RDC: Ubushinjacyaha buri guhata ibibazo abagera kuri 40 bashatse guhirika ubutegetsi
Hashize icyumweru, Ubushinjacyaha Bukuru bwa FARDC buhata ibibazo abantu bagera kuri mirongo ine bivugwa ko bagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi i Kinshasa. Iri bazwa rirabera muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, komini ya Barumbu (Kinshasa). Ubu bushinjacyaha bwa gisirikare kandi buri guhata ibibazo abasirikare bo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya […]
Kagame asanga hari byinshi Afurika yakwigira kuri Koreya y’Epfo byayifasha gutera imbere

Perezida Kagame yagaragaje ko hari byinshi Afurika yagakwiye kwigira kuri Koreya y’Epfo, kandi ibyo asanga byayifasha gutera imbere binyuze mu rubyiruko rwayo nk’imbaraga yihariye. Ibi yabitangarije kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 4 Kamena 2024, mu Nama ya mbere yahuje Koreya y’Epfo n’Umugabane wa Afurika (Korea-Africa Summit). Umukuru w’igihugu yavuze ko Koreya y’Epfo hari byinshi […]
Burundi: Inshoreke 900 zirukanwe mu ngo abagabo bahatirwa gusubirana n’abagore babo
Mu Burundi, abayobozi batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuharike bafata nk’icyaha kibuza igihugu gutera imbere. Iki cyemezo ngo cyakurikijwe mu ntara nyinshi. I Ngozi, mu majyaruguru y’igihugu, guhiga inshoreke mu ngo byatangiye kuva umwaka watangira. Guverineri w’iyi ntara yatangaje ibyavuye muri iki gikorwa mu mpera z’icyumweru. DĂ©sirĂ© Minani avuga ko inshoreke 900 zirukanwe kugeza mu mpera […]
Umuvugizi wa MONUSCO yemeje ko bari kumwe na FARDC i Kanyabayonga

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 3 Kamena, imirwano hagati y’Ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bayo n’inyeshyamba za M23 yarakomeje, hafi y’umujyi wa Kanyabayonga, muri Teritwari ya Lubero (Kivu y’Amajyaruguru). MONUSCO yemeje amakuru avuga ko iri gufasha FARDC kurengera abaturage baho. Iyi mirwano yabereye cyane cyane ku murongo wa Kilambo-Bulindi, mu burengerazuba bw’umujyi, muri Teritwari ya […]
Somalia irateganya kwirukana Ingabo za Ethiopia zayifashaga kubera Somaliland
Umuyobozi mukuru muri Somalia yavuze ko mu mpera z’umwaka bazirukana ibihumbi by’ingabo za Ethiopia ziherereye muri iki gihugu zoherejwe gufasha kugarura amahoro keretse Addis Ababa niyemera kuva mu masezerano yagiranye n’akarere ka Somaliland kiyomoye kuri Somalia. Impuguke mu bijyanye n’umutekano n’abadipolomate b’abanyamahanga bavuze ko iki cyemezo gishobora guteza umutekano muke Somalia kubera ko ingabo zayo […]
Ushinjwa kwiba telephone ya The Ben yasabiwe imyaka 2 y’igifungo
Mu rubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha buregamo Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer rwabaye kuri uyu wa mbere tariki 3 Kanama 2024 bwamusabiye gufungwa imyaka ibiri ku cyaha akurikiranyweho cyo kwiba Telefoni y’umuhanzi The Ben ubwo bari mu gitaramo mu gihugu cy’u Burundi. Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye Eric Ndagijimana by’agateganyo ku itariki 24 Ukuboza […]
Nyabihu: Aratabaza ubuyobozi nyuma yo gutemerwa imyaka n’abantu atazi
Mu Kagari Ruheshi, Umurenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, umubyeyi Gatama Samuel, aratabaza ubuyobozi nyuma yo gutemerwa imyaka n’abantu atazi. Hari ku Cyumweru mu gitondo, itariki ya 2 Kamena, ubwo uyu mubyeyi yatunguwe no gusanga ibigori yahinze mu isambu ye iri munsi y’urugo, no mu yindi mirima ye. Avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga […]
RDC: Hatangajwe igihe guverinoma nshya izarahirira
Umuhango wo gutangiza guverinoma nshya ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) uzaba hagati y’itariki ya 10 na 11 Kamena, nyuma y’amezi arenga atanu Perezida FĂ©lix Tshisekedi arahiriye manda ya kabiri, nkuko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe yatangaje kuri uyu wa Mbere, itariki 3 Kamena 2024. Ibi yabivuze mu nama yagiranye n’umukuru w’igihugu FĂ©lix […]
Inyeshyamba zo muri Centrafrica ziri guhungira muri RDC ku bwinshi n’ibikoresho byazo
Inyeshyamba zo muri Centrafrica zitwaje intwaro nyinshi ziravugwa mu turere twa Ango na Bondo, mu ntara ya Bas-Uele, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa teritwari ya Ango uvuga kwambuka imipaka kw’aba barwanyi banyuze muri Superefegitura za Centrafrica za Zemio na Mboki, kuva mu byumweru hafi bibiri bishize. Marcelin […]
U Burusiya bugiye gukura Abatalibani ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba
Kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi wa Dipolomasi y’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko Moscou izakura abatalibani ku “rutonde rw’imitwe y’iterabwoba”, nyuma y’imyaka irenga itatu n’igice basubiye ku butegetsi muri Afghanistan. Nk’uko Ibiro Ntaramakuru Ria Novosti byabitangaje, uyu minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya yagize ati: “Kazakhstan iherutse gufata icyemezo, natwe tugiye gufata, kigamije kuvana [abatalibani] ku […]
Kenya: Umupolisi yishe abarinda amashyamba mbere yo kwitunga imbunda akirasa
Polisi yo muri Elgeyo Marakwet mu gihugu cya Kenya iri gukora iperereza ku kibazo cy’umupolisi warashe akica abashinzwe kurinda amashyamba babiri mu ijoro ryo ku Cyumweru. Umupolisi uzwi nka Evans Kimtai yarashe abashinzwe kurinda amashyamba bombi mbere yo kwitunga umututu w’imbunda na we akirasa nk’uko iyi nkuru dukesha The Star ikomeza ivuga. Nk’uko abapolisi babitangaza, […]
U Rwanda rurateganya gukoresha ifaranga ry’igihugu ry’ikoranabuhanga
U Rwanda rurateganya gutangira gukoresha ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka “Central Bank Digital Currency (CBDC)” mu myaka ibiri iri imbere, mu rwego rwo gushyira ingufu mu bikorwa byo kunoza gahunda y’imari no kwihagararaho nk’umukinnyi ukomeye mu bihe biri imbere by’ubukungu bw’Isi. Ifaranga ry’ikoranabuhanga cyangwa “digital currency” ry’igihugu, nk’uko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ibivuga, rizaha Abanyarwanda […]
Sudani: Imirwano ikaze yongeye kubura i Khartoum no mu Mujyi wa El Fasher
Kuri iki Cyumweru imirwano ikaze yongeye kubura hagati y’ingabo za Sudani n’abagize umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) i Khartoum, Al Jazirah na White Nile ndetse no mu Mujyi wa El Fasher nk’uko abatangabuhamya babibonye babwiye Anadolu Agency. Bavuze ko ingabo zagabye ibitero by’indege ku bigo RSF yari iteraniye hafi y’uruganda rwa peteroli rwa Al-Jaili […]
Sheinbaum agiye kwandika amateka nka perezida wa mbere w’umugore muri Amerika ya Ruguru

Claudia Sheinbaum yiteguye gutsinda amatora no kuba perezida wa mbere w’umugore wa Mexico, agakomeza umushinga w’umwarimu we ndetse na perezida ucyuye igihe, Andres Manuel Lopez Obrador, kumenyekana cyane kwe mu bakene byamufashije gutsinda. Amajwi amaze kubarurwa agaragaza ko Sheinbaum, umuhanga mu bumenyi bw’ikirere akaba yarahoze ari umuyobozi w’Umujyi wa Mexico, afite amajwi 59% nk’umukandida w’ishyaka […]
Muhanga: Meya yasabye abafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yaba iherereye kuyatanga

Kuwa 2 Kamena buri mwaka, hibukwaho Abatutsi biciwe i Kabgayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba hagitangwa ubutumwa busaba uwaba afite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe iherereye kuyatanga, igashyingurwa mu cyubahiro nyuma y’imyaka 30. Kuri iyi tariki nibwo izahoze ari ingabo za RPA zarokoye Abatutsi bari basigaye muri icyo gice cya Kabgayi bari bataricwa […]
Afurika y’Epfo: Zuma yashatse ko amatora yo kuwa Gatatu asubirwamo
Ishyaka rya Jacob Zuma, wahoze ari Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob, ririmo kugerageza gushyiraho imbogamizi, risaba ko amatora yo ku wa Gatatu w’iki cyumweru asubirwamo. Ishyaka MK rya Zuma ryasabye ibi bitunguranye, cyane ko ari ryo ryitwaye neza cyane mu matora nubwo yarishinze mu Kuboza (12) kw’umwaka ushize. Ryaje ku mwanya wa gatatu mu kugira amajwi […]
Kenya: Umugabo yishe umukobwa we bapfa itara
Kuri ubu abapolisi ba Kenya barimo gushakisha umugabo ukekwaho gutera icyuma umukobwa nyuma yo gutongana mu rugo mu gace ka Changamwe ka Mombasa. Nk’uko raporo za polisi zibitangaza, Diana Yumbya w’imyaka 25 y’amavuko yatangajwe ko yapfuye ageze mu bitaro bya Bomu nyuma yo guterwa icyuma mu gatuza ahagana mu gicuku ku itariki ya 1 Kamena. […]
Imirwano ikaze hagati ya FARDC na M23 yakomereje i Bulindi
Kuri iki Cyumweru, itariki ya 2 Kamena 2024, ahitwa Bulindi havuzwe imirwano mishya hagati y’ingabo za Congo (FARDC)na M23, nko mu birometero icumi uvuye muri komini yo mu cyaro ya Kanyabayonga. Amakuru atangazwa n’uruhande rwegereye leta avuga ko FARDC yasubije inyuma inyeshyamba zashakaga kwinjira mu mujyi. Muri ako gace humvikanye urusaku rwinshi rw’intwaro ziremereye n’izoroheje, […]
Amafoto: First Lady yifatanyije n’Abanyakigali muri Car Free Day idasanzwe

Muri iki gitondo cyo ku Cyumweru, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yifatanyije n’abaturage b’Umujyi wa Kigali, muri CarFreeDay idasanzwe, yateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’umuryango. Amafoto: Photos:@FirstLadyRwanda
MONUSCO yohereje ingabo i Kanyabayonga gufasha FARDC guhagarika M23
MONUSCO kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 1 Kamena, yongereye ingufu i Kanyabayonga muri Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo ifashe ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) guhangana n’inyeshyamba za M23 zerekeza muri kariya gace ko muri Teritwari ya Lubero. Ingabo za MONUSCO zo muri Brigade y’ingabo zishinzwe gutabara byihuse zoherejwe rwego rwo kurinda […]
MINICOM yasabwe gucyemura ikibazo cy’ibikoresho byahawe koperative bimaze imyaka 5 bidakoreshwa
Abadepite basabye Minisitiri w’ubucuruzi kugaragaza ingengabihe yo gukemurwa ikibazo cy’ibikoresho byahawe koperative zitandukanye zikorera mu dukiriro muri gahunda y’ikodeshagurisha bikaba bimaze imyaka 5 bidakoreshwa. Ni nyuma yo kugezwaho kuwa Gatanu raporo ya Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi ku isesengura rya raporo y’igenzura ricukumbuye yakozwe n’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ku mikorere y’udukiriro. Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite […]
RDC: Urukiko ntirufite ububasha bwo kuburanisha umujenerali n’umusenateri bakekwaho ibyaha bikomeye
Mu rubanza rwaciwe mu iburanisha ryo ku wa Gatandatu, itariki ya 1 Kamena 2024, Urukiko rwa Gisirikare rw’icyahoze ari KasaĂŻ-Occidental muri Tshikapa, rwatangaje ko rudafite ubushobozi bwo gucira urubanza komiseri wungirije w’igipolisi cy’igihugu cya Kongo (PNC) mu karere, General Polydore Omokoko na Senateri Hubert Mbingho, bavuzwe mu bantu 10 bakekwaho kuba barakoze ibyaha bikomeye mu […]
Abaminisitiri ba Israel barakangisha kwegura kubera gahunda yo guhagarika imirwano
Abaminisitiri babiri bo muri Israel bavuze ko bazegura kandi bagasenya ihuriro riri ku butegetsi niba Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, yemeye icyifuzo cyo guhagarika imirwano muri Gaza cyashyizwe ahagaragara na Perezida wa Amerika, Joe Biden, ku wa Gatanu. Minisitiri w’imari, Bezalel Smotrich na Minisitiri w’umutekano w’igihugu, Itamar Ben-Gvir, bavuze ko batazemera isinywa ry’amasezerano ayo ari yo […]
RDF yungutse abandi ba ofisiye basoje amasomo ya gisirikare muri Amerika

Ku itariki ya 25 na 30 Gicurasi 2024, abanyeshuri b’abasirikari bakuru ba RDF barangije amasomo mu mashuri ya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (West Point na Airforce Academy Colorado). Iyi mihango yitabiriwe na Col R. Bazatoha, Defense AttachĂ© muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imiryango y’abasirikare basoje amasomo ndetse […]
Mozambike: RDF/RNP bafatanyije n’abaturage gusana umuhanda wangiritse

Abashinzwe umutekano b’u Rwanda (RSF) boherejwe mu karere ka Ancuabe, intara ya Cabo Delgado, muri Mozambike, ku wa Gatanu, itariki ya 31 Gicurasi 2024 bitabiriye umuganda ” basana umuhanda wangiritse ” mu mudugudu wa Nacololo, hafi y’inkambi ya RSF mu Karere ka Ancuabe. Umuhanda wo mu kigo cya Nacololo washenywe n’imvura kandi muri gahunda yo […]
Perezida Zelensky yatunguranye mu nama y’umutekano muri Singapore

Perezida wa Ukraine, Volodomyr Zelenskiy, yatangiye kureshya ibihugu byo muri Aziya, aho yageze kuri uyu wa Gatandatu muri Singapore akitabira bitunguranye inama mpuzamahanga ku by’umutekano ya Shangri-La. Kuba Zelensky bitunguranye yitabiriye iyi nama ni ikimenyetso cyerekana icyemezo cya Kyiv cyo gukomeza gushishikariza Umuryango Mpuzamahanga kugira uruhare mu kurinda Ukraine ndetse no gushyigikira icyerekezo cyayo cy’amahoro […]
Burundi: Abahembwe amafaranga ya leta badakora bahawe igihe cyo kwishyikiriza ubuyobozi
Minisitiri w’abakozi mu Burundi, Venuste Muyabaga, yasabye abakozi bahembwa na leta batari ku kazi kwishyikiriza ubuyobozi mu gihe kitarenze ukwezi. Yabitangarije mu nama yagiranye n’abo muri minisiteri zitandukanye kuwa 29 Gicurasi. Minisitiri Muyabaga yakoresheje iyi nama na minisiteri zitandukanye hagamijwe kurebera hamwe uko akazi kifashe n’uko kagenda neza. Muri iyo nama minisitiri yamenyesheje ko miliyari […]
Centrafrica: Umubiligi ufite ubwenegihugu bwa Portugal afunzwe ashinjwa ubutasi
Umugabo ukorera umuryango utegamiye kuri leta w’Abanyamerika akaba afite pasiporo z’u Bubiligi na Portugal yafatiwe mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Centrafrica kandi ari gukorwaho iperereza ku cyaha akekwaho cy’ “umugambi mubisha” kuri Leta ufitanye isano n’ “imitwe yitwaje intwaro” nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha bwa Bangui kuri uyu wa Gatanu, itariki 31 Gicurasi 2024. Yafatiwe i […]
Nta muntu wahatiwe cyangwa uzahatirwa gutanga umusanzu w’umuryango – Gasamagera

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars aravuga ko nta muntu wahatiwe cyangwa uzahatirwa gutanga umusanzu w’umuryango kuko ngo byaba binagayitse. Gasamagera yavugaga ku bimaze iminsi bivugwa ko hari abayobozi b’ibanze bahatira abaturage gutanga umusanzu wa FPR ndetse rimwe na rimwe bagaterwa ubwoba bwo gufungwa mu gihe batawutanze. Yagize ati « Amahame tugenderaho nk’umuryango […]
Nyamirambo: Yagonze umumotari ahita asohoka mu modoka ariruka afatwa atarenze umutaru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo, i Nyamirambo, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Lexus ifite purake RAC 611 M, yakoze impanuka igonga umumotari, uwari uyitwaye bigaragara ko yari yasinze ahita asohokamo ariruka ariko afatwa atararenga umutaru. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge […]
RDC: Umunyapolonye uherutse gukatirwa igifungo cya burundu kubera ubutasi ubu aridegembya
Abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo barekuye Umunyapolonye wari wakatiwe igifungo cya burundu ashinjwa ibikorwa by’ ubutasi nk’uko byemejwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Pologne. Mariusz Majewski yasubiye mu Burayi, nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Radek Sikorski yabitangaje kuri X kuwa Kabiri. Bwana Sikorski yashyize ahagaragara amashusho magufi kuri interineti aho bigaragara ko yavuganaga na […]
Donald Trump yahamijwe ibyaha 34 yari akurikiranweho i New York yandika amateka
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamijwe ibyaha 34 byose byo guhimba inyandiko z’ubucuruzi mu rubanza rwe rw’amateka i New York. Ni ku nshuro ya mbere Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uriho cyangwa wahozeho, ahamijwe icyaha mu butabera. Uyu mugabo usanzwe ari umuherwe wahoze ari perezida azakatirwa ku […]
Nyanza: Urubanza rwa Venant Rutunga rwapfundikiwe
Urukiko Rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwapfundikiye urubanza rwa Venant Rutunga ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside nyuma yo gusabirwa igifungo cya burundu. Kuri uyu wa Kane, impande ziburana zagize icyo zivuga ku rugendo zakoreye mu kigo cya ISAR Venant Rutunga yayoboraga mu gihe cya jenoside mu 1994, urugendo rwari rugamije kumenya neza aho […]
Amatora: Mu byangombwa Diane Rwigara yatanze habuzemo bimwe

Kuri uyu wa Kane, itariki 30 Gicurasi 2024, Shima Diane Rwigara yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC kandidatire ye nk’umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka, aho mu byangombwa yatanze hari bimwe biburamo. Diane Rwigara yabaye umukandida wa karindwi utanze kandidatire kuri uyu mwanya. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko kubona imikono […]
Imisanzu itarimo gutangwa n’ibihugu bimwe igiye kudindiza ibikorwa by’Umuryango wa EAC
Ibikorwa by’ingenzi by’Inteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), bigiye guhura n’ubukererwe biturutse ku mbogamizi z’amafaranga zituruka mu bihugu by’abafatanyabikorwa bitubahiriza inshingano zo gutanga umusanzu mu muryango. Nk’uko byatangajwe na EALA ku itariki ya 29 Gicurasi, inama ya 17 y’ibiro by’umuyobozi w’inteko ya EAC yarangiye ihamagarira ibihugu by’abafatanyabikorwa kuzuza inshingano zo gutanga umusanzu. Iyi […]
U Budage bwemerewe kugumisha ibirindiro bya gisirikare muri Niger
Amerika n’u Bufaransa byombi byasabwe n’abayobozi bashya ba Niger guhagarika kuba kw’ingabo zabo muri iki gihugu. Ku rundi ruhande ariko, u Budage, bumaze kugirana amasezerano na Niamey yo kuhagumisha by’agateganyo ibirindiro by’indege, icyemezo bivugwa ko kitavuzweho rumwe i Berlin . Amasezerano yari yashyizweho umukono yo kugira ibirindiro bya gisirikare muri Niger, hafi ya Niamey, byari […]
U Rwanda rwisobanuye ku rupfu rw’umuhungu wa Ngeze Hassan na Pieter-Jan Staelens

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aremeza ko Ambasaderi Vincent Karega ntaho ahuriye n’impfu za bamwe mu Banyarwanda zabereye muri Afurika y’Epfo, avuga ko ibivugwa ari ibihuha kuko nta shingiro bifite. Yolande Makolo yasubizaga Radio na Televiziyo by’u Bubiligi, RTBF, yashyize ahagaragara filimi mbarankuru yise « Rwanda Classified » kuri uyu wa Gatatu ushize, […]
Ingingo z’ingenzi zikubiye mu itegeko rigenga umuryango zigiye guhindura byinshi

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 Gicurasi 2024, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rigenga abantu n’umuryango rigaragaramo impinduka zitandukanye z’ingenzi nk’aho urukiko rushobora guha agaciro imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa yakozwe n’umwe mu bashyingiranywe. Zimwe mu mpinduka zigaragara muri iri tegeko: Umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ariko utaragira imyaka yo gushyingirwa (21) […]
Sudani yateye utwatsi umuhamagaro wa Amerika wo gusubira ku meza y’ibiganiro i Jeddah
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 Gicurasi, Guverinoma ya Sudani yatangaje ko yateye utwatsi umuhamagaro wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo gusubira ku meza y’ibiganiro hagati y’Igisirikare cya Sudani (SAF) n’umutwe wa Rapid Support Force (RSF) i Jeddah. Malik Agar, umuyobozi wungirije w’inama nkuru y’ubutegetsi bw’inzibacyuho ya Sudani, yagize ati: “Ubutumire bw’umunyamabanga wa Leta […]
Rubavu: Yafatanywe amabalo 40 y’imyenda ya caguwa ya magendu
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rubavu, yafashe umugore w’imyaka 25 y’amavuko, ucyekwaho kwinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu, amabalo 40 y’imyenda ya caguwa. Yafatiwe aho atuye mu mudugudu wa Gahojo, akagari ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, kuri uyu wa Kabiri […]
Juba: Hibutswe Sgt Major Ngoga na bagenzi be baguye mu butumwa bwa UNMISS

Kuri uyu wa Gatatu, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo zifatanyije na bagenzi bazo, abakozi mpuzamahanga ba UNMISS hamwe n’abayobozi muri Guverinoma ya Sudani y’Epfo mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ku cyicaro cya UNMISS i Juba. Muri iki gikorwa hahawe icyubahiro Umunyarwanda Sgt Major Francis Ngoga n’abandi basirikare […]
RDC: Minisitiri w’ingabo mushya azabifatanya no kuba umudepite n’umusenateri
Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifite minisitiri w’ingabo mushya, Guy Mwadiamvita Kabombo, muri iki gihugu bafata nka minisitiri w’intebe wungirije ndetse ushinzwe ingabo z’igihugu, wasimbuye Jean-Pierre Bemba ubu wagizwe minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe gutwara abantu n’ibintu. Gusa Kabombo izi nshingano azazikomatanya n’izindi yatorewe mu matora aheruka. Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FĂ©lix […]
Ntimukice amategeko. Ntimukagende mukubita Kyagulanyi…Besigye, bari muri opozisiyo – Gen Otafiire
Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Maj. Gen. Kahinda Otafiire, yategetse abayobozi bashya b’igipolisi kurekeraho guhonyora uburenganzira bwa politiki bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Maj. Gen. Otafiire, usanzwe ari na Chairman w’ubuyobozi bwa polisi, by’umwihariko yakomoje kuri Perezida w’ishyaka NUP, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ndetse n’uwahoze ari umuyobozi w’ishyaka Forum for Democratic Change, Dr Kizza Besigye. “Ntimukice […]
Ni gute ushishikajwe no kwimakaza imibereho myiza y’abatuye Isi yashyira ku ruhande umugabane wacu? – Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga amavugurura akenewe mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe akwiye kujyana no kubakira ku nyungu z’Umugabane wa Afurika kandi uwifuriza imibereho myiza abatuye Isi adakwiye kwirengagiza umugabane wa Afurika. Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 Gicurasi, aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki […]
Ingabo za Uganda ziyobowe na Brig. Gen. Muhanguzi ziri mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, mu Karere ka Nyagatare, Ingabo z’u Rwanda (Diviziyo ya 2 n’iya 5) zakiriye intumwa z’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) ziyobowe na Brig. Gen. Paul Muhanguzi, umuyobozi wa Diviziyo ya 2 ya UPDF mu nama y’iminsi itatu y’umutekano ku mupaka. Iyi nama yahuje ingabo za RDF na UPDF zikorera ku mupaka w’u […]
Afurika y’Epfo: Hatangiye amatora y’abadepite azagena umukuru w’igihugu utaha
Kuri uyu wa Gatatu, Abanyafurika y’Epfo batangiye amatora y’abadepite ku rwego rw’igihugu n’intara mu matora bikekwa ko ari yo akomeye kuva amatora ya mbere ya demokarasi nyuma ya apartheid yaba mu 1994. Ibiro by’itora byafunguwe saa moya za mugitondo ku isaha yaho (0600GMT) mu gihe biza gufunga saa tatu z’ijoro. Abatora barenga miliyoni 27 ni […]
Zambia: Umubyeyi yakuye umwana we w’imyaka 2 mu rwasaya rw’Ingwe
Umubyeyi yakuye umwana we w’imyaka ibiri mu rwasaya rw’ingwe mu majyaruguru ya Zambia mu gihe muri iki gihugu, kimwe mu bikungahaye ku nyamanswa hakomeje kuvugwa amakimbirane mashya hagati ya zo n’abaturage. Ibi byabaye ku cyumweru ahantu hitaruye hitwa Nabwalya, umudugudu ukikije Parike y’Igihugu ya Luangwa y’Amajyaruguru, ibamo nyinshi mu nyamanswa 5 z’agasozi muri Afurika. Uyu […]
Intara y’Uburengerazuba: Batewe isoni n’igwingira rikabije bakungahaye ku biribwa
Biteye isoni kuba tumwe mu Turere tw’iyi Ntara tuza imbere mu kugira ikibazo cy’igwingira ry’abana, mu gihe ikungahaye ku biribwa nk’uko byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert. Ni nyuma y’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, ya 2023, igaragaje Akarere ka Nyamasheke nk’agafite igwingira ryazamutse. Guverineri Dushimimana Lambert avuga ko iyi […]
Umunsi Museveni yari agiye kurasa Gen Sejusa azira umugore
Mu gihe cy’intambara y’ishyamba ya NRA, Gen David Sejusa (bitaga Tinyefunza) yamaze amezi 7 afunzwe (mu ndaki) ahanini kubera ukuntu atagiraga ubwoba bwo kuvuga icyo atekereza igihe cyose yumvaga Umuyobozi mukuru, Gen. YK Museveni yakoze nabi. Ahagana mu mpera z’umwaka wa 1983, abayobozi b’ingabo za Obote, UNLA, bitwaye neza ku rugamba maze batsinda inyeshyamba za […]
Asaga miliyari 2 Frw ya Leta yishyuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2023, hagaragaye amafaranga angana na Miliyari zirenga 2 Frw yishyuwe hadakurikijwe amategeko nk’uko bigaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu mwaka ishize. Iyi raporo, igaragaza ko urwego rw’imikoreshereze y’imari ya leta rwazamutse ku gipimo cyiza kuko rwavuye kuri 68% mu 2022 rugera kuri 92% muri […]
Ukraine: Abagabo bari hagati y’imyaka 18 na 60 ubu ntibemerewe kubona passports
Ukraine yategetse ambasade zayo mu mahanga guhagarika gukomeza gutanga pasiporo ku basore n’abagabo bageze mu myaka yo gukora igisirikali, baba mu mahanga. Ibi bikubiye mu itegeko rishya ryasohotse mu gihugu mu rwego rwo kugerageza kubagarura gufatanya n’abandi mu rugamba igihugu kirimo n’Uburusiya. Leta ivuga ko muri iyi munsi bugarijwe n’ikibazo cy’abasirikari bake ku rugamba. Muri […]
Tariki 25 Mata 1994: Kuri Stade ya Byiza haguye Abatutsi barenga ibihumbi 7,800.
Kumunsi nk’uyu w’itariki ya 25 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 25 Mata mu 1994. 1. Leta y’abicanyi yakomeje gushyigikirwa n’Abafaransa mu Kanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku isi, burwanya ko ijambo “Jenoside” ryakoreshwa Kuva tariki 7/4/1994 jenoside […]
Abatunze ibinyabiziga basabwe kubirinda gusohora ibyotsi bihumanya ikirere
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) n’abandi bafatanyabikorwa batangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza abatunze ibinyabiziga n’abashoferi kubikurikirana babirinda kuvubura ibyotsi bihumanya ikirere. Ni ubukangurambaga bukorerwa mu gihugu hose ku mihanda itandukanye, mu bigo abagenzi bategeramo imodoka, mu itangazamakuru no mu bigo bisuzumirwamo ubuziranenge bw’imodoka. Raporo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) igaragaza […]
Perezida Ramaphosa yongereye igihe Ingabo za SANDF zizamara muri Mozambike
Perezida Cyril Ramaphosa yongereye igihe Ingabo za Afurika y’Epfo zigomba kumara muri Mozambike andi mezi make. Ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) ziri mu itsinda ry’abasirikare baturutse mu karere ka SADC boherejwe mu majyaruguru ya Mozambike gufasha kurwanya inyeshyamba zari zigiye gushyira igihugu ku mavi. Amajyaruguru ya Mozambike yibasiwe n’inyeshyamba mu myaka mike ishize kandi […]
Banki y’Isi yahagaritse igice cy’inkunga yagenewe Tanzaniya kubera guhohotera rubanda
Banki y’Isi yahagaritse igice cy’inkunga ya miliyoni 150 z’amadolari yagenewe kwagura parike y’igihugu mu majyepfo ya Tanzaniya, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi kuri uyu wa Gatatu, nyuma yuko uwatanze inguzanyo yakiriye ibirego by’ubwicanyi no kwirukanwa kw’abantu mu byabo n’abarinzi ba pariki mu mwaka ushize. Abatanze ibirego babiri batatangajwe bashinje abashinzwe umutekano muri parike y’igihugu ya Ruaha ubwicanyi […]
Abacamanza ba gisirikare, abashinjacyaha, n’abanditsi bateraniye mu nama yo kunoza imikorere

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 23 Mata, abacamanza, abashinjacyaha, abashinzwe iperereza, n’abanditsi b’inkiko bo mu nkiko za gisirikare bahuriye mu mahugurwa y’iminsi ibiri y’ibanze ku kuzamura ireme rya serivisi no guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’ubutabera bwa gisirikare. Amahugurwa yabereye i Kigali. Muri ayo mahugurwa, Perezida w’urukiko rw’ubujurire, Francois Regis Rukundakuvuga, yashimye imbaraga z’ubufatanye hagati […]
U Bugereki: Ikirere cya Athens cyahindutse nk’icyo ku mubumbe wa Mars

Igicu kidasanzwe cya orange cyamanukiye mu kirere cya Athens mu Bugereki mu gihe ibicu by’umukungugu byavaga mu butayu bwa Sahara. U Bugereki bwari buherutse kwibasirwa n’ibicu bisa nk’ibi mu mpera za Werurwe no mu ntangiriro za Mata, na byo byapfukiranye uduce two mu Busuwisi no mu majyepfo y’u Bufaransa. Ikigo gishinzwe iteganyagihe cy’u Bugereki kivuga […]
Nyanza: Humviswe abatangabuhamya bashinja Micomyiza wavanwe muri Sweden
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 23 Mata, urubanza rwa Micomyiza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside rwakomeje mu rugereko rwihariye rukurikirana ibyaha byambukiranya imbibi i Nyanza, ahumviswe abatangabuhamya 2 bamushinja. Umwe mu batangabuhamya yabwiye urukiko ko yabonye Micomyiza mu gitero cyishe abatutsi mu mujyi wa Butare, ubu ni umujyi wa Huye. Uwa mbere yatanze ubuhamya […]
Amerika yafatiye ibihano abayobozi b’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Afurika
Abayobozi b’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Afurika y’uburengerazuba bafashe bunyago abantu barimo n’Abanyamerika bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abafatiwe ibihano ni abayobozi b’ishami ry’umutwe al Qaeda ryitwa Jama’at Nusrat al-Islam wal Muslimeen (JNIM), n’intagondwa z’Abayisilamu zo mu mutwe wa Al-Mourabitoun. Ibyo bihano ngo bigamije guca intege no guhana abafungira Abanyamerika mu bihugu byabo, […]
Tariki 24 Mata 1994: Abatutsi barenga 30 bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Mbuye Bose barahiciwe
Tariki ya 24 Mata 1994 ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, hicwa Abatutsi benshi. Abasirikari bagize uruhare rukomeye mu kwihutisha Jenoside mu majyepfo, ku isonga hari abasirikari abarindaga uwahoze ari perezida, Habyarimana Juvenal, bafatanije n’abandi basirikari ndetse n’abajandarume. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi barenza ibihumbi ijana na mirongo itanu […]