Jose Chameleone agiye kongera gusibira kwivuza muri Amerika

IMG 6372

Umuhanzi ukomeye muri Uganda, Jose Chameleone yatangaje ko ateganya gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi gutaha kugira ngo akomeze kwivuza no gukorerwa isuzuma ry’ubuzima. Ibi yabitangaje nyuma y’uko agarutse muri Uganda ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, avuye muri Amerika aho yari amaze amezi ane ari kwitabwaho n’inzobere mu buvuzi. […]

Etincelles FC yirukanye umutoza washyamiranye n’umukinnyi

IMG 3996

Ikipe ya Etincelles FC, ishyigikiwe n’Akarere ka Rubavu, yirukanye umutoza w’abanyezamu, Nshimiyimana Ahmed uzwi nka Bugigi, nyuma yo gushyamirana n’umukinnyi Ishimwe Jean Claude uzwi nka Chance. Ibi byabaye ku wa 3 Mata 2025, ubwo habaga umukino w’ingimbi za Etincelles FC na Sina Gérard FC kuri Stade Umuganda. Hagize ibyo batumvikanaho bituma habaho amagambo akarishye hagati […]

Robertinho yahagaritswe muri Rayon Sports

1744582663329

Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo mukuru, Roberto Oliveira, kubera umusaruro udashimishije ikipe imaze iminsi igaragaza. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bushyira Claude Rwaka ku mwanya w’umutoza mukuru w’agateganyo mu gihe hategerejwe izindi mpinduka. Nk’uko byemezwa na BB Kigali FM ngo Claude Rwaka ni we uzaba ari kumwe n’ikipe izerekeza i Huye kuri uyu wa […]

Nyanza: Umukecuru w’imyaka 65 arafunzwe azira gukubita umukazana

50664989487 0105d0c6bb o

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umukecuru w’imyaka 65 wo mu karere ka Nyanza ukurikiranyweho gukubita umukazana we w’imyaka 29 akamukomeretsa. Amakuru yemezwa n’abaturage n’ubuyobozi bw’aho byabereye avuga ko uwo mukecuru witwa Nirere, utuye mu mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, yakubise umukazana we inkoni mu mutwe ubwo yari amusuye, bikamuviramo […]

Bamwe mu bahanzi, abakinnyi n’Abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

whatsapp image 2025 04 11 at 11.51 49 2

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, haribukwa kandi abantu bakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro, siporo n’itangazamakuru, bishwe bazira uko baremwe. Aba bari mu bari bafite impano zidasanzwe, kandi bari baragize uruhare mu guteza imbere umuco nyarwanda mu buryo butandukanye. 1. Sebanani André Sebanani André yari umuririmbyi n’umucuranzi wamenyekanye […]

Bujumbura: Umupolisi wasinze yarashe mu mutwe umumotari aramwica

1744436122047

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025, mu gace ka Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura, haraye habereye impanuka ikomeye yatewe n’umuporisi bikekwa ko yari yasinze, aho yarashe umusore ukora akazi ko gutwara abantu ku moto (motari), mu mutwe agahita apfa. Nk’uko byemezwa n’ababibonye n’amaso, uyu nyakwigendera yafatanyaga n’umushoferi w’imodoka yo mu […]

RIB yavuze kuri Nyaxo wakoze ‘Live ya TikTok’ itajyanye n’ibihe byo Kwibuka

72132121 5298 44FF BF7D 5F58922C6DBB

Umunyarwenya w’Umunyarwanda Kanyabugande Olivier, uzwi cyane ku izina rya Nyaxo, yasabye imbabazi ku mugaragaro nyuma yo gukora ikiganiro cya ‘Live’ kuri TikTok kitajyanye n’ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ikiganiro cyabaye ku wa 11 Mata 2025, saa tatu z’ijoro, aho Nyaxo yari ari kumwe n’abandi bakunzi be ku rubuga rwa TikTok, baganira mu buryo […]

Miss Mutesi Jolly yasabye urubyiruko kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda

1744392439386

Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Miss Mutesi Jolly yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza urugendo rw’ubwiyunge. Mu butumwa yatangaje, Mutesi Jolly wigeze kuba Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yavuze ko urubyiruko rwigeze gukoreshwa mu kubiba amacakubiri, bityo ko rukwiye no […]

RIB yafunze umukobwa wabyaye umwana agahita amuniga

52368803148 6f543bee51 b 1 1

Umugore witwa Abizera Marie Assoumpta w’imyaka 27 ari mu maboko y’ubugenzacyaha, akurikiranyweho icyaha cyo kwica uruhinja yari amaze kubyara, aho bivugwa ko yarunize arwicira mu murima w’amateke. Uyu mugore ukomoka mu Karere ka Muhanga, yafatiwe mu murima uri mu Karere ka Rusizi aho yari yihishe, afite mu ntoki umurambo w’urwo ruhinja. Yari aherekejwe n’undi mugore […]

Musenyeri Vincent Barugahare yapfuye ku myaka 77

1744355322221

Musenyeri Vincent Barugahare, Umusaseridoti wa Diyosezi ya Ruhengeri, yitabye Imana ku wa 10 Mata 2025 azize uburwayi ubwo yari ari mu Bitaro by’Umwami Faisal biherereye i Kigali. Musenyeri Barugahare yavukiye muri Diyosezi ya Byumba, Paruwasi ya Nyarurema mu Karere ka Nyagatare. Yari asanzwe akorera ubutumwa muri Paruwasi ya Butete, iherereye mu Murenge wa Cyanika mu […]

Alain Mukuralinda yashyinguwe

1744281661307

Mu Karere ka Rulindo, kuri uyu wa 10 Mata 2025, habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma Alain Bernard Mukuralinda, wahoze ari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda. Alain Mukurarinda yitabye Imana mu ntangiriro z’uku kwezi azize uburwayi bwo guhagarara ku mutima. Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, iyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda. […]

DJ Ira yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yemerewe na Perezida Kagame

whatsapp image 2025 03 18 at 12.35 38

Iradukunda Grace Divine uzwi cyane ku izina rya DJ Ira, umwe mu bakobwa bazwi mu kuvanga umuziki mu Rwanda, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kubusaba Perezida Paul Kagame ku mugaragaro. DJ Ira yari asanzwe afite ubwenegihugu bw’u Burundi. Ku wa 16 Werurwe 2025, yagaragaye muri gahunda ya Perezida Kagame yo kwegera abaturage yabereye muri […]

Umubyeyi wareze Mubumbyi Bernabé yapfuye

ed3d60d1 e3e6 47fc ab77 bd6986620e90 1

Umubyeyi wareze Mubumbyi Bernabé, Uwabera Claire yitabye Imana Ku myaka 83 aho yazize uburwayi nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa 6 Mata 2025, aho yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal, nyuma y’iminsi yari amaze arwaye. Uyu mubyeyi wari ufite imyaka 83 y’amavuko, azwiho kuba yaragize uruhare rukomeye mu kurera […]

Se w’umuhanzi Stromae, Rutare Pierre wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

whatsapp image 2025 02 24 at 12.16 34 3

Rutare Pierre ni izina rishobora kuba ritazwi cyane ku bantu benshi, ariko yanditse amateka akomeye nk’umwe mu Banyarwanda bari bafite impano n’ubwenge buhanitse. Ni we mubyeyi w’umuhanzi w’icyamamare ku isi, Stromae. Yavutse mu 1958 i Nyamirambo, nyuma yimukira mu karere ka Rulindo aho yakuriye. Nubwo yari umuhanga mu ishuri, yabangamiwe kenshi n’irondabwoko kubera ko yari […]

Nyampinga wa mbere w’u Rwanda Nubuhoro Jeanne wishwe muri Jenoside

FQFOgplWQAk8AoU

Nubuhoro Jeanne, Nyampinga wa mbere w’u Rwanda ari mu bantu b’inzirakarengane z’Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mukobwa yavukiye i Kigali, ari mwene Munyankindi Jean na Nyiramadadari Mediatrice, bakaba bari batuye i Ndera mu Karere ka Gasabo. Ni naho yiciwe hamwe n’abo mu muryango we mu minsi ya Jenoside, ubwo yari […]

Rwanda Premier League mu rugendo rwo kubaka ubumwe binyuze muri siporo

Hadji Yussuf Ferwafa

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rwanda Premier League ibarizwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, yatangaje ko yiyemeje gukomeza gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubudaheranwa binyuze muri siporo. Yussuf Mudaheranwa, uyoboye Rwanda Premier League, yavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye, banamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Yagize […]

RIB yavuze kuri Teta Sandra ushinjwa amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

TER

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko amagambo Teta Sandra yanditse ku mbuga nkoranyambaga afatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku wa 7 Mata 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Teta yashyize ubutumwa kuri Snapchat na WhatsApp avuga ko yibuka Abatutsi bishwe “n’Abahutu n’abandi […]

Isheja Sandrine yasabye urubyiruko kumenya amateka y’u Rwanda n’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

hq720

Isheja Butera Sandrine, Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kumenya amateka n’ukuri ku byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo rutazayobywa n’abashaka gusubiza igihugu mu icuraburindi cy’ayo mateka mabi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Isheja yashyizeho amashusho yerekana ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994, […]

Biratangaje: Yabyaye umukobwa nyuma yo guterwa nyababyeyi y’umuvandimwe we

27cac1e0 130c 11f0 b234 07dc7691c360.jpg

Mu Bwongereza, habayeho ibyiswe igitangaza aho Umwana wa mbere yavutse ku mugore wahawe nyababyeyi y’umuvandimwe  ndetse uwo mwana yiswe Amy, izina rya ry’uwo muvandimwe wahaye wa nyina nyababyeyi. Grace Davidson, w’imyaka 36, yavukanye indwara idasanzwe yitwa MRKH ituma umugore atagira nyababyeyi, gusa aba afite amagi (ovaries) akora neza. Mu mwaka wa 2023, umuvandimwe we witwa […]

APR WVC yifatanyije n’Abanyarwanda bo muri Nigeria mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

1744097841011

Ikipe ya APR WVC yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye i Abuja muri Nigeria ku wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025. Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Nigeria, inshuti z’u Rwanda, abayobozi b’amadini, intumwa z’Umuryango w’Abibumbye n’abadipolomate batandukanye. Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Christophe Bazivamo, yavuze […]

#Kwibuka31: Abanyamahanga bakina mu Rwanda batanze ubutumwa bw’ihumure

33741

Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31, bamwe mu banyamahanga bakina cyangwa batoza mu Rwanda bifatanyije n’Abanyarwanda, batanga ubutumwa bw’ihumure n’amahoro. Frank Spittler, Umudage wahoze atoza Amavubi, yavuze ko amateka mabi u Budage bwanyuzemo yatumye asobanukirwa n’agaciro ko kwibuka. Ati: “Ni ingenzi kubwira abato ibyabaye kugira ngo bitazasubira.” Issah Yakubu […]

RIB yaburiye abashaka gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi bitwaje gutebya

rib 15

Mu gihe u Rwanda rwinjiye mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’inzego z’umutekano bibukije ko guhakana, gupfobya cyangwa guhohotera abarokotse Jenoside ari icyaha gikomeye. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko nta muntu ugomba kwitwaza gutebya kugira ngo ashyigikire cyangwa asebye Jenoside. […]

Essy Williams yigaramye ibyo gukundana na Nel Ngabo

nel 1 2 f2eaa

Umusizi akaba n’umuhanzi w’imideli, Essy Williams, yahakanye amakuru avuga ko yaba ari mu rukundo na Nel Ngabo. Yatangaje ko ari inshuti ye isanzwe, ariko ko afite undi musore bari mu rukundo bamaranye umwaka. Essy yasobanuye ko amafoto yasakaye ari kumwe na Nel Ngabo yafashwe ubwo bari bagiye gutembera i Rebero, kandi ko kuyifotozanya n’inshuti ari […]

Umukinnyi wa Filime Squid Game yasabiwe gufungwa umwaka umwe

1743843914678

Ubushinjacyaha bwo muri Koreya y’Epfo bwasabye ko O Yeong-su, umukinnyi wa filime w’imyaka 80 wamamaye muri Squid Game, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe, mu rubanza rw’ubujurire ashinjwamo ihohotera rishingiye ku gitsina. Yabisabiwe ku wa 4 Mata 2025, mu ishami rya Seongnam ry’Urukiko Rukuru rwa Suwon, aho ubushinjacyaha bwavuze ko igihano yari yahawe mbere cyari gito. Uyu […]

P Diddy akurikiranyweho ibyaha bishya

1ef14080 116d 11f0 a3a8 cd0c869b6aeb.jpg

Umuraperi w’icyamamare Sean “Diddy” Combs yongeye gukurikiranwaho ibyaha bibiri bishya birimo gucuruza abantu no kwishora mu busambanyi, habura ukwezi ngo agezwe imbere y’urukiko i New York. Ibyo byaha bishya byatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu mu rukiko rwo muri Manhattan, bikaba bijyanye n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bivugwa ko yabikoze hagati ya 2021 na 2024 […]

Yakatiwe gufungwa imyaka hafi itatu azira gutuka ishusho ya Yesu

Screenshot 20250405 0748242

Urukiko rwo muri Medan, mu gihugu cya Indonesia, rwakatiye Ratu Thalisa, umukoresha w’urubuga rwa TikTok, gufungwa imyaka 2 n’amezi 10, azira amagambo yafatwa nk’ayo gusebya idini ya Gikristu. Thalisa, wahoze ari umugabo ariko akaba yarahinduye igitsina, yavuze amagambo asebya ishusho ya Yesu Kirisitu ubwo yavugaga ko Yesu “yakabaye ameze nk’umugabo wiyubashye kandi yogoshe”. Ibi yabivuze […]

Umuraperi Eminem yabaye sogokuru

989bb9767396428ca6aafe9be3778358 md

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Eminem yishimiye kwinjira mu buzima bushya bwo kuba sekuru, nyuma y’uko umukobwa we w’imfura, Hailie Jade McClintock, yibarutse umwana we wa mbere. Uyu mwana w’umuhungu yavutse ku itariki ya 14 Werurwe 2025, ariko inkuru yemejwe ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, binyuze kuri Instagram ya Hailie. Hailie […]

Uko watera umuntu indobo mu kinyabupfura

DALL·E 2025 02 21 16.54.29 A loving couple in a warm home setting. The man is sitting on a couch reading a newspaper while the woman is serving him a meal with a gentle smile

Hari igihe umuntu agusaba ko mukundana, nyamara wowe ukabona bidashoboka. Nubwo ushobora kuba utamukunda cyangwa utiteguye, si byiza kumubabaza. Inararibonye mu myitwarire zigaragaza ko ari ngombwa kumubwiza ukuri ariko mu buryo bwubaha. Ubanza gushimira uwo muntu ku bw’urukundo akugiriye, hanyuma ukamusobanurira impamvu bidashoboka, nko kuba ufite undi cyangwa utiteguye gukundana. Ni byiza kubimubwira ahantu hatuje, […]

UEFA yaciye amande Kylian Mbappé, Antonio Rudiger na Dani Ceballos

1743095808489 9039711743095834 7321511743779576

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi, UEFA yaciye amande abakinnyi batatu ba Real Madrid aribo: Kylian Mbappé, Antonio Rudiger na Dani Ceballos nyuma y’imyitwarire idakwiye bagaragaje mu mukino wa 1/8 cya UEFA Champions League batsinzemo Atletico Madrid. Rudiger yaciwe amande y’ibihumbi 40 by’amayero nyuma yo gushyira ikiganza ku ijosi ry’umukinnyi, naho Mbappé yaciwe ibihumbi 30 by’amayero […]

Mukura VS Yareze Manishimwe Djabel muri RIB

Djabel Manishimwe 600

Ikipe ya Mukura Victory Sports yareze Manishimwe Djabel muri RIB nyuma yo gutanga sheki ebyiri zitazigamiye mu kwishyura amafaranga bari bumvikanye. Mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, Djabel yari umukinnyi wa APR FC ariko atizwa muri Mukura VS. Iyi kipe yamuhaye miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, bumvikana ko naramuka abonye ikipe nshya azasubiza Mukura miliyoni 8. […]

Umuhanzi Fik Gaza arafunzwe azira ubujura bw’intwaro

IMG 5375

Umuhanzi mu njyana ya Dancehall muri Uganda, Shafiq Dangote wamenyekanye nka Fik Gaza mu muziki yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ashinjwa ubujura bukoreshejwe intwaro no gukomeretsa. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kampala, Patrick Onyango, igikorwa cyo kumufata cyabaye ku wa Kane tariki ya 3 Mata 2025 nyuma y’uko hagaragaye ubujura bwinshi mu gace […]

Congo ishobora kwisanga ihanwe

whatsapp image 2025 04 01 at 10.08.35 1 efd32

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ishobora guhabwa ibihano bikomeye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nyuma y’ifungwa rya Olive Kiloha Karangwayire, Umuyobozi wa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri icyo gihugu (LINAFF), wafunzwe ku wa 28 Werurwe 2025. Olive Kiloha afungiye ahantu hafungirwa abantu baregwa ibyaha bifitanye isano n’ikoranabuhanga, ibintu byateye impungenge abakunzi b’umupira w’amaguru […]

Perezida wa Koreya y’Epfo yirukanwe ku butegetsi

4f5a4220 b214 11ef a0f2 fd81ae5962f4

Urukiko Rukuru rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga muri Koreya y’Epfo rwemeje kuri uyu wa Gatanu ko Perezida Yoon Suk-yeol yegujwe ku butegetsi nyuma y’amezi ane ashyize igihugu mu bibazo bya politiki kubera itegeko rya gisirikare yatangaje. Ibihumbi by’abaturage bari mu myigaragambyo i Seoul bishimiye icyemezo cy’urukiko, cyatangajwe nyuma y’uko Perezida Yoon yari yategetse ko igisirikare cyinjira […]

Uburyo bwiza bwo gusaba imbabazi umukunzi wawe nyuma yo kurakaranya

how to apologize to your partner 8217531743424240

Mu rukundo, si buri gihe haba ibyishimo n’ibiganiro byiza; rimwe na rimwe habaho kutumvikana no kurakaranya. Ariko se ni gute wasaba imbabazi umukunzi wawe nyuma yo gukora ikosa? Icya mbere ni ukwemera ko wakoze ikosa no guha agaciro amarangamutima ye. Ukeneye kumwereka ko uzi neza ko wamubabaje kandi koko ubabajwe n’ibyo wakoze. Urugero, ushobora kumubwira […]

Perezida wa Rayon Sports yibukije Sadate ko atajya atanga umusanzu mu ikipe

Mu gihe Rayon Sports ikomeje urugendo rwayo muri shampiyona y’u Rwanda, Perezida wayo Twagirayezu Thadee yasubije ibitekerezo bikomeje gutangwa na Munyakazi Sadate, wahoze ayobora iyi kipe. Mu kiganiro yagiranye na radiyo SK FM, Twagirayezu Thadee yagarutse ku ngingo zitandukanye, harimo n’amafaranga angana na miliyari 5 Munyakazi Sadate yagaragaje ko yiteguye gushora muri Rayon Sports. Yagize […]

APR WVC yatangiye neza irushanwa nyafurika

1743684413870

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR WVC, yatangiye neza irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, itsinda Club Féminin de Carthage (CFC) yo muri Tunisia amaseti 3-1 (18-25, 26-24, 25-23, 25-22). Uyu mukino wabereye i Abuja muri Nigeria kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025. APR WVC yatangiye umukino igorwa, itsindwa […]

U Rwanda rwamanutseho imyanya itandatu ku rutonde rwa FIFA

One Final Push for Amavubi Stars to Stay in 2025 AFCON Race 1024x682 1

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yagabanutseho imyanya itandatu ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 124 rusubira inyuma rugera ku mwanya wa 130. Uku gusubira inyuma k’U Rwanda kuri uru rutonde bisobanuye ko hari amakipe yitwaye […]

Umwarimukazi wasambanyaga umwana w’umuhungu w’imyaka 15

videoframe 3915 1743591678

Umwarimu wo mu mashuri yisumbuye muri Illinois, Christina Formella w’imyaka 30 yatawe muri yombo na polisi ashinjwa gusambanya umuna w’umunyeshuri w’imyaka 15 yigishaga. Amashusho yafashwe n’ibyuma bya polisi bigaragaza uyu mwarimu ari kurira cyane, yicaye mu modoka ya polisi i Downers Grove ku itariki ya 16 Werurwe. Mu mashusho yasohowe n’umuyoboro wa YouTube witwa Ape […]

Joshua Baraka ntakozwa ibyo guhita abyarana n’umunyamakuru wamutwaye umutima

howwe 1743618663

Umuhanzi Joshua Baraka amaze imyaka igera kuri itatu akundana n’umunyamakurukazi Etania, ariko avuga ko batari bitegura kuba bagira abana. Baraka yasobanuye ko kugeza ubu bagishishikajwe no kumenyana no gukundana kurushaho, aho gutekereza ku kuba ababyeyi. Avuga ko kugira abana atari byo bigena umuntu, ahubwo ari inshingano umuntu agomba kwemera igihe yumvise ayiteguye. Mu kiganiro yagiranye […]

Ancelotti utoza Real Madrid yasabiwe gufungwa imyaka 4

96827059 0 image a 2 1743589705279

Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti yitabye urukiko mu murwa mukuru wa Espagne, Madrid, mu rubanza akurikiranwamo ku byaha byo kunyereza imisoro. Ancelotti w’imyaka 65 yagaragaye ku rukiko rw’intara ya Madrid kuri uyu wa Gatatu, aho ashinjwa gutanga amakuru atari yo ku misoro y’inkomoko ku mushahara we, ubwo yari umutoza wa Real Madrid bwa mbere […]

Umugore yasabye Pasiteri amafaranga avuga ko ari Imana yayamutumye

Screenshot 20250402 1201162

Umugore wo muri Tanzaniya yatunguye benshi ubwo yasabaga Pasiteri we amafaranga agera kuri 29,000 KSh (300,000 Frw), avuga ko Imana ari yo yamuyoboye kubikora. Uyu mugore, wari wambaye umwambaro isanzwe n’igitenge cyera ku mutwe, yavuze ko yari yabanje kugira igitekerezo cyo gusaba amafaranga make, ariko nyuma Umwuka Wera akamubwira ko akwiye gusaba menshi. Pasiteri yamuteye […]

Munyakazi Sadate na Hadji Kanyabugabo basohowe muri group ya WhatsApp yo gufasha Rayon Sports

GridArt 20250402 114310796

Nyuma y’imikino ya shampiyona, inkundura y’amagambo hagati ya Munyakazi Sadate na Kanyabugabo Mohamed Hadji yatumye aba bombi basohorwa muri group ya WhatsApp ihuza abafana ba Rayon Sports bashyigikira iyi kipe mu buryo bwihariye. Iki kibazo cyatangiriye ku butumwa Munyakazi Sadate yanditse ku rubuga rwa X nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura VS. Mu butumwa […]

Bruce Melodie yahigiye kwegukana Grammy Award

311228497 1805281956489821 8913798337055201549 n 67441711210186

Muri iyi minsi, umuhanzi Bruce Melodie akomeje gushimangira intumbero ye yo kwandika izina rye mu mateka y’umuziki nyarwanda, aho avuga ko azaba umuhanzi wa mbere mu Rwanda uzegukana igihembo gikomeye cya Grammy Award. Mu butumwa yatanze, uyu muhanzi wubatse izina mu njyana ya Afrobeat na R&B yagaragaje ko nubwo kugeza ubu nta muhanzi wo mu […]

Ikibazo cya Bebe Cool na Alex Muhangi cyageze mu rukiko

howwe 1743575092

Muri Werurwe 2025, umuhanzi Bebe Cool yatanze ikirego mu rukiko arega Alex Muhangi kuba yararenze ku burenganzira bwe ku bihangano. Urukiko rwisumbuye rwategetse ko aba bombi bakemura ikibazo cyabo binyuze mu bwumvikane. Alex Muhangi yifuje ko bakorana ibiganiro byo kumvikana na Bebe Cool, ariko ibi ntibyigeze bigerwaho. Umucamanza wa Grade One, Nicholas Aisu yategetse ibi […]

Nyinawumuntu Grace yerekeje muri Ottawa Gloucester Hornets

umutoza w ikipe y igihugu y u rwanda nyinawumuntu grace yirukanwe muri iyi kipe nyuma yo gutangaza ko abakinnyi ba ghana bameze nk abagabo 1c5c0 ccccc

Nyinawumuntu Grace, umutoza ukomeye mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda yerekeje muri Canada mu ikipe ya Ottawa Gloucester Hornets, aho azakomeza gufasha abana bafite impano muri ruhago. Uyu mutoza yari amaze imyaka itatu ayobora tekinike mu Irerero rya Paris Saint-Germain riherereye i Huye. Mbere yaho, yabaye umukinnyi wa AS Kigali WFC ndetse anayibera umutoza, aho […]

Marina yavuze impamvu yasibishije indirimbo yakoranye na Yampano

135258 YbTsijQp5M9Ns9Gvdz5QgCXX5dMq b

Umuhanzikazi Marina Deborah yasobanuye impamvu yatumye asaba gukuraho indirimbo yakoranye na Yampano kuri YouTube, avuga ko byatewe no kutubahirizwa kw’amasezerano yari yashyizweho mbere y’uko isohoka. Mu itangazo yashyize hanze, Marina yagaragaje ko ari umuntu ukunda gukorana n’abandi bahanzi, ariko ko ashyira imbere ubunyamwuga no kubahiriza amasezerano. Yavuze ko iyi ndirimbo yasohotse mu buryo butandukanye n’ibyari […]

Wayne Rooney yafashwe anyara ku rukuta rw’umuhanda i Londres (Amafoto)

SEC 245769910 ce80 1743420861

Wayne Rooney, umwongereza w’icyamamare mu mupira w’amaguru, yafashwe anyara ku rukuta rw’umuhanda mu mujyi wa Londres, ari kumwe n’inshuti ze mu ijoro ryo ku cyumweru. Uyu mugabo wigeze gukinira Manchester United, yahagaze inyuma y’igikuta cyiri ku muhanda ahanyura abanyamaguru ni uko maze atangira kucyinyaraho. Ibi yabikoze nyuma yo gusohokera mu kabari kitwa The Nest rooftop […]

Umuhanzikazi unywa amasohoro y’inzoka kugira ngo agire ijwi ryiza

75b21d9e129a47c5b8e2f4cce2367d5e md

Umuhanzikazi Jessica Simpson akaba n’umukinnyi wa filime, yatangaje uburyo bworoshye ariko budasanzwe bwo kwita ku ijwi rye, burimo kunywa amasohoro y’inzoka. Simpson yashyize hanze iyi nkuru itangaje ku mbuga nkoranyambaga muri iki cyumweru, avuga ko atari azi neza  uwo muvuno wo kunywa amasohoro y’inzoka kugeza ubwo yawurangirwaga n’inshuti ye. Akibibona yaratunguwe gusa nta kibazo na […]

Abakinnnyi bagabwemo igitero n’abagizi ba nabi babashinja kugurisha imikino

WhatsApp Image 2024 07 24 at 10.17.36 AM

Abakinnyi b’ikipe ya Lobi Stars FC yo mu mujyi wa Makurdi, muri Leta ya Benue muri Nigeria, bagabweho igitero n’abagizi ba nabi ubwo bari mu myitozo ku kibuga cya Government Model Secondary School Pitch. Nk’uko byatangajwe, abo bagizi ba nabi bakubise abakinnyi ndetse n’abakozi b’iyo kipe, babashinja kuba baragurishije imikino, cyane cyane umukino Lobi Stars […]

Minisitiri Nduhungirehe yashimye album nshya ya Ariel Wayz

20d48696 9ecf 4930 9770 6c02b910e244 1 201 a 81c49

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe n’indirimbo zigize album nshya y’umuhanzikazi Ariel Wayz ndetse agaragaza izo yakunze kurushaho. Ni nyuma y’uko uyu muhanzi ashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Hear To Stay’, iri gukundwa na benshi. Minisitiri Nduhungirehe, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yayumvise yose uko yakabaye, maze yemeza […]

Ruhango: Umugabo yishe inzoka arayotsa arayirya

2228514818 62c33b346a b

Mu karere ka Ruhango, humvikanye inkuru idasanzwe y’umugabo witwa Ntawumenyumunsi François, wishe inzoka maze aho kuyijugunya arayotsa arayirya. Ibi byatangaje benshi mu baturage baho, bamwe babifata nk’ibisanzwe, mu gihe abandi babibonye nk’ibidahuje n’umuco nyarwanda. Nk’uko bitangazwa n’abatangabuhamya baganiriye na BTN TV, uyu mugabo yishe iyo nzoka ubwo yari mu mirimo ye ya buri munsi. Aho […]

Miss Uwihirwe Yasipi Casmir yasabwe aranakobwa

Untitled 1

Nyuma y’imyaka irenga itatu bakundana, umusore utuye muri Canada yasabye akanakwa Miss Uwihirwe Yasipi Casmir, wabaye Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri Kigali Marriott ku wa 29 Werurwe 2025, mu gihe ubukwe bwabo buteganyijwe mu minsi iri imbere. Miss Uwihirwe w’imyaka 24 yamenyekanye cyane muri […]

Umugabo w’i Nyanza yatahanye ‘grenade’ aziko ari iteke

ifoto ya grenade 19098

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Nyagisozi, umugabo witwa Habinshuti Euraste w’imyaka 61 yatoraguye igisasu cya grenade yibwira ko ari iteke maze aza kuyitahana. Ibi byabaye ku wa 28 Werurwe 2025, ubwo uyu mugabo yari mu murima ahinga, maze abonye grenade, yibwira ko ari iteke, ayishyira mu gikapu kugira ngo ayitahane. Mu nzira ataha, yahuye […]

Umuhanzi ukizamuka yapfiriye muri kasho ya polisi

singer aviary

Umuhanzi ukizamuka, Paul Obukowho, w’imyaka 24 yapfiriye muri kasho ya polisi mu Ntara ya Delta, muri Nijeriya nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’abapolisi ba Rapid Response Squad (RRS) bo muri iyo ntara. Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bapolisi wabivuze mu ibanga, Nyakwigendera Paul yajyanywe muri kasho nyuma yo kujya kureba inshuti ye, Prosper Odili wari watawe muri […]

Pasiteri Bugingo yasabye Bobi Wine kwakira Yesu agakizwa

howwe 1743144255 1

Pasiteri Aloysius Bugingo uyobora House of Prayer Ministries yongeye kuvuga ku munyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, aho yamugiriye inama yo kwegera Imana no gukizwa. Mu kiganiro yagiranye na Suzan Makula, umukunzi we kuri YouTube, Pasiteri Bugingo yavuze ko mu gihe yahura na Bobi Wine yamusaba kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza we. Yagize ati: “Ndifuza […]

Rayon Sports yatsinidiwe muri sitade Amahoro icagase

WhatsApp Image 2025 03 29 at 20.51.56 4791dbb6

Mukura Victory Sports yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Samson Ayilara Oladosu mu mukino w’umunsi wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu. Nubwo Rayon Sports itsinzwe, iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 46, ikarusha APR FC ya kabiri amanota ane. Biteganyijwe APR FC iri ku mwanya wa kabiri izakina na Vision […]

Sean Kingston na nyina bashobora gufungwa imyaka 20

FB IMG 17432656832447492

Umuririmbyi Sean Kingston n’umubyeyi we Janice Turner barashinjwa ibyaha by’ubuhemu n’uburiganya, bishobora gutuma bafungwa imyaka igera kuri 20. Sean Kingston yatawe muri yombi muri Gicurasi 2024 muri Leta ya California, nyuma y’uko yari yarashinjwe n’isosiyete y’ikoranabuhanga kumwambura amafaranga menshi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Polisi yatangaje ko uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha 10, birimo ubujura, uburiganya, kwiyoberanya […]

RIB yafunze umusore ukekwaho kwica mugenzi we bapfuye 300 Frw

muhanga 3

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga bwashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) umusore w’imyaka 27 ukekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 19 bapfuye amafaranga 300 Frw. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gisoro, Akagari ka Nyamirambo. Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’umurenge avuga ko aba basore bari kunywera inzoga hamwe, maze umwe abura 200 Frw yo kwishyura, agurizwa […]

Perezida Kagame yasabye RIB gukoresha AI mu kurwanya ibyaha

kagame congo rwanda 2

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu guhashya ibyaha cyane cyane ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Perezida yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025 ubwo yakiraga indahiro ya Col. Kayigamba Kabanda Pacifique, Umunyamabanga Mukuru mushya wa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB). Perezida Kagame yavuze ko abanyabyaha bagenda […]