Trump yibasiye ambasaderi w'Ubwongereza wanenze imikorere ye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yasubije ambasaderi w’Ubwongereza unenga imikorere mu ngoro ya White House. Ejo tariki ya 7 Nyakanga, ubutumwa bwa Sir Kim Darroch uhagarariye Ubwongereza muri iki gihugu yandikiye abayobozi bamukuriye bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Mail on Sunday. Ni ubutumwa yohereje abicishije kuri email kuva mu 2017; bwose buvuga ku mikorere […]

Burundi: Impuguke mu buvuzi bw’amaso y’Umunyarwanda yamaze icyumweru gisaga muri kasho za SNR

Umuganga w’Umunyarwanda wari umaze iminsi yaratawe muri yombi mu gihugu cy’u Burundi yarekuwe mu mpera z’icyumweru gishize ariko ntihatangwa ibisobanuro ku mpamvu yari yatumye atabwa muri yombi. Ni umuganga (docteur) bivugwa ko yitwa Regis Mfuranzima, uri mu kigero cy’imyaka 30, akaba impuguke mu buvuzi bw’amaso (ophthalmologist), ukora kuri Clinic iherereye ahitwa Gishubi muri Gitega. Biravugwa […]

Umutoma Ange Kagame yateye umukunzi we bagiye kubana akaramata

N yuma y’umunsi umwe yambikanye impeta yo kubana akaramata n’umukunzi we, Ange Kagame yagaragaje ibyishimo afite ku mutima, aho yamutangarije abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter ko ari we ubugingo bwe bwihitiyemo. Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2019, nibwo Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yambikanye impeta n’umukunzi we, Bertrand […]

ICC igiye gutanga umwanzuro ku rubanza rwa Gen. Bosco Ntaganda

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Nyakanga 2019, nibwo rutangaza umwanzuro warwo mu rubanza rumaze igihe rukurikiranyemo Umunyekongo, Gen. Bosco Ntaganda, wahoze ari umukuru w’inyeshyamba. Urukiko kuri uyu wa Mbere ruratangaza niba mu iburanisha rwarasanze Ntaganda ari umwere cyangwa ahamwa n’ibyaha nta gushidikanya. Gen. Bosco Ntaganda yari akurikiranweho ibyaha bigera muri […]

Igihugu cya Nigeria nacyo cyashyize umukono ku masezerano y'Isoko Rusange rya Afurika

Igihugu cya Nigeria, cya mbere mu bukungu ku mugabane w’Afurika, nacyo cyashyize umukono ku masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika agamije kongera uko ibihugu byo kuri uyu mugabane bihahirana hagati yabyo. Bivuze ko Eritrea ari cyo gihugu kimwe rukumbi cy’Afurika gisigaye kitarashyira umukono kuri aya masezerano y’ubucuruzi. Umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) uvuga ko Eritrea ititabiriye ibiganiro […]

Kenya yatoye nyampinga urengeje ibiro 100

Mu rwego rwo kugarurira icyizere abafite ibiro byinshi, muri Kenya bateguye irushanwa rya nyampinga ryitabiriwe n’abafite ibiro hagati y’100 n’145. Tariki ya 6 Nyakanga, Tracy Nduati w’imyaka 30 y’amavuko ni we wegukanye iri kamba, ahigitse abandi 21 bari bitabiriye iri rushanwa. N’ibyishimo byinshi, yatanze ubutumwa butandukanye avuga n’ukuntu abantu bari baratumye yiheba bitewe n’umubyibuho we. […]

CECAFA 2019:Jules Ulimwengu yafashije Rayon Sports gutsinda TP Mazembe

  Rutahizamu wa Rayon Sports Jules Ulimwengu yafashije Rayon Sports gutsinda ikipe ya TP Mazembe yo muri Congo igitego kimwe ku busa. Rayon Sports hamwe n’umutoza mushya, umunya Cameroon Ovambe Olivier batsinze TP Mazembe igitego kimwe ku busa ku munota wa kane w’ umukino. Wari umukino wa CECAFA Kagame Cup mu itsinda rya mbere aho […]

Se na nyina wa Diamond bararatirana abakunzi (amafoto)

Se wa Diamond Platinumz, Abdul Juma yashyize hanze amafoto ari kumwe n’umukunzi we nyuma y’aho na nyina, Sanura Kasimu ashyiriye hanze amafoto ari kumwe n’umugabo we. Kuva aya mafoto ya Abdul yajya hanze ku wa 5 Nyakanga 2019, abantu basobanura ibyayo mu buryo butandukanye ariko bagahuriza ku ngingo y’uko Sanura na Abdul bashakaga kwerekana ko […]

Ubutumwa bw'uhagarariye Ubwongereza muri Amerika bushobora kuzana agatotsi mu mubano w'ibihugu byombi

Ambasaderi W’Ubwongereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Sir Kim Darroch yandikiye igihugu cye ubutumwa bw’ibanga bunenga imikorere y’ubuyobozi bw’igihugu akoreramo ariko ku bw’amahirwe make bujya ahabona. Ibi bishobora kuzana agatotsi mu mubano w’ibi bihugu bihuriye mu muryango wa NATO. Amakuru dukesha The Telegraph avuga ko mu butumwa Sir Kim Darroch yandikiye kuri ’email’ yavugaga ko […]

Rwamagana : Umupfakazi wari umaze imyaka 15 mu busembere yabonye inzu yo kubamo 

Umugore witwa Nikuze Herene utuye mu Mudugudu wa Rudashya mu Kagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga yagaragaje amarangamutima yo gushimira ihuriro ry’amakoperative y’abafundi mu Ntara y’iburasirazuba bamufashije kumuha ibikoresho n’amadirishya bigezweho bigatuma yizihiza isabukuru y’imyaka 25 yo kwibohora ari mu nzu ye yubakiwe ku bufatanye bw’umurenge n’abaturage  . Abafundi n’ababaji bavuga ko biyemeje kugira uruhare […]

Umufaransa Sebastien Desabre watozaga Uganda Cranes yasezeye ku mirimo ye

Nyuma y’aho ikipe ya Uganda Cranes isezerewe mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu, Umutoza wayo, Sebastien Desabre ukomoka mu Bufaransa, yahisemo gusezera ku mirimo ye ndetse Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) ryemeza ko babyumvikanye. Umutoza Sebastien Desabre yari yagiye gutoza ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ya Uganda, asimbura umutoza Milutin Micho mu 2017, nyuma y’aho […]

Lionel Messi yahawe ikarita itukura bwa mbere mu myaka 14

Lionel Messi yeretswe ikarita itukura ya kabiri gusa amaze kubona kuva yatangira gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, ubwo ikipe ye ya Argentine yatsindaga Chili ibitego 2-1 mu mukino w’igikombe cyo ku mugabane w’Amerika y’epfo warimo ubushyamirane. Muri uwo mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cya Copa America wabaye ejo ku wa gatandatu, Messi […]

Umusore yafatiwe hejuru ya nyirabuja basambana akubitwa nk'iz'akabwana

Umusore witwa Danny Chimedza wo mu gihugu cya Zimbabwe yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2019, ubwo yari hejuru ya nyirabuja, barimo gusambana, akubita na sebuja afatanyije n’abandi bagabo, ku butyo yatabawe yabaye inoge. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Afrikamag, ngo Danny yari amaze imyaka ibiri ari umukozi wo mu rugo kwa Sande, uyu […]

Gatsibo: Mufulukye arasaba buri Koperative gukora igamije inyungu z’abanyamuryango bayo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative ku rwego rw’igihugu, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye buri Koperative gukora cyane igamije guteza imbere abanyamuryango bayo bose. Ubwo uyu munsi mpuzamahanga w’amakoperative wizihizwaga mu Karere ka Gatsibo, witabiriwe n’inzego zirimo iz’Ubuyobozi,inzego z’Umutekano n’abanyamuryango b’amakoperative akorera muri aka Karere. Guverineri […]

Tony Blair yaba yarifuje kubonanira na Perezida Mnangagwa i Kigali ariko ntibyamukundira

Perezida Emmerson Mnangagwa yatangaje ko Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yifuje kubonanira nawe I Kigali ariko ntibikunde. Ibi Perezida Mnangagwa yabitangarije kuwa Gatanu ushize ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe nyuma yo kwitabira ibirorii byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize u Rwanda rubohowe byabereye kuri Stade Amahoro kuwa 04 Nyakanga nk’uko byatangajwe […]

Umurundi uri mu buhunzi mu Rwanda yahishuye inzira itoroshye yanyuzemo ngo yibesheho

Ni impunzi y’Umurundi yahungiye mu Rwanda mu mwaka 2015, izina rye ryahinduwe ni Murundi Salvator ku bw’impamvu z’umutekano we, n’ubwo atariteza imbere ku rwego yifuza ariko hari aho ageze yishimira. Salvator afite inzu akodesha agacururizamo inyama (Boucherie) nyuma yo kumara igihe aba mu rugo rw’undi muntu, abonye ko imibereho igoye cyane, afata icyemezo cyo gushaka […]

Mu Rwanda hagiye kubera inama ya mbere ya ‘Golden Business Forum’

Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), ruritegura kwakira inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubucuruzi izabera  Kigali kuva kuwa 8-10 Kanama 2019, izajya itegurwa buri mwaka na PSF. Iyo nama igiye kuba bwa mbere yiswe Golden Business Forum, izitabirwa n’abacuruzi, abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera baturutse hirya no hino muri Afurika, Aziya, i Burayi no muri America. […]

Gutanga serivisi hashingiwe ku byiciro by’ubudehe bishobora kwimakaza akarengane, TIR

Mu gihe ibyiciro by’ubudehe bigana mu ivigururwa, yaba inzego za Leta, imiryango itari iya Leta n’abandi bafatanyabikorwa; nta ruhande na rumwe rugaragaza aho amabwiriza yo gushingira ku byiciro by’ubudehe hatangwa serivisi yavuye. Mu kiganiro kivuga kuri iyi ngingo cyabereye ku Radio na TV Isango, umuyobozi nshingwabikorwa wa Transparency International ishami ry’u Rwanda asanga birimo akarengane, […]

Ishusho yiswe iy'umufasha wa Perezida Trump yateje impaka aho avuka

Ishusho itagaragaza neza Melania Trump, umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagaragaye mu nkengero y’umujyi avukamo mu gihugu cya Slovenia, rwagati ku mugabane w’Uburayi. Umunyabugeni w’Umunyamerika Brad Downey ni we wahaye ikiraka Ales Zupevc, umubaji waho, ngo abaze ingiga y’igiti iri hanze y’umujyi wa Sevnica ayihe ishusho ya Madamu Trump. Bamwe mu bahatuye […]

Nyamasheke: Bifuza ko abashinjwa gutera abana inda bajya baburanishirizwa mu ruhame

Mu gihe bigaragara ko inda ziterwa abangavu mu karere ka Nyamasheke zigenda ziyongera  ababyeyi bakavuga ko bamwe mubazishinjwa badahanwa uko bikwiye ntibanamenye ibihano bahawe, bifuza ko ushinjwa guhohotera umwangavu akamutera inda yajya aburanishirizwa mu ruhame bigaha n’abandi isomo. Byagaragajwe n’ababyeyi bo mu murenge wa Mahembe muri aka karere ubwo hizihirizwaga umunsi w’umwana w’umunyafurika usanzwe wizihizwa […]

RDC: Abanyamulenge batorohewe n’urugamba batakambiye Gen. Amisi Gabriel

Ubwoko bw’abanyamulenge bwatakambiye Gen. Amisi Gabriel, wungirije Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bumugaragariza uburyo inyeshyamba zirimo n’izikomoka i Burundi zabajujubije. Ubwo Gen. Amisi yagiranaga inama n’abahagarariye ubwoko bw’Abanyamulenge, Ababembe n’Abafulero yabasabye kugira icyo bavuga cyakorwa kugira ngo intambara ishingiye ku muko ikaba imaze amezi atatu, mu gace k’imisozi miremire ka Minembwe, […]

Kigali/Nyakabanda: Banejejwe n’uko mu 25 ishize ahitwaga mu Rutoki hari iterambere

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Nyakabanda 2, Umurenge wa Nyakabanda, ho mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, bavuga ko banezezwa no kuba imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye, muri uyu mudugudu hatakirangwa indaya n’ibisambo, ahubwo ubu hakaba hari ibikorwa by’iterambere. Bavuga ko Kirwa bayituyemo mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kari […]

Gakenke: Bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25 bataha ibikorwa bagezeho

Nk’ahandi hose mu Gihugu, kuri uyu wa Kane taliki ya 4 Nyakanga 2019, mu Midugudu yose igize Akarere ka Gakenke hizihijwe Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25. Ku rwego rw’Akarere, ibirori byijihirijwe mu Mudugudu wa Bukunga, Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Karambo hakaba hatashywe ibikorwa birimo ECD Kiribe, Poste de Sante Kanyanza, Amashuri n’ubwiherero, […]

Ndi umurundikazi, nabuze icyo nakora kuko mbona ikibuno cyanjye kizasaza abasore b’i Kigali

Nitwa Bella nkaba ndi umurindikazi utuye mu mujyi wa Kigali. Mu myaka igera muri irindwi maze muri uyu mujyi, abasore benshi bagiye bifuza kuryamana nanjye kubera ikibuno cyanjye benshi bakunze kumbwira ko kibakurura. Ku bwanjye imiterere yanjye iranyura pe, gusa ibyo mbwirwa n’abasore b’i Kigali cyangwa uburyo mba mbona banyifuzamo, ntabwo byigeze bimbaho nkiba Buja. […]

Ubushinwa bwikomye Ubwongereza ku bibazo bya Hong Kong

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa yikomye igihugu cy’Ubwongereza  ku bijyanye no kwijandika mu bibazo bya Hong Kong. Mu minsi mike ishize, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwongereza, Jeremy Hunt yatangaje ko  igihugu cye kizakomeza gushyira igitutu ku Bushinwa bitewe n’inguvu z’umurengera zikoreshwa mu guhangana n’abigaragambya muri Hong Kong. Hunt yabwiye BBC ko Ubushinwa  buzagerwaho […]

Zoe Kabila aravuga ko yahawe kuyobora intara ifite umwenda wa miliyoni z’Amadolari

Guverineri mushya w’Intara ya Tanganyika, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Zoe Kabila, akaba n’umuvandimwe wa Joseph Kabila wahoze ari perezida w’iki gihugu, aravuga ko yasigiwe umwenda wa miliyoni 5 z’Amadolari intara ye igomba kwishyura. Kuwa Gatatu ushize, itariki 03 Nyakanga nibwo yagejeje gahunda y’ibikorwa ateganya gukora ku nteko y’intara. Aha niho Zoe Kabila yavuze […]

Impunzi zisaga 20 z’Abarundi zimaze kwicirwa muri Tanzania

Nyuma y’aho impunzi ibihumbi z’Abarundi zihungiye muri Tanzania kuva mu 2015, bitangazwa ko izisaga 20 zaburiyeyo ubuzima, harimo n’izagiye ziburirwa irengero. Raporo itangwa n’itsinda ry’impunzi z’Abarundi ry’abakorerabushake baharanira uburenganzira bwa muntu, igaragaza ko abagiye bicwa, rimwe na rimwe babaga bafashwe na polisi cyangwa se bagashimutwa. Iri tsinda ry’impunzi zibarizwa mu nkambi ya Nduta, ritangaza ko […]

Igitsina cyawe cyakugeza kure gusa nta mafaranga wagira- Huddah Monroe

Ikimenyabose muri Kenya, Huddah Monroe  yabwiye abakobwa bagenzi be ko ibitsina byabo byabageza kure ariko ko bitatuma bakira nk’uko bamwe babyibwira. Huddah azwiho kuba umwe mu bakobwa bafite amafanga menshi muri Kenya babikesheje kuryamana n’abifite ndetse no kugenda amahanga ya kure ariko we akabihakana. Avuga ko arambiwe kumva buri gihe abantu bavuga ko yakize abikeshe […]

Twabaga tuzi ko abantu bikoreye imbuga batazi kuvura- Abarokokeye muri CND

Bamwe mu batanga ubuhamya b’uburyo batabawe n’ingabo 600 za RPA, zari muri CND bavuga ko ari igihango kibategeka guhora iteka baharanira ineza y’Igihugu no gusigasira ibyo cyagezeho nyuma yo kwibohora, mu gihe batari bizeye kubaho ariko zikabarengera, zibavura ari nako zirwana n’umwanzi, zikanabafasha ku bundi buryo. Cyoga Veneranda ni umubyeyi w’imyaka 73. Atuye mu Mujyi […]

NHS yakiranuye Snoop Dogg na Paul Gascoigne ku kibi kurusha ikindi hagati y'inzoga n'urumogi

Izi mpaka zazamutse cyane mu cyumweru gishize hagati y’umuhanzi Snoop Dogg n’uwahoze ari icyamamare mu mupira w’amaguru Paul Gascoigne, hibazwa ikibi kurusha ikindi – ni inzoga cyangwa ni urumogi? Snoop Dogg yashyize ifoto kuri Instagram ye iriho we na Paul Gascoigne, agereranya uko bombi ibi byabagize nyuma y’imyaka 27 babikoresha, akibaza ikibi cyane. Paul Gascoigne […]

Uganda: Umugore yakase igitsina cy’umugabo we amuziza kudatera akabariro

Umugabo witwa Moses Okot ukomoka mu karere ka Apac mu gihugu cya Uganda yakaswe igitsina n’umugore we amuziza kuba yanze ko batera akabariro. Nk’uko tubikesha Daily Monitor , uyu mugore witwa Beatrice Acen w’imyaka 35 y’amavuko yatashye yasinze ku wa 30 Kamena 2019 akata igitsina cy’umugabo we amushinja ko yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina hakaba […]

Bajyanye isake y'umuturanyi mu rukiko-amafoto

Tariki ya 4 Nyakanga mu Bufaransa, abaturage babiri bajyanye isake y’umuturanyi mu rukiko bayishinja urusaku iteza ibika buri gitondo. Isake yitwa ‘Maurice’. Nyirayo Corinne Fesseau avuga ko ari ubwa mbere yumvishe ko hari umuntu isake ye ibangamiye mu myaka 35 amaze ku kirwa cya Oléron muri iki gihugu. Avuga kandi ko aba baturage bashinja iyi […]

Natekereje ko Kenyatta aje kunsaba imbabazi-Magufuli

Kuri iyi tariki ya 5 Nyakanga, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania. Yahuriye na John Pombe Magufuli ku kibuga cy’indege cya Chato mu ntara ya Geita. Kenyatta yagize uru ruzinduko rutari urw’akazi mu rwego rwo gusura Magufuli uri mu kiruhuko mu rugo rwe ruri muri iyi ntara nk’inshuti ye n’inshuti […]

Gushinja Ubufaransa uruhare muri jenoside ni ukubusebya-Jacques Lanxade

Captain Amiral Jacques  Lanxade wahoze ari umugaba w’ingabo z’Ubufaransa kuva mu 1991 kugeza mu 1995 yavuze ko gushinja iki gihugu uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ukugisebya. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, uyu musaza ufite imyaka 84 y’amavuko yabajijwe ibyabaye mu Bisesero avuga ko ari ibinyoma kuvuga ko ingabo yayoboraga zatereranye abahicirwaga. […]

Kirehe:Barishimira kwizihiza imyaka 25 yo kwibohora bafite umuriro w’amashanyarazi mu gihe mbere byari inzozi

Abatuye mu Karere ka Kirehe barishimira kuba bagiye kwizihiza imyaka 25 yo kwibohora baragejweho umuriro w’amashanyarazi bafataga nko gukabya inzozi kandi baturuye umugezi w’akagera Abatuye mu mujyi wa Nyakarambi bavuga ko babimburiye abandi kubona umuriro w’amashanyarazi ariko ko  kuva bawubonye bamaze imyaka 9 gusa nyamara mu tundi duce tugize intara y’iburasirazuba barakoreshaga amashanyarazi na mbere ya […]

Sudani: Abasirikare n’abasivili bongeye kugera ku bwumvikane

Nyuma y’igihe kirekire cy’imyigaragambyo n’ubugizi bwa nabi bukomeye muri Sudani, umuhuza wa Afurika Yunze Ubumwe kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko igisirikare n’abasivili babonye igisubizo cy’ibibazo igihugu kimazemo imnsi. Impande zombie zikaba zemeranyije ku rwego rugiye kuyobora igihugu mu nzibacyuho kugeza habaye amatora. Ni ubwumvikane bivugwa ko busa nk’ubwatunguranyi bwagezweho nyuma y’iminsi ibiri gusa ibiganiro […]

Komisiyo ya Loni ku Burundi iremeza ko ibyabaye mu 2015 bishobora gusubira mu 2020

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ku Burundi iravuga ko iki gihugu gishobora kuzongera kwisanga mu bibazo bikomeye bya politiki mu gihe cy’amatora ateganyijwe mu mwaka utaha. Iyi komisiyo igizwe n’abantu batatu iravuga ko ishyaka riri ku butegetsi ririmo kugerageza gutoteza no gutera ubwoba abatavuga rumwe naryo kandi bishobora kuzatuma amatora ataba mu mucyo. Ukuriye iyi komite ishinzwe […]

Akebure abasore nkawe badashaka kurongora- umusore abwira Kizito Mihigo wanenze abibwira ko guteka ari iby'abagore

Umusore wandikiye Bwiza.com avuga ko yitwa Innocent avuga ko Kizito Mihigo akwiriye gukebura abasore bameze nkawe badashaka kurongora ahubwo bagakomeza gukora imirimo bagakorewe n’abafasha babo. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Kizito Mihigo yari aherutse kwandika avuga ko abasore bakwiye kwibohora imyumvire ko guteka ari iby’abagore n’ababoyi gusa. Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/07/03/kizito-mihigo-yakebuye-abagabo-bakibwira-ko-guteka-ari-ibyabagore-nababoyi/ Innocent yatwandikiye avuga […]

Ofisiye wa FARDC yakatiwe igihano cy’urupfu azira kwica uwahoze ari umugore we

Urukiko rwa gisirikare muri Ituri, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuwa Gatatu ushize rwakatiye igihano cy’urupfu, umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lieutenant  nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwahoze ari umugore we, babyaranye kane, amurashe. Ni icyaha cyakorewe I Bunia, aho mu kuruca abacamanza banambuye uyu musirikare amapeti, rukanamwirukana mu ngabo za Congo. […]

Diamond yatangaje impamvu hari abazasohorwa mu  cyiswe ubukwe bwe

Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko hari abantu bashobora kuzakumirwa ntibunjire mu byari byatangajwe ko ari ubukwe bwe na Tanasha Donna. Diamond yamenyesheje rubanda ko ibi birori ari iby’isabukuru y’umukunzi we, Tanasha yahuriranye n’iya mama we, Kasimu Sandra bakunda kwita Mama Dangote. Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gutangaza ko abantu bazambara amabara atavuze bazakumirwa muri ibi […]

Bamwe mu bahoze mu mwuga w'ubwarimu baranenga imyigishirize y'iki gihe

Bamwe mu basheshe akanguhe bahoze mu mwuga w’ubwarimu mu Karere ka Burera baranenga uburyo muri iyi munsi abana bahabwamo amasomo, cyane cyane umuco wo kudasibiza abana, icyo Minisiteri y’Uburezi ikunze kwita Promotion automatique (kwimura abana hatagendewe ku manota). Bamwe mu basheshe akanguhe bahoze ari abarimu mu Karere ka Burera bavuga ko mu gihe cyabo iyo […]

Loni iremeza ko abimukira baherutse kwicirwa muri Libiya bagera kuri 55

Kuri uyu wa Kane, itariki 04 Nyakanga, Umuryango w’Abibumbye watangaje imibare mishya y’abimukira biciwe mu nkambi bafungirwamo muri Libiya, wemeza ko hishwe 55, abandi barenga 130 bagakomereka. Abakozi ba Loni bari mu iperereza baracyashakisha kandi indi mirambo mu matongo y’amazu indege yarashe. Imibare ya mbere yavugaga ko hapfuye abasaga 40 gato. Ibihugu bakomokamo ntibiratangazwa, ariko […]

AS Kigali itwaye Igikombe cy'Amahoro hitabajwe indi minota 30

AS Kigali itwaye igikombe cy’Amahoro 2019 itsinze Kiyovu Sports mu minota 120. Ni umukino wahuje aya makipe kuri iyi tariki ya 4 Nyakanga, umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Iyi kipe y’abanyamugi ishoboye kwegukana iki gikombe ivuye inyuma kuko yabanje gutsindwa igitego cya mbere. Ni igitego cy’umutwe cyatsinzwe […]

Urukiko rwategetse ko abadepite bane barimo Bobi Wine n'abaturage 5 bafungwa

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Nyakanga 2019 muri Uganda, urukiko rwa Gulu rwategetse ko abadepite batatu barimo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine bafungwa. Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rwa Gulu yavuze ko Depite Kyagulanyi, Francis Zaake, Karuhanga, Paul Mwiru na Makindye wahoze ari umudepite ndetse n’abaturage batanu bateje imvururu muri Arua mu 2018, […]

Scaphism, igihano kimaze ibinyagihumbi kitazibagirana mu mateka y'isi

Kuva mu bihe bya kera, ubuzima bw’ikiremwamuntu ntibwahabwaga agaciro kamwe. Muti nshingiye kuki? Ubwo nasomaga imbuga zitandukanye kuri murandasi, nabonye ingingo ivuga ku buryo bwo kwica nk’igihano gihabwa umuntu wakoze amakosa ariko akomeye. Ijambo ‘Scaphism’ ryiganzaga mu nyingo nyinshi nanyuzagamo amaso, nange ngira amatsiko yo kumenya ubusobanuro n’inkomoko by’iri jambo. Nasanze ‘Scaphism’ cyangwa se ubwato […]

Yakase igitsina cy’umugabo we amuryoza imibonano mpuzabitsina

Umugore witwa Bilungi Anne wo  Mu karere ka Kitgum,muri Uganda yakase ubugabo bw’uwo bashakanye amuziza ko hashize igihe nta mibonano mpuzabitsina bakorana. Uyu mugore Daily Monitor ivuga ko yari yasinze, yadukiriye umugabo we utatangajwe amazina ubwo yari amusanze asinziriye ahita amukata ubugabo yifashishije icyuma. Iyi nkuru ivuga ko umugabo yakangukiye hejuru bakagundagurana ariko akaba yari […]

Frank Lampard yagizwe umutoza mushya wa Chelsea

  Ikipe ya Chelsea FC yatangaje ko yagize uwahoze ari umukinnyi wayo Frank Lampard umutoza wayo mukuru mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere. Frank Lampard w’imyaka 41, yabaye umukinnyi wa Chelsea mu gihe cy’imyaka 13. Yahawe akazi ko gutoza Chelsea nyuma y’uko yari umutoza wa Derby County yo mu cyiciro cya kabiri aho yayifashije kugera […]

Pasiporo yatamaje Zari ku myaka ye y'amavuko

Urupapuro rw’inzira (Pasport) yashyize ku karubanda imyaka ya nyayo y’uwahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz, Zari Hassan Tlale ubusanzwe uvugako afite imyaka mike. Biragoye ko hari uwa kubwira imyaka ya nyayo ya Zari kuko we ubwe yagiye atangaza mu bihe bitanduakanye ko ari mu myaka ya za 30 y’amavuko. Mu gutamaza uyu mugore w’abana batanu, […]

Kirehe: Bari mu byishimo byo kwizihiza #Kwibohora25 bafite umuriro w'amashanyarazi

Abatuye mu Karere ka Kirehe, barishimira kuba bizihije imyaka 25, u Rwanda rumaze rwibohoye bafite umuriro w’amashanyarazi, mu gihe mbere ngo batanawurotaga mu nzozi zabo. Bavuga ko nta muriro w’amashanyarazi bagiraga, nyamara mu tundi duce tugize Intara y’Iburasirazuba barawukoreshaga na mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ubu bakaba bishimira ko bizihije iyi sabukuru y’imyaka 25 […]

Amafoto n'amashusho byaranze umunsi wo #kwibohora25

Itariki ya 4 Nyakanga 2019, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bifatanyije mu birori by’isabukuru y’imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye. Ni ibirori byabereye kuri sitade Amahoro, i Remera mu mujyi wa Kigali. Ni itariki yibutsa Abanyarwanda amateka y’urugamba rwo kwibohora, ubwo ingabo za RPA zari iza FPR/Inkotanyi zafataga Umurwa Mukuru ‘Kigali’ ku wa 4 Nyakanga 1994. […]

Ubuyobozi n'abaturage ntibavuga rumwe ku ngaruka baterwa n'uruganda 'Cimerwa'

Bamwe mu batuye mu ngo zibarirwa hagati ya 40 na 50 bo mu Mirenge ya Gitambi na Muganza, zose zituranye n’uruganda rukora Sima (Cimerwa), mu Bugarama, ho mu Karere ka Rusizi, bavuga ko rugira ingaruka ku buzima bwabo, ubuyobozi bwo bukemeza ko ibyo bavuga ataribyo. Aba baturage bavuga ko imvumbi rivanze na sima bibatera indwara, […]

Nakoraga ibitaramo birenze 8 mu ijoro kugira ngo ngire inzu-Sheebah(amafoto)

Umuhanzikazi w’Umugande, Sheebah Karungi yishimanye n’inshuti ze mu birori byo gutaha umuturirwa yujuje nyuma y’igihe kinini ari mu bukode. Sheebah udakunze guhisha amateka ye y’ubuzima bugoye yakomoje ku kuntu yamaze igihe kinini ari mu bukode bw’icumba kimwe (chambrette) muri Kawempe. ” Buri wese azi ko ndi umunyamwete. Nakoraga ibitaramo birenze umunani buri joro kugira ngo […]

Nabonye igitsina cya musaza wanjye none ndaryama nkumva ndamushatse cyane- Munsengere pe!

N’ubwo hari bamwe barantuka banyita indaya cyangwa inkunguzi ariko umubiri ni uko wubakitse, nanjye sinzi uburyo byanjemo, kumva nifuza cyane ko naryamana na musaza wanjye nyuma yo gutera ijisho ku gitsina cye. Ubwo yazindukaga tukiryamye agahita ajya muri douche yibwiraga ko twese tukiryamye ariko njyewe nari mazo ndi kuri telephone, aho nari ndi ntabwo yandebaga […]

Tugomba guharanira u Rwanda ruzima, ruzira kuzima- Mme Jeannette Kagame

Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 25 rumaze rwibohoye, umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannete Kagame, avuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, nk’Abanyarwanda bagomba guharanira u Rwanda ruzima. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2019, ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu biroro by’iyi sabukuru y’imyaka 25 […]

Igiciro gishya cy’ibikomoka kuri peteroli cyatangiye kubahirizwa

Igiciro gishya cy’ibikomoka kuri peteroli giherutse gutangazwa na RURA cyatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Kane, itariki 04 Nyakanga 2019, aho litiro ya essence itagomba kurenza amafaranga 1080, mu gihe litiro ya mazutu itagomba kurenza amafaranga 1,072. Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, buvuga ko izi mpinduka zifitanye isano n’ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri […]