Gakenke:Umwarimu kuri G.S Kumubuga yafashwe yibye ihene n’intama

Umwarimu ku ishuri ryisumbuye ryo ku Mubuga utuye mu Karere ka  Gakenke, Umurenge wa Gakenke, Akagari ka Buhata mu Mudugudu wa Karambi witwa Uwizigira Marcel Clement yafatanwe amatungo magufi arimo ihene n’intama byari byibwe abaturage. Amakuru yizewe agera kuri BWIZA ni uko Uwazigira w’imyaka 35 ubuyobozi bwari bufite amakuru ntakuka ko akorana n’abajura biba amatungo […]

Sheila Gashumba yutse inabi uwamusabye ubufasha

Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, Sheila Gashumba yutse inabi uwamusabye ubufasha bwa Ugx miliyoni eshanu kugira ngo na we yiteze imbere. Uyu yagize ati ” Rwose ni gute wakoresha miliyoni 69 mu ijoro rimwe? Ndagira ngo undwaneho nanjye umpe nka miliyoni eshanu niteze imbere. ” Mu kumusubiza, Sheila Gashumba yagize ati ” Ni nde […]

Abakoresha umupaka wa Kobero bajya i Kigali bari guhura n’uruvagusenya

Abagenzi n’abatwara abantu n’ibintu barataka kuzengerezwa n’abashinzwe umutekano b’u Burundi ku mupaka wa Kobero uhuza icyo gihugu na Tanzania ariko bikajya irudubi iyo bimenyekanye umugenzi agiye mu cyerekezo cyo mu Rwanda. Ibinyamakuru SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru kivuga ko ku mupaka wa Kobero bahagera mu cyuka cy’ubwoba, bakavuga ko basakwa bikabije ndetse ko hari imigirire […]

Ingabo za FARDC na Wazalendo zavuye mu bice bya Nkingwe na Malemo

Ikibazo cy’umutekano gikomeje kurangwa n’ituze riteye amakenga ku rugamba muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano ikomeye yabaye ku itariki ya 12 Nyakanga hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo zari  zihanganye n’abarwanyi ba AFC/M23. Nk’uko amakuru agera kuri ACTUALITE.CD abivuga, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya […]

Perezida Kagame yashyizeho Abanyamabanga Bahoraho bashya muri Minisiteri 2

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, yashyizeho Abanyamabanga Bahoraho babiri bashya muri Guverinoma, bagiye kuyobora ubunyamabanga buhoraho muri Minisiteri ya Siporo ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi. Ni ibyatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rishingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu […]

Ubutumwa bwihariye bwa Tshisekedi kwa Museveni, Gnassingbé na Ndayishimiye

Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kurangwamo imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa AFC/M23, Perezida Félix Tshisekedi yakajije ibikorwa bya dipolomasi yohereza Minisitiri ushinzwe kwishyira hamwe kw’akarere, Floribert Anzuluni Isiloketshi, nk’intumwa ye idasanzwe mu bihugu bitatu. Ku wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026, Anzuluni yakiriwe na Perezida wa Uganda, […]

Washington ivuga ‘gucyura ingabo’, Kigali ikavuga ‘gukuraho ingamba z’ubwirinzi’: Ese ni he habitse ibanga ry’Amasezerano ya Washington?

Hari amatariki afatwa nk’ibimenyetso by’aho amateka ashobora guhindukira. Tariki ya 15 Nyakanga yari imwe muri ayo, kuko yari yaratangajwe nk’igihe impande zirebwa n’Amasezerano ya Washington zagombaga kuba zigeze ku ntambwe ifatika mu kuyashyira mu bikorwa. Ariko iyo tariki yarangiye, ikibazo abantu benshi bibaza ni iki: Ese ni iki cyabaye? Ese u Rwanda rwakuyemo ingabo muri […]

Umukinnyi mushya wa APR VC yapfuye

Umuryango wa Volleyball y’u Rwanda uri mu gahinda nyuma y’urupfu rwa Patrick Byiringiro waherukaga kwerekeza mu kipe ya APR Volleyball Club, avuye muri Kepler. Amakuru avuga ko uyu musore wari wasinye imyaka ibiri mu kipe y’ingabo z’igihugu yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Urupfu rwe ruje mu gihe hari hashize ibyumweru bike gusa ashyize […]

FARDC igiye kohereza abasirikare mu myitozo ikataje mu Misiri

Guy Kabombo Muadiamvita, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, muri iki cyumweru yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Misiri rigezweho mu rwego rwo kugira ngo agire icyo yiga ku buryo bwo gutegura no gutoza abasirikare. Aherekejwe n’intumwa za Congo, Minisitiri w’Ingabo yasuye ibikoresho n’uburyo bw’amahugurwa by’iri shuri rya […]

Musanze: Kubaka uruganda rutunganya imyanda n’ikimoteri rusange bigeze ku musozo

Imirimo yo kubaka uruganda rutunganya imyanda n’icyimoteri rusange biri kubakwa mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, igeze ku rugero rwa 80% nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo y’u Rwanda. Uyu mushinga watangiye mu Ukwakira 2024, ugamije guteza imbere serivisi z’isuku zigezweho kandi zirambye, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’Igihugu yo kwimakaza isuku kuri bose […]

Mars ifite oxygen, ariko kuki umuntu yayigeraho agapfa mu minota mike: Ukuri gutangaje ku mubumbe ushobora kuzaturwaho

Mu gihe ibihugu bikomeye n’ibigo by’ubushakashatsi bikomeje guhatanira kuzageza abantu ku mubumbe wa Mars, ikibazo gikomeje kwibazwa ni iki: Ese koko hari umwuka wa oxygen kuri uwo mubumbe? Niba uhari, kuki umuntu atawuhumeka? Igisubizo kiri hagati y’ubumenyi n’ikoranabuhanga gishobora guhindura ejo hazaza h’ingendo zo mu isanzure. Mu myaka ibarirwa muri za miliyari ishize, umubumbe wa […]

Rutsiro: Kutamenya ubuzima bw’imyororokere mu bitiza umurindi inda ziterwa abangavu

Kutagira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere no kutamenya uburenganzira bwo kubona serivisi zabwo, biri mu mpamvu zikomeje gutuma abangavu bo mu Karere ka Rutsiro baterwa inda zitateganyijwe, nk’uko bamwe muri bo babivuga. Uwayezu w’imyaka 14 y’amavuko, ni umwe mu bangavu barenga 100 bo mu Murenge wa Kivumu bavuga ko mbere yo gusama batari bazi uko […]

Burundi: Abantu bataramenyekana bishe umuntu bamubamba ku musaraba

Ivumburwa ry’umurambo w’umugabo wasanaga amagare wapfuye, wabonetse ahambiriye ku musaraba nyuma yo kwicwa mu buryo bw’urugomo rwinshi, ryatangaje cyane abaturage ba Kayogoro, muri Komini ya Makamba mu Ntara ya Burunga, mu majyepfo y’u Burundi. Iki kibazo giheruka cyongeye gutera impungenge ku bwiyongere bw’ubwicanyi bwagaragaye muri aka gace k’igihugu mu mezi ashize nk’uko bitangazwa na SOS […]

Musanze: Ba ofisiye bakuru 26 bitabiriye Amahugurwa ku Micungire y’Urwego rw’Ingabo

Ofisiye bakuru 26 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda , Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, n’abakozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bitabiriye Amahugurwa ku Micungire y’Urwego rw’Ingabo ari kubera mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze. Aya mahugurwa yatangiriye ku cyiciro cyakozwe mu buryo bw’ ikoranabuhanga (online) kuva ku […]

Umunyarwanda yagizwe Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Urubyiruko rwa OIF

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yishimiye cyane itorwa rya Dany Vassyli Mugisha nk’Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Urubyiruko rwo mu Muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa. Mu gihe cy’imyaka ibiri azamara kuri uyu mwanya, Mugisha azakorana n’undi muvugizi bazafatanya ukomoka muri Andorra, aho intego ye y’ibanze izaba ugukorera ubuvugizi urubyiruko rwo mu Isi yose ivuga Igifaransa. Uyu murimo […]

Abanyamerika baturutse muri RDC ntibemerewe kwinjira muri Amerika

Ubutegetsi bwa Trump burimo kubuza abaturage b’Abanyamerika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kujya muri Amerika mu ngendo z’indege z’ubucuruzi, nk’uko byatangajwe n’umukozi wa White House, wavuze ko izi ngamba zafashwe kuva kuwa Mbere. Iri tegeko, ririmo gukoreshwa hagendewe ku itegeko rigenga gutwara abantu rizwi nka Title 49, rizashyira abaturage ba Amerika muri Congo cyangwa […]