Gasabo: Umukobwa aravugwaho gukora urutonde rw’abahungu 10 azica

Umukobwa utatangajwe amazina utuye mu kagari ka Rudashya mu Murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo aravugwaho gukora urutonde rw’abahungu 10 azica bivugwa bagiye banga gukundana na we. Abatuye muri ako gace babwiye TV 1 ko ko mu byumweru bibiri gusa ngo hari hamaze gupfa abantu barindwi, barimo abasore batanu, umukobwa umwe n’umugore umwe. Izo […]

Muhima: Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu

copy_of_c3923679-22f6-450e-94f4-7ee0bb367a4a.jpg

Umusore witwa Bonane Aimable ukodesha inzu mu Mudugudu w’Inyarurembo mu Kagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yakubise anakomeretsa uwitwa Pierre Nkazamurego ari na we nyir’inzu avuga ko abana n’umuhutu n’interahamwe. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu 28 Mutarama ubwo uyu Nkazamurego yabyukaga mu gitondo. Uyu mugabo w’imyaka 45 yabwiye Bwiza.com […]

Intwari mu Manzi, Gen Fred Gisa Rwigema

Intwari ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza. Iyi nshoza si ihame kuko hari n’undi ufite uko yabivuga. Mu Rwanda hahoze intwari ari nazo ahanini zagize uruhare mu kurwagura. U Rwanda tuzi uyu […]

GER, ABN urge for the revival of indigenous seeds and community knowledge around them

_dsc6264.jpg

Members of the African Biodiversity Network (ABN) who have participated in The Regional dialogue on Agroecology in Rwanda 2020 organised by GER, urge to put effort in revieving indegenous seeds that are in extinction. The call was made on Friday January 24th during the closure of three- days activities related to Agroecology between organisations from […]

Uruhare rwa Kabila mu itsindwa ry’ishyaka FCC mu matora ya Perezida muri Congo

Raporo yakozwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique, igaragaza ko ukwihuza kw’abagize ihuriro ry’amashyaka FCC “Common Front for Congo” riyibowe na Joseph Kabila na CACH ( birambuye) irindi huriro ry’ amashyaka riyobowe na Felix Antoine Tshisekedi, ari byo byabaye intandaro nyamukuru yo kugira ngo iri huriro ry’amashyaka ritsindwe mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. […]

Umukobwa yavuze impamvu akunda kuryamana n’abapadiri gusa

Umukobwa wamenyekanye ku mazina ya Lara mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Nigeria avuga ko atajya akundana n’abantu batari abihayimana cyane abapadiri kuko ngo bitwara neza ku ngingo yo mu buriri. Uyu mukobwa avuga ko ubunararibonye bwe bushingiye ku kuba igihe cyose yakundanye na ba Reverend pasiteri n’abapadiri ari bwo yagize ibihe byiza cyane mu […]

Kisoro: Abaturage basabye ko amasambu y’Abanyarwanda afatirwa

Abaturage b’Akarere ka Kisoro ko muri Uganda gahana imbibi n’aka Burera mu Rwanda basabye ubutegetsi bwabo kudatuma hari Umunyarwanda waguze isambu muri iki gihugu wakongera kugira ibyo ayikoreramo. Basabye ibi nyuma yo kwakira umurambo w’umuturage wabo, Theogene Ndagijimana byavuzwe ko yari atwaye magendu ayinjiza mu Rwanda, akaraswa n’inzego z’umutekano. Aba baturage bavuga ko gukumira Abanyarwanda […]

Uzahagararira Afurika y’Epfo mu Rwanda yagizwe ibanga

Hari amakuru avuga ko Afurika y’Epfo igiye kohereza ambasaderi wayo mu Rwanda gusa nta ruhande rushaka kwerura ngo rutangaze amazina y’uwo mudipolomate. Ni nyuma y’aho mu Kuboza 2018, Afurika y’Epfo yari yasabye ko ambasaderi wayo Twala yaba asubiye mu gihugu cye bitewe n’ibibazo bya diplomasi. Ibi byakuruwe ahanini n’ibyo Afurika y’Epfo yavuze ko u Rwanda […]

Inama ya NRM yajemo kirogoya

Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) ritangaza ko hari abantu batewe inkunga kugira ngo badobye inama yaryo yabereye ku kibuga cya Nambole kuri uyu wa 25 Mutarama 2020. Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama bateje akavuyo ubwo bavugiraga mu ijambo ry’Umunyamabanga Mukuru wa NRM, Kasule Lumumba. Mu itangazo NRM yahise ishyira ahagaragara, yamaganye iki […]

Umunyarwanda Ndengeyingoma yagarutsweho mu bitangazamakuru byo muri Kenya

Umunyarwanda akaba n’umukire, Barry Ndengeyingoma yongeye kugarukwaho mu itangazamakuru ryo muri Kenya nyuma y’aho umudepite witwa Babu Owino arasiye umusore uvanga imiziki (DJ) mu kabari ke kitwa B Club. Ikinyamakuru The nation kivuga ko Ndengeyingoma atajya agira ukwizigama mu kwerekana ubutunzi bwe. Kivuga ko yageze muri Kenya mu 2015 azanye imodoka ze zihenze cyane, Lamborghini […]

Uganda: Sheikh washyingiranwe n’umugabo mugenzi we atabizi yafunzwe

Sheikh Mohammed Mutumba, wayoboraga umusigiti Kyampisi Masjid Noor wari aherurse gushyingiranwa n’undi mugabo atabazi afungiwe muri Gereza ya Ntenjeru ku bw’iki gikorwa kinyuranyije na kamere muntu. Sheikh Mutumba yafunzwe nyuma y’aho kuwa 24 Mutarama yari yagejejwe imbere y’umucamanza mu rukiko rwa Mukono. Urubanza rwe nk’uko Daily Monitor ibitangaza, ntirwabaye kuko umucamanza, Juliet Hatanga atari ahari. […]

Uko umukobwa yavuye i Kigali asuye umuhungu i Rusizi agasanga ni ikiremba

Umukobwa witwa Diane Umutesi (amazina yahinduwe) avuga ko yigeze kujya i Rusizi avuye mu Mujyi wa Kigali aho yari agiye gusura umusore bari barahuriye kuri facebook. Uyu yatwandikiye avuga ko uyu muhungu bamenyanye mu 2019 ndetse ngo bakaganira byinshi bitandukanye. Avuga ko ku bwo kuganira kenshi kuri facebook bageze aho bahana nimero za telefoni. Avuga […]

U Rwanda ntirukozwa ibyo kwitabira inama y’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Umwe mu bantu batatangajwe amazina wo mu Ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda (FPR-Inkotanyi) yahakanye ko iri shyaka rizitabira inama yateguwe n’iriri ku butegetsi muri Uganda (NRM) nk’uko byagiye bigarukwaho na bimwe mu bitangazamakuru. Ibitangazamakuru byo muri Uganda, by’umwihariko byagiye bitangaza ko hari abantu bagera kuri 20 bazitabira inama ya “National Resistance Movement” (NRM) iteganyijwe […]

No kwicara ni akazi- umuturage abwira abadepite ko hari ababihemberwa

Umuyobozi w’ikigo REG mu ntara y’uburengerazuba Paul Muhire,yabwiye abadepite bagiriraga uruzinduko ku ruganda rutanganya nyiramugengeri mu Karere ka Rusizi ko hari abakozi bahembwa bicaye kuko ngo nabyo ari akazi. Itsinda ry’abadepite riheruka mu ruzinduko rwari rugamije gusura bimwe mu bikorwa by’ibanze bigenewe guteza imbere abaturage,ryanenze byimazeyo uburyo abakozi bakora ku ruganda rutunganya Nyiramugengeri ruherereye mu […]

Nigeria: Pasiteri yakaswe umutwe na Boko Haram

Umupasiteri witwa Lawan Andimi wari warafashwe n’intagondwa za Boko Haram muri Nigeria, yishwe akaswe umutwe nyuma y’iminsi mike ashimuswe. Muri videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Pasiteri Andimi agaragara yinginga abo muri Boko Haram ngo bamubabarire. Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yavuze ko uburyo Pasiteri Andimi yishwemo ari ubwa kinyamaswa kandi ko bubabaje. Boko Haram kandi […]

Musanze: Umwarimu yakubiswe na diregiteri amuziza ko yanze ko baryamana

Umwarimu mu ishuri ry’Incuke ku kigo cy’amashuri cya Gahondogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, Josiane Umutesi avuga ko yakubiswe n’umuyobozi w’ishuri, Alex Nsabimana amuziza ko yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina. Flash FM yasanze uyu mwarimu aho atuye hafi y’ishuri. Ivuga ko yasanze yabyimabagatanye mu maso ndetse n’ijisho rye rimwe risa n’iritareba neza. […]

Nkunda cyane umugore tubana mu gipangu kandi afite umugabo- Nkore iki ngo mbyikuremo?

Umusore witwa Fils Gatete (amazina yahinduwe nk’uko yabisabye) atangaza ko yaje kwisanga akunda umugore ufite umugabi baba mu gipangu kimwe muri umwe mu mirenge y’Akarere ka Nyarugenge Gatete yifashishije urubuga info@bwiza.com yanditse asaba inama kuri iki kibazo. Ati ” Nitwa (…) amazina yakuwemo, ntuye muri Nyarugenge. Mfite ikibazo cy’uko nisanze nkunda umugore ufite abana batatu, […]

Nyanza: Abarwanashyaka ba FDU bakatiwe gufungwa, abandi bagirwa abere

Urukiko ruburanisha ibyaha ndengamipaka n’iby’iterabwoba rukorera mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa 23 Mutarama 2020, rwakatiye igifungo ku bantu 11 barimo umugore umwe baregwa ibyaha by’ubugambanyi no kurema umutwe w’igisirikare utemewe na Leta biganjemo abo mu ishyaka ritaremerwa mu Rwanda (FDU-Inkingi). Muri uru rubanza rwatangiye saa yine n’iminota 26 za mugitondo, bamwe mu baregwa […]

Oda Paccy yakuriye inzira ku murima abamuvugaho gushaka kwigarurira Lick Lick

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, Oda Paccy avuga ko abumva ko yarekeraho kuvugana na Producer Lick Lick, babyaranye umwana w’umukobwa, basubiza amerwe mu isaho n’ubwo ngo nta rukundo rukiri hagati yabo. Ku mbuga nkoranyamabaga hamaze iminsi haciciakana amakuru y’abantu bavuga ku butumwa Paccy yahaye Lick Lick ku wa 1 Mutarama 2020. Benshi babifashe nko […]

Gisagara: Minisitiri w’Intebe yasanze abaturage barakajwe no kunyunyuzwa n’amakoperative

Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente yasanganijwe ibibazo uruhuri rw’abaturage bibumbiye mu makoperative abanyunyuza imitsi aho kubateza imbere. Mu ruzinduko Miniisitiri Ngirente yagiriye mu Karere ka Gisagara, abaturage bagaragaje ko batishimiye uko koperative zikomeje kubanyunyuza. Ibi bibazo byagaragaye ubwo yasuraga koperative ihinga umuceri mu kibaya cya Ngiryi ikorera mu karere ka Gisagara,ahagaragajwe bimwe muri ibi bibazo […]

Uganda yasabwe gusobanura niba abaturage bayo bemerewe kujya mu Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda kuwa Kabiri tariki ya 21 Mutarama, yasabye Leta kugira icyo ikora ku baturage b’iki gihugu bajya mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, bakaraswa. Bavuga ko kuba hari Abanya-Uganda bamaze kuhatakariza ubuzima ari ikimenyetso cy’uko Leta ikwiriye kugira amabwiriza itanga ku bifuza kujya muri Uganda. Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, […]

Bugesera: Abakozi b’uruganda bakomeje gupfa umusubirizo

Abakozi babiri bakora mu ruganda rutunganya inzoga rwitwa Rwanda Bottlers Limited rukorera mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera bamaze gupfa mu gihe gito bazize uburwayi butaramenyekana. Umwe mu baturage uzi iby’zi mfu zitunguranye yagize ati ” Hari uwa mbere wapfuye ejo bundi. Ubwo yari aje ku ruganda ku kazi […]

Abayobozi ba kompanyi y’Abashinwa bihanishije gukambakamba nk’abana ku bwo kutagera ku ntego bihaye

23675702-7911475-image-m-11_1579608102248.jpg

Abakozi ba Kompanyi imwe yo mu Bushinwa itatangajwe amazina bagaragaye bagenda bakambakamba nk’abana bato imbere y’abakozi babo nk’igihano cy’uko kompanyi itageze ku ntego yari yarihaye. Amshusho yacicikaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bayobozi bivugwa ko yafatiwe mu Ntara ya Jilin, mu Majyaruguru y’Ubushinwa. Ikinyamakuru Dailymail kivuga ko umwe mu bantu ba hafi b’iyo komapnyi yatangaje […]

Kabale: Ubuyobozi buvuga ko hashobora kubaho ukwihorera ku Banyarwanda baba muri Uganda

Abayobozi mu nzego z’ibanze mu Turere twa Kabale na Kisoro banenze iraswa ry’Umugande Theoegene Ndagijimana wari kumwe na babyara be batatu b’Abanyarwanda, bavuga ko bishobora gutuma habaho kwihorera ku Banyarwanda baba muri Uganda. ku wa Gatandatu tari ya 18 Mutarama 2020 mu karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo, abo mu rwego rw’umutekano bishe barashe […]

Umunyeshuri wa TTC ZAZA yaraye mu ishyamba nyuma yo kwirukanwa azira amafaranga y’ishuri

Umunyeshuri woherejwe kwiga mu ishuri nderabarezi rya Zaza mu mwaka wa Kane, Uwineza Diane yaraye hanze nyuma yo kwirukanwa n’ubuyobozi bw’ikigo bwavugaga ko adafite amafaranga y’ishuri ahagije. Uyu munyeshuri ukomoka mu Karere ka Rwamagana yaje kwiga kuri TTC Zaza nyuma yo guhindurirwa ishuri n’ubuyobzo bw’akarere. Umubyeyi we, Nyirangendahimana Leonia avuga ko umwana we yirukanwe ku […]

Perezida Tshisekedi nta cyizere afite ko uburasirazuba bwa Congo buzatekana vuba

gal.jpg

Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Thsisekedi atangaza ko kuba umutekano wagaruka mu burasirazuba bw’igihugu cye atari ibizagerwaho mu minsi ya vuba. Tshisekedi wari mu nama ivuga ku bucuruzi hagati y’Ubwongereza n’Afurika, yavuze ko bikigoranye kuba uburasirazuba bwa Congo bwagarukamo umutekano. Avuga ko gusa hari ibikorwa bimaze gukorwa n’ubwo inzira ikiri ndende. Yabwiye […]

Rwanda requests arrest of Sebatware

The National Commission for the Fight against Genocide (CNLG) is calling for the arrest and trial of Europe based political leaders of anti-Rwanda militia operating from DR Congo who continue to threaten the peace and security of the region. Cases of the respiratory illness were first reported in the Wuhan City of China late last […]

Mageragere: Hari abaturage bangirwa kuvurirwa kuri mitiweli

Abaturage bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mituweri) ngo bivuze bavuga ko bakigorwa n’amwe mu mavuriro abasaba indagamuntu y’umukuru w’urugo ngo babone kuvurwa nyamara hari igihe iyo ndangamuntu nyirayo aba yayigendanye. Mu bafite iki kibazo harimo abivuriza ku kigo nderabuzima cya Butamwa giherereye mu Murenge wa Mageragere bavuga ko banerekana nimero z’indangamuntu y’umukuru w’urugo ababishinzwe bakanga kubavura […]

Mashariki mwa Rwanda: Watu wanne wauawa kwa risasi kwa tuhuma za wizi

Watu wanne amabao majina yao hayajatambulika bado wameuawa na wanajeshi walikuwa kwa ulinzi usiku Wilayani Rwamagana. kaskazini mwa Rwanda. Kuna taarifa kundi hilo la watu likuwa katika mambo ya wizi na kukamtwa halafu wakajaribu kupamabana na wanajeshi. Polisi Mkoa wa Mashariki imehakikisha taarifa hizo lakini jeshi limekata kujua taarifa hizo. Msemaji wa jeshi la Rwanda […]

Amaturo yo mu nsengero menshi ni umuvumo aho kuba umugisha- T.B. Joshua

Umuyobozi w’Itorero ‘Synagogue Church Of All Nations ( SCOAN ), Umuhanuzi T.B. Joshua, avuga ko amaturo menshi akusanywa n’abakozi b’Imana banyuranye hari igihe ahinduka umuvumo kuri bo aho kuba umugisha bitewe n’abo bayaka. Ibi yabigarutseho kuwa 20 Mutarama 2020 ubwo yavugaga ku mpamvu we rimwe na rimwe hari igihe atajya yaka amaturo buri uko habaye […]

Rwamagana: Abantu bane bakekwaho ubujura bishwe barashwe

Amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko abaturage bane bataramenyekana amazina, bishwe barashwe n’abasirikare b’u Rwanda bari mu bikorwa byo gucunga umutekano mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana mu rukerera rwo kuwa 20 Muratama uyu mwaka. Umwe mu baturage batuye muri ako gace ibi byabereyemo yabwiye Bwiza.com ko aba baturage barashwe ubwo bitwikiraga ijoro […]

Justin Bieber yasohowe muri gym shisha itabona i Los Angeles

Umuhanzi Justin Bieber yasohowe mu nzu y’imyotozo ngorora mubiri (gym) yitwa Dogpound mu Mujyi wa Los Angles muri West Hollywood mu mpera z’icyumweru bitewe n’umuhanzi mugenzi we. Ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka TMZ , bitangaza ko Justin Bieber yasohowe muri iyo gym bitewe ahanini no kuba igihe yari mu myitozo, cyari […]

Bugesera: Hari abavuye muri Libya basabye gusubizwa muri Somalia

Babiri mu mpunzi 299 bari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu karere ka Bugesera batunzwe n’imiryango mpuzamahanga nyuma y’akaga bahuye nako muri Libya bakazanwa mu Rwanda nibo batunguye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) basaba ko basubizwa iwabo muri Somalia. Ibi byamenyekanye kuri uyu wa 20 Mutarama ubwo Joran Kallmyr minisitiri w’ubutabera ari na […]

Umuhanzi Judith Babirye yamaze gutana n’umugabo we

judith-babirye.jpg

Urugereko rw’imanza z’imiryango rw’urukiko rukuru rwa Uganda rwanzuye ko umuhanzi wigeze no kuba umudepite, Judith Babirye atandukana na mugenzi we, Paul Musoke Ssebulime bari bamaranye igihe kigeza ku mwaka umwe. Ubukwe bwa Babirye na Sebulime bwabaye kuwa 27 Nyakanga 2018 ahitwa Bunga muri Kampala. Mu mwaka washize ni bwo Ssebulime yagejeje ikirego cye mu rukiko […]

Gen. Sejusa avuga ko igisirikare gisahuye mu gihe cy’urugamba kitaba gikoze icyaha

Gen. David Sejusa wahoze ayobora ubutasi bwa Uganda avuga ko ubusahuzi biri mu bikorwa biba bigize intambara, bityo nta cyaha kirimo kuba igisirikare kibikora. Ibi yabivuze mu rwego rwo kugaragaza icyo atekereza ku birego byahamye igisirikare cya Uganda (UPDF) ko mu myaka ya za 2000 bibye busahuzi imitungo kamere muri Republika Iharanira Denukarasi ya Congo. […]

Umugabo yishe umwana we amwokeje amuziza kwituma mu buriri

Polisi mu Ntara y’Akagera ikurikiranye umugabo witwa Juma Daniel ku bwo kwica umwana we w’imyaka ibiri, Bahati Juma amuziza kwituma mu buriri. Ibi byabereye mu gace kitwa Rubanga muri Keza ho mu Karere ka Ngara. Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Akagera, Revocatus Malimi avuga ko iperereza bakoze ryerekana ko uyu mugabo ari we wareraga uwo […]

Umuyobozi wa RALC. Dr. Vuningoma James yitabye Imana

vuni.png

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko y’Igihugu y’Ururimi n’Umuco (RALC), Dr James Vuningoma yitabye Imana kuri uyu wa 20 Mutarama 2019 aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Amakuru y’urupfu rw’uyu musaza yemejwe n’Inteko y’Ururimi n’Umuco, ibicishije ku rubuga rwa Twitter. Dr Vuningoma yabaye Umuyobozi Wungirije w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda (icyahoze cyitwa KIE) kuva […]

Igitero ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda

download-2.jpg

Hari bimwe mu bintu byahindutse ku Isi nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byagiye bikorwa mu ibanga rikomeye. Ibi bitero byagiye bihindura byinshi ku kudashoboka kw’ibintu. Byagaragaye byose bigendeye ku buhanga buhambaye bwa gisirikare bwakoreshejwe bwuzuzanya n’ibikoresho bya gisirikare bitari ku rwego ruciriritse, insinzi yahindura uruhande n’ubwo bamwe bahasiga ubuzima. Muri ibi bitero, turagaruka ku cyagabwe mu […]

Rusizi: Hacicikanye amakuru ko abagore bishwe bakuwemo nyababyeyi

Hari amakuru yacicikanye mu baturage bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko abagore babiri baherutse kwicwa n’abagizi ba nabi bataramenyekana, bagiye bakurwamo nyababyeyi. Aya makuru yakwirakwiye nyuma y’aho ishyamba ry’ahazwi nko mu Nyagatare hagaragaye imirambo y’abagore babiri bishwe mu bihe bitadukanye, abagore bo mu bice byo mu Mirenge ya Gihundwe na Giheke n’ubwo yasakaye nta […]

Rwanda to use $10m for CHOGM preparations

Rwanda is pulling all stops in its preparations to host the 26th Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM) slated for June 22 to 27. The biennial summit was last held in East Africa in 2007 in Kampala. The government has set aside up to Rwf10billion ($10.5 million) to improve and build infrastructure needed for the […]

Umugabo yasabye gatanya nyuma yo kubagwa amaso akabona isura y’umugore yashatse

Umugabo wo muri Nigeria utatangajwe amazina wari ufite ubumuga bwo kutabona aravugwaho gusaba gatanya nyuma yo kubagwa amaso akongera akabona, ariko akisanga ngo yarashatse umugore yita “mubi” kuko ngo atabonaga. Iby’aya makuru byamenyekanye nyuma y’aho umugore w’uyu mugabo witwa Cynthia yifashishije imbuga nkoranyambaga, akavuga ko umugabo we ashaka ko batandukana kandi yaremeye gushyingiranwa na we […]

Abanya-Uganda batatu bafatiwe mu isoko ryo mu Rwanda

Hari amakuru avuga ko Abanya-Uganda batatu aribo: Gordon Tugumisirize, Zabulon Komunda na Marvelous Naturinda, basanzwe batuye mu cyaro cya Bwaya mu Karere ka Kabale bafatiwe mu isoko rya Kivuye riri mu Karere ka Burera kuwa Kane tariki 16 Mutarama 2020. Aba baturage bafatiwe muri iri soko aho bagurishaga amasaka nk’uko Jasper Twinamatsiko, ufitanye isano n’aba […]

Kigali: Umuturage yakomerekeye mu guterana amabuye hagati y’Abanyerondo n’abazunguzayi

Umuturage utamenyekanye amazina yakomerekeye mu bushyamirane bwaranzwe no guterana amabuye hagati y’abazunguzayi n’abashinzwe irondo ry’isuku mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ahitwa kwa Mutwe. Uku guterana amabuye kwabereye ku muhanda w’amabuye uri werekeza ku rugabano rw’umurenge wa Rwezamenyo na Gitega ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Mutarama. Umwe mu […]

Hafashwe umwanzuro niba Callixte Nsabimana (Sankara) yaburanira hamwe n’uwatorotse igisirikare cy’u Rwanda

Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera i Nyanza rwafashwe umwanzuro niba Nsabimana Callixte wari wariyise ‘Majoro Sankara’ yaburanishirizwa hamwe n’uwahoze ari mu gisirikare cy’u Rwanda agatoroka, Private Muhire Dieudonne. Ni inzitizi zari zagaragajwe n’uruhande rwunganira Sankara mu mategeko, rwavugaga ko nta mpamvu y’uko umukiriya warwo yaburanishirizwa hamwe na Muhire bivugwa ko ngo yari […]

Museveni yahinduye abasirikare abacanshuro be- Bobi Wine

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine avuga ko Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yahinduye abasirikare b’igihugu abacanshuro be bwite. Bobi Wine uhagarariye agace ka Kyadondo East avuga ko ubusanzwe abasirikare akazi kabo kazwi kandi ko batagira uruhande rwa politiki babogamiraho. Ibi ngo abari muri gisirikare cya Uganda (UPDF) ntibabyubahiriza. Mu minsi mike ishize, […]

Umugabo yafatiwe kwa nyirabukwe yambaye ubusa

Umugabo witwa Osala Onume wo muri Senegali mu nkengero z’agace ka Sine yafashwe yambaye ubusa ubwo yari mu bikorwa byo gucuragura mu ijoro. Onume yafashwe bitewe na muramu we w’umusinzi watashye akererewe akubutse mu kabari mu ma saa saba. Senegalinews itangaza ko uyu mugabo yasanze Onume ari guhamiriza ku mbuga, agahamagara abaturanyi bakagundagurana na we […]

Nyaruguru: Batunguwe no kubona minisitiri yinjira mu bikoni no mu bwiherero

ministre_asura_akarimo_k_igikoni_munsi_y_urugo.jpg

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko batunguwe no kubona Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Solina Nyirahabimana yinjira mu bikoni no mu bwiherero byabo areba uko isuku ihagaze. Ibi byabaye mu ruzinduko Minisitiri Nyirahabimana yagiriye muri ako karere kuwa 15 Mutarama, ubwo yasuraga ingo mbonezamikurire z’abana bato (Early Childrehood Development-ECDs) enye zo mu Mirenge […]

Nyanza: Urubanza rwa Callixte Nsabimana (Sankara) rwakomeje kuburanishwa

Urukiko ruburanisha imanza z’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’U Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mutarama ruri kuburanisha urubanza ruregwamo Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda. Urukiko rwategetse ko uru rubanza ruburanishirizwai Nyanza n’ubwo umushinjacyaha yari yasabye ko ruburanishwa n’urukiko rwa gisirikare. Urukiko […]

Kina Music: Ukuza kwa Safi kuzagwa amahoro urukundo rwa Knowless na Clement

Biravugwa ko umuhanzi Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba mu ruhando rwa muzika ari mu nzira zerekeza mu bahanzi bazajya bakorera ibihangano byabo mu nzu itunganya umuziki (label) ari yo Kina Music. Iyi nzu ni y’uwitwa Ishimwe Clement ufite umugore w’umuhanzi witwa Butera Knowless. Uyu Knowless yahoze akundana na Safi byimbitse kandi by’igihe kirekire. Iyi […]

Vatican: Papa yashyizeho umugore mu myanya ikomeye

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yagize umugore witwa Dr. Francesca Di Giovanni umunyamabanga mu by’ububanyi n’amahanga aho azaba ashinzwe guhuza ibikorwa by’imibanire n’ibindi bihugu. Dr. Di Giovanni wavukiye i Parelmo mu 1953 nk’uko Vatican News ibitangaza, yari amaze imyaka 27 akora mu bunyamabanga bw’ububanyi n’amahanga. Uyu watowe yatangarije Vatican News na L’Osservatore […]

Bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bya Leta bavuga ko batarishyurwa

Bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye batangaza ko kugeza ubu batarishyurwa amafaranga bakoreye icyo gihe kandi barayabarirwaga ku munsi. Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Bwiza.com ko ubuyobozi bwabasabye gutaha badacyuye aya mafaranga bakoreye ubwo bari basoje gukosora, bubizeza ko bazayabona nyuma y’ibyumweru bibiri. Uyu avuga ko yarangije gukosora tariki […]

Yanyimye akazi kubera ko ntakomoka i Nyagatare

Umusore witwa (Kamali Justin) amazina yahinduwe nk’uko yabisabye atangaza ko yimwe akazi n’umuntu wakoraga muri Leta ariko akeneye uwamufasha mu iduka rye ry’ibikoresho by’ishuri n’ibiro. Uyu musore uri mu myaka 28 yabwiye Bwiza.com ko ubwo yari arangije amashuri yisumbuye yavuye iwabo mu cyaro anyarukira i Kigali gushaka imibereho ariko aho yari abonye ako gukora muri […]

Minisitiri Makelele avuga ko Congo itazakangwa n’uzagerageza kuyicamo ibice

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo akaba na minisitiri w’itangazamakuru, Jolino Makelele avuga ko igihugu cye cyiteguye guhangana n’uwo ari wese yaba ibihugu by’amahanga cyangwa umutwe witwaje intwaro wagambirira gucamo ibice iki gihugu. Minisitiri Makelele we yavuze ko ibi ari nk’inzozi ari ko haramutse hagize uhirahira akabigerageza, igihugu cye cyiteguye guhangana na […]

Gicumbi: Hashize amezi asaga abiri umumotari aburiwe irengero

Umugore witwa Furaha Mukafaranga utuye mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Bukure avuga ko yabuze umugabo we, Issa Nyirinkindi kuwa 8 Ukwakira 2019 kugeza ubu kaba atazi aho aherereye. Uyu mugore avuga ko iby’uko umugabo we yaba yabuze yabibwiwe n’abaturanyi babivuze bakekeranya, babivugaga bagendeye kuri telefoni bumvise yitabwa n’Umunyambanaga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigabiro, Beatrice […]

Umwana w’imyaka 10 yishe mugenzi we bapfa umukobwa

Umwana w’umuhungu w’imyaka 10 mu Karere ka Bududa muri Uganda, arashakishwa na polisi ku bwo gutera icyuma mugenzi we w’imyaka 16, aramwica, amushinja kuryamana n’inshuti ye y’umukobwa w’imyaka 11. Ukekwa yari asanzwe ari umunyeshuri ku ishuri ribanza rya Buwali mu Burasirazuba bwa Uganda, Daily Monitor ivuga ko yateye icyuma mugenzi we Sam Watsosi wigaga mu […]

Electricity tariffs increased in Rwanda

Rwanda Utilities Regulatory Authority (RURA) on Tuesday increased power tariffs for large residential customers and industries but slashed tariffs for healthcare facilities and data centres. The tariff for healthcare facilities has been revised from Rwf192 per kilowatt hour (KWh) to Rwf186 per KWh, a reduction of 3 per cent in new tariffs that will come […]

Niyitegeka washinze ishyaka NDP yaburiwe irengero

Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda (NDP), Augustin Niyitegeka amaze iminsi igera kuri 15 aho aherereye hatazwi nyuma yo kubura ubwo yari avuye mu Burundi kuwa 1 Mutarama 2020. Umugore wa Niyitegeka, Emeline Ishimwe, yavuze ko umugabo we bavuganye amubwira ko amaze guteza kashi ku mpapuro z’inzira ze mu rwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Burundi, […]

REG to announce new electricity prices

Rwanda Utilities Regulatory Authority (RURA) will this afternoon announce new electricity tariffs – with expectations getting high over a possible downward move. The current electricity tariffs used were announced in August 2018 – which favored industrialists as the country increased its efforts to attract investments. As per the current prices, residential houses with monthly consumption […]

Rulindo: Umugore yishwe akaswe umutwe

Umugore witwa Leonille Mukangwije wari utuye mu mudugudu wa Karambo mu kagari ka Karama, umurenge wa Buyoga yishwe akaswe umutwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Mutarama 2020. Umwe mu baturage bo muri ako gace, Vianney Uwobibasiye yabwiye Bwiza.com ko uyu mugore yari azindutse agiye ku kazi ko gusoroma icyayi ahitwa Busoro, ahura n’aba […]