Mvukiyehe Jevénal ntakiri umunyamuryango wa Kiyovu Sports ukundi

Ibaruwa yo guhagarika Mvuyekure Juvénal ku b'umunyamuryango bwa Kiyovu Sports

Bidasubirwaho Mvukiyehe Juvenal ntakiri umunyamuryango wa Kiyovu Sports nyuma y’uko Komite nshya imwambuye kuba umunyamuryango wa Kiyovu Sports kubera gucamo ibice abakunzi b’iyi kipe. Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Kamena, nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwashyize hanze ibaruwa butangaza ko buhagaritse Mvukiyehe Juvenal kubere amwe mu makosa yabangamiye ikipe. Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwagize […]

Perezida Kagame yirukanye Minisitiri Jeanine Munyeshuli

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena, yirukanye ku mirimo Jeanine Munyeshuli wari umaze igihe gito ari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Itangazo rimwirukana ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Girente warisohoye mu cyimbo cy’Umukuru w’Igihugu. Minisitiri w’Intebe icyakora ntiyigeze atangaza […]

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi, u Burundi bugirwa ubwa 2

tableau-global-681x539.png

Ikinyamakuru Global Finance cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwiho gukora intonde zigaragaza uko inzego zitandukanye zo ku Isi zirutana mu bijyanye n’imari, cyashyize u Rwanda mu bihugu 26 bikennye kurusha ibindi ku Isi. Ni urutonde Global Finance yakoze igendeye ku musaruro abaturage bo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi babona ku […]

Umuherwe Murdoch uzwi mu gushora imari mu Itangazamakuru yashyingiranywe n’umugore wa Gatanu

Umuherwe washoye mu itangazamakuru Rupert Murdoch yarongoye umugore wa gatanu mu birori byabereye mu rugo rwe rukikijwe n’imirima ye y’imizabibu i California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umuherwe Murdoch ufite imyaka 93, ku wa gatandatu yashyingiranywe n’umugore we mushya Elena Zhukova w’imyaka 67, Umurusiyakazi w’ inzobere mu binyabuzima ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Muri Mata […]

Inyeshyamba zo muri Centrafrica ziri guhungira muri RDC ku bwinshi n’ibikoresho byazo

Inyeshyamba zo muri Centrafrica zitwaje intwaro nyinshi ziravugwa mu turere twa Ango na Bondo, mu ntara ya Bas-Uele, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa teritwari ya Ango uvuga kwambuka imipaka kw’aba barwanyi banyuze muri Superefegitura za Centrafrica za Zemio na Mboki, kuva mu byumweru hafi bibiri bishize. Marcelin […]

Kenya: Hatangijwe icyiciro cya Gatanu cyo gushaka abandi bakirisitu bapfuye bategetswe kwiyiriza ubusa

Muri Kenya hongeye kubura igikorwa cyo gushakisha indi mibiri bicyekwa ko ikiri mu ishyamba rya Shakahola nyuma y’uko Pasiteri ategetse abakirisitu kwiyiriza ubusa iminsi 40. Ni nyuma y’uko havumbuwe imibiri bikemezwa ko ari iy’abayoboke b’idini ryitwa Good News International Church, ryashinzwe n’uwitwa Pastor Paul Mackenzie kugeza ubu watawe muri yombi. Iki ni icyiciro cya Gatanu […]

U Burusiya bugiye gukura Abatalibani ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba

Kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi wa Dipolomasi y’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko Moscou izakura abatalibani ku “rutonde rw’imitwe y’iterabwoba”, nyuma y’imyaka irenga itatu n’igice basubiye ku butegetsi muri Afghanistan. Nk’uko Ibiro Ntaramakuru Ria Novosti byabitangaje, uyu minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya yagize ati: “Kazakhstan iherutse gufata icyemezo, natwe tugiye gufata, kigamije kuvana [abatalibani] ku […]

Padiri Twinamatsiko yavuze ku mashusho ‘amugaragaza asambana’

Padiri Luciano Twinamatsiko wo muri Uganda, yigaramye amashusho yashyizwe hanze amugaragaza asambana. Ni amashusho yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi, mbere yo guhererekanywa cyane ku mbuga ziganjemo urwa X. Muri ayo mashusho uwo bikekwa ko ari Padiri Twinamatsiko agaragara abyinana n’umukobwa ukiri muto bombi bambaye imyenda y’imbere, mbere […]

Gatsata: Uwo bivugwa ko yigeze kwikata urutoki akarukuraho yasanzwe amanitse mu mugozi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2024, abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Karururuma, mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, basanze uwitwa Hagenimana Vedaste ufite imyaka 36 amanitse mu mugozi yapfuye. Bamwe mu baturage barimo abamubonye akimanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuriyemo ,yavuze ko bahurujwe n’umugore w’uwapfuye […]

Mu minsi itarenze ijana Minisitiri mushya w’Umutekano ngo araba ashyize iherezo ku ntambara ya FARDC na M23

Minisitiri w’Umutekano mushya muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yahize ko mu gihe kitarenze amezi atatu gusa aribube arangije Intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo. Uyu Minisitiri Hon Guy Kabombo yavuze ko bijyanye n’icyizere yagiriwe cyizatuma ashyira ibintu ku murongo abanyekongo bakongera kugira amahoro. Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru i Kinshasa ubwo yari […]

Marie Josée yegujwe igitaraganya mu ikipe yayoboraga

Nyuma y’uko ku Cyumwetu mu ikipe ya As Kigali y’abagore habayemo inama y’inteko rusange, muri nama hegurijwemo umuyobozi mukuru w’iyi kipe ifashwa n’umugi wa Kigali. Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie JosĂ©e, yegujwe n’Inteko Rusange mu nama yateranye ku Cyumweru, tariki 2 Kamena 2024 Iyi nteko rusange yeguje uyu muyobozi yasize imusimbuza Ngenzi Jean […]

Nkundineza Jean Paul yabuze abunganizi mu Rukiko agiye kuburana ubujurire asanga n’Ubushinjacyaha bwarajuriye

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse iburanisha ry’urubanza mu bujurire rw’Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul,nyuma yo kugaragaza ko atigeze abonana n’abamwunganira mu mategeko ngo bamusobanurire umwanzuro w’ubujurire bwe ndetse agasanga n’ubushinjacyaha bwarajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge. Nkundineza Jean Paul wabanje guhagarara wenyine imbere y’urukiko nta mwunganizi afite yagaragarije urukiko ko mu Rukiko rw’Ibanze yaburanaga yunganiwe ariko […]

SAMIDRC irigamba kwica no gukomeretsa inyeshyamba nyinshi za M23

Ubutumwa bwa SADC bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), bwigambye kwicira inyeshyamba 65 za M23 mu bitero Ingabo zabwo ziheruka kugaba ku birindiro by’uriya mutwe. Ni ibitero ngo byagabwe ku birindiro bya M23 biherereye mu misozi ikikije Umujyi wa Sake, ku wa Kane no ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Umuvugizi wa […]

Kenya: Umupolisi yishe abarinda amashyamba mbere yo kwitunga imbunda akirasa

Polisi yo muri Elgeyo Marakwet mu gihugu cya Kenya iri gukora iperereza ku kibazo cy’umupolisi warashe akica abashinzwe kurinda amashyamba babiri mu ijoro ryo ku Cyumweru. Umupolisi uzwi nka Evans Kimtai yarashe abashinzwe kurinda amashyamba bombi mbere yo kwitunga umututu w’imbunda na we akirasa nk’uko iyi nkuru dukesha The Star ikomeza ivuga. Nk’uko abapolisi babitangaza, […]

Ikibazo cy’amashanyarazi cyateje impagarara mu batuye mu ntara y’Uburasirazuba

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba barataka ibihombo baterwa n’umuriro w’Amashanyarazi udafite ingufu. Uyu muriro bavuga ko uza ufite intege nke kuburyo ubangiriza ibikoresho birimo n’ibyikoranabuhanga. Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana baganiriye n’itangazamakuru,bo bavuga ko iki kibazo cy’amashanyarazi adafite imbaraga usibye gutuma hari imirimo badakora neza, ngo binatuma ibikoresho […]

Umuhanda uhuza Umujyi wa Karongi n’inkambi ya Kiziba ugiye kuba nyabagendwa

21af3b16-f3ac-4cde-b4fc-c77ed25976ee.jpg

Umuhanda w’ibilometero 14 uhuza Umujyi wa Karongi n’inkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo, ugiye gushyirwamo kaburimbo. Umunyamakuru wa BWIZA mu ntara y’iburengerazuba, wageze muri uyu muhanda, yasanzemo imashini ziwutunganya, ahazwi nko ku Musururu. Amakuru twamenye ni uko ingengo y’imari yo gukora uyu muhanda, yatanzwe na RTDA. Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi […]

U Rwanda rurateganya gukoresha ifaranga ry’igihugu ry’ikoranabuhanga

U Rwanda rurateganya gutangira gukoresha ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka “Central Bank Digital Currency (CBDC)” mu myaka ibiri iri imbere, mu rwego rwo gushyira ingufu mu bikorwa byo kunoza gahunda y’imari no kwihagararaho nk’umukinnyi ukomeye mu bihe biri imbere by’ubukungu bw’Isi. Ifaranga ry’ikoranabuhanga cyangwa “digital currency” ry’igihugu, nk’uko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ibivuga, rizaha Abanyarwanda […]

Mexique yabonye perezida w’umugore usanzwe ari kabuhariwe muri siyansi

Umunya Megizikekazi w’umugore Madamu Claudia Sheinbaum w’imyaka 61 y’amavuko, yatorwe kuyibora iki gihugu nyuma y’amajwi yatangajwe by’agateganyo. Uyu mugore Yagize amajwi 57.8% y’agateganyo akaba ariwe wa mbere ugiye kuyobora Mexico ari umudamu . Ni nawe muntu wa mbere ufite igisekuru cy’Abayahudi uyoboye iki gihugu. Sheinbaum asanzwe ari umuhanga muri Siyansi bikaba akarusho ubwo yazirikananwaga cyane […]

Savio yabazwe urutugu

Kapiteni Nshuti Dominique Savio usoje amasezerano muri Police FC yari amazemo iminsi, yamaze kubagwa imvune y’urutugu yari amaranye iminsi. Uyu musore wari usanzwe ari Kapiteni wa Police FC yaje guhura n’ikibazo cy’imvune y’urutugu ubwo yakinaga imikino ya nyuma ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yegukanwe na APR FC idatsinzwe umukino n’umwe. Nyuma yo kugira […]

Umusenateri muri Amerika yise Netanyahu umunyabyaha ugomba gushyikirizwa urukiko mpuzamahanga

Ku cyumweru, taliki ya 2 Kamena, Senateri w’Amerika, Bernie Sanders, yatangaje ko yanze gutumira Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu ,kugira ngo ahabwe ijambo imbere ya kongere ya Leta Zunze Ubumwez’Amerika ndetse ko nibiramuka bibaye we atazitabira. Bernie Sanders avuga ko Benjamin Netanyahu ari inkozi y’ibibi, ko atagomba gutumirwa ngo ahabwe ijambo mu nama ihuriweho […]

Rayon Sports iryamiye ijanja kuri Ani Elijah binyuze mu mufana wigumuye

img_1068.jpg

Rutahizamu wa Bugesera Fc, Ani Elijah wageze mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, akaza gusigara mu Rwanda kubera kubura ibyangombwa, akomeje kwifuzwa n’amakipe akomeye mu Rwanda. Uyu Rutahizamu wavuzwe muri APR FC na Police FC yavuzwe no muri Rayon Sports nyuma y’uko abaherwe b’iyi kipe barangajwe imbere na Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean […]

Sudani: Imirwano ikaze yongeye kubura i Khartoum no mu Mujyi wa El Fasher

Kuri iki Cyumweru imirwano ikaze yongeye kubura hagati y’ingabo za Sudani n’abagize umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) i Khartoum, Al Jazirah na White Nile ndetse no mu Mujyi wa El Fasher nk’uko abatangabuhamya babibonye babwiye Anadolu Agency. Bavuze ko ingabo zagabye ibitero by’indege ku bigo RSF yari iteraniye hafi y’uruganda rwa peteroli rwa Al-Jaili […]

Sheinbaum agiye kwandika amateka nka perezida wa mbere w’umugore muri Amerika ya Ruguru

ultimoinforme_sheinbaum_mariaruiz.jpg

Claudia Sheinbaum yiteguye gutsinda amatora no kuba perezida wa mbere w’umugore wa Mexico, agakomeza umushinga w’umwarimu we ndetse na perezida ucyuye igihe, Andres Manuel Lopez Obrador, kumenyekana cyane kwe mu bakene byamufashije gutsinda. Amajwi amaze kubarurwa agaragaza ko Sheinbaum, umuhanga mu bumenyi bw’ikirere akaba yarahoze ari umuyobozi w’Umujyi wa Mexico, afite amajwi 59% nk’umukandida w’ishyaka […]

Amavubi yahagurutse i Kigali igicuku cyinishye

img-20240603-wa0002-3529841717380088.jpg

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri kwitegura imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 yerekeje mu gihugu cya CĂ´te d’Ivoire aho izakinira umukino na Benin wo gushaka iyo itike. Mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2024 nibwo Abakinnyi b’Amavubi bafashe indege ibakura ku kibuga cy’indege i Kanombe iberekeza i Abidjan. […]

Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Koreya

Perezida Paul Kagame uri i Seoul muri Koreya y’Epfo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena yakiriwe na mugenzi we Yoon Suk Yeol wa kiriya gihugu bagirana ibiganiro. Umukuru w’Igihugu ari muri Koreya y’Epfo kuva ku Cyumweru tariki ya 2 Kamena, akaba yahitabiriye inama ya mbere igomba guhuza Koreya n’umugabane wa […]

Chili yiteguye gushyigikra Afrika y’Epfo mu kurega Isirayeli

Ku wa gatandatu, Perezida wa Chili, Gabriel Boric, mu ijambo yagejeje kuri Kongere y’igihugu i Valparaiso, yatangaje ko Chili izashyigikira ikirego cya Afurika yepfo kirega Isiraheli mu rukiko mpuzamahanga rw’i La Haye. Mu ijambo ryamaze amasaha arenga abiri n’igice, Boric yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku masezerano y’umuryango w’abibumbye ya jenoside. Iri tangazo ryateje abantu […]

Abagore barasaba siporo rusange yihariye

1717345684274-2.jpg

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Tariki ya 2 Kamena 2024 , abagore batuye mu mujyi wa Rwamagana no mu nkengero zawo bitabiriye siporo rusange yateguwe n’Inama y’Igihugu y’abagore ku bufatanye na minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango. Nyuma y’iyo siporo rusange yitabiriwe n’abagore benshi abaganiriye na Bwiza.com basabye ko abagore bashyirirwaho siporo yabo yihariye kugira ngo […]

M23 yaburiye MONUSCO ikomeje kwifatanya n’umwanzi wayo

Umutwe wa M23 wahaye gasopo ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwifatanya n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo mu kuwugabaho ibitero. MONUSCO iheruka kwifatanya n’abarimo FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’Abarundi, iza SADC n’abacanshuro b’Abarundi mu kugaba ibitero kuri M23. Ubu butumwa bwa Loni kuva ku wa Gatandatu […]

Kenya: Ingabo z’Abongereza zirashinjwa guhohotera abaturage

Mu myaka irenga icumi, abaturage bo mu gihugu cya Kenya mu bihe bitandukanye bashinje abasirikare b’Abongereza bitoreza mu mijyi yo muri Kenya rwagati, imyitwarire idahwitse irimo, kwangiza ibidukikije, ubwicanyi ,ibisasu biturika basize aho bakorera imyitozo,imiti yica udukoko ya fosifore ikoreshwa mu myitozo ,n’ibindi byaha bikomeye byinshi. Muri iki cyumweru, Kenya yatangiye ibiganiro mbwirwaruhame ku birego […]

Muhanga: Meya yasabye abafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yaba iherereye kuyatanga

whatsapp-image-2024-06-02-at-15.13.42_1ffe3b64-768x512.jpg

Kuwa 2 Kamena buri mwaka, hibukwaho Abatutsi biciwe i Kabgayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba hagitangwa ubutumwa busaba uwaba afite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe iherereye kuyatanga, igashyingurwa mu cyubahiro nyuma y’imyaka 30. Kuri iyi tariki nibwo izahoze ari ingabo za RPA zarokoye Abatutsi bari basigaye muri icyo gice cya Kabgayi bari bataricwa […]

Afurika y’Epfo: Zuma yashatse ko amatora yo kuwa Gatatu asubirwamo

Ishyaka rya Jacob Zuma, wahoze ari Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob, ririmo kugerageza gushyiraho imbogamizi, risaba ko amatora yo ku wa Gatatu w’iki cyumweru asubirwamo. Ishyaka MK rya Zuma ryasabye ibi bitunguranye, cyane ko ari ryo ryitwaye neza cyane mu matora nubwo yarishinze mu Kuboza (12) kw’umwaka ushize. Ryaje ku mwanya wa gatatu mu kugira amajwi […]