Tanzania: Ubwoba bwatashye impunzi z'Abarundi zabwiwe ko zigiye gucyurwa ku ngufu
Impunzi z’abarundi ziri muri Tanzaniya zivuga ko zifite ubwoba nyuma yo kubwirwa ko hari umugambi wo kuzihungura ku nguvu, kandi zitizeye umutekano mu gihe zasubizwa mu Burundi. Bamwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Nyarugusu iri mu Ntara ya Kigoma bavuga ko bakoreshejwe inama n’umukuru w’inkambi ku wa 04 z’uku kwezi kwa karindwi akababwira ko […]
Nyanza: Babiri bakurikiranweho gutema ishyamba rya leta
Minani Jean Bosco wâimyaka 37 na Kabuye Casimile ufite imyaka 43 nibo bafashwe barimo gutema ishyamba rya leta riherereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Ntyazo. Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza Superintendent of Police (SP) Mberabagabo Kamali, yavuze ko aba bagabo bafashwe mu ijoro rya tariki 09 Nyakanga 2019, bamaze gutema ibiti […]
Bibiliya zigera kuri 50 zigurishwa buri munota, ibindi wamenya
Bibiliya ni igitabo cy’ibyahumetswe byera. Kigizwe n’ibice bibiri: Isezerano rya Kera rigizwe n’ibitabo 39 n’Isezerano Rishya kigizwe n’ibitabo 27. Isezerano rya Kera rivuga ku mateka ya mbere y’ivuka rya Yesu, Isezerano Rishya rikavuga ku mateka y’igihe cy’ivuka rya Yesu na nyuma yaho kugeza mu Byahishuriwe Yohana bivuga ku buhanuzi bw’ibizaba muri iyi si, harimo n’ibyamaze […]
Taylor Swift niwe uyoboye ibyamamare byinjije agatubutse muri 2019: Urutonde
 Umuhanzikazi wâumunyamerika Taylor Swift niwe waje ku mwanya wa mbere mu byamamare bitandukanye mu kwinjiza amafaranga menshi mu mwaka wa 2019. Nkâuko byashyizwe ahagaragara nâikinyamakuru cya Forbes Magazine, uyu muhanzikazi yinjije miliyoni 185 zâamadorari yâamerika kuva muri Kamena 2018 kugeza ubu. Aya mafaranga yinjije akaba ayakesha ibikorwa bye bitandukanye byâumuziki. Kuri uru rutonde , […]
Umurambo wâumugabo wâUmunyarwanda wiciwe muri Uganda wagaruwe mu Rwanda
Umurambo wâumugabo wâUmunyarwanda wabaga muri Uganda, kuri uyu wa Kane, itariki 11 Nyakanga wagaruwe mu Rwanda nyuma yo kwicwa atewe ibyuma. Amakuru dukesha RadioTv10 aravuga ko ku isaha ya saa yine ari bwo umurambo wâuyu Munyarwanda witwa Niyonzima Faustin wanyujijwe ku Mupaka wa Cyanika uzanywe mu Rwanda gushyingurwa. Umuryango wa nyakwigendera uravuga ko yicishijwe ibyuma […]
Mu Kigobe cya Perse hari hagiye kwaduka intambara hagati ya Iran nâu Bwongereza kubera ubwato
Mu Kigobe cya Perse hari hagiye kwaduka intambara nkâuko byabanje gutangazwa na Televiziyo CNN yâAbanyamerika bikemezwa kuri uyu wa Kane, itariki 11 Nyakanga nâu Bwongereza, aho ngo amato atatu yâigisirikare cya Iran yagerageje kubuza ubwato butwara peteroli bwâu Bwongereza gutambuka nkâuko byemejwe nâUmuvugizi wa Guverinoma yâu Bwongereza. Byabaye ngombwa ko igisirikare cyo mu mazi cyâu […]
Itangazamakuru si icyaha-UNESCO
Ishami ryâUmuryango wâAbibumbye ryita ku burezi nâumuco, UNESCO riti â kubera ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo nâamakuru, itangazamakuru si icyaha. Tunenga cyane ubwicanyi bukorerwa buri munyamakuru kandi tugasaba ko hakorwa iperereza kuri iki cyaha, ababikora bakajyanwa mu butabera.â Ni ubutumwa yatangiye ku rubuga rwa Twitter, irasaba abatuye isi gushyigikira ubwisanzure bwâitangazamakuru nyuma ya raporo ivuga […]
Nyamasheke: Aho gukorera Imana ubyica wabivamo hakiri kare- Mgr Hakizimana
Umushumba wa Diyoseze gatulika ya Gikongoro akaba nâumuyobozi wa Diyoseze ya Cyangugu, Musenyeri CĂ©lĂ©stin Hakizimana asanga umuhamagaro wo kwiyegurira Imana atari uwo gukinisha, bityo ko aho kugira ngo uwujyemo uhuzagurika cyangwa uwukore ubyica wabivamo hakiri kare, ababikora neza bakageza ku ndunduro bakaba bakwiye guhora babishimirwa. Ni bimwe mu byatangarijwe mu birori byâimpurirane byabereye muri paruwasi […]
Luanda: Hategerejwe inama igiye guhuza Tshisekedi, Lourenco, Kagame na Museveni
Igihugu cya Angola kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Nyakanga, kirakira inama izahuriramo ibihugu bigera kuri bine byo mu karere ari byo; u Rwanda, Angola, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Aya makuru yatangajwe bwa mbere kuri twitter ya Radio na televiziyo byâigihugu akongera gushimangirwa na AllAfrica.com dukesha iyi nkuru, aravuga ko inama izahuza […]
U Rwanda ruhagaze rute mu rugamba rwo guhangana n'ibyorezo?
Minisiteri yâubuzima mu Rwanda ivuga ko yiteguye gukumira indwara zâibyorezo igihe cyose, haba ku miti, ku baganga ndetse no mu bundi buryo bwose nubwo ngo abantu badakwiye kwirara. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 10 Nyakanga 2019, ubwo mu Rwanda hatangizwaga inama igamije kurebera hamwe uko ibihugu byakwitegura mu gihe hateye ibyorezo. Mu […]
Yatawe muri yombi aryozwa kurisha umwana amazirantoki
Umucuruzi wo mu Karere ka Kagadi muri Uganda ari mu maboko ya polisi akekwaho guhatira umwana wâimyaka 16 kurya amazirantoki. Umuyobozi wa Polisi muri aka Karere, Romeo Onek Ojara yabwiye The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo wâimyaka 45 yashakaga ko uyu mwana arya umwanda kuko yari amusanze mu nzu ye icyubakwa kandi […]
Umurundikazi yiyemeje gusimbura Perezida Nkurunziza ku butegetsi
Ishyaka APDR ryo mu gihugu cy’u Burundi ryatangaje umugore uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba mu 2020. Ibi bikaba byatunguranye aho ishyaka ritanga urihagarariye w’umugore mu matora y’umukuru w’igihugu, ndetse ko ari ubwa mbere bibaye mu mateka y’u Burundi mu gihe byari bizwi ho hiyamamaza ab’igitsina gabo gusa. Uyu mugore uzahagararira iri shyaka ni […]
Besigye agiye gusubira mu rukiko
Umucamanza mukuru wâurukiko rwa Nakawa muri Uganda yasabye ko Dr. Kiiza Besigye yongera kuburanishwa ku byaha byo kugambanira igihugu. Ubu busabe bwakurikiye ubwa Romans Ponsiano Odwori bwatanze mu izina rya Christine Apolot, umucamanza ku rwego rwâigihugu wavuze ko Besigye yanze kwitaba urukiko inshuro nyinshi. â Nyakubahwa, uregwa ntabwo ari mu rukiko. Ndabasaba ko igihe cye […]
WASAC yemeye gusubiza abo yishyuje amafaranga yâumurengera
Ikigo  gishinzwe Amazi n’Isukura â WASAC  Ltdâ cyemeye gusubiza amafaranga abaturage bagizweho ingaruka nâamakosa yakozwe nâabakozi bacyo bagiye batanga inyemezabwishyu zinyuranye nâamazi yakoreshejwe. Iki cyemezo gifashwe nyuma yâaho abaturage batangiye kugaragariza ko bishyujwe amafaranga menshi, bityo biza no kugaragara ko ari amakosa yakozwe na WASAC. Ibiciro bishya by’amazi mu Rwanda byatangajwe mu mpera y’ukwezi kwa […]
Ku nshuro ya mbere Igisirikare cyâu Rwanda cyakoresheje akarasisi ko mu Bushinwa ku Munsi wo kwibohora
Igisirikare cyâu Bushinwa nicyo cyatoje Igisirikare cyâu Rwanda akarasisi kâakataraboneka gaherutse gukorwa ku Munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25, ku itariki 04 Nyakanga, aho muri aka karasisi hakoreshejwe nâIgishinwa mu guha abari mu karasisi amabwiriza mu gihe hari hamenyerewe akarasisi gafite inkomoko mu burengerazuba bwâIsi. Abakuru bâibihugu byo muri Afurika birindwi bari mu bakurikiranye […]
Gen. Ntaganda akwiye igihano gisumba ibindi agakatirwa urwo gupfa- Umuturage wâi Goma
Nyuma yâaho Gen. Bosco Ntaganda ahamijwe ibyaha byose 18 ashinjwa, abaturage bo mu mujyi wa Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasaba ko nâabandi bari bafatanyije gukora ibi byaha ndetse nâabamuteraga inkunga bakurikiranwa, byâumwihariko we ko akwiye igihano gisumba ibindi. Ku wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019, nibwo urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha ICC, rwemeje […]
Amabendera 21 y'Amerika yatwikiwe ku irimbi
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amabendera y’igihugu 21 yatwikiwe ku irimbi rya McDougald riherereye muri Anderson, Calorina y’Epfo. Ni inkuru dukesha CNN. Ivuga ko nyir’irimbi, Jess McDougald n’umuryango we ari ubwa mbere babonye amahano nk’aya aba mu myaka 85 ritangiye gukora. Ryatangijwe na sekuru wa Jess. Aya mabendera yazamuwe mu rwego rwo guha icyubahiro abarishyinguwemo bari […]
Ubuhamya bw'umugabo wasambanye n'indaya agataha yambaye ubusa imaze kumunyarira
Muraho Bwiza.com, Nitwa Alphonse ntuye i Musanze, ndi umugabo, mfite umugore n’abana babiri, nagerageje guca inyuma umugore wanjye, ariko nahahuriye n’urwo imbwa yaboneye ku iriba. Ubu buhamya mbutanze nyuma yo kubona ubw’umugore wasabaga inama kuri iki kinyamakuru avuga ko yamenye iby’amavangingo no gukuna ageze mu Rwanda. Nibyo koko abagabo dukunda abagore baciye muri izi nzira […]
Burundi: Umwana wâumukobwa wâimyaka 13 yamaze iminsi 4 asambanywa ku ngufu nâImbonerakure
Umwana wâumukobwa wâimyaka 13 yamaze iminsi ine asambanywa ku ngufu nâumuyobozi wâImbonerakure none nâababyeyi be bakomeje guterwa ubwoba mu gihe banabujijwe kujya kuvuza umwana wabo ngo bitazajya hanze. Uyu mwana atuye ahitwa Monge-Kiramata, muri Zone Ntega yo muri Komini Ntega, ho mu Ntara ya Kirundo. Biravugwa ko uyu mwana wâumukobwa yasambanyijwe ku ngufu iminsi ine […]
Kenya: Umunyamakuru wâUmunyarwanda yapfuye aruka amaraso
Umunyamakuru wâUmunyarwanda wabaga muri Kenya, Semana Ndorimana wari usanzwe azwi nka Christophe Kanuma yaguye mu bitaro aho yabanje kuruka amaraso. Uyu mugabo wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda ndetse akaba yari yarashinze icyitwa Ihame.org muri uyu mwaka, yapfuye kuwa 10 Nyakanga uyu mwaka aho yakurikiranwaga nâabaganga mu bitaro byitwa Aga Khan University biri i Nairobi […]
Afurika Yunze Ubumwe yamaganye amahanga akomeje kwivanga mu bibazo bya Libya ku nyungu zayo
Komite yâUmuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ikurikirana ibibera muri Libya iremeza ko ifite impungenge ku cyo yise ‘Ukwivanga kwâamahanga’ muri iki gihugu kiri mu makimbirane muri iki gihe, igasaba ko hashingwa itsinda ridasanzwe rigizwe nâintumwa za Loni nâiza Afurika Yunze Ubumwe ku bibera muri Libya. Ibi bikaba bikubiye mu rwandiko rwasohowe na Afurika Yunze Ubumwe […]
Tanzania: Perezida Magufuli yasabye abaturage gukaza umurego bakabyara abana benshi
Perezida wa Tanzaniya John Magufuli yasabye abagore “kwirekura” bakarushaho kubyara abana benshi mu rwego rwo gufasha ubukungu bw’igihugu kwiyongera, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters. Reuters isubiramo amagambo ye ku wa kabiri ari mu mujyi avukamo wa Chato, agira ati: “Mu gihe ufite abaturage benshi, wubaka ubukungu. Ni yo mpamvu ubukungu bw’Ubushinwa ari bunini cyane. Ndabizi […]
Ngoma: Abanyeshuri bigumuye banga gukora ikizamini
Abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatandatu mu ishami ryâindimi mu rwunge rwâamashuri rwa Bare, mu Murenge wa Mutenderi, ku wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019, banze gukora ikizamini cyâigiswahili mu gihe bashinjaga mugenzi wabo kugikopezwa. Aba banyeshuri bigumuye bavuga ko ibibazo nâibisubizo byâikizamini byateguwe nâishami ryâuburezi mu karere ka Ngoma, umwarimu yabihaye umunyeshuri mugenzi […]
Iyi Nyabarongo turayivoma kuko nta mazi dufite- Abaturage b'i Runda/Kamonyi
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Rubumba, Akagali ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, bavuga ko babangamiwe no kuba bakivoma amazi yâumugezi wa Nyabarongo. N’ubwo abaturage bavuga ko badafite amazi meza, Ubuyobozi bwâakarere ka Kamonyi buvuga ko butari buzi ko hari abaturage bako bakivoma aya mazi. Aba baturage bo mu Mudugudu […]
Namenye ibyo 'Gukuna n'amavangingo' ngeze mu Rwanda ariko si ibanga bigiye kunsenyera pe!Â
Muraho neza, nitwa …..[Izina ryagizwe ibanga] ntuye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu by’ukuri bimwe mu by’umuco wa Kinyarwanda nagiye ndushaho kubimenya ngeze mu Rwanda mu mwaka wa 2013. Navukiye mu mahanga, kuko niho ababyeyi banjye babaga, naje kugera mu Rwanda mu 2013, mu 2015 mpashakira umugabo, ubu dutuye aho ntangaje […]
Intambara y'ibitutsi hagati ya Perezida Trump n'abayobozi b'Ubwongereza
Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Jeremy Hunt, yavuze ko Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika “yasuzuguye” Minisitiri w’Intebe wabo n’igihugu cyabo. Bwana Hunt avuze aya magambo nyuma yaho Perezida Trump avuze ko Sir Kim Darroch, uhagarariye Ubwongereza muri Amerika, ari ‘Umuntu w’igicucu cyane’. Ni mu gihe hakomeje umwuka w’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi […]
Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukora ibishoboka byose byazamura imitsindire y'abana
Umuyobozi wâAkarere ka Nyamasheke, Intara yâIburengerazuba, Kamari AimĂ© Fabien, yasabye ababyeyi gukora ibishoboka byose byazamura ireme ryâuburezi, bakareka kwigira ba Ntibindeba, birengagiza inshingano zâibanze bafite ku bana babo. Ababyeyi bahawe uyu mukoro mu gihe hari ingero zikigaragara za bamwe ngo usanga bacyumva ko kugaburira umwana no kumuha amafaranga yâishuri bihangije, ibindi ugasanga babihariye abarimu nâubuyobozi […]
Turi aba mbere ariko biracyashoboka ko umwanya twawutakaza- Umutoza wa APR FC
Umutoza w’Ikipe ya APR FC avuga ko n’ubwo bamaze gukina imikino ibiro ya CECAFA Kagame Cup batsinda, batakwirara ahubwo ko bakeneye gukina neza umukino wa nyuma wo mu itsinda C bakawutsinda. Kugeza ubu ikipe ya APR FC ni yo iyoboye iri tsinda C nâamanota Atandatu, aho yatsinze imikino ibiri yayo yose, Green Eagles FC na […]
Tanasha yeruye avuga ko inda atwite yayisamye bimutunguye
Tanasha Donna, umukunzi wâumuhanzi Diamond Platnumz, yahishuye ko inda atwite yayisamye mu buryo atateguye ndetse anahishura bimwe mu byamufashije kuyihisha kugeza ku mezi arindwi ifite kugeza magingo aya. Tariki ya 7 Nyakanga 2019, nibwo hizihizwaga isabukuru y’uyu mukobwa wigaruriye umutima wa Diamond ari nabwo batangazaga ku mugaragaro ko biteguye kwakira umwana wabo wa mbere w’umuhungu, […]
Mu mirwano nashoboraga kuhasiga ubuzima nkâuko abandi benshi bahazize ubwabo- Perezida Kagame
Perezida Kagame avuga ko ubwo yarwanaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, atari afite intego yo kuzaba Perezida, mu gihe ngo yanashoboraga kuruburiramo ubuzima. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye nâabanyamakuru mu ntangiriro zâuku kwezi, mbere yâuko hizihizwa ibirori byâisabukuru yâimyaka 25 ishize u Rwanda rubohowe. Iki kiganiro cyabereye mu Ngoro yâInteko Nshingamategeko yâu Rwanda, hafatwa nkâigicumbi cyâamateka […]
Huuuu! baratujujubije ahubwo- umuturage wemeranya na Dr Kayumba kuri serivisi mbi za interineti ya  MTN
Bamwe mu baturage bandikiye Bwiza.com bavuga ko ibyatangajwe nâumwarimu wa Kaminuza akaba nâumushakashatsi, Dr Christopher Kayumba ko kompanyi ya MNT Rwanda imwiba ku bijyanye na serivisi za interineti ari impamo. Dr Kayumba yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko iyo aguze bando ya interineti ihita ishira ako kanya kandi ntacyo ayikoresheje. Umwe mu baturage batwandikiye […]
Perezida Kagame ashimira Tshisekedi wemera ubufasha mu rugamba rwo guhashya inyeshyamba
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko u Rwanda rwiteguye gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rugamba rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba ikomeje guhungabanya umutekano wacyo ndetse ko bishimishije kuba Perezida w’ iki gihugu yemera ubufasha. Bibaye nyuma yâaho Perezida wâiki gihugu, Felix Tshisekedi atangarije ko biyemeje kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano […]
Abanyayuganda birukanwe mu Rwanda bavuze urwo bahaboneye
Abaturage ba Uganda babiri aribo Brian Buwambwe na Abdul Waswa  bavuga ko birukanwe mu Rwanda bamaze gukubitwa ndetse nâuburenganzira bwabo bukaba ngo bwarahohotewe. Ikinyamakuru Softpower benshi bakunda gutunga agatoki ko kiri mu kwaha kwa Uganda, aya ni amakuru Bwiza.com itabasha kwemeza, kivuga ko aba bagabo birukanwe mu Rwanda kuwa Mbere wâiki Cyumweru mu masaa kumi […]
Kigali: Bamwe mu bagororwa bigometse ku mategeko ya gereza/ Mageragere
Ubuyobozi bwâUrwego Rushinzwe Imfungwa nâAbagororwa mu Rwanda (RCS) butangaza ko nta myigaragambyo yabaye muri gereza ya Mageragere, iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, ahubwo ko ari bamwe mu bagororwa bagerageje kwigumura ku mabwiriza nâamategeko agenga gereza. Amakuru yavugaga ko imyigaragambyo muri gereza yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga […]
Chameleone na we yatangiye guhagarikirwa ibitaramo
Igipolisi cya Uganda cyahagaritse ibitaramo bya Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone mu muziki. Abasesenguzi bavuga ko imbarutso ishobora kuba ari uko yinjiye mu ishyaka rya Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi. Chameleone uherutse gukorera igitaramo muri Masaka, yasabwe n’inzego z’umutekano gusubira kwaka uburenganzira ubuyobozi bukuru bwa polisi muri Kampala kugira ngo ibitaramo bye bizabe mu […]
Abatekamutwe bashutse urubyiruko babizeza amafaranga mu nama muri KCC bagejejwe imbere yâurukiko
 Abatekamutwe bakomoka muri Kenya ndetse nâumunyarwanda umwe, bashinjwa guteka umutwe bakambura abantu benshi bari bahamagajwe mu nama muri Kigali Convention Center bagejejwe imbere yâubutabera. Urukiko rwâibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro, rwatangiye kuburanisha ikirego ubushinjacyaha buregamo bamwe mu bayobozi bâikigoââWealth Fitness Internationalââ. Aba bayobozi barashinjwa gutegura inama mu buryo butemewe no kwiha ibyabandi […]
Abakozi babiri ba FARG batawe muri yombi bashinjwa kwakira ruswa
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwatangaje ko bwataye muri yombi abakozi babiri b’ikigega cyo gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG), bakira ruswa y’umugenerwabikorwa w’iki kigega. Hashize igihe havugwa ruswa mu bikorwa by’iki kigega byo guha bamwe mu bagenerwabikorwa bacyo batishoboye inzu, ubuvuzi, ubufasha bw’amafaranga n’ibindi bagenerwa. Bamwe mu bagenerwabikorwa b’iki kigega mu myaka ishize bagiye batangaza ko […]
Rwamagana: Abanyerondo barashinjwa kwiba bakanagira umuturage inoge
Abakora irondo ryâumwuga mu Mudugudu wa Rubiha, Akagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mwurile, mu Karere ka Rwamagana, barashinjwa guhohotera umuturage witwa Mukeshimana Jean Bosco wo mu mudugudu wa Gisanza, mu kagari ka Mwulire bakanamwambura utwe. Ku cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019, nibwo Mukeshimana wari uvuye kugurisha amasaka mu gasantire ka Ntunga, ari kumwe n’abasore […]
Uganda: Perezida Museveni yageneye abakinnyi bâikipe y'igihugu miliyoni yâamadorari
 Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yageneye abakinnyi bâikipe yâigihugu âUganda Cranesâ agahimbazamusyi gatubutse kagera kuri miliyoni yâamadorari nyuma yâuko iyi kipe yitwaye neza mu mikino yâigikombe cya Africa. Perezida Museveni yatangaje ko yashimishijwe nâuko ikipe ya Uganda yitwaye mu mikino yâigikombe cya Africa. Ikipe yâigihugu ya Uganda yari yitabiriye imikino yâigikombe cya Africa […]
Rusizi: Ikigo cy'ishuri kirataka igihombo cyagushijwemo na Leta
Ubuyobozi bwâishuri Mizero TVET School riri mu mujyi wa Rusizi buravuga ko buhangayikishijwe bikomeye no kuba bwarubatse amashuri bukanayashyiramo ibikoresho bihagije binagezweho, nyuma yo kwizezwa Leta abanyeshuri mu mashami yâimyuga nyamara ntigire nâumwe ihohereza. Buvuga ko n’abahazabakiri bake cyane bityo bugasaba REB, WDA na MINEDUC gukemura iki kibazo kigenda giteza igihombo ku ishuri no kuri […]
Umuhango wo gushyingura abakozi batanu ba Azam TV (amafoto)
Tariki ya 8 Nyakanga, abantu 7 barimo abakozi batanu ba televiziyo ya Azam (Azam TV) bakoze impanuka ubwo imodoka yabo yagonganaga n’ikamyo. Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Shelui muri Singida. Aba bakozi bari mu modoka ya ‘Coaster’ yerekezaga i Mwanza. Abaguye muri iyi mpanuka ni Said Haji, Charles Wandwi, Salim Mhando, Florance Ndibalema na […]
MTN ni abajura bakuru, ni gute nareka kuyikoresha? – Dr Kayumba
Umushakashashatsi, umwarimu muri kaminuza akaba nâumusesenguzi muri politiki, Dr Christopher Kayumba atangaza ko arambiwe gukorana na kompanyi yâitumanaho ya MTN-Rwanda bitewe nâuburyo ahabwa serivisi ya interineti we yemeza ko habamo kumwiba. Mu gusaba inama, Dr Kayumba yavuze ko iyo aguze ipaki ya interineti (internet bundle) ariko igashira kandi ntacyo aba yayikoresheje. Abinyujije ku rukuta rwe […]
Nzi ko ndi mwiza, umugabo wanjye ampoza ku nkeke anziza kwambara mini- Nkore iki?
Imyaka ibaye itatu mbana n’umugabo wanjye, nitwa Lucie nka mbyaye rimwe, dutuye muri Nyarugenge. Kuva mu bwana bwanjye nakunze kwambara amapantalo, amajipo n’amakanzu ariko binyegereye. Umugabo wanjye yamenye mfite uko mbayeho kandi nawe azi, tugiteretana yakunze kundata ubwiza kandi koko si uko ndi mubi, iyo uri mwiza nawe uba ubizi, ariko kugeza ubu akomeje kunshyira […]
Uganda: Gen. Kyaligonza agiye kongera gutabwa muri yombi
Urukiko rwâibanze mu Karere ka Mukono rwasabye Umuyobozi wa Polis ya Uganda, IGP Ochola Martin kongera guta muri yombi Rtd. Maj. Gen. Matayo Kyaligonza ushinjwa guhohotera umupolisikazi. Umucamanza Juliet Hatanga yasabye ko Gen. Kyaligonza yatabwa muri yombi bitarenze tariki 22 Nyakanga uyu mwaka kugira ngo aryozwe ibyo akekwaho. Ni nyuma yâaho Gen. Kyaligonza kuko atigeze […]
Gicumbi: Umusore yakaswe ugutwi, nyina yicwa atewe ibyuma
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019, umugore wo mu Murenge wa Shangasha yishwe nâabajura banasiga bakase ugutwi umwana we wâumuhungu wâimyaka 16. Hari abasore 2 bari mu kigero cyâimyaka 20 bafashwe bari mu bakekwaho ubu bugizi bwa nabi. Abaturage batuye mu mudugudu wa Kabeza, mu kagari ka Shangasha, mu murenge […]
Afurika y'Epfo: Indege bikoreye yasoje urugendo rw'ibilometero 12,000
Indege yakozwe nâurubyiruko rwo muri Afurika yâEpfo yasoje urugendo rwâibyumweru bitandatu rwavaga mu mugi wa Cape rugana muri Cairo mu Misiri. Iyi ndege ifite imyanya yo kwicaraho ine iri mu bwoko bwa Sling 4. Yakozwe nâabanyeshuri 20. Ikoze uru rugendo rwâibilometero 12,000 ihagaze mu bihugu bikurikira: Namibiya, Malawi, Ethiopia, Zanzibar, Tanzaniya na Uganda. Umupilote wâiyi […]
Burundi: Isoko riremera mu irimbi
Inyama, inzoga, amakara nâibindi bitandukanye nibyo usanga birimo gucuruzwa mu isoko rito riremera mu irimbi riherereye mu mujyi wa Muyinga mu Burundi. Abacuruzi bafite ibitanda bacururizaho ibicuruzwa byabo, abandi bubatse amaduka mato, by’umwihariko hakaba hari n’umugore utegura amafunguro hafi yâimva yâumugabo washyinguwe mu cyumweru kimwe gishize, yagize ati « Iyi ni resitora yanjye ». Undi […]
Senateri Bishagara Kagoyire ThérÚse yapfiriye muri Amerika
Sena yâu Rwanda yatangaje inkuru yâakababaro ifite nyuma yâurupfu rwa Senateri Bishagara Kagoyire ThĂ©rĂšse, wapfiriye mu bitaro yivurizagamo byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon Makuza Bernard, kuri uyu wa 08 Nyakanga 2019, rivuga ko Sena y’u Rwanda ibabajwe n’urupfu rwa Senateri Bishagara Kagoyire […]
RDC: Abaturage bishimiye ko Gen. Ntaganda yahamijwe ibyaha 18 yaregwaga
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwahamije Bosco Ntaganda ibyaha 18, imiryango itegamiye kuri Leta yagize uruhare mu kumurega ivuga ko uyu ari umunsi w’ibyishimo n’ikizere ku batuye aho yakoreye ibyaha. Imiryango mpuzamahanga; FĂ©dĂ©ration Internationale des Ligues des Droits de l’Homme (FIDH), Associations Africaine de DĂ©fense des Droits de l’Homme (ASADHO), Groupe Lotus na Ligue des Electeurs yatangaje […]
Umubyibuho ukabije utera kanseri kurusha kunywa itabi: Ubushakashatsi
 Ikigo cyâAbongereza gikora ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri kitwa CRUK, cyagaragaje ko umubyibuho ukabije ushobora gutera kanseri zitandukanye ku kigero cyo hejuru kurusha uko zaterwa no kunywa itabi ryinshi. Iki kigo, cyatangaje ko umubyibuho ukabije utera kanseri yâamara, impyiko,udusabo twâintanga ngore ndetse nâizâumwijima kurusha uko zaterwa no kunywa itabi. Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko […]
Yapfuye atageze ku nzozi zo kuba umunyafurika w'umwirabura wa mbere wari kugera ku kwezi
Mandla Maseko wo muri Afurika y’Epfo yari kuzaba ari we munyafurika wa mbere w’umwirabura ugeze ku kwezi ariko yakoze impanuka ya moto ahasiga ubuzima. Iyi nkuru yababaje abanyafurika, Afurika y’Epfo n’umuryango we, ivuga ko yari yaratsindiye iyi tike ya Axe Apollo Space Academy mu 2013. Yabonye iyi tike n’abandi 22 bari baturutse mu bindi bihugu […]
APR FC ibaye ikipe ya mbere igeze muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup
Ikipe ya APR FC yakinaga umukino wa Kabiri mu irushanwa ry’imikino yâigikombe cya CECAFA Kagame Cup, yawusoje ibonye itike yo gukomeza muri 1/4, ikaba ari nayo kipe ya mbere ibashije gukatisha itike yo muri icyo cyiciro. APR FC yacakiranaga n’ikipe ya Green Eagles yo muri Zambia, umukino ubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, kuri […]
Uburwayi bwa Kabayiza ufunganwe na Col. Byabagamba na muramu we bwateje impaka
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019, Urukiko rw’Ubujurire i Kigali rwahawe icyegeranyo ku burwayi bwa Francois Kabayiza, bityo biteza impaka mu rukiko aho umuganga yavuze ko uko uyu urwaye bitamubuza imirimo idasaba imbaraga nyinshi, uruhande rwe rukemeza ko ibyavuzwe na muganga nta kuri kurimo. Sergent Francois Kabayiza yari umushoferi wa Rtd Gen […]
Ubushakashatsi: Uko kwinukiriza umusuzi byagira akamaro mu buzima bwawe
Ubusanzwe umuntu iyo yinukirije umwakura wâamazuru (nerf olfactif) itanga utanga amakuru ko hari ikintu kinuka cyangwa guhumura. Ku musuzi amakuru nta yandi twese tuzi uretse kunuka ku kijyanye nâumusuzi. Nâubwo  ubusanzwe ari uko tubizi, urubuga blowingfacts ruzwiho gutangaza ibizwi na bake, rutangaza ko ubushakashatsi bwagaragaje ko kwinukiriza umusuzi bigira akamaro ku buzima bwâumuntu. Urubuga blowingfacts […]
Uko byangendekeye nsanze inzoka nini muri salo yo kwa databukwe-Ubuhamya
Najejwe no kubaramutsa mu izina ry’umwami Yesu, nitwa Jeanne iwacu ni mu Karere ka Kamonyi, umusore iwabo ni mu Ntara y’Amajyaruguru, nkaba nifuza ko mungira inama nyuma y’ibyambayeho. Mfite umukunzi w’umusore, twasezeranye imbere y’amategeko mu kwezi gushize ndetse tunateganya gukora ubukwe mu kwezi kwa munani ariko ubu ubukwe bwajemo kidobya. Mbere y’uko dusezerana, umusore namusuye […]
Isabukuru ya nyina wa Diamond na Tanasha: Ibyamamare byitabiriye, udushya, amafoto n'amashusho
Uwa 7 Nyakanga 2019, wari umunsi w’ibyishimo bihuriranye kuri Diamond Platinumz wizihize isabukuru y’umubyeyi we, Sabura Kasimu n’umukunzi Tanasha Donna. Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, cyane abahanzi bakorera umuziki mu nzu ya Wasafi. Se wa Diamond, Abdul Juma ari mu bitabiriye ibi birori byâumukazana nâuwahoze ari umugore we. Abandi bitabiriye harimo Harmonize na Mbosso bahuriye […]
ICC yahamije Bosco Ntaganda ibyaha 18 byâintambara nâibyibasiye inyokomuntu
Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha ICC kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Nyakanga, rwemeje ko Gen. Bosco Ntaganda ahamwa nâibyaha 18 byâintambara nâibyâibasiye inyokomuntu byakorewe muri Ituri, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya 2002 na 2003. Bosco Ntaganda yahamijwe ibyaha byose bigera kuri 18 byâintambara nâibyâibasiye inyokomuntu yari akurikiranweho birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, kugira […]
Rusizi/ Rwimbogo: Ibyo tumaze kwigezaho ni urugero nyarwo rwo kwibohora- Abaturage
Abaturage bo mu Murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi bahamya ko ibyo bamaze kwigezaho mu myaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye bishimangira imvugo yabo ko ubumwe bwâIntore bunoza intambwe, ubu bakaba bafite byinshi bashima Leta. Babitangaje ubwo batahaga bimwe mu bikorwaremezo bubatse ubwabo mu mwaka wâimihigo 2018-2019, birimo iyagurwa ryâumurenge wabo nyuma yo kubona […]
USA: Abashakashatsi babashije kuvura HIV mu mbeba 9 muri 23 bakoreyeho ubushakashatsi
Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babashije gukura HIV muri DNA zâimbeba zari zandujwe sida mu rwego rw’igerageza, indi ntambwe iganisha ku kubona umuti wazavura miliyoni 37 zâabantu bagendana nâagakoko ka sida. Mu nyigo yashyizwe ahagaragara kuwa Kabiri ushize, abashakashatsi bo mu Ishuri ryâubuvuzi rya Lewis Katz rya Kaminuza ya Temple nâabo mu […]
Abantu Batanu bakomeretse ubwo bakinaga n'ibimasa- REBA AMAFOTO
Umukino wo kwiruka banakina n’ibimasa, ni umukino witabirwa n’imbaga y’abaturage bagamije kwishimisha, ariko rimwe na rimwe ugasiga bamwe mu byago birimo no kuhaburira ubuzima. Uyu mukino wo kwiruka kw’ibimasa ‘bull runs’ waberaga mu gihugu cya Espagne, kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019, mu birori by’iserukiramuco “San Fermin festival’ byaberaga mu Majyaruguru y’iki gihugu, […]