Rusizi: Imiryango 5 irimo iyari imaze imyaka irenga 15 isembera yashyikirijwe inzu
Nyuma yo kumara igihe kinini isembera,imwe iba mu bikoni by’abandi baturage, imiryango 5 yashyikirijwe inzu zo kuba mo n’itorero ADEPR paruwasi ya Gihundwe,ku bufatanye n’umushinga RWA 0380 ufashwa na Compassion international yishimira kutazongera kubunza akarago. Muhoza Jonas ufite umugore n’abana 5 yatangarije Bwiza.com ko yahungutse mu 1994 avuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,kugeza ubu […]
Kuba hakiri abasirimu badafata mituweli bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko — RSSB
Ishami ry’ubwisungane mu kwivuza ribarizwa mu kigo cy’ubwiteganyirize RSSB, ritangaza ko ubwitabire bwa mituweli bwari bugeze ku kigero cya 83,4 % tariki ya 30 Ugushyingo turangije. Abafite ubundi bwishingizi bwa Leta nka MMI na RAMA, bagera kuri 7,6%; bose hamwe bakaba 91%. Mu bandi 9% basigaye, ni abafite ubwishingizi bw’ibigo byigenga, ndetse n’abatagira na mba. […]
Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse
Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo mu binyamakuru hatangajwe ko hari abantu 14 barasiwe mu ishyamba kimeza rya Kibira mu Burundi, ubu biratangazwa ko imirambo ya bane yabonetse. Imirambo ine yari yatangiye kwangirika yatahuwe ku wa Gatatu tariki ya 5 Ukuboza 2018, mu ishyamba rya Rukoko riri ku musozi wa Ruhembe, Komini Bukinanyana, Intara ya Cibitoke […]
Amafoto: Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 06 Ukuboza, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye umuyobozi mukuru wa Repubulika ya Autrichia, Sebastian Kurz uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, aho yamubwiye ko ashimishijwe no kumwakira n’abo yazanye nabo mu Rwanda muri uru ruzinduko rwa mbere ruhuriranye n’uko perezida Kurz ari nawe uyoboye E.U muri iki […]
Paul Ince wahoze akinira Man. Utd avuga ko Pogba ari ikigoryi
Umwongereza Paul Emerson Carlyle Ince wahoze akinira ikipe ya Manchester United, avuga ko Paul Pogba ari ikigoryi ashingiye ku bikorwa bye mu kibuga ngo bituma atakaza imipira. Paul Ince w’imyaka w’imyaka 51 y’amavuko, avuga ko umutoza Jose Mourinho atari shyashya ariko na none ko amakosa yose atamushyirwa ku mutwe, agashinja Pogba kutamufasha ahubwo akajya mu […]
Rwamagana: Ruswa ishobora no gutuma abana bagwingira- Umuvunyi Mukuru
Kuwa Gatatu tariki ya 5 Ukuboza 2018 ku kibuga cya Polisi mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana hatangiwe ubukangurambaga bugamije gushishikariza abagore kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’intara z’iburasirazuba, aho mu butumwa Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yagejeje ku bagore yabasabye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha bya Ruswa kuko ngo ishobora no […]
Zambia: Perezida Edgar Lungu yemerewe kuzahatanira manda bamwe bafata nk’iya gatatu
Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri Zambia kuri uyu wa gatanu, itariki 06 Ukuboza rwanzuye ko Perezida Edgar Lungu yemerewe kongera kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2021, nyuma yo gusanga ataba anyuranyije n’ingingo y’itegeko nshinga yemera manda 2 z’umukuru w’igihugu. Bamwe ariko basanga Perezida Edgar Lungu yaba agiye guhatanira manda ya gatatu. Ni […]
Beni: Inyeshyamba zikomoka muri Uganda zishe abaturage 12
Abantu 12 bishwe ku wa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, n’ inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zikaba zikorera ibikorwa bya kinyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba baturage biciwe mu gace ka Mayangose, kari mu Burasirazuba bw’umujyi wa Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ngo bakaba bicishijwe imihoro ahagana saa moya z’igitondo, […]
Mu cyumweru kimwe, yananiwe kwihanganira ubunini bw’igitsina cy’umugabo asubira iwabo
Aisha Dannupawa wari umaze icyumweru kimwe asezeranye n’umugabo we, Ali Maizinari yananiwe kwihanganira ingano y’igitsina cye afata umwanzuro wo gusubira iwabo. Aisaha na Ali bari bamaranye icyumweru kimwe, bakaba bari batuye mu gace ka Gusau, gaherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria. Umugore yashimangiye ko nta kindi cyamuvanye mu rugo uretse igitsina cy’umugabo ngo yabonye kirengeje […]
Uganda: Uwahimbaga impushya z’inzira yafatanywe n’ururiho ikirangantego cya kera cy’u Rwanda
Mu gihugu cya Uganda hafashwe umugabo uzira gukora impushya z’inzira (Passports) na visa by’ibihimbano yahaga abanyamahanga barimo Abanyarwanda bajya mu mahanga. Mu byo yasanganywe harimo n’uruhushya rw’abajya mu mahanga rw’u Rwanda ruriho ikirangantego cya mbere y’intambara. “ Turi mu iperereza ku kumenya uko yacuraga izi passports na visas kandi turashaka ko adufasha gufata abandi bakoranaga […]
Nta soni, wowe Nguge y’indaya- Zari atuka uwamushotoye
Umuherwe Zari Hassan yakoze ku gahanga atuka umunyamideli wo muri Tanzania, nyuma y’uko yari azuye akaboze, avuga ko umwana we w’umuhungu, Prince Nillan atari uwa Diamond. Ku wa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, nibwo Prince Nillan, umwana wa kabiri Zari yabyaranye na Diamond yari yizihije isabukuru ye y’imyaka ibiri y’amavuko. Mu gihe abandi bamwifurizaga […]
Nyamasheke: 70% by'abaturage bazahajwe n'ubukene
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) gitangaza ko Akarere ka Nyamasheke ko mu Ntara y’Iburengerazuba kayoboye utundi turere mu kugira ikigero cy’ubukene kiri hejuru mu Rwanda. Iki kigo kigaragaza ko ubushakashatsi ku bijyanye n’uko ubukene buhagaze cyakoze (EICV 5) bwerekana ko ikigero cy’ubukene mu Karere ka Nyamasheke kiyinga 70% mu mwaka wa 2016 ushyira 2017. […]
RDC: Col Mambweni yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu iyicwa ry’impuguke 2 za Loni
Colonel Jean De Dieu Mambweni wo mu gisirikare cya Congo (FARDC) yatawe muri yombi mu rwego rw’iperereza akekwaho uruhare mu iyicwa ry’impuguke za Loni 2 muri Gicurasi 2017 ziciwe muri iki gihugu ziri mu iperereza ku bwicanyi bwo muri Kasai. Itabwa muri yombi rya Col Mambweni utari warigeze ahangayikishwa n’Urukiko rwa gisirikare rije nyuma y’icyegeranyo […]
Gasabo: Mu nzu y’umuturage hafatiwe amabaro 35 y’imyenda ya Caguwa
Mu nzu ya Ufitinema Caesar Jean Claude w’imyaka 34 iri mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Ukuboza 2018 Polisi yahafatiye amabaro 35 y’imyenda ya Caguwa yinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu. Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu rivuga ko uriya mucuruzi yari yanyereje umusoro ufite […]
Nkurunziza yasabye Museveni gutumiza inama ku bibazo afitanye n’u Rwanda
Nyuma yo kwanga kwitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa EAC yagombaga guterana kuwa 30 Ugushyingo igasubikwa ku munota wa nyuma ndetse abakuru b’ibihugu bamwe bageze Arusha aho yagombaga kubera, kuri ubu u Burundi burasaba inama idasanzwe y’uyu muryango yo kurangiza umwuka mubi hagti y’iki gihugu n’u Rwanda. Mu ibaruwa Bwiza.com yabashije kubona […]
Ibyaha byashinjwaga Diane Rwigara na nyina ntibyari bisobanutse na gato- Senateri Durbin
Umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abademokarate muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dick Durbin avuga ko ashimishijwe n’uko Diane Rwigara na nyina bagizwe abere kubera ko na mbere hose yumvaga ko ibyaha baregwaga byari bidasobanutse. Uyu musenateri mu minsi ishize yari yasabye Leta y’u Rwanda kurekura Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara kuko yumva […]
RDC: Abantu 8 biciwe mu mirwano yahuje FARDC n’abantu bitwaje intwaro
Abantu 8 bishwe, abandi benshi barakomereka mu mirwano yahuje kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 05 Ukuboza, ingabo za Congo (FARDC) ndetse n’abantu bitwaje ibirwanisho batabashije kumenyekana muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri. Amakuru aturuka aha kaba avuga ko urusaku rw’amasasu mu gitondo cyo kuri uyu wa kane rwari rukiri kumvikana mu ku […]
Rubavu/Kanama: Inama yaguye yagaragaje 15 bakekwaho kurya ruswa
Abitabiriye Inama ihuriwemo n’ingeri nyinshi zifite aho zihurira n’imiyoborere mu murenge wa Kanama, akarere ka Rubavu, bishatsemo abakekwaho kuba urumamfu mu ngano maze 15 bahita bafatwa. Hari hashize imyaka irenga itatu, umuryango urwanya ruswa n’akarengane ‘Transparency International’ ishami ry’u Rwanda, ugaragaza ko umurenge wa Kanama wamunzwe n’ imikorere ya ruswa. Ibi byahagurukije kuri uyu wa […]
Kigali: Diane Rwigara na nyina babaye abere
Mu isomwa ry’urubanza ruregwamo abo mu muryango wa Rwigara Assinapol, umugore we, Mukangemanyi Adeline n’umukobwa we, Diane Rwigara, urukiko rwanzuye ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze ku byaha bwabashinjaga nta shingiro bifite. Mu iri buranisha ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, umucamanza mu rukiko rukuru, yahereye ku cyaha cyo ‘ kugambirira guteza imvururu […]
Umutoza wa FC Barcelona yababajwe n’umwanya Messi yajeho mu bahataniraga Ballon d’Or
Umutoza Ernesto Valverde w’ikipe ya Barcelona yavuze ko “bitumvikana” ukuntu Lionel Messi yaje ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’uko abakinnyi 10 bahataniraga igihembo cya Ballon d’Or cy’uyu mwaka wa 2018 bakurikiranye. Iki gihembo gitangwa n’ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa ucyegukanye agatoranywa n’abanyamakuru 180, cyegukanywe uyu mwaka na Luka Modric, umukinnyi ukina ku mwanya […]
Amajyaruguru: Bakajije umurego mu gufata abateye abana inda
Mu gihe kugeza ubu hari umukwabu wo gushaka abagabo bateye abana b’abakobwa inda batarageza ku myaka y’ubukure, hari bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko uburyo buri gukoreshwa bukwiriye kwigwaho neza ngo kuko gufunga umuntu wigeze gutera inda mu myaka itanu ishize bigira ingaruka ku watewe inda n’umwana wavutse. Umubare utari muto w’abana […]
Ubuhamya: Umugore we yafashwe akuramo inda bamaze icyumweru bashakanye
Ni umugabo ushaka umukunzi nyuma y’ibizazane byamubayeho, umugore bari bamaranye icyumweru kimwe bashakanye, afatwa arimo gukuramo inda yari yajyanye. Yagize ati “ Urukundo cyangwa umubano ntibyampiriye, kuko mu cyumweru 1 gusa nkoze marriage, umukobwa cyangwa umugore twari tumaze gushakana yafashwe arimo akuramo inda. Byumvikana ko yarabizi ko atwite inda y’undi mbere ya marriage, bityo biza […]
Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa
Urukiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahamije ibyaha 7 bifitanye isano na ruswa uwitwa Patrick Ho Chi Ping, umugabo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, FBI, rwashinjije guha ruswa y’amadolari 500,000$ (Miliyari 1,8 y’Amashilingi) minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, nk’uko byatangajwe na The Straits Times. Ni ruswa bivugwa ko yahawe ubwo yari umuyobozi w’Inama Rusange […]
Buyoya aribaza impamvu ashinjwe kwica Ndadaye hashize imyaka 25
Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi, avuga ko nta ruhare na rumwe yagize mu rupfu rwa Perezida Ndadaye wishwe mu mwaka wa 1993. Ashimangira ko kuzura dosiye y’urupfu rwe ari amayeri ya Leta y’i Bujumbura. Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwosohoye impapuro zisaba ko abantu 17 barimo na Buyoya batabwa muri […]
Umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz, ategerejwe mu Rwanda
Sebastian Kurz, Umuyobozi wa Autrichia, akaba na chairman wa E.U muri iki gihe, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Ibi byemejwe kuri uyu wa Gatatu na Ambasaderi mushya w’iki gihugu mu Rwanda, Christian Fellner nyuma yo gushyikiriza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, impapuro zimuha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye. […]
Umugore yavuze uko yasabwe n’umugabo we konsa inzoka eshatu z’impiri
Umugore utatangajwe amazina, aravuga uburyo uwahoze ari umugabo we yamusabye konsa inzoka nini eshatu ngo zabaga kwa nyina [Kwa nyirabuke], arabyanga, banahita batandukana. Avuga ko izi nzoka zifatwa nk’ibikomerezwa mu muryango ndetse ko ari umuryango uzwiho guhimbaza abo yita abakurambere. Mu kiganiro yagiranye na radiyo Jambo yo muri Kenya, dore ko ari naho uyu mugore […]
Beni: Umukandida Fayulu yijeje kuhimurira ikigo cya gisirikare cya mbere kinini muri Congo
Umukandida Martin Fayulu mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri uku kwezi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu, itariki 05 Ukuboza yerekeje I Beni mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyaje gikerereweho gato kubera ingorane yagize zo kubona uburenganzira bwo gukoresha indege ye bwite. Yijeje abaturage ba Beni kwimurira aha ikigo cya mbere kinini […]
Bugesera: Polisi yagaruje akabakaba miliyoni 8,5 yari yibwe umucuruzi
Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018 Polisi y’u Rwanda yasubije Kayonga Emmanuel amadorari y’Amerika 9.600 ($) yari yibwe n’abari mu kabiri ke kari mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru mu kagari ka Batima. Ubwo Kayonga usanzwe ari umucuruzi yajyaga kugenzura imikorere y’abakozi bo mu kabari ke kuwa kabiri no […]
Kongere ya Amerika nta bubasha ifite ku Rwanda — Amb. Olivier Nduhungirehe
“H akwiye kugira ubwira abo bashingamategeko batanu b’Abanyamerika ko Kongere ya Amerika nta bubasha ifite ku Rwanda, mureke inkiko z’u Rwanda zonyine ”, ibi ni ibyatangajwe na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga nyuma y’inkuru ya CNN ivuga ko abasenateri batanu bo muri Amerika basaba ko ibirego bishinjwa Diane Rwigara biteshwa […]
Buri mwana w’Umunyarwanda akwiriye kubona ubushobozi bwo kwiga- Mme J. Kagame
Madamu Jeannette Kagame avuga ko buri mwana w’Umunyarwanda akwiriye kubona ubushobozi bwo kwiga ibyiciro byose by’amashuri, by’umwihariko agashima abasoje umwaka bafite amanota meza, ari nako asaba abatahanye amake kwikubita agashyi. Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 5 Ukuboza 2018, mu muhango wo gusoza ingando z’abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye bishyurirwa n’umuryango ‘Imbuto Foundation’ abereye umuyobozi […]
U Bufaransa bugiye gusubiza Burkina Faso umuvandimwe wa Compaore ngo aburanishwe
Urukiko rw’ubujurire mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu rwemeje ubusabe bwa Guverinoma ya Burkina Faso bwo kohererezwa umuvandimwe w’uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Blaise Compaore nk’uko umuvugizi w’uru rukiko yabitangaje. Igipolisi cy’u Bufaransa cyafungiye Francois Compaore ku Kibuga cy’indege cyitiriwe Charles de Gaulle I Paris mu Bufaransa mu Ukwakira hagendewe ku mpapuro mpuzamahanga zo kumuta […]
Indege 2 z’igisirikare cya Amerika zagonganye, abasirikare 5 baburiwe irengero
Ibikorwa by’ubushakashatsi n’ubutabazi byaratangiye mu Nyanja ya Pasifica nyuma y’aho indege 2 z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigonganiye mu kirere zigahita zigwa muri iyi Nyanja ku nkengero z’u Buyapani. Amakuru yari amaze kujya ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, yavugaga ko umusirikare umwe ari we wari umaze kuboneka, mu gihe izi ndege zombi zari […]
Rwanda: Ubushakashatsi bwa Transparency bugaragaza ko mu mirimo ya VUP habamo akarengane na ruswa
Mu bushakashatsi bwa Transparency International ishami ry’u Rwanda, bagaragaza ko hari benshi VUP yateje imbere, ariko hakaba na bamwe isonga ikabasubiza inyuma. Kutishyurwa ubutaka, kutarihwa ibyangijwe, ariko cyane cyane kudahabwa icyangombwa cy’ubutaka gishya bagakomeza kubusorera kandi batakibukoresha, ni bimwe mu mbogamizi n’akarengane gakorerwa abaturage. Umuyobozi wa Transparency Rwanda ati, “ese niba ari igikorwa cy’inyungu rusange, […]
Nyaruguru/Kivu: hari imanza zirenga mirongo itanu zitarangijwe
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yitabiraga inteko y’abaturage mu kagari ka Rugerero, umurenge wa Kivu kuri uyu wa kabiri, yakirijwe ibibazo byinshi byimakaza ruswa n’akarengane cyane muri gahunda ya girinka, ndetse n’imanza zitarangizwa. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko bumaze kwakira izirenga 50 kandi zikaba zikiza. Imwe mu mpamvu ngo ni uko umurenge wamaze umwaka n’igice utagira […]
Nyamasheke: Barishimira kaminuza ya Kibogora polytechnic bavuga ko yababereye igisubizo
Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyamasheke bashima Leta yabahaye kaminuza ya Kibogora polytechnic ku bufatanye n’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, kuko hari byinshi yakemuye mu bibazo byari bibugarije birimo kubura aho abana babo bigira kaminuza hafi, bagasaba ko abayirangiza mo n’abacyiyiga mo barusha ho kuba igisubizo ku bibazo by’ubukungu n’imibereho myiza yabo bikibugarije. Ni bimwe […]
Abantu bose bangereranya na Mbappe. Turasa si byo? — Pele
Icyamamare muri ruhago, Pele, gikomoka muri Brazil kuri uyu wa Gatatu cyatangaje ko hari ibintu gihuriyeho na rutahizamu w’Umufaransa ukiri muto, Kirian Mbappe. Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cy’iwabo, A Folha de Sà£o Paulo. Uyu rutahizamu wamamaye kubera ubuhanga yagiye agaragaza mu mukino w’umupira w’amaguru mu bihe bye, yagarutse ku bintu yaba ahuriyeho n’uyu rutahizamu […]
Ibiciro byo kwamamaza kuri Bwiza.com byahanantuwe, ni nk’ubuntu
Ubuyobozi bw’iki Kinyamakuru, Bwiza.com butangaza ko bwamanuye ibiciro byo kwamamaza mu gihe hitegurwa iminsi mikuru ya Noheli n’Umwaka Mushya Muhire wa 2019. Nk’ibisanzwe, ikinyamakuru Bwiza.com, gitara kikanatangaza amakuru kuri interineti, ubu buryo bwo kwamamariza abakiriya ku cyo twakwita Ubuntu gikorwa buri mwaka, bikaba ari muri urwo rwego no muri iyi minsi benshi bitegura guhaha ibyo […]
Havutse uruhinja rwa mbere ku mugore wahawe nyababyeyi y’uwapfuye
Umwana w’uruhinja w’umukobwa yavutse afite ubuzima bwiza hifashishijwe nyababyeyi yakuwe mu murambo w’umuntu. Igikorwa cyamaze amasaha 10 cyo gutera nyababyeyi mu mubyeyi w’uru ruhinja – cyaje gukurikirwa no kumwongerera ubushobozi bwo kuba yabyara – cyabereye i Sà£o Paulo muri Brezile mu mwaka wa 2016. Uyu mubyeyi w’imyaka 32 y’amavuko, yavutse nta nyababyeyi afite. Hamaze kubaho […]
U Burundi bwikomye Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango Mpuzamahanga
Ambasaderi w’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye, Albert Shingiro, arashinja Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe kwivanga mu bibazo bya politiki by’igihugu cye, akavuga ko nta n’umwe ukwiye kubikora atatumiwe. Guverinoma y’u Burundi iyobowe na Perezida Nkurunziza iherutse gusohora impapuro mpuzanahanga zo guta muri yombi abashinjwa uruhare mu iyicwa rya Melchior Ndadaye, perezida wa mbere w’u Burundi […]
Weasel yahakanye ibyo gusimbuza nyakwigendera Radio
Umuhanzi Douglas Mayanja uzwi nka Weasel ahakana ko haba hari undi muhanzi wasimbuye nyakwigendera Moses Nakitinje Sekibogo wari uzwi nka Radio mu itsinda rya Goodlyfe. Abakunzi b’uyu muhanzi bamaze iminsi bamubaza ku ngingo yo kuba yarasimbuje Radio muri Goodlyfe agashyiramo uwitwa King Saha. Ni nyuma y’aho Weasel abinyjije ku rukuta rwe rwa instagrma yashyize hanze […]
Perezida Museveni n’abajenerali be bagiye gusubira mu byumba bitegurirwamo intambara
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga w’Igisirikare cya UPDF agiye gushyiraho igisirikare cyatojwe bikomeye cyo mu karere kugira ngo gihangane n’inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) ziri mu mashyamba y’inzitane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi nkuru ndende ya Chimpreports ivuga ko Museveni n’abajenerali be bateganya gusubira mu byumba bitegirirwamo […]
Bujumbura: BBC yavumbuye ukuri ku nyubako ikorerwamo iyicarubozo kuva mu 2016
Ishami rya BBC ryo muri Afurika ryashyize ku mugaragaro iperereza ryakoze ku nyubako iherereye mu Mujyi wa Bujumbura mu gace ka Kinindo ifite numero 76 bivugwa ikoreshwa n’urwego rw’ubutasi (SNR) mu bikorwa by’iyicarubozo kuva mu 2016. Mu Ukuboza 2016 nibwo ku mbuga nkoranyambaga zo mu Burundi hakwirakwijwe video igaragaza umuvu w’amazi atukura wasohokaga mu rupangu […]
Rwamagana: Ababyeyi barasabwa kugaragaza abana bafite ubumuga aho kubahisha mu nzu
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga mu Karere ka Rwamagana wabereye mu Kagari ka Nsinda mu Murenge wa Muhazi ku wa 03 Ukuboza 2018, aho mu butumwa bwahatangiwe ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasabye ababyeyi kugaragaragaza abana bafite ubumuga aho kubahisha kugirango ubuyobozi bubashe gufasha abakeneye gufashwa. Abafite ubumuga bavuga ko iyo umuntu ufite […]
Burundi: Umupolisi yarashe umugore we ahita apfa
Majoro Nduwimana Prime arashinjwa kwica umugore we amurashishije imbunda y’akazi ya pisitoli, nyuma y’amakimbirane bari bagiranye. Nduwimana yarashe umugore we mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018, mu rugo rwabo ruri i Kajiji, Komini Muha, mu mujyi wa Bujumbura. Abaturanyi bakaba bavuga ko yamurashe isasu ryamwishe ubwo yari asohotse mu nzu […]
Nta wandusha ku rubyiniro uretse Beyonce na Michael Jackson- Diamond Platnumz
Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko ari umwe mu bahanzi beza ku isi ku buryo bagenzi be bake ari bo bapfa kugerageza guhangana na we ku rubyiniro barimo Beyonce na nyakwigendera Michael Jackson. Mu kiganiro na K24 mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari mu gihugu cya Kenya, Diamond yagize ati “ Ndi umunyamuziki. Tugeze ku rubyiniro, […]
Goma: Felix Tshisekedi yijeje kugarura amahoro muri Kivu y’Amajyaruguru naramuka atowe
Felix Tshisekedi, umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu muri Congo, na Vital Kamerhe, ukuriye ibikorwa byo kumwamamaza, bijeje kugarura ituze n’umutekano muri Beni ndetse no muri Kivu y’Amajyaruguru yose mu gihe Tshisekedi yaba atorewe kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018. Kuri uyu wa Kabiri, itariki, 04 Ukuboza, uyu mukandida w’ihuriro CACH yatangiriye […]
Dore uburyo 10 umugabo ashobora kubangamiramo umugore we mu buriri
Umugore n’umugabo nk’uko baba barasezeranye, baba barabaye umwe ariko ikijya kibaho ni uko ukubangamirana hagati yabo kutajya kubura cyane cyane iyo hagati yabo hatari ubwumvikane busesuye. 1.Mu gutera akabariro: Igihe cyose umugabo yifuza gutera akabariro atabanje gutegura umugore we, burya aba amubangamiye cyane, kuko aramubabaza kandi nawe burya bishobora kumugiraho ingaruka akaba yakomereka 2.Kwifuza ko […]
USA: Abasenateri bemeje ko bamenye uri inyuma y’iyicwa ry’’umunyamakuru Kashoggi
Itsinda ry’Abasenateri bavuga rikijyana muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa kabiri, itariki 04 Ukuboza ryatangaje ko hari ibimenyetso bihagije byemeza ko Igikomangoma Mohammed bin Salman ari we uri inyuma y’iyicwa ry’umunyamamkuru Jamal Kashoggi, bahakana ibyatangajwe na Perezida Trump ko ibyo birego nta kibyemeza. Ibi byatangajwe nyuma yo kubonana na Gina […]
Kicukiro: Yafatanywe Amanyarwanda, Amashilingi n'Amadolari yose y'amiganano
Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro ku makuru yahawe n’abaturage yafashe umugabo ukekwaho gukora amafaranga y’amahimbano y’ibihugu bitandukanye agizwe n’amanyarwanda, amadorari y’Amerika ndetse n’amashilingi ya Uganda. Munyehirwe Eliezel w’imyaka 29 y’amavuko utuye mu murenge wa Gahanga akagari ka Gahanga yafashwe mu masaha ya saa 02:30 z’ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Ugushyingo, […]
Abasirikare 11 ba Monusco barashinjwa gukorera iyicarubozo umwana
Abasirikare 11 b’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco), bakomoka muri Afurika y’Epfo, barashinjwa gukubita no gukomeretsa umwana uri munsi y’imyaka 18. Aba basirikare bashinjwa gukora iki cyaha muri Mutarama uyu mwaka, mu Ntara ya Kasa௠y’Iburasirazuba, ubwo bari bamaze kumufata bamushinja ubujura. Umugaba mukuru w’ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) […]
Rusizi: Ubutaka buto buracyabereye imbogamizi abahinzi b’icyayi
Abahinzi b’icyayi bibumbiye mu ihuriro ry’amakoperative ane y’abahinzi b’icyayi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, bavuga ko bakomeje kubangamirwa n’ubutaka bagihingaho bubabana buto. Bamwe muri aba bahinzi bari mu makoperative ya COOPTHE Mwaga-Gisakura na COOPTHEVIGI yo muri Nyamasheke, COOPTHE Shagasha na The villageois UMACYAGI yo muri Rusizi, bibumbiye mu ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’icyayi (UCOTHEI), bavuga […]
Modric yihanganishije abo Ronaldo na Messi bagiye babuza amahirwe
Umukinnyi wo hagati wa Real Madrid na Croatia, Luka Modric nyuma yo gutsindira igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu mupira w’amaguru ku isi (Ballon d’Or) yatangaje ko agituye abandi bakinnyi bashobora kuba barayitsindiye ariko bakarushwa amahirwe na Ronado cyangwa se Messi, bamaze imyaka 10 barakikubiye. Modric w’imyaka 33 y’amavuko yahawe iki gihembo ku mugoroba wo ku […]
Mbere yo kuva ku butegetsi Perezida Joseph Kabila yikomye u Bubiligi
Mu gihe hatagize igihinduka biteganyijwe ko Perezida Joseph Kabila azava ku butegetsi nyuma y’amatora yo kuwa 23 Ukuboza, yaboneyeho gukoresha igihe asigaranye yibutsa u Bubiligi nk’igihugu cyakolonije Congo ko ubukoloni bwarangiye mu gihe ngo hari Ababiligi bamwe bagitekereza ko iki gihugu kikiri mu bukoloni bw’u Bubiligi. “ Hari abantu, mu Bubiligi bizera ko Congo igikolonijwe, […]
Abamotari bashyikirije Polisi mugenzi wabo bakekaho ubujura bwo gushikuza
Bamwe mu bamotari bo mu karere ka Gasabo bashyikirije Polisi mugenzi wabo bari bamaze gufata bamukekaho ubujura bwo gushikuza abantu ibyabo agahita yiruka. Ibi byabereye mu murenge wa Remera mu kagari ka Rukiri ya mbere kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ukuboza, ubwo Emmanuel Ntawukuriryayo w’imyaka 33 y’amavuko wari utwaye moto ifite ibirango RC […]
USA:Umukobwa wa Frank Rusagara mu baza gutanga ikiganiro ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda
Nyuma y’aho umwe mu bagize Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dick Durbin asabiye Leta y’u Rwanda kurekura Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara, kuri ubu komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko yahamagariye abantu kwitabira kuri uyu wa Kabiri, itariki 04 Ukuboza ikiganiro kigaruka ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda. Ni […]
Ubuzima bw’abaturage baba mu muhanda wa Gari ya Moshi- REBA AMAFOTO
Abaturage baturiye inyanja ya Hoan Kiem, mu mujyi Hanoi, muri Vietnam, babayeho mu buzima butangarirwa na benshi, aho umuhanda wa gari ya moshi bawifashisha bakora imirimo yabo ya buri munsi. Ikinyamakuru Theculturetrip.com, gitangaza ko gari ya moshi ica muri uyu muhand inshuro ebyiri ku munsi, saa cyenda n’igice (15:30) na saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba […]
Uganda: Batangiye gusaba Museveni kuzahatanira manda ya 7
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasabwe n’abayobozi bo mu Karere ka Kisoro, kamwe mu dutuwe cyane n’abayoboke ba NRM, kuziyamamariza manda ya 7 mu matora ateganyijwe mu 2021. Umuyobozi wungirije wa NRM muri Kisoro, Ramathan Ndikuyeze akaba n’umuyobozi muri aka karere, yavuze ko Museveni akwiye kongera guhatana kuko agishoboye. Yashimangiye ko Perezida Museveni, ari nawe […]
Ubwoba ni bwose mu nkambi y'impunzi z’Abarundi ya Lusenda
Impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Lusenda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatewe ubwoba n’imirwano y’inyeshyamba za Mai-Mai n’ingabo za Leta (FARDC). Umuvugizi w’izi mpunzi, Niyibizi Faustin, avuga ko imirwano yabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018, mu gasanteri ku bucuruzi ka Mboko, biba ngombwa ko ibikorwa by’ubucuruzi bihagarara […]
Minisitiri w’Intebe yavuze ku kibazo cy’imodoka nyinshi mu mujyi wa Kigali
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard avuga ko harimo kubakwa imihanda mishya yo kunganira iyari isanzwe mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’ubwinshi bw’imodoka mu Mujyi wa Kigali. Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubaka no gufata neza […]
Rwamagana : Kiriziya Gaturika yasabwe gufasha Leta guhangana n’ibibazo bibangamiye abaturage
Ku cyumweru tariki ya 2 Ukuboza hatangijwe ibikorwa byo kwitegura Yubile y’imyaka 100 Paruwasi Gaturika ya Rwamagana ishinzwe mu butumwa bwatangiwe muri uwo muhango abakiristu basabwe gufasha Leta kurandura burundu ikibazo cy’inda zitateguwe ziterwa abangavu ndetse n’ibibazo bibangamiye ubuzima bw’abaturage . Umushumba w’Arikidiyoseze ya Kigali akaba n’umushumba wa Diyoseze ya Kibungo, Musenyeri Antoine Kambanda, yasabye […]