Haratangazwa urutonde ntakuka rw’abemerewe kuzahatana mu matora ya perezida n’abadepite
Kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko ari bwo Komisiyo y’igihugu y’amatora iratangaza urutonde ntakuka rw’abazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite. Hatangize igihinduka ku rutonde rw’agateganyo rukagaruka ari rwo rutonde ndakuka, abakandida bakongera kugaragara mu kibuga cya politiki nibo n’ubusanzwe bahatanaga mu matora aheruka ya 2017. Ni amatora Perezida Kagame yegukanye ku bwiganze buri hejuru 98 […]
Abantu miliyoni 117 bavanwe mu byabo ku Isi mu 2023 – HCR
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, riravuga abantu bakuwe mu byabo biyongereye ku rugero rutarabaho mu mwaka ushize, ahanini byatewe n’amakimbirane, gutotezwa, guhonyora uburenganzira bwa muntu, ihungabana ry’ikirere n’ibindi bintu bibangamira umuntu. Muri raporo yayo, HCR ivuga ko abantu miliyoni 117 bavanwe mu byabo ku Isi mu mpera za 2023. Mu gihe abandi miliyoni […]
MONUSCO iri gutoza FARDC uburyo bwo kohereza ingabo ahantu bigoye kugera
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zo muri Guatemala na Bangladesh muri MONUSCO zatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Kamena i Bunia (Ituri) ku basirikare 400 b’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Aya mahugurwa y’ibyumweru bitatu akubiyemo tekinike yo kurwanahifashishijwe kajugujugu. Igamije gushimangira ubushobozi bw’imikorere y’ingabo za Congo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro […]
Nyamasheke: Hafashwe bane batwikiraga amakara muri Pariki ya Nyungwe
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke yafashe abagabo bane bari bamaze igihe batema ibiti muri pariki ya Nyungwe, bimwe bakabitwikamo amakara ibindi bakabibazamo imbaho zo kugurisha. Bafatiwe mu mudugudu wa Kagarama, akagari ka Gasovu mu murenge wa Karambi mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 12 Kamena, bafatanwa […]
Perezida Zelensky yiteze ibyemezo by’ingenzi bizava mu nama ya G7

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, avuga ko yiteze ko “ibyemezo by’ingenzi” bizafatwa mu nama ya G7 y’abayobozi baturutse mu bihugu birindwi bikize ku Isi yatangiye kuri uyu wa Kane ikazasozwa kuwa Gatandatu mu mujyi wa Fasano mu Butaliyani . Mu nyandiko yanyujije kuri Telegram yagize ati: “Igice kinini kizahabwa Ukraine, ingabo zacu ndetse no kongera […]
Ndayishimiye agomba kumenya ko Abarundi atari injiji – Bamvuginyumvira
Abanyapolitiki batandukanye n’impirimbanyi z’Abarundi batngiye guhaguruka no kugaragaza ko barambiwe ubutegetsi bwa CNDD-FDD bashinja kunanirwa gukemura ibibazo uruhuri byugarije igihugu bakaba basanga igihe kigeze cyo guhindura ibintu . « Igihe kirageze cyo gukora impinduka mu Burundi, kubera ko ubutegetsi buriho bumaze kwerekana ko budafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu no gutuma Abarundi batera imbere », Ishyaka […]
Imirwano hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura muri Rutshuru
Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo muri iki gitondo mu mudugudu wa Butalongola, nko mu birometero icumi uvuye muri komini yo mu cyaro ya Kanyabayonga muri Teritwari ya Rutshuru . Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace atangazwa n’uruhande rwegereye leta avuga, ngo inyeshyamba za M23 zateye ibirindiro bya FARDC mbere yo […]
Bwa mbere Hezbollah yarashe roketi nyinshi muri Israel mu munsi umwe

Umutwe wa Hezbollah wo muri Liban warashe ibisasu byinshi bya roketi mu majyaruguru ya Israel mu rwego rwo kwihorera igitero cyahitanye umwe mu bayobozi bakuru bayo. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 12 Kamena, ingabo z’igihugu cya Israel (IDF) zabaze byibuze ibisasu birenga 200 byambutse umupaka. Bimwe byateje inkongi y’umuriro, ariko nta muntu byahitanye. Biravugwa ko […]
Ngoma: Inda zitateganyijwe ziravuza ubuhuha mu bangavu
Mu mezi atanu gusa, hagati ya Mutarama na Gicurasi 2024, mu Karere ka Ngoma abakobwa b’abangavu 300 batewe inda zitateganyijwe . Inzego zinyuranye mu Karere ka Ngoma ziremeranya ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gikwiye guhagurukirwa na buri wese kuko giteza ingaruka mu muryango Nyarwanda. Ubukene, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, impfu n’igwingira ku bana bavutse […]
RDC: Minisitiri w’Intebe mushya n’ucyuye igihe bahererekanyije ububasha

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Kamena, ku cyicaro cya Minisitiri w’intebe, habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge na Judith Suminwa Tuluka. Uyu muhango wabaye uyobowe na Jean-Albert Ekumbaki Ombata, umunyamabanga mukuru wa guverinoma. Ibintu byinshi by’ingenzi byaranze iki gikorwa. Harimo guhura hagati y’aba bantu bombi b’ingenzi kure ya […]
Itsinda ry’Intumwa zo muri Zambia zasuye Polisi y’u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, intumwa zo muri Repubulika ya Zambia ziri mu ruzinduko mu Rwanda . Izi ntumwa zikorera mu bigo bitandukanye byo muri iki gihugu, ziyobowe n’Umuhuzabikorwa ku […]
Amato y’intambara y’u Burusiya mu marembo ya Amerika mu myitozo na Cuba
Kuri uyu wa Gatatu ushize amato y’intambara y’u Burusiya yageze mu gice cy’inyanja kigenzurwa na Cuba mbere y’imyitozo ihuriyemo ingabo z’ibihugu byombi iteganyijwe muri Karayibe. Iyi myitozo bamwe barayibona nk’uburyo bw’u Burusiya bwo kwerekana ingufu zabwo mu gihe hakomeje ukutumvikana ku byerekeye inkunga iterwa igihugu cya Ukraine. Ku ruhande rwazo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika […]
RDC: Depite Bitakwira yabajije impamvu batarafunga imipaka n’u Rwanda yita EU umurozi
Depite Justin Bitakwira umaze kumenyekanaho kwanga u Rwanda ntiyigeze arya iminwa kuri uyu wa Kabiri ubwo hatangizwaga Guverinoma ya Judith Suminwa, aho yongeye kwibasira u Rwanda abaza impamvu Repubulika ya Demokarasi ya Congo itarasesa umubano wa dipolomasi n’u Rwanda ndetse n’impamvu idafunga imipaka na rwo. Bitakwira kandi yibasiye EU na Kenya. “Abari Rutshuru, Masisi na […]
RDC: Inteko ishinga amategeko yemeje Guverinoma ya Suminwa
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kamena 2024, Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yemeje guverinoma iyobowe na Minisitiri w’intebe Judith Suminwa Tuluka . Nyuma yo kwerekana gahunda yayo, abadepite nyuma yo gutangiza ibiganiro mpaka mu nteko rusange, batanze ibyifuzo ku mukuru wa guverinoma bifuza ko bizagenderwaho muri gahunda ya guverinoma. […]
Abashinzwe umutekano b’u Rwanda bashyikirije ishuri basannye abatuye Mocimboa da Praia

Kuwa Kabiri, itariki 11 Kamena, ku ishuri Escola Primaria de Ntotwe, mu birometero 25 uvuye mu Karere ka Mocimboa da Praia, Komanda wa Task Force ihuriweho y’abashinzwe umutekano b’u Rwanda (RSF) muri Mozambique, Maj Gen Alex Kagame, yayoboye umuhango wo gutanga ishuri ribanza rya Ntotwe ryavuguruwe na RSF. Iri shuri ryari ryatwitse n’abaterabwoba ubwo bateraga […]
Amerika yemeye guha intwaro brigade ya Azov ya Ukraine ivugwaho kugirana isano n’Abanazi
Amerika yakuyeho itegeko ryari rimaze igihe kinini ribuza guha intwaro n’amahugurwa brigade ya Azov yo muri Ukraine, inkomoko yayo yateje impaka zishingiye ku bivugwa ko yaba ifitanye isano n’imitwe y’abahezanguni b’Abazungu. Umuvugizi w’ishami rya Leta yabwiye BBC ko gahunda yo gusuzuma “yasanze nta kimenyetso cyerekana ko hari ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu” ryakozwe n’iyi brigade. […]
Umuhungu wa Biden yanditse amateka yo kuba umuhungu wa perezida uburanishijwe
Muri Leta ya Delaware mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika urukiko rwa rubanda rwahamije Hunter Biden umuhungu wa perezida w’Amerika Joe Biden ibyaha byo kugura no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko. Iyi ni inshuro ya mbere mu mateka ya Amerika umwana wa perezida uriho aburanishijwe. Uru rukiko rwahamije Hunter Biden w’imyaka 54 y’amavuko ibyaha bitatu […]
Amafoto: Kagame yaganiriye n’Umwami Abdullah II, Al Thani , El-Sisi na Charles Michel

Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri yabonanye na Nyiricyubahiro Umwami Abdullah II wa Yorodani mu rwego rw’inama mpuzamahanga ku gisubizo cyihutirwa ku ntambara ibera muri Gaza. Baganiriye ku byavuye muri iyo nama banaganira ku iterambere ry’ubufatanye bw’ibihugu byombi nyuma y’uruzinduko rw’umwami Abdullah mu Rwanda muri Mutarama . Perezida Kagame kandi yabonanye na Perezida Abdel Fattah […]
Abarimu 4 bo muri kaminuza yo muri Amerika baterewe ibyuma muri pariki yo mu Bushinwa
Polisi mu Bushinwa yataye muri yombi umugabo w’imyaka 55 nyuma y’uko abarimu bane bo muri kaminuza yo muri Amerika batewe icyuma n’uwagabye igitero kuri parike rusange mu gitero kidasanzwe cyibasiye abanyamahanga. Abigisha bo muri kaminuza ya Iowa Cornell bari mu bitaro nyuma y’ikibazo gikomeye bahuye nacyo mu ruzinduko rwo ku manywa muri parike yo mu […]
Malawi: Abashakashatsi babonye ibisigazwa by’indege yari itwaye visi perezida

Abashakashatsi bo muri Malawi babonye ibisigazwa by’indege yari itwaye Visi Perezida Saulos Chilima, nk’uko byatangajwe n’igisirikare, kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’umunsi umwe indege iburiwe irengero. Indege ya gisirikare yari itwaye Chilima w’imyaka 51, n’abandi icyenda yaburiwe irengero ku wa Mbere nyuma yo kunanirwa kugwa mu mujyi wa Mzuzu uherereye mu majyaruguru kubera ikirere cyari […]
Nibwo bwa mbere mbonye umusaruro nk’uyu mu gihugu – Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aravuga ko u Burundi butigeze bugira umunezero n’umugisha nk’ibyo bufite uyu munsi ku butegetsi bwe. Perezida Ndayishimiye avuga ko asanga u Burundi bwarabonye umusaruro butigeze bugira mu buhinzi mbere no ku bundi butegetsi, akibaza niba Abarundi bazabirya bakabimara. Ibi Ndayishimiye yabitangaje kuwa Gatandatu ushize mu Ntara ya Gitega ubwo hibukwaga […]
Kalehe: Umupolisi yishe mugenzi we bombi hashidikanwa ku kuba abapolisi kwabo
Umuhuzabikorwa w’inama nyunguranabitekerezo ya y’imiryango itegamiye kuri leta muri Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Delphin Birimbi, yatangaje ko ku Cyumweru, itariki ya 9 Kamena, i Tushunguti muri Teritwari ya Kalehe hapfuye umupolisi yishwe na mugenzi we. Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, uyu mupolisi yishwe na mugenzi we bari kumwe barinze ibiro by’Igipolisi cya Congo (PNC) […]
Korea y’Epfo iravuga ko abasirikare ba Korea ya Ruguru binjiye ku butaka bwayo
Kuri uyu wa Kabiri, Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko cyarashe amasasu yo kuburira mu mpera z’icyumweru nyuma y’uko bamwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru bambutse umupaka. Abayobozi bakuru b’Ingabo za Koreya y’Epfo (JCS) bagize bati: “Bamwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru bakorera muri DMZ … bambutse gato umurongo ugaragaza aho abasirikare batagomba […]
Minisitiri w’ingabo J Marizamunda yakiriye abasenateri b’Abafaransa

Kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Kamena, Hon Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda yakiriye intumwa z’Abasenateri b’u Bufaransa zigizwe na basenateri Marie-Arlette Carlotti, Jean-Luc Ruelle na François Bonneau. Aba bashyitsi bari herekejwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda na AttachĂ© Militaire muri ambasade y’iki gihugu. Nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ingabo ibinyujije kuri X (icyahoze ari twitter) […]
Igisirikare cya Nigeria kirashinjwa gufunga abakobwa bahoze ari imbohe za Boko Haram
Amnesty International ku wa Mbere yashinje Ingabo za Nigeria gufunga mu buryo butemewe abakobwa n’abagore bakiri bato batorotse Boko Haram kubera ko igisirikare cyemeza ko bashyigikiye umutwe w’inyeshyamba z’abayisilamu. Igisirikare mu itangazo cyamaganye ibyo birego, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko bishingiye ku biganiro 126 kuva 2019 kugeza 2024 wagiranye n’abagore bahoze ari imbohe. […]
Centrafrica: Abajenerali 2 b’umutwe wa UPC bishyikirije abacanshuro b’Abarusiya
Video yamamaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana umwe mu bayobozi bakuru b’itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bo mu mutwe wa UPC, Jenerali Ousmane Abakar, asaba abandi barwanyi kwishyikiriza Abarusiya. Iyi nkuru yibutsa ko ku wa 25 Gicurasi 2024, habaye intambara hagati y’ingabo za leta zifatanyije n’abacanshuro n’inyeshyamba za UPC ya Ali Darassa mu mujyi wa Mboki, mu […]
Kashmir: Igitero kuri bus itwaye abari mu rugendo rutagatifu cyahitanye 9
Abasirikare b’Abahinde barimo guhiga abagize uruhare mu gitero cy’abakekwaho kuba intagondwa muri Kashmir. Bije nyuma y’imihango yo kurahira kwa gatatu kwa Minisitiri w’Intebe Narendra Modi. Ku Cyumweru, byibuze abantu icyenda bari mu rugendo rutagatifu rw’Abahindu biciwe mu mujyi wa Kashmir ugenzurwa n’u Buhinde ubwo bus yari ibatwaye yagwaga mu mwobo muremure nyuma y’igitero cy’abakekwaho kuba […]
CG Felix Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo. Itsinda rihabwa impanuro rizasimbura irindi rimaze igihe cy’umwaka muri ubwo butumwa. Muri Mata 2024, abandi bapolisi 460 biteguraga kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrica bahawe impanuro […]
U Rwanda na Kenya mu bufatanye bugamije guteza imbere ubucamanza mu karere
Abayobozi bakuru b’ubucamanza bo muri Kenya barimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Koome, bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzaba rurimo no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye na bagenzi babo bo mu Rwanda. Amasezerano y’ubucamanza bw’ibihugu byombi yiteguye gushyirwaho umukono arimo; gusangira ubumenyi n’imikorere myiza yo kwihutisha imanza no kugena ibibazo, ndetse no kuzamura ireme rya serivisi […]
Bukavu: Inkongi y’umuriro ikaze yibasiye agace ka Nyamugo kabuze ubutabazi
I Bukavu, inkongi y’umuriro ikaze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere yibasiye igice kinini cy’agace ka Nyamugo muri Kivu y’Amajyepfo, aho rubanda rwabuze icyo rukora, rutagira kirengera rwabuze n’ubutabazi ruri mu marira gusa. Inkomoko y’umuriro ntiramenyekana kandi nta suzuma rirakorwa ariko sosiyete sivile yo muri ako gace itinya ko ibi ibintu bimeze nko mu […]
U Budage: Ahenda kubera imikino ya Euro 2024 hatangiye gufatirwa abakekwaho kuba ibyihebe
Kuri iki Cyumweru, ubushinjacyaha bukuru bwa Leta mu Budage bwatangaje ko ukekwaho kuba ashyigikiye Leta ya Kisilamu (IS) yatawe muri yombi icyumweru kimwe mbere y’uko Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Burayi itangira . Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ubuyobozi bwa Karlsruhe, ukekwaho icyaha yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Cologne / Bonn ku wa Gatanu. Abashinzwe iperereza bavuga ko […]
Ibitaro bikuru bya Al-Fasher muri Sudani byafunzwe nyuma y’igitero cya RSF
Kuri iki Cyumweru gishize, ibitaro bikuru byo mu Mujyi wa Al-Fasher muri Sudani, byibasiwe n’igitero cy’umutwe witwarara gisirikare wa Rapid Support Forces bihagarika imirimo kuri ibi bitaro nk’uko Abaganga batagira umupaka (MSF) bafasha ibi bitaro babitangarije Reuters. Uyu mujyi, uherereye mu karere ka Darfur mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Sudani, utuwe n’abaturage barenga miliyoni 1.8 ndetse […]
Minisitiri w’ingabo wa Israel, Benny Gantz, yeguye muri leta
Minisitiri w’ingabo wa Israel, Benny Gantz, yeguye muri leta iyoboye intambara, ibigaragaza kutavuga rumwe gukomeje kwiyongera kuri gahunda za Minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu, zijyanye no kurangiza intambara yo muri Gaza. Kuri iki Cyumweru, itariki 9 Kamena mu kiganiro n’abanyamakuru i Tel Aviv, aho yatangarije kwegura kwe, Gantz yavuze ko icyemezo cye yagifashe n’”umutima uremerewe”. Yagize […]
Deloire wayoboraga Reporters Without Borders yapfuye ku myaka 53
Christophe Deloire wari Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders) kuwa Gatandatu yapfiriye mu bitaro by’i Paris mu Bufaransa ku myaka 53 akikijwe n’abo mu muryango we. Deloire yapfuye mu gihe yari amaze iminsi ari mu biganiro byo kurekura imfungwa z’abanyamakuru bafungiye hirya no hino ku Isi ndetse yagerageje no gufasha bamwe muri bo […]
Burundi: Pasiteri Binagana wa Methodiste Libre afunzwe akekwaho ibikorwa by’ubutasi
Amon Binagana, umushumba w’itorero rya Metodiste ryigenga rya Kajaga muri komini ya Mutimbuzi, intara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi, afungiwe i Kirundo (mu majyaruguru) kuva muri Gicurasi. Arashinjwa ubutasi, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano . Uregwa ahakana ibirego ashinjwa, mu gihe umuryango ushinja ubucamanza i Kirundo gushaka gusa kumukuramo amafaranga. Pasiteri Amon Binagana afungiwe […]
Umunyamakuru Colette Braeckman aremeza ko Joseph Kabila ari umubyeyi w’ubumwe bwa RDC
Colette Braeckman, umunyamakuru w’Umubiligi, agaruka kw’ifatwa ry’ubutegetsi rya Joseph Kabila ku myaka 29 mu kiganiro na Top Congo FM, yatanze ubuhamya bukomeye ku muntu we, afata nk’ “umubyeyi w’ubumwe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ngo kubera ubwenge no kureba kure mu gihe cy’imiyoborere ye. Hari mu kiganiro mu rwego rwo kwibuka ifatwa ry’ubutegetsi ku […]
REB yatangaje amavugurura mu isomo ryo kwihangira umurimo
Isomo ryo kwihangira imirimo ryaravuguruwe uko ryigishwa, ku buryo umwaka utaha abanyeshuri barangiza bazajya bagaragaza ibyo bazakora basoje amasomo nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi, REB. Ibi byatangajwe mu gikorwa cy’amarushanwa y’abanyeshuri bo mu bigo 30 mu Turere twose tw’Igihugu ku mishinga bakoze itanga ibisubizo ku bibazo igihugu gihura nabyo. Umunyeshuri Niyigena Josue […]
RDC: Abafite ubwenegihugu bwa Amerika, u Bwongereza, Canada n’u Bubiligi mu baregwa kugerageza coup d’etat

Abaregwa barenga 50, barimo abantu batandatu bafite ubwenegihugu bwa Amerika, u Bwongereza, Canada, cyangwa u Bubiligi, bitabye urukiko rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu. Bakurikiranweho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi kutagezweho ndetse n’ibindi byaha bikomeye bihanishwa igihano cy’urupfu nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga. Ibyo baregwa […]
Abasaga 10000 bavuye mu bihugu 30 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

Abantu barenga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu birenga 30, kuri iki Cyumweru, itariki ya 09 Kamena 2024 bateraniye i Kigali mu isiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro (Kigali International Peace Marathon) ku nshuro ya 19 . Isiganwa ryatangiriye kuri BK Arena rikanahasorezwa, ni irushanwa ngarukamwaka ribera mu Rwanda riheruka gushyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye […]
RDC: Inyeshyamba za ADF ziravugwaho kwica abandi baturage 38
Abakekwaho kuba inyeshyamba z’Abayisilamu bishe byibuze abantu 38 mu gitero cyabaye mu midugudu yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe ku wa Gatandatu n’abayobozi b’uturere babiri n’umuyobozi wa sosiyete sivile. Umuyobozi w’imiryango itegamiye kuri leta yaho, Justin Kavalami, yashinje abagize umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) kuba ari bo bagabye igitero […]
Diyosezi Gatorika za Bukavu na Cyangungu ntizishaka kwivanga mu bibazo bya RDC n’u Rwanda
Komisiyo zishinzwe ubutabera n’amahoro (CDJP) za Diyosezi Gatolika ya Bukavu muri DRC na Cyangugu mu Rwanda ziyemeje ko amakimbirane ya politiki hagati y’ibihugu byabo atazagira ingaruka ku mibanire hagati ya diyosezi zombi zituranye. Iyi mihigo yemejwe mu nama nyunguranabitekerezo yo kubungabunga ibidukikije, amahoro n’umutekano ibera i Bukavu, muri Kivu y’Amajyepfo, yatangiye ku wa Gatatu, itariki […]
Abasirikare 7 ba Bénin biciwe mu gitero muri Parike ya Pendjari
Abantu bitwaje imbunda bishe abasirikare barindwi ba BĂ©nin mu gitero cyagabwe muri parike y’igihugu ya Pendjari mu majyaruguru y’igihugu, hafi y’umupaka na Burkina Faso nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano kuwa Gatatu. Amakuru ntagaragaza abo bantu bitwaje intwaro abo ari bo, ariko igitero cyo ku wa Kabiri nicyo giheruka mu gace k’umupaka aho Benin ikomeje gu n’ubwiyongere […]
RDC: Hagaragajwe umukomando wahawe akazi ko kwica Corneille Nangaa

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ku wa Kabiri, itariki ya 4 Kamena 2024, yashyize ahagaragara ifoto y’umuntu wambaye gisirikare bivugwa ko ari umukomando wahawe akazi ko kwica Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa. Uyu mugabo ufite imbunda ya mudahusha bahaye izina rya Ndayisaba Rodrigue uvuga ko yiteguye gukuraho Corneille Nangaa. […]
Ingabo za Sudani zijeje igisubizo gikaze ku gitero cya RSF cyahitanye abasaga 100
Kuri uyu wa Kane, Igisirikare cya Sudani cyavuze ko kizatanga “igisubizo gikaze” ku gitero cy’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces, kuwa Gatatu, bivugwa ko cyahitanye abantu barenga 100. Iki gitero nicyo kinini mu bitero byinshi by’abarwanyi ba RSF ku midugudu mito yo hirya no hino muri leta ikungahaye ku buhinzi nyuma yo kwigarurira umurwa […]
U Rwanda rwafunguye ambasade i Jakarta muri Indonesia

Igihugu cy’u Rwanda cyari gisanzwe gihagarariwe muri Indonesia na Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye, ufite icyicaro muri Singapore, cyafunguye ku mugaragaro ambasade yacyo muri Indonesia, mu murwa mukuru, Jakarta. Iyi ambasade yafunguwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Indonesia, Retno Marsudi, ku wa Kane, itariki ya 6 Kamena […]
U Bufaransa bugiye kugurisha kuri Ukraine indege kabuhariwe za Mirage 2005
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko Ukraine igomba kwemererwa gukoresha intwaro yahawe n’ibihugu by’inshuti by’iburengerazuba kugira ngo ihagarike ibitero by’u Burusiya. U Bufaransa bwatangaje ibi nyuma y’umunsi u Burusiya butangaje ko bugiye kwibasira ingabo zabwo ziri muri Ukraine zirimo abarimu ba gisirikare. Kuri uyu wa Kane ushize, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko […]
Espagne yinjiye mu idosiye ya Afurika y’Epfo na Israel
Igihugu cya Espagne kibinyujije kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Jose Manuel Albares, cyatangaje ko igihugu cyasabye kwinjira mu rubanza Afurika y’Epfo yarezemo Israel mu rukiko mpuzamahanga rw’ubutabera kubera intambara yo muri Gaza . Espagne yiyongeye ku itsinda ry’ibindi bihugu bishaka kwinjira muri urwo rubanza birimo Irlande, na Norvege mu cyumweru gishize byatangaje ko byemera leta […]
Gaza: Hamas yahinduye amayeri y’imirwanire nyuma yo kubona abarwanyi bagiye kuyishiraho
Hamas yabonye hafi kimwe cya kabiri cy’ingabo zayo gishize mu mezi umunani y’intambara none yahinduye uburyo bw’imirwanire aho ubu iri gukoresha amayeri yo gukubita ikiruka kugira ngo ibuze Israel kugerageza kwigarurira Gaza, nk’uko abayobozi ba Amerika na Israel babitangarije Reuters. Abagize uyu mutwe bivugwa ko bagabanutse kugera ku barwanyi bari hagati ya 9,000 na 12.000, […]
Sudani: Abagera ku 100 baguye mu gitero cya RSF mu gace ka Wad al-Noura
Igitero cyagabwe ku mudugudu wo muri Sudani rwagati cyahitanye abantu “bagera ku 100” nk’uko byatangajwe n’impirimbanyi za demokarasi kuri uyu wa Kane. Komite yo kwirwanaho ya Madani Resistance Committee yavuze ko ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zagabye igitero ku mudugudu wa Wad al-Noura muri Leta ya Gezira “mu byiciro bibiri.” RSF yatangiye kurwana n’ingabo […]
U Rwanda na Indonesia byemeranyije gukuriraho visa abadipolomate babyo

Mu ruzinduko rwe i Jakarta, muri Indonesia, kuri uyu wa Kane Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we Retno Marsudi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Indonesia. Nyuma yo kugirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu bukungu, abayobozi bombi basinyanye amasezerano agera kuri atatu nk’uko byatangajwe ku rukuta rwa X rwa Minisiteri […]
Kagame yagaragaje ko gukorana kwa Koreya na Afurika atari impuhwe ari inyungu ku mpande zombi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yizeye cyane kugirana umubano mwiza na Koreya y’Epfo, ashimangira ko inkunga ituruka mu bukungu bwa kane muri Aziya ku mugabane wa Afurika, cyane cyane u Rwanda, ari ishoramari mu nyungu rusange . Ku wa Kabiri, mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na The Korea Herald i Seoul yagize ati: […]
RDC: Inyeshyamba bikekwa ko ari iza ADF zishe abaturage 16
Kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi ku rwego rw’ibanze yavuze ko byibuze abantu 16 bishwe n’umutwe ukekwaho kuba uw’inyeshyamba z’abayisilamu ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF), zifatanije na Leta ya Kisilamu, zatangiye ari inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Uganda ariko zimaze imyaka igera […]
Umuryango w’umunyamakuru Nsengimana ufungiwe i Mageregere uravuga ko udaheruka kumuca iryera
Inzego zibishinzwe mu Rwanda zasabwe kugaragaza aho umunyamakuru Theoneste Nsengimana wa Umubavu tv aherereye nyuma y’aho umuryango we uvuga ko bamaze iminsi bajya kumusura muri gereza afungiwemo, bakamubura. Umuryango we ukeka ko intandaro yo kutamubona yaba ari baruwa yashyizweho umukono n’uyu munyamakuru bigaragara ko yandikiye ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge aho afungiwe. Muri iyi baruwa […]
FARDC itangiye gushinja imitwe imwe ya Wazalendo gukorera M23
Ubuyobozi bwa FARDC mu gice cy’amajyaruguru bushinzwe ako gace kuva Kanyabayonga kugera Goma bwasabye imitwe yitwaje intwaro yose yitwa Wazalendo, ikorera mu karere ka Beni-Butembo na Lubero kwimenyekanisha ku mitwe ya FARDC yegereye ingabo zabo. Ingabo za guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo zirashinja amwe muri ayo matsinda ya Wazalendo “gukorera umwanzi” muri zone […]
Beirut: Ingabo za Liban zarashe umugabo witwaje imbunda wari uteye Ambasade ya Amerika
Kuri uyu wa Gatatu, abasirikare ba Liban barashe kandi bafata umuntu warashe kuri Ambasade ya Amerika i Beirut, nk’uko Ingabo za Liban zibitangaza. Ibitangazamakuru byaho byavuze ko habaye kurasana n’uwagabye igitero, uzwi gusa ko afite ubwenegihugu bwa Syria, mu minota igera kuri 30 mbere y’ifatwa rye. Abayobozi b’ingabo na ambasade bavuze ko abashinzwe umutekano batabaye […]
Darfur: Ingabo za RSF zirashinjwa gukora ubwicanyi bushingiye ku moko
Ku wa kabiri, ingabo za Rapid Support Forces (RSF) ngo zishe abantu icyenda bishingiye ku bwoko bwabo ubwo bahungaga amakimbirane akomeje kubera El Fasher, umurwa mukuru wa Darfur y’Amajyaruguru, berekeza mu mujyi wa Mellit. Kuva ku wa 10 Gicurasi, umurwa mukuru w’amateka washenywe n’intambara zikaze hagati y’ingabo za Sudani (SAF) n’umutwe witwaje intwaro wa RSF, […]
Sergey Lavrov aremeza ko Ingabo z’u Bufaransa zigiye kuba ibipimo by’Ingabo z’u Burusiya

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yamaganye inama ku mutekano wa Ukraine izabera mu Busuwisi muri Nyakanga, mu ruzinduko arimo mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Uyu mudipolomate mukuru w’u Burusiya yavuze ko mu ruzinduko arimo muri Afurika ku wa Kabiri, ko abarimu b’abasirikare b’Abafaransa muri Ukraine bazaba “ibipimo byemewe” ku Ngabo z’u Burusiya. Sergey […]
Ethiopia: Gen MK Mubarakh yitabiriye inama y’abagaba bakuru b’ingabo za Afurika

Gen MK Mubarakh, Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF yitabiriye inama isanzwe ya cumi n’icyenda y’abayobozi bakuru b’ingabo za Afurika n’abayobozi bashinzwe umutekano . Iyi nama ibera i Addis Abeba, muri Ethiopia kuva ku itariki ya 3 irasozwa kuri uyu Gatatu, itariki 5 Kamena 2024. Mu ijambo rye mu nama ya 19 isanzwe y’abayobozi bakuru b’ingabo […]
M23 yafashe Umujyi wa Kanyabayonga FARDC na MONUSCO bakwira imishwaro

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 5 Kamena, imiryango itegamiye kuri Leta yashinje inyeshyamba za M23 gutera igisasu mu gace gatuwe n’abasivili, mu gihe uruhande rwegereye izi nyeshyamba rwemeza ko igisasu cyatewe na FARDC igihe yahungaga Kanyabayonga bivugwa ko yaraye ifashwe na M23. Kuri ubu, nta cyo uruhande rwa guverinoma ruratangaza kuri aya makuru. Icyakora, […]
Nyarugenge: Yafatanywe amacupa arenga 4700 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu
Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya magendu n’ibicuruzwa bitemewe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kamena, yafatiye mu Karere ka Nyarugenge umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, amavuta yo kwisiga 4792 yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukologo. Mu mavuta yafatanywe harimo ayo mu bwoko bwa Beauti, Paw paw, Caro light, Éclair 600, Extra Claire, […]