Joe Biden arwaye kanseri ya porositate

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden w’imyaka 82, yagaragayeho kanseri ya porositate imaze gukwira no mu magufa, nk’uko itangazo ryaturutse mu biro bye ryabitangaje ku Cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025. Uyu mugabo wahoze ayobora Amerika, yari yagiye kwa muganga kubera ibimenyetso bijyanye n’inkari. Yaje gusuzumwa, basanga afite kanseri ikaze […]
RGB yahagaritse amasengesho yo kwa Yezu Nyirimpuhwe

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko ruhagaritse by’agateganyo amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango, kubera impungenge zijyanye n’umutekano w’abahasengera. Mu ibaruwa yo ku wa 17 Gicurasi 2025, yandikiwe Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa wa Diyosezi ya Kabgayi, RGB yasobanuye ko ahaberaga ayo masengesho hatujuje ibisabwa mu bijyanye no kubungabunga ituze n’umutekano. […]
Inzego za Leta na FERWAFA binjiye mu kibazo cya Rayon Sports yakubitiwe i Bugesera ikikura mu kibuga

Umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wahuzaga Bugesera FC na Rayon Sports wahagaritswe ku munota wa 52 nyuma y’imvururu zavutse ku misifurire, aho abafana ba Rayon Sports binubiye icyemezo cy’umusifuzi, bikaviramo bamwe muri bo guterera amabuye mu kibuga. Uyu mukino wari ukomeye mu rugamba rwo gushaka amanota ya nyuma ya shampiyona, wari ugiye […]
Perezida Kagame yitabiriye umukino APR BBC yatsinzemo Nairobi City Thunder

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yarebye umukino w’intsinzi ikipe ya APR BBC yegukanye itsinda Nairobi City Thunder yo muri Kenya ku manota 92 kuri 63, mu mikino ya Basketball Africa League (BAL2025), muri Nile Conference. Uyu mukino wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu, utangizwa n’uwahuje Al Ahli Tripoli na Made In […]
Umuraperi AmaG The Black yakubitiwe ku nshoreke

Uwizera Riziki, benshi bamuzi ku mbuga nkoranyambaga nka Kim Agriella, yahishuye ko yigeze gukubitwa na Uwase Liliane wahoze ari umugore w’umuraperi AmaG The Black, nyuma yo kumushinja kuba ari inshoreke y’umugabo we. Ibi byabaye ku wa 24 Gashyantare 2025, nk’uko bigaragara muri raporo y’umutekano yo mu Murenge wa Muhima. Uwase yateye urugo rwa Kim saa […]
Kigali: Umugore w’ikizungerezi yibye inkumi zari zambariye Umugeni

Mu gihe abantu bari mu munezero n’ibyishimo by’ubukwe, hari abandi baba barimo gutegura uburiganya n’ubujura. Uko biri kose, ubushishozi burakenewe, by’umwihariko mu birori nk’ibyo bikunze kuba binini, bikitabirwa n’abantu benshi kandi batandukanye. Iyi nkuru ivugwa na Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ubwo RIB yerekanaga bamwe mu bantu bakekwaho ubujura bwifashisha amayeri n’uburyarya. […]
Indege yamaze iminota 10 mu kirere nta muntu uyitwaye

Indege ya kompanyi y’Abadage Lufthansa yavaga i Frankfurt yerekeza i Seville muri Espagne, yahuye n’akaga gakomeye ubwo yamaraga iminota 10 iguruka nta n’umwe uri mu cyumba cy’abapilote. Ibi byabaye mu kwezi kwa Gashyantare 2024, ubwo kapiteni w’indege yari asohotse gato agiye mu bwiherero, maze umupilote wungirije aza kwitura hasi atakaza ubwenge ari wenyine mu cyumba […]
Uwirukanwe na FERWAFA ntakozwa ibyo kugenda

Umusifuzi Amida Hemedi ari mu basifuzi batatu bahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bashinjwa uruhare mu buriganya mu mikino buzwi nka match fixing. Gusa Amida aravuga ko yafashweho umwanzuro adahawe amahirwe yo kwisobanura kandi atigeze amenyeshwa ku mugaragaro ibyemezo byafashwe. Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Amida yavuze ko yashyizwe mu majwi ku mbuga […]
Abaganga 36 batandukanyije abana b’impanga bavutse bafatanye ku mutwe

Abaganga b’inzobere mu buvuzi bw’abana bo mu Bitaro Bikuru byitiriwe Umwami Abdullah (King Abdullah Specialist Children’s Hospital) biherereye i Riyadh muri Arabie Saoudite, babashije gutandukanya abana b’impanga bakomoka muri Eritrea, Asma na Someya, bari bavutse bafatanye ku mutwe. Iyo operation y’amasaha 15 n’iminota 30, yakozwe n’itsinda ry’abaganga 36 b’inzobere mu nzego zitandukanye z’ubuvuzi, iyobowe na […]
Bayisenge Emery yasezeranye

Myugariro w’Ikipe ya Gasogi United, Bayisenge Emery yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Gatare Aline, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, i Kigali. Aba bombi bamaze imyaka irenga 10 baziranye, dore ko urukundo rwabo rwatangiye mu 2012. Mu kwezi kwa Mata 2025, ni bwo Bayisenge yasabye Aline ko yazamubera umugore, undi […]
Cristiano Ronaldo yongeye kuyobora urutonde rw’abakinnyi binjiza agatubutse ku isi

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yongeye kuyobora urutonde rw’abakinnyi binjiza amafaranga menshi ku isi, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Forbes, ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ndetse ikaba iya gatanu mu mwuga we. Nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabiya Saudite, Ronaldo yinjije miliyoni $275 muri rusange, harimo miliyoni $60 akura mu kibuga n’izindi miliyoni $215 akesha […]
Amashusho y’urukozasoni agiye kurikora ku mukinnyi wa Real Madrid

Umukinnyi w’inyuma w’ikipe ya Real Madrid, Raul Asencio, w’imyaka 22 aracyari mu iperereza rikorwa n’ubutabera bwa Espagne ku birego byo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni yagaragayemo umwana w’imyaka 16. Ibi byabaye nyuma y’uko urukiko rwa Gran Canaria rwanze ubusabe bwe bwo guhagarika iperereza, ruvuga ko hari ibimenyetso bishobora kumuhamya icyaha. Mu itangazo yashyize hanze ku wa Kane, […]
Abakinnyi ba Rayon Sports bari gusohorwa mu mazu

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports Women Football Club batangiye gusohorwa mu mazu bacumbitsemo kubera kudahembwa amezi atatu yikurikiranya. Aba bakinnyi bavuga ko batarahabwa imishahara ya Gashyantare, Werurwe na Mata 2025, ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino 8 mu 14 bari baberewemo. Bavuga ko nubwo mbere y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro bijejwe guhabwa uduhimbazamusyi icyenda, bahawe dutatu gusa. Bamwe […]
Fatakumavuta yasabiwe gufungwa imyaka 9

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije ku mugaragaro urubanza ruregwamo Fatakumavuta, ukurikiranyweho n’ubushinjacyaha ibyaha bitandukanye birimo gukangisha no gusebanya ku mbuga nkoranyambaga, kubangamira ituze rusange, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ivangura rikurura urwango. Ibi byaha byose, ubushinjacyaha buvuga ko byakozwe binyuze mu buryo bw’itangazamakuru, aho uwo biregwa asanzwe ari umwe mu bantu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu rwego […]
Heung-min Son yatuburiwe n’umugore baryamanye

Kapiteni w’ikipe ya Tottenham Hotspur, Son Heung-min yatanze ikirego kuri polisi yo muri Koreya y’Epfo ashinja umugore wamubeshye ko atwite inda ye, agamije kumwambura amafaranga menshi. Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru by’iwabo nka Yonhap News Agency na The Korea Times, uwo mugore uri mu kigero cy’imyaka 20, afatanyije n’umugabo w’imyaka 40, bari gukorwaho iperereza ku cyaha cy’igerageza […]
Muvandimwe n’umugore we bibarutse

Umukinnyi w’inyuma mu ikipe ya Mukura Victory Sports, Muvandimwe Jean Marie Vianney, n’umugore we Umwali Rurangwa Irene bibarutse umwana wabo wa kabiri w’umukobwa bise Muvandimwe Hailey Tavrie. Iyi nkuru nziza bayakiriye ku munsi w’ejo hashize, ubwo bari ku bitaro bya Police Hospital Kacyiru, aho Irene yabyaye amahoro. Uyu mwana aje asanga imfura yabo y’umuhungu, Muvandimwe […]
Judith Niyonizera yongeye kurongorwa

Judith Niyonizera, wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba, yongeye gukora ubukwe n’umugabo mushya witwa King Dust, nyuma y’imyaka mike atandukanye na Safi. Amakuru yemeza ko ubu bukwe bwabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2025, bubera muri Canada aho bombi basanzwe batuye. Judith Niyonizera na King Dust batangiye urugendo rw’urukundo mu mwaka wa 2021. Nyuma […]
Perezida Salva Kiir yabitswe ari muzima

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani y’Epfo yahakanye yivuye inyuma ibihuha byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Perezida Salva Kiir Mayardit yapfuye. Mu itangazo ryasohowe ku wa Kane, guverinoma y’iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bwa Afurika, yemeje ko ayo makuru ari ibinyoma byagambiriwe no gukwirakwiza urwikekwe, igashimangira ko Perezida Kiir ameze neza kandi akomeje gusohoza inshingano […]
Perezida ucyennye cyane ku isi yapfuye

JosĂ© Mujica, wamenyekanye cyane ku isi yose nka “Perezida ucyennye cyane”, yapfuye afite imyaka 89. Uyu munyapolitike w’Umunya-Uruguay, wanabaye inyeshyamba, yayoboye igihugu cye kuva mu 2010 kugeza mu 2015. JosĂ© Mujica yari azwi cyane kubera imibereho ye yoroheje no kwanga kwigwizaho umutungo, ibintu byamutandukanyaga n’abandi bategetsi benshi. Perezida wa Uruguay uriho ubu, YamandĂş Orsi, yemeje […]
Yago yatsinzwe urugamba rugitangira

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pondat umaze igihe atari mu Rwanda, yatangaje ko yahagaritse burundu intambara y’amagambo yari imaze igihe ku imbuga nkoranyambaga hagati ye na DJ Brianne na Djihad. Uyu mwuka mubi watangiye mu mwaka ushize ubwo Yago yavugaga ko afite amashusho y’aba bombi agaragaza imyitwarire itarimo ikinyabupfura, ibintu byakurikiwe n’ibiganiro by’amashusho byinshi byuzuyemo amagambo […]
Umuraperi uherutse gufungwa yakubitiwe muri gereza

Umuraperi w’Umunya-Kanada Tory Lanez yajyanywe igitaraganya mu bitaro nyuma yo gukubitirwa muri gereza n’indi mfungwa. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Amerika birimo TMZ, Lanez w’imyaka 32 yakubiswe ku wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025 mu gihe yari mu kibuga cy’imyidagaduro cya gereza ya California Correctional Institution iherereye Tehachapi. Abatangabuhamya bavuga ko yakomeretse ariko ibikomere bye […]
Ruracyinga 5 muri Rayon Sports

Mu gihe Rayon Sports ikomeje urugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona, haravugwa umwuka mubi mu ikipe bitewe no kutishyura abakozi n’abatoza. Bamwe muri bo bamaze amezi atatu badahembwa, bavuga ko ubuzima bubakomereye ndetse inzara ibarembeje. Abagize umutima wo kuganira n’itangazamakuru batangaje ko bahembwe bwa nyuma muri Mutarama, kandi amafaranga aherutse kubageraho ari ibihumbi 300 Frw […]
Polisi y’u Rwanda yafunze umusekirite wateze umufana wa Rayon Sports

Umusekirite wagaragaye mu mashusho atega umufana w’ikipe ya Rayon Sports akamukubita hasi ku mukino wabahuje na Police FC, yatawe muri yombi kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera ku cyaha akekwaho. Aya makuru yemejwe na Polisi y’u Rwanda binyuze ku rubuga rwayo rwa X (rwahoze ari Twitter), aho yasubizaga umunyamakuru wa Radio & TV1, Mutabaruka Angelbert wari wibajije […]
Rurageretse hagati ya Yago na DJ Brianne

Nyuma y’igihe gisa n’icy’ituze, umwuka mubi hagati ya Yago Pon Dat na DJ Brianne wongeye gufata indi ntera, nyuma yo guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga. Yago yagaragaye mu kiganiro yakoze kuri Instagram Live ari kumwe na TheCat, aho yihanije DJ Brianne amusaba kudakomeza kumuvugaho, amwihanangiriza ko naramuka abikoze azashyira hanze amashusho amushinja kwangiza ingo z’abandi. […]
Qatar yaguriye Trump indege ya Miliyari 536 Frw

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yiteguye kwakira impano ikomeye y’indege igezweho ifite agaciro ka miliyari 536 mu mafaranga y’u Rwanda, yatanzwe n’umuryango w’i bwami muri Qatar. Iyo ndege, yo mu bwoko bwa Boeing 747-8, ifite agaciro ka miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika, izakoreshwa nk’indege y’umukuru w’igihugu “Air Force One” […]
Bugesera: Yapfiriye mu biro by’akagari

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, umugabo witwa Nkundiye Laurent w’imyaka 45 yasanzwe yapfiriye mu biro by’Akagari ka Bihari, mu Murenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera. Haracyakekwa ko yaba yiyahuye cyangwa se yaba yazize ihohoterwa yakorewe mbere y’uko apfa. Amakuru yamenyekanye avuga ko mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, nyakwigendera yari yabanje […]
Ubushakashatsi bwerekanye ko abana bo mu Rwanda bashorwa mu buraya na ba nyina

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda bwagaragaje ko abana bakomoka ku babyeyi bakora uburaya babayeho mu buzima bugoye, aho bamwe bata ishuri, bagashorwa mu buraya ndetse bakananduzwa indwara zidakira. Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya 2023 na 2025, buyobowe na Prof. Mukeshimana Madeleine afatanyije na Mukangabire Pacifique, bwakorewe ku bana 40 bari hagati […]
Aline Gahongayire yababajwe n’ifungwa rya Grace Room

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yagaragaje agahinda yatewe n’ihagarikwa ry’Itorero Grace Room Ministries, anahumuriza abakirisitu baryo n’umushumba waryo, Pastor Julienne Kabanda. Ibi bibaye nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2025, rufashe icyemezo cyo kurihagarika, rivuga ko ryarenze ku mategeko agenga imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, […]
Nyamasheke: Yasanze umugabo we asambana ahita amwica

Mu karere ka Nyamasheke, haravugwa inkuru ibabaje y’umugore w’imyaka 51 watawe muri yombi na RIB akekwaho kwica umugabo we w’imyaka 61, bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, amukatishije mu ijoro ryo ku wa 9 Gicurasi 2025. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi. Amakuru aturuka mu buyobozi bw’aho byabereye avuga […]
APR FC yisubije umwanya wa mbere

APR FC yongeye kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025. APR FC yatangiye umukino ikina neza, ihita ifungura amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Djibril […]
RGB yambuye “Grace Room” ubuzimagatozi

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangije ko rwambuye ubuzimagatozi umuryango wa “Grace Room” wari wiyandikishije nk’Itorero ry’Amahoro rihuza amadini (Interdenominational Ministry), kubera kutubahiriza amategeko agenga imikorere n’imiyoborere y’imiryango ishingiye ku myemerere. Mu itangazo RGB yasohoye kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko Grace Room yakomeje gukora ibikorwa by’amasengesho binyuranye n’intego z’itorero […]
Yaciye agahigo ko kurengura umupira ukagera kure

Megan Campbell, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore ya Repubulika ya Irlande, yashimangiye ko “nta kidashoboka” nyuma yo gushyiraho agahigo ka Guinness World Records ko gutera umupira kure akoresheje amaboko (throw-in) kurusha abandi bagore bose. Uyu mukinnyi wa London City Lionesses yateye umupira kuri metero 37.55, ashyiraho agahigo gashya aho yerengejeho metero ebyiri ku gahigo […]
Kanye West agiye kujyana Kim Kardashian mu nkiko

Umuhanzi w’Umunyamerika Kanye West yongeye gushyamirana n’uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian aho yamushinje gusiga umwana wabo, North West w’imyaka 11, mu modoka igihe yajyaga gutambuka ku itapi itukura muri Met Gala. Kanye avuga ko iyi myitwarire ari ukwirengagiza inshingano z’umubyeyi kandi ishobora guteza ikibazo ku mutekano w’umwana. Nk’uko byatangajwe na TMZ, Kanye yohereje ibaruwa […]
Rurageretse hagati ya Rayon Sports na Omborenga

Ikipe ya Rayon Sports yasubije umukinnyi wayo w’inyuma, Omborenga Fitina nyuma y’uko amwandikiye asaba ko basesa amasezerano yabo, amushinja ko batubahirije ibyo bumvikanye. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwamumenyesheje ko ibyo yashingiraho bidafite ishingiro, bityo ko amasezerano agikomeje kubahirizwa. Ibaruwa ya Omborenga, yanditswe ku wa 6 Gicurasi 2025, yavugaga ko Rayon Sports yananiwe kumuha amafaranga ya recruitment yose […]
Urukiko rwategetse ko Turahirwa Moses afungwa iminsi 30 y’Agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Turahirwa Moses, ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko ku wa 6 Gicurasi 2025, Turahirwa aburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi nibwo urukiko rwemeje ko uyu munyamideli afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ubwo yitabaga urukiko, […]
Umusore wasomanye na wa mukobwa wiyemeje gukina filime asambana ntiyorohewe

Masezerano Ezechiel, umukinnyi wa filime ukizamuka, yatangaje ko yahuye n’akaga gakomeye nyuma yo kugaragara asomana na Natacha Ndahiro muri filime baherutse gusohora. Uyu musore w’imyaka 24, akaba n’umwana wa Pasiteri, yavuze ko gusobanurira ababyeyi be, inshuti ndetse n’umukunzi we ibyabaye atari ibintu byoroshye. Ati: “Nabanje kubibabwira mbere y’uko filime isohoka, ariko byarakomeye cyane ku muryango […]
USA: Impunzi y’Umukongomani yishwe irashwe

Urukiko rwo muri leta ya Michigan rwaciye urubanza rwaranzwe n’impaka ku mupolisi ushinjwa kwica impunzi y’umukongomani, Patrick Lyoya amurasiye mu mujyi wa Grand Rapids ubwo yari ahagaritswe na polisi ku itariki ya 4 Mata 2022. Patrick Lyoya, w’imyaka 26 yaje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2014 hamwe n’umuryango we baturutse muri […]
Umunyarwandakazi yiyemeje gukina filime asambana

Umukinnyi wa filime w’Umunyarwandakazi, Natacha Ndahiro yavuze ko adafite ikibazo na gito cyo gukina filime irimo imibonano mpuzabitsina, igihe byaba bifite icyo bimumarira mu rugendo rwe rwa sinema. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Natacha yasobanuye ko ibyo akina mu mafilime ari akazi nk’akandi, kandi ko inshuti n’umuryango we babizi neza. Yagize ati: “Abo tubana barabizi […]
Uburyo 5 Abashakanye bagomba guteramo agakabariro mu gitondo

Gutera akabariro mu gitondo ni bumwe mu buryo abashakanye bakoresha mu gukomeza urukundo no kurushaho kwegerana. Abahanga bavuga ko imibonano mpuzabitsina ikozwe mu gitondo ifasha umubiri gutangira neza umunsi, ikarushaho no kunoza umubano w’abashakanye. Dore uburyo butanu bushobora gufasha abashakanye mu gihe bafashe umwanzuro wo gukora imibonano mu masaha ya mu gitondo: 1. Kwishimana nta […]
Perezida wa Tanzania yahaye Simba SC indege yihariye

Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan, yahaye ikipe ya Simba SC indege yihariye izayifasha kujya muri Maroc gukina umukino ubanza wa nyuma wa CAF Confederation Cup uzabera i Berkane ku itariki ya 17 Gicurasi 2025. Ibi byakozwe mu rwego rwo kugabanya umunaniro n’ingendo ndende iyi kipe yari kugira iyo iza gukoresha indege zisanzwe z’ubucuruzi. […]
Abagore 2 banyweye imiti y’akanyabugabo kugira ngo bemeze umugabo wabo

Abagore babiri bahuje umugabo batuye mu gace ka Dakwa muri Bwari Area Council y’Umujyi wa Abuja, bajyanywe mu bitaro nyuma yo gufata umuti wa gakondo uzwi nka “kayan mata” mu rwego rwo gushimisha umugabo wabo wari uherutse kurongora umugore wa gatatu. Nk’uko Daily Trust yabitangaje, aba bagore bafashe uyu muti nyuma y’iminsi itatu umugabo wabo, […]
Yisabiye Polisi y’u Rwanda kumujyana Iwawa

Mu butumwa butangaje kandi bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, ukoresha X (yahoze ari Twitter) witwa Nibisazi yasabye Polisi y’u Rwanda kumujyana mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, avuga ko ubuzima bwo hanze bumugoye kandi yifuza kwiyigira umwuga. Nibisazi yanditse ati: “Muraho Polisi, ko mbona hanze hano ubuzima bukomeye mwanyijyaniye Iwawa nkajya kwiyigira imyuga.” Polisi ntiyatinze kumusubiza, […]
Dabijou wabenzwe na Yago yishumbushije umuherwe

Munezero Rosine uzwi cyane nka Dabijou, umwe mu bakobwa bakunzwe cyane mu myidagaduro y’u Rwanda, yagaragaje ibimenyetso by’urukundo rwe rushya n’umushoramari ukomeye wo muri Kenya, Jamal Marlow Rohosafi uzwi nka Jimal Rohosafi. Ni nyuma y’uko bagaragaye mu mashusho bari kumwe muri Ethiopie aho bari bitabiriye umukino wa UEFA Champions League wahuje Arsenal na PSG. Nyuma […]
Bishop Gafaranga arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Habiyaremye Zacharie, wamenyekanye cyane ku izina rya Bishop Gafaranga, akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, aho afungiye kuri sitasiyo ya […]
Omborenga Fitina yandikiye Rayon Sports asaba gusesa amasezerano

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports, Omborenga Fitina yandikiye ubuyobozi bw’iyo kipe abumenyesha ko ashaka gusesa amasezerano yari afitanye nayo. Ibaruwa yandikiwe Bwana Twagirayezu ThadĂ©e, umuyobozi wa Rayon Sports, isobanura ko impamvu nyamukuru ari ukutubahiriza ibikubiye mu masezerano. Mu ibaruwa ye, Omborenga agaragaza ko hari ibyo bumvikanye bitubahirijwe birimo no kutamuha amafaranga yiswe “recruitment fee”, ndetse […]
Shaddy Boo yasubije Mutesi Scovia ku magambo yamuvuzeho

Kimenyabose ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umubyeyi w’abana babiri, Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo, yatangaje ko atishimiye amagambo yatangajwe n’umunyamakuru Mutesi Scovia amuvugaho mu kiganiro cyanyuze kuri shene imwe ya YouTube. Mu kiganiro cy’iyo shene, Mutesi Scovia yahawe ifoto ya Shaddy Boo maze asabwa kumuvugaho ibintu bitatu amuziho. Mu buryo butavuzweho rumwe, Scovia yabanje […]
Visa yatumye myugariro wa AS Kigali ahagarika ruhango imburagihe

Ndayishimiye Thierry, wari myugariro w’ikipe ya AS Kigali, yamaze guhagarika gukina umupira w’amaguru nk’umwuga nyuma yo kwerekeza mu gihugu cy’u Budage. Ikinyamakuru Umuseke kivuga ko Ndayishimiye yagiye mu Budage mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi. Nubwo impamvu nyamukuru itatangajwe ku mugaragaro, bivugwa ko yahisemo guhagarika umwuga we wo gukina umupira kugira ngo ajye gukorera mu […]
Gusambanya Ababikira byagizwe ibanga muri Kiliziya Gaturika

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu gihe Ababikira binjiraga mu muryango mutagatifu wa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani, hari impaka zavugaga ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikomeje kuvugwa ko rikorerwa bamwe muri bo rikozwe n’abapadiri. Iryo hohotera, rishingiye ku gitsina, ni kimwe mu byaha bikomeye byakomeje gucibwa amarenga muri Kiliziya Gaturika, […]
Umugore yishe umugabo we amuhamba munsi y’igitanda

Mu gace kitwa Kaniga I, mu karere ka Buhweju, Rwengwe mu gihugu cya Uganda, haravugwa inkuru iteye ubwoba y’umugore w’imyaka 43 witwa Sharon Nshemereirwe ushinjwa kwica umugabo we, Beinomugisha, akamuhamba munsi y’igitanda cyabo. Amakuru yatangajwe na polisi agaragaza ko uwo mugore yamukubise inyundo mu mutwe mu ijoro ryo ku wa 13 Mata 2025, akamupfunyika mu […]
Dore amagambo aryohera Abagore

Mu buzima bw’abashakanye cyangwa abakundana, amagambo y’urukundo afite imbaraga zidasanzwe mu kubaka icyizere, gufasha mu bihe bigoye no gutuma urukundo ruramba. Abahanga mu mibanire bemeza ko amagambo meza abwirwa umukunzi ashobora kurushaho gukomeza umubano, cyane cyane ku bagore, kuko bagira umutima wumva vuba kandi bakunda kwitabwaho mu buryo bw’amarangamutima. Dore amwe mu magambo akundwa kandi […]
Inkomoko y’Ubukirisitu

Hafi imyaka ibihumbi bibiri ishize, mu burasirazuba bwo hagati, havutse umugabo wazanye ubutumwa bwaje guhindura amateka y’isi. Uyu mugabo ni Yesu Kristo, wavukiye i Betelehemu mu gihugu cya Yudaya. Bibiliya ivuga ko yavutse mu buryo budasanzwe, aho umubyeyi we Mariya yasamye inda atarahura n’umugabo, ahubwo ku bw’imbaraga za Roho Mutagatifu. Yesu yakuriye mu muryango w’abanyamwuga, […]
Turahirwa Moses yarize iminota 4 mu rukiko

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Turahirwa Moses, washinze inzu y’imideli ya Moshions, ushinjwa n’Ubushinjacyaha ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi. Ubushinjacyaha burega Turahirwa Gutunda, Kubika no Kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi bwo mu bwoko bwa Hybrid, aho bwagaragaje ko yafatanywe udupfunyika 13, mu gihe we yemera ko yafatanywe amagarama abiri y’urumogi […]
Trump ari gutanga miliyoni 1.3 Frw ku bimukira

Perezida Donald Trump yatangije gahunda nshya igamije kugabanya amafaranga Leta itanga mu bikorwa byo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa, aho abemera kugenda ku bushake bahabwa $1,000 (asaga 1,300,000 Frw) n’inkunga yo gutaha. Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu (DHS), rivuga ko iyi gahunda izajya icungwa hifashishijwe porogaramu ya telefoni ya CBP One. Minisitiri Kristi […]
Ngoma: Umuturage yafungiye mugenzi we mu rugo rwe

Mu Karere ka Ngoma, inzego z’umutekano zatangiye ibikorwa byo gushakisha umugabo witwa Nkundumukiza Fiston nyuma yo kumukekaho icyaha cyo gufungira mu rugo rwe mugenzi we bapfa amafaranga. Inkuru yamenyekanye ku wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025, ubwo inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’umutekano zasangaga mu rugo rwa Nkundumukiza, umuturage witwa Niyibizi CĂ©lestin w’imyaka 49, uvuka mu […]
Vision FC yiyemeje kumanuka mu kiciro cya 2

Perezida wa Vision FC, Birungi John Bosco, yavuze ko ikipe ye izamanuka mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona. Birungi yavuze ko ikipe ye ikina nabi, nta cyizere ifite kandi nta kizere cyo kuguma mu Cyiciro cya Mbere. Ati: “Twakinnye nabi, nta mpamvu […]
Rihanna yemeje ko atwite inda y’umwana wa gatatu

Umuhanzi w’icyamamare Rihanna yemeje ko atwite inda y’umwana wa gatatu ubwo yitabiraga ibirori bya Met Gala byabereye i New York. Yari yambaye ikoti rya Marc Jacobs, agenda asekera abafotora ubwo yageraga ku itapi itukura. Rihanna w’imyaka 37, hamwe n’umukunzi we A$AP Rocky, basanzwe bafitanye abana babiri: RZA wavutse muri Gicurasi 2022 na Riot wavutse muri […]
Ese kuva amaraso mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bivuze ko umukobwa ari isugi?

Kenshi iyo umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere, hari abibwira ko guhita ava amaraso bihita byemeza ko yari isugi. Nyamara, ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere bugaragaza ko ibi bidahora ari ko biba, kuko ubusugi bugaragazwa n’agahu kitwa Hymen, gafunga cyangwa kagatwikira igice cy’umwinjiriro w’igitsina cy’umukobwa. Inzobere mu buzima bw’imyororokere zivuga ko umukobwa aba ari isugi iyo atarakora […]
Abakinnyi ba Rayon Sports bashondanye batabarwa n’abo muri APR FC

Nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2025, mu ikipe ya Rayon Sports havutse umwuka mubi hagati y’abakinnyi bashyamiranye bikomeye ku buryo byari bigiye kuvamo imirwano. Ibi byabaye nyuma y’umukino wabereye kuri Kigali PelĂ© Stadium, aho Elenga Kanga Junior yegereye mugenzi we Abeddy Biramahire amufata mu mashati […]
Umugore wari waraburiwe irengero imyaka irenga 60 yabonetse ari muzima

Audrey Backeberg, umugore wo muri Leta ya Wisconsin, yabonetse ari muzima nyuma y’imyaka 62 yari ishize aburiwe irengero. Uyu mugore yari afite imyaka 20 ubwo yaherukaga kugaragara ku wa 7 Nyakanga 1962, aho yavuye mu rugo iwabo mu gace ka Reedsburg. Uwo bari kumwe, bivugwa ko ari umukobwa wabafashaga mu rugo, yavuze ko bombi bahisemo […]
Kate Bashabe yasabye Yago Pondat kureka intambara z’amagambo

Mu gihe amagambo akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Yago Pondat n’abo yita abanzi be, umunyamideli n’umushoramari Kate Bashabe yasabye uyu musore kubihagarika ahubwo akibanda ku kazi ke. Abinyujije mu butumwa yanditse kuri X, Bashabe yagize ati: “Yago please wakwihangana ibi bintu ukabireka ukikomereza akazi kawe. Ni ibyo kugutesha umwanya kandi dukeneye imiziki myinshi […]