Burera: Urubyiruko 429 rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14

grzj-cyxaaazwtp.jpg

Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana n’abandi bayobozi bitabiriye igikorwa cyo gutangiza Itorero Indangamirwa14 ribera i Nkumba. Mu gihe cy’iminsi 45, uru rubyiruko ruzatozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, icyerekezo cy’Igihugu n’uruhare rwabo mu kugishyira mu bikorwa. Urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 rwageze kuwa Gatanu mu Karere ka Burera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, […]

RDC: Abanyamerika 2 bakurikiranweho kugerageza coup d’etat bavuze ko batewe ubwoba

Abanyamerika babiri bari kuburanishwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera uruhare bagize mu gushaka guhirika ubutegetsi muri Gicurasi, kuwa Gatanu babwiye urukiko ko batewe ubwoba n’umuyobozi wabo ababwira ko bagomba kwifatanya nabo cyangwa bakicwa . Ku wa 19 Gicurasi, abantu bitwaje intwaro bigaruriye ibiro bya perezidansi mu murwa mukuru Kinshasa mbere y’uko uwari umuyobozi […]

Iran: Masoud Pezeshkian yasimbuye Raisi ku mwanya wa perezida

Masoud Pezeshkian wahoze ari ministri w’ubuzima muri Iran kuri uyu wa Gatandatu, itariki 6 Nyakanga 2024, yatsinze icyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu. Yari ahanganye na Saeed Jalili, wari ashinzwe ibiganiro ku byerekeye nukiliyeri. Yari amatora yo gusimbura Ebrahim Rais uherutse gupfa azize impanuka y’indege. Perezida mushya yasabye abaturage kumushyigikira mu biganiro ateganya kugirana n’ibihugu […]

U Rwanda na Korea y’Epfo byasinyanye amasezerano ya miliyari 1$

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf na Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Woo-jin Jeong, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024 basinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari y’amadolari. Ni amasezerano ya miliyari 1 y’amadolari y’Amerika ibihugu byombi basinyanye agamije gutera inkunga imishinga y’iterambere mu gihugu. Aya amasezerano akurikiye ayasinyiwe mu nama yahuje Koreya […]

Tchad: Amakimbirane y’aborozi n’abahinzi yaguyemo batandatu

Nibura abantu batandatu barapfuye abandi bane barakomereka mu mirwano mishya y’abaturage hagati y’abahinzi n’aborozi bo muri perefegitura ya GorĂ© yo mu Ntara ya Logone Oriental, mu majyepfo ya Tchad. Nkuko bikunze kugaragara abahinzi bashinja aborozi kuragira mu mirima yabo Ibiheruka byabaye hashize icyumweru kimwe gusa i Timberi, nko mu birometero makumyabiri uvuye i GorĂ©. Amakimbirane […]

RDC: Minisitiri w’ingabo mushya yijeje gukemura ibibazo biri muri FARDC

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 4 Nyakanga 2024, Umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) Gen. Christian Tshiwewe, yamurikiye ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’ingabo mushya, Guy Kabongo Mwadiamvita. Hari mu birori byateguwe ku cyicaro gikuru cy’ingabo giherereye muri Camp Kokolo mu murwa mukuru Kinshasa nkuko […]

Abanyaburayi bananiwe kumvikana ku kurekura inkunga igenewe RDF muri Mozambike

Abanyaburayi bananiwe kumvikana ku bijyanye no kurekura inkunga nshya y’amafaranga igenewe Ingabo z’u Rwanda yo gukoresha muri Cabo Delgado, mu gihe, u Bubiligi ngo burimo gusuzuma ibihano bishya ku butegetsi bwa Kigali bushinja gushyigikira inyeshyamba za M23. Ingingo nyinshi zerekeye u Rwanda zari ku murongo w’ibyigwa mu nama y’itsinda ry’imirimo kuri Afurika (COAFR), ku wa […]

Iburengerazuba: Icyo urubyiruko rusaba abazaruhagararira mu nteko

Mu Ntara y’Iburasirazuba, bamwe mu rubyiruko bagize inteko itora, bavuga ko hari bamwe mu bakandida batorerwa kuzabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko bamara kugeramo ntibagaruke ngo bumve ibyifuzo byabo, bityo bagasaba ko abazatorwa kuri iyi nshuro bajya basubira inyuma bakumva ibitekerezo byabo. Kuwa 03 Nyakanga 2024, ibi ni ibyagarutsweho ubwo abakandida depite bazahagararira urubyiruko mu Nteko […]

Trump arifuza kuyobora manda eshatu nka Perezida wa Amerika

Umukandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani, Donald Trump, aravuga ko ashaka gutegeka manda eshatu nk’umukuru w’igihugu. Si ubwa mbere Trump atangaje ko yifuza ko habaho manda ya gatatu. Na mbere yaho, guhera mu 2019, yabivuze inshuro nyinshi. Ubu arimo arashaka iya kabiri. Muri Gicurasi, ubwo yarimo yiyamamazaga imbere y’ishyirahamwe rikomeye riharanira uburenganzira bwo gutunga imbunda, National Rifle Association, […]

Tunisia: Umukandida mu matora ya perezida yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tunisia, Lotfi Mraihi, watangaje ko yifuza kuzitabira amatora ya perezida ateganijwe mu Kwakira, yatawe muri yombi na polisi akekwaho kunyereza amafaranga. Mraihi, umuyobozi w’ishyaka ry’ubumwe bwa repubulika, akaba n’umwe mu banenga cyane Perezida Kais Saied, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu ushize, nk’uko abanyapolitiki n’ibitangazamakuru byaho babitangaje. Umuvugizi […]

Perezida wa Tchad arimo gukorwaho iperereza mu Bufaransa

Iperereza ry’ibanze ryatangijwe mu Bufaransa ku birego byo kwigwizaho imitungo mu buryo butemewe bivugwa kuri Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss DĂ©by Itno. Aya makuru yemejwe n’abegereye iyi dosiye bavugana na RFI ku wa Kabiri, itariki 2 Nyakanga. Mu mpera za 2023, ubushakashatsi bwakozwe na Mediapart bwatangaje ko amafaranga yakoreshejwe agera ku 900.000 by’amayero yo kugura […]

Gitega: Emilienne washinje umupadiri ihohotera rishingiye ku gitsina yagizwe umwere

Icyemezo kigira umwere Emilenne Sibomana cyafashwe kuwa Gatanu ushize. Aya makuru yemejwe na MaĂ®tre Michella Niyonizigiye, umwunganira. Yagaragaje ko icyo cyemezo cyamenyeshejwe kandi gisobanurirwa umukiriya we ku wa Kabiri, itariki 2 Nyakanga, muri Gereza Nkuru ya Gitega (umurwa mukuru wa politiki w’u Burundi) aho amaze umwaka urenga afungiye. Emilenne Sibomana, wari umunyamabanga w’Ishuri Ryisumbuye rya […]

USA: Biden yemeje ko ntaho yenda kujya nubwo akomeje kugaragaza intege nke

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagerageje guturisha abakada bakuru mu ishyaka ry’Abademokarate n’abakozi bari kumwamamaza, nyuma y’amakuru avuga ko yaba arimo gutekereza ejo hazaza he nyuma y’ikiganirompaka yitwayemo nabi imbere ya Donald Trump mu cyumweru gishize. Biden yafatanye ifunguro rya saa sita na Visi-Perezida Kamala Harris mu […]

Sierra Leone: Itegeko ribuza gushyingira abana ryakiranwe yombi

Leta ya Sierra Leone yashyizeho itegeko rishya ribuza gushyingirwa kw’abana ryatangajwe mu birori bikomeye byateguwe na Fatima Bio, umugore wa Perezida, byabaye ku wa kabiri mu murwa mukuru Freetown. Abatumiwe, barimo umugore wa perezida wa Cap-Vert n’umugore wa perezida wa Namibia, barebaga ubwo umugabo we, Perezida Julius Maada Bio, yashyiraga umukono ku itegeko ribuza gushyingirwa […]

USA: Visi Perezida Kamala Harris ashobora gusimbura umukambwe Biden

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris, ari we mahitamo ya mbere Perezida Joe Biden ashobora guhitamo ngo amusimbure mu kwiyamamaza igihe yahitamo kudakomeza guhatana mu matora yo mu Gushyingo nk’uko byatangajwe na Reuters kuri uyu wa Gatatu. Reuters ivuga ko ibi ibikesha abantu bo hejuru mu gikorwa cyo kwiyamamaza kwa Biden, […]

Rulindo: Umukandida wiyamamaza ku giti cye yiyemeje kuvuganira mwalimu

Janvier Nsengiyumva, Umukandida rukumbi wigenga mu matora y’abadepite, yabwiye abaturage bo mu Karere ka Rulindo ko natorwa azavuganira mwalimu akagira ihahiro ryihariye kandi azabafasha kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi. Uyu mukandida yabwiye abaturage b’i Rulindo ko nagera mu nteko azavuganira umwalimu akamusabira ko yagira iguriro ryihariye nk’uko hariho iry’abashinzwe umutekano kandi ku biciro byoroheje. Nsengiyumva avuga […]

RDC: Icyemezo cy’ubwenegihugu bwa Congo ubu kizajya gitangwa n’inzego z’iperereza

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Nyakanga 2024, Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, mu ibaruwa yanditse, kopi yayo yageze kuri 7SUR7.CD, yashyize ahagaragara uburyo bushya bwo gutanga icyemezo cy’ubwenegihugu bwa Congo hagamijwe kurwanya icyo bise ubucengezi bukabije. Constant Mutamba yamenyesheje abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko itangwa ry’iki cyemezo ubu ryashyizwe mu biganza […]

Amafoto: Ibyaranze ukwiyamamaza kw’abakandida depite ba FPR – Inkotanyi hirya no hino

53831498164_a993f5f533_k.jpg

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga 2024, Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida depite b’Umuryango FPR – Inkotanyi byakomereje mu turere dutanu tw’Intara y’Amajyepfo . Mu Karere ka Muhanga hiyamamarije abakandida depite batatu barimo Kalinijabo Barthelemy, Kampororo Jeanne d’Arc na Musonera Germain. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rongi. Mu Karere ka Nyanza hiyamamarije abakindida depite […]

Mali: Byibuze abantu 40 biganjemo abari mu bukwe bishwe n’inyeshyamba

Kuri uyu wa Kabiri ushize, abayobozi bavuze ko abantu bitwaje intwaro batamenyekanye bahitanye abantu bagera kuri 40 mu gitero cyagabwe ku mudugudu wo muri Mali rwagati yibasiwe n’ibikorwa by’inyeshyamba. Iki gitero cyagabwe ku wa Mbere mu mudugudu wa Djiguibombo mu karere ka Mopti, kamwe mu turere twinshi two mu majyaruguru ya Mali no hagati aho […]

Iby’umutekano ibyo hafi 90% byararangiye biri iruhande – Kagame

gretddnwiaaqk1a.jpg

« Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye mu Karere ka Kirehe, kuri uyu wa Kabiri, itariki 2 Nyakanga, yongeye gushimangira ko umutekano w’u Rwanda wizewe ndetse anakomoza ku bantu bakomeje kuvuga ko abaturage bajya mu bikorwa byo kwiyamamaza baba bajyanwe ku ngufu. Ubwo yafataga ijambo, umukuru w’igihugu akaba n’umukandida wa FPR yatangiye agaruka […]

Louise Mushikiwabo yambitswe umudari uruta iyindi muri Roumania

grainrxx0ecrxtv.jpg

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga, yahawe umudari wa Ordre de l’Étoile de Roumanie wo ku rwego rwa Grand-Croix, yagenewe na Perezida wa Roumania, Klaus Lohannis. Uyu mudari Umunyamabanga Mukuru wa OIF yawushyikirijwe na Mnisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Roumania, Luminita Odobescu. Ibi bigamije kugaragaza ubushake bwa Roumania […]

Amamiliyoni yahawe u Rwanda muri gahunda y’abimukira ntazasubizwa nihagarikwa

Amafaranga arenga miliyoni 320 yakoreshejwe na guverinoma muri gahunda itavugwaho rumwe yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda ngo birashoboka ko yatakara mu gihe ishyaka ry’Aba-conservateurs riri ku butegetsi ryaba ritsinzwe amatora rusange yo kuwa Kane . Amafaranga yakoreshejwe mu mafaranga y’iterambere ry’ubukungu mu Rwanda, hamwe n’amafaranga yashyizweho muri iyi gahunda, ntashobora gusubizwa mu gihe iyi […]

Kinshasa: Umwe mu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi yavuze impamvu bateye Kamerhe

Urubanza mu mizi rwerekeye ” gushaka guhirika ubutegetsi ” ku wa 19 Gicurasi i Kinshasa rwatangiye kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga imbere y’urukiko rwa gisirikare muri Gereza ya Ndolo, Komini ya Barumbu, i Kinshasa. Mu bantu 51 baregwa, Yusufu Ezangi ukurikiranweho kugira uruhare muri iki gikorwa, ni we wa mbere watanze ubuhamya bwe […]

Mu Rwanda hagiye gutangira kwigishwa ibya AI na Robotics mu byiciro byose

Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze (REB) bwatangaje ko bitarenze muri Nzeri uyu mwaka, hazaba hashyizwe amasomo y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhimbano (AI) na robotics mu nteganyanyigisho y’uburezi mu byiciro byose. Abanyeshuri bo mu Ishuri Ryisumbuye rya Kayonza Modern bakaba kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga, bageze i Kigali, nyuma yo kwegukana umwanya wa 2 mu marushanwa mpuzamahanga […]

Israel yarekuye Abanyapalesitine basaga 50 yari ifunze

Kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga, nibura Abanyapalestine 55 bari bafungiwe muri Gaza barekuwe na Israel, barimo umuyobozi w’ibitaro bikuru byaho. Mohammed Abu Selmia hamwe n’abandi, bafashwe mu Gushyingo ubwo Ingabo za Israel zagabaga igitero ku Bitaro bya Shifa. Mu mashusho ya videwo yanyujijwe mu bitangazamakuru byo muri Palesitine nyuma y’irekurwa rye, Abu Selmia […]

France: Ishyaka RN rirabyinira ku rukoma nyuma yo gutsinda icyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite

Abahezanguni batsimbaraye ku bya kera mu Bufaransa bari mu byishimo nyuma y’icyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite, cyemeje kugira ijambo rikomeye muri politike y’u Bufaransa kwabo bafata nko gusatira kugera ku butegetsi. Abashyigikiye ishyaka rya Rassemblement National (RN) ririmo Marine Le Pen, rirwanya abinjira mu gihugu, bavugiye hejuru mu byishimo ubwo Le Pen yavugaga ko “uruhande […]

Lubero: Imodoka 5 z’umuryango Tearfund zatwitswe n’insoresore

Imodoka byibuze 5 z’Umuryango utegamiye kuri leta witwa Tearfund zavaga Lubero zijya Beni zinyuze i Butembo, zatwitswe n’insoresore mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga 2024. Ubuyobozi buvuga koi bi byabereye ahitwa Kivunano. Umuyobozi wa Teritwari ya Lubero, wemeje aya makuru, yabwiye Kivu Morning Post ko iperereza ryatangiye ngo […]

Umuti wa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg wakuwe ku isoko ry’u Rwanda

grwt5w6baaaogrt.jpg

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyahagaritse ikwirakwizwa, n’ikoreshwa rya nimero A4042 y’umuti witwa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg (“comprimĂ© effervescent”), ukorwa n’uruganda rwitwa UPSA SAS rwo mu Bufaransa. Rwanda FDA ivuga ko nyuma ya raporo zakemangaga ubuziranenge bw’uyu muti uvugwa hejuru, ubusesenguzi bwasanze warahinduye ibara aho kuba umweru, ibara ry’iyi nimero y’umuti (A4042) […]

RDC: Fayulu yashinje Tshisekedi kuba inyuma y’ibibera mu burasirazuba

Mu ijambo yagejeje ku gihugu kuri iki Cyumweru, itariki ya 30 Kamena 2024 mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi yibasiye Perezida FĂ©lix Tshisekedi, amushinja kuba ari we washyize igihugu mu mutekano muke mu igice cy’iburasirazuba. Uyu munyapolitiki arashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kuba budafite ubushobozi […]

Uganda: Abantu 9 bo mu muryango umwe barashwe 4 bahasiga ubuzima

Abantu bane bo mu muryango umwe barashwe baricwa, mu mudugudu wa Namatale, mu Murenge wa Buwaya, mu Karere ka Mayunge mu gihugu cya Uganda mu gihe abandi batanu bihutanwe ku bitaro bya Iganga na Mulago nyuma yo gukomereka bikabije. Umuvugizi wa polisi muri Busoga y’iburasirazuba, Diana Nandaula, uvuga ko uyu muryango watewe saa tatu n’igice […]

Lubero: Abarwanyi ba M23 bamaze kwigarurira Umujyi wa Kirumba

Ku isaha ya saa sita n’iminota icumi inyeshyamba za M23 zari zinjiye mu mujyi wa Kirumba, ari na wo utuwe cyane muri Teritwari ya Lubero, aho binjiye abaturage babakomera mashyi bashungereye ku muhanda ari benshi. Ibi bije nyuma y’ifatwa ry’agace ka Kanyabayonga kari kamaze iminsi kaberamo imirwano hagati ya M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo. […]

Karongi: Umukandida Paul Kagame yatanze igisobanuro cy’imiyoborere myiza

gruj14cw8aa4xgw.jpg

“Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo abayobozi bafata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo. Ibyo turabirwanya. Mukwiriye kubirwanya namwe mukabyanga,” ibi ni ibyatangajwe n’umukandida wa FPR-Inkotanyi mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakomereje mu Karere ka Karongi. Abaturage basaga 170,000 bo mu Karere ka Karongi no mu nkengero zaho, kuri iki Cyumweru, itariki 30 Kamena 2024, bateraniye ku kibuga […]

Ibintu by’ingenzi byaranze ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda mu myaka 6 ishize

Ububanyi n’amahanga ni ishingiro ry’iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose kuko butariho nticyabona aho gihahira n’aho gicuruza, nticyabona abacyigoboka mu bihe bikomeye, cyangwa ngo hagire ucyitabaza muri ibyo bihe kuko kitabashije kubaka umubano ukomeye n’ibindi bihugu bityo n’iterambere ryacyo rikaba ryagorana kuko cyaba cyarabaye nyamwigendaho. Mu myaka 6 ishize tugiye kurebera hamwe uko umubano w’u […]

FARDC yahakanye amakuru avuga ko Gen. Chicko yahizwe bukware n’abaturage

screenshot_2024-06-30_102840.jpg

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyahakanye ku mugaragaro amakuru cyita ibinyoma kandi agamije kuyobya ari kuvugwa kuri Gen. Major Chicko Tshitambwe, Komanda w’ingabo ku rugamba rw’amajyaruguru. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu hagaragaye amashusho yavaga i Butembo, aho byavugwaga ko abaturage barimo guhiga Gen. Chicko muri hotel bakekaga ko acumbitsemo ngo […]

Nigeria: Byibuze 18 baguye mu bitero mu bukwe, ku irimbi n’ibitaro

Abayobozi baravuga ko byibuze abantu 18 bishwe abandi 30 barakomereka mu iturika ritandukanye ry’ibisasu ryahitanye abantu muri Leta ya Borno iherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria. Bivugwa ko kimwe mu bikekwa ko ari ibisasu cyahitanye abantu batandatu abandi kigakomeretsa abandi mu birori by’ubukwe kuri uyu wa Gatandatu ushize. Ikigo gishinzwe ubutabazi cya leta cyatangaje ko […]

HRW iremeza ko abantu 30 ari bo bishwe n’inzego z’umutekano mu myigaragambyo

Human Rights Watch, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, uravuga ko abantu 30 ari bo bamaze gupfa baguye mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro muri Kenya . HRW iregeka izo mpfu ku nzego z’umutekano zarashe ku bigaragambyaga kuwa kabiri ushize. Nyuma y’igitutu cyinshi, Prezida William Ruto yanze gusinya uwo mushinga wari watowe n’inteko. Uyu muryango wemeza […]

RDC: M23 yafashe Kimaka mu gihe imirwano ikomeje mu nkengero za Kanyabayonga

Inyeshyamba za M23 zafashe Umujyi wa Kimaka muri Teritwari ya Lubero kuri uyu wa Kane, itariki 27 Kamena, aho bivugwa ko abaturage benshi bahungiye imirwano ahitwa Kirumba no mu nkengero zaho. “Inyeshyamba zafashe Kimaka kandi ubu hari urujijo muri Miriki, biragoye kumenya ugenzura ako gace,” uyu ni umwe mu baturage bavuganye na Kivu Morning Post […]

Kenya: Umupolisi warashe mu mbaga y’abaturage nk’uwishimisha ari mu mazi abira

54daa18f-812d-40ed-a718-990304e6384b.jpg

Abanyakenya bariye karungu nyuma y’uko umupolisi wambaye gisivili afashwe amashusho arasa ku baturage abegereye hafi y’Akarere k’Ubucuruzi ka Nairobi (CBD). Iyi videwo yerekana umupolisi wambaye ingofero y’umukara, ishati y’ubururu n’ipantaro isa nk’ivu arasisha imbunda ya AK-47 ku mbaga y’abantu bari bahagaze batuje bamureba we na bagenzi be bapakira abigaragambyaga bafashwe mu modoka yabo. Iyi videwo […]

Paris: Lt. Col. Shyaka wa RDF yasoje neza amasomo yakurikiranaga mu Ishuri ry’Intambara

Umusirikare mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, Lt. Col. Jean Paul Shyaka, yasoje amasomo ya gisirikare yakurikiranaga mu Ishuri ry’Intambara ryo mu Bufaransa (Ecole de Guerre)ku manota yo hejuru. Umuhango wo gutanga brevets ku banyeshuri basoje amasomo y’icyiciro cya 31 wabereye i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Kane ushize, itariki 27 Kamena 2024 nk’uko byatangajwe […]

Abanyeshuri b’Abarundi ntibemerewe gusohoka igihugu muri iki gihe cy’ibiruhuko

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano w’u Burundi yatangaje ko nta munyeshuri wemerewe kurenga imipaka y’igihugu muri ibi biruhuko kubera ko bose bagomba kwitabira ingando. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane, itariki 27 Kamena 2024 ari i Gitega. Kuri uyu wa Kane i Gitega mu murwa mukuru w’igihugu hari hateraniye inama yahuriyemo abaminisitiri batatu, ari bo; minisitiri […]

Abasirikare 2 bakuru ba RDF basoje amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Uganda

grfunzhwwaakv3_.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Kamena 24, ba ofisiye ba RDF, Maj Corneille Ntaganira na Maj JDD Nkubiri, bahawe impamyabumenyi mu ishuri rikuru ryo kuyobora ingabo n’abakozi (Senior Command and Staff College) rya Uganda riherereye i Kimaka. Uyu muhango witabiriwe na Brig Gen Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’ishuri nk’iri ry’ Igisirikare cy’u Rwanda, ndetse Comdt […]

Uturere 14 twa Sudani twugarijwe n’inzara – PAM

Uturere 14 mu mpande zose za Sudani, dushobora kwibasirwa n’inzara, igihe intambara yatangiye mu kwezi kwa kane mu mwaka ushize wa 2023 yafata intera. Ikigo gicunga ibijyanye n’inzara ku Isi, kuri uyu wa Kane cyasanze ikibazo cy’inzara kirushaho gukara muri Sudani. Iki kigo kivuga ko ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM, ryasanze ariho ibintu […]

Polisi iributsa abakoresha umuhanda gukomeza ingamba zo gukumira impanuka

Impanuka zo mu muhanda buri mwaka zihitana ubuzima bw’abarenga Miliyoni ku isi, ikibazo gikunze kugarukwaho kenshi, hibutswa buri wese ko umutekano wo mu muhanda umureba, agasabwa mbere y’uko awinjiramo aturutse iwe, gutekereza ku ngamba zishoboka akwiye gufata mu kwirinda ko imyitwarire ye yaba intandaro y’impanuka yagira uwo ivutsa ubuzima cyangwa agakomereka. Ni muri urwo rwego […]

Kenya: Abigaragambya bagaragaye bishimiye abasirikare boherejwe kubahashya

Kuri uyu wa Kane, abigaragambyaga i Nairobi bakomeye amashyi ingabo z’igihugu cya Kenya (KDF) ubwo zinjiraga mu karere k’ubucuruzi ka Nairobi. Muri videwo zabonywe na The Star, abasirikare ba KDF bari mu modoka zabo banyuze mu muhanda wa Tom Mboya aho bahuriye n’abigaragambyaga. Abigaragambya bahise batangira kwishima ubwo baherekeza abasirikare boherejwe gukumira ibikorwa nk’ibyabaye kuwa […]

Sudani y’Epfo: Komanda wa UNMISS yasuye icyicaro cya RDF i Juba

greemg3wwaaxret.jpg

Kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’Ingabo z’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian, yasuye Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ku cyicaro cyazo, mu kigo cya Tomping cy’Umuryango w’Abibumbye (UN Tomping Base Camp) , i Juba. Yari aherekejwe n’abayobozi b’ingabo b’imirenge y’Amajyepfo ndetse n’Umurenge wa Juba. Umuyobozi w’ingabo za Rwanbatt-1, Lt Col Emmanuel […]

Huye: Kagame yihanganishije imiryango y’abaguye mu mpanuka yajyaga aho yiyamamariza

Umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yihanganishije inshuti n’imiryango y’abantu bapfiriye mu modoka y’imodoka bari barimo bajya mu gikorwa cyo kumwamamaza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Abantu bane bapfuye abandi batatu barakomereka nyuma y’impanuka y’imodoka ya Bus yo mu bwoko bwa Yutong ya Sositeye itwara abagenzi ya Horizon yabereye, kuri uyu wa Kane, […]

Kanyabayonga: M23 iravuga ko ibirindiro byayo bitandukanye byaterewe icyarimwe

Imirwano ikaze cyane hagati y’inyeshyamba za M23 n’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, gifatanyijwe n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye bafatanya, yongeye kubura i Kanyabayonga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 27 Kamena 2024, aho M23 ivuga ko ibirindiro byayo byatewe. Ni imirwano bivugwa ko iri kubera hagati ya Teritwari za Lubero na […]

Korea ya Ruguru yagerageje uburyo bwo gusenya ibipimo bitandukanye irashe igisasu kimwe

Kuri uyu wa Kane, Ibiro Ntaramakuru bya Leta, KCNA, byatangaje ko Koreya ya Ruguru yakoze igerageza rya misile mu rwego rwo gushaka guteza imbere ubushobozi bwayo bwo gusenya ibipimo bitandukanye irashe igisasu kimwe. Koreya ya Ruguru itangaje ibi nyuma y’umunsi umwe Ingabo za Koreya y’Epfo zitangaje ko icyasaga nka hypersonic missile irashwe n’Amajyaruguru igaturikira mu […]

Kenya: Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza yasabwe kwegura

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yanenze ku mugaragaro ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza n’umuyobozi wacyo avuga ko yananiwe kumenyesha Perezida ku gihe ibijyanye n’imyigaragambyo ikaze yategurwaga yaje kugwamo abantu ku wa Kabiri. Gachagua yavuze ko umuyobozi wa NIS, Noordin Haji yananiwe kumenyesha Perezida ubukana bw’iyi myigaragambyo ku gihe ngo hakumirwe ubwicanyi butigeze bubaho ndetse no […]

Rutsiro: Baracyamara amasaha ane mu nzira bajya kwivuza kandi baregerejwe ivuriro

Ivuriro rito (Poste de Sante) rya Remera rimaze umwaka ridakora, none bituma bamwe mu batuye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, bakora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu, mu gihe bari bishimye cyane ubwo ryubakwaga. Mukantabana Rachel utuye mu Mudugudu wa Kaganza, Akagari ka Remera mu Murenge wa Boneza, umunyamakuru […]

Kenya: Abadepite bemeje iyoherezwa ry’abasirikare gufasha abapolisi guhashya abigaragambya

Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, abadepite bemeje kohereza abasirikare mu Ngabo z’Igihugu cya Kenya hirya no hino mu gihugu kugira ngo bagarure umutekano nyuma y’imyigaragambyo ikomeje yaguyemo abantu. Inteko yatoye yemeza icyifuzo cy’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko, Kimani Ichung’wah nyuma y’amasaha make umunyamabanga wa minisiteri y’ingabo, Aden Duale, atangaje iyoherezwa rya KDF. Aba basirikare bazashyigikira […]

Haiti: Minisitiri w’Intebe yizeye kongera gufata igihugu mu biganza nyuma yo kuhagera kw’abapolisi ba Kenya

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 25 Kamena, Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Garry Conille, yemeje ko bagiye kongera kugenzura igihugu nyuma y’uko abapolisi ba Kenya basesekaye muri iki gihugu. Itsinda rya mbere ry’abapolisi ba Kenya ryageze mu murwa mukuru wa Haiti kugira ngo ritangire ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bwari bumaze igihe butegerejwe muri iki gihugu […]

Abarimu n’abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Senegal basuye RDF

csm_1__5__4c2160b0a9.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, abarimu n’abanyeshuri 26 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Senegal basuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Bakiriwe mu izina ry’Umugaba Mukuru wa RDF, n’Umuvugizi w’ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga wabasobanuriye urugendo rwo guhindura RDF n’umutekano mu karere. Izi ntumwa zigizwe n’abanyeshuri bo muri Senegal, Maroc, Mauritania, Camerun, Tchad, Togo, […]

Moscow: Umunyamakuru ushinjwa gukorera CIA aratangira kuburana nyuma y’umwaka afashwe

Umunyamakuru w’Umunyamerika, Evan Gershkovich, arashinjwa kuba intasi ya CIA kandi afungiye muri gereza y’i Moscou ubu hashize umwaka urenga. Ashobora gufungwa imyaka 20, keretse aramutse arokowe no guhinduranya imfungwa ku munota wa nyuma. Intambara y’u Burusiya muri Ukraine yari imaze hafi umwaka umwe ubwo Evan Gershkovich yageraga i Yekaterinburg, mu nsi y’imisozi ya Ural, ku […]

Iburengerazuba: Hacukurwa hagati ya toni 1000 na 2000 z’amabuye y’agaciro ku mwaka

Mu Ntara y’Iburengerazuba muri rusange, imibare igaragaza ko mu mwaka umwe, nibura umusaruro uboneka w’amabuye y’agaciro uri hagati ya toni 1,000 na 2,000 ku mwaka . Mu mwaka wa 2022/23 wonyine, hacukuwe toni 1,967.5, muri uyu musaruro, umwinshi ukaba waravuye mu Karere ka Rutsiro, nka kamwe kiganjemo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro […]

Abasirikare 20 n’umusivili umwe biciwe mu burengerazuba bwa Niger

Intagondwa za kiyisilamu zishe abasirikare 20 n’umusivili umwe mu burengerazuba bwa Niger, nk’uko byemezwa na ministeri y’ingabo muri icyo gihugu nyuma y’iminsi micye hashimuswe Perefe wa Bilma. Itangazo rya ministeri y’ingabo ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu rivuga ko ingabo z’igihugu zagabweho igitero hafi y’umudugudu wa Tassia. Abandi bantu icyenda bakomerekeye muri icyo gitero. Leta ivuga ko […]

Manager wa station ya lisansi yiyahuriye mu biro bye yirashe kubera imyenda

Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Mubende kiri gukora iperereza ngo kimenye uko byagenze ngo manager wa station ya lisansi w’imyaka 27 yirasire mu biro bye. Allan Atubo bivugwa ko yaba yirashe akoresheje imwe mu mbunda z’abasekirite ubwo yari mu biro bye kuri Oil Energy Fuel Station mu Mudugudu wa Kisekende, mu Mujyi wa Mubende […]

Ntabwo nari nzi ko njye nzatura i Kigali – Minisitiri Utumatwishima

Minisitiri w’urubyiruko w’u Rwanda, Dr Abdallah Utumatwishima, yahishuye ko yageze i Kigali mu bintu bimutunguye kuko yari azi ko atazigera ahatura kugeza igihe yibonye muri yellow paper yagizwe minisitiri. Ibi yabitangarije, kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Kamena, mu gikorwa cyo kwiyamamaza k’umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge […]

Niger: Umwe mu mitwe yitwaje intwaro isaba irekurwa rya Perezida Bazoum washimuse Perefe

Mu gihe abayobozi bahiritse ubutegetsi muri Niger bari yemeje ishimutwa rya Perefe wa Bilma n’intumwa yari ayoboye kuwa ku Gatanu, itariki ya 21 Kamena, icyo gitero cyaje kwigambwa n’umutwe wa Front Patriotique pour la Justice (FPJ), Uyu mutwe utandukanye n’undi witwa Front Patriotique pour la LibĂ©ration (FPL) wasenye ku Cyumweru, kuwa 16 Kamena, umuyoboro wajyanaga […]

RDF yahaye ikaze abashaka kwinjira mu gisirikare ku rwego rwa ofisiye

aa-8.jpg

Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa ofisiye baramenyeshwa n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ko kwiyandikisha ku turere no ku mirenge bizatangira ku itariki ya 2 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2024. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko abahamagawe ari abo ku rwego rwa ofisiye baziga umwaka umwe mu […]