Gushinga umutwe witwara gisirikare wo kurinda amabuye y’agaciro: Amerika yanyomoje RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahakanye ko hari inkunga y’amafaranga zateye umutwe witwara gisirikare washinzwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo uzajye urinda ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro muri iki gihugu. Ku wa Mbere tariki ya 27 Mata ni bwo Urwego Rushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro muri RDC (IGM), rwatangaje ko hamaze gushingwa […]

Ndayishimiye yahinduye ba Minisitiri 3

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakoze impinduka muri Guverinoma y’iki gihugu zasizeho ahinduye ba Minisitiri batatu. Iteka rya Ndayishimiye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mata, ryerekana ko Evelyine Butoyi wari umaze igihe ari Ambasaderi w’u Burundi mu bihugu bya Zambia, Angola, Malawi na Zimbabwe yagizwe Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho. Butoyi wanigeze kuba umuvugizi […]

Djugu: Abasirikare 3 ba FARDC bishwe inkambi yabo iratwikwa

Inkambi ya gisirikare y’Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yatwitswe kandi abasirikare batatu bicirwa mu mirwano yabaye hagati ya FARDC n’umutwe wa Convention pour la RĂ©volution Populaire (CRP) i Pimbo, muri Teritwari ya Djugu, ku birometero birenga 50 uvuye muri Bunia. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, ngo imirwano kuri uyu […]

Kuki Trump yashyize imbaraga mu gutuma amakuru ku biremwa bitazwi mu kirere atangazwa?

Mu gihe isi ikomeje gutangarira inkuru z’ibintu biguruka bitazwi (Unidentified Aerial Phenomena – UAP), Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kugaragaza ubushake bwo gusohora amwe mu makuru yari yarabitswe mu ibanga rikomeye. Ibi byatangiye gukomera mu gihe cy’ubutegetsi bwa Donald Trump, aho bamwe babifata nk’intambwe igana ku “biremwa byo hanze y’isi”, abandi bakabibona nk’igikorwa cya […]

Athens: Igipolisi kiri guhiga umusaza w’imyaka 89 warashe abantu ku rukiko

Igipolisi cyo mu Bugereki kirimo gushakisha umuntu witwaje imbunda, bivugwa ko afite imyaka 89, warasiye ku kigo cy’ubwiteganyirize no ku rukiko, rwagati mu murwa mukuru, Athens, akomeretsa abantu benshi. Kuri uyu wa Kabiri, nibwo abapolisi mu murwa mukuru w’u Bugereki barimo gushakisha umuntu witwaje imbunda warasiye ku kigo cy’ubwiteganyirize no ku rukiko, akomeretsa abantu benshi […]

Amerika: Urutonde rw’abayobozi bakuru birukanwe rukomeje kwiyongera muri Pentagon

Mu gihe Isi ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano, haba mu Ukraine, mu Burasirazuba bwo Hagati no mu karere ka Indo-Pacifique, muri Pentagon hakomeje kugaragara impinduka zikomeye aho abayobozi bakuru mu gisirikare n’abashinzwe ubwirinzi bakomeje gukurwa ku mirimo yabo umwe ku wundi. Aya makuru akomeje guteza impaka muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho […]

Kinshasa: Abadepite bemeje amasezerano yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 27 Mata 2026, Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yemeje ku bwiganze imishinga ibiri y’amategeko, yemeza amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, ndetse n’ubufatanye mu nzego z’ingenzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu nteko rusange yari iyobowe na Visi-Perezida wa mbere, Jean-Claude Tshilumbayi, abadepite […]

MINALOC iremeza ko hakomeje gukorwa byinshi ngo umuturage ahabwe serivisi zinoze

Kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Mata 2026 Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’uturere dutandukanye baganiriye n’abadepite ku isesengura rya raporo y’ibikorwa by’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (2024/2025), yibanze ku mitangire ya serivise mu nzego z’ibanze. Minisitiri Dominique Habimana yagaragaje ko hakomeje gukorwa byinshi kugira ngo serivise zihabwa umuturage zirusheho kumunogera harimo: -Gushyiraho Sisiteme ‘Imibereho’ ikusanyirizwamo amakuru ku […]

Kinshasa/AFC-M23: Igihe ntarengwa cyo kugurana imfungwa cyarenze nta gikozwe

Iminsi icumi nyuma y’amasezerano yo ku itariki ya 17 Mata 2026 hagati ya Kinshasa na AFC/M23, nta mfungwa z’intambara zafatiwe ku rugamba ku mpande zombi zarekuwe. Igihe ntarengwa cyemeranijweho cyarenze, nubwo Amerika, Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, na Togo babigizemo uruhare ngo bishyirwe mu bikorwa. Nyamara, Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga uhoraho wa AFC/M23 akaba n’umuntu […]

Ibyo CG Namuhoranye yaganiriye n’umuyobozi wa Polisi ya Singapore 

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Pacifique K. Kabanda na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Innocent Muhizi, ku wa Mbere bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Polisi ya Singapore, How Kwang Hwee. Ibiganiro byibanze ku “gushimangira ubufatanye, guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gipolisi no guhangana n’ibyaha […]

Impanuka y’indege muri Sudani y’Epfo yishe abantu 15

Indege nto itwara abagenzi yakoze impanuka muri South Sudan ihitana abantu 15 bose bari bayirimo, nk’uko byatangajwe n’urwego rushinzwe iby’indege za gisivili muri icyo gihugu. Iyi ndege yari ivuye mu mujyi wa Yei yerekeza mu murwa mukuru Juba, urugendo rungana n’ibilometero hafi 130. Yahagurutse saa tatu n’iminota 15 za mu gitondo, ariko abashinzwe kugenzura indege […]

Ese Alliah Cool yateye gapapu Mutesi Jolly kwa Lugumi?

Amakuru ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza impinduka zikomeye mu mubano w’ibyamamare bitatu. Mutesi Jolly na Saidi Lugumi bombi ntibagikurikirana kuri Instagram, ibintu byakuruye ibitekerezo byinshi mu bakoresha izi mbuga. Ibi bibaye nyuma y’uko Saidi Lugumi agaragaje ku mugaragaro amarangamutima afitiye Alliah Cool, aho yamwise “rukundo rwanjye” mu gitekerezo yashyize ku ifoto ye. Uyu […]

Umwami n’umwamikazi b’Ubwongereza bari kwa Trump

Umwami Charles III ari kumwe n’umwamikazi Camilla batangiye uruzinduko rw’iminsi ine muri Amerika, aho bakiriwe na Perezida Donald Trump n’umugore we Melania Trump muri White House. Uru ruzinduko ni urwa mbere rw’umwami w’u Bwongereza muri Amerika kuva mu 2007, igihe Queen Elizabeth II yaherukaga kuhagirira uruzinduko nk’uru. Uru ruzinduko ruje mu gihe umubano hagati ya […]