimukira mu Rwanda muri gahunda nshya yo kugenda“ku bushake” mu gihe Guverinoma ikomeje guhangana n’abadepite kubera gahunda yayo yo kohereza mu Rwanda abimukira. Ibyifuzo bitandukanye n’icyifuzo cyo kohereza abantu mu gihugu cy’iburasirazuba bwa Afurika kugira ngo dosiye zabo zisaba ubuhungiro zihatunganyirizwe aho kuba mu Bwongereza kandi […]

Nigeria: Abashimuse abanyeshuri 286 barasaba miliyari kugirango babarekure

Abantu bitwaje intwaro baheruse gushimuta abanyeshuri 286 n’abarimu babo babakuye ku ishuri ryo mu majyaruguru ya Nigeria, barasaba miliyari y’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu ($620,432) kugirango babarekure. Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’imiryango y’abafashwe bunyago avugana n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Abanyeshuri harimo abakiri bato n’abakuru ndetse n’abarimu babo bashimuswe ku itariki 7 Werurwe mu Mujyi wa Kuriga […]

Autrichia yahambirije abadiplomate babiri b’u Burusiya

Igihugu cya Autrichia cyirukanye abadiplomate babiri b’u Burusiya ku butaka bwacyo kivuga ko bakoze ‘ibitajyanye n’imyitwarire y’abadiplomate’. Yabahaye igihe cy’icyumweru kimwe ngo babe bavuye ku butaka bwayo nkuko byatangajwe na minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Autrichia kuwa Gatatu. Kugeza ubu abadiplomate b’ Burusiya Autrichia imaze kwirukana ku butaka bwayo bamaze kuba 11 kuva mu 2020. Bose […]

Ingabire Victoire ni umunyabyaha washatse guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda: Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje Ingabire Victoire Umuhoza nk’”umunyabyaha utajya wihana”, aho kuba impirimbanyi ya demukarasi nk’uko we abivuga. Makolo yasaga n’usubiza uyu munyapolitiki ukuriye ishyaka Dalfa-Umurinzi wagaragaje ko atigeze anyurwa no kuba ubutabera bw’u Rwanda bwaranze kumuhanaguraho ubusembwa. Ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe ni bwo Urukiko Rukuru rwateye utwatsi […]

EU yemereye Ukraine inkunga y’arenga miliyari 5 USD mu bya gisirikare

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ukomeje gushyigikira Ukraine mu bya gisirikare, aho Kugeza ubu wayemereye inkunga ya miliyari 5.48 mu rwego rwo guhangana n’Uburusiya. Ni mu gihe ba ambasaderi b’ibihugu 27 bigize uyu muryango bemeye kuvugurura ikigega cyagenewe kubumbatira amahoro ku mugabane w’Uburayi. Byanzuriwe mu nama yabereye mu Bubiligi nyuma y’amezi y’impaka za bimwe mu bihugu bikomeye […]