Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo mu mazi abira nyuma y’amagambo yavugiye muri Iran

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yitandukanyije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen. Rudzani Maphwanya, nyuma y’amagambo aheruka gutangariza muri Iran. Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ubwo uyu Jenerali yahuriraga i Tehran na mugenzi we w’Ingabo za Iran, Major-General Seyyed Abdolrahim Mousavi, yagaragaje ko hari byinshi igihugu cye na Iran bisangiye. Ibiro Ntaramakuru the Press TV bya […]

Trump yahaye umugisha ibyifuzo bya Putin kuri Ukraine

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakuriye Ukraine inzira ku murima ku kuba yakwinjira mu muryango wa OTAN, mu gihe habura amasaha make ngo ahure na Perezida wayo, Volodymir Zelensky. Trump kandi yamenyesheje Ukraine ko ibyo kwisubiza umwigimbakirwa wa Crimea u Burusiya bwiyometseho muri 2014 na byo bidashoboka. Perezida wa Leta Zunze […]

Kivu y’Amajyepfo: Drones zaturutse i Bujumbura zagabye ibitero ku birindiro bya M23

Umutwe wa M23 ku Cyumweru tariki ya 17 Nyakanga, washinje ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero mu duce twa Nzimbira na Kanyola rikoresheje intwaro zirimo na drones z’ubwiyahuzi. M23 yemeje aya makuru biciye mu muvugizi wayo w’Ishami rya Politiki, Lawrence Kanyuka. Yagize ati: “Ingabo z’ihuje z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye […]

Gen. Muhoozi yavuze uruhande Uganda ishyigikiye hagati ya FARDC na M23

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko igihugu cye kiri ku ruhande rw’umutwe wa M23 mu ntambara urwanamo na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Gen. Muhoozi yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Muri ubu butumwa yaje gusiba nyuma y’amasaha make, […]

RRA yatanze arenga Frw miliyoni 460 nk’ishimwe kuri TVA ku baguzi basabye fagitire za EBM

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ku wa Gatanu tariki 15 Kanama, cyatanze miliyoni 464 Frw ku baguzi ba nyuma 40,905 basabye fagitire za EBM ku bicuruzwa na serivisi bicibwaho umusoro ku nyongeragaciro (TVA), kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2025. Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2024, amafaranga amaze gutangwa nk’shimwe kuri TVA yarenze miliyari […]

RRA disburses additional Frw 464 million in VAT rewards to final consumers

Rwanda Revenue Authority (RRA) has this Friday, August 15, disbursed over Frw 464 million in VAT rewards to 40,905 final consumers who requested EBM invoices on Value Added Tax (VAT)–liable products and services during the months of April to June 2025. Since the launch of the incentive programme in early 2024, the total amount disbursed […]

CG Felix Namuhoranye kwa Mswati

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yitabiriye umunsi mukuru ngarukamwaka wa Polisi yo mu Bwami bwa Eswatini wahujwe no gusoza amasomo y’abapolisi bashya mu ishuri ryitwa Matsapha Police Academy riherereye mu ntara ya Manzini. Ni umuhango wabaye ejo ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025. Uyu muhango witabiriwe na nyir’icyubahiro umwami […]

Trump yahuye na Putin ntibagira icyo bageraho

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuye na mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya, mu muhuro wari utegerejwe n’abatari bake hirya no hino ku Isi. Aba bombi bahuriye muri Alaska kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025, mu nama yibanze ku ntambara u Burusiya bumaze imyaka irenga itatu burwanamo na […]

Ruto yagennye umudipolomate wo guhagararira Kenya mu matware ya M23

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya, ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025 yagennye Judy Kiaria Nkumiri nk’uhagarariye ibikorwa bya dipolomasi by’igihugu cye (Consul Général) mu mujyi wa Goma. Judy Nkumiri ari muri ba Ambasaderi, ba consular generals n’abayobozi bungirije b’ubutumwa Perezida William Ruto kuri ubu unayoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yagennye ku […]

Miss Mutesi Jolly yaba ari we Gen. Muhoozi ashaka kugira umugore wa 4?

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akomeje kugaragaza ko yihebeye Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016. Ibi bije nyuma y’uko uyu musirikare kuri uyu wa Gatanu yagaragaje ko mu gihe cya vuba azarongora “umugore wa kane ukomoka mu Rwanda”, nyuma yo guhabwa uruhushya rwo kubikora na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Gen. […]

Abarundi 8 bamaze umwaka urenga bafungiwe mu kibuga cy’indege cyo muri Philippines

Abarundi umunani bamaze umwaka n’amezi abiri bafungiwe ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Manila muri Philippines, baratabaza basaba ubufasha bwo kuhavanwa. Aba Barundi barimo abakobwa babiri, abagore babiri, abana babiri n’abagabo babiri. Bavuga ko bisanze ari imfungwa zifungiye i Manila, ubwo bahacaga bajya gushaka ubuhungiro. Hagati ya Gicurasi na Kamena ngo ni bwo bageze […]

Icyo Brig. Gen Rusanganwa avuga ku bafana ba APR FC bafunzwe

Ikipe ya APR FC yihanganishije abakozwe ku mutima no kuba hari abakunzi bayo bari mu bantu bafunzwe bakekwaho ibyaha bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege hakoreshejwe konti ya Minisiteri y’Ingabo binyuranyije n’amategeko, ivuga ko ifite icyizere cy’uko ibibazo byabo bishobora kuzakemuka. Ku wa Gatatu tariki ya 13 Kanama ni bwo abantu 28 barimo abakunzi ba APR […]

Gen. Muhoozi aravuga ko agiye kurongora Umunyarwandakazi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya kurongora umugore wa kane ugomba kuba ari Umunyarwandakazi. Muhoozi usanzwe ari impfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje iby’iyi gahunda mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter. Yagize ati: “Ndi hafi kurongora umugore wanjye wa kane wo mu Rwanda.” Uyu […]

Intare Nkuru’ za APR FC zayihaye miliyoni 500

Abafana b’ikipe ya APR FC bazwi nk’ “Intare Nkuru” babimburiye abandi gushyira hanze imihigo yabo ya 2025-2026, ubwo bahuriraga ku cyicaro cy’Ingabo z’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama. Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba w’Inkeragutabara akanaba umwe mu bigeze kuyobora APR FC, Maj. […]

RIB yatangiye kwifashisha drone mu gufata abiba amabuye y’agaciro

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwatangiye kwifashisha ikoranabuhanga ry’utudege tutagira abapilote (drones); mu rwego rwo guhangana n’abakora ibikorwa by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko. Byatangarijwe mu karere ka Rulindo, ahabereye ubukangurambaga mu baturage bwa RIB n’ikigo RMB gishinzwe Mines, Peteroli na Gazi. Ni ubukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “uruhare rwa buri wese mugukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije […]

FARDC na M23 biri guteguzanya intambara yeruye

Umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakomeje gushinjanya ubushotoranyi no guteguzanya kurasana, mu gihe intambara ikomeye hagati y’impande zombi ikomeje gututumba. FARDC ku wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga biciye mu muvugizi wayo, Général-Major Sylvain Ekenge, yashinje ingabo za M23 kuba zikomeje kugaba ibitero ku birindiro byayo biherereye […]

Ukuri ku mafoto yerekana Minisitiri Kayikwamba wa RDC ari kumwe na Perezida Kagame

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amafoto yerekana abantu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba bari kumwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro. Abayakwirakwiza baravuga ko Kayikwamba yagiriraga uruzinduko mu Rwanda; mu gihe umwuka utifashe neza hagati ya Kigali na Kinshasa. Ni amafoto icyakora bigaragara ko yafashwe muri […]

Imyaka 9 irashize Perezida Kagame yakiriye Kabila i Rubavu 

Ku itariki nk’iyi ya 12 Kanama muri 2016, Perezida Paul Kagame yakiriye Joseph Kabila Kabange wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rwa nyuma yagiriye mu Rwanda mbere yo guha ubutegetsi Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye. Kabila wavuye ku butegetsi muri 2019, yasuye u Rwanda nyuma y’imyaka itatu igihugu cye cyari kimaze kirebana […]

U Rwanda rwamaganye ibirego bishinja RDF gufatanya na M23 kwica abanye-Congo 319

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi “ibirego by’ibinyoma” by’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) bishinja ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu bwicanyi bivugwa ko umutwe wa M23 wakoreye abantu 319 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri uku kwezi ni bwo Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Volker Türk, yashinje “M23 […]

RDC iravuga ko M23 yakubitishije ingabo zayo za ‘drones’ na burende

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje M23 gukoresha za drones n’imodoka zo mu bwoko bwa burende, mu mirwano yabaye mu cyumweru gishize igasiga uyu mutwe wigaruriye uduce dutandukanye two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo M23 yigaruriye uduce twa Kaniola, Mulamba, Muzinzi na Ciruko; nyuma yo kutwirukanamo ihuriro […]

Rwamagana: Polisi yarashe mu cyico abagabo 2

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Rwamagana, yarashe abagabo babiri bakekwagaho kwica abazamu barindaga ububiko bw’inzoga buherereye mu murenge wa Muyumbu. Ku wa 30 Nyakanga ni bwo abo bazamu bishwe, ndetse nyuma yo kwicwa ababikoze banasize bibye amafaranga n’amakaziye 350 y’inzoga. Umucuruzi umwe bamutwaye amakaziye 150 n’amafaranga ibihumbi 600 Frw, undi bamutwara amakaziye 200 ndetse […]

Noël Mbatshi na we yinjiye muri AFC/M23

Noël Lutete Mbatshi uri mu bavuga rikijyana mu ntara ya Congo-Central, yamaze kwinjira mu mutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Noël Lutete Mbatshi asanzwe ari umuhungu wa Simon Floribert Mbatshi wahoze ari Guverineri wa Congo-Central, umudepite ndetse n’umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu mpera […]

Umucyo wa Bayern Münich ku bivugwa ko yasheshe amasezerano ya ‘Visit Rwanda’

Ikipe ya Bayern Münich yatangaje ko itigeze isesa amasezerano yo kumenyekanisha u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda, bitandukanye n’ibyari byatangajwe n’ibitangazamakuru byiganjemo ibyo mu Budage. Ku wa Gatanu w’iki cyumweru ni bwo iyi kipe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) batangaje icyiciro gishya cy’imikoranire kigomba kwibanda ku guteza imbere impano z’abakiri bato, nyuma yo kuvugurura […]

Uwahoze ari Minisitiri muri Guverinoma ya RDC yinjiye muri M23

Paluku Kisaka Yereyere wahoze ari Minisitiri muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yinjiye mu mutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa kiriya gihugu. Yereyere ukomoka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yabaye muri Guverinoma ya RDC nka Minisitiri w’Imibereho Myiza y’Abaturage, Kwishyira Hamwe ndetse n’Ibikorwa by’Ubutabazi. Uyu mugabo usanzwe ari umurwanashyaka w’Ishyaka PPRD rya Joseph […]

Confederation Cup: Rayon Sports yatomboye ikipe yo muri Tanzania

Ikipe ya Rayon Sports yatomboye Singida Big Stars yo muri Tanzania, mu mikino y’irushanwa rya Total CAF Confederation ry’uyu mwaka. Tombola y’uko amakipe azahura muri iri rushanwa yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania. Rayon Sports na Singida bazahurira mu mukino ubanza hagati y’itariki ya 19 n’iya 21 Kanama, uwo kwishyura ube nyuma y’icyumweru kimwe. […]

Bujumbura: Ibura ry’amashanyarazi ryateje imfu z’impinja

Impinja zitaramenyekana umubare zapfuye kubera ibura ry’amshshanyarazi mu bitaro Prince Regent  Charles biherereye mu mujyi wa Bujumbura i Burundi. Ibi bije nyuma y’iminsi itatu ibice byinshi by’uyu mujyi biri mu icuraburindi, kubera ibura ry’amashanyarazi. Usibye impinja zapfiriye muri biriya bitaro, amakuru anavuga ko abantu bafite ababo mu buruhukiro bwa biriya bitaro na bo ku wa […]

Bayern Münich yasheshe amasezerano ya ‘Visit Rwanda’ 

Ikipe ya Bayern Münich yo mu Budage ku wa Gatanu yasheshe amasezerano yari ifitanye n’u Rwanda agamije kurumenyekanisha biciye muri gahunda ya Visit Rwanda, impande zombi zinjira mu mikoranire mishya. Iyi kipe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku wa Gatanu bombi bemeje ko binjiye mu cyiciro cya kabiri cy’imikoranire kizibanda ku gushaka abakinnyi ba ruhago bakiri […]

Museveni yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru ba Jenerali 7

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, ku wa Gatanu tariki ya 8 Kanama yayoboye umuhango wo kohereza mu za bukuru ba Jenerali barindwi bari bamaze igihe mu ngabo ze. Ni umuhango wabereye mu biro bya Perezida Museveni i Entebbe. Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Lt. Gen. Peter Elwelu wahoze […]

M23 yigaruriye uduce dushya muri Kivu y’Amajyepfo 

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kanama, wigaruriye uduce dushya two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo wirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Sosiyete sivile yo muri Teritwari ya Walungu yemeje ko M23 yigaruriye Groupement ya Mulamba, muri iriya Teritwari. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu […]

Abasirikare ba ‘Military Police’ ya RDF barimo ba Ofisiye basoje imyitozo ikaze

Abasirikare bashinzwe imyitwarire myiza mu ngabo z’u Rwanda (Military Police) barimo ba Ofisiye 163 n’abandi bo mu bindi byiciro, kuri uyu wa Gatanu basoje imyitozo yo mu rwego rwo hejuru bari bamaze ibyumweru bitandatu bakorera mu kigo cya gisirikare cy’i Gako mu karere ka Bugesera. Ni imyitozo yakozwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Qatar. […]

Abanyogosi, Imparata n’Abahebyi bazwiho gukora ubucukuzi butemewe bakomeje kubangamira ibidukikije

Udutsiko tw’abantu barimo abiyita Abanyogosi, Imparata n’Abahebyi bakunze kugaragara mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe; turatungwa agatoki ku kuba turi mu bantu bamaze igihe babangamira ibidukikije. Aya mazina y’abangiza ibidukikije, ngo ahanini bayiyita iyo bamaze kwishimira ibyavuye mu musaruro w’amabuye y’agaciro na kariyeri baba bacukuye. Ikibazo cya bariya bantu cyagaragarijwe mu bukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha […]

Teta Sandra yafunguwe, asobanura icyamuteye kugonga Weasel

Umunyarwandakazi Sandra Teta wari watawe muri yombi na Polisi ya Uganda nyuma yo kugonga umugabo we Douglas Mayanja uzwi mu muziki wa Uganda nka Weasel, yamaze kurekurwa. Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 7 Kanama ni bwo Teta yarekuwe; ahita ajya no gusura Weasel mu bitaro arwariyemo. Amafoto yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru ndetse n’imbuga […]

Muzito wakunze gusaba urukuta hagati ya RDC n’u Rwanda mu bo Tshisekedi yashyize muri Guverinoma ye nshya

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye ashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 53. Muri iyi Guverinoma nshya na yo iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, Abaminisitiri benshi bagumanye imyanya bari basanganwe, abandi bahindurirwa imirimo; na ho bake mu bari basanzwe muri Guverinoma bayisohokamo. Itangazo umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama […]

Prof. Munyaneza wayoboraga WASAC afunzwe akekwaho gusaba igitsina

Urwego rw’Igihugugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Prof. Omar Munyaneza Omar wahoze ari umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) n’abandi bayobozi bakuru ba kiriya kigo, bakaba bakurikiranweho ibyaha birimo gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Munyaneza yayoboye WASAC kuva muri Nzeri 2023 kugeza mu kwezi gushize kwa Nyakanga, ubwo yasimburwaga ku buyobozi bwa kiriya kigo […]

U Bubiligi bwagiriye abaturage babwo inama yo kwirinda intara 6 za RDC

Guverinoma y’u Bubiligi yasabye abaturage b’iki gihugu kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa mu ntara esheshatu zo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera umutekano muke ukomeje kuraharangwa. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu itangazo yasohoye, yasabye Ababiligi kwirinda gukorera ingendo mu ntara zirimo Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Ituri, Tanganyika, Maniema na Tshopo. Iyi Minisiteri kandi yagaragaje […]

Uganda: Sandra Teta yatawe muri yombi 

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Umunyarwandakazi Sandra Teta, imukekaho gukomeretsa ku bushake umugabo we akanaba n’umuhanzi Douglas Mayanja ‘Weasel’. Sandra Teta afungiye mu gace ka Kabalagala. Uyu mugore yatawe muri yombi mu gihe hari amakuru avuga ko yagonze Weasel ku bushake akamuvuna amaguru yombi, nyuma yo gushwanira mu gace ka Munyonyo. Umuvugizi […]

Burundi: Abagore ba ba Jenerali biganje mu Nteko Ishinga Amategeko nshya

Abagore b’abasirikare n’abapolisi bo ku rwego rwa ba Jenerali na ba Colonel mu Burundi, biganje mu nteko ishinga amategeko nshya ya kiriya gihugu. Inteko icyuye igihe yari igizwe n’amashyaka arimo CNDD-FDD, CNL na UPRONA. Itegeko risanzwe riyigenga rivuga ko biro yayo igomba kugirwa n’abantu batatu bo mu mashyaka atandukanye, hashingiwe ku itegekoshinga ry’igihugu. Kuri ubu […]

Affaire y’amafaranga ya RDF: Mucyo Antha yiyongereye mu bafunzwe 

Biganiro Mucyo Antha wahoze ari umunyamakuru yiyongereye mu bantu bafunzwe bakurikiranweho amafaranga ya Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yanyereje. Amakuru avuga ko biganiro yafatiwe i Kampala muri Uganda aho yari yaragiye kureba imikino y’Igikombe cya Afurika guhuza abakinnyi bakina muri za shampiyona z’imbere mu bihugu byabo (CHAN), mbere yo kuzanwa ku mupaka wa Kagitumba aho yashyikiririjwe […]

Ingabo za Sudani zahanuye indege y’igihugu gikomeye yari itwaye abacanshuro b’abanya-Colombia

Igisirikare cya Sudani kurwanira mu kirere ku wa Gatatu cyahanuye indege yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yari itwaye abacanshuro b’abanya-Colombia, hicwa ababarirwa muri 40. Ni amakuru yatangajwe ku ikubitiro na Televiziyo y’igisirikare. Umwe mu basirikare ba Sudani utifuje gutangazwa amazina yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa ko iyo ndege yarashwe igashwanyagurizwa ku kibuga cy’indege […]

Loni yikoreje M23 imfu z’abarenga 300 bo muri Rutshuru ivuga ko bishwe muri Nyakanga

Umuryango w’Abibumbye biciye mu biro byawo bishinzwe uburenganzira bwa muntu (UNJHRO), watangaje ko abantu ushinja umutwe wa M23 kwicira muri Kivu y’Amajyaruguru mu kwezi gushize bamaze kugera muri 319. Komiseri wa biriya biro, Volker Turk, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko abishwe barimo abagore 48 n’abana 19. Mu Cyumweru gishize UNJHRO yari yatangaje ko abishwe […]

Ghana: Minisitiri w’Ingabo n’uw’Ibidukikije bapfuye

Minisitiri w’Ingabo za Ghana ndetse n’uw’Ibidukikije, bari mu bantu umunani bapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kanama baguye mu mpanuka ya kajugujugu. Aba ba Minisitiri bombi bapfanye n’abandi bayobozi batatu ndetse n’abasirikare batatu bo mu ngabo za Ghana zirwanira mu kirere bakoraga muri iriya ndege. Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida John Mahama wa Ghana, […]

Goma: Umukwabu wa M23 wafatiwemo abatari bake bakekwaho kuba ibyitso bya FARDC na FDLR

Amakuru aturuka mu mujyi wa Goma aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kanama, inzego z’umutekano za M23 zahakoreye umukwabu wasize hafashwe abatari bake bakekwaho guteza umutekano muke. Abafashwe biganjemo insoresore bafatiwe mu gace ka Mabanga, mu majyepfo ya Komine ya Karisimbi. Ni ku nshuro ya gatandatu M23 yari ikoreye […]

Rwatubyaye wari waraburiwe irengero yagaragaye mu matware y’Abatalibani

Myugariro Rwatubyaye Abdul wari umaze igihe asa n’uwaburiwe irengero, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Abu Muslim Farah Football Club yo muri Afghanistan.   Uyu musore usanzwe akinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yemeje ko ari umukinnyi w’iyi kipe biciye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Ni ubutumwa bwari buherekeje amafoto yashyize kuri ruriya rubuga, arimo […]

Perezida Kagame yatashye ubukwe bw’umuhungu wa Minisitiri Dr. Biruta (Amafoto)

Perezida Paul Kagame ari mu bashyitsi b’imena batashye ubukwe bwa Sous-Lieutenant Edmond Biruta, umusirikare mu ngabo z’u Rwanda akanaba umuhungu wa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Sous-Lieutenant Biruta yashyingiranwe n’umukunzi we, Bwiza Samantha, mu birori bibereye ijisho byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye. Amafoto n’amashusho atandukanye yerekana Perezida Paul […]

Ndayishimiye yagabanyije Abaminisitiri bari bagize Guverinoma y’u Burundi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ku wa Kabiri tariki ya 5 Kanama yashyizeho Guverinoma nshya izaba iyobowe na Minisitiri w’Intebe mushya, Nestor Ntahontuye. Guverinoma nshya Ndayishimiye yashyizeho igizwe n’Abaminisitiri 13, ikaba yasimbuye iyacyuye igihe yari igizwe n’Abaminisitiri 15. Muri Minisiteri Ndayishimiye yakuyeho harimo ishinzwe ubucuruzi yafashe icyemezo cyo gukurikirana ku giti cye. Guverinoma nshya Perezida […]

Amerika yasabye abaturage bayo kwirinda ibihugu 21 birimo RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo kwirinda gukorera ingendo mu bihugu 21 byo hirya no hino ku Isi, mu rwego rwo kwirinda ibyago bashobora guhura na byo. Amerika biciye mu ishami ryayo rishinzwe ibikorwa byayo bya dipolomasi mu mahanga, yagaragaje ko yashyize biriya bihugu ku rwego rwa kane mu bijyanye n’ingendo. Uru rwego […]

Ba Ofisiye 2 ba RDF bafunganwe n’abasivile 20

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko hari abasirikare babiri bacyo bo ku rwego rwa ba Ofisiye ndetse n’abasivile 20 bafunzwe, bakaba bakurikiranweho n’ubutabera ibyaha bitandukanye. RDF yemeje aya makuru biciye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama. Yagize iti: “Ubuyobozi bwa RDF buramenyesha ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera ofisiye […]

Ndayishimiye yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yagize Nestor Ntahontuye Minisitiri w’Intebe mushya wa kiriya gihugu. Ntahontuye kuva mu Ukuboza 2024 yari asanzwe ari Minisitiri w’Imari mu Burundi. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama 2025 ni bwo yemejwe n’imitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko. Ntahontuye yasimbuye kuri ziriya nshingano Lt. Gén de Police Gervais Ndirakobuca […]

Burundi: Gen. Ndakugarika wari Minisitiri w’Intebe yatorewe inshingano nshya

Lieutenant-Général de Police (Rtd) Gervais Ndirakobuca wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama yatorewe kuba Perezida wa Sena y’iki gihugu. Gen. Ndirakobuca bakunda kwita Ndakugarika, yatorewe mu matora yabereye ku cyicaro gikuru cya Sena y’u Burundi mu mujyi wa Gitega. Yatowe ku majwi 100% bijyanye no kuba […]

Bucura bwa Perezida Kagame mu mwambaro wa RDF nyuma yo kuyinjiramo

Umuhungu wa Perezida Paul Kagame akanaba bucura bwe, Sous-Lieutenant Brian Kagame, yagaragaye mu mwambaro w’ibirori uranga abasirikare bo ku rwego rw’aba Ofisiye mu ngabo z’u Rwanda nyuma yo kuzinjiramo. Ifoto y’uyu musore yambaye uriya mwambaro imaze umunsi umwe ihererekanwa ku mbuga nkoranyambaga. Ni ifoto bigaragara ko yafashwe ubwo Sous-Lieutenant Kagame yari yitabiriye ubukwe bw’umwe muri […]

Uwahoze ari rutahizamu wa APR FC muri Rayon Sports

Rutahizamu Yves Mugunga wahoze muri APR FC mbere yo guca no mu makipe ya Kiyovu Sports na Gorilla FC, ari mu muryango winjira muri Rayon Sports. Amakuru avuga ko nta gihindutse Mugunga Yves asinyira Murera kuri uyu wa Kabiri. Mugunga Yves w’imyaka 29 y’amavuko, mu mwaka ushize ni bwo yari yerekeje mu kipe ya Al-Selmiyah […]

Ni ibiki Gen. Makenga yavugiye mu nama ikomeye yayoboreye i Goma?

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, ku wa Mbere tariki ya 4 Kanama yayoboye inama yo mu rwego rwo hejuru yahuje abayobozi batandukanye bo muri uriya mutwe. Ni inama yabereye mu mujyi wa Goma yitabirwa n’abayobozi barimo Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Erasto Bahati Musanga, ba Guverineri bamwungirije, Meya w’Umujyi wa Goma, […]

U Rwanda rugiye kwakira abimukira barenga 250 bo kwa Trump

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yamaze kugera ku bwumvikane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kwakira abimukira ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump buteganya kwirukana ku butaka bwa kiriya gihugu. Muri Kamena uyu mwaka ni bwo ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yemerera u Rwanda kwakira abimukira babarirwa muri 250, akaba ari amasezerano yashyiriweho umukono […]

RDF yaba yaragize uruhare mu guhana imfungwa z’intambara hagati ya FDNB na M23

Igisirikare cy’u Burundi na M23 mu kwezi gushize byahanye imfungwa z’intambara zibarirwa muri 20 kuri buri ruhande, mu gikorwa bivugwa ko cyagizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda. Amakuru avuga ko guhana izi mfungwa byabereye ku mupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza u Burundi n’u Rwanda, ku wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025. Yaba RDF, M23 cyangwa Igisirikare […]

Amerika yahagaritse gutanga Viza ku Barundi 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kanama, zatangaje ko zamaze guhagarika by’agateganyo gutanga viza ku benegihugu b’u Burundi. Amerika yabitangaje biciye muri Ambasade yayo i Bujumbura. Itangazo iyi Ambasade yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, rivuga ko kiriya cyemezo cyafashwe bitewe n’uko Abarundi bari bamaze igihe bica amategeko ajyanye […]

Reagan icyaha nikimuhama azahanwa: Ruvuyanga wa Radiyo Rwanda

  Radiyo Rwanda biciye mu banyamakuru bayo bakora ikiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ bwa mbere yemeje ko umunyamakuru Rugaju Reagan uri mu bagikoraga afunzwe n’ubutabera bwa gisirikare akekwaho amakosa afitanye isano n’amafaranga ya APR FC yanyerejwe mu mwaka ushize w’imikino. Rugaju watawe muri yombi ku wa Kane w’icyumweru gishize, ari mu bantu bafunzwe bakekwaho kuba bafite aho […]