Igihugu cyasenywe na Politiki mbi n’abayobozi babi – Paul Kagame
Umukandida Paul Kagame yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kumwamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bari bateraniye kuri Site ya Nyarutovu mu karere ka Gakenke, ko politiki ya FPR bazaba batora taliki 15 Nyakanga , ari ukwimakaza ubumwe n’amajyambere, bitandukanye no kuba igihugu cyarasenywe na Politiki mbi n’abayobozi babi. Kandida-Perezida Paul Kagame, yavuze ko politiki nziza ya FPR, […]
MIFOTRA yatanze iminsi ibiri y’ikiruhuko mu gihe cy’Amatora
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA), yatangaje ko tariki ya 15 n’iya 16 Nyakanga 2024, ari iminsi y’ibiruhuko. Ni amakuru iyi Minisiteri yatangaje ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X. Minisiteri y’Abakozi ba Leta yagize iti “Iyo minsi yombi [Ku wa Mbere no ku wa Kabiri] izaba ari iminsi y’ikuruhuko rursange mu rwego rwo guha […]
Bane baguye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro yibasiye agace ka Kisumu
Nibura abantu bane ni bo baguye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane mu gace ka Manyatta B, mu Ntara ya Kisumu. Abapolisi ndetse n’abaturage bavuga ko abishwe n’inkongi harimo abantu bakuru babiri n’abana bato.Bari baryamye mu nyubako zabo. Polisi ivuga ko icyateye iyo mpanuka kitaramenyekana bityo hakaba hari gukorwa […]
Kagame yoherereje ubutumwa Perezida wa Congo
Perezida Dénis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville ku wa Gatatu yakiriye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe. Perezidansi ya Congo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda batangaje ko Minisitiri Nduhungirehe yari anashyiriye Perezida Sassou N’guesso “ubutumwa bwa nyakubahwa Perezida Paul Kagame”. Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda na Perezida wa Congo kandi […]
Israel yakwirakwije impapuro ziburira abanye Gaza kuva mu gace kagiye kuberamo isibaniro y’intambara
Igisirikare cya Israel cyaburiye abatuye mu gace k’Uburasirazuba bwa Gaza kuhava kuko hashobora kubera isibaniro y’intambara. Indege za Kajugujugu n’utudege tutagira abapilote twazengurutse muri Gaza dukwirakwiza impapuro ziburira abari muri byo bice bakajya aho beretswe. Impamvu ngo n’uko ibyo bice bimuwemo bishobora kuberemo isibaniro y’intambara. Umuryango w’abibumbye ,ONU, uvuga ko ufite impungenge nyinshi kuri aya […]
Igipimo cy’ibiciro cyagabanutseho 0,6 muri Kamena
Muri uku kwezi kwa Kamena igipimo cy’ibiciro cyagabanutseho 0,6% nk’uko byatangajwe n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR. NISR kandi yatangaje ko mu kwezi gushize kwa Gatandatu, ibiciro mu Mijyi byiyongereyeho 5% ugereranyije na Kamena y’umwaka wa 2023. Ibi biciro bikaba byariyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,1%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 23,2%. Naho mu […]
Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Nduta zirasumbirijwe
Kuva mu Cyumweru gishize, ubuyobozi n’abapolisi bashyizeho isaha ntarengwa yo kuba buri mpunzi ikomoka mu gihugu cy’u Burundi igomba kuba yageze mu nkambi ya Nduta. Ni nyuma y’uko iyi nkambi isumbirijwe n’abagizi ba nabi bakomeje kugenda babatera ubwoba. Guhera saa moya z’umugoroba ku isaha yo muri Tanzaniya, nta mpunzi zemerewe kuva cyangwa kwinjira muri Nduta […]
Yagejejwe mu rukiko ashinjwa ubujura yakoreye mu Nteko Ishinga Amategeko
Umugabo uvugwa ko yinjiye mu Nteko akurikiranyweho kwiba urutsinga rukoreshwa mu gucana camera izwi nka CCTV rufite agaciro k’amashilingi 890.000 y’amanya Kenya. Kevin Mwamiri Mang’are ashinjwa kuba yarinjiye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ya kenya acomokora urutsinga rukoreshwa bacana camera ararutwara.Bivugwa ko yakoze iki cyaha ku ya 23 Mata ahagana mu ma saa 18h30 mu […]
Hatangajwe ibiciro bishya by’amata ajyanwa ku makusanyirizo
Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yatangaje ibiciro bishya ku mata umworozi ajyana ku ikusanyirizo. Iyi minisiteri yabitangaje kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024, binyuze mu itangazo yashyize hanze, aho yatangaje ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe.Ni mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw. Ibi biciro bishya […]
Icyo UPDF ivuga kuri raporo y’impuguke za Loni imushinja gufasha M23
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyamaganye ibikubiye muri raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) igishinja gufasha inyeshyamba za M23, kivuga ko izo mpuguke zabogamye. Daily Monitor yasubiyemo amagambo y’Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Felix Kulayigye avuga ko “raporo irabogamye. Ntishingiye ku bushakashatsi. Yifitemo guhengama”. Uyu musirikare yunzemo ko inzobere zakoze iriya raporo “ntizagize uburere bwo mu by’ubwenge […]
Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira umujyi wa Bukavu
Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, aho yangije byinshi ikanica umwana w’imyaka itatu. Ni inkongi yadutse, mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu taliki 10 Nyakanga 2024. Ku ikubitiro uyu muriro watangiriye ahitwa Mulumbula ho muri Komine ya Bagira iherereye mu mujyi wa Bukavu. Kugeza ubu icyateye inkongi nticyamenyekanye kuko ngo […]
Israel irashinjwa kurasa misire ku ishuri ryo muri Palestine ikica abarenga 25
Amakuru aturuka muri Palesitine avuga ko nibura Abanyapalestine 25 bishwe abandi barakomereka mu gitero cy’indege cya Isiraheli cyibasiye ishuri mu mujyi wa Khan Younis mu majyepfo y’akarere ka Gaza. Abashinzwe umutekano babwiye Xinhua ko indege ya Isiraheli yibasiye irembo ry’ishuri rya Al-Awda, ryakira abantu babarirwa mu magana bimuwe mu mujyi wa Abasan al-Kabira, mu burasirazuba […]
FARDC yaguze ibindi bifaru muri Bulgaria byiyongera ku byo yaguze muri Uganda
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyaguze ibindi bifaru by’imitamenwa bikorerwa muri Bulgaria byiyongera ku byo cyaguze muri Uganda mu minsi ishize. Ni amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Africa Intelligence cyo mu Bufaransa gisanzwe cyandika inkuru z’ibanga kuri Afurika. Iki gitangazamakuru kivuga ko kuva mu ntangiriro za Kamena ari bwo RDC yatangiye kwakira ibifaru byo […]
Uganda: Uregwa kwinjiza abarwanyi muri ADF yabujijwe kwisobanura mu rukiko
Umugande ushinjwa gutera inkunga abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro nka IS na ADF yabujijwe kugira icyo avuga mu rukiko rw’ibanze ahubwo akazisobanura mu rwisumbuye. Uyu mugabo Swelleh Abubakar ufite imyaka 31, yari asanzwe aba mu gihugu cya Zambia ari naho yakoreraga ibikorwa bye by’ubucuruzi. Yagejejwe muri Uganda mu kwezi gushize kwa Kamena uyu mwaka. Yafashwe akurikiranyweho […]
Karongi: Abo imvura n’amahindu byangirije hegitari zirenga ijana baratabaza
Abaturage bo mu Mirenge ya Mutuntu, Rwankuba n’uwa Gitesi, barasaba ubufasha nyuma y’uko imvura ivanze n’amahindu yibasiye imirima yabo bari kuzasarura mu kwezi gutaha. Ni imvura yaguye mu ntangiro z’iki Cyumweru ariko ikaba yaraguye itunguranye. Abaturage bavuga ko iyi mvura yari yiganjemo amahindu menshi yangije bikomeye imyaka ihinze imusozi no mu tubande. Ibihingwa byose nk’urutoki, […]
Umwe mu banyamakuru bakomeye yisunze umutwe wa M23
Uwahoze ari umunyamakuru wa radio Okapi yisangiye umutwe wa M23 nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’uyu mutwe mu bya gisirikare Lt .Col Willy Ngoma. Uyu munyamakuru yanahoze ari umujyanama wa Ceni Abbé Malu Malu, na Corneille Nangaa, mu byitumanaho mu gihe bari ku mwanya w’ubuyobozi bwa Komisiyo y’amatora muri Congo. Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya […]
Perezida Kagame yavuze aho RPA na RPF bakuye icyizere cyo gutsinda urugamba
Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ku ngingo zitandukanye ziganjemo iz’urugamba rwo kubohora igihugu. Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 09 Nyakanga 2024, aho yagarutse ku cyizere Umuryango ‘RPF’ Inkotanyi n’Ingabo za RPA mu gutsinda urugamba bari bahanganyemo n’ingabo za Leta ya Perezida Habyarimana. Iki kiganiro cyabereye ku Mulindi w’Intwari […]
RDC yavuze ku makuru y’uko Ingabo za Tchad zigiye kuza kuyifasha M23
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahakanye amakuru avuga ko Tchad iri mu nzira zo kuyoherereza Ingabo zo kuyifasha kwigobotora inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner ni we wahakanye ayo makuru ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Yagize ati: “Kubera ko Tchad itari umunyamuryango wa SADC, kohereza ingabo mu rwego rwa […]
Niba ufite ibi bimenyetso umenye ko ushobora kuba ufite uburwayi bwa Prostate
Prostate ni agasabo gato gaherereye hafi y’uruhago, gafite inshingano yo kurekura amatembabuzi amwe aherekeza intanga ndetse no kuyabika. Aka gasabo ku muntu umaze kuva mu bwana kaba gafite umurambararo wa 40mm, gapima 20g kakaba gashobora gufobagana kakaba kanini cyangwa kakegerana kakaba gato. Prostate ishobora gufatwa n’indwara zitandukanye. Harimo zimwe muri mikorobe umugabo ashobora kwandurira mu […]
Amerika yahaye umugisha ibirego by’uko RDF ifite abasirikare 4,000 muri Congo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Mbere zashimangiye ibirego by’uko u Rwanda rufite mu burasirazuba bwa Congo ingabo zibarirwa mu 4,000. Iby’izi ngabo bivugwa ko zoherejwe guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 bigaragara muri raporo nshya impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziheruka gushyira ahagaragara. Leta Zunze Ubumwe za […]
Ababyeyi barasabwa kuzindura abana babo muri iki gihe cy’ibizamini
MINEDUC , ivuga ko muri iki gihe abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta , ababyeyi babo bakwiye kujya babafasha kwizindura kugirango bagere aho bakorera ibizamini kare. Minisitiri w’uburezi Dr. Gaspard Twagirayezu ubwo yatangizaga ibizamini birangiza amashuri abanza ejo hashize, yasabye ababyeyi korohereza abana ngo basubiremo amasomo, ntibabime umwanya babaha indi mirimo. Yasabye ababyeyi kandi kujya […]
Nduhungirehe yanyomoje Muyaya washinje u Rwanda gufotora Minisitiri wa RDC ‘rwihishwa’
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amafoto ya Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aganira na bagenzi be bo mu Rwanda yafashwe mu buryo bwemewe n’amategeko, bitandukanye n’ibyatangajwe na Minisitiri akanaba Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya. Ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga ni bwo Nduhungirehe yagiranye ibiganiro […]
M23 iri muri Kivu y’Amajyepfo: MONUSCO
Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), yatangaje ko hari uduce two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo umutwe wa M23 ugenzura. Madamu Bintou Keita yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga ubwo yagezaga ijambo ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi. Yavuze ko mu […]
Ibitaravuzwe ku gitero cya FARDC na FDLR ku Rwanda M23 yaburijemo
Mbere gato y’uko u Rwanda rwakira Inama y’Abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’umutwe wa FDLR bashatse gutera u Rwanda ngo badobye iyi nama gusa uwo mugambi uza gupfuba. Muri Kamena 2022 ni bwo u Rwanda rwakiriye iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye bo […]
Rubavu: Abahinzi barataka urugomo bakorerwa n’abashumba
Mu Karere ka Rubavu hari bamwe mu baturage bakora umurimo w’ubuhinzi bavuga ko bakorerwa urugomo na bamwe mu borozi, aho babatemagurira insina bakazigaburira inka. Ni nyuma y’uko hari uwo batemeye urutoki rwa hegitari ebyiri, hanyuma insina bakazigaburira inka zabo. Ibi rero bikaba byarateye inzigo hagati y’abahinzi n’aborozi. Abahanzi bo mu Murenge wa Rubavu baganiriye n’itangazamakuru, […]
Harimo gukorwa inyigo y’icyo aba Demokarate bahomba cyangwa bakunguka mu gihe Biden yaba ahagaritswe
Abo mu ishyaka ry’Abademokarate ribarizwamo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , batangiye kwiga ku nyungu cyangwa igihombo bazagira mu gihe baba baramutse bahombye Joe Biden. Ni inyigo barimo gukora mu gihe nyamara uyu Mukuru w’Igihugu w’imyaka 81 akomeje ibikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Amerika kuri manda ye ya kabiri. Ukwitwara nabi mu kiganiro […]
Ibura ry’Ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi byateje impagarara muri Uvira
Ikibazo cy’ibura ry’Ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi cyatumye ibiciro bya Lisansi mu Ntara ya Uvira gitumbagira bityo abahutuye bakaba bakomeje kwinuba. Kuva ku ya 5 Nyakanga, igiciro cya litiro ya lisansi cyazamutse muri Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa DRC. aho yavuye ku mafaranga 3000 y’Abanyekongo igera ku 8000. Abashoferi b’Abarundi bari […]
Imiryango itegamiye kuri Leta yahize gucyemura burundu ikibazo cy’intambara muri Sudan
Imiryango ya politiki n’imiryango itegamiye kuri leta ya Sudani yateraniye ku wa gatandatu mu Misiri kugira ngo baganire ku buryo bwo guhagarika intambara yibasiye Sudani. Iyi ntambara yatangiye muri Mata 2023, ihangayikishije abanye Sudan aho abantu benshi bakomeje kwicwa abandi bagahunga. Umuryango w’abibumbye uvuga ko amakimbirane akomeye yahitanye abantu barenga 14.000 abandi 33,000 barakomereka. Ni […]
Abanyarwanda baba muri Nigeria bizihije umunsi wo kwibohora

Muri Nigeria, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda babayo mu mpera z’icyumweru dusoje, bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30. Ni umuhango wizihijwe n’inzego za leta ya Nigeria n’abahagarariye ibihugu byabo, bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora k’u Rwanda. Bazivamo Christophe, Ambasaderi w’U Rwanda muri Nigeria, yibukije ko itariki ya Kane, Nyakanga ari […]
Goma: Amabandi 200 yatawe muri yombi ariko ibyaha bikomeza kwiyongera
Kuva gahunda yiswe sukura umujyi’ Safisha Muji ‘ yatangizwa muri Mata mu mujyi wa Goma, amabandi asanga 200 amaze gutabwa muri yombi. Aya mabandi yagiye atabwa muri yombi mu bihe bitandukanye nyuma y’uko amwe yagiye afatwa yitwaje intwaro yibisha mu baturage. Ni mu gihe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Nyakanga, abandi batanu bavugwa […]
Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wo muri RDC
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wungirije wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gracia Yamba. Ibiganiro by’aba bakuru ba dipolomasi y’u Rwanda na RDC byabereye mu birwa bya Zanzibar, ahari kubera umwiherero w’iminsi itatu wa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’abandi bafite mu nshingano uyu […]
Mu ijoro ribanziriza umunsi wo kwamamaza umukandida Paul Kagame abaturage ntibasinziriye abandi barara aho yiyamamariza
Mu gihe nk’iki cy’impeshyi tariki 22 Nyakanga 2017,umukandida Paul Kagame ,yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Rwamagana na Kayonza ,aho yabwiye abatuye utwo turere ko kumutora mu itora ryabaye ku Tariki ya 4 Kanama 2017 ari ikimenyetso cyo gushimangira ko bafite inyota y’ iterambere rirambye ndetse no kwifuza umutekano urambye. Icyo gihe Umukuru […]
Nduhungirehe na Gen (Rtd) Kabarebe bahuye na Minisitiri Shingiro w’u Burundi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, ku wa Gatandatu bahuye banagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro. Ibiganiro by’aba bakuru ba za dipolomasi b’u Rwanda n’u Burundi byabereye mu birwa bya Zanzibar, ahari kubera umwiherero […]
Icyo M23 isaba ubutegetsi bwa RDC nyuma y’agahenge katangajwe na Amerika
Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, ryasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurekura abaturage bose bari mu nkambi z’impunzi bagasubira iwabo, mu gihe impande zombi zatangiye agahenge gaheruka gutangazwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga ni bwo impande zombi zatangiye agahenge k’ibyumweru bibiri kagamije […]
Shadrack Chaula yakatiwe igifungo azira gutwika ifoto ya Perezida Samia Suluhu
Umunya-Tanzania ukora ubugeni bw’amashusho asize irangi, Shadrack Chaula, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo guhamywa icyaha cyo gutwika ifoto ya Perezida Samia Suluhu Hassan. Uyu musore kandi yanaciwe ihazabu ya $2,000 (Arenga Frw miliyoni 2.6). Shadrack Chaula mu kwezi gushize ni bwo yari yatawe muri yombi ashinjwa gufata videwo yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, imugaragaza […]
Musenyeri mukuru w’Ubutaliyani yaciwe muri kiliziya
Mu Butaliyani i Vatican haravugwa amakuru ya Musenyeri mukuru w’uyu murwa waciwe muri Kiliziya azira kunenga Papa Francis. Ibi bikaba byatangajwe n’ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho. Musenyeri mukuru Carlo Maria Vigano yahamwe no kwitandukanya na Kiliziya Gatolika (ibizwi nka ‘schisme’) nyuma y’imyaka atavuga rumwe bikomeye na Papa. Uyu musenyeri Carlo Maria Vigano, w’imyaka 83, ukomeye […]
Kagame yasobanuye impamvu yagiye guturana n’abarimo Butera Knowless i Bugesera
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasobanuye ko yahisemo kujya gutura mu karere ka Bugesera, kubera impamvu y’amateka aka gace gafite yerekeye kuba baragaciragamo abantu kugira ngo bajye kugapfiramo. Umukuru w’Igihugu akanaba umukandida w’umuryango RPF Inkotanyi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yari yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri kariya karere. Abanyamuryango ba RPF babarirwa mu […]
Mu matora hazifashishwa ibara ry’umweru na Kaki
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko mu gihe cy’amatora hazakoreshwa anabara ya Kaki n’Umweru. Impapuro z’itora mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, zizaba zifite amabara abiri atandukanye ariyo Umweru na Kaki. Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo(X) , NEC yavuze ko mu matora y’abadepite azaba taliki 14 Nyakanga 2024 hazakoreshwa ibara rya Kaki mu gihe […]
Indi nama yo kwivuna M23 i Kinshasa
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatanu yayoboye inama yibanze “ku bibazo byihutirwa byerekeye umutekano muke” wo mu burasirazuba bwa RDC. Ni inama yabereye mu ngoro ya Tshisekedi iherereye ahitwa Mont Ngaliema, yitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Intebe wa RDC, uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu, uw’Ingabo, uw’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’uw’Itangazamakuru n’Itumanaho. Iyi […]
Israel na Hamas bashobora kwisanga mu nzira y’ibiganiro
Hari ibimenyetso bigaragaza ko Amerika na Qatar bashobora guhuza Israel na Hamas mu nzira y’amahoro. Ibi bimenyetso bishingira ko Israel yemeye kohereza intumwa muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kugira ngo ziganirize perezida Joe Biden wa leta Zunze Ubumwe. Ni mu gihe Hamas, nayo binyuze muri Quatar iri gukora nk’umuhuza yasabye ko Israel yakura ingabo zayo […]
Kenya: Ruto yategetse ko ingendo zitari ngombwa ku bakozi ba Leta zikurwaho
Mu gihe Kenya yugarijwe n’ibibazo by’amikoro n’abigaragambya, Perezida Ruto kandi yatangaje ko mu rwego rwo kugabanya amafaranga yakoreshwaga mu nzego zimwe na zimwe akurwaho. Yavuze ko ku ikubitiro ingendo zitari ngombwa z’abakozi ba Leta zikurwaho. Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje kandi ko hari ibigo bya Leta 47 bigiye guseswa, abakozi babyo bagashyirwa mu zindi […]
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza ‘yishe’ gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, nyuma yo gutangira imirimo yahise aburizamo gahunda Leta ya kiriya gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda. Ni amakuru ikinyamakuru The Telegraph dukesha iyi nkuru kivuga ko cyahawe n’abantu b’imbere mu ishyaka Labour Party rya Starmer. Iri shyaka mbere y’uko ryegukana intsinzi mu matora yabagize Inteko Ishinga Amategeko […]
Gen. Mubarakh na Minisitiri Marizamunda bagiranye ibiganiro na Gen Shavendra Silva
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sri Lanka, Gen Shavendra Silva, ku wa Kane yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda aho yakiriwe akanagirana ibiganiro na mugenzi we w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga. Gen. Shavendra ari mu Rwanda aho ku wa Kane yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye. Ari mu bashyitsi bitabiriye ibi […]
Abasirikare ba RDF bari mu butumwa bwa MINUSCA bizihije umunsi wo kwibohora muri Centre Afrique

Mu gihe mu Rwanda ejo hashize hizihijwe umunsi wo kwibohora, no muri Centre Afrique ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’Amahoro bwa MONUSCA na bo bizihije uyu munsi mu birori bibereye ijisho. Izi ngabo zigize itsinda ‘Battle Group VI and Rwanda level 2+ Hospital’ zizihije isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, zinavuga ko umunsi […]
U Burundi burashinjwa kohereza abajya gufata ku ngufu impunzi ziba mu nkambi ya Nduta
Bamwe mu mpunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Nduta muri Tanzania, barashinja u Burundi kohereza abajya kubahohotera kugirango batahe inkambi ifungwe. Mu cyumweru gishize abagore batanu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hafi y’inkambi ya Nduta muri Tanzaniya . Impunzi zose z’Abarundi zahamagaye ubuyobozi bw’inkambi kugira ngo zikore iperereza. Itsinda ry’abagore batanu bari bagiye gushaka inkwi […]
Abimukira 89 bari berekeje muri Espagne basanzwe mu bwato bapfuye
Mu bwato bwazimiriye mu nyanja ya Atlantica hatoraguwe imirambo 89 y’abimukira,abagera ku icyenda baratabawe, abandi babarirwa muri mirongo baburirwa irengero. Aba bimukira bari bari mu bwato busanzwe bukoreshwa mu burobyi aho bwari bwaratangiye urugendo mu cyumweru gishize. Abantu bose hamwe bari bari muri ubu bwato bagera ku 170. Bwabonetse hafi n’igihugu cya Mauritania. Mauritania ni […]
Abasirikare 196 birukanwe muri RDF
Abasirikare 196 barimo ba Sous-Ofisiye ndetse n’abato, birukanwe mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 03 Nyakanga 2024 ni yo yemeza amakuru y’iyirukanwa ry’aba basirikare. Muri iyi gazeti hagaragaramo kandi amazina y’abirukanwe ndetse na numéro za gisirikare (Numéro matricule) zabarangaga. Abasirikare birukanwe bari mu byiciro bibiri, birimo icy’abirukanwe ku […]
U Bwongereza: Uwarahiriye kuburizamo kohereza abimukira mu Rwanda yabaye Minisitiri w’Intebe
Ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza (Labour Party) ni ryo ryegukanye intsinzi mu matora rusange, nyuma yo kubona intebe zisaga 400 muri 650 zo nteko ishinga amategeko zahatanirwaga. Ni intsinzi yahise ishyira akadomo ku myaka 14 ishyaka ry’aba-Conservateurs ryari rimaze riyoboye Guverinoma y’u Bwongereza. Aba-Conservateurs begukanye intebe zisaga 110 zonyine, ibisobanuye ko batakaje izirenga 200 ugereranyije n’amatora […]
Netanyahu yatangaje igisa n’intambara yeruye kuri Hezbollah
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yavuze ko Israel ishobora gushoza Intambara yeruye kuri Hezbollah nyuma y’uko yishe umwe mu basirikare bayo bakomeye. Umutwe w’abarwanyi wa Hezbollah, uravuga ko wihoreye ugatera rokete zirenga 200 mu Majyaruguru ya Israel, nyuma y’uko yishe umusirikare wayo ukomeye. Igisirikare cya Israel, kivuga ko hari umusirikare ukomeye nabo batakaje, ariyo […]
Amerika iravuga ko u Rwanda na RDC byemeye agahenge k’ibyumweru 2
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byemeye gutanga agahenge k’ibyumweru bibiri, mu rwego rwo gufasha abakora ibikorwa by’ubutabazi kwita ku bavanwe mu byabo n’imirwano yo mu burasirazuba bwa Congo. Amerika yemeje ayo makuru biciye mu muvugizi w’akanama kayo gashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Adrienne Watson. Itangazo […]
Bukavu: Amazu arenga 100 yibasiwe n’inkongi y’umuriro yaturutse ku wari utetse ifiriti
Amazu arenga 100 abarizwa mu karere ka Nyalukemba mu mujyi wa Bukavu muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yibasiwe n’inkongi y’umuriro ejo hashize kuwa gatatu taliki 03 Nyakanga 2024. Amakuru avuga ko ku ikubitiro habanje gushya amazu agera kuri 30, nayo agenda akongeza andi kugeza arenze 100. Icyakora umuyobozi w’akarere ka Nyalukemba , yavuze ko […]
Umukobwa wa Perezida Paul Biya yaketsweho ubutinganyi
Umukobwa wa perezida wa Kameruni yagaragaye mu mashusho arimo asomana n’undi mugore umunwa ku wundi , bituma acyekwaho ubutinganyi. Inyandiko yashyize kuri Instagram yerekana uyu mukobwa w’imyaka 26 yakira umunyamideli w’umunyaburezili Layyons Valença bahuje urugwiro. Yahise yandika kuri Instagram ye ko yapfiriye uyu munyamideli ku buryo yumva yamwimariyemo. Yagize ati” Naragupfiriye kandi ndashaka ko isi […]
RDC: Abashinwa batandatu n’abasirikare babiri ba FARDC bishwe barashwe
Abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishe abashinwa bagera kuri batandatu mu ntara ya Ituri kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Nyakanga 2024 Umuyobozi wa Djugu, Ruphin Mapela, ari naho ibyo byabereye, yavuze ko byakozwe n’umutwe witwa CODECO (Koperative ishinzwe iterambere rya Kongo). Igizwe ahanini n’abarwanyi bo mu bwoko […]
Ingabo z’u Burundi zigiye kujya ziha imyitozo ANT?
Guverinoma y’u Burundi irateganya gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’iya Tchad, ibihugu byombi bikazayagenderaho mu guhana imyitozo ya gisirikare. Iby’aya masezerano hagati y’igisirikare cy’u Burundi (FDNB) na ANT cya Tchad biri mu byo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Gen Mahamat Idriss Déby Itno wa Tchad baganiriyeho, ubwo Déby yasuraga u Burundi hagati y’itariki […]
Inkongi yibasiye inyubako ‘Makuza Peace Plaza’ yangije ibifite agaciro ka miliyoni hafi 200Frw
Ibintu bifite agaciro ka miliyoni hafi 200 z’amafaranga y’u Rwanda nibyo byangirikiye mu nyubako izwi nka Makuza Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati mu karere ka Nyarugenge. Polisi y’u Rwanda itangaza ko habarurwa ibyangijwe n’iyo nkongi , basanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 198. Polisi ivuga ko icyakora inyubako ubwayo […]
Abapolisi babiri bo muri Sudan y’Epfo bafatiwe muri Congo baje gushimuta abantu
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gitangaza ko cyafashe abapolisi babiri bo mu gihugu cya Sudan y’Epfo . Aba bapolisi ngo bafashwe nyuma y’uko bari baje gushimuta bamwe mu baturage bari bafitanye amakimbirane. Aba basirikare batawe muri yombi ejo ku wa Gatatu taliki 03 Nyakanga 2024. Bafatirwa mu Ntara ya Bas-Uele. Urwego rushinzwe Iperereza […]
Igihugu cyacu gifite umutekano kandi kizawuhorana uko byagenda kose- Perezida Kagame
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye gushimangira ko umutekano w’u Rwanda nta kizawukoma mu nkokora kuko kizawuhorana. Yabivuze kuri uyu wa Kane taliki 04 Nyakanga 2024 ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30. Yongeyeho ko politiki y’igihugu kugeza ubu ishingiye ku ntego no kubazwa inshingano. Ati: Politiki yacu uyu munsi, ishingiye ku kugira […]
Itsinda ry’abapolisi bo muri Kenya boherejwe muri Haiti batangiye gushakisha amabandi
Ku wa Gatatu, umuhanda wa Port-au-Prince wagenzuwe n’abapolisi ba Kenya, bafite intwaro zikaze bashakisha ahari amabandi. Ishami rya mbere ry’abapolisi bashyigikiwe n’umuryango w’abibumbye muri Haiti, ryageze muri iki gihugu muri Kamena, mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikabije ry’agatsiko k’amabandi. Kugeza ubu, udutsiko tw’abagizi ba nabi twiganje hafi 80% mu murwa mukuru, bigatuma abantu barenga 580.000 […]
Ndayishimiye na Gén Kaka bokeje Loni igitutu
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na mugenzi we wa Tchad, Gén Mahamat Idriss Déby Itno ‘Kaka’, bokeje igitutu Umuryango w’Abibumbye basaba ko akanama kawo gashinzwe umutekano kabamo amavugurura, mu rwego rwo guca “akarengane” gakorerwa Afurika. Ni ibikubiye mu itangazo rihuriweho Guverinoma y’u Burundi n’iya Tchad zasohoye, nyuma y’uruzinduko rw’akazi Gén Déby aheruka kugirira i Gitega. […]
Ruto yategetse ko gahunda yo kuzamura imishahara y’abadepite n’abaminisitiri isubirwamo
Perezida William Ruto, yategetse ko Gahunda yo kongererwa imishahara ku badepite n’abaminisitiri yari iteganyijwe isubirwamo. Impamvu ngo ni uko abaturage bamurakaje. Ibi bikaba bibaye nyuma y’icyumweru imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga ihatiye Ruto kureka umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari wari urimo kongera imisoro. Ku wa gatatu, Lyn Mengich ukuriye akanama k’igihugu k’imishahara (SRC) yavuze ko kazahagarika izo nyongera […]