Abadepite ntibumva uko MINISPORTS imara iminsi 589 itaratanga raporo y’asaga Frw miliyari 7 yahawe za federasiyo

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’lgihugu (PAC), ku wa 7 Nyakanga 2025 ubwo bakiraga Minisiteri ya Siporo, mu bibazo byagarutsweho harimo kuba idatanga raporo ndetse nizo itanze ugasanga zituzuye. Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo yakoze yagaragaje ko raporo zitandukanye zigaragaza ko Minisiteri ya siporo yandikiye amashyirahamwe y’imikino iyasaba gutanga raporo […]
Minisitiri yiyahuye nyuma y’amasaha make yirukanwe na Putin

Roman Starovoit wari Minisitiri w’Ubwikorezi mu Burusiya yasanzwe mu modoka ye yapfuye, nyuma y’amasaha make yirukanwe na Perezida Vladimir Putin. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga ni bwo Perezida Putin yasohoye iteka ryirukana Starovoit, gusa impamvu yo kwirukanwa kwe ntiyahise itangazwa. Nyuma y’amasaha make yirukanwe yasanzwe mu modoka ye hafi […]
Imitwe 2 RDF yabujije guhirika ubutegetsi bwa Touadéra yemeye kumuyoboka

Imitwe ibiri yitwaje intwaro iri mu yahoze igize ihuriro ryashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, yemeye gushyira intwaro hasi ihitamo kumuyoboka. Imitwe ya Unité pour la paix en Centrafrique (UPC) na Retour, Réclamation et Réhabilitation (3Rs), ni yo yari ifite imbaraga kurusha indi mu ihuriro ry’imitwe ya CPC (Coalition des […]
Tshisekedi yateguye abasirikare 60,000 bo kwisubiza Goma na Bukavu

Amakuru aturuka mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Leta y’iki gihugu yamaze gutegura abasirikare babarirwa mu 60,000; ngo bayifashe kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu imaze amezi hafi atandatu igenzurwa na M23. Kinshasa ikomeje gutegura izi ngabo zirimo iz’u Burundi ku bwinshi ndetse n’imbunda ziremereye, nyuma y’iminsi mbarwa isinyanye amasezerano y’amahoro […]
U Rwanda rwemeje ko RDC yakiriye abacanshuro ba Blackwater

U Rwanda rwashinje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubangamira inzira z’amahoro zigamije kugarura amahoro mu karere, nyuma yo kwitabaza abacanshuro bo mu mutwe witwara gisirikare wo muri Amerika wa Blackwater. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe ni we wemeje ko Kinshasa yakiriye bariya bacanshuro, ubwo yari i Dallas muri leta ya Texas muri Amerika, ahaberaga […]
U Rwanda rwigiye imbere mu bihugu bifite amahoro ku Isi

Raporo y’Ikigo Institute for Economics and Peace (IEP), yashyize u Rwanda ku mwanya wa 91 ku Isi mu bihugu bifite amahoro. Iki kigo buri mwaka gisohora raporo izwi nka Global Peace Index yerekana uko ibihugu byo hirya no hino ku Isi biba bihagaze mu bijyanye no kwimakaza amahoro. U Rwanda muri uyu mwaka wa 2025 […]
Gen. Muhoozi yandagaje KDF, avuga ko irutwa ubugira 10 na FARDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yibasiye Igisirikare cya Kenya (KDF), avuga ko icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeye inshuro zirenga 10 kukiruta. Gen. Muhoozi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Ngomba kuvuga ko Igisirikare cya Congo (FARDC)…n’ubwo bafite ibibazo bimwe…ni beza kurusha Igisirikare cya Kenya (KDF) […]
Perezida Kagame yaburiye Tshisekedi wavuze ko azarasa i Kigali na drone

Perezida Paul Kagame yaburiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wigeze gukangisha u Rwanda ko azarurasa akoresheje drones na za missile zirasirwa kure, amuteguza ko nabikora u Rwanda ruzamusanga aho azaba ari kurasira. Muri 2023 ubwo Tshisekedi yarimo yiyamamariza kuyobora u Congo, ni bwo yatangaje ko ateganya kurasa u Rwanda ashinja […]
Iyo ingabo za SADC zibeshya zikarasa u Rwanda zari kuhatikirira: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ingabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zifite gahunda yo kurasa u Rwanda, gusa ashimangira ko iyo zibeshya zikabikora zari kuhatikirira. Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye igitaramo kijyanye no kwizihiza ku nshuro […]
Kagame yahaye gasopo ‘Utunyaburayi n’Utunyamerika’ twirirwa ‘tuvuga ubusa’ ku Rwanda

Perezida Paul Kagame yahaye gasopo abayobozi bo mu bihugu by’i Burayi na Amerika birirwa bavuga ‘ubusa ku Rwanda’, bakanamukangisha ko bazamutwara, aberurira ko ntacyo bateze kumugira. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijoro ryacyeye, ubwo yari yakiriye mu gitaramo kijyanye n’umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 abantu b’ingeri zitandukanye. Ni umunsi wizihijwe nyuma y’imyaka hafi ine […]
Perezida Kagame yasubije abaherutse kumubika

Perezida Paul Kagame yatangaje ko bitumvikana kuba yarwara abantu bakabigira ikibazo, nyamara na we ari umuntu nk’abandi. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru. Ni nyuma y’uko mu minsi ishize abiganjemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ibihuha by’uko arwaye, ndetse bamwe bavugaga ko […]
Perezida Kagame yavuze ikizakurikiraho RDC nitarandura FDLR

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ninanirwa kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR nk’uko ibisabwa, u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rusabwa gukora mu gihe uriya mutwe uri ku mupaka warwo. Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro kijyanye n’Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 ari kugirana n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’icyumweru kimwe […]
Ba Perezida 5 b’ibihugu bya Afurika bategerejwe kwa Trump

Ba Perezida batanu b’ibihugu bya Afurika bategerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nama bazahuriramo na Perezida Donald Trump wa kiriya gihugu. Ni inama izaba hagati y’itariki ya 9 n’iya 11 z’uku kwezi kwa Nyakanga. Abategerejwe i Washington ni Perezida wa Gabon, Général Clotaire Brice Oligui Nguema, Bassirou Diomaye wa Sénégal, Joseph […]
Icyo M23 ivuga ku mwuka mubi impuguke za Loni zavuze ko uyirimo

Umutwe wa M23 wanyomoje amakuru yatanzwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko umaze igihe urimo umwuka mubi. Ziriya mpuguke muri raporo ziheruka gusohora, zavuze ko M23 ndetse n’ihuriro AFC ibarizwamo hamaze iminsi hari umwuka mubi wakuruwe n’imyanya imwe n’imwe y’ubuyobozi yagiye ihabwa abantu batandukanye, ndetse n’itahuka rya Joseph Kabila Kabange […]
RDC yiyemeje ko igiye ‘gukora ubukangurambaga muri FDLR’ aho kuyirasa

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye kwita ku gukora ubukangurambaga mu bagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukabasaba gutaha mu Rwanda, aho kugaba ibitero kuri uriya mutwe. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Thérèse Wagner Kayikwamba, ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga yaganiraga n’abanyamakuru. Ni ikiganiro cyakurikiye amasezerano y’amahoro RDC […]
Ibintu 8 M23 isaba Leta ya RDC mbere yo gusubirana ku meza y’ibiganiro

Umutwe wa M23 wasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyira mu bikorwa ibyifuzo byawo umunani, mbere y’uko impande zombi zisubukura ibiganiro zimaze igihe zigirira i Doha muri Qatar. Ni ibyifuzo uyu mutwe watanze kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Goma. Ni ikiganiro cyayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa […]
Kabila, Katumbi na Gen. Numbi mu biganiro byo kwerekeza muri M23

Abanyapolitiki bakomeye na bamwe mu basirikare bakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko bamaze iminsi mu biganiro n’ubuyobozi bw’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 ngo babe baryerekezamo. Byatangajwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Congo, muri raporo zasohoye muri Gicurasi uyu mwaka mbere yo kuyishyikiriza akanama gashinzwe umutekano muri Loni. Ziriya mpuguke […]
Diogo Jota wakiniraga Liverpool na murumuna we bapfuye

Rutahizamu Diogo Jota wakiniraga Liverpool yo mu Bwongereza n’ikipe y’igihugu ya Portugal, yapfuye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga azize impanuka y’imodoka. Ni impanuka uyu mukinnyi na murumuna we Andre Félipe na we wakinaga ruhago bakoreye hafi y’ahitwa Zamora mu gihugu cya Espagne. Itangazamakuru ryo muri iki gihugu rivuga ko bariya bombi bahise […]
U Rwanda ngo rwaba rugiye guha Gen. Laurent Nkunda umwanya ukomeye muri M23

Raporo y’Impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda rwaba rwarateganyije guha Gen. Laurent Nkunda umwanya ukomeye muri M23, mu rwego rwo gucubya umwuka mubi wadutse muri uriya mutwe. Muri Gicurasi ni bwo ziriya mpuguke zasohoye iriya raporo, mbere yo kuyishyikiriza Komite y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ishinzwe ibihano. Ziriya mpuguke […]
U Rwanda rwashinjwe gushaka kwiyomekaho uburasirazuba bwa RDC, runnyega u Bubiligi

Leta y’u Rwanda yannyeze u Bubiligi bamaze igihe baracanye umubano, nyuma ya raporo ishinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho igice cy’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ikinyamakuru Le Soir cyo mu Bubiligi ni cyo cyatangaje ayo makuru (yo kwiyomekaho uburasirazuba bwa Congo), kigendeye ku byatangajwe na raporo y’impuguke za Loni kuri RDC ibinyamakuru byinshi bivuga […]
M23 yungutse abasirikare 8,000 biganjemo abahoze muri FARDC

Umutwe wa M23 wungutse abasirikare barenga 8,000; nyuma yo gusoza imyitozo bari bamazemo amezi atandatu. Ni imyitozo aba basirikare bakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Chanzu giherereye muri Teritwari ya Rutshuru. Ni abasirikare barimo abahoze mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bishyikirije M23 muri Mutarama uyu mwaka, ubwo yabatsindiraga mu ntambara yasize […]
Gen. Muhoozi yategetse ko Brig Gen. Besigye atabwa muri yombi

Umugaba Mukuru w’Ingabo Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yategetse ko Brig. Gen Cyrus Besigye Bekunda atabwa muri yombi agafungwa. Brig. Gen Besigye yari asanzwe ari umuyobozi wa Brigade y’Ingabo za Uganda ishinzwe ubwubatsi. We n’abandi basirikare benshi ba UPDF bakurikiranweho ibyaha bya ruswa. Gen. Muhoozi Kainerugaba mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yashinje uriya […]
Abasirikare b’u Burundi bafashije RDF kuremera imiryango itishoboye

Abasirikare b’u Burundi bari mu Rwanda, bafashije ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu guha ubufasha imiryango itishoboye. U Burundi ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bifite ingabo mu Rwanda, aho zitabiriye ibikorwa bigamije iterambere ry’abaturage biri kuba ku nshuro yabyo ya gatanu. Ibi bikorwa bizwi nka EAC CIMIC Week, byatangiye ku […]
Twirwaneho yashyizeho abayobozi barimo Perezida

Umutwe wa Twirwaneho ushinzwe kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ku wa Kabiri watangaje abayobozi bashya barimo Perezida wawo bashyizweho. Twirwaneho isanzwe iri mu mitwe igize ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Itangazo uyu mutwe wasohoye ku wa Kabiri, ryerekana ko Prof. Freddy Rukema Kaniki wari usanzwe ari […]
Trump yateguje gusubiza Elon Musk iwabo muri Afurika y’Epfo

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateguje ko ashobora kwirukana umuherwe Elon Musk muri Amerika, agasubira iwabo muri Afurika y’Epfo. Trump yatangaje ko ashobora kwirukana uriya muherwe wa mbere ku Isi muri Amerika, ubwo kuri uyu wa Kabiri yaganiraga n’abanyamakuru. Uyu mugabo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze na bwo yari yatangaje amagambo […]
Ndayishimiye yahembye abasirikare bari mu bacitse ku icumu rya M23

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Kabiri yahembye abasirikare batatu bari mu bo u Burundi bwari bwarohereje kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba basirikare bari mu babarirwa mu bihumbi u Burundi bwari bwarohereje kurwana ku ruhande rwa Leta ya RDC, mu ntambara irwanamo n’umutwe wa M23. Amakuru avuga ko u Burundi […]
Walikale: Ba ‘Commanders’ ba M23 baba bashimuswe na Wazalendo

Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yise Wazalendo, baravugwaho gushimuta abasirikare bakuru babiri b’umutwe wa M23. Bariya ba ‘Commanders’ ngo bayoboraga ingabo za M23 ziri ahitwa Misinga, muri Groupement ya Ikobo ho muri Teritwari ya Walikale. Ikinyamakuru ACTUALITÉ kivuga ko bashimuswe na Wazalendo mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku […]
Museveni yabitse umukuru wa ADF kandi ari muzima

Nyuma y’imyaka ibiri Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda atangaje ko ingabo z’iki gihugu ziciye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umukuru w’umutwe w’iterabwoba wa ADF, byamenyekanye ko akiri muzima. Muri Nzeri 2023 ni bwo Museveni yatangaje ko ingabo za Uganda ziciye Meddie Nkalubo mu gitero cy’indege cyagabwe ku birindiro by’uyu mutwe muri RDC. Ni […]
Icyo u Rwanda ruvuga ku by’uko M23 yaba ibana na FDLR mu matware yayo

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje amakuru avuga ko mu bice umutwe wa M23 ugenzura haba hari abarwanyi ba FDLR bahaba, igaragaza ko ibyo bidashoboka bitewe n’uko abarwanyi b’uriya mutwe bamaze kwinjizwa mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Ni ikiganiro cyakurikiye […]
Fayulu yasabye amahanga ubufasha bwo gukemura ikibazo cya FDLR

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, yasabye amahanga ubufasha mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutwe wa FDLR. Ni ubusabe uyu munyapolitiki yatanze mu ijambo rijyanye n’umunsi w’ubwigenge bwa RDC yagejeje ku banye-Congo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kamena. Ejo ku wa Kabiri tariki ya 1 Nyakanga, ni bwo RDC izizihiza imyaka […]
Perezida Kagame yatumiwe kwa Trump

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatumiye i Washington ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Trump yasinye ku butumire bwa bariya bombi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’uko u Rwanda na RDC byari bimaze gusinyana amasezerano y’amahoro. Ni amasezerano yashyizweho umukono […]
Amasezerano ya Kigali na Kinshasa ni intambwe ituzuye: Nangaa wa AFC/M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, rigaragaza amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biheruka gusinyana nk’intambwe ituzuye, ariko y’ingenzi. Iri huriro ryabitangaje biciye mu muhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa, mu ijambo rijyanye n’umunsi w’ubwigenge bwa RDC yagejeje ku baturage b’iki gihugu. Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena ni bwo […]
Uganda: Umunyarwanda afunzwe akekwaho kwiba imbunda

Umunyarwanda witwa Manizabayo Dieudonné, afungiye i Kabale muri Uganda akekwaho kwiba imbunda umurinzi wa kimwe mu bigo bicunga umutekano byigenga. Manizabayo wari usanzwe akorera ubucuruzi mu mujyi wa Kabale, ubutabera bwa Uganda bumukurikiranyeho icyaha cy’ubujura gihanwa n’ingingo za 237 (1) n’iya 244 z’amategeko ahana ibyaha muri Uganda. Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena yari […]
Utubari n’utubyiniro byongeye gushyirirwaho amasaha ntarengwa yo gukora

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali, bashyizeho amabwiriza mashya areba abantu n’ibigo bitanga serivisi zigendanye no kwakira abantu. Aya mabwiriza mashya yashyizweho nyuma y’inama yahuje ziriya nzego, mu rwego rwo gukemura imbogamizi zituruka ku mikorere igira ingaruka ku ituze rya rubanda no ku mibereho myiza y’abaturage. RDB […]
Abasirikare ba nyuma ba SADC babaga muri RDC batashye baciye mu Rwanda

Icyiciro cya nyuma cy’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje kurwanya umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu cyatashye giciye mu Rwanda. Abasirikare 576 ni bo batashye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. SADC yasoje gucyura Ingabo zayo, nyuma y’uko yari yatangiye iki gikorwa ku wa 29 […]
U Bubiligi na Zelensky mu bacyeje u Rwanda na RDC

Ibihugu bitandukanye byashimye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’amasezerano y’amahoro impande zombi zasinyanye ku wa Gatanu. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba, basinyiye aya masezerano i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. U Bubiligi biciye muri Minisitiri w’Intebe wabwo wungirije akanaba […]
Trump yaburiye u Rwanda na RDC

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaburiye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abiteguza ko uruhande ruzica amasezerano y’amahoro ibihugu byombi byasinyanye bitazarugwa amahoro. Trump yabigarutseho ubwo yakiraga mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Wagner Kayikwamba, ubwo bari bamaze gusinya ariya masezerano. Yavuze […]
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena byasinyanye amasezerano y’amahoro, mu muhango wabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku rwa RDC yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi […]
Turifuza ko abagize imitwe yitwaje intwaro yo muri RDC bashyirwa muri FARDC: Dr. Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr. Habineza, yatangaje ko byaba byiza abagize imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyirwa mu ngabo no muri Guverinoma ya Congo. Dr. Habineza yabigarutseho ubwo yakomozaga ku masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC basinyira i Washington muri Amerika, kuri uyu wa […]
Ninkenera kuba Umunyarwanda nanjye nzajya mu Rwanda: Museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko igihugu cye kitazemera ko hari umuturage utunga ubwenegihugu bwa Uganda ngo atunge n’ubw’u Rwanda. Museveni yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 25 Kamena, ubwo yakiraga mu biro bye itsinda ry’Abanya-Uganda bafite inkomoko mu Rwanda (Banyarwanda). Aba baturage banazwi nk’Abavandimwe, bamaze igihe bagaragaza impungenge z’uko leta ibima ibyangombwa […]
Macron arashaka guhuriza kagame na Tshisekedi mu nama

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, arashaka guhuriza ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC mu nama yiga ku kibazo cy’ubutabazi mu burasirazuba bwa Congo. Ni inama izabera i Paris ku wa 25 Nyakanga 2025. Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Perezida Kagame na Tshisekedi bazemera ubutumire bwa Macron. Mu kwezi gutaha kandi […]
RDC yavuye mu byo gusaba ko Ingabo z’u Rwanda ziva ku butaka bwayo

Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu biganiro biganisha ku mahoro biri guhuza iki gihugu n’u Rwanda, kera kabaye byaretse ibyo gusaba u Rwanda kuvana muri Congo ingabo rushinjwa kuhagira. Kinshasa n’ibihugu biyishyigikiye bakunze kuvuga ko u Rwanda rufite mu burasirazuba bwa RDC ingabo zibarirwa mu 7,000; ibyo rwo rwakunze gutera utwatsi. Kigali icyakora […]
Icyo Tshisekedi azitura Trump mu gihe yaba ashoboye kurangiza intambara yo muri RDC

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiyemeje kuzatora Donald Trump mu matora y’ugomba guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, mu gihe yaba ashoboye gushyira iherezo ku ntambara yo muri Congo. Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro cyihariye yahaye Hariana Verás Victória, umunyamakuru uhagarariye bihoraho Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika. Ubutegetsi […]
‘kuvana RDF muri Congo’ ntibiri mu masezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC: Nduhungirehe

Guverinoma y’u Rwanda yabeshyuje amakuru yavugaga ko mu masezerano y’amahoro izasinyana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, arimo ingingo isaba u Rwanda guhita ruvana muri RDC ingabo bivugwa ko ruhafite. Ejo ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena ni bwo u Rwanda na RDC bizashyira umukono kuri ariya masezerano, mu muhango uzabera i Washington D.C […]
UPDF mu mirwano ikaze na Wazalendo

Ingabo za Uganda kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kamena, zaramutse zirasana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Maï-Maï uri mu yitwaje intwaro Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahurije hamwe ikayita Wazalendo. Imirwano y’impande zombi yaramukiye mu bice bya Vuyinga-Mabambi ndetse no mu duce dutandukanye twa Chefferie ya Baswagha iherereye muri Teritwari ya […]
Bazivamo yakiriwe kwa Maréchal Déby

Ambasaderi Christophe Bazivamo ku wa Gatatu tariki ya 25 Kamena yashyikirije Perezida wa Tchad, Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Ambasade y’u Rwanda Muri Nigeria ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko muri kiriya gikorwa cyabereye i Ndjamena Amb. Bazivamo na Perezida Déby, banagiranye ibiganiro “ku mubano […]
Gen. Muhoozi yahananuye uwahoze ari intasi nkuru ya UPDF, amwohereza mu Burundi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yohereje Maj. Gen James Birungi wahoze akuriye urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI) gukorera mu Burundi. Birungi yayoboye CMI hagati ya 2022 na Mata 2025 ubwo yasimburaga kuri izo nshingano Maj. Gen Abel Kandiho, mbere yo kugirwa umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda zishinzwe kurwanira mu misozi […]
Obasanjo kwa Tshisekedi nyuma yo kuva muri Village Urugwiro

Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, ku wa Gatatu tariki ya 25 Kamena yakiriwe anagirana ibiganiro na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mukambwe yakiriwe kwa Tshisekedi, nyuma y’amasaha make avuye muri Village Urugwiro, aho yakiriwe akanagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Obasanjo ni umwe mu bahuza bashyizweho n’Imiryango […]
Perezida Kagame yaganiriye na Dr. Akinwumi Adesina

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yakiriye muri Village Urugwiro Perezida uri gusoza manda wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), Dr. Akinwumi Adesina. Dr. Akinwumi ari mu Rwanda, aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya 28 ikora ubusesenguzi ku bukungu bw’Isi. Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko ibiganiro bye na Perezida Paul […]
Zambia yitabaje inkiko ngo Edgar Lungu adashyingurwa muri Afurika y’Epfo

Urukiko Rukuru rwo muri Afurika y’Epfo rwahagaritse umuhango wo gushyingura Edgar Lungu wahoze ari Perezida wa Zambia, mbere y’amasaha make ngo ashyingurwe muri kiriya gihugu. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Lungu yagombaga gushyingurwa i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Urukiko rwahagaritse ishyingurwa rye, nyuma y’uko Guverinoma ya Zambia yajyanye mu nkiko umuryango we. Leta ya […]
Gen. Makenga yasuye umuhanda M23 iri kubaka

Umugaba Mukuru w’Ingabo za ARC (Igisirikare cy’umutwe wa M23), Général-Major Sultani Makenga, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kamena yasuye umuhanda M23 iri kubaka uhuza intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Gén. Makenga yasuye imirimo yo kubaka uyu muhanda i Nyabibwe ho muri Teritwari ya Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo. Yari aherekejwe n’Umugaba Mukuru […]
Perezida Kagame yakiriye Obasanjo

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kamena, yahuye anagirana ibiganiro na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria. Umukuru w’Igihugu na Obasanjo baganiriye ku ngingo zitandukanye. Mu byo baganiriyeho nk’uko Perezidansi y’u Rwanda yabitangaje mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X, harimo “uko ibintu byifashe mu karere ndetse no ku […]
Joseph Kabila i Bukavu

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari mu mujyi wa Bukavu wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aho yageze avuye i Goma. Kabila yari amaze ukwezi kurenga aba mu mujyi wa Goma, aho yageze nyuma yo kuva mu buhungiro. Abamwegereye bavuga ko i Bukavu byitezwe ko ahahurira akanagirana ibiganiro […]
Icyo Guverinoma ivuga ku buzima bwa Perezida Kagame biri guhwihwiswa ko yaba arwaye

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Paul Kagame atarwaye, ibitandukanye n’ibimaze iminsi bihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga. Kuva mu byumweru bishize abiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse na bamwe mu banye-Congo bari gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga inkuru z’uko Umukuru w’Igihugu yaba arwaye, ndetse hari n’abageze n’aho bamubika. Abakwirakwiza izo nkuru babishingira ku kuba Perezida Kagame […]
RDF yitandukanyije n’iby’uko Perezida Kagame arembye

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyitandukanyije n’itangazo ryacyitiriwe rivuga ko Perezida Paul Kagame arembye. Kuva mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 23 Kamena ni bwo iri tangazo ryatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Iri tangazo rihimbano rivuga ko Perezida Paul Kagame afite uburwayi bukomeye, akaba atameze neza ndetse akaba ari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere. Risaba kandi […]
Iran yarashe ibirindiro by’ingabo za Amerika

Kuri uyu wa Mbere Iran yarashe ibirindiro by’ingabo za Amerika biri mu bihugu bya Qatar na Iraq, mu rwego rwo kwihimura ku bitero iki gihugu giheruka kuyigabaho. Iran yemeje aya makuru biciye mu itangazamakuru rya Leta y’iki gihugu. Amakuru avuga ko missile esheshatu zirasa kure ari zo Iran yarashe ku birindiro by’ingabo za Amerika biri […]
Perezida Touadéra ararembye, yajyanwe kuvurizwa mu mahanga igitaraganya

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique yajyanwe kuvurizwa i Bruxelles mu Bubiligi, nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye bwatumye aremba. Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Kamena ni bwo Perezida Touadéra yajyanwe mu bitaro, nk’uko Africa Intelligence ibivuga. Amakuru avuga ko mbere y’uko Perezida wa Centrafrique afatwa na buriya burwayi, yari yayoboye inama y’Abaminisitiri yabaye […]
Abasirikare ba UPDF baguye muri Operasiyo yo gufata Sabiid-Anole

Abasirikare barindwi bo mu ngabo za Uganda (UPDF), biciwe mu mirwano ikaze yari igamije gufata umujyi wa Sabiid-Anole wo muri Somalia. Iyo mirwano yiswe “Operation Silent Storm”, ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Somalia ndetse n’izindi zo mu bihugu bigize ubutumwa bw’Umuryango wa Afurika bwo kugarura amahoro muri Somalia (AUSSOM) zari ziyihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe […]
Barnabé Karubi ku by’uko sebuja Kabila yaba ashyigikiye u Rwanda

Barnabé Kikaya Bin Karubi uri mu nkoramutima za Joseph Kabila Kabange akanaba n’umujyanama we, yateye utwatsi ibirego uriya wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashinjwa by’uko yaba ashyigikiye u Rwanda. Ni ibirego Joseph Kabila ashinjwa n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi. Ibirego by’uko Joseph Kabila yaba ashyigikiye u Rwanda […]
Gen. Muhoozi nyuma yo kuva kwa Tshisekedi yaburiye Wazalendo, avuga imyato Kagame

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yikomye imitwe ya Wazalendo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje mu ntambara irwanamo n’umutwe wa M23, ayigaragaza nk’imitwe igambiriye ikibi. Muhoozi yabitangaje nyuma y’amasaha make avuye i Kinshasa, mu ruzinduko rwasize abonanye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Uru ruzinduko kandi rwasize Igisirikare cya Uganda (UPDF) […]