Trump yakuriyeho ibihano Syria

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Kabiri yatangaje ko yakuyeho ibihano igihugu cye cyari cyarafatiye Syria. Trump yabitangarije i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yari yitabiriye inama y’ihuriro ku shoramari. Yagize ati: “Ndaza gutegeka ihagarikwa ry’ibihano kuri Syria, mu rwego rwo kubaha amahirwe y’ubuhangange. Ni cyo gihe iyo ngo bashashagirane. […]
Dore uko wacana ukubiri no kunuka inkweto n’ibirenge
Abantu benshi bakunze kubira ibyuya mu birenge cyane cyane igihe bambaye inkweto zifunze, bamwe bikabaviramo kunuka mu birenge; ku buryo binabatera ipfunwe. Kunuka ibirenge bitewe n’inkweto, bishobora kuba iby’akanya gato, urugero nk’igihe wakoze urugendo rurerure, cyangwa bigaterwa n’ubwoko bw’amasogisi, cyangwa n’intweto ubwazo, ariko hari n’abo bibaho karande bigahinduka nk’uburwayi. Ariko hari n’abo bibaho karande, n’iyo […]
Kamerhe yashyiriye Museveni ‘ubutumwa bwihariye’ bwa Tshisekedi

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, aherutse mu ruzinduko rw’akazi i Kampala rwasize ahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ni uruzinduko rwabaye hagati y’itariki ya 9 n’iya 12 Gicurasi, Kamerhe akaba yararukoze nyuma yo kwitabira inama y’abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika. Radio RFI ivuga ko ruriya ruzinduko rwa […]
APR FC yirukanye umutoza Darko Novic

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi, yirukanye umunya-Serbia Darko Novic wari umutoza wayo mukuru. Uyu mugabo yari umutoza w’iriya kipe y’Ingabo z’igihugu kuva mu mwaka ushize, ubwo yayigeragamo asimbura Umufaransa Thierry Froger. Amakuru avuga ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo APR FC yafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano ya […]
Depite Sindayiheba aravuga ko induru yamurokoye gushimutwa

Depite Jean Baptiste Sindayigaya wo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, aravuga ko yafashwe n’abagabo bane barimo uwari ufite imbunda bashakaga kumushimuta, gusa bakaza kumureka nyuma yo guha induru umunwa. Uyu mudepite avuga ko yahuriye na ririya sanganya ahazwi nka Gare du Nord, mu mujyi wa Bujumbura. Yabwiye BBC ko abagabo bamufashe bashatse kumwinjiza ku […]
Aba ‘bouncers’ bo ku tubari ntibakenewe ku bibuga: Abanyamakuru

Abanyamakuru biganjemo aba siporo bamaganye imyitwarire ya bamwe mu ba sekirite bo ku bibuga bazwi nk’aba Stewards, nyuma y’uko umwe muri bo agaragaye ahutaza umufana. Ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi ubwo Rayon Sports yari yahuriye na Police FC mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, umwe mu ba sekirite yagaragaye akubita umufana […]
DRC Minister Muyaya’s lawyer faces the truth in Gisele Nebale’s Busima kidnapping case

Gisele Busima Nebale’s case is one of the tragedies revealing the abuse of power, the violation of individual freedom, and cruel and inhuman treatment that goes beyond the bounds of law. Nebale who was in a relationship with DRC’s Minister of Communication and Media Patrick Muyaya until December 2021, is an American national with […]
Ramaphosa yasubije abatekereza ko yicaranye na Kagame umuriro wakwaka

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, yatangaje ko abatekereza ko umuriro wakwaka mu gihe yaba yicaranye na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bibeshya. Ramaphosa yabitangarije i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi we na Perezida Paul Kagame bitabiriye ikiganiro kijyanye n’nama ya Africa CEO Forum iri kuhabera. […]
L’avocat de Patrick Muyaya face à la vérité dans l’affaire de l’enlèvement de Gisele Nebale Busima

L’affaire Gisele Busima Nebale est de celles-ci, une tragédie révélant l’abus de pouvoir, l’atteinte à la liberté individuelle, et un traitement cruel et inhumain qui dépasse les frontières du droit. Gisele Busima Nebale qui entretenait une relation avec Patrick Muyaya jusqu’en décembre 2021 est une citoyenne congolaise et détentrice de la nationalité américaine, qui a […]
Amakamyo 120 yikoreye intwaro z’ingabo za SADC amaze guca mu Rwanda

Amakamyo abarirwa muri 30 yari yikoreye ibikoresho bya gisirikare by’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabinyujije mu Rwanda abicyuye. Ku gicaminsi cyo ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi ni bwo ariya makamyo yahagurutse i Rubavu yerekeza ku Rusumo mu karere ka Kirehe, mbere yo gukomereza i Chato muri […]
Kimaka: Gen. Mubarakh Muganga yatanze isomo ku basirikare ba UPDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Gatandatu yatanze isomo ku basirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimoka muri Uganda. Ni isomo ryibanze ku bijyanye n’uko Abanyafurika bakwiye kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bahura na byo. Ni isomo by’umwihariko ryibanze ku butumwa ingabo z’u Rwanda zijyamo mu mahanga biciye mu masezerano […]
Goma: M23 yafatiye mu mukwabu abarimo FDLR n’imbunda

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wakoze umukwabu mu mujyi wa Goma, uwufatiramo amabandi abarirwa muri 30, imbunda 10 na chargeurs zazo. Ni umukwabu M23 yakoreye mu gace ka Ndosho gaherereye muri Komine ya Karisimbi. Umukwabu w’inzego z’umutekano za M23 washimwe na Meya w’Umujyi wa Goma, Katembo Ndalieni Julien wasabye abaturage gutanga amakuru y’abo […]
Museveni yimye Kabila inzira imujyana i Goma

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, biravugwa ko yangiye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guca ku butaka bw’igihugu cye, ajya mu mujyi wa Goma. Ni icyemezo Museveni yafashe kubera impungenge zishingiye kuri dipolomasi ndetse n’umutekano. Mu kwezi gushize ni bwo byavuzwe ko Kabila yari i Goma. Amakuru avuga […]
Intambara y’u Buhinde na Pakistan yafashe indi ntera

Nyuma y’iminsi mike u Buhinde butangije kuri Pakistan ibikorwa bya gisirikare bwise “Operation Sindoor”, intambara hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ikomeje gufata indi ntera. Mu ijoro ryacyeye u Buhinde bwarashe ku birindiro bitatu by’ingabo za Pakistan zirwanira mu kirere bukoresheje missile zirasirwa ku butaka zizwi nka “air-to-surface missiles”. Ni ibitero Pakistan ivuga ko byiciwemo abantu 13 […]
Nyirantarengwa ya M23 kuri Wazalendo na FARDC zihishe muri Walungu

Umutwe wa M23 ku wa Gatanu iminsi irindwi ingabo za RDC n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo bihishe mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Walungu, nk’igihe ntarengwa cyo kuba bamaze gushyira intwaro hasi. Teritwari ya Walungu iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuva muri Gashyantare uyu mwaka yakunze kuberamo imirwano hagati ya M23 n’abarwanyi biganjemo aba Wazalendo […]
FDNB irigamba kwica inyeshyamba zirenga 100 zo mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyemeje ko giheruka kwica inyeshyamba zirenga 100 zo mu mutwe wa MRCD/FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. FDNB iravuga ko yiciye ziriya nyeshyamba mu mirwano yasakiranyirije impande zombi mu ishyamba rya Kibira riherereye mu ntara ya Cibitoke. Ingabo z’u Burundi amakuru avuga ko zafashe icyemezo cyo kugaba ibitero kuri uriya mutwe, ziwuhora […]
Ntazinda wahoze ari Meya wa Nyanza yababariwe n’umugore we arafungurwa

Ntazinda Erasme wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Nyanza mbere yo guhagarikwa kuri ziriya nshingano, kuri uyu wa Gatanu yafunguwe nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri afunzwe. Ntazinda yari amaze igihe aburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro akurikiranweho ibyaha birimo ubushoreke no guta urugo. Urukiko rwamurekuye nyuma y’uko ku wa 3 Gicurasi umugore we yari yarwandikiye agaragaza ko […]
M23 yasatiriye Umujyi wa Uvira

Umutwe wa M23 watangiye gusatira Umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ibica amarenga y’uko ushobora kuwigarurira. Ingabo z’uyu mutwe kuva ejo ku wa Kane zagaragaye mu duce twegereye uyu mujyi, turimo Katogota na Luvungi. Kuri uyu wa Gatanu amakuru avuga ko ingabo za M23 zaba zigiye imbere zikomeza kugota uriya […]
Musanze: Gitifu w’umurenge yahutajwe n’abaturage

Abaturage bo mu murenge wa Shingiro ho mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane bahutaje umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge. Byabaye ku wa Kane tariki ya 8 Gicurasi, ubwo Gitifu Hanyurwabake Théoneste n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze bashakaga gusenya inzu umwe mu baturage yubatse muri Site igenewe ubuhinzi. Amakuru y’uko uriya muyobozi yahutajwe yemejwe […]
Kiliziya Gatolika yabonye Papa mushya

Umunyamerika Cardinal Robert Francis Prevost, ni we watorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika, asimbuye umunya-Argentine Papa Francis wapfuye mu kwezi gushize. Cardinal Prevost wabaye Papa wa 267, yahawe izina ry’ubupapa rya Papa Léon XIV. Yatowe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi, nyuma y’amatora ya ba Karidinal yabereye muri Chapelle ya […]
Amakamyo arenga 40 yikoreye intwaro z’ingabo za SADC yanyuze mu Rwanda

Amakamyo arenga 40 yikoreye intwaro z’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanyuze mu Rwanda yerekeza muri Tanzania. Kuri uyu wa Kane amakamyo 41 yahagurutse i Goma yerekeza mu karere ka Rubavu; mbere yo gutangira urugendo rwerekeza i Chato muri Tanzania. Aya makamyo yahagurutse i Rubavu ku manywa yo kuri […]
Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC: Inyungu n’impungenge

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ibihugu bihuriye mu karere k’ibiyaga bigari, kajahajwe n’intambara ndetse n’amakimbirane adashira. Uburasirazuba bwa Congo bwagiye burangwa n’intureka z’imitwe yitwaje itwaro harimo n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Kubera ikibazo cy’umutekano muke FDLR yagiye iteza nyuma yo guhungira muri Congo, yanagiye […]
Perezida Kagame yakiriwe kwa Macron

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi, yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye mu ngoro ya Perezida w’u Bufaransa, Champ Elysée. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Kagame na Macron “baganiriye ku bibazo byerekeye Isi ndetse n’imikoranire itanga umusaruro” hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa. […]
Abasirikare 3 ba RDF bishwe n’ibyihebe

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize abasirikare batatu bacyo biciwe n’ibyihebe muri Mozambique, abandi batandatu barakomereka. Aba basirikare bishwe ku wa 3 Gicurasi, ubwo ibyihebe byabategeraga igico mu ishyamba ry’inzitane rya Katupa riherereye mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado. RDF ifite ingabo n’abapolisi muri iyi ntara yari […]
U Buhinde na Pakistan byinjiye mu ntambara

U Buhinde bwaraye butangaje ko bwarashe ibisasu byo mu bwoko bwa missiles mu duce icyenda tugenzurwa na Pakistan, mu gitero bivugwa ko cyaguyemo abatari bake. Ni igitero u Buhinde bwise “Operation Sindoor”. Pakistan ku ruhande rwayo ivuga ko yasubije biriya bitero irasa ku bikorwa remezo by’Igisirikare cy’u Buhinde, ndetse inigamba guhanura indege z’intambara nyinshi z’icyo […]
Trump aravuga ko u Rwanda ruri mu ntambara na RDC

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko igihugu cye kimaze gukora akazi gakomeye mu rwego rwo gushyira iherezo ku ntambara avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda birimo. Trump yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Mu kwezi gushize ni bwo u Rwanda na […]
M23 yigaruriye agace gakungahaye kuri zahabu

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi, wigaruriye agace ka Luciga gaherereye muri Chefferie ya Luhwinja, Teritwari ya Mwenga ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uyu mutwe wigaruriye kariya gace nyuma y’imirwano itamaze igihe kinini mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yawusakiranyije n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo. Agace ka Luciga kari […]
Hamenyekanye ibyaha Mutwe umaze iminsi avugisha Gen Muhoozi akurikiranweho

Eddie Mutwe ukuriye abacungira umutekano umunyapolitiki Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yarezwe ibyaha bitandatu birimo ubujura bukomeye no gukubita. Ni nyuma y’iminsi mike Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yigamba ko yamufunze. Umwunganizi mu mategeko wa Mutwe, yavuze ko umukiliya we yakorewe iyicarubozo. Magellan […]
M23 na RDC bongeye guhurira ku meza y’ibiganiro

Umutwe wa M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku Cyumweru tariki ya Kane Gicurasi basubukuye ibiganiro bamaze igihe gito batangiye kugirana. Ni ibiganiro biri kubera i Doha. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ari bwo abahagarariye impande zombi bageze muri uriya mujyi, nyuma yo guhabwa ubutumire n’ubwami bwa Qatar busanzwe ari umuhuza muri […]
Ubutumwa bwa SADC muri RDC: Impamvu zatumye butagera ku ntego

Umuryango w’ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika, SADC, ukomeje gucyura ingabo wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gutsindwa intambara zarwanagamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Izi ngabo zikomeje gutaha ziciye ku butaka bw’u Rwanda, nyuma y’umwaka urenga zirwana ku ruhande rw’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa. Mu byagenzaga ziriya […]
Goma: Abantu 3 bo mu muryango umwe bishwe barashwe

Abantu batatu bakomoka mu muryango utuye mu mujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize bishwe barashwe. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya Gatatu Gicurasi ahagana saa sita n’igice z’ijoro, ari bwo abicanyi bateye urugo rwa Murihano David i Goma. Umwe muri […]
Icyiciro cya 2 cy’ingabo za SADC cyatashye mu ijoro kinyuze mu Rwanda

Icyiciro cya kabiri cy’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23, cyatashye kinyuze mu Rwanda. Mu ma saa mbili z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi, ni bwo amakamyo yari yikoreye ibikoresho bya ziriya ngabo yahagurutse i Rubavu. Mu […]
U Rwanda mu biganiro byo kwakira abantu Amerika iteganya kwirukana

Guverinoma y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari mu biganiro bigamije kurebera hamwe uko u Rwanda rwakwakira Abanyafurika n’abandi bantu batari Abanyarwanda Amerika iteganya kwirukana ku butaka bwayo. CBS News ivuga ko hari umwe mu bayobozi b’u Rwanda wayibwiye ibijyanye n’amafaranga Amerika igomba kurwishyura ndetse n’izindi ngingo zizaba zikubiye mu masezerano bizaganirwaho birambuye […]
Umuhuro w’ibanga wa Kabila na Obasanjo

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahuye mu ibanga na Olegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria. Obasanjo asanzwe ari Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, mu kwezi gushize bagizwe abahuza mu biganiro bya Luanda na Nairobi byahurijwe hamwe, bigamije gushakira amahoro uburasirazuba […]
Cardinal Ambongo mu 10 bahabwa amahirwe yo gutorwamo Papa mushya

Umushumba wa Diyosezi ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cardinal Flidorin Ambongo ari muri ba Karidinali 10 bahabwa amahirwe yo kuvamo Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Ku wa 7 Gicurasi ni bwo hazatorwa Papa mushya wa 267 ugomba gusimbura Papa Francis witabye Imana mu kwezi gushize. Mu bahabwa amahirwe harimo Ambongo […]
Abasirikare ba FARDC M23 yatsindiye i Goma bageze i Kinshasa

Abasirikare ba mbere bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari baraheze mu mujyi wa Goma nyuma yo kuwutsindirwamo na M23, bamaze kugera i Kinshasa. Muri Mutarama ni bwo aba basirikare batsinzwe na M23 icyo gihe yafashe Goma, biba ngombwa ko bahungira mu kigo cy’ingabo za MONUSCO. Ku wa 30 ku itariki ya […]
Perezida Kagame yakiriye Gén. Doumbouya mu rwuri rwe (Amafoto)

Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi, yakiriye mu rwuri rwe ruherereye i Kibugabuga ho mu karere ka Bugesera Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Général de Brigade Mamadou Doumbouya. Gén. Doumbouya na Madamu we, Lauriane Doumbouya, bari mu Rwanda kuva ku itariki ya 1 Gicurasi, aho bari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Ni […]
Kagame, Ndayishimiye na Tshisekedi bategerejwe kwa Gén. Oligui Nguema

Perezida Paul Kagame ategerejwe i Libreville muri Gabon, aho agomba kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida w’iki gihugu, Gén. Clotaire Oligui Nguema. Gén. Nguema azarahirira kuyobora Gabon kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi, mu muhango uzabera i Libreville. Ku wa 12 Mata ni bwo uriya Jenerali w’imyaka 50 y’amavuko yatangajwe nka Perezida wa Gabon […]
Gen. Muhoozi yateguje Bobi Wine ko azamwogosha nk’uko yabigenje kuri Eddie Mutwe

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yateguje umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa se Yoweri Kaguta Museveni ko azamuta muri yombi akamwogosha. Uyu Jenerali yabiteguje Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, nyuma y’uko Eddie Mutwe usanzwe akuriye abarinzi be atawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda. Bobi Wine mu butumwa amaze igihe […]
Amerika iri gukora ibishoboka ngo u Rwanda na RDC bizasinyanire amasezerano y’amahoro muri White House: Boulos

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zikomeje gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizabe byasinyanye amasezerano y’amahoro mu mezi abiri ari imbere. Byatangajwe n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, ubwo yaganiraga n’Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza. Ku wa 25 Mata ni bwo u […]
Intasikazi y’u Burundi yafashwe mpiri na Twirwaneho

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, yafatiwe mpiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho igihugu cye cyohereje ingabo zo gufasha FARDC mu ntambara ihanganyemo n’ihuriro ry’imitwe irimo M23 na Twirwaneho. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Soldat du 1ère Classe Nkurunziza Goreth yafatiwe ku rugamba ingabo z’u […]
Kabila n’abarimo Fayulu basabye abacanshuro bari muri RDC kuhava

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu, basabye ingabo z’amahanga n’abacanshuro bari ku butaka bwacyo gutaha. Ni ubusabe Kabila ahuriyeho n’abarimo Moise Katumbi Chapwe kuba Guverineri w’Intara ya Katanga, Martin Fayulu na Delly Sesanga. Ubusabe bw’aba bagabo uko ari bane bwakurikiye amasezerano Repubulika […]
Ingabo zindi za SADC zirava Goma zice mu Rwanda zitaha

Izindi ngabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23, ziranyura mu Rwanda uyu munsi. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gicurasi ni bwo icyiciro cya mbere cya ziriya ngabo kiri butahe nyuma yuko habanje gutambuka ibikoresho n’ababiherekeje. Ziri buce mu Rwanda rwemeye kuziha […]
Gén. Doumbouya ategerejwe i Kigali

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Gén. Mamadi Doumbouya, ategerejwe i Kigali aho kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gicurasi aza kugirira uruzinduko rw’akazi. Perezidansi ya Guinée yatangaje ko uruzinduko rwa Doumbouya i Kigali ruri mu rwego rw’ubucuti. Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu Rwanda Perezida wa Guinée agomba kwerekeza i Libreville muri Gabon, aho agomba […]
Ndayishimiye aracyavuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye gutangaza ko afite amakuru y’uko u Rwanda rugifite umugambi wo gutera igihugu cye. Uyu mugabo yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo ya France 24. Mu kwezi gushize ubwo Ndayishimiye yaganiraga na BBC, yari yavuze ko afite amakuru y’uko u Rwanda rufite umugambi wo gushoza intambara […]
Gisèle Nebale Busima kidnapping: an international complaint against DRC’s Minister Muyaya

In a press release dated April 18, 2025, signed by its president, Emmanuel Adu Cole, the Bill Clinton Foundation for Peace (BCFP) warned of a complaint that Ms. Gisèle Nebale Busima’s counsel intends to file with the US State Department and the United Nations High Commissioner for Human Rights to seek reparations to rectify the […]
U Rwanda na RDC mu biganiro i Doha

Intumwa z’ibihugu birimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu zahuriye i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gutegura amasezerano y’amahoro ibihugu byombi biteganya gusinyana. Ni ibiganiro u Rwanda rwari ruhagarariwemo n’Umuyobozi ushinzwe Ubufatanye mu bya gisirikare, Brig. Gen Patrick Karuretwa wari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano […]
U Rwanda rwasinyanye amasezerano yo kwamamaza ‘Visit Rwanda’ na Atlético Madrid

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’ikipe ya Atlético de Madrid yo muri Espagne amasezerano yo kumenyekanisha u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda. Ni amasezerano ubuyobozi bw’iriya kipe bwasinyanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Iterambere (RDB), akaba azageza muri Kamena 2028. Muri aya masezerano u Rwanda na Atlético Madrid byemeranyije ko ijambo ‘Visit Rwanda’ rizajya rigaragara ku […]
Abasirikare ba FARDC M23 yari yaragoteye i Goma batangiye koherezwa i Kinshasa

Amagana y’abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’abapolisi b’iki gihugu babaga mu kigo cya MONUSCO kiri mu mujyi wa Goma, batangiye kuhavanwa boherezwa i Kinshasa. Mu mpera za Mutarama uyu mwaka ni bwo abo basirikare ndetse n’abapolisi bari bahungiye muri kiriya kigo, nyuma yo gutsindwa na M23 bari bahanganiye […]
Icyo u Rwanda ruvuga ku ngabo za SADC zabaga i Goma zatangiye gutaha

Leta y’u Rwanda yemeje ko ingabo z’umuryango wa SADC zabaga mu mujyi wa Goma zatangiye gutaha zinyuze ku butaka bw’u Rwanda, igaragaza gutaha kwazo nk’intambwe nziza mu gushyigikira urugendo rwo gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rugikomeje. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mata ni bwo ziriya ngabo zatangiye gucyura […]
Muhanga: ‘Préfet des études’ afunzwe akekwaho gusambanya abanyeshuri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Kabgayi B ruherereye mu karere ka Muhanga, akaba akekwaho guhohotera abanyeshuri b’abakobwa yigisha. Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 29 Mata ni bwo uyu Préfet des études witwa nibwo Mitsindo Gaëtan yatawe muri yombi. Bamwe mu banyeshuri bo kuri ririya shuri […]
SADC yacyuye intwaro yifashishaga irwana na M23 izinyujije mu Rwanda

Ingabo za SADC zari zaroherejwe kurwana n’umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri zacyuye ibikoresho byazo zibinyujije mu Rwanda. Ni ibikoresho birimo intwaro, ibifaru by’amapine, imodoka zihetse ibifaru by’iminyururu, amato na za kontineri. Kuri uyu wa Kabiri ibi bikoresho byari mu Karere ka Rubavu nyuma yo kwambutswa umupaka uhuza […]
Perezida Kagame yakiriye Embaló nyuma yo kuva kwa Ndayishimiye

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 28 Mata, yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embalò. Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byatangaje ko abakuru b’ibihugu bombi “bagiranye ibiganiro ku bibazo byugarije Isi ndetse n’umugabane, ndetse no ku buryo bwo gushimangira umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye zibyara inyungu.” Embaló yaherukaga i […]
Trump yateguje amakuru meza u Rwanda na RDC

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko mu minsi iri imbere hari amakuru meza yerekeye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azamenyekana; ateguza amahoro ibihugu byombi. Trump yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata, mu kiganiro n’itangazamakuru. Mu minsi ibiri ishize Trump yari yanditse ku rubuga nkoranyambaga […]
Tshisekedi na Habyarimana: Ingengabitekerezo zimwe n’amateka asa

Mu gihe hari imishyikirano i Doha hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23 utavuga rumwe na yo, Perezida Félix Antoine Tshisekedi akomeje kuzana amananiza. Iturufu uyu Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gukoresha ayivoma ku isôoko y’igihe cya Habyarimana Juvenal wategetse u Rwanda. Akarere k’ibiyaga bigari ntiwavuga ikibazo cya Congo wibagiwe u […]
M23 yakubitiye ingabo z’u Burundi i Kaziba

Umutwe wa M23 wisubije agace ka Kaziba gaherereye muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kuhirukana ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa. M23 yafashe aka gace nyuma y’imirwano ikomeye yayisakiranyije n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo ifatanya ku rugamba n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ejo ku Cyumweru tariki ya 27 […]
RIB yafunze abayobozi 3 bo muri RMB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufunze abayobozi batatu bo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) rubakurikiranyeho ibyaha bya ruswa. Abo uru rwego rufunze barimo Rwomushana Augustin, Kanyangira John na Niyongabo Richard. Bafunganywe kandi na ba rwiyemezamirimo bane bakekwaho kuba abafatanyacyaha mu byaha bakurikiranyweho. RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje […]
Qatar yishimiye amasezerano u Rwanda na RDC byasinyanye

Ubwami bwa Qatar bwatangaje ko bwishimiye amasezerano agena amahame ngenderwaho mu gushakira umuti urambye amakimirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Guverinoma y’iki gihugu yasinyanye n’iy’u Rwanda. Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa […]
Gen Muhoozi yafashe uruhande hagati ya Kabila na Tshisekedi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atazemera ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakongera kuyobora iki gihugu. Uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ati: “Sinzemerera Joseph Kabila kongera kuba Perezida wa […]
Kagame yazamuye mu ntera abapolisi barenga 4,500

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abapolisi barenga 4,500 bo muri Polisi y’u Rwanda barimo n’abo ku rwego rwa ba Ofisiye. Abazamuwe mu ntera n’Umukuru w’Igihugu barimo 12 bari bafite Ipeti rya Chief Superintendent of Police bahawe ipeti rya Assistant Commissioner of Police. Mu bahawe iryo peti rya […]