Raporo ya Loni irashinja Korea ya Ruguru gukoresha uburetwa abaturage ba yo

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye byita ku Burenganzira bwa Muntu kuri uyu wa Kabiri muri raporo yabyo byashinje Koreya ya Ruguru gukoresha abantu ku gahato kandi mu mategeko mpuzamahanga, gukoresha uburetwa bishobora kuba icyaha cyibasira inyokomuntu cyitwa ubucakara. Komiseri w’Uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w’Abimbumbye, Volker Türk, yavuze ko ubuhamya burimo buteye inkeke kandi buhishura byinshi ku […]

FPR yanikiye andi mashyaka mu matora y’abadepite n’amajwi 62,67%

Imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’abadepite 53 yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yerekana ko Umuryango FPR Inkotanyi watowe n’abantu 5.471.104 bangana na 62,67%. Abadepite 53 batowe ku wa 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga, no ku wa 16 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda bari imbere mu Gihugu. Muri rusange ibikorwa by’amatora byagenze neza, haba […]

Equateur: Toni 6 za cocaine zavumbuwe mu bitoki byari byoherejwe mu Budage

Igipolisi cyo muri Equateur cyatangaje ko imbwa zabugenewe zavumbuye Toni 6,23 z’ikiyobyabwenge cya cocaine zari zihishe mu mizigo y’ibitoki byoherejwe hanze y’iki gihugu cyo muri Amerika y’Epfo. Izi mbwa zizwi nka “sniffer dogs” zamenyesheje ababishinzwe, bahita bafata udusanduku 5,630 twuzuyemwo ifu yera, bamaze kuyipima basanga ari cocaine. Abayobozi bavuga ko ibyari byiswe ibitoki byari byoherejwe […]

USA: Hatangiye iperereza rigamije kumenya uko umusore yageze ku gisenge yarasiyeho Trump

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika inzego z’iperereza ziri mu iperereza rigamije kumenya uko umusore warashe Donald Trump kuwa Gatandatu yaba yarabashije kugera ku gisenge cy’inzu yarasiyeho, mu gihe polisi yari muri iyo nzu no hanze yayo. Ubwo yari mu mujyi wa Buttler muri Leta ya Pennsylvania aho yiyamamazaga, urwego rwa Secret Service rushinzwe kurinda […]

Kenya: Umuntu umwe yiciwe mu myigaragambyo yongeye gufata intera

Kuri uyu wa Kabiri, nibura umuntu umwe yiciwe mu myigaragambyo yongeye kwamagana leta muri Kenya, ubwo abapolisi bagonganaga n’abigaragambyaga basaba ko perezida William Ruto yegura nk’uko umunyamakuru wa Reuters yabitangaje. Imyigaragambyo iyobowe n’urubyiruko mu gihugu hose yatangiye ukwezi gushize yamagana izamuka ry’imisoro yarakomeje nubwo Ruto yamaze gukuraho amategeko no kwirukana abaminisitiri hafi ya bose. Impirimbanyi […]

RDC: Imfungwa hafi 100 zatorotse Gereza Nkuru ya Manono

Ku Cyumweru, itariki ya 14 Nyakanga 2024, Abagororwa 85 batorotse Gereza Nkuru ya Manono, iherereye mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’ukwezi abandi 20 batorotse. Amakuru yemejwe kuri 7SUR7.CD kuri uyu wa Mbere n’umuyobozi w’agateganyo wa Teritwari ya Manono, Germain Mwamba. Avuga ko gutoroka kwabaye ahagana saa mbiri n’iminota 5 […]

Perezida Kagame yavuze ko ubu igikurikiye ari ugushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije

Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa Indi Manda, yatangaje ko ubu ikigiye gukurikiraho Ari ugushyira mu bikorwa ibyo basezeranyije Abanyarwanda mu gihe cyo kwiyamamaza. Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 nimugoroba nibwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abindi mitwe ya politike bahuriye ku cyicaro gikuru cy’umuryango i Rusororo, kuri Intare Conference Arena, aho bari bategerereje ko Komisiyo […]

Gambia: Abadepite bateye utwatsi umushinga w’itegeko rishaka kugarura gusiramura abakobwa

Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Nyakanga, Inteko Ishinga Amategeko ya Gambia yanze umushinga w’itegeko wari kurangiza itegeko ribuza gukata ibice bimwe by’igitsinagore (FGM) nyuma y’uko abadepite batoye banga ingingo zose ziri mu mushinga w’itegeko. Minisiteri y’itangazamakuru mu itangazo nyuma yo gutora yagize iti: “Kubuza FGM biracyakomeza gushimangirwa muri Gambia”. “Guverinoma ihagaze neza ku cyemezo […]

Trump yahisemo uzamubera visi perezida natsinda amatora

Mu mwaka wa 2016, ubwo Donald Trump yatoranyaga Guverineri wa Indiana, Mike Pence, nk’uzamubera visi perezida bagombaga kwiyamamazanya, byafatwaga nk’igikorwa cyo kureshya abakirisitu b’ivugabutumwa batora bakabaye baririnze gushyigikira Trump, wahoze ari umudemokarate washakanye inshuro eshatu. Kuri iyi nshuro, yahisemo JD Vance. Kandi nkuko yahisemo mbere, gutoranya umusenateri wa Ohio bitanga ishusho ku ngamba zo kwiyamamaza […]

Kayonza: Asaga miliyari 65 Frw agiye gushorwa mu bikorwa byo kuhira imyaka

Nyemazi John Bosco, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, avuga ko ibyakozwe mbere by’umushinga KIIWP icyiciro cyawo cya mbere, hagiye kujyaho icyiciro cya kabiri, kizashorwamo arenga miliyari 65 Frw, kizatuma n’abandi baturage bo mu Murenge wa Ndego batagerwagaho n’amazi yo kuhira imyaka, bayabona ndetse n’indi mirenge umunani. Muri aka Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Ndego abaturage […]

Narokowe n’amahirwe cyangwa Imana – Trump

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko “yakabaye yarapfuye” iyo hataba amahirwe cyangwa Imana nyuma yo kugerageza kwica ku wa Gatandatu ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza muri Pennsylvania. Muri kimwe mu biganiro bye bya mbere yatanze nyuma y’ibyabaye, Trump yabwiye itangazamakuru ryo muri Amerika ko yumva ko yarokotse […]

Igisirikare cya Israel kirigamba kwivugana umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas

Igisirikare cya Israel kivuga ko umuyobozi mukuru wa Hamas, Rafa Salama, yiciwe mu gitero cy’indege cyabereye i Gaza ku wa Gatandatu. Hamas ariko ntabwo yemeje ayo makuru. Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas muri Gaza yavuze ko igitero cya Israel cyibasiye inkambi y’abavanwe mu byabo mu gace kagenewe ubutabazi muri Khan Younis, gihitana byibuze Abanyapalestine 90 […]

RDC: Guverinoma yongeye kubona impamvu yo kugumisha MONUSCO ku butaka bwa Congo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zidashobora gushyira mu bikorwa ibyo basezeranye byo kuva muri Kivu y’Amajyaruguru ngo mu gihe cyose Ingabo z’u Rwanda zikiri muri iyi ntara yo mu burasirazuba bw’igihugu. Kivu y’Amajyaruguru imaze imyaka igera muri itatu iberamo imirwano hagati y’Igisirikare cya Congo (FARDC) n’inyeshyamba […]

Somalia: Igisasu cyaturikiye aho bareberaga final ya EURO 2024 cyahitanye 5

Polisi itunga urutoki umutwe wa Al Shabaab yavuze ko igisasu giteze mu modoka cyaturikiye hanze ya resitora mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, mu ijoro ryo ku Cyumweru, gihitana abantu batanu abandi 20 barakomereka mu gihe abakiriya bari barimo kureba umukino wanyuma w’irushanwa ry’umupira w’amaguru rya Euro 2024 kuri TV . Umunyamakuru wa Reuters avuga […]

Barashima Leta yababaye hafi nyuma y’urupfu rw’abantu 8 bishwe n’inkuba

Abantu umunani (8) bo mu turere twa Ngororero, Rutsiro na Musanze ni bo bahitanywe n’inkuba mu mvura yaguye ku mugoroba wa tariki 8 uku kwezi. Abahitanywe n’inkuba bose ni abagore, ikaba yarabakubitiye mu mirenge itandukanye. Ibi byago bimaze kuba, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) hamwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’aho ibyago byabereye begereye imiryango yabuze abayo, […]

NEC yagaragaje ibikorwa bibujijwe kuri site cyangwa se mu cyumba cy’itora

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iramenyesha Abanyarwanda bose ko ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa 22 Kamena 2024, byasojwe ejo ku wa 13 Nyakanga 2024. Ni ibihe byagenze neza muri rusange mu Gihugu hose. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iributsa Abanyarwanda bose ko igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, kizatangira ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga […]

Abanyarwanda muri Uganda n’abandi mu karere ntibatanzwe mu kwitorera umukuru w’igihugu n’abadepite

gsclz8uwaaao4mf.jpg

Abanyarwanda baba muri Uganda kimwe n’abandi muri diaspora kuri iki Cyumweru, itariki 14 Nyakanga 2024, bazindukiye kuri Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu i Kampala aho batoreye Perezida wa Repubulika n’Abadepite bazaba bagize Inteko Ishinga Amategeko. Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yatangaje ko Abanyarwanda bahatuye bitabiriye amatora ari benshi kuko ifoto yafashwe Saa yine n’iminota […]

USA: Abarepubulikani barashinja Abademokarate kuba inyuma y’iraswa rya Trump

Abayobozi bakuru b’ishyaka ry’Abarepubulikani barashinja Abademokarate, cyane cyane Perezida Biden gukongeza umwuka mubi wavuyemo kugabwaho igitero kwa Donald Trump kuwa Gatandatu, itariki ya 13 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamazaga muri Pennsylvania ariko akarokoka n’igikomere gito ku gutwi. Kuba Perezida Joe Biden kimwe n’abayobozi benshi ba politiki bo muri Amerika ndetse no mu mahanga (umwe mu baheruka […]

Abanyekongo 650 bamaze gusaba ubuhungiro mu Bubiligi mu mezi 6

Mu gice cya mbere cya 2024, Abanyekongo 650 basabye ubuhungiro mu Bubiligi, nk’uko byatangajwe ku wa Gatandatu, itariki ya 13 Nyakanga, na Freddy Roossmont, umuyobozi w’ibiro bishinzwe Ababiligi bakomoka mu bindi bihugu ubwo yari i Kinshasa. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Freddy Roossmont yavuze ko u Bubiligi bwakira byibuze Abanyekongo 100 basaba ubuhungiro ku kwezi. Yongeyeho ko […]

Kenya n’u Rwanda byasabwe gukora iperereza ku ibura rya Gasana

Umuryango mpuzamahanga urahamagarira guverinoma za Kenya n’u Rwanda gutanga amakuru ajyanye n’aho Yusuf Gasana, uharanira uburenganzira bwa muntu bivugwa ko yabuze, aherereye. Gasana, bivugwa ko azwi cyane mu guharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, bivugwa ko yashimutiwe iwe i Nairobi ku wa 20 Gicurasi 2023 n’abantu batamenyekanye. Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe amakuru ku baharanira […]

Abanyarwanda bari muri diaspora bitabiriye igikorwa cyo gutora perezida ku bwinshi

Abanyarwanda baba mu mahanga basaga ibihumbi 70 biyandikishije kuri lisiti y’itora, kuri iki Cyumweru bazindukiye aho bari butorere kuri site 160 mu bihugu 70 bagiye gutora umukuru w’igihugu. Abanyarwanda baba mu mahanga, baratora uyu munsi mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Nyakanga mu 2024, hazatora Abanyarwanda baba imbere mu gihugu. Abenshi […]

Numvise urusaku rw’amasasu mpita numva isasu rinyura mu ruhu – Trump

Mu nyandiko yanditse ku rubuga rwe nkoranyambaga ruzwi nka Truth, Donald Trump waraye arusinbutse yavuze ko isasu ryacengeye “igice cyo hejuru” cy’ugutwi kwe kw’iburyo. Mbere, umuvugizi we yavuze ko ari kwivuriza ku kigo nderabuzima cyo muri Butler, Pennsylvania aho yari yagiye kwiyamamariza. FBI yatangaje ko uwarashe witwaje imbunda ari Thomas Matthew Crooks, ufite imyaka 20, […]

Uvira: Abarundi bemerewe kongera kujya kugura lisansi muri Congo

Repubulika ya demokarasi ya Congo yongeye kwemerera Abarundi kugura lisansi mu mujyi wa Uvira uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Hari hashize icyumweru Abarundi bakumiriwe gushakira lisansi muri icyo gihugu bitewe n’uko yari yarabuze. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Uvira, imiryango itegamiye kuri leta, abacuruza lisansi n’inzego zitandukanye zikorera ku mupaka […]

Goma: Ikibazo cy’umutekano mucye kirarushaho gufata intera, babiri bishwe

Hagati yo ku wa Gatatu, itariki 10 no kuwa no kuwa Kane, itariki 11 Nyakanga, abantu babiri barapfuye abandi batatu barakomereka barashwe, mu gihe ingo zigera ku icumi zibwe muri komini ya Karisimbi, mu Mujyi wa Goma (Kivu y’Amajyaruguru). Abakoze ibyo byaha bakomeje kutamenyekana, ariko abaturage baramagana ubwiyongere bukabije bw’amabandi mu duce twinshi two muri […]

Kagame yahishuye uko akiri umwana yigeze kwirukanswa n’umujandarume mu Kiyovu

Umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Nyakanga, yahishuye ukuntu akiri umwana yigeze kunyura hafi y’aho Perezida Habyarimana yari atuye mu Kiyovu umujandarume akamwirukankana ariko ntamenye aho anyuze. Ibi yabitangarije mu Karere ka Gasabo aho yakomereje ibikorwa bibanziriza ibya nyuma byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu biteganyijwe ko bizafungwa kuri […]

U Bwongereza bwakemuye ibibazo by’abimukira 3 bitabaje urukiko ngo batoherezwa mu Rwanda

Abasaba ubuhungiro batatu bitabaje urukiko kugira ngo bahagarike icyifuzo cy’u Bwongereza cyo kubohereza mu Rwanda bakemuriwe ibibazo byabo ku wa Kabiri, nyuma y’uko guverinoma nshya y’ishyaka ry’abakozi ihagarikiye iyi gahunda. Ku wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, yatangaje ko gahunda yo kwirukana abimukira yahimbwe na guverinoma y’aba conservateurs “yapfuye igashyingurwa”. Muri iyi gahunda hari hamaze […]

Johannesburg: Impanuka ya bus yahitanye abana b’abanyeshiri 12

I Johannesburg muri Afrika y’Epfo, abana 12 bapfuye bazize impanuka ya bus yibiranduye ubwo yari ibatwaye ku ishuri. Mu gitondo cyo ku wa Gatatu nibwo iyi modoka yagonzwe n’indi modoka nyuma ifatwa n’inkongi irashya. Umushoferi wari uyitwaye nawe ari mu bapfuye. Abandi bana barindwi bajyanywe kwa muganga bafite ibikomere. Igipolisi mu Ntara ya Gauteng cyavuze […]

U Rwanda rumaze kugira ubushobozi bwo gutunganya toni 468 z’ibiryo by’amatungo ku munsi

c7625edd-5f06-416a-9452-7d3a7d03538d.jpg

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hatashywe uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 4 z’Amadolari ya Amerika, asaga Miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Uru ruganda rwuzuye rwitezweho kuziba icyuho mu biryo by’amatungo kuko rufite ubushobozi wo […]

Burkina Faso: Hemejwe itegeko rihana ibikorwa by’ubutinganyi

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Burkina Faso bwatangaje ko buciye ibikorwa by’ubutinganyi, bituma iki gihugu kiba igishya cyo muri Afurika kirwanyije umubano w’abatinganyi nubwo ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba byamagana bikomeye abibasira abatinganyi. Ubutinganyi bwari busanzwe bwangwa muri iki gihugu gikomeye ku mibereho ya kera cyo muri Afurika y’uburengerazuba, ariko nta na rimwe bwari bwarigeze butangazwa […]

OTAN iremeza ko imyiteguro yo kwakira Ukraine mu muryango irimbanyije

Ukraine iri mu nzira “idasubira inyuma” yo kuba umunyamuryango nk’uko byatangarijwe mu Nama y’uyu muryango. Abakuru b’ibihugu 32 bigize OTAN bateraniye i Washington, mu itangazo ryabo bavuze ko “ejo hazaza ha Ukraine ari muri OTAN.” Bati: “Tuzakomeza kubishyigikira kugera yinjiye muri OTAN.” Jens Stoltenberg ni umunyamabanga mukuru wa OTAN. “Mu gihe Ukraine ikomeje kubaka amavugurura […]

Ikibuga cy’Indege cya Goma cyaba cyagabweho igitero cy’ikoranabuhanga

screenshot_2024-07-11_135912.jpg

Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege cya Goma aravuga ko kuva ejo ku wa Gatatu indege indege ziva Goma zijya Butembo na Beni zifite ikibazo gikomeye cyo kugenda. Abaderevu bamenyereye izi nzira gusa nibo bemera kugenda nta GPS. Umunyamakuru wegereye Leta avuga ko amasoko menshi yemeza ko inyeshyamba za M23 zaba zangije system ya GPS ku […]

Mali: Ubutegetsi bwa gisirikare bwemereye amashyaka kongera gukora

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, inteko iri ku butegetsi muri Mali yatangaje kuri uyu wa Gatatu itariki 10 Nyakanga ko yongeye guha uburenganzira imitwe ya politiki bwo gukora ibikorwa byayo. Ibikorwa by’imitwe ya politiki n’amashyirahamwe afitanye isano n’ibikorwa bya politiki mu gihugu byahagaritswe ku itariki ya 10 Mata, bituma habaho kunengwa. Nyuma y’amezi atatu, Bamako yisubiye. […]

Ihuriro Lamuka rirasaba Leta ya Kinshasa gucana umubano na Uganda

Raporo iheruka y’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yateje intugunda nyinshi mu banyapolitiki. Iyi raporo yerekana uruhare rwa Uganda mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC. Mu gusubiza, ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rya Lamuka rirasaba ko hafatwa ingamba zikomeye zo kurwanya Uganda. Impuguke za Loni zagaragaje ko abayobozi ba M23 bagiye i […]

Site z’itora 2591, zirimo 158 zo muri diaspora ni zo zizifashishwa mu matora ya 2024

Imyiteguro y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite u Rwanda rwitegura, igeze ku gipimo cya 90% nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda (NEC) ivuga ko azabera Kiri site zisaga 2500. Komisiyo y’amatora igaragaza ko site z’itora ari 2591, zirimo 2433 zo mu gihugu imbere, n’izindi 158 zizifashishwa n’Abanyarwanda bazatorera mu mahanga. NEC yatangaje ibi […]

Ukraine yatangiye guhabwa indege z’indwanyi za F-16 zikorwa na Amerika

Umuryango w’ubutabarane wa gisirikare w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja ya Atlantika, OTAN, watangaje ko ibihugu biwugize byatangiye guha Ukraine indege za gisirikare zo mu bwoko bwa F-16. Byatangarijwe mu nama y’iminsi itatu y’abakuru b’ibihugu bya OTAN iteraniye i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni nama ifatwa nk’igamije guha icyizere abategetsi b’ibihugu bigize OTAN […]

U Rwanda rukomeje kuyobora Afurika mu kugendera ku mategeko – Raporo

Raporo nshya yerekanye ko u Rwanda rwakomeje kuyobora Afurika mu kugendera ku mategeko. Iyi yiswe Raporo y’Ubutabera ku Isi, ikorwa buri mwaka n’Umushinga Mpuzamahanga w’Ubutabera (WJP), umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ufite inshingano zavuzwe zo guharanira iterambere ry’amategeko ku Isi . WJP isobanura ko kugendera ku mategeko ari gahunda irambye y’amategeko, inzego, amahame, ndetse n’ubwitange […]

Filipine: Havumbuwe ibitaro byafashaga abanyabyaha gukwepa ubutabera

Ibitaro by’ibanga byo muri Filipine byatangaga serivisi zo guhindura amasura y’abanyabyaha n’abatekamutwe hakoreshejwe plastic surgery ngo babafashe guhunga ubutabera bishobora gufungwa nyuma yo kuvumburwa nk’uko abayobozi babivuga. Ibitaro bibiri nkibi bitemewe bishobora gufungwa “mu byumweru biri imbere” nyuma y’uko abapolisi bagabye igitero ku bya mbere biri mu nkengero z’amajyepfo ya Manila muri Gicurasi, nk’uko umuvugizi […]

Beni: Icyo Igisirikare cya Afurika y’Epfo kivuga ku rupfu rw’umusirikare bikekwa ko yiyahuye

gsf4qrmw8aaj30o.jpg

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyemeje icyo cyita impanuka yatwaye ubuzima bw’umwe mu ngabo zacyo zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa MONUSCO. Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) kivuga ko uyu musirikare woherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye yagize ibikomere byamuhitanye byatewe na grenade yaturikiye […]

Nta ntambara iri muri Congo igihari ni ugukubitwa gusa – Koffi Olomide

Mu ijwi rikakaye, umuhanzi n’umucuranzi, Koffi Olomide, mu kiganiro yagiranye na RTNC agaruka ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Nyakanga, yamaganye kutagira icyo igihugu cye gikora kikareka abantu bose bakagikoreramo icyo bashatse. Kuri we, nta ntambara ihari; Repubulika ya Demokarasi ya Congo icyo […]

Loni iracyemeza ko Intambara yo mu burasirazuba bwa Congo ishobora gukwira akarere

Bintou Keita, Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa LONI muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuwa Mbere yaburiye ko intambara z’umutwe wa M23 zikomeza kwiyongera byihuse mu burasirazuba bwa Congo zishobora kuvukamo amakimbirane yakwadukira akarere kose hatagize igikorwa byihuse. Ni mu gihe abahagarariye ibihugu by’u Rwanda na Kongo muri LONI bo bongeye kwitana bamwana ku kuba […]

Mali iremeza ko kuva kwabo muri ECOWAS bitasubira inyuma

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, yakomeje kwemeza ko kugenda kw’igihugu cye, Burkina Faso na Niger biva mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba bidashobora gusubira inyuma, nubwo ECOWAS igifunguye imiryango. Mali ariko, ivuga ko izakomeza ubufatanye na ECOWAS, nk’uko Diop yavuze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ushize kuri televiziyo ya Leta, ORTM. Yamaganye […]

Ntabwo intare uzibona uyu munsi ngo ejo usubireyo usange zabaye impyisi – Kagame

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yabwiye abaturage b’i Gicumbi ko amajyambere bifuza bari kuyakozaho imitwe y’intoki, babikesheje ubufatanye, biturutse ku mbaraga, ku bwenge no ku bumenyi bafite, by’umwihariko urubyiruko. Hari mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakomereje mu majyaruguru y’igihugu nyuma yo kunyura mu ntara y’Iburasirazuba. FPR Inkotanyi yatangaje ko site ya Gicumbi […]

RDC: Uwashinjwaga kuvugana na ba ofisiye ba RDF ntagikurikiranwe nyuma yo kuba senateri

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), umyapolitiki Salomon Kalonda ntazongera gusubira imbere y’abacamanza b’urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa-Gombe bamaze amezi menshi bamukurikiranyeho icyaha cyo kugambanira igihugu nyuma yo gutakaza ububasha bari bamufiteho. Uyu mugabo ufatwa nk’ukuboko kw’iburyo kwa MoĂŻse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi mu mpera za Gicurasi 2023 n’ubutasi bwa gisirikare […]

Brig. Gen. Rwivanga yahaye impanuro zikomeye abanyeshuri ba RICA

5-16.jpg

Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’ingabo, Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, kuwa Mbere yagejeje ijambo ku banyeshuri b’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kubungabunga ubuhinzi (RICA) i Bugesera. Inyigisho ze zibanze ku gikorwa gikomeye cyo gukomeza ibikorwa by’u Rwanda byagezweho no gutsimbataza ubumwe mu rubyiruko rw’igihugu. Iyi nyigisho yiswe “Uruhare rwa RPA mu kubohoza igihugu mu […]

Biden yiyemeje gufasha Ukraine gukaza uburinzi bw’ikirere nyuma y’ibitero byahitanye 41

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko Washington izafasha gukomeza ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwa Ukraine nyuma y’igitero cy’indege cy’u Burusiya ku mijyi itandukanye cyahitanye abantu benshi. Ibi perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabitangaje mbere y’inama y’iminsi itatu ya NATO igomba gutangira i Washington kuri uyu wa Kabiri. […]

U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 71 yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Nyakanga, u Rwanda n’u Butaliyani byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 50 z’Amayero ni ukuvuga miliyari zisaga 71 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu mishinga yubaka ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’Ikirere. Ni nkunga yaturutse mu Kigega cy’u Butaliyani gishinzwe gutera inkunga imishinga ihangana n’imihindagurikire y’ibihe gicungwa na Banki y’u Butaliyani y’Amajyambere […]

Liberia: Umushahara wa Perezida Boakai ugiye kugabanyukaho 40%

Perezida Joseph Boakai wa Liberia, yemeje ko azagabanya umushahara we ho 40%. Ni nyuma y’uko muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Boakai yari yahishuye ko ahembwa amadolari 13,400 ya Amerika (angana na miliyoni 17Frw). Perezidansi yavuze ko yizeye gutanga urugero rw’”imiyoborere ishyira mu gaciro” ndetse no kugaragaza “kwifatanya” n’Abanya-Liberia. BBC ivuga ko kuva mu gihe cya […]

Leta yatanze ibisobanuro ku masezerano arebana n’abimukira UK yaseshe

Bwa mbere Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku biherutse gutanganzwa na Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer, ko amasezerano u Rwanda rwagiranye n’icyo gihugu arebana nikibazo cy’abimukira yaseshwe. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko rwamenye umugambi wa Leta y’u Bwongereza wo gusesa […]

Niger: Ingabo za Amerika zavuye mu birindiro by’ingenzi bizwi nka Air Base 101

Kuri iki Cyumweru, Igisirikare cya Amerika cyavanye abakozi bacyo mu birindiro by’indege za gisirikare byo muri Niger bizwi nka Air Base 101 biri hafi y’ikibuga cy’indege mu murwa mukuru Niamey, mbere yo gusohoka mu birindiro by’ingenzi bya drones biri hafi y’umujyi wa Agazed uherereye mu butayu mu byumweru biri imbere . Muri Mata, abategetsi ba […]

France: Perezida Macron yanze ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe Attal

Minisitiri w’intebe Gabriel Attal yeguye ku mirimo ye ariko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, amusaba kuguma ku mirimo ye kugira ngo hizerwe “umutekano uhamye” nyuma y’amatora. Ku Cyumweru, Attal yavuze ko azegura ku mwanya wa minisitiri w’intebe ubwo ihuriro Ensemble rya Macron ryazaga ku mwanya wa kabiri inyuma ya Nouveau Front populaire (NFP) mu matora […]

Impuguke za Loni zagaragaje impamvu zemeza ko Uganda ifasha M23

Nk’uko bisanzwe buri mezi atandatu, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikorera Akanama gashinzwe Umutekano zatanze raporo yazo ku kibazo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC)no ku ihuriro ry’ urwego rw’urugomo rwugarije igihugu cyane cyane intara z’iburasirazuba. Kimwe mu byagaragaye muri iyi raporo ni uruhare rw’abaturanyi b’Abagande mu ntambara hagati y’ingabo za DRC n’umutwe witwaje intwaro wa […]

Boeing igiye kwemera amakosa yateje indege za 737 MAX impanuka zahitanye imbaga

Igihangange mu gukora indege cyo muri Amerika, Boeing, cyemeye kwemera icyaha ku cyaha cy’ubugambanyi bw’ubugizi bwa nabi kugira ngo gikemure iperereza rifitanye isano n’impanuka ebyiri zikemangwa zakozwe n’indege zayo zo mu bwoko bwa 737 MAX. Ishami rishinzwe ubutabera muri Amerika ryatangaje kuri iki Cyumweru gishize ku mugoroba ko Boeing yiteguye kwemera icyaha ikurikiranyweho cyo gucura […]

Hari impungenge ko umuryango wa ECOWAS umaze imyaka 50 ushobora gusenyuka

Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) wavuze, kuri iki Cyumweru, ko akarere gashobora gusenyuka ndetse n’umutekano muke ukarushaho kwiyongera nyuma y’uko Burkina Faso, Mali na Niger, biyobowe n’abahiritse ubutegetsi bagaragaje neza umugambi wabo wo kuva muri uyu muryango basinyana amasezerano yo kwishyira hamwe. Amasezerano y’ubumwe bw’ibihugu bya Sahel yashyizweho umukono ku wa Gatandatu, yashimangiye […]

France: Abahezanguni batsimbaraye ku bya kera bizeye intsinzi kuri Macron

Abafaransa barimo gutora muri amwe mu matora akomeye cyane abayeho mu myaka ishize, aho uruhande rw’abahezanguni bakomeye ku bya kera rwizeye kubona intsinzi yandika amateka, ariko igishoboka cyane ni uko nta ruhande rugira ubwiganze. Ubu ni bwo bwa mbere ishyaka rya Rassemblement National (RN) rya Marine Le Pen na Jordan Bardella ribonye amahirwe nyayo yo […]

FARDC yitwikiriye agahenge itera ibirindiro byose bya AFC/M23 hafi ya Kaseghe

Ibirindiro bitandukanye bya AFC/M23 byaterewe icyarimwe n’ingabo za FARDC , SADC, FDNB, n’izindi nyeshyamba bakorana ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nyuma y’umunsi umwe hatangiye agahenge k’ibyumweru bibiri kari kemeranyijwe n’impande zombi bigizwemo uruhare na Amerika. Umuvugizi wa AFC mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati « Aka kanya, abaturage b’abasivili n’ibirindiro byacu byose byibasiwe n’ingabo […]

Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe! – Paul Kagame i Kayonza

“Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe! Kuyobora FPR ntako bisa rwose. Ingorane rero twagiye tuzinyuramo, tuzisiga inyuma yacu. Ubu turareba imbere gusa, tugeze ku byinshi. Ibyiza birenze inshuro nyinshi biri imbere yacu,” ibi ni ibyatangajwe na Paul Kagame i Kayonza kuri iki Cyumweru aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza nyuma yo guca i Nyagatare. Abaturage ba Kayonza, […]

Mozambike: Ubutumwa bwa SAMIM muri Cabo Delgado bwasojwe ku mugaragaro

Ubutumwa bwa gisirikare bw’Umuryango w’iterambere w’Ibihugu bya Afurika y’amajyepfo muri Mozambike (SAMIM), bwafashaga Ingabo za Mozambike kurwanya abaterabwoba b’abayisilamu mu ntara y’amajyaruguru ya Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021, zashoje ubutumwa bwazo ku mugaragaro muri iki gihugu. Isozwa ry’Ubutumwa ku mugaragaro n’umuhango wo gusezera, byabaye ku wa Kane mu murwa mukuru w’intara ya Cabo Delgado, […]

Nta ntambara n’imwe yadutera ubwoba yaturuka hano cyangwa hanze – Kagame

gr4kv4hbsaar2wa.jpg

“Nta ntambara n’imwe yadutera ubwoba. Yaturuka hano cyangwa yaturuka hanze. Oya ntibishoboka”, uyu ni Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu ubwo yari arimo kwiyamamaza mu Karere ka Nyagatare kuri iki Cyumweru. Umukandida Paul Kagame yatangaje ibi mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakomereje mu Karere ka Nyagatere kuri iki Cyumweru, itariki 7 Nyakanga 2024, aho abaturage […]

RDC: FARDC igiye gushyikirizwa ibifaru 185 yari itegereje kuva mu 2020

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gikomeje kongera ubushobozi bwo kugenda n’ibindi bikoresho bya gisirikare mu kugura imodoka z’imitamenwa z’uruganda rwa Katmerciler rwo muri Turkiya . Uruganda rukora ibinyabiziga, Katmerciler, rwo muri Turkiya ruherutse kurangiza amasezerano afite agaciro ka miliyoni mirongo z’amadolari yagiranye na Kinshasa yari yaradindiye kuva mu 2020. Kuva mu mwaka wa […]

Imitwe y’Ingabo za Sudani yahungiye muri Sudani y’Epfo nyuma y’ifatwa rya Meram

Sudani y’Epfo yakiriye imitwe y’ingabo za Sudani (SAF) nyuma y’ifatwa rya Meram, umujyi uri mu burengerazuba bwa Kordofan, muri Sudani, bitera abaturage benshi guhunga. Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Maj. Gen. Angon Ungom, Umuyobozi w’Ingabo z’igihugu cya Sudani y’Epfo (SSPDF), yatangarije Sudan Tribune ko umutekano rusange muri kariya wifashe neza, usibye ko hari imitwe ya […]