Itsinda rya mbere ryâabapolisi ba Kenya ryerekeje muri Haiti
Kuri uyu wa Mbere nimugoroba, itsinda rya mbere ryâabapolisi ba Kenya bahagurutse i Nairobi berekeza muri Haiti mu rwego rwâubutumwa mpuzamahanga bugamije kuzana umutekano mu gihugu, nk’uko byatangajwe na Minisitiri wâumutekano mu gihugu cya Kenya, Kithure Kindiki. Mu magambo ye, Kithure Kindiki yagize ati: “Nishimiye gusezera ku itsinda rya mbere ryâabapolisi bâigihugu bagiye kugira uruhare […]
Ukraine iravuga ko yasenye ibirindiro by’indege zitagira abadereva zâu Burusiya
Ukraine iravuga ko yasenye ibirindiro byâu Burusiya byakoreshwaga mu kohereza indege zitagira abadereva (drones) zakozwe na Iran no mu guhugura abasirikare bazikoresha. Amafoto yerekana isenywa ryâubu bubiko yashyizwe ahagaragara nâIngabo za Ukraine zirwanira mu mazi nyuma yâamakuru yâiturika rihambaye hafi yâikibuga cyâindege cyâu Burusiya giherereye mu karere ka Krasnodar. Moscou ntiragira icyo itangaza kuri aya […]
Korea: Inkongi yâumuriro mu ruganda rukora batiri yahitanye byibuze 22
Abayobozi b’inzego z’ibanze baravuga ko inkongi y’umuriro mu ruganda rukora batiri muri lithium muri Koreya y’Epfo yahitanye byibuze abantu 22, abenshi muri bo bakaba ari abanyamahanga. Iyi nkongi y’umuriro yadutse ahagana mu masaha ya saa 10:31 za mu gitondo ku ruganda rwa sosiyete ikora batiri yitwa Aricell ruherereye Hwaseong, mu Ntara ya Gyeonggi, mu bilometero […]
Abapolisi bafashe nabi umubyeyi wari ufunzwe arwaje umwana bagiye gukorwaho iperereza
Umuvugizi wa Polisi yâu Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko hagiye gukorwa iperereza cy’abapolisi baba baranze guha umubyeyi wari ufunzwe uruhushya rwo kujya kuvuza umwana we w’amezi atatu kugira ngo bamenye ukuri kwabyo . Ni nyuma y’uko hari ababyeyi babiri, Nyirahabimana Claudine na Umumararungu Adorata, bari bafungiwe kuri sitasiyo ya Nkanka mu mu Murenge wa […]
Abo ba Kaina nâabandi bagifite agahinda bazaze tuzabasaba imbabazi â Umuvugizi wa M23
Umutwe wa M23 ubinyujije ku muvugizi wungirije, Dr Balinda Oscar, watangaje ko witeguye kwakira bagenzi babo basigaye inyuma batari ku rugamba kubera impamvu zabo zitandukanye, wemeza ko biteguye kubasaba imbabazi bagakomezanya urugamba . Ibi Dr Balinda Oscar (uri ku ifoto na Corneille Nangaa) yabitangaje nyuma yâaho umwe mu bahoze ari abayobozi bâingabo mu mutwe wa […]
Kenya: Perezida Ruto yemeye kuganira nâurubyiruko rumaze iminsi mu myigaragambyo
Muri Kenya, Perezida William Ruto yavuze ko yiteguye gushyikirana n’urubyiruko rukomeje ibikorwa byâimyigaragambyo. Ku Cyumweru, itariki ya 23 Kamena, interuro yari iyo kutemerera abanyapolitiki bashyigikiye itegeko ryateje imyigaragambyo kwigaragaza mu nsengero. Urubyiruko rwinshi rwaboneyeho umwanya wo kwerekana ibyo rusaba imbere y’abizera, nkâ i Nairobi. Mu cyumweru gishize, ibihumbi by’urubyiruko rwagiye mu mihanda hirya no hino […]
Kigali: Nyuma y’igihe barahebye abarenga 7000 bagiye guhabwa mubazi
Guhera kuri uyu wa Mbere, itariki ya 24 Kamena 2024, abaturage basaga 7,000 basabye mubazi zâamazi hirya no hino mu gihugu bagiye gutangira kuzihabwa nk’uko byatangajwe n’Ikigo cyâIgihugu gishinzwe Amazi, Isuku nâIsukura, WASAC. Bamwe mu baturage bagiye guhabwa izi mubazi (konteri) bavuga ko bari bamaze amezi agera kuri ane bazitegereje ariko batarazihabwa. Aba baturage biganjemo […]
U Burusiya: Igitero ku bapolisi, ku nsengero no ku masinagogi cyahitanye benshi
Igitero cyagabwe ku bapolisi, ku nsengero no ku masinagogi muri Repubulika ya Dagestan yo mu majyaruguru y’u Burusiya kuri iki Cyumweru, itariki 23 Kamena 2024, cyahitanye abantu benshi . Abantu bitwaje imbunda bibasiye imijyi ya Derbent na Makhachkala ku munsi mukuru wa pentekote w’Aba-Orthodox. Abapfuye barimo byibura abapolisi 15, umupadiri n’umuzamu bishwe. Batandatu mu bagabye […]
U Butaliyani bwafashe intwaro zari zohererejwe umujenerali wo muri Libya
Abategetsi b’Abataliyani bafashe ubwato bw’imizigo bivugwa ko bwari butwaye intwaro zivuye mu Burusiya ku muyobozi wâingabo zirwanya guverinoma yemewe nâamahanga muri Libya, Gen. Haftar . Ku wa Gatanu, ikinyamakuru Corriere della Sera cyo mu Butaliyani cyatangaje ko abashinzwe umutekano bakoze iki gikorwa babisabwe n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi bafata intwaro zifite agaciro […]
Ibyadutandukanyije mu mateka tuzi yashize tugenda dusiga inyuma twarabirenze â Kagame
Ibyadutandukanyije mu mateka tuzi yashize tugenda dusiga inyuma twarabirenze. Buri munyarwanda wese, ndetse nâutari umunyarwanda ariko uri mu Rwanda bigomba kumugeraho, ibi ni ibyatangajwe nâumukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, mu Karere ka Rubavu, aho yakoreye igikorwa cyo kwiyamamaza ku munsi wa kabiri ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye. Mu ijambo yagejeje ku mbaga yâabaturage bâAkarere ka Rubavu, […]
Amafoto: Perezida Kagame yageze i Rubavu aho akomereje kwiyamamaza

Ku munsi wa kabiri wâibikorwa byo kwiyamamaza, umukandida wâUmuryango wa RPF-Inkotanyi yageze mu Karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru, aho ahura nâibihumbi nâibihumbi byâabamushyigikiye mu rwego rwo kubagezaho imigabo nâimigambi ye muri iyi manda iri imbere akeneye ko bamutorera mu matora yo muri Nyakanga . Ni igikorwa cyitabiriwe nâibihumbi nâibihumbi byâabaturage baturutse mu bice bitandukanye […]
Imyigaragambyo ikomeje kubica muri Kenya yaba irimo ukuboko kwâamahanga?

Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, ubu aravuga ko hari ibihugu byâamahanga bishobora kuba biri inyuma yâimyigaragambyo yamagana umushinga wâitegeko ryâmari uri kwamaganwa nâurubyiruko rwo muri Kenya. Mu kiganiro yatanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Star, Mwaura yavuze ko mu gihe hari impungenge nyazo zigaragara, hashobora kuba hari […]
Burundi: Abasirikare banze kurwana na M23 basabiwe gufungwa burundu
Umushinjacyaha wa gisirikare mu gihugu cyâu Burundi yaraye asabiye igifungo cyâimyaka 10 nâihazabu yâamadolari 800, buri umwe, abasirikare 35 banze kurwana na M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu gihe abandi 239 basabiwe gufungwa ubuzima bwose nâihazabu yâamadolari 800 buri umwe. Ayo madolari 800 ngo ni ayo kwishyura indege, ubwato nâimodoka bakoresheje bataha mu […]
Israel irigamba kwivugana Ayman Ratma wagemuriraga intwaro Hamas
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko igitero cyâindege zitagira abapilote cya IDF cyahitanye Ayman Ratma, umwe mu bagemuriraga intwaro zikomeye umutwe wa Hamas, mu kibaya cya Bekaa . Israel yavuze ko Ratma yafashaga kohereza ibikoresho by’intambara bigenewe Hamas na Jamaa Islamiya, ishami ryâAbavandimwe b’Abayisilamu (Muslim Brotherhood) biva muri Liban nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga. Igisirikare […]
Brazil: Abagabo basaga 6500 bamaze gutakaza ubugabo kubera kanseri
Hagati y’umwaka wa 2012 na 2022, mu gihugu cya Brazil hatangajwe abagabo 21,000 barwaye kanseri y’ubugabo , nkuko minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu ibivuga, aho byavuyemo impfu 4,000 ndetse, mu myaka 10 ishize, abagabo barenga 6,500 bakaswe ubugabo bwabo, muri rusange bangana n’abagabo babiri bakaswe ubugabo bwabo buri munsi . Leta ya MaranhĂŁo, ya mbere […]
Ukraine yatangiye gushaka abarwanyi mu mfungwa
Mu rwego rwo gushaka abarwanyi bashya mu ngabo zacyo mu gihe ibitero byâu Burusiya bikomeje, Igisirikare cya Ukraine cyatangiye kubashakira mu mfungwa, aho bivugwa ko hamaze kwandikwa abagera mu 3.000 . Mu gihe amasezerano yabo ya gisirikare azaba arangiye, imfungwa zizahabwa igihano nsimburagifungo intambara nirangira. Ukraine bivugwa ko ifite ikibazo cyâabasirikare bahagije. Abaturage bayo nimiliyoni […]
Namibia: Urukiko rwemeje ko amategeko yabuzaga ubutinganyi anyuranyije nâitegeko nshinga
Urukiko Rukuru muri Namibia rwatangaje ko amategeko abiri yo mu gihe cyâabakoloni yagiraga icyaha kubana kwâabahuje ibitsina, anyuranyije nâitegeko nshinga . Kuri uyu wa Gatanu, nibwo Urukiko Rukuru rwa Namibia rwakuyeho amategeko abiri yo mu gihe cyâabakoloni ahana imibonano mpuzabitsina hagati yâabahuje ibitsina, mu cyafashwe nkâintsinzi idasanzwe ku muryango wa LGBTQ +. Abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu […]
Beijing: Amb. Kimonyo yasobanuye impamvu Afurika ihitamo u Bushinwa kurusha Uburengerazuba
Mu kiganiro nâabanyamakuru ba Global Times, Ma Jingjing na Zhang Yiyi, Ambasaderi wâu Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yasobanuye impamvu Afurika ihitamo gukorana nâu Bushinwa kurusha nâuburengerazuba ubwo baganiraga ku kwagura ubufatanye mu bukungu nâubucuruzi hagati yâu Bushinwa nâu Rwanda, agaragaza amahirwe mashya yâubufatanye hagati yâibihugu byombi. Abanyamakuru ba GT bamubajije bati âIbitangazamakuru byinshi byo […]
Vladmir Putin yijeje Korea yâEpfo igisubizo kitayishimisha mu gihe yaha intwaro Ukraine
Vladimir Putin yihanangirije Koreya y’Epfo avuga ko izaba ikoze “ikosa rikomeye” niramuka ihaye intwaro Ukraine mu ntambara yo kurwanya u Burusiya. Ibi yabitangaje nyuma yâuko Seoul ivuze ko irimo gutekereza ko ishobora kubikora, mu rwego rwo gusubiza amasezerano mashya yâu Burusiya na Koreya ya Ruguru yo gufashanya mu gihe hagabwa “igitero” ku bihugu byombi. Kuri […]
Donald Sutherland wakinnye muri The Hunger Games yapfuye ku myaka 88
Umukinnyi wâamafilime wâUmunyakanada, Donald Sutherland, umustar wa firime zirimo The Hunger Games na Donât Look Now, yapfuye afite imyaka 88 nyuma yâuburwayi bumaze igihe. Umuhungu we, umukinnyi wa filime, Kiefer Sutherland, wamamaye muri 24H Chrono na Designated Survivor, yagize ati: “Nâumutima uremereye, ndababwira ko data, Donald Sutherland, yitabye Imana. Njye ku giti cyanjye ndatekereza ko […]
Afande yishe bunyamanswa umupadiri nyuma yo kumufatira mu buriri nâumugore we
Umupadiri wâUmwangilikani yiciwe bunyamaswa mu mujyi wo muri Kapsabet, witwa Nandi, yishwe na ofisiye mu Ngabo za Kenya ( KDF ) wamusanze mu buriri hamwe nâumugore we. Rev James Kemei, 43, yari yasuye uyu mugore, usengera mu rusengero rwa St Barnabas i Kapsabet, ari nijoro atazi ko umugabo yamuteze umutego. Muri iryo joro, uyu musirikare […]
Indorerezi zisaga 260 zimaze kwemererwa kuzakurikirana amatora mu Rwanda
Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora (NEC) ivuga ko indorerezi zâamatora zirenga 260 zemerewe gukurikirana amatora yâumukuru wâigihugu ndetse nâabadepite yo muri Nyakanga 2024. Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yavuze ko guhera ku wa 20 Kamena, NEC imaze kwemerera indorerezi zâamatora 267, kandi harimo 61 bakomoka mu bigo mpuzamahanga. Yongeyeho ko abandi bagisaba. Amakuru Ikinyamakuru New Times cyahawe […]
Kenya: Imyigaragambyo y’abaturage irakomeje
Muri Kenya abapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo bakoresheje imyuka iryana mu maso nâamazi afite umuvuduko mwinshi mu gutatanya abantu babarirwa mu bihumbi bari mu myigaragambyo mu murwa mukuru, Nairobi. Ni mu gihe mu gihugu hose hakomeje imyigaragambyo igamije kwamagana umugambi wa Leta wo kongera miliyari 2.7 zâamadolari yâAmerika ku misoro bari basanzwe batanga mu rwego rwo […]
Afurika yâEpfo: Umudepite yahagaritswe mu ishyaka kubera amagambo yâivanguramoko
Ishyaka riharanira demokarasi (Democratic Alliance) ryo muri Afurika yâEpfo, ryahagaritse umudepite nyuma yâamashusho ashaje yongeye kugaragara kuri interineti avuga amagambo yâivanguramoko yibasira Abirabura . Renaldo Gouws yabanje kuvuga ko ari videwo yahimbwe arabihakana ariko itangazo ryashyizwe ahagaragara na DA kuri uyu wa Kane rivuga ko “ari ukuri kandi atari impimbano” nkâuko byatangajwe ba BBC. Muri […]
Perezida Ndayishimiye uherutse gutangaza ko Abarundi bishimye yahindukiye abita intashima
Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 19 Kamena 2024, Perezida wâu Burundi, Ăvariste Ndayishimiye, yatangaje ko Abarundi badashima, yanga kwemera uruhare mu kibazo cyâibura rya peteroli avuga ko ari âikibazo rusangeâ. Mu butumwa yagejeje ku gihugu mu kwizihiza imyaka ine amaze ku butegetsi, Ndayishimiye yashinje abaturage b’u Burundi âgushaka kugira byose icyarimweâ. Umukuru wâigihugu cyâu […]
U Bufaransa bwakiriye inama igamije kwihutisha ikorwa ry’inkingo muri Afurika
Kuri uyu wa Kane, Paris yakiriye Ihuriro Mpuzamahanga ku busugire bwâinkingo no guhanga udushya. Yateguwe ku bufatanye bwa Gavi (l’Alliance des vaccins), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nâu Bufaransa, mu izina ryâu Burayi, igomba guhuriza ku cyicaro gikuru cya Minisiteri yâububanyi nâamahanga abahagarariye ibihugu bya Afurika, abaterankunga, inganda zâimiti, sosiyete sivile n’imiryango mpuzamahanga. Abaperezida ba […]
Mu butayu bwa Nevada hagaragaye inkingi izwi nka monolith hatazwi uko yahageze

Mu butayu bwo muri leta ya Nevada mu mpera y’icyumweru gishize, habonetse indi nkingi y’amayobera mu zizwi nka monolith iteza kwibaza icyo ari cyo nâuwaba ari inyuma yacyo. Iki kintu cyabonywe na polisi yâumujyi wa Las Vegas, yavuze ko yakibonye irimo gushakisha mu gikorwa cyâubutabazi ahitwa Las Vegas Valley. Igipolisi cyatangaje ku mbuga nkoranyambaga kiti: […]
CORwanda24: Abaturage bashyikirijwe inkunga yo kubafasha kwiteza imbere

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena, Ingabo na Polisi z’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego basoje ku mugaragaro ibikorwa bigamije gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere (CORwanda24) bikubiyemo imishinga nâinkunga yo kubafasha mu iterambere. Ibi bikorwa byakorewe mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu ku bufatanye n’inzego z’ibanze, ku nsanganyamatsiko igira iti: âImyaka […]
Somalia: Umujyanama wa leta yahakanye imikoranire y’aba Houthi na Al Shabaab

Umujyanama wa leta mu by’umutekano muri Somalia, Hussein Sheik-Ali, we yamaganye amakuru avuga ko umutwe wa Al Shabaab usigaye ukorana n’aba Houthi bo muri Yemen, avuga ari ibinyoma kandi nta shingiro afite. Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, nk’uko tubikesha VOA NEWS, Ali yanditse ati: âIngabo za Somaliya ziracyagenzura ibice 90% byâuturere zambuye abarwanyi […]
Kinshasa: Abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi bagize icyo basaba mbere yâurubanza mu mizi
Kuri uyu wa Kabiri ushize mu iburanisha ryabereye muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo ryerekeranye nâigitero cyo ku ya 19 Gicurasi cyagabwe ku rugo rwa Vital Kamerhe no ku ngoro yâumukuru wâigihugu i Kinshasa, impaka zibanze ku nyandiko zanditse zatanzwe nâababuranyi, zivuga muri make ku kwiregura kwabo nâuburenganzira bemererwa nâamategeko. Umushinjacyaha kandi yasubije inzitizi zitandukanye […]
Umuntu wa kabiri wimwe ubuhungiro mu Bwongereza yaba yarageze mu Rwanda bucece
Umuntu wa kabiri wasabaga ubuhungiro utarabwemerewe yishyuwe ÂŁ 3000 yo kwimurirwa mu Rwanda ku bushake mu gihe undi azakurikira muri iki cyumweru. Umwimukira utavuzwe izina yasabye ubuhungiro banga kubumuha none yavuye mu Bwongereza azanwa mu Rwanda mu ndege yâubucuruzi mu minsi ishize. Ni ku nshuro ya kabiri gusa guverinoma yimuriye uwasabye ubuhungiro ntabuhabwe mu gihugu […]
Burkina Faso: Abasirikare ba Mali n’abacanshuro b’Abarusiya bageze i Ouagadougou
Abasirikare ba Mali n’abacanshuro b’Abarusiya ba Wagner bageze i Ouagadougou, ahakomeje kugaragara urujijo nyuma yâigitero cyagabwe kuri Mansila ku wa kabiri ushize, itariki ya 11 Kamena, aho abasirikare barenga ijana ba Burkina Faso bishwe ndetse bamwe bajyanwa bugwate nâabajihadiste ba Jnim (Groupe de support Ă l’Insurance) , ifitanye isano na al-Qaeda) . Nyuma yâubwo bwicanyi, […]
U Rwanda rukeneye miliyari 1,5 $ kugirango ruzageze amashanyarazi kuri bose mu 2029
Ikigo cyâigihugu gishinzwe ingufu (REG) kiravuga ko igihugu gikeneye miliyari 1.5 z’amadolari kugira ngo kigeze amashanyarazi mu gihugu hose mu 2029 nyuma yo kutagera ku ntego cyari kihaye yo kuba byakozwe muri uyu mwaka wa 2024. Kugeza ubu, intego yagezweho ku rugero rwa 77.7 ku ijana, bivuye kuri 34.4 ku ijana muri 2017 hashingiwe kuri […]
Tchad: Inkongi yâumuriro yibasiye ububiko bwâamasasu yakangaranyije Ndjamena
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, i Ndjamena, inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’amasasu ya gisirikare. Guturika kwinshi kwayo kumvikanye kugera mu bilometero byinshi uvuye kuri depo mu karere ka Goudji, hafi yâikibuga cyindege cyâumurwa mukuru wa Tchad . âTwabonye ikirere gihinduka umutuku. Twumvise iturika rihambaye cyane, ku buryo twumvaga biri munsi y’ibirenge byacu, âibi […]
Burera: Akarere katashye ibiro bishya byatwaye miliyari 3
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Kamena, Akarere ka Burera katashye ku mugaragaro inyubako nshya kazajya gakoreramo, kuzuye gatanzweho agera kuri miliyari 3 Frw. Abanyaburera bavuze ko ibiro bishya by’akarere bubakiwe byatashwe ku mugaragaro, babyitezeho nâimitangire myiza ya serivisi. Inyubako nshya yâIbiro byâAkarere ka Burera igeretse gatatu, igizwe nâibyumba byo gukoreramo 48. Yubatswe mu buryo […]
Loni igiye gukora iperereza kuri Papa ku bijyanye no kumviriza terefone
Rwiyemezamirimo wâUmwongereza yajyanwe mu butabera na Vatikani ashinjwa gushuka icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika mu gihe cyo kugurisha imitungo itimukanwa. Papa ngo yaba yaremeye kumvuriza terefone y’uyu munyemari kugirango haboneke ibimenyetso bishyigikira urubanza. Kubw’ibyo, Umuryango w’Abibumbye urateganya gukora iperereza kuri Papa Fransisiko kubera kumviriza telefone mu kibazo cyâimitungo itimukanwa, nk’uko byatangajwe nâigitangazamakuru cyo mu Bwongereza, […]
Icyo ubutasi bwa gisirikare bw’u Bubiligi buvuga ku bikorwa by’ubutasi bw’u Rwanda

Ubutasi bw’u Bubiligi buravuga ko bwemera ko ibyo u Rwanda ruvugwaho biterwa no kudashaka ko hagira ushaka guhungabanya umutekano warwo cyangwa kurusubiza mu icuraburindi rwanyuzemo harimo n’Abanyarwanda baba muri diaspora. Ibi byatangajwe muri filimi mbarankuru itavugwaho rumwe yibasira ubutegetsi bw’u Rwanda iherutse gushyirwa ahagaragara bise Rwanda Classified, aho abayiteguye bashinja inzego z’ubutasi z’u Rwanda gukurikirana […]
RCS yungutse ba Assistant Inspector of Prison bashya 166

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Kamena 2024, Urwego rwâIgihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwungutse ba ofisiye bashya 166 barimo abakobwa 27. Ni umuhango wo gusoza icyiciro cya 1 cyâamahugurwa no gutanga ipeti rya âAssistant Inspector of Prisonâ kuri ba ofisiye bato 166 harimo abagore 27 basoje amasomo yabo. Uyu muhango wo guha impamyabumenyi ku bamaze […]
Biden agiye kuzana gahunda nshya izarinda abashakanye n’Abanyamerika badafite ibyangombwa
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yiteguye gutangaza politiki nshya izarinda ibihumbi magana byâabashakanye badafite ibyangombwa by’Abanyamerika gusubizwa iwabo nk’uko abayobozi muri guverinoma ye babitangaje . Iki cyemezo kizaba kireba gusa abamaze nibura imyaka 10 muri iki gihugu kandi kizabemerera gukorera muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC […]
RDC: Kamerhe yavugurujwe ku mishahara y’abadepite aherutse gutangaza
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ingano y’imishahara y’abayobozi batowe yongeye kutavugwaho rumwe, aho impaka nshya zavutse nyuma yâibyatangajwe na perezida mushya wâInteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe mu cyumweru gishize, aho yemeje ko abadepite bahembwa miliyoni 14 zâamafaranga yâAmanyekongo, hafi 5,000$, ariko nyuma humvikana benshi bamagana iyi mibare . Imibare yatanzwe mu mpera z’iki cyumweru […]
Niger: Umutwe wa FPL wigambye igitero cyangije umuyoboro wa peteroli
Mu gihugu cya Niger umutwe wa FPL (Front patriotique pour la LibĂ©ration), uyoborwa na Mahmoud Sallah, washyize mu bikorwa iterabwoba ryawo, aho mu ijoro rya tabaski muri Niger wohereje agatsiko k’abakomando mu butayu bwa Niger guturitsa umuyoboro ujyana peteroli i Cotonou . Inyeshyamba za FPL zari zaraburiye ko zizaturitsa uyu muyoboro n’uruganda rutunganya peteroli mu […]
Menya ibyo ukwiye kwirinda mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza
Komisiyo yâIgihugu yâAmatora (NEC) yagaragaje ibintu bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza mu gihe cyâamatora ategerejwe mu kwezi gutaha kwa Nyakanga. Iyi komisiyo ivuga ko Bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza hagamijwe guhindura cyangwa kugerageza guhindura imitekerereze byâugomba gutora. Birabujijwe kandi gukoresha umutungo wa leta aho waba uri hose mu buryo bunyuranyije nâamategeko, […]
Israel: Netanyahu yasheshe guverinoma ye ishinzwe intambara
Minisitiri wâIntebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasheshe guverinoma ishinzwe intambara yari igizwe nâabaminisitiri batandatu, nk’uko umuyobozi muri Israel yabitangaje kuri uyu wa Mbere ushize, mu gikorwa cyari gitegerejwe na benshi nyuma yâuko umwe mu bo bahanganye bakomeye, uwahoze ari jenerali, Benny Gantz, yeguye muri guverinoma yo mu bihe bidasanzwe. Uyu muyobozi nkâuko iyi nkuru dukesha […]
Abasirikare ba Koreya ya Ruguru hagati ya 20 na 30 bongeye kwambuka umupaka
Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyavuze ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru bari hagati ya 20 na 30 bambutse umupaka wâibihugu byombi, ariko basubira iwabo nyuma yâuko Ingabo za Koreya yâEpfo zirashe amasasu ziburira . Ibiro ntaramakuru Yonhap byatangaje ko ibi byabaye ku isaha ya saa mbiri n’igice za mu gitondo (23:30 GMT ku wa Mbere) […]
Rubavu: Abaturage ba Mahoko basubijwe inzu bari barambuwe na leta
Kuri uyu wa mbere Leta yâu Rwanda yasubije abaturage amazu arenga 160 yâubucuruzi yo muri santare ya Mahoko mu karere ka Rubavu mu ntara yâUburengerazuba. Leta yari yaratse aya mazu abaturage ivuga ko ari mu manegeka kuko aturiye umugezi wa Sebeya. Abaturage bo muri santare ya Mahoko bavuga ko bishimiye iki cyemezo nâubwo bitabuze kubagiraho […]
Ngoma: Abakoraga ibilometero 9 bajya kwivuza baruhuwe
Abaturage bivuriza ku Ivuriro rya Buliba riri mu Kagari ka Buliba mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma, baravuga imyato Leta yâu Rwanda yabegereje serivisi zâubuvuzi bakaruhuka urugendo rwâamasaha icyenda bakoraga bajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Gituku nâicya Rukira . Uretse urugendo rwagabanyutse, abo baturage bavuga ko nâubu nta bakirembera mu ngo babuze uko […]
Hambourg: Igipolisi cyarashe uwashatse gutera abafana bâikipe yâu Buholandi nâishoka
Kuri iki Cyumweru, abapolisi bo mu majyaruguru yâu Budage mu mujyi wa Hamburg barashe umugabo wagerageje kwibasira abahisi nâishoka . Izi mvururu zabereye mu karere ka St Paul muri uyu mujyi, hafi yâaho abafana bâu Buholandii 40.000 banyuraga bajya ku mukino wa Euro 2024 na Pologne. Ikinyamakuru cyo mu Budag, Bild, cyatangaje ko uyu mugabo […]
U Burusiya bwahakanye ko abanyeshuri bâAbanyanijeriya bahatirwa kujya kurwana muri Ukraine
Ibitangazamakuru byo muri Nigeria byatangaje ko Ambasade yâu Burusiya yahakanye amakuru avuga ko abanyeshuri bâAbanyanijeriya biga mu Burusiya bahatirwa kujya mu gisirikare kugira ngo bafashe Moscou mu ntambara yo muri Ukraine . Mu ntangiriro z’iki cyumweru, raporo ya Bloomberg yavuze ko u Burusiya bwahatiye abanyeshuri bo muri Afurika kwitabira urugamba rwo kurwanya Ukraine mbere yo […]
Sudani: Umutwe wa RSF uravugwaho gushakira abarwanyi muri Repubulika ya Centrafrica
Muri raporo yasohotse ku wa Gatanu, itariki ya 14 Kamena, impuguke zâUmuryango wâAbibumbye zongeye kuburira “ingaruka zikomeye” zâamakimbirane ya Sudani muri Repubulika ya Centrafrica, cyane cyane mu karere ka Am Dafok, mu majyaruguru yâuburengerazuba, aho “imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera cyane kuva umwaka watangira . Ngo ni muri kariya karere ka Centrafrica ka Am Dafok […]
RDC: Abarimu ba gisirikare babiri b’Abarusiya baba biciwe mu mirwano muri Nyiragongo

Abarimu ba gisirikare babiri b’Abarusiya kuri uyu wa Gatandatu ushize baba biciwe mu mirwano hagati y’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Inyeshyamba za M23 muri Teritwari ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru . Ikinyamakuru Les Volcans news cyanditse kuri X ko inyeshyamba za M23 zagabye igitero ku gicamunsi ahagana mu ma saa kumi […]
Kamerhe yisobanuye ku mushahara w’umurengera abadepite bahembwa
Mu ijambo rye risoza Inama isanzwe yo muri Werurwe 2024 mu Nteko ishinga amategeko, kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 15 Kamena 2024, Vital Kamerhe yashatse gusobanurira Abanyekongo ibijyanye nâimishahara yâabadepite bâigihugu . Kuri perezida wâinteko ishinga amategeko umutwe wâabadepite, umushahara wâuhagarariye abaturage watowe uteganijwe uyu munsi ugera kuri miliyoni 14 zâamafaranga ya Congo ($4,965.25). […]
Abanyarwanda batashye Stade Amahoro nshya

Kuri uyu wa Gatandatu nimugoroba abantu benshi mu Rwanda bagaragaje ibyishimo byo kwinjira bwa mbere muri stade Amahoro ivuguruye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,000. Nubwo kwinjiramo ku miryango imwe nâimwe byabaye mu muvundo ukabije . Mu cyiswe âIhuriro mu Mahoroâ cyo kwerekana bwa mbere iyi stade imaze imyaka ibiri ivugururwa, hari hateguwe umukino wâumupira […]
Guinea : Gen. Sadiba Koulibaly wahoze ari umugaba wâingabo yakatiwe imyaka 5 yâigifungo
Muri Guinea, nyuma y’icyumweru kimwe atawe muri yombi, Gen Sadiba Koulibaly wahoze ari nimero ya 2 mu bahiritse ubutegetsi akaba n’uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo, yashinjwe guta akazi, harimo no guta umwanya we mu mahanga. Yari chargĂ© d’affaires muri Ambasade ya Guinea muri Cuba kuva mu 2023. Yaburanishijwe ku wa Gatanu tariki ya 14 Kamena […]
Polisi yâu Rwanda nâiya Somalia zasinye amasezerano yâubufatanye

Inzego zombi, Polisi y’u Rwanda nâiya Somalia, zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano . Ni amasezerano yashyizweho umukono ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, nâUmuyobozi Mukuru wa Polisi yâu Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye ndetse nâUmuyobozi Mukuru wa Polisi ya Somalia Gen. Sulub Ahmed […]
Malawi: Ishyaka rya visi perezida ryasabye iperereza ku mpanuka yâindege yamuhitanye
Ishyaka rya Saulos Chilima wari visi prezida wa Malawi risaba ko hakorwa iperereza ku mpanuka yâindege yamuhitanye ari kumwe nâabandi bantu umunani bari kumwe, yabaye kuwa mbere mu mashyamba yâinzitane ya Chikangawa . Iryo shyaka rye rya United Transformation Movement (UTM), ryifatanije nâirya Prezida Lazarus Chakwera rya Malawi Congress Party (MCP) mu matora yo mu […]
G7 yemeje inguzanyo ya miliyari 50 z’amadolari agenewe Ukraine
Ihuriro ry’ibihugu 7 bikize cyane ku Isi (G7) ryemeye gukoresha umutungo wâu Burusiya wafatiriwe kugira ngo hakusanywe miliyari 50 zâamadolari ya Amerika yo gufasha Ukraine mu kurwanya ingabo zâu Burusiya zayiteye . Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko ari ikindi kintu cyibutsa u Burusiya “ko tutazatezuka”, ariko Moscou yavuze ko […]
U Rwanda rwakiriye abandi bimukira basaga 100 bari bafungiwe muri Libya
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 13 Kamena, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, rwakiriye impunzi 113 zaturutse muri Libya . Aba bakiriwe barimo abakomoka muri Sudani yâEpfo, Eritrea, Sudani, CĂŽte d’Ivoire, Ethiopia, na Somaliya, ni itsinda rya 18 ryâabimukira birukanywe mu gihugu cya Afurika y’Amajyaruguru hakoreshejwe uburyo bwihutirwa bwumvikanweho na Guverinoma y’u Rwanda na […]
Musanze: Abapolisi 34 basoje amasomo mu ishuri rya polisi barahabwa impamyabumenyi

Byose byateguwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri b’abapolisi 34 barangije intake ya 12 yâamasomo yâabayobozi bakuru nâabakozi, (Senior Command and Staff Course) mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu i Musanze kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Kamena. Aba bapolisi basoje amasomo barimo ab’u Rwanda, n’abaturutse muri Botswana, Kenya, Ubwami bwa Lesotho, Malawi, Namibia, […]
Burundi: Gélase Ndabirabe yakanze abadepite ashinja bamwe guhisha amadevize mu ngo
Kuwa Kane, Inteko Ishinga Amategeko yâu Burundi yasesenguye kandi yemeza umushinga wâitegeko rishyiraho ingengo yâimari rusange yâumwaka wâingengo yâimari wa 2024-2025. Bamwe mu badepite bamaganye kuva ku wa Gatatu ubwo perezida wâurukiko rwâibaruramari yajyaga gusobanura isesengura ryâibiro bye, ku bibazo ubu bihangayikishije igihugu gito cya Afurika yâiburasirazuba, cyane cyane ibura rya lisansi, aho umwe muri […]
Maroc yatangiye gukoresha ubwenge bwâubuhimbano (AI) mu nkiko
Ku wa Kabiri, Maroc yavuze ko yatangiye gukoresha ubwenge bwâubuhimbano buzwi mu Cyongereza nka Artificial Intelligence (AI) mu nkiko zo muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru. Minisitiri wâubutabera Abdellatif Ouahbi yagize ati: “AI yazanye impinduka zikomeye ku Isi hose.” Yongeyeho ati: “Twaguze porogaramu ya AI tuyishyikiriza Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza kugira ngo isaranganywe mu […]