Boeing yemereye ubufasha imiryango y'abaguye mu mpanuka z'indege zayo

Kompanyi y’indege ya Boeing yemereye ubufasha imiryango y’abaguye mu mpanuka z’indege zayo zabereye muri Ethiopia no muri Indonesia. Yavuze ko aya mafaranga azashyikirizwa imiryango idaharanira inyungu  ari na yo izayashyikiriza imiryango y’abaguye mu mpanuka 346. Azakoreshwa mu burezi harimo amafaranga azajya yishyurwa ku ishuri n’andi azakenerwa kugira ngo imyigire igende neza. Izayahabwa kandi kugira ngo […]

Nyamagabe/Kigeme: Bahangayikishijwe no kuba mu nkambi y'impunzi batitwa zo

Bamwe mu mpunzi zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bacumbikiwe mu nkambi ya Kigeme, iri mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba kugeza ubu batarabarurwa nk’impunzi ziri muri iyo nkambi. Ibyo ngo bituma hari ibigenerwa impunzi bo badashobora kubona birimo amacumbi ibiribwa n’ibindi. Bacumbitse   mu nkambi ya Kigeme ariko ntibabaruye nk’impunzi, abandi […]

Perezida Museveni yohereje intumwa zimuhagararira mu birori byo Kwibohora ku nshuro ya 25

Itsinda ry’intumwa za Guverinoma ya Uganda ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wa 2 Wungirije, akaba na minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kirunda Kivejinja riri I Kigali mu Rwanda aho ryaje kwifatanya n’Abanyarwanda Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25. Kivejinja kandi yaje aherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa, na komanda wa Reserve force, Gen. […]

Kigali: Louise Mushikiwabo, umwe mu banyacyubahiro bifatanyije n'u Rwanda mu birori byo kwibohora

Umunyamabanga  Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF,  Louise Mushikiwabo, ni umwe mu banyacyubahiro bahagarariye ibihugu byabo na za Guverinoma, imiryango mpuzamahanga n’ibindi, bari i Kigali aho bifatanya n’Abanyarwanda mu biroro by’isabukuru y’imyaka 25 rumaze rwibohoye. Kimwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu birindwi, Louise Mushikiwabo wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mbere yo kuyobora OIF, yasesekaye […]

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano hagati ya Gumino na Mai-Mai yaguyemo abagera kuri 20

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 03 Nyakanga, ituze ryongeye kugaruka muri groupement ya Basimunyaka y’Amajyaruguru, mu Murenge wa Itombwe, Teritwari ya Mwenga, ho muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’imirwano ikaze y’iminsi ibiri yari ihuje inyeshyamba za Gumino na Mai-Mai bivugwa ko yaguyemo abantu basaga 20. FARDC ikaba yaratabaye ngo ihoshe iyo mirwano mu Giturage cya Makutano […]

Nyamasheke: Abahinzi b'ibigori bafite impungenge z'igihombo bashobora kugwamo

Abahinzi   1418 bibumbiye muri koperative KODIKA bahinga ibigoli n’indi myaka mu bishanga bikora ku migezi ya karundura na Kigoya mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bishatsemo ibisubizo biyubakira uruganda ruciriritse rwa kawunga muri santere y’ubucuruzi ya  Kirambo muri uyu murenge,nyuma kimwe n’abandi bacuruzi bose bayicururizamo babwirwa ko aho bakorera ari […]

Loni na Amerika byananiwe guhuza mu kwamagana igitero cyagabwe ku bimukira muri Libiya

Akanama k’umutekano ka Loni kuri uyu wa Gatatu kananiwe kwamagana igitero ku kigo gifungiwemo abimukira muri Libiya nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zangiye gushyigikira urwandiko rwari rwateguwe nk’uko abadipolomate babitangaza. Iki gitero cy’indege cyagabwe ku nkambi y’abimukira iherereye mu nkengero za Tripoli biravugwa ko cyahitanye abimukira 40 mu gihe abandi bagera muri 80 […]

Nshaka ko buri Munyarwanda wese agira ubuzima bwiza- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arifuza ko buri munyarwanda agira ubuzima bwiza, agafata neza ibikorwaremezo bimwegereye ari nako n’ubuzima bwe burushaho kuba bwiza. Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2019, ubwo yasuraga abaturage b’i Karama, mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, aho yanatashye ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo […]

Kamonyi/Runda: Ku nkombe za Nyabarongo hongeye kugaragara Ingona

Ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2019, nibwo abaturage benshi bari bashungereye ahazwi nko kuri Ruliba bareba Ingona hakurya y’umugezi wa Nyabarongo, mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi. Abakora mu mirima y’ibisheke mu gishanya cya Nyabarongo, bavuga ko iyi ngona yamaze amasaha agera kuri arindwi yakutse, bagakeka ko yaba ifite ibikomere. Yasubiye mu […]

Nasambanijwe Gatatu na data ambwira ko arimo kumpima ubusugi- Ubuhamya

Yitwa Diane, ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko, se umubyara yaramusambanyije amubwira ko arimo kumupima ubusugi, yaratwise arabyara, se aza gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamya n’iki cyaha. Ati: “Nitwa Diane, navutse tariki ya 17 Nyakanga 1997, i Missirah (Senegal), ndi umukobwa wa Mouhamadou Diarrisso na Fatou Diaby. Nabanje kurererwa kwa Nyogokuru, naje gutwita inda […]

Loni yatunze agatoki Leta y’u Burundi ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa

Inzobere z’Agashami ka Loni Gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, nyuma yo gukora iperereza ku bibera i Burundi, zitangaza ko ibyo zasanzwe bihakorerwa ari bibi cyane, aho uburengenzira bwa bamwe buhutazwa, muri iki gihe bitegura amatora y’umukuru w’igihugu. Ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2019, i Geneve, imbere y’aka gashami gashinzwe uburenganzira bwa muntu,  Doudou Diène […]

Kizito Mihigo yakebuye abagabo bakibwira ko guteka ari iby'abagore n'ababoyi

Mu gihe mu Rwanda hizihizwa imyaka 25 ishize rwibohoye, umuhanzi Kizito Mihigo uririmba indirimbo zisingiza Imana ndetse n’izimakaza ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko n’abagabo bagifite imyumvire y’uko hateka umugore cyangwa uwo yise umuboyi, ngo bakwiye kwibohora. Mihigo yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2019, aho agaragara ari […]

 Col. Ndahura ushinjwa gushimuta Abanyarwanda baba muri Uganda yasimbujwe

Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu yakoze impinduka mu gipolisi zirimo nko kusimbuza Col. Ndahura Atwoki ushinjwa gushimuta impunzi z’ Abanyarwanda ziba muri Uganda. Col. Ndahura Atwooki yayoboye Urwego Rushinzwe Kugenza Ibyaha muri Polisi ya Uganda (CID) mbere yo gutabwa muri yombi muri Kamena 2018. Mu mpinduka zakozwe na […]

Burundi: Umusirikare yarashe umuturage wamwishyuzaga ideni ry’amafaranga 2000

Umuntu umwe yarashwe ahita apfa mu gihe abandi bakomeretse nyuma y’ugukimbirana kwabayeho hagati y’umusirikare n’uyu nyakwigendera warashwe amwishyuza ideni ry’amafaranga y’u Burundi ibihumbi bibiri. Ubu bwicanyi bwabaye ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019, ubwo umuturage witwa Nzoyisaba Samuel, utuye mu gace ka Butahana, Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke, yajyaga kwishyuza umusirikare ideni ryari […]

Rwamagana: Igikoni cy’umudugudu, intwaro yifashishijwe mu guhashya imirire mibi

Mu karere ka Rwamagana abaturage bishimira ko igikoni cy’umudugudu n’amatsinda y’ubwizigame byahinduye imibereho yabo bigatuma banahangana n’ikibazo cy’imirire mibi cyari cyugarije abana babo. Umuryango wa AEE Rwanda ufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bakoze ubukangurambaga bugamije kurandura imirire mibi mu mwaka w’imihigo wa 2018/2019 Akarere ka Rwamagana  abana kari gafite bafite ikibazo cy’imirire mibi bari 644 […]

Ibyavugwaga ko ari ubukwe bwa Diamond byabaye ibindi

Umuhanzi Diaomond yagaragaje ko ibyafashwe nk’ubukwe bwe na Tanasha byavugwaga ko buzaba kuwa 7 Nyakanga 2019 atari byo. Ibitangazamakuru binyuranye byanditse ko uyu mugabo ashobora kuzakora ubukwe n’umukunzi we muri Nyakanga. Byatewe ahanini n’amagambo yanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko iyi tariki itazava mu mitwe ya benshi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa […]

#kwibohora25: RDF Military Band yasohoye 'album' y'indirimbo nshya

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25, itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi ry’igisirikare cy’u Rwanda ryashyize hanze umuzingo mushya w’indirimbo 10. Zimwe muri izi ndirimbo ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, izindi ziri mu Giswahili. Zifite ubutumwa butandukanye ariko bwose buganisha ku mateka igihugu cyanyuzemo, aho kigeze gitera imbere, indangagaciro z’abanyagihugu n’uruhare rwabo mu iterambere. […]

UBUKRISTO BUGIZWE NO KONGERWAHO

2 Petero 1:5-8 Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya, kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kubaha Imana, kubaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo. Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza […]

Rusizi: Abarokotse Jenoside baribaza igihe bazabonera ubutabera ku barundi bishe ababo

Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi ku musozi wa Nyarushishi mu karere ka Rusizi, bakomeje kwibaza igihe bazabonera ubutabera ku barundi bari barahungiye kuri uwo musozi nyuma y’iyicwa ry’uwari perezida wabo, Ndadaye Merchiol, bakijandika muri Jenoside yakorewe abatutsi ,bakibaza igikorwa kugira ngo babiryozwe. Iki kibazo cyagarutsweho  ubwo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi,banunamira abatutsi  8479 […]

Mama ahora ansaba kuzajya kwibera muri Ghetto, sinzi ikibimutera- Nkore iki?

Mugire amahoro ya Nyagasani, nitwa Louise, ndi umukobwa w’imyaka 24, nkaba mbana na mama n’umukozi umwe w’umuhungu na we ufite imyaka 18. Tuba mu gipangu cya twenyine uko turi batatu muri Kigali, Data yitabye Imana niga mu mwaka wa Kane Segonderi, ubu nkaba niga mu mwaka wa kabiri kaminuza. Twavutse turi babiri musaza wanjye we […]

Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha barindwi anabaha impanuro

Minisitiri w’Intege, Dr Ngirente Edouard ubwo yakiraga indahiro z’Abashinjacyaha barindwi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2019, yabasabye kudatatira igihango bagiranye n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu kandi bagakora akazi bashinzwe kinyamwuga. Indahiro Minisitiri w’Intebe yakiriye ni iz’Abashinjacyaha bo ku rwego Rwisumbuye; Abashinjacyaha bo ku rwego rw’Ibanze; bose bakaba baremejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 03 […]

Bashakaga kuvana peteroli mu ikamyo yaka bahasiga ubuzima ari benshi

Mu murwa mukuru Lagos muri Nigeria, kuri uyu wa 2 Nyakanga, abantu basaga 50 baguye mu mpanuka y’ikamyo yari itwaye peteroli, abandi basaga 101 barakomereka. Iyi kamyo yafashwe n’inkongi y’umuriro, iyi mbaga y’abaturage ishaka gukiza no gutwara iyi peteroli ariko ku bw’amahirwe make ikigega (tank) kirabaturikana. CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko umubare w’abaguye muri […]

EACJ yateye utwatsi ikirego cy’u Burundi ku itorwa rya Martin Ngoga

Nyuma y’aho mu minsi ishize tubagerejeho inkuru yavugaga ko Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rugiye gutanga umwanzuro ku kirego u Burundi bwatanze bwamagana itorwa ry’Umunyarwanda Martin Ngoga, ku buyobozi bwa EALA, kuri uyu wa Kabiri, itariki 02 Nyakanga, uru rukiko rwateye utwatsi iki kirego cy’u Burundi. U Burundi bwari bwatanze ikirego buvuga ko itorwa […]

Uganda: Urukiko rwanze guhamagaza Perezida Museveni nk’umutangabuhamya

Umucamanza mukuru w’Urukiko rwa Buganda mu gihugu cya Uganda yanze guhamagaza Perezida Museveni nk’umutangabuhamya ushinjura uwahoze ari umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere, Dr Stella Nyanzi, ukurikiranweho icyaha cyo gutoteza abinyujije kuri internet no gutukana. Mu cyumweru gishize nibwo abanyamategeko bunganira Nyanzi, Isaac Ssemakadde na Derrick Bazekuketa, basabye urukiko guhamagaza abatangabuhamya bagera kuri 20 barimo na […]

London: Umugabo yahanutse mu ndege ya Kenya Airways ahita apfa

Birakekwa ko umugabo yahanutse mu ndege yarimo yururuka igwa ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu Bwongereza, umurambo we ukaba wabonetse mu busitani bw’urugo ruri hafi. Umurambo w’uyu mugabo wabonywe ku cyumweru nimugoroba. Birakekwa ko yahanutse mu gice cy’amapine y’indege ya Kenya Airways yari ivuye i Nairobi igeze i London nk’uko polisi ibivuga. Uturiye ikibuga cy’indege, […]

Baravuga imyato VUP yabahinduriye ubuzima

Bamwe mu bahabwa akazi muri VUP (Vision Umurenge Program), inkunga y’ingoboka ndetse n’inguzanyo zihabwa abatishoboye, bavuga ko ubu bamaze kwiteza imbere, bakaba bakirigita ifaranga. Gahunda ya ‘Vision Umurenge Program’  nka VUP yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2008 igamije kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage bari mu bukene bukabije, ariko bamwe barayivuga imyato. Mukaremera Belancille, […]

Abasirikare bavuye muri Tanzania na Uganda bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Kigali

Abasirikare bakomoka muri Tanzania na Uganda bari mu Rwanda mu gikorwa cy’icyumweru kimwe cy’Umutwe w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyahariwe ubuvuzi, kuri uyu wa Mbere, itariki 01 Nyakanga basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zihashyinguye. Ku Rwibutso rwa jenoside no ku Nzu Ndangamurage yo kurwanya jenoside, abaisirikare bava muri ibi bihugu byombi basobanuriwe […]

Ubutumwa Kizito Mihigo yageneye Abanyarwanda n’Abarundi

Umuhanzi Kizito Mihigo uzwiho kuririmba indirimbo zisingiza Imana ndetse n’izimakaza ubumwe n’ubwiyunge, yageneye ubutumwa Abanyarwanda n’Abarundi ku munsi w’Ubwigenge, aho yifuriza ibi bihugu byombi amahoro n’imigisha. Ni ubutumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga 2019, ubwo mu Rwanda no mu Burundi bari mu birori byo kwishimira imyaka […]

Burundi: Dore uko inyubako zimwe na zimwe zirimo perezidansi n’ahantu bigiye kujya byitwa

Inyubako zimwe na zimwe zikoreramo inzego za leta nk’ingoro y’umukuru w’igihugu, n’imihanda mu gihugu cy’u Burundi bigiye guhindurirwa amazina bihabwe andi nk’uko iki cyemezo cyashimangiwe na Perezida Pierre Nkurunziza, mu ijambo yagejeje ku Barundi hizihizwa Umunsi w’Ubwigenge ku nshuro ya 57 kuwa 30 Kamena 2019. Mu ijambo rye yifuriza Abarundi Umunsi mwiza w’Ubwigenge, Perezida Pierre […]

 Umunyamakuru yavuze uko yabangamiwe n’umumotari  w’i Remera wamusuriye

Umunyamakuru wa Radiyo Royal FM ukorana ikiganiro na Jacky yatangaje uburyo  umumotari w’I Remera yamubangamiye ubwo yamusuriraga amutwaye kuwa 1 Nyakanga uyu mwaka. Uyu munyamakuru  mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nyakanga uyu mwaka yazindutse akebura abamotari avuga ko hari uwamusuriye ubwo yari amuteze ngo amuvane i Remera amugeze muri gare ya Nyabugogo. Avuga […]

Jenoside yakorewe Abatutsi yabayemo ibikorwa bisebya ikiremwamuntu-Min. Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabereyemo ibikorwa ndengakamere bisebya ikiremwamuntu, aho impinja zakubiswe ku bikuta by’inzu, abagabo bakica abishywa babo n’ibindi avuga ko byabereye ahantu hatandukanye mu gihugu. Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019, mu muhango wo kwibuka no gushyingura […]

Amerika yatangaje igitegereje Umunyarwanda ushinjwa kwicira Abatutsi muri CHUB

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaza ko Umunyarwanda, Jean Leonard Teganya ushinjwa kwica Abatutsi bari mu bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB mu 1994), agiye gufungwa imyaka umunani kandi ko azahita yoherezwa mu Rwanda akirangiza igihano cye. Teganya w’imyaka 47 ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi barindwi no gufata ku ngufu abandi bagore batanu. Uyu […]

Irani yamaze kurenza igipimo cya Uranium yemerewe gutunga

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko zitazigera zemera ko igihugu cya Irani gikora ibitwaro kirimbuzi nyuma y’aho gitangarije ko cyarengeje igipimo cy’ubumara bwa Uranium nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yo mu 2015 abuza iki gihugu gukora ibitwaro kirimbuzi. Ibiro bya perezida Donald Trump kuri uyu wa Mbere byatangaje ko Irani ikwiye kubahiriza ayo masezerano kandi […]

Rusizi: Urujijo ku rupfu rw’umugeni nyuma y’umunsi umwe gusa ashyingiwe

Mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi haravugwa urupfu rwa Mukarurema Christine wari ufite imyaka 35 y’amavuko wari umaze umunsi umwe gusa ashyingiranywe mu rusengero rwa ADEPR,umudugudu wa Rusunyu paruwasi ya Rwahi na Niyigena Emmanuel w’imyaka 27,umurambo we ukaba wasanzwe mu kiyaga cya Kivu kuri uyu wa mbere ,kugeza ubu urupfu rwe rukaba rukomeje […]

Wema Sepetu yavuze urwo yaboneye mu buroko

Nyampinga wa Tanzaniya mu 2006 akaba n’icyamamare mu mukino wa filimi, Wema Sepetu  yari amaze icyumweru muri gereza. Avuga ko hari byinshi bibi yabonyemo ku buryo byamugizeho ingaruka. Wema yabwiye ikinyamakuru The Friday ko kuva yagera muri gereza ubuzima bwe bwabaye bubi. Avuga ko imibereho yo muri gereza n’imiterere yayo byatumye akuramo indwara nyinshi na […]

Umutwazi w'indege yarokoye ubuzima bw'abantu 152-amafoto

Kuri iyi tariki ya 1 Nyakanga ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion muri Israeli, umutwazi w’indege yashoboye gukiza amagara y’abantu 152 ubwo yagushaga indege yari yangiritse igice igusha mu buryo bwihutirwa. Uyu mupilote yahamagaye abashinzwe kugenzura imigendere y’indege, ababwira ko iki gice gifashe amapine kizwi nka ‘landing gear’ cyangiritse, asaba ko yagusha indege. Amakuru ya […]

U Rwanda na Uganda byagejejwe mu rukiko bishinjwa gufunga imipaka

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Uganda yatanze ikirego mu rukiko irega Leta y’u Rwanda n’iya Uganda, ishinja gufunga imipaka, bityo bikaba byarakenesheje abaturage. Kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imodoka nini zitwara imizigo zacaga ku mupaka wa Gatuna zahindura inzira bitewe n’ibikorwa byo gusana umuhanda. N’ubwo hacyekwaga ko wafunzwe […]

Uri imana y’ubukene- Visi Perezida wa Kenya abwira Raila Odinga

Visi Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto yabwiye Raila Odinga, utavuga rumwe n’ubutegetsi ko azakora ibishoboka byose uyu mugabo ntagire umwanya w’ubutegetsi abona muri Kenya kuko ameze nk’imana y’ubukene. Ruto avuga ko Odinga nta kindi agamije kitari ugutuma Abanyake basigara bakennye ubundi bagasigara ari we bateze amaboko nk’uko Radio Jambo dukesha iyi nkuru ibitangaza. Aya […]

Bukavu: Harakekwa benshi baguye mu nkongi yafashe amagana y'amazu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Kamena,  mu mudugudu wa Camp Zaire mu karere ka Kadutu muri Bukavu, inkongi yafashe amagana y’amazu.  Abaturage bafite ubwoba ko haguyemo benshi. Ubu abamaze kumenyekana baguye muri iyi nkongi ni abana babiri (babonye umurambo umwe)  ariko biteze izamuka ryabo. Chiloba Ndebende,  umuyobozi w’umudugudu wa Nkafu yatangaje ko nta […]

USA: Ukekwaho ibyaha bya jenoside yasabye gufungwa aho  koherezwa mu Rwanda

Umunyarwanda, Jean Leonard Teganya arasaba gufungwa aho kugira ngo yoherezwe mu Rwanda bitewe n’ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho kutabwira abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yasabaga ubuhungiro. Mu nyandiko yashyikirijwe urukiko binyuze ku munyamategeko we witwa  Scott Lauer, Teganya asaba ko yahanishwa gufungwa amezi 63 akemeza ko aramutse […]

Nyamasheke: Abahinzi b'icyayi basabwe kubungabunga ibikorwa remezo begerezwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’ubw’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura burasaba abahinzi b’icyayi  bakorana na rwo gufata neza ibikorwaremezo begerezwa kugira ngo inkunga z’abafatanyabikorwa na Leta zibageraho zijye zikora ibindi bikenewe aho gusana ibyagombaga kuba byaritaweho mbere. Babisabwe ubwo Coopétarive y’abahinzi b’icyayi  COOPTHE Mwaga-Gisakura yashyikirizwaga ibikorwaremezo binyuranye yubakiwe n’umushinga w’abanyamerika ushinzwe guteza imbere Afurika binyuze mu makoperative […]

Burundi: Major Ernest Nimubona wari waburiwe irengero yagaragaye ari muzima

Kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize byatangazwaga ko Major Ernest Nimubona, umuyobozi mu gisirikare cy’u Burundi, yaburiwe irengero, none ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019, yagaragaye ari muzima. Nk’uko SOS Medias Burundi yari yabitangarijwe n’umuryango wa Major Ernest Nimubona, usanzwe akora mu buyobozi bukuru bwa gisirikare (Etat Major), ngo mu […]

Uganda: Ibigo by’amashuri byugarijwe n'ibura ry’abanyeshuri kubera Abanyarwanda batakijyayo

Ifungwa ry’umupaka wa Gatuna ku Banyarwanda bajya muri Uganda, ryabaye kubera impamvu z’umutekano wabo utizewe hakurya y’umupaka, ryatumye amashuri yo mu turere two muri Uganda twegereye u Rwanda ahura n’ikibazo cyo kubura abanyeshuri gikomeye. U Rwanda rwabujije Abanyarwanda kujya muri Uganda muri Werurwe, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi y’uko bajyayo bagatabwa muri yombi bagatotezwa, bagakorerwa […]

Perezida Habyarimana ku rutonde rw’abaperezida bo muri Afurika bishwe n’u Bufaransa

Abayobozi bo muri Afurika bagiye bahagarara bagashaka kurangiza imigambi yo gukomeza gukoloniza ibihugu byabo kw’ibihugu byahoze bibikoloniza ngo byagiye bibaviramo kwicwa. Aho urutonde rwashyizwe ahagaragara rw’abishwe n’u Bufaransa hagaragaraho na Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda. Igihugu cy’u Bufaransa ngo kikaba kitararebeye izuba umuperezida wese washakaga kubangamira imigambi yacyo, aho ngo cyagiye gishuka cyangwa kigafatanya n’ibindi […]

Mukuru wanjye yanyirukanye iwe anziza kutisanzura mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina

Muraho neza, mugire inama kuko ubu nsa nk’uri mu mazi abira nyuma y’aho mukuru wanjye amenyeye ko iyo akorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo we mba mbyumva. Mu bisanzwe, ku ivuko ni muri Karongi, maze imyaka itatu mba muri urwo rugo, njyewe ndi umunyeshuri haburaga imyaka ibiri ngo nsoze amasomo yanjye. Bitewe n’imiterere y’inzu yabo, icyumba wararamo […]

Sudani: Abantu barindwi biciwe mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa gisirikare

Kuri iki Cyumweru imbaga y’Abanyasudani yongeye kwigabiza ibihanda yo mu murwa mukuru, Khartoum bamagana ubutegetsi bwa gisirikare, barindwi muri bo baricwa abandi barakomereka. Ibiro ntaramakuru bya leta ya Sudani bivuga ko minisiteri y’ubuzima yemeje ko abantu barindwi aribo bapfuye naho 181 bagakomerekera muri iyo myigaragambyo. Ishyirahamwe ry’abaganga muri Sudani rishyigikiye abigaragambya, ryatangaje ko abantu bagera […]

Burundi: Imyitozo ya gisirikare iri guhabwa Imbonerakure muri Cibitoke ihangayikishije abaturage

Imyitozo imeze nk’iya gisirikare iri guhabwa urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure ikomeje guhangayikisha abaturage batuye mu makomini ya Murwi na Buganda, mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi. Biravugwa ko udutsiko tw’Imbonerakure zo muri Murwi na Buganda tumaze ibyumweru bitatu duhurira ku bibuga by’umupira tugakora imyitozo ya gisirikare ku manywa y’ihangu. Amakuru aturuka […]

Gerard Mbanda arasobanura iby’iyi foto ya Perezida Kagame

Mu gihe hitegurwa Umunsi Mukuru ngarukamwaka wo kwibohora, aho benshi basubiza amaso inyuma, bakibuka iby’urugamba rwo kubohora igihugu, Umwanditsi akaba n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru muri RGB, Gerard Mbanda, avuga ko iyi foto ya Perezida Kagame imaze imyaka 26. Nk’uko yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019, […]

Nyanza: Min. Busingye yaburiye abakifitemo ingengabitekerezo ya jenoside

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yaburiye abagifite ingengabitekerezo ya jenoside ko ubutabera butazabihanganira na rimwe. Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019, Min. Busingye wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro Abatutsi bazize Jenoside, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango waberaga mu Kagari ka Nyundo, Umurenge […]

CAN: Umuhanuzi wari wemeje ko u Burundi butsinda Guinea  yinyuzemo

Nyuma yo gutabwa muri yombi, akirukanwa ku butaka bw’u Burundi yitwa Umunyarwanda na nyuma yo gutangaza ko Ikipe y’Igihugu y’u Burundi nta mukino n’umwe izatsinda mu Gikombe cya Afurika, kuri ubu, Pasiteri Kayihura Modeste, yari yatangaje ko u Burundi buzatsinda ikipe y’igihugu ya Guinea ariko birangira butsinzwe ibitego 2-0 ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, […]

RDC: Umwe mu bari mu myigaragambyo yateguwe na Lamuka yishwe

Umwe mu bari mu myigaragambyo yateguwe n’ihriro, LAMUKA, ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yishwe kuri iki Cyumweru, itariki 30 Kamena. Igipolisi kikaba cyakoresheje amasasu ya nyayo mu kuburizamo iyi myigaragambyo yabereye mu gace ka Majengo, muri Komini Karisimbi. Imyigaragambyo yo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, i Goma yitabiriwe n’urubyiruko rw’ihuriro […]

Shakisha ubutunzi bwihishwe muri izo ntambara uri kurwana nazo

Matayo 5:11-12 “ Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.” Abakurwanya cyangwa ibikurwanya bizaba biri kukwereka ikimenyetso cyo kuzamuka mu intera ( promotion) mu ubuzima bwawe. Iyo mpuye n’ ibabazo mu buzima, bimbera ikimenyetso cyo kuba […]

Rulindo: Imodoka yafatiwemo udupfunyika dusaga 400 tw'urumogi ruhishe mu kajerekani

Mu mpera z’iki cyumweru dusoje, abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Kigali-Musanze bafashe imodoka y’ivatiri irimo abasore batunu mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Rusiga ifite icyapa kiyiranga RAC 671U ipakiye udupfunyika 491 tw’urumogi mu kajerikani. Abo basore ni  Nizeyimana Hemed w’imyaka 32 ari nawe mushoferi, Twiyegeranye Jean Baptise w’imyaka 24,Mugabo […]

RDC: Ak'imitwe y'inyeshyamba z'Abanyarwanda, Abarundi n'Abagande kashobotse

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko bari gukora ibitero bigari bya gisirikare mu gace ka Ituri bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba z’abanyamahanga, cyane cyane ziganjemo iz’Abanyarwanda, Abagande ndetse n’Abarundi. Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019, Perezida Tshisekedi yasuye akarere ka Ituri ahamaze iminsi havugwa ubwicanyi buhitana abaturage hagati y’abo […]

Peace Cup: Kiyovu Sports ikomereje ku bitego byo hanze

Kuri uyu wa 30 Kamena, mu mukino wa 1/2 cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, Kiyovu Sports ikomereje ku bitego byo hanze isezereye Police FC. Uyu mukino wabonetsemo ibitego 6 muri rusange, warangiye Police FC yakiniraga iwayo itsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2 ariko ntibyagira kinini bitanga kuko mu mikino ibiri amakipe yanganyaga ibitego 4-4 ariko kubera ko iyi […]

Umutwazi wa moto yavuye mu nzara z'urusamagwe

Mu Buhinde, urusamagwe rwirukanse ku mutwazi wa moto n’uwo yari ahetse barokoka mu masegonda atanu. Uru rusamagwe rwo mu bwoko bwa ‘Bengal’ rwaturutse muri pariki ya Nagarhole rwari hafi yo gufata ipine y’iyi moto ariko mu masegonda atanu rwahise rusubira mu ishyamba. Amashusho agaragaza uru rusamagwe ruva muri pariki rugana mu muhanda, rwirukanka kuri iyi […]

Kirehe: Abaturage barishimira aho bagejeje besa imihigo

Abayobozi n’abaturage bo mu Karere ka Kirehe, barishimira ibikorwa by’indashyikirwa  byabafashije kwibonera  amavuriro n’ibindi ibikorwaremezo byakozwe  hatifashishjwe ingengo y’imari ya Leta mu mwaka w’imihigo 2018/2019. Mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 mu karere ka Kirehe hari hateganyijwe ibikorwa 163 byarimo imihigo 72 n’ibindi bikorwa  91 bigamije iterambere ry’Akarere Muhoza Salivain utuye mu Kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigarama, yavuze […]

“Ntabwo ntekereza ko ndi baringa”- Perezida Felix Tshisekedi

Iyi ntero igira iti” Ntabwo ntekereza ko ndi baringa” yavuzwe na Perezida wa Congo-Kinshasa, Félix Tshisekedi kuwa 29 Kamena 2019 mu kiganiro yagiranye na RFI ndetse na France24 i Lubumbashi. Muri iki kiganiro kirambuye, Tshisekedi yagarutse ahanini ku matora yamugejeje ku ntebe atavugwaho rumwe na benshi aganira ku kibazo ahura na nacyo kugira ngo ashyireho […]

Indemyabusugire, izina rya Gitore ryahawe abakozi ba REG

Abakozi ba Sosiyete y’Igihugu y’ingufu (REG) bari bamaze icyumweru mu itorero, i Nkumba mu Ntara y’Amajyaruguru, bahawe izina rya Indemyabusugire, riturutse ku kuba aribo shingiro ry’Ubukungu n’Ubususuruke mu gihugu. Ni izina bahawe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019, abibutsa ko ibyo bigishijwe mu itorero bamazemo iminsi irindwi […]

Kamonyi/Kayenzi: Itsinda ry’Ababyirukanye rirajwe ishinga n’iterambere ry’aho rivuka

Itsinda ‘Ababyirukanye’ rigizwe n’urubyiruko rw’abavuka mu Kagari ka Cubi, Umurenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi, ariko baba muri Kigali n’ahandi mu gihugu, rishishikajwe n’iterambere ry’aka Kagari bavukamo ndetse n’iry’igihugu muri rusange. Mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gatandatu, wabaye ku wa 29 Kamena 2019, iri tsinda ry’Ababyirukanye ryifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Gitwa, […]