Kenya: 4 baguye mu birori byarimo Ruto, abarenga 100 barakomereka

Polisi ya Kenya yatangaje ko abagore bane bapfiriye hanze ya Stade y’i Kericho na ho abarenga 100 barakomereka, ubwo bari bitabiriye ibirori byo kwizihiriza Umunsi w’Intwari. Byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira, ubwo umugore wacuruzaga icyayi hanze ya stade ya Kericho yakimenaga mu muriro, bigateza impagarara mu mbaga y’abantu bari […]

RDC:S.Civile isanga Perezida wa CENI azaba mubi cyane kurusha Nangaa mu matora

Sosiyete Civile iravuga ko nta matora ateganyijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ukuboza 2023 . Impamvu ishingirwaho ko amatora ashobora kutazaba ngo ni uko muri iki gihugu huzuyemo akajagari n’intambara by’urudaca bityo bikazaburizamo amatora. Gusa ngo niyo yaba, amajwi ashobora kwibwa biturutse ku bubasha bwa Perezida wa Komisiyo y’Amatora CENI Denis Kadima Kazadi […]

Masisi: Imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC, FDLR na M23

Amakuru aturuka i Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aravuga ko imirwano yongeye kubura hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Impande zombi zubuye imirwano nyuma y’iminsi itanu y’agahenge. Amakuru avuga ko imirwano yaramukiye mu gace ka Bwiza ho muri Teritwari ya Masisi, ahakomeje kumvikana urusaku rw’imbunda zirimo […]

Video nshya Diamond yishimanye na Zari na musanzire we Shakib

capturemu.png

Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro nyuma yo kubona Zari Hassan, Shakib Lutaaya barikumwe na Diamond Platnumz bishimanye. Mu mashusho yafashwe aba bose bari kumwe, hibajijwe ukuntu Diamond Platnumz ahuza urugwiro na Zari kandi baratandukanye akanabikora umugabo we areba. Gusa amakuru avuga ko nta kindi cyari kibyihishe inyuma uretse kuba byarahuriranye n’urugendo Daimond yagiriye […]

Umukozi wa RSB yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Frw 25,000,000

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Uwitonze Valens usanzwe ari umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’inganda mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), nyuma yo kumufatira mu cyuho yakira ruswa ya Frw miliyoni 25. RIB yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X. Uru rwego rwavuze ko ruswa uyu mugabo yakiraga […]

Rwamucyo yasimbuye Gatete nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni

Ambasaderi Rwamucyo Eugène wigegeze guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye, ni we wagizwe intumwa ihoraho y’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye. Amb. Rwamucyo yigeze guhagararira u Rwanda mu bihugu nk’u Bwongereza, Ireland, u Buhinde, Sri Lanka na Bangladesh. Rwamucyo kandi yari asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu by’u Buyapani, Malaysia, Philippines na Thailand. […]

Trace Awards:Abahanzi b’Abanyarwanda ntibahawe amahirwe nk’ayahawe abanyamahanga

Kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Ukwakira 2023, nibwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’aho ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards bigeze bitegurwa. Muri iki kiganiro hatangajwe uko abahanzi bazitwara n’umwanya bahawe uko ungana ku rubyiniro gusa icyagaragaye n’uko abahanzi b’abanyarwanda bahawe umwanya muto ugerereranyije n’abanyamahaga. Nta muhanzi wo mu Rwanda uzaririmba nibura […]

RIB yashyikirije u Burundi Bukeyeneza ukekwaho kwiba banki agatorokera mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Polisi y’u Burundi umuturage w’icyo gihugu witwa Jolis Bukeyeneza ukekwaho kwiba za miliyoni z’amafaranga y’Amarundi agatorokera mu Rwanda. Igikorwa cyo gushyikiriza u Burundi uyu mugabo cyabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi w’i Nemba mu karere ka Bugesera. Muri Kamena uyu mwaka ni bwo Bukeyeneza w’imyaka 30 y’amavuko yatorokeye mu Rwanda, […]

Myr Sinayobye yavuze ku kuba Kiliziya yaba irimo kwiga uko abapadiri bashaka, abatinganyi bagashyingiranwa

Musenyeri Edouard Sinayobye uhagarariye Kiliziya mu Rwanda muri Sinodi irimo kubera i Roma, yanyomoje amakuru amaze iminsi avuga ko iyi Sinodi yaba irimo kwiga uko abapadiri bakwemererwa gushaka na ho abatinganyi bakajya bemererwa gishyingirwa. Myr Sinayobye usanzwe ari umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Pacis TV. Hamaze iminsi amakuru avuga […]

Nyagatare:Bata ingo zabo bagashaka abagore badafite abana benshi kugira ngo barye bijute

Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe mu kagali ka Nyagatoma haravugwa umuco bamwe mu bagabo baho badukanye wo guta ingo zabo bakajya gushaka abagore badafite abana benshi kugirango babone uko barya bagahaga. Ibi byagarutsweho na bamwe mu bagore bo muri uyu murenge, aho bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’uko abagabo babo babona babyaranye abana […]

Gicumbi:Babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba insinga z’umuriro

Polisi yagaruje metero 90 z’insiga z’amashanyarazi zari zibwe inata muri yombi abagabo babiri bari bazibye. Ibi byabereye mu Karere ka Gicumbi aho abagabo babiri bafatiwe mu Karere ka Gicumbi, barimo uw’imyaka 51 wafatanywe insinga z’amashanyarazi zireshya na Metero 78 ndetse n’ibizingo bitatu bisanzwe bijyaho izi nsinga. Hanafashwe kandi ari kandi n’undi w’imyaka 26 wafatanywe insinga […]

Hari umumunyamakuru ushinja Eddy Kenzo kwica abantu akabatambaho ibitambo

Umunyamakuru uzwi cyane kuri radiyo akaba na DJ, uzwi nka Jacob Omutuuze yashinje umuhanzi Eddy Kenzo kwica abantu akabatangaho ibitambo kugirango ahirwe mu muziki. Mu nyandiko yakangaranyije abatari bacye yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Omutuuze yavuze ko Kenzo ari umwicanyi watambye abantu benshi kugirango agere ku ntsinzi y’umuziki. Uganda showbiz itangaza ko ibyo birego […]

Perezida Kagame agiye kugenderera Arabie Saoudite

Perezida Paul Kagame ategererejwe i Riyadh muri Arabie Saoudite, mu ruzinduko rw’akazi agomba kugirira muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati. Nta gihindutse Umukuru w’Igihugu azasura Arabie Saoudite mu ntangiriro z’icyumweru gitaha. Byitezwe ko muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro n’abayobozi ba Arabie Saoudite, barimo n’umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud. Ibiganiro by’impande zombi byitezwe […]

UNICEF na OMS barimo gutabaza nyuma y’ibikomeje kubera muri Sudan byafashe indi ntera

Umubare w’imiryango ifite inzara wikubye hafi kabiri muri Sudani nyuma y’aho intambara hagati y’abajenerali yateje igihugu akajagari mu gihe cy’amezi atandatu, nk’uko OMS na UNICEF babitangaje ku wa gatatu. Iyi ntambara ishingiye ku makimbirane yahitanye abantu barenga 9000, bigatuma abantu babarirwa muri za miriyoni bavanywe mu byabo baba impunzi bityo ibibazo by’ubuzima mu gihugu bikomeza […]

Tshisekedi azamuye mu ntera ba Jenerali barimo Tshiwewe

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za RDC, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa. Tshisekedi nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi we, Tina Salama, yazamuye mu ntera Lt Gen Tshiwewe amugira Général. Abandi bazamuwe mu ntera barimo Jacques Nduru Ychaligonza […]

Umusaza yamaze kurya ubugali n’inyama ateye akabariro umukobwa bakundanaga ahita apfa

Polisi muri Kitengela muri Kenya iri gukora iperereza ku rupfu rw’umusaza w’imyaka 59 wapfuye asambana n’umukunzi we ufite imyaka 23. Polisi ivuga ko nyakwigendera yapfuye ku wa gatatu ubwo bari mu nzu yakodesherezaga umukunzi we ku cyerecyezo cy’umuhanda wa Balozi muri Nairobi. Raporo yatanzwe na polisi ya Kitengela ivuga ko nyakwigendera yari amaze igihe ari […]

Padiri Nahimana Thomas yashyize hanze ‘ifoto y’umuhuro’ we na Tshisekedi

Padiri Nahimana Thomas wiyita Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro, yashyize hanze ifoto yemeza ko ari iy’umuhuro aheruka kugirana na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ntangiriro z’iku kwezi ni bwo uyu mupadiri uba mu huhungiro mu Bufaransa nyuma yo kwirukanwa muri Kiliziya gatolika yatangaje ko yahuye na […]

Perezida Kagame yagennye ko bimwe mu bikoresho bya RCS bigirwa ibanga

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, yagennye ko bimwe mu bikoresho by’Urwego rushinzwe igorora (RCS) bigirwa ibanga. Iby’izi mpinduka bigaragarira mu iteka rya Perezida N°064/01 ryo ku wa 16 Ukwakira 2023 rishyiraho abagize inama nkuru y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS). Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira ni bwo iri […]

Amashusho ya Mutesi Jolly yizihiwe yatitije imbuga nkoranyambaga-Video

capturefre.png

Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda 2016, ari mu bakomeje kuvugwa muri iyi minsi bitewe n’ubutumwa butandukanye akomeje gutanga binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kane atanze ubutumwa ku rubyiruko aburira urubyiruko kwirinda inzoga kugirango barusheho gukorera igihugu bemye. Ubu butumwa buragira buti “Rubyiruko rugenzi rwanjye, urugamba rwiterambere ry’igihugu cyacu rukeneye, ko […]

Israel yivuganye undi komanda wa Hamas n’umuryango we

Igisirikare cya Israel kuri uyu wa Kane cyivuganye Jehad Mhsein wari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa Hamas n’umuryango we, nyuma yo kugaba igitero ku rugo rwe. Uyu mugabo yiciwe mu gace ka Sheikh Radwan gaherereye mu mujyi wa Gaza, nk’uko Ibiro Ntaramakuru byegamiye ku mutwe wa Hamas byabitangaje. Jehad Mhsein yiyongereye ku bandi bayobozi […]

Ubwongereza bwatangiye kubuza abaturage babwo kujya muri Pariki zo muri Uganda

Kuri wa gatatu, guverinoma y’Ubwongereza yihanangirije abaturage bayo kwirinda ingendo muri parike izwi cyane ya Uganda bitewe n’umutekano mucye uherutse gutuma abantu batatu babura ubuzima. Ni nyuma y’uko ba mukerarugendo babiri barimo n’Umwongereza, ndetse n’umuyobozi muri iyo pariki(Guider) waho baguye mu gitero cyagabwe ku mutwe w’abasirikare uzwi cyane. Ku wa kabiri, aba uko ari batatu […]

Genocide:Hari abatangabuhamya barimo uwo Twahirwa yasambanyije ku gahato akamuvuna ukuboko

Abatangabuhamya benshi batanze ubuhamya, kuri Séraphin Twahirwa ukekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho umwe mu bagore bamubonye afata abagore ku ngufu akanara umuntu. Abatangabuhamya babivuze ku wa kane, tariki ya 19 Ukwakira mu rubanza rukomeje kuburanishwa Twahirwa na Pierre Basabose ku byaha bashinzwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umugore wari mu batangabuhamya yerekanye […]

Davido na Nomcebo waririmbye Jerusalema bari i Kigali

Hari amakuru yatangiye gucaracara hirya no hino ko umuhanzi w’Umunya Nigeria Davido n’umuhanzikazi Nomcebo waririmbanye na Master KG indirimbo bise Jerusalem bamaze kugera i Kigali.Amakuru avuga ko aba bahanzi bamaze gusesekara i Kigali, aho bari mu bitabiriye ibihembo bya televiviziyo ya Trace Africa biteganyijwe gutangwa taliki 23 Ukwakira 2023. Ibi birori bikazabanzirizwa n’iserukiramuco rizatangira taliki […]

Ntwali Fiacre yasezereye Mamelodi Sundowns

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Ntwali Fiacre, yaraye afashije TS Galaxy asanzwe akinira kugera muri ¼ cy’irangiza cy’irushanwa rya Carling Knockout Cup nyuma yo gusezerera ikigugu Mamelodi Sundowns. Ntwali na bagenzi be bari bakiriye Masandawana yari yabasuye kuri Mbombela Stadium, mu mukino wa â…› cy’irangiza. Ni umukino babanje kuyobora nyuma yo gutsinda Mamelodi Sundowns yari yakinishije […]

Ntimukangambanire Congo na rimwe: Tshisekedi abwira ba Jenerali be

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ba Jenerali be kwirinda kugambanira RDC; ahubwo bakayirwanirira kugeza ku rupfu. Tshisekedi yabibawiye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira, ubwo yabakiraga mu musangiro wabereye mu biro bye. Ni umusangiro witabiriwe n’abasirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali muri FARDC, ba […]

Yatawe muri yombi nyuma yo guhora asambanya umukobwa we

Polisi yo muri Tanzania, yataye muri yombi umugabo ucyekwaho gusambanya umukobwa we akanamutera inda.Ni nyuma y’uko agiye yirukana abagabo bagera kuri bane baje kurambagiza uwo mugabwa kugirango atazamujya kure. Uyu mugabo ashobora gufungwa imyaka 30 , mu gihe uyu mukobwa yaba ataruzuza imyaka 18, naho mu gihe yaba ayifite yakatirwa imyaka 20 y’igifungo nk’uko ingingo […]

Abanye-Congo benshi bashaka ko tujya mu ntambara n’u Rwanda: Minisitiri Muyaya

Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu, yemeje ko abenshi mu baturage b’iki gihugu bifuza ko cyajya mu ntambara n’u Rwanda; gusa akavuga ko Guverinoma yacyo ishyize imbere uburyo bwa dipolomasi mu gukemura amakimbirane ifitanye n’u Rwanda. Minisitiri Patrick Muyaya yabitangaje ubwo yari muri Studio za Top […]

Burundi:Umuyobozi w’Ishyaka yanenze ubutegitsi ahita afungwa

Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, yafunzwe nyuma yo kunenga guverinoma ku mbuga nkoranyambaga, nk’uko byemejwe n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’ubutabera. Ni umuyobozi w’Ishyaka riharanira demokarasi n’iterambere rirambye mu Burundi (Codebu), aho kuri uyu wa kabiri yafungiwe muri gereza nkuru ya Bujumbura ashinjwa guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu no kugisebya. RFI […]

Minisitiri Paula yatunguranye ubwo yagaragazaga impano afite imbere y’imbaga

Minisitiri Paula Ingabire , ni umwe mu baminisitiri bakiri mu myaka mito muri za Minisiteri zitandukanye.Uyu muyobozi yatunguranye ubwo yari imbere y’imbaga agaragaza impano yo kubyina indirimbo gakondo zo mu Rwanda. Uku kuvuna sambwe kwishimiwe n’abatari bacye aho wasangaga benshi badashaka kumukuraho amaso bijyanye n’uburyo yabikoragamo nk’usanzwe yarabigize umwuga. Ni ibirori byabaye mu ijoro ndangamuco […]

Polisi iri gushakisha umuntu wibagiriwe imbunda muri Restaurent

Abapolisi i Nairobi barimo gushakisha nyir’imbunda yasigaye muri resitora mu gace ka Kilimani kuri uyu wa kabiri taliki 17 Ukwakira 2023. Imbunda, iri mu bwoko bwa pistolet ya Steyr C9-A2 MF yuzuye amasasu 16, yavumbuwe kuri cistern mu bwiherero bw’abagabo bwa Restaurant ya CJ kuri sitasiyo ya Ola hafi ya Argwings Kodhek muri Kenya. Polisi […]

Hari andi makuru ataravuzwe igihe The Ben yari i Bujumbura

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, nyuma gukorera igitaramo i Bujumbura mu Burundi bikaza kuvugwa ko yahibiwe Telefoni ye igendanwa,kuri ubu hari amakuru yandi akomeje kugenda agaragara. Amakuru atangazwa n’umwe mu miyoboro ya You Tube ikorera mu Burundi, aravuga ko uyu muhanzi na bagenzi be bafatiriwe muri hoteli bari bacumbitsemo nyuma y’uko ngo batari […]

TP Mazembe ntikozwa ibyo kwambara Visit Rwanda ku myambaro yayo

Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamenyesheje CAF ko itazigera ikinana imyambaro yanditseho Visit Rwanda ubwo izaba ikina irushanwa rya African Super league. Iyi kipe y’umuherwe Moise Katumbi iri mu makipe umunani agomba kwitabira irushanwa rya African Super league rigomba kubera muri Tanzania. Biteganyijwe ko mu gihe cy’iri rushanwa, […]

Nyagatare:Hari abaturage barimo n’abirukanywe muri Tanzania babuze ayo bacira n’ayo bamira

Mu karere ka Nyagatare haravugwa imiryango ikabakaba 300 ivuga ko imaze imyaka 16 yaratujwe mu gace ka Gihorobwa ariko ntibahabwa ibyangombwa by’imiturire. Ni imiryango irimo n’iy’Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania yatujwe muri ako gace ku butaka bwa hegitari 7 ahagana mu mwaka wa 2007 batuzwa mu buryo bw’umudugudu ariko kuva icyo gihe nta byangombwa […]

Uganda: Ba mukerarugendo 2 bishwe n’abitwaje intwaro

Ba mukerarugendo babiri b’abanyamahanga n’umunya-Uganda wari utwaye imodoka yari ibatwaye, biciwe mu gitero cyagabwe ku modoka barimo. Aba bantu uko ari batatu biciwe muri Parike yitiriwe Umwamikazi Elizabeth II, Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga, yatangaje ko umutwe umutwe w’iterabwoba wa ADF ari wo ukekwaho […]

Afurika yamaganye Israel ku bwo kwica amagana y’abana b’abanya-Palestine

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wamaganye wivuye inyuma Israel, nyuma y’igitero gikomeye iheruka kugaba kuri bimwe mu bitaro byo muri Palestine ikacyiciramo abana babarirwa mu magana. Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira ni bwo Israel yagabye ibitero bikomeye mu mujyi wa Gaza, birimo icyagabwe ku bitaro bya Al-Ahli Baptist biherereye muri uriya mujyi. Abantu […]

Musanze: Umukozi w’akarere afungiwe ‘gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi’

Ntibansekeye Léodomir usanzwe ari umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe kubika ibikoresho, afunzwe akekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze. Uyu mukozi yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira 2023. Ni nyuma y’uko Ku wa 11 Ukwakira yafashe ibikoresho ashinzwe kugenzura, bigizwe na matelas ndetse n’amagare yagenewe […]

Rayon Sports yaransuzuguye, nzajya mpora nyihana: Rutahizamu wa Musanze FC

Rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor yarahiriye kujya ababaza Rayon Sports ashinja kuba yarigeze kumusuzugura. Uyu munya-Nigeria ku Cyumweru gishize yafashije Musanze FC gutsinda Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona. Igitego uyu rutahizamu yatsinze ku munota wa 50 w’umukino ni cyo cyafashije ikipe ye gukura amanota atatu mu nzara za Rayon Sports […]

Nkore iki?Umugore wanjye akunda gusomana kurusha imibonano

Umugabo yagishije inama y’icyo yakora nyuma y’uko ngo umugore we akunda gusomana kuruta uko yaterwa akabariro. Yagize ati”Amazina sindibuyatangaze, gusa nashakaga kugisha inama y’icyo nakora ngo umugore wanjye anyurwe n’imibonano kuruta uko anyurwa no gusomana mu gihe turi mu mabanga y’abashakanye. Ubusanzwe madamu yabaye igihe kinini muri Amerika njye ntabwo ndajyayo narimwe, gusa dushakana yambwiye […]

Undi mwana arashinja FERWAFA kumuvutsa amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich

Umwana witwa Iranzi Cedric wo mu murenge wa Bumbogo w’akarere ka Gasabo, arashinja Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kumuvutsa amahirwe yo kwerekeza mu irerero rya Bayern Munich yo mu Budage. Uyu mwana w’imyaka 12 y’amavuko ni umwe mu bana bitabiriye igerageza ryabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera mu minsi ishize, ryasize hatoranyijwe abana […]

Cyera kabaye Davido yavuze ku by’impanga we n’umugore we baherutse kwibaruka

Umuhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatangaje ku byiyumviro byo kwakira impanga we n’umugore we Chioma Rowland nyuma y’umwaka umuhungu wabo w’imyaka itatu, Ifeanyi Adeleke yitabye Imana. Davido mu kiganiro yagiriye i New York, yavuze ko we n’umugore we batunguwe no kumenya ko babyaye impanga mu kwezi k’ukwakira guhura n’uko umuhungu wabo yapfiriyeho. Ati: […]

Nyamasheke:Imvura iherutse kugwa yasize bamwe mu baturage batabaza

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo haguye imvura iremereye by’umwihariko mu karere ka Nyamasheke,aho yangije ibikorwa by’abaturage birimo n’amazu. Ni imvura nyinshi yaguye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru mu Karere ka Nyamasheke ikaba yari ivanze n’urubura , yasenye inzu 45 z’abaturage yangiza imyaka mu mirima n’ibikorwaremezo bitandukanye. Ibi rero byatumye Abaturage basigara iheruheru kuko byagizeho […]

Umunyafurika ukekwaho kugaba igitero cy’iterabwoba cy’i Brussels yarashwe mu cyico

Polisi y’u Bubiligi kuri uyu wa Kabiri yarashe mu cyico uwaraye arasiye abafana babiri b’abanya-Suède mu cyo inzego z’ubuyobozi muri kiriya gihugu zise igitero cy’iterabwoba. Amakuru y’iraswa ry’uyu mugabo yemejwe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Bubiligi, Annelies Verlinden. Abanya-Suède ni bo baraye barasiwe mu gitero cyagabwe mu gace ka Schaerbeek i Brussels. Minisitiri w’Intebe w’u […]

Umunyarwandakazi Laika yashyize ukuri kose hanze ku rukundo rwe na Harmonize

Yolo The Queen nawe yavuzwe mu rukundo na Harmonize

Umuhanzi w’umunyarwanda ukizamuka mu muziki Laika Music yatoboye avuga ku urukundo n’ubucuti afitanye Harmonize, nyuma y’uko bari bamaze iminsi bavugwa cyane mu bitangazamakuru bitandukanye. Aba bombi baherutse kwemeza urukundo rwabo, bagaragaza ko bimaze no gufata indi ntera bikanarenga umuziki.Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Laika yemeye ko yishimiye byimazeyo umubano we na Harmonize, kandi ko atigeze […]

Suède yanze gukina n’u Bubiligi nyuma yo kumenya ko abafana bayo barasiwe i Bruxelles

Ikipe y’Igihugu ya Suède yanze gukina igice cya kabiri cy’umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’u Burayi yahuriragamo n’u Bubiligi, nyuma yo kumenya ko hari abafana bari mu bari bayiherekeje barasiwe i Bruxelles. Amakipe yombi yagwaga miswi igitego 1-1 ubwo hafatwaga icyemezo cyo guhagarika uriya mukino, ndetse abafana bari bagiye kuwureba bagasabwa kuguma muri Stade yitiriwe […]

Kenya:Abanyeshuri 100 bibasiwe n’indwara itaramenyekana

Mu gihugu cya Kenya, mu ishuri ryitwa Keroka Kisii, haravugwa uburwayi bwatunguranye mu banyeshuri bahiga ariko bukaba bwaburiwe ibisobanuro ku cyabuteye. Aba banyeshuri uko ari ijana, ngo bafashwe baribwa mu nda, bakanacibwamo nyuma ubuyobozi bw’ishuri bubonye bikaze bihutira kubatwara kwa muganga nk’uko byatangajwe na Juma umuyobozi w’abarimu muri iki kigo. Ati”Nibyo koko abanyeshuri bacu bagize […]

P. Kagame yakiriye Gen. Nguema uheruka guhirika ku butegetsi Ali Bongo

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira, yakiriye mu biro bye Gen Brice Clotaire Oligui Nguema uheruka guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba wahoze ari Perezida wa Gabon. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwabyo rwa X byatangaje ko Perezida Kagame n’uriya Jenerali “baganiriye ku rugendo rw’inzibacyuho rukomeje muri Gabon, ibibazo by’umutekano […]

FARDC irashinjwa kugaba igitero ku ngabo za EAC

Umutwe wa M23 washinje Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imitwe bakorana ndetse n’abacancuro kugaba igitero ku ngabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro muri Congo (EACRF). Amakuru avuga ko izi ngabo zo muri Uganda zagabweho iki gitero kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira, ubwo imodoka enye zarimo zagwaga mu gico […]

Bunyoni yarezwe icyaha gishya cyo kugerageza kwivugana Ndayishimiye

Général de Police Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yarezwe icyaha gishya cyo kugerageza kwica Perezida wa kiriya gihugu, Gen Evariste Ndayishimiye. Bunyoni yarezwe iki cyaha gishya kuri uyu wa Mbere, ubwo yagezwaga imbere y’urukiko rw’ikirenga rw’u Burundi akomeje gusaba ko rwaba rumufunguye by’agateganyo. Uyu mugabo wanabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi, […]

RDC:Indwara y’ubushita yongeye kuzonga abatuye muri Kivu y’Amajyepfo

Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo hagaragaye indwara y’ubushita (Monkeypox) ikomeje kwibasira abaturage bo mu bice bitandukanye bibarizwa muri iyo ntara. Bwa mbere ubu burwayi ngo bwabonetse i Bukavu mu cyumweru gishize.Ni uburwayi bivugwa ko bukomoka ku nguge ziba mu mashyamba agaragiye uyu mujyi nk’uko byatangajwe na 7 sur 7. Ishami ry’Ubuzima mu ntara y’Amajyepfo ya […]

Diamond amaze iminsi arembeye mu bitaro

Umuhanzi Diamond Platinumz, mu mpera z’icyumweru yari mu bitaro nyuma yo kurwara indwara yatunguranye ariko ntiyamaze igihe kinini arembye kuko ngo yitaweho kugeza yongeye kumerwa neza. Akimara koroherwa Diamond yavuze ko yarwaye akibasirwa n’ubukonje bukabije ku wa gatandatu mbere y’igitaramo cya festival ya Wasafi yagombaga gukorera i Arusha, muri Tanzaniya. Yagize ati”Umunsi wanjye watangiye nabi […]

Amajyaruguru:Bava mu karere kamwe bakajya kugura inyama mu kandi

Mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo inyama zirabona umugabo zigasiba undi nyuma y’uko ngo hakora ibagiro rimwe mu murenge wa Basabose bityo ugasanga bajya kuzishaka mu karere ka Gakenke. Iki kibazo kigaragara mu murenge wa Basabose muri aka karere aho usanga ngo abaturage bawutuyemo bagorwa no kubona inyama bitewe n’uko hakora ibagiro rimwe ryemewe […]

Israel irigamba kwivugana ba komanda 6 ba Hamas

Igisirikare cya Israel kirigamba kwivugana abayobozi bakuru batandatu n’umutwe wa Hamas, nyuma y’iminsi umunani imirwano itangiye hagati y’impande zombi. Abo IDF yemeza ko imaze kwivugana barimo Ali Qadi wahoze akuriye umutwe w’abarwanyi kabuhariwe wa Hamas witwa Nukhba Jabalya. Barimo kandi Zachariah Abu Ma’ar wahoze akuriye dipolomasi muri biro ya Politiki ya Hamas, Belal Alqadra wahoze […]

Nyamasheke:Ikimasa gituma umukobwa arongorwa byihuse

Mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba, haravugwa amakuru y’uko abakobwa boroye ibimasa aribo byorohera kubona abagabo babarongora mu buryo bworoshye.Ni amakuru avuga ko abakobwa biteje imbere aribo babona amafaranga yo guhonga abasore aribo bashaka abagabo naho abakene bagasigara amara masa. Mu mirenge igaragaramo iki cyibazo by’umwihariko harimo umurenge wa Karambi aho ngo abakobwa baho […]

Migi yavuze ku byo kuba yararebye imyitozo ya Rayon Sports ku mbaraga ashinjwa

LUmutoza wungirije wa Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yanyomoje ibyo ashinjwa byo kuba yarakoroganye n’abantu bo muri Rayon Sports kugeza arebye imyitozo y’iyi kipe ku mbaraga. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga cya Stade Ubworoherane, mbere yo kuhatsindirwa na Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa […]

Musanze FC yasubiriye Rayon Sports, yisubiza umwa wa mbere

Ikipe ya Musanze FC yisubije by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0. Iyi kipe yo mu majyaruguru yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade Ubworoherane, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona. Ni Rayon Sports yari yasubiye kuri kimwe mu bibuga bijya biyigora cyane, dore ko nko muri […]

Masisi: M23 irigamba guha isomo FARDC n’abarimo FDLR bagakwira imishwaro

Umutwe wa M23 urigamba guha isomo no gukwiza imishwaro Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’imitwe irimo FDLR bakorana, nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije impande zombi kuri iki cyumweru. Ni imirwano yaramukiye mu duce tugize Teritwari ya Masisi nka BWIZA, Kitshanga na Burungu; guhera saa Saba z’igicuku. M23 biciye mu bayobozi bakuru bayo yemeje […]