“Natangiye gutekereza byinshi bipfuye”Kecapu akimara kumenya ko atwite abana 3

Mukayizere Jalia Nelly, uzwi nka Kecapu, yavuze urugendo rwe mu nzira yo gutwita impanga z’abana batatu, aho yagarutse ku bwoba yagize akimara kumenya kubimenya. Kecapu yavuze ko mugaganga akimara kubimubwira yagize ubwoba yibaza uko azashobora kubitaho ariko ngo nyuma y’amasengesho yakoze ubwoba bwahise bushira. Aganira n’umunyamakuru , yavuze ko yagize ubwoba kwiyumvisha ukuntu umuntu atwita […]
Rutayisire Jackson wari Team Manager w’Amavubi muri FERWAFA yasimbuwe
Nyuma y’uko hashize iminsi micye Ferwafa idafite umuyobozi w’ikipe (Team Manager),w’amavubi, kuri ubu yamaze kumubona aho byatangiye kuvugwa ko uwitwa Kamanzi Emery yaba yasimbuye Rutayisire Jackson waherukaga kwegura. N’ubwo Emery yasimbuye Jackson kuri uyu mwanya wa Team Manager w’Amavubi, amakuru ahari ni uko ari bube kuri uyu mwanya by’agateganye mu gihe hagitegerejwe undi musimbura. Ni […]
Eugène Gasana n’abarwanya Leta y’u Rwanda yihuje na bo mu nama i Washington
Eugène Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, yinjiye byeruye mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Gasana yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni hagati ya 2012 na 2016, mbere yo guhamagazwa; gusa bikarangira atagarutse mu Rwanda. Kuva icyo gihe yahise yaka ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho kugeza […]
Gicumbi:Umusore akurikiranyweho gukubita nyina umuhini akamwica
Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kageyo, mu kagari ka Gihembe, mu mudugudu wa Munini. haravugwa urupfu rw’umukecuru wakubiswe umuhini n’umuhungu we agahita apfa. Ni amakuru yamenyekanye ku cyumweru taliki ya 21, Gicurasi 2023, aho umusore witwa Ndikubwimana,wari utuye muri aka karere yakubise nyina umuhini ahita agwaho. Gusa uyu musore wishe nyina avuga bicyekwako […]
RIB yagize icyo ivuga ku makuru avuga ko yaba yafunze Minisitiri Munyangaju Mimosa
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwanyomoje amakuru yavugaga ko rwaba rwataye muri yombi Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, nyuma yo kumufatira mu cyuho yakira ruswa. Kuva mu ijoro ryakeye ku mbuga nkoranyambaga harimo hakwirakwizwa amakuru avuga ko uyu Muminisitiri yaba yafunzwe nyuma yo gufatirwa muri Hilltop Hotel yakira ruswa. Ni amakuru ari kugarukwaho cyane ku […]
Tshisekedi yasuye mu bitaro abigaragambyaga bagahondagurwa na Polisi ikabagira intere
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasuye mu bitaro abaturage b’igihugu cye baheruka guhondagurwa n’abashinzwe umutekano bakabagira intere, babahora kwigaragambya. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo hari hateganyijwe imyigaragambyo yagombaga gguhuriramo abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ndetse n’ababashyigikiye. Ni imyigaragambyo yari yitabiriwe n’abanyapolitiki […]
Ndi umutinganyi kandi natinye kubibwira umugore wanjye -Nkore iki?
Umukunzi wacu aragisha inama nyuma y’uko yisanze aryamana n’abo bahuje igitsina ariko nanone ntibimubuze kuryamana n’abo batagihuje, aho kuri ubu yatinye kubibwira umugore we kugirango bitamuviramo gusenya. Yagize ati”Amazina yanjye ntabwo ndibuyavuge ku bw’umutekano wanjye! njya nkurikirana itangazamakuru kandi ndanarikunda kuko ririgisha ari nayo mpamvu mba naryizeye nkagisha inama binyuze muri ryo bityo kugirango mve […]
Tanasha yavuguruje abarimo kumushyingira umugabo bivugwa ko yasimbuje Diamond

Umuhanzikazi akaba na rwiyemezamirimo, Tanasha Donna , yavuguruje amakuru y’abamushyingira umugabo aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko nta rukundo arimo. Ibi Tanasha yabigarutseho ubwo yashyiraga kuri Instagram ifoto arikumwe n’umuherwe wo muri Nigeria witwa Jamal Gaddafi hanyuma kuri iyo foto ashyiraho amagambo agira ati”Sinjye uzaroto nongeye kukubona”. Iyo foto ikigera hanze yasamiwe hejuru n’abatari […]
FARDC yakiriye Drones z’intambara yaguze mu Bushinwa ngo ziyifashe kwivuna M23
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyakiriye Drones z’intambara ziri mu zo cyatumije mu Bushinwa ngo zigifashe guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Africa Intelligence yatangaje ko mu cyumweru gishize ari bwo Congo Kinshasa yashyikirijwe drones eshatu zo mu bwoko bwa CH-4 n’Ikigo China Aerospace Science and Technology Corporation(CASC) yaziguze na cyo. […]
Uganda:Amafoto y’umukobwa bivugwa ko yandujwe SIDA na Mc Kats ikomeje guca igikuba

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo ku mbugankoranyambaga hagaragaye amafoto y’umukobwa wari ikizungerezi bivugwa ko yatewe SIDA n’umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori, Mc Kats wo muri Uganda. Aya mafoto, agaragaza uyu mukobwa akiri umusirimu, afite ikimero n’uburanga byakururaga abagabo, kuburyo uvuze yari agendanye n’ibigezweho icyo gihe utaba ubeshye, ariko nyuma akaza kwandura Virusi itera SIDA bihindura isura. Bivugwa […]
Zabyaye amahari hagati ya rutahizamu wa Real Madrid na La liga
Umwuka mubi wanaze kwaduka hagati ya rutahizamu Vinicius Junior wa Real Madrid n’ubuyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne (La liga), nyuma y’irondaruhu aheruka gukorerwa n’abafana ba Valencia. Mu ijoro ryakeye Real Madrid yari yasuye Valencia kuri Stade ya Mestalla, mu mukino w’umunsi wa 35 wa shampiyona ya Espagne yatsinzwemo igitego 1-0. Mu mpera […]
Mwanafunzi Ismael agiye kurongora uwahoze ari umunyamakuru wa Radio/TV10
Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), aritegura kurushinga na Claudine Mahoro wahoze akorera Radio/TV10. Mwanafunzi asanzwe ari umwe mu banyamakuru b’igikikuundiro kinshi, by’umwihariko mu kiganiro ‘Wari uzi ko?’ asanzwe akora. Akunzwe kandi mu kuvuga amakuru kuri radiyo Rwanda. Amakuru ari ho avuga ko Mwanafunzi azasaba akanakwa Mahoro ku wa 01 Nyakanga 2023, mbere […]
Tshisekedi yakiriye iwe Eugène Gasana wahunze u Rwanda
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aheruka guhura na Eugène Gasana utakivuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nyuma yo guhunga igihugu. Gasana yahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni i New York, mbere yo gushwana n’ubutegetsi bw’u Rwanda agahitamo guhunga. Kuri ubu azwi mu bikorwa by’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, by’umwihariko mu mutwe […]
Trump wa Musanze FC yigambye kuvutsa Juvenal wa Kiyovu Sports igikombe
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ‘Trump’, yigambye ko ari we wavukije Kiyovu Sports igikombe cya shampiyona; nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Sunrise FC kuri iki cyumweru. Kiyovu Sports yari yasuye Sunrise mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wabereye i Nyagatare, iwutsindwamo igitego 1-0 cyatsinzwe n’Umugande Yafesi Mubiru. Ni umukino iyi kipe ya […]
Kiyovu Sports yabambiwe i Golgotha, igikombe ikijugunyira APR FC
Ikipe ya Kiyovu Sports yatakaje amahirwe y’igikombe cya shampiyona yasaga n’ifite mu biganza, nyuma yo gutsindwa na Sunrise FC igitego 1-0. Iyi kipe yo ku Mumena yari yasuye Sunrise kuri Stade ya Nyagatare izwi nka Golgotha, mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino yasabwaga gutsinda ubundi igatangira gukoza imitwe y’intoki ku […]
Kinshasa: Polisi na FARDC biriwe bakomagurana na Opozisiyo
Inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu ziriwe zihanganye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, mu rwego rwo kuburizamo imyigaragambyo bari bateguye. Ni imyigaragambyo byari biteganyijwe ko ibera i Kinshasa, nyuma yo guhabwa umugisha n’ubuyobozi bw’uyu mujyi. Kuva mu masaha y’igitondo abapolisi ndetse n’abasirikare benshi bari barunzwe mu duce byari byitezwe […]
Ibihugu bigize G7 bigiye kongera ibindi bihano bikomeye ku Burusiya
Mu Buyapani mu mujyi wa i Heroshima hateraniye inama y’ibihugu 7 bikize kuruta ibindi ku isi, yiga ku bihano bishya bigiye kongera gufatira igihugu cy’Uburusiya nyuma yo gushoza intambara kuri Ukraine. Ibi bihano bigiye guhabwa Uburusiya mu rwego rwo kugirango buhagarike intambara.Bije byiyongera ku bindi iki gihugu cyafatiwe. Kugeza ubu Uburusiya ni bwo buza ku […]
FERWAFA yemeye ko yarangaye, isaba imbabazi Abanyarwanda
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasabye imbabazi Abanyarwanda, nyuma ya mpaga y’ibitego 3-0 Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iheruka guterwa na Les Guépards ya Bénin. Amavubi yatewe mpaga ku wa Kabiri w’iki cyumweru azira gukinisha Kevin Muhire mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika yaguyemo miswi na Bénin ku wa 29 Mata i Kigali. FERWAFA […]
Niba umaze igihe gito ubonye umukunzi mwirinde aya makosa 6
Abenshi mu binjiye mu rukundo vuba usanga batamenya uko bitwara kugirango bakomeze basigasire urukundo rwabo, ku buryo usanga bashobora no gutandukana kandi urukundo rwabo rutaranamara kabiri. Uku kugenda mu munyenga w’urukundo ariko hari byinshi bakora ndetse bimwe ntibamenye ko ari amakosa akomeye ashobora gutuma ibyo bibwiraga ko bazabana ubuziraherezo biba amateka. Dore amwe mu makosa […]
Ronaldinho yongeye kwigaragariza abakunzi b’umuziki

Umugabo ukomoka muri Brazil akaba umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Ronaldinho yageze mu muziki.Rurangiranwa, Ronaldinho yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo nshya ya Bad Bunny “Where She Goes”. Mu binyamakuru bitandukanye , birigutangaza amakuru y’icyamamare cyabiciye bigacika mu mupira w’amaguru , Ronaldinho wagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’inshuti ye. Ni indirimbo yiswe “Where She […]
Igisirikare cy’u Burundi cyikomye Televiziyo y’u Rwanda
Igisirikare cy’u Burundi cyamaganye amakuru y’uko Ingabo zacyo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorana n’imitwe yitwaje intwaro; gishinja Televiziyo y’u Rwanda kugira uruhare mu kuyakwirakwiza. U Burundi ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byohereje Ingabo muri Congo, mu rwego rwo kuhagarura amahoro. Ingabo zabwo zikorera ibikorwa byazo muri Teritwari ya […]
Biravugwa ko abarwanyi ba FDLR aribo baherutse kwica abacunga Pariki ya Virunga
Muri iki Cyumweru, nibwo hatangajwe amakuru y’Abakozi barinda Pariki ya Virunga bishwe ariko ntihahita hamenyekana ababishe.Abishwe ni abakozi 4 abandi babiri barakomereka bahita bajyanwa kwa muganga. Nyuma yo kumenyekana kw’aya makuru, igikomeje kuvugwa cyahitanye aba barinzi,haratungwa agatoki inyeshyamba z’umutwe wa FDLR zibarizwa muri icyo gice abo bakozi bakoreramo.Iki igitero cyabaye kuri uyu wa 18 Gicurasi […]
U Burusiya bwihimuye k’umushinjacyaha wa ICC wasohoye impapuro zo guta muri yombi Putin
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burusiya yasohoye impapuro zo guta muri yombi Karim Khan usanzwe ari umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), nyuma yo gushyiraho impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo uyu Karim Khan yasohoye impapuro zo guta muri yombi Putin ashinja gukorera ibyaha by’intambara muri Ukraine. Ibiro […]
Team Manager w’Amavubi ushinjwa gutuma aterwa mpaga yeguye
Uwari ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Rutayisire Jackson, yamaze kwegura kuri izi nshingano. Amakuru y’ubwegure bwa Rutayisire wari umaze imyaka itanu ari umukozi ashinzwe gukurikirana imibereho y’amakipe y’igihugu muri FERWAFA, yamenyekanye mu ijoro ryakeye. Uyu mugabo yeguye nyuma y’uko muri iki cyumweru Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatewe mpaga y’ibitego 3-0 na Bénin, bituma umukino wo […]
Muri uku kwezi FDLR yishe cyangwa yiba inka zirenga 1000: Aborozi bo muri Kivu ya ruguru
Ihuriro ry’aborozi bo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru (ACOGENOKI), ryashinje umutwe wa FDLR kuba umaze kwica cyangwa kwiba inka zirenze 1000 kuva uku kwezi kwa Gicurasi kwatangira. Iri huriro ryatangaje ko FDLR yishe cyangwa ikiba ziriya nka muri Teritwari za Rutshuru na Masisi zombie zo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. ACOGENOKI yavuze ko umubare nyirizina […]
Hari abazi ko amateke aribwa n’abatifashije gusa ntibamenye ko ari umuti no ku bakire
Amateke cyangwa se (Cocoyam),hari benshi babifata nk’ibiribwa by’abantu batifashije,nyamara umenye akamaro kayo mu mubiri,nawe wayakunda kandi akakugirira akamaro,ntabwo ari ibiribwa bihenze kuko ushobora kuyasanga ahantu henshi hatandukanye mu buryo bworoshye. Amateke afite inkomoko muri Asia y’amajyepfo,akaba ashobora kuribwa atetse nkuko wateka ibijumba,ndetse n’amababi yayo aribwa nk’imboga,gusa nanone ashobora gukoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye. Amateke akungahaye […]
Rick Ross arateganya kwiyamamariza kuba Mayor

Umuraperi Rick Ross wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atangaza ko ateganya kwiyamamariza kuba Mayor w’umujyi wa Fayetteville.Ni nyuma y’uko yimwe uruhushya rwo kuhakorera igitaramo ngarukamwaka yakoraga. Ibi yabitangaje mu ntangiro z’iki Cyumweru, aho yavuze ko umwaka utaha aziyamamariza kuba umuyobozi w’uwo mujyi.Yatangaje ko ubuyobozi bwa Fayetteville yabwandikiye ibaruwa ibasaba ko bamuha uruhushya rwo […]
Batatu bakubise muramu wa Emmanuel Macron bari mu buroko
Abagabo batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita musaza w’umugore wa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron. Uyu musaza wa Brigitte Macron , ngo yakubiswe ubwo yari avuye mu iduka ryabo ricuruza Chocolate atashye mu rugo.Bikimara kumenyekana rero Polisi ikorera muri uwo mujyi yahise ita muri yombi abo bagabo kugeza ubu bakaba bakomeje gukurikiranwa. Jean-Baptiste Trogneux , musaza […]
Umukinnyi Yannick Mukunzi ntiyorohewe n’ubuzima
Umukinnyi Yannick Mukunzi,uri mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi, azamara hafi ibyumweru bitatu adakina nyuma y’uko agize ikibazo cy’imvune. Uyu mukinnyi avunitse nyuma y’uko yari amaze igihe gito akirutse imvune yari amaranye amezi 9 adakandagira mu kibuga.Mukunzi yavunitse ubwo yari mu myitozo kuwa 2 w’iki cyumweru.Mbere yaho yari yitwaye neza mu mukino ikipe akinira ya Sandkvens […]
U Burusiya bugiye kujya bukorerera indege z’intambara muri Uganda
Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko iteganya kugira Uganda icyanya gukoreramo ibikoresho bya gisirikare, kubivugurura ndetse no kubisana. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov; ubwo we na mugenzi we Maj. Gen Jeje Odongo wa Uganda baganiraga n’itangazamakuru ejo ku wa Kane. Ni ikiganiro cyabereye i Moscou aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda yari […]
Kenya:Umubare w’Abishwe n’inzara bategetswe na Pasiteri kwiyiriza ubusa wiyongereye cyane
Umubare w’Abakiristu bamaze gupfa bategetswe na Pasiteri kwiyiriza ubusa, umaze gutumbagira aho kuri ubu umaze kugera kuri kuri 235.Ni nyuma y’uko abashinzwe ubuzima n’inzego z’umutekano bakomeje gushakisha indi mibiri kugirango ishyingurwe mu cyubahiro. Mu gihugu cya Kenya hakomeje gutahurwa imibiri y’abishwe n’inzara bategetswe na Pasiteri Makenzie kwiyiriza ubusa ngo kugirango bazahure na Yesu.Iyi mibare ikomeje […]
Gen. Muthuri wari waritambitswe na RDC yatangiye inshingano nk’umugaba wa EACRF
Umugaba mushya w’ingabo za EAC zoherejwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu, yatangiye imirimo nyuma y’igihe yaritambitswe na Congo. Ku wa Kane tariki ya 18 Gicurasi ni bwo Gen Muthuri yageze i Goma mbere yo gutangira imirimo. Ni nyuma yo kugirwa umuyobozi wa EACRF na Perezida William Ruto, […]
Perezida Kagame yaganiriye n’ubuyobozi bukuru bwa RDF, Polisi na NISS
Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 18 Gicurasi, yagiranye inama n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’Igihugu ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS). Ni inama yabereye ku Cyicaro Gikuru cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura, yitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, […]
Uwiyamamariza kuyobora Amerika yagaragaje RDC nk’icyitegererezo mu kumungwa na ruswa
Nikki Haley wahoze ari Guverineri w’Intara ya Karolina y’Epfo na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muryango w’Abibumbye, yagaragaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’icyitegererezo mu kumungwa na ruswa. Muri Gashyantare uyu mwaka Haley yatangaje ko ari umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024. Icyo gihe yahise […]
Kunywa ibirimo isukari nyinshi, kimwe mu bituma umugabo adashyukwa
Burya abagabo turakora cyane ,tukabyuka mu gitondo cya kare ,tugakora imirimo ivunanye nibindi byose bigoranye ngo tubashe kubona ibyo tugaburira imiryango ariko iyi mibereho idushyira mu kaga gakomeye ko kwibasirwa n’indwara zitandukanye ,ahanini zikomoka ku budahangarwa bw’umubiri bwagabanutse kubera stress ,indwara zituruka ku kunywa cyangwa kurya ibirimo isukari nyinshi. Amasukari ni kimwe mu bintu byangiza […]
Malawi:Impunzi zirimo Abarundi n’Abanyarwanda zirimo kujyanwa mu nkambi ku gahato
Mu gihugu cya Malawi haravugwa amakuru y’impunzi zirimo iz’Abarundi n’iz’Abanyarwanda zirimo kujyanwa mu nkambi ku ngufu.Ni icyemezo cyafashwe na Leta nyuma y’uko itanze umunsi ntarengwa wo kujya mu nkambi ariko ntibikorwe. Leta yari yatangaje ko impunzi zose zijya kuba mu nkambi ya Dzaleka, zikava aho zituye.Abarebwa n’iki cyemezo ni impunzi zigera ku bihumbi 8 zituye […]
Dusabimana wari umaze ukwezi ashakishwa nyuma yo kwica nyirabuja yafashwe
Inzego z’umutekano zataye muri yombi Dusabimana Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umukecuru w’imyaka 75 yakoreraga akazi ko murugo.Uyu musore w’imyaka 20 yishe nyirabuja ahita atoroka. Ibi byabereye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kabagari, mu kagali ka Rwoga mu Mudugudu wa Rusebeya.Dusabimana akimara gufatwa yavuze ko hari abandi bafatanyije mu kwica nyakwigendera Mukarugomwa Joséphine. […]
Nyuma y’uko Yesu wo muri Kenya atawe muri yombi umugore we arataka inzara

Nabii Benjamin, umugore wa Eliud Wekesa usanzwe uzwi nka Yesu wa Tongaren, arataka inzara nyuma y’uko umugabo we atawe muri yombi.Uyu mugore avuga ko umuryango we umerewe nabi bityo akaba asaba ko umugabo we yarekurwa. Yagize ati” Kuva umugabo wanjye (Yesu Wa Tongaren) ajyanywe mu gihome, ubuzima bwarakomeye bitewe n’uko ariwe watugaburiraga.Kugeza ubu ndaboshywe simfite […]
SADC igiye gucura umugambi wo kwirukana Ingabo za EAC muri RDC
Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), urateganya gukora indi nama izaba yiga ku bibazo byo muri Congo. Inama y’umutekano ya SADC byitezwe ko izabera i Windhoek muri Namibie mu cyumweru cya nyuma cy’uku kwezi kwa Gicurasi. Ku murongo w’ibyigwa harimo kurebera hamwe uko Ingabo za EAC ziri muri Congo zavanwayo, ndetse na gahunda […]
Shakira na Piqué bakomeje guterana amagambo bapfa abana babo

Nyuma y’uko umuhanzikazi Shakira, na Gerard Piqué batandukanye ndetse hakabaho ko umwe ajya gutura ukwe n’undi bikaba uko , kuri ubu habaye gushyamirana hagati y’aba bombi bapfa ko abana bagaragara mu bitangazamakuru kandi bitemewe. Mu bitangazamakuru byo hirya no hino bitandukanye, biri gutangaza ko rukomeje kwambikana hagati y’ibi byamamare ahani bapfa ko umwe arimo kubangamira […]
Abanyarwanda bakora uburaya bwambukiranya imipaka babangamira gukumira SIDA: RBC
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiravuga ko kuba hari Abanyarwanda bakora uburaya bwambukiranya imipaka biri mu bibangamira urugamba rwo gukumira ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA. Ni ibyatangajwe na Dr Ikuzo Basile uyobora w’Ishami rishinzwe kwirinda SIDA muri RBC. Dr Ikuzo avuga ko bene ubu buraya bwambukiranya imipaka bubangamira urugamba rwo gukumira SIDA, kuko bigoye kumenya […]
Abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai bakozanyijeho na FARDC
Umutwe w’abarwanyi ba Mai Mai wakozanyijeho n’ingabo za Repubulika iharanira demukarasi ya Congo (FARDC) ibintu bisanzwe bitamenyerewe kuko uyu mutwe wari usanzwe ukorana bya hafi n’izi ngabo za Leta. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, aho muri iyi mirwano haguyemo abagera kuri 4 ku mpande zombi, babiri ku ruhande rwa […]
Amb. Busingye yasubije Gen Richard Dannatt uheruka kunenga u Rwanda
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yasubije Gen Lord Richard Dannatt wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza wavuze ko mu Rwanda atari ahantu heza ho kohereza abimukira, kuko rukiboshywe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Dannatt yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza hagati ya 2006 na 2009. Mu ntangiriro z’uku kwezi yatangaje ko afite […]
Man City yihanangirije Real Madrid, isanga Inter Milan kuri ‘final’ ya Champions league
Ikipe ya Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league, nyuma yo kunyagira Real Madrid ibitego 4-0 ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 5-1. Iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola yari yakiriye Real Madrid ya Carlo Ancelotti, mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza wabereye kuri Etihad Stadium. Ni nyuma y’ubanza wabereye i Santiago Bernabeu […]
CAF Confederation Cup: Young Africans yanditse amateka akomeye
Ikipe ya Young Africans yo yanditse amateka yo kugera bwa mbere ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup, nyuma yo gutsinda Marumo Gallants yo muri Afurika y’Epfo ku giteranyo cy’ibitego 4-2. Iyi kipe yo muri Tanzania yari yasuye Marumo Gallants, mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza warangiye iyitsindiye imbere y’abafana bayo ibitego 2-1. […]
Niba ukunda kurigata mu gitsina cy’umugore dore ibishobora kukubaho

Uko iterambere ryiyongera mu nzego zitandukanye, ni nako no mu zindi ngeri zitandukanye hakomeza kwaduka cyangwa gukaza ingeso zitahozeho hambere by’umwihariko muri Afurika.Zimwe mu ngeso zigenda zikomeza kwiyongera cyane twavuga nko gukora imibonano mpuza bitsina hakoreshejwe ururimi (Oral Sex). Ururimi rushobora gukoreshwa ku mugabo ategura umugore(cunnilingus) bitegura kujya mu gikorwa cyangwa umugore akabikorera umugabo(cunniliellation).Ubu buryo […]
Karasira Aimable azongera asuzumwe indwara zo mutwe

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwategetse ko Uzaramba Karasira Aimable azongera agasuzumwa indwara zo mu mutwe , nyuma y’uko rusanze ko raporo ya muganga yakozwe ifite inenge.Byari biteganyijwe ko Karasira agaragara mu cyumba cy’iburanisha kugirango akurikire isomwa ry’urubanza , ariko ntiyagaragaye. Urukiko rwanzuye ko Karasira yongera gusuzumwa, nyuma y’uko ibizamini byari byakozwe na Dr .Muremangingo […]
Guardiola yirase ibyubahiro mbere y’umukino uhuza Manchester City na Real Madrid

Pep Guardiola usanzwe amenyerewe nk’umutoza w’igihangange ku mugabane w’Iburayi by’umwihariko mu gihugu cy’Ubwongereza, yatangiye kwivuga ibigwi agaragaza ko we n’abakinnyi be nta kibazo bafite ndetse ko yiteguye guserukana intsinzi. Ni umukino w’itezwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu saa 21h00, ugahuze ikipe ya Manchester City na Real Madrid mu mukino wo kwishyura ugeze muri […]
Ese koko Yolo The Queen abaho cyangwa ni igihuha?Abahe?

Abakunzi b’imbuga nkoranyambaga iyo uvuze izina Kirenga Phiona, abenshi bahita bumva Yolo The Queen , umwe mu bakobwa bakomeje gutitiza Instagram, Twitter n’izindi mbuga Nkoranyambaga.Uyu mukobwa nta watinya kuvuga ko ari mu bagezweho muri iki gihe banakomeje kwigarurira imitima y’abagabo. Yolo The Queen ariko n’ubwo abantu bamukurikirana kuri izo mbuga, abenshi bifuza guhura nawe ariko […]
Amerika yongeye gusaba u Rwanda ‘kuvana Ingabo zarwo muri RDC’
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lucy Tamlyn, yasabye u Rwanda kuvana ingabo avuga ko rufite muri Congo. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi Ambasaderi Tamlyn yari yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo za Congo, Jean Pierre Bemba, baganira ku ngingo zirimo umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo. […]
Umwarimu wa Diamond yavuze uko yamutakambiye ngo amwigishe icyongereza

Mwarimu witwa Allan wigishije Diamond Platnumz yatangaje ko, uyu muhanzi yamutakambaye ngo amwigishe icyongereza bitewe n’uko nta nagacye ngo yari azi.Uyu mwarimu avuga ko yatangiye kwigisha Diamond Platnums icyongereza ahereye kuri zeru ariko akishimira ko ngo yahise aba intyoza mu kukididibuza. Allan ngo yahuye na Diamond, bikozwe n’uwo bahoze bakundana.Uyu mwarimu asobanura ko yabanje kwigisha […]
Tshisekedi ategerejwe kwa Xi Jinping
Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi i Pékin (Beijing) mu murwa mukuru w’u Bushinwa. Nta gihindutse Tshisekedi azagera mu Bushinwa ku wa 26 Gicurasi 2023, akazaba aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ingabo za Congo Kinshasa, Jean Pierre Bemba. Ni uruzinduko biteganyijwe ko azakirwamo na mugenzi we Xi Jinping w’u […]
Amavubi yatewe mpaga na Bénin
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yamenyesheje u Rwanda ko Ikipe y’Igihugu Amavubi yamaze guterwa mpaga na Bénin nyuma yo gukinisha umukinnyi wari uremerewe gukina umukino wabahuje. Icyemezo cyo gutera mpaga Amavubi cyatangajwe na Raymond Hack ukuriye akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Bénin yareze Amavubi muri CAF […]
Uganda:Yishwe amaraso ye ajyanwa kugurishwa ngo atambweho igitambo
Umugabo wari usanzwe atanzuzwe no gukora amashanyarazi, yishwe amaraso ye ashyirwa mu ibase ajyanwa kugurishwa kugirango bayatambeho igitambo. Mu mpera z’icyumweru dusoje, nibwo umugabo w’imyaka 32 witwa Nisiimwa yiciwe mu gace ka Nyamabale i Kabale mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda, yishwe n’abagizi ba nabi nyuma y’uko basangiye inzoga bakamukata ijosi Urupfu rwa Nissimwa rukimara […]
Abarimo Museveni na Tshisekedi bagiye guhuriza u Burusiya na Ukraine mu biganiro by’amahoro
Ba Perezida b’ibihugu bitandatu bya Afurika barateganya kugenderera ibihugu by’u Burusiya na Ukraine “vuba bishoboka”, mu rwego rwo gufasha ibi bihugu byombi gukemura ikibazo cy’intambara bimaze umwaka urenga bihanganyemo. Byatangajwe na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro n’itangazamakuru. Ramaphosa yavuze Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya na mugenzi we wa […]
Mugabo, niba ushaka ko amasohoro yawe yiyongera ntukajye ubura aya mafunguro

Nyuma y’uko abahanga bagiye bavumbura amafunguro afasha buri gice cy’umubiri kurushaho kumererwa neza, ni nako batagiye bahwema gushaka ashobora kwifashishwa n’umugabo, mu gihe ashaka ko amasohoro ye yakwiyongera. Impuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe cyo kurangiza mu […]
Abagaba b’Ingabo za SADC bacuze umugambi wo gutsinsura M23
Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo SADC baheruka guhurira mu nama yari igamije gucuriramo umugambi w’uko bafasha RDC kwigobotora imitwe yitwaje irimo n’uwa M23. SADC iheruka gufata umwanzuro wo kohereza Ingabo zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwigobotora imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwacyo. […]
Mu nzu ndangamurage z’u Rwanda hagiye kongerwamo ikoranabuhanga
Mu gihe isi ikomeje kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye byiterambere ry’ubucuruzi, ninako rigenda ricengera no muzindi nzego mu rwego rwo kujyana n’ibigezwe. Ubusanzwe ntibyari bimenyerewe ko ikoranabuhanga ryinjira cyane mu byerekeye umuco , bitewe n’uko imico itandukanye iba igaragaza amateka yo hambere .Ibi rero bisa n’ibri guhindura isura mu muco nyarwanda kuko iri koranabuhanga rigiye […]
Abahanzi Nyarwanda 10 bapfubye

Mu muziki w’u Rwanda, hari abahanzi bagiye bahirwa bakamenyekana bagatumbagira ariko wasuzuma ugasanga nta mpano bari bafite. Hari abandi twagiye twumva banyura mu matwi y’abakunzi b’umuziki ariko nyuma bagahita baburirwa irengero cyangwa bagahera hagati kandi bari bafite impano. N’uyu munsi baracyahari banze kuzamuka cyangwa babivemo. Mu bamenyekanye cyane harimo abo wumvaga koko ko bafite impano, […]
FIFA yatesheje agaciro ikirego Mohammed Adil yari yararezemo APR FC
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yateye utwatsi ikirego umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi yari yarayiregeyemo ikipe ya APR FC ayishinja kumuhagarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo Adil yari yareze iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu muri FIFA. Byari nyuma y’uko yaherukaga kumuhagarika mu gihe cy’ukwezi kumwe kubera imyitwarire mibi; undi birangira yanze […]